Category: Uncategorized

  • Umuryango w'Abibumbye-UN, wasabye ko Myanmar ikomanyirizwa mu bijyanye n'intwaro z'igisirikare #rwanda #RwOT

    Mu buryo budakunze kubaho, umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wasabye ko kugurisha intwaro kuri Myanmar bihagarara(Embargo) kubera ihirikwa ry'ubutegetsi ryo muri uyu mwaka ryakozwe n'igisirikare ryiciwemo abantu.

    Inteko rusange ya ONU yemeje umwanzuro wamagana agatsiko k'abasirikare kafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri nyuma yo guhirika ubutegetsi bwatowe bwo muri icyo gihugu.

    ONU kandi yasabye ko imfungwa za politiki zifungurwa, zirimo nk'umutegetsi watowe wa Myanmar Aung San Suu Kyi, ndetse urugomo rukorerwa abigaragambya mu mahoro na rwo rugahagarara.

    Nubwo mu rwego rw'amategeko ibihugu bidategetswe gukurikiza uwo mwanzuro, mu rwego rwa politiki ufite icyo uvuze gikomeye.

    Christine Schraner Burgener, intumwa yihariye ya ONU kuri Myanmar, yabwiye inteko rusange ya ONU ati:' Ibyago byuko habaho intambara birahari. Igihe ni iki cyuko hagira igikorwa. Amahirwe yo gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare aragenda agabanuka'.

    Uwo mwanzuro wa ONU kuri Myanmar washyigikiwe n'ibihugu 119, Belarus (Biélorussie) ni yo yonyine yatoye iwamagana. Ibindi bihugu 36 byifashe, birimo Uburusiya n'Ubushinwa, ibi bikaba ari byo bya mbere bigurisha intwaro nyinshi kuri Myanmar.

    Bimwe mu bihugu byifashe kuri uwo mwanzuro nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, byavuze ko ikibazo cya Myanmar ari ikibazo cyayo bwite. Ibindi bivuga ko uwo mwanzuro wa ONU utavuze ku kibazo cya ba nyamucye b'abayisilamu b'aba Rohingya bibasiwe n'igisirikare mu myaka ine ishize, bikaviramo abagera hafi kuri miliyoni imwe guhunga igihugu cyabo.

    Olof Skoog, ambasaderi w'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) muri ONU, yavuze ko uwo mwanzuro 'utesheje agaciro mu rwego rw'amategeko agatsiko ka gisirikare, wamagana ihohotera ryako n'urugomo ku baturage bako, kandi ugaragaza ishyirwa mu kato ryako mu maso y'amahanga'.

    Ariko ambasaderi Kyaw Moe Tun uhagarariye muri ONU leta y'abasivile yatowe ya Myanmar, yavuze ko ababajwe n'igihe kirekire byafashe ngo inteko rusange ya ONU itore uwo mwanzuro yavuze ko 'ucubya uko ibintu bimeze ubu'. Madamu Suu Kyi, w'imyaka 76, yarafunzwe kuva yahirikwa ku butegetsi.

    Igisirikare cyavuze ko cyafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri kubera ko habayeho uburiganya mu matora rusange yo mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Ariko indorerezi z'amatora zigenga zivuga ko ahanini yabaye mu bwisanzure no mu mucyo, kandi ibirego kuri Madamu Suu Kyi byamaganwe na benshi nk'ibishingiye ku mpamvu za politiki.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi bwe ryatumye habaho imyigaragambyo ahantu henshi mu gihugu, igisirikare cya Myanmar cyibasira gikoresheje urugomo abigaragambya baharanira demokarasi, impirimbanyi ndetse n'abanyamakuru.

    Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano zishe abantu barenga 860 zifunga abandi bagera hafi ku 5.000, nkuko bivugwa n'umuryango ugenzura ibibera muri Mynamar, Assistance Association for Political Prisoners (AAPP).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umuryango-wabibumbye-un-wasabye-ko-myanmar-ikomanyirizwa-mu-bijyanye-nintwaro-zigisirikare/

  • Nta mazi azongera kubura mu mpeshyi i Kigali n’i Bugesera – WASAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rw
    Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry’amazi i Kigali n’i Bugesera

    Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu Mijyi, Methode Rutagungira, avuga ko n’ubwo uruganda rwa Kanzenze (mu Bugesera) rutaragera ku ntego yo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi nk’uko byari biteganyijwe, hari igisubizo kimaze kuboneka.

