Category: Uncategorized

  • Dore ibintu biza ku isonga bisigaye bizonga abakobwa mu nkundo z'iki gihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi benshi bakunze gutandukana bigatungura benshi bazi iby'urukundo rwabo ariko ntibatekereze ko umuntu afata icyemezo cyo gutandukana n'umukunzi we byayoberanye, hari ibintu ubundi biza ku isonga mu gushengura umutima w'umukobwa ku buryo yumva kuva mu rukundo ari cyo gisubizo kizima.

    Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n'abahanga mu by'urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

    Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n'ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n'umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika intege aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

    Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

    1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n'umuhungu bakundana

    2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

    3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk'igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

    4. Iyo umuhungu nta mpano n'imwe by'umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

    5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n'ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y'umukunzi we.

    6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

    7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-biza-ku-isonga-bisigaye-bizonga-abakobwa-mu-nkundo-ziki-gihe/

  • #COVID19 yishe abantu batatu i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batatu b’imyaka 75, 54 na 42 i Kigali, bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 382.

    Abantu 246,789 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 251 bayihawe ku Cyumweru.

    Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko iri hejuru. Kuri iki Cyumweru habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we mu buryohe i Dubai – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Munsi tariki ya 20 Kamena 2021, twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye maze tubahitiramo ifoto y'umunsi. Iyo ntayindi ni ifoto ya Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we, Karim Mbonyumuvunyi aho bari mu  kwezi kwa Buki i Dubai.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-jordan-mushambokazi-numugabo-we-mu-buryohe-i-dubai/

  • Menya ibyo wakora mu gihe ushaka kwikuramo umuntu ukunda cyane ariko atagukunda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba wa kunda umuntu utagukunda ndetse n'ibyo umukorera ntabyiteho ngo abihe agaciro, ni ibintu bisanzwe. Ariko kuko bigusaba imbaraga ndetse bikanakwangiza mu mutwe, biba bisaba kubirenga ubuzima bwawe bugakomeza,ntugume muri ibyo bihe.

    Urubuga elcrema rutanga inama z'uburyo ushobora gutandukana n'ayo marangamutima yo gukunda utagukunda, ukongera kuba umuntu usanzwe.

    1.Witerana amagambo na we ukoresheje ikoranabuhanga

    Si byiza guterana amagambo binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga nko kumwandikira kuko bituma mutandukana nabi ntibikubake ahubwo ugasubira inyuma, ukomeza kwishinja cyangwa kumushinja amakosa.

    2.Ntukagumane icyizere mu bidashoboka

    Icyizere ni cyo gituma umuntu adacogora, ukumva ko hakiri icyizere cyo kumwegukana nyamara bishobora gutuma ufata imyanzuro mibi cyangwa bikakubuza gukomeza ugana imbere.

    Iyo ukomeje kwiremamo icyizere ko ukundwa cyangwa ko uzageraho ugakundwa, bituma ukomeza gukururana na we, ukamutekereza amanywa n'ijoro, ukaba wakora n'ibintu bibi kugira ngo umwegukane.

    3.Siba ibintu byose bituma ukomeza kumwibuka

    Ibintu byose mufitanye bishobora gutuma umbwibuka cyangwa uhora umubona hafi yawe nk'amafoto mwagiye muhana, uba ugomba kuyashyira kure aho utayabona cyangwa ubutumwa mwandikiranye ukabusiba kugira ngo umwibagirwe.

    Iyo ubigumanye bituma udakira neza ibyo bikomere yaguteye ukajya witwara nk'aho mukiri kumwe. Biba byiza rero ibyo byose umwibukiraho ubusibye kugira ngo bigufashe gukomeza ujya imbere.

    4.Ongera kwiyegereza inshuti zawe za kera

    Abantu bashora kugufasha kongera kwishimira ubuzima cyangwa impamvu uriho ni inshuti zawe.

    Kwiyegereza inshuti zawe bigufasha kwishima kuburyo utagira umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza kuri uwo muntu ukunda ariko we atagukunda.

    5.Gerageza gushaka inshuti nshya

    Iyo ufite ikibazo nk'icyo, ugerageza gushaka inshuti nshya zizajya zigufasha kuva mu bihe by'ubwigunge uba urimo. Gusa bakugira inama yo kwitonda mu gushaka izo nshuti wirinda izagusubiza mu bibazo ahubwo ugashaka izo kwishimana nazo n'izigufasha kuruhuka mu mutwe gusa.

    6.Iga kwikunda ubwawe

    Mu rwego rwo kwigobotora icyo kibazo, ni ngombwa kwikunda ubwawe, ukibona ko uri mwiza ndetse ufite n'ibyiza bitandukanye bizatuma abandi bagukunda, igirire icyizere ubundi ukomeze ubuzima.

    Ugomba gutangira kwiga ibintu bishya kandi ukimenyereza gukora ibintu ukunda, mbese ibyo ubona ko bigushimishije akaba ari byo bigutwara umwanya.

    7.Hagarika guhura na we bya hato na hato

    Iki ni ikintu cy'ingenzi ugomba gutangiriraho kugira ngo ubashe kwivanamo umuntu ukunda nyamara we atagukunda.

    Abahanga mu by'imibanire bemeza ko utakomeza kujya uvugana cyangwa usurana n'umuntu ukunda we atagukunda maze ngo uzabashe kumureka mu buryo bworoshye. Ibyo ngo byaba ari ukwibeshya gukomeye.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibyo-wakora-mu-gihe-ushaka-kwikuramo-umuntu-ukunda-cyane-ariko-atagukunda/

  • Ifoto yIcyumweru: Perezida Paul Kagame nUmw… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021 hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'ababyeyi b'abagabo. Abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ishimwe bafite ku babyeyi babo b'abagabo baba abakiriho n'abatakiriho.