    Rutagungira yagize ati “Muhumure muhumure! Ubu bimeze neza, amazi yariyongereye ku buryo nta bwoba abantu bagombye kugira, kereka ahari hateye ikiza, ubu hari metero kibe ibihumbi 25 bijya i Kigali hamwe n’ibihumbi bitanu bijya mu Bugesera, byose hamwe byagakwiye kuba metero kibe ibihumbi 40 ariko urabizi ko uruganda ari bwo rucyuzura”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete aha yari yasuye uru ruganda rw’amazi rwa Kanzenze tariki 24 Gashyantare 2021

    Rutagungira arizeza uduce twa Kigali na Bugesera twajyaga tubura amazi mu gihe cy’impeshyi nka Kanombe, Kimironko, Remera, Kabeza, Gahanga, Nyamata n’ibice bihegereye ko hagomba kuboneka amazi igihe cyose.

    Uruganda rwa Kanzenze kandi rwitezweho kunganira izindi mu gutanga amazi mu bice birimo kwagurirwamo Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nka Gasanze, Nduba, mu nganda i Masoro ndetse no hakurya ya Kigali muri Kamonyi.

    Ikigo WASAC kivuga ko uruganda rwa Kanzenze ruzatuma Umujyi wa Kigali ugera ku kwihaza ku mazi wari ukeneye angana na meterokibe ibihumbi 140 ku munsi, mu gihe wabonaga atarenze metero kibe ibihumbi 90.

    Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho
    Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho

    Uru ruganda ruzatuma uyu mujyi ubasha gusagura metero kibe zigera ku bihumbi 11 zijya mu nkengero zawo cyangwa mu bice ugenda wagurirwamo.

    Uruganda rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 ku nguzanyo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD yanganaga n’amadolari ya Amerika miliyoni 96 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 96), akaba yarahawe u Rwanda mu rwego rwo kubaka inganda z’amazi no kuyakwirakwiza mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira.

    Icyo gihe abaturage bari batangiye kubura amazi ku buryo mu bice bya Kimironko mu gihe cy’impeshyi, ijerikani imwe ngo yagurwaga amafaranga 300 nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Habumugisha Aminadabu utuye mu Kagari ka Bibare.

  • Umumotari wagaragaye ahetse umugore na we ahetse umwana akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n
    Benshi mu babonye iyi foto banenze uyu mugore ariko cyane cyane umumotari wemeye gutwara abantu babiri kuri moto hamwe n’imizigo (Ifoto: Social Media)

    Uyu mumotari witwa Vedaste Nzayisenga ukorera mu Karere ka Huye, yivugira ko uriya mubyeyi yamukuye muri Gare ya Huye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu masaa kumi za nimugoroba, amujyanye mu Murenge wa Gishamvu.

    Ngo yamusabye guheka umwana neza, maze amushyira kuri moto hamwe n’ivarisi yari afite. Bageze ahitwa ku Mukoni bahagaritswe n’ababyeyi basabye nyina w’umwana guheka neza, nuko bakomeza urugendo.

    Yaje gutungurwa n’uko ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 yabonye ubutumwa bwa Polisi bumusaba kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 45 bijyanye n’ikosa ryo gutwara abantu barenze umwe kuri moto hamwe n’ibintu, hanyuma n’ikinyabiziga cye na we ubwe barafungwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho ubu cy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 118 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko na none kitarenze amezi atandatu, cyangwa amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko na none atarenze miliyoni.

    Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa
    Umumotari yarafashwe mu gihe umugore na we agishakishwa

    Agira ati “N’uriya mubyeyi turi kumushakisha, kandi mu minsi mikeya turaba twamubonye. Na we kimwe n’umumotari akurikiranyweho kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, kandi nahamwa n’icyaha na we azahanishwa biriya bihano byo mu ngingo ya 118.”

    SP Kanamugire asaba n’abandi bamotari kwitwararika bakareka kurenga ku mategeko yo mu muhanda nkana, batwara abantu n’ibintu, cyangwa batwara ababyeyi bahetse abana.

    Agira ati “Ubundi moto igendaho abantu babiri, ari na bo moto iba yarafatiye ubwishingizi. Iyo umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana baba babaye batatu.”


  • FERWAFA yavuze impamvu Stade Regional idakoreshwa kandi CAF yarayihaye umugisha(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko kuba Stade Regional itarimo gukoreshwa ari uko irimo kuvugururwa kuko nubwo CAF yabahaye uburenganzira ko yemewe kuba yakwira imikino mpuzamahanga ariko yaberetse ibisigaye gukosorwa ari byo birimo gukorwa.

    Muri Mata 2021 nibwo CAF yamenyesheje FERWAFA ko nta kibuga ifite cyakwakira imikino mpuzamahanga, ni mu gihe u Rwanda rwiteguraga ijonjora ry’igikombe cy’Isi ryari riteganyijwe muri uku kwezi ariko rizakwimurirwa muri Nzeri 2021.

    Imirimo yo kuyivugurura yahise itangira, ku ikubitiro bateye amarangi, bavugurura urwambariro(Dressing Room) aho bashyizemo ibikoresho bishya no mu bwiherero, bashyizemo kandi icyuma gishyushya amazi, guhindura intebe z’abasimbura(bench) n’ibindi n’ibindi.

    Nyuma yo gukora ibi byose, FERWAFA yohereje amashusho muri CAF maze muri Gicurasi, Stade Regional isohoka ku bibuga byemewe na CAF kuba byakinirwaho imikino mpuzamahanga.

    Nubwo iki kibuga cyemejwe na CAF ntabwo kigeze gikoreshwa muri shampiyona aho byatumye n’amakipe yajyaga agikoresha ajya gutira ibibuga aho nka APR FC yakirira i Huye, Rayon Sports na Police FC zakirira mu Bugesera, AS Kigali yakirira i Muhanga na Gasogi United yakirira mu Bugesera.

    Ibi byateye urujijo abantu benshi bibaza impamvu iki kibuga kidakoreshwa cyangwa se niba CAF yarategetse ko kizakinirwaho bwa mbere n’imikino mpuzamahanga, umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa avuga ko n’ubu babishatse cyakoreshwa ariko CAF yababwiye ko nubwo cyemewe ariko hari n’ibindi byakosorwa rero bakaba barashatse ko cyazakoreshwa byaramaze gukosrwa 100%.

    Ati'Turi muri gahunda yo gukomeza kubungabunga Stade Regional kugira ngo izakire ijonjora ry’igikombe cy’Isi rizaba muri Nzeri uyu mwaka, nk’uko mubizi uruhushya rwagiye rutangwa mu byiciro binyuranye hari aho baruguhaga ariko bakakubwira ngo ukeneye guhindura ibi n’ibi, ntabwo twari tuzi ko iki gihe kizongerwaho rero turifuza ko n’iki gihe cyakoreshwa hanozwa n’ibyo batweretse.'

    'CAF yaduhaye uruhushya n’ubu hari umukino mpuzamahanga twawuhakinira ariko twabonye amahirwe rero tugomba kuyabyaza umusaruro hakanozwa ibyo twasabwe ko byashyirwamo kuko batubwiye ko n’ubwo tubahaye uruhushya ariko mugomba gukosora ibi n’ibi, kuko uriya muhango wo kwemeza ibibuga bizajya biba umunsi k’umunsi.'

    Ntabwo yerura ngo avuge ibisigaye ariko amakuru avuga ko n’aho abantu bicara basabwe gushyiramo udutebe kuko hasanzweho ibisima ari byo abantu bicaragaho.

    Mu rwambariro rw’amakipe haravuguruwe bigaragara, ibikoresho ni bishya

    No mu cyumba cy’abasifuzi hashyizwemo ibikoresho bishya

    Hashyizwemo n’icyuma gishyushya amazi

    Intebe z’abasimbura ni nshya

    Bateye amarangi mashya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yavuze-impamvu-stade-regional-idakoreshwa-kandi-caf-yarayihaye-umugisha-amafoto

  • Australia yakajije amakimbirane n'Ubushinwa ashingiye ku muvinyo #rwanda #RwOT

    Australia izatanga ikirego mu muryango w'ubucuruzi ku isi (WTO/OMC), nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho umusoro w'inyongera ya 218% kuri divayi (umuvinyo) yayo mu mwaka ushize.