    Ku munsi nk'uyu hazirikanwa ko umugabo ari urufatiro rw'umuryango, kandi ko inshingano z'urugo zitareba abagore gusa.

    Hazirikanwa agaciro ku mubyeyi w'umugabo utaratereranye umuryango we mu bibi no mu byiza, ahubwo agakotanira kuwuteza imbere.

    Mu bihugu byinshi byo ku Isi, umunsi w'ababyeyi b'abagabo wizihizwa ku Cyumweru cya Gatatu cy'ukwezi kwa Kamena. Uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 1908.

    Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yifashishije konti ye ya Twitter agaragaza umubyeyi we Perezida Paul Kagame agusha neza (akinisha) umwuzukuru we, anagaragaza ifoto y'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ari mu byishimo n'umukobwa we.

    Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Saa sita n'iminota 40', Ange Kagame yasohoye ifoto igaragaza umugabo we Bertrand Ndengeyingoma yishimanye n'umwana wabo, ayiherekeresha ubutumwa bugira buti 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo mutima wanjye. Natekereje ko ntashobora kugukunda cyane hanyuma Imana iguha impano yo kuba umubyeyi. Uri Papa mwiza w’umukobwa, B. Turagukunda cyane.'

    Saa saba n'iminota 04', Ange Kagame yashyizeho ifoto igaragaza umubyeyi we Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we, maze agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo ku mugabo wa mbere nakunze. Warakoze ku bwo gutuma mba umukobwa wishimye wa Papa. Uri sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.'

    Perezida Paul Kagame akinisha umwuzukuru we w'umukobwa

    Bertrand Ndengeyingoma mu byishimo n'umwana we w'imfura

    Ange Kagame yabwiye umubyeyi we Perezida Paul Kagame ati 'Uri sogokuru mwiza cyane.' Ange Kagame yagaragaje ifoto y'uwo yihebeye Bertrand Ndengeyingoma n'umwana wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106769/ifoto-yicyumweru-perezida-paul-kagame-numwuzukuru-we-106769.html

  • 12 basezerewe, hatangazwa abakobwa 10 bazavam… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Bianca Paduraru [Romania], Barbara Reis [Brazil]. Anastasia Lebediuk [Russia], Andrea Luna [Peru] na Dr. Tejaswini Manogna [India].

    Abakobwa 10 batangajwe bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021 ni Gretta Iwacu wahize abandi mu majwi yo kuri internet, Irera Queen Isabella, Landrine Gisagara Uwicyeza, Rutayisire Umutesi Cynthia na Dorinema Queen.

    Hari kandi Clementine Uwimana wahatanye muri Miss Rwanda 2021, Stella Matutina, Grace Ingabire [Yahatanye muri Miss Supranational&Miss Rwanda], Honorine Uwase na Diane Bayizere. Aba bakobwa 10 bavuye muri 22 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette uhagarariye sosiyete ya Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo aba bakobwa 10 bashingiye ku bwiza, ubwenge, umuco ndetse n'ibindi amarushanwa mpuzamahanga agenderaho.

    Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo hamenyekane abakobwa batandatu bazegukana amakamba n'ibisonga bine mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda ribereye bwa mbere mu Rwanda.

    Iri rushanwa ryatangiye kuvugwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2021. Abakobwa biyandikishije bifashishije ikoranabuhanga, banatangazwa hifashishijwe ryo.

    Ryitabiriwe n'abakobwa barimo abitabiriye amarushanwa y'ubwiza atandukanye, abanyamideli, abakinnyi ba filime, abakora mu gice cy'ubukerarugendo n'abandi.

    Ni irushanwa ritandukanye n'andi yabereye mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Rigamije gushakisha abakobwa b'ubwiza nibura batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi akorana n'ikigo Embrace Africa gitegura Miss Global Beauty.

    Abakobwa bahatanye mu matora yo kuri internet, biyerekana mu makunza maremare, bagaragaza impano, aha hose hagendaga hamenyekana abitwaye neza.

    Muri 33 bemerewe guhatana muri iri rushanwa, 22 bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma naho 10 bagera muri cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa.

    Umuhango wo gutangaza abakobwa batandatu begukanye amakamba n'ibisonga bine uzaba ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021 guhera saa kumi z'umugoroba, mu muhango uzabera muri Canal Plus Olympia iherereye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali.

    Canal Plus Olympia iherereye muri Kigali Cultural Village yubatswe ku bufatanye na Leta y'u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB na kompanyi yitwa Vivendi Africa. Uyu mushinga watashywe ku mugaragaro tariki 03 Ukuboza 2020.

    Bamwe mu bakobwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cya Miss Global Beauty Rwanda 2011

    Tariki 24 Kamena 2021 hazatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

    Abari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 10 bakomeza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106768/12-basezerewe-hatangazwa-abakobwa-10-bazavamo-miss-global-beauty-rwanda-2021-106768.html

  • Abarundi ibihumbi 27 bari barahungiye mu Rwanda bamaze gusubira mu gihugu cyabo – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena U Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka guhera mu 2001.

    Uyu munsi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000. Hafi 90% muri izi ziba mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo iya Gashora, Mahama, Nyabiheke, Gihembe, Kiziba, Kigeme na Mugombwa.

    Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubuzima bwa benshi kigahungabanya ubukungu ndetse n’inkunga zagenerwaga impunzi zikagabanuka, u Rwanda rutadohotse ahubwo rwakomeje gukora uko rushoboye mu gukomeza kuzitaho.

    Yongeyeho ati “Hari byinshi byakozwe mu micungire y’impunzi. Mu by’ingenzi harimo ko impunzi z’Abarundi zirenga 27.000 zafashijwe