    Ubushinwa buvuga ko umusoro wongerewe kubera imikorere mibi mu bucuruzi, ibyo Australia ihakana.Australia ivuga ko igishaka kuganira n'Ubushinwa ngo bacyemure iki kibazo.

    Ubushinwa ni ryo soko rya mbere rinini kuri divayi Australia yohereza mu mahanga. Inganda zitunganya divayi zivuga ko zashegeshwe bikomeye n'iryo zamuka ry'umusoro nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga .Mu itangazo yasohoye, leta ya Australia yavuze ko yafashe icyo cyemezo cyo kuregera umuryango WTO nyuma yo kuganira birambuye n'inganda zitunganya divayi.

    Dan Tehan, Minisitiri wa Australia w'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari yagize ati:'Leta izakomeza guharanira n'imbaraga inyungu z'abakora divayi bo muri Australia ikoresheje uburyo buriho muri WTO bwo gukemura ibyo tutumvikanaho'.

    Ubushinwa bushinja Australia kubugira ingarani yo kujugunyamo ibicuruzwa bibi, ibyo binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga y'ubucuruzi.

    Ubwo buryo buzwi nka 'dumping' buba iyo igihugu cyohereje igicuruzwa mu mahanga ku giciro kiri hasi y'icyo icyo gihugu gisanzwe kigurishaho icyo gicuruzwa imbere mu gihugu.

    Ikiba kigamijwe ni ukongera ingano y'ibyo gishyira ku isoko muri icyo gihugu cy'amahanga no gukuraho ihatana mu bucuruzi.

    Australia n'Ubushinwa bakorana ubucuruzi bwinshi, ariko umubano wa dipolomasi w'ibi bihugu warushijeho kuba mubi kuva Australia yasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ku nkomoko y'icyorezo cya Covid-19.

    Minisitiri w'intebe wa Australia Scott Morrison yakomeje gusubiramo ko leta ye itazagamburuzwa no kotswa igitutu mu rwego rw'ubukungu.

    Mu mpera y'umwaka ushize, Ubushinwa bwashyizeho imisoro kuri divayi iva muri Australia, bunavuga ko iyo misoro ishobora kugumaho mu gihe cy'imyaka itanu.

    Icyo cyemezo cyakurikiye amezi yari ashize hari ibindi bihano Ubushinwa bwafatiye ibicuruzwa biva muri Australia, birimo nk'inyama z'inka n'ibicanwa bya nyiramugengeri (coal/charbon).

    Inganda zitunganya divayi zo muri Australia zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 12 z'amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 8 mu mafaranga y'u Rwanda) mu mezi ane yo kuva mu kwa cumi na kabiri mu 2020 kugeza mu kwa gatatu mu 2021, nkuko imibare y'urwo rwego ibigaragaza.

    Mu gihe nk'icyo cyo mu mwaka wabanje, zari zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 325 z'amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 240 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/19/australia-yakajije-amakimbirane-nubushinwa-ashingiye-ku-muvinyo/

  • Ruhango: Bahawe imbangukiragutabara ariko basabwa no kwirinda indwara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe mu gihe Akarere kesheje umuhigo wo kugura Imbangukiragutabara kari kahize uyu mwaka w’ingengo y’imari, ubuyobozi bukaba buvuga ko kugeza ubu nibura buri murenge ufite ingobyi y’abarwayi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari igihe abantu birara cyangwa ntibite ku buzima bwabo bikarangira bazahajwe n’uburwayi kandi bari bakwiye kuba barabwirinze.

    Habarurema avuga ko ubuyobozi bwita ku mibereho y’abaturage barimo n’abarembye ariko bitari bikwiye ko umuntu azahazwa n’uburwayi kubera ko bari bubone serivisi zo kwa muganga zirimo n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance).

    Agira ati “Birakwiye ko abaturage batirara ahubwo bakomeza kwirinda indwara, kuboneza imirire, kugira isuku ihagije no kwita ku bana kugira ngo birinde indwara, ambulance ijye itwara gusa indembe za ngombwa”.

    Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kigoma cyashyikirijwe Imbangukiragutabara avuga ko bagiye kurushaho gutanga serivisi inoze kubera ko kohereza umurwayi ku bitaro by’Akarere byasabaga guhamagaza Imbangukiragutabara ikaba yahagera umurwayi yanegekaye.

    Avuga ko Imbangukiragutabara ihoraho izatuma ababyeyi babyara na bo boroherwa kuko wasangaga umubyeyi ukeneye serivisi yo ku bitaro bikuru yakererezwaga no guhamagara imodoka rimwe na rimwe ugasanga iri mu kandi kazi.

    Agira ati “Ababyeyi ntibazongera kubyara umwana urushye kubera ko yatinze kugezwa ku bitaro bikuru, hari igihe twakiraga nk’umuntu ukomeretse bikabije bikaba byanamuviramo kuva amaraso menshi kuko yabuze imodoka imwihutisha ubu byose birakemutse”.

    Abajyanama b’ubuzima bafashaga kugeza ababyeyi ku bigo nderabuzima na bo bavuga ko bishimiye kubona ingobyi yo kwihutisha abaje kwa muganga bityo na bo boroherwe no gukererwana abo baherekeje.

    Imbangukiragutabara ya cyenda iguzwe n’Akarere ka Ruhango itumye nibura buri Murenge ugira ingobyi y’abarwayi bikaba bizoroshya kubihutisha kwa muganga, intego ariko ngo ni uko buri mwaka hazajya hagurwa bene izo modoka ku buryo nibura buri kigo nderabuzima kigira iyo kifashisha.

    Imbangukiragutabara iguzwe ni iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 ikaba ifite ibikoresho byose bikenerwa mu gufasha umurwayi igihe ayigezemo. Yaguzwe asaga miliyoni 65frw, ikaba yashyikirijwe ikigo nderabuzima cya Kigoma hakaba hasigaye ibindi bigo Nderabuzima bitandatu bitarabona bene izo modoka.

  • CP Kabera yanenze amwe mu mahoteli y’i Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

    CP Kabera ni umwe mu batanze ibiganiro byiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera (Symposium On Peace, Security and Justice) bimaze iminsi ibiri bitangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye i Musanze.

    Ubwo Kigali Today yamubazaga ku bwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bukomeje kugaragara mu Karere ka Musanze, yavuze impamvu ebyiri zikomeje gutera ubwo bwiyongere, aho biterwa n’utubari dukomeje gukora, n’amahoteli akomeje kwakira abaza kuyacumbikamo baterekanye icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19.

    Ati “Ikintu kigaragara hano muri Musanze, icya mbere ni utubari, ibintu byo kunywa inzoga muri resitora zahindutse utubari zigacuruza inzoga kurusha ibifungurwa, icya kabiri, harahurira abantu benshi mu mahoteli bikagaragara ko batagenzura abantu bajya kurara muri ayo mahoteli ngo berekane ibisubizo bigaragaza ko bipimishije COVID-19”.

    Arongera ati “Abantu bose bari hano mu nama twavuganye, bagaragaje ko mu mahoteli bari kuraramo, batabazwa ibisubizo kandi nanjye nabyiboneye, ni ikibazo gikomeye kuko iyo hinjiyemo utipimishije, ejo hakinjira undi akavamo, nawe ukajyamo ni ko gukwirakwira k’ubwandu”.

    Uwo muyobozi yasabye abacumbikira abantu gushyiraho umuntu ubaza abantu baza babagana icyemezo cy’uko bipimishije, cyane cyane abashaka kurara. Asanga abakora muri resitora na bo bakwiye gupanga intebe basize intera yagenwe ya metero ebyiri n’igice hagati y’ameza n’andi, mu gihe hagati y’intebe n’indi hajyamo metero imwe n’igice.
    Yasabye kandi abo banyamahoteli kubahiriza amabwiriza ya RDB yo kutamara umwanya munini ahantu hafunganye, avuga ko Abanyamusanze bakwiye kugira amakenga dore ko bahana imbibi n’Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

    Avuga ko mu gihe ubwandu bukomeje kwiyongera mu Karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali, hatabaho kurebera, ahubwo ko utwo duce dushobora gufatirwa izindi ngamba.

    Ati “Abanyamujyi i Kigali n’Abanyamusanze, na bo baragirwa inama yo kubahiriza amabwiriza, arahari barayazi bakwiye kureba ibyabaye i Rubavu byo kubashyira muri gahunda ya Guma mu Karere, bakareba n’indi mirenge yindi yo muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, bakumva ko na Kigali ndetse na Musanze, ibaye ngombwa inzego zibishinzwe zigakora isuzuma na bo bafatirwa ingamba”.

    Yasabye abaturage kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda COVID-19, mu gihe inzego z’ubuzima zidahwema kubereka imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19.

    Ati “Icyo twabwira Abaturarwanda ni uko iriya mibare babona, ntabwo ari ahantu bakanda ngo yiyongere, n’iyo igabanutse ntabwo ari ahantu abantu babishinzwe bakanda ngo igabanuke, irerekana ubwandu buri mu giturage, bivuze ko niba iriya mibare igaragara kuriya, abantu bakwiye kubahiriza ingamba kugira ngo igabanuke. Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko bubahiriza ziriya ngamba, kandi Polisi inshingano ebyiri ifite iki gihe zikomeye ni izo kwigisha, no kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turasaba Abanyarwanda ko amabwiriza yubahirizwa 100% niba babona ko iriya mibare igomba kugabanuka.”


  • Afurika y'Epfo: Inzoga zirukanishije Abadiplomate basaga 200 barimo Abanyarwanda n'Abarundi #rwanda #RwOT

    Afurika y'Epfo yirukanye abadiplomate b'abanyamahanga barenga 200 ibashinja kugura inzoga nta misoro, hanyuma bakazigurisha ku mafaranga y'umurengera.

    Igitangazamakuru cyo muri Afurika y'Epfo, Sunday Independent, Ijwi ry'Amerika rikesha ino nkuru gitangaza ko abirukanywe bakomoka mu bihugu birimo Uburundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n'ibindi.

    Abashinjwa icyo cyaha, icyo gitangazamakuru mu nkuru yacyo gikomeza kivuga ko bajijishaga bakajya binyabya mu mazu azwi kw'izina rya 'Duty Free' ari ku bibuga by'indege n'ahandi abadiplomate bemerewe guhahira nta misoro, hanyuma barangiza kugura izo nzoga bakazigurisha ku mafaranga ari hejuru cyane.

    Abategetsi ba Afurika y'Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu cyabo gihomba Miliyoni z'amadolari zigera kuri zirindwi ku kwezi. Abakoze amaperereza kuri iki kibazo batanga urugero kuri umwe mu badiplomate utavuzwe igihugu akomokamo, ko ubwo bucuruzi yakoze yaba yarabwungukiyemo Miliyoni zigera muri eshatu z'amadolari mu gihe cy'amezi atatu.

    Urwego rushinzwe ububanyi n'amahanga muri Afurika y'Epfo, Dirco, narwo rwavuze ko rugikora iperereza ku yandi makuru avuga ko uretse abo ba diplomate bagura inzoga nta misoro bakazicuruza ku mafaranga menshi, hari n'abafunguye amaduka bazigurishirizamo muri Afurika y'Epfo no mu bihugu byabo.

    Igitangazamakuru Sunday Independendent cyemeza ko abamaze gushyika mu bihugu byabo muri 200 birukanywe ari 17, barimo umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bingu Wa Mutharika n'umwisengeneza wa Peter Mutharika wavuye ku butegetsi mu mwaka ushize. Malawi yemeje ko hari abadiplomate bayo bamaze gutahuka, inabisabira imbabazi ivuga ko yicujije kubona hari abadiplomate bayo bakoze ibyo.

    Mu cyumweru gitaha, ni ho byitezwe ko abadiplomate ba Gineya, U Rwanda n'Uburundi basubizwa mu bihugu byabo ubutagaruka nkuko Sunday Independent ikomeza ibivuga.

    Ku ruhande rw'Uburundi, Madamu Sonia Niyubahwe umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru, Diane Nininahazwe, yasobanuye ko bataramenya abirukanywe uko bangana, ariko ko babyakiriye nubwo nabo bazikorera iperereza.

    Ifoto ngereranyo yerekana bumwe mu bwoko bw'inzoga 'Umuvinyo', bubarizwa mu mazu abadiplomate baguramo inzoga batarinze kuriha amatagisi/imisoro (Taxes). Photo/VOA

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/afurika-yepfo-inzoga-zirukanishije-abadiplomate-basaga-200-barimo-abanyarwanda-nabarundi/

  • Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n'imikino yose ya shampiyona y'amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa. #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwery'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gufata umwanzuro wo guhagarika umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rutsiro FC ndetse na Rayon Sports wagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.

    Nkuko byagaragaye mu ibaruwa FERWAFA yanditse yatangaje ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ajyanye no gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya koronavurusi aho aka karere ka Rubavu kashyize muri guma mu karere ndetse ikipe ya Rutsiro FC ikaba yakirira imikino yayo muri ako karere byatumye umukino wayo usubikwa.

    FERWAFA kandi yatangaje ko igihe uyu mukino uzakinirwa bizamenyekana mu gihe cya vuba.

    Ku rundi ruhande kandi iri shyirahamwe ryamaze gutangaza ko imikino yindi yari iteganyijwe ihuza amakipe arimo guhatanira kutajya mu kiciro cya kabiri nayo isubitswe bitewe nuko harimo ikipe ya Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu yashyizwe muri guma mu karere.

    Imikino itegerejwe uyu munsi ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona:

    Police FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium 3.30PM)
    APR FC vs Marine FC (Huye Stadium, 3.30PM)
    Rutsiro FC vs Rayon Sports FC (Wasubitswe)

    Imikino y'amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiriyasubitswe:

    Sunrise FC vs Musanze FC
    AS Muhanga vs Gasogi United
    Gorilla FC vs Mukura VS&L
    Kiyovu SC vs Etincelles FC

    The post Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe ndetse n'imikino yose ya shampiyona y'amakipe ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri irasubikwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukino-wa-rutsiro-na-rayon-sports-wasubitswe-ndetse-nimikino-yose-ya-shampiyona-yamakipe-ahatanira-kutajya-mu-kiciro-cya-kabiri-irasubikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukino-wa-rutsiro-na-rayon-sports-wasubitswe-ndetse-nimikino-yose-ya-shampiyona-yamakipe-ahatanira-kutajya-mu-kiciro-cya-kabiri-irasubikwa

  • U Rwanda rwemerewe gusubukura ingendo mu Burayi – #rwanda #RwOT

    Nubwo ubwandu bwa Covid-19 bumaze iminsi bwiyongereye mu Rwanda, muri rusange u Rwanda rwabashije guhangana n’iki cyorezo ku rwego rwo hejuru ku Mugabane wa Afurika, kuko ikigero cy’ubwandu kiri kuri 6% mu gihugu hose, mu gihe ikigero cy’abicwa n’iki cyorezo kiri kuri 1.3%.

    Muri rusange abantu 30 048 nibo bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda, mu gihe 378 bamaze kwitaba Imana ndetse kuva muri Werurwe 2020, u Rwanda ruri mu bihugu bicye bya Afurika byakomeje gutanga amakuru y’uburyo icyorezo cya Covid-19 gihagaze. Kuva icyo gihe kugera ubu, ibipimo 1.535.396 bimaze gufatwa, mu rwego rwo kugenzura ikigero cy’ubwandu mu Rwanda.

    Uretse u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Albanie, Australie, Israel, Japan, Lebanon, Nouvelle Zelande, Macedonia, Serbia, Singapore, Koreya y’Epfo, Thailand n’u Bushinwa, uretse ko butaremezwa neza.

    RwandAir isanzwe ikorera ingendo mu Burayi, aho yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi n’u Bwongereza.

    U Rwanda rwemerewe gusubukura ingendo mu Burayi bitewe n’uburyo rwahanganye na Covid-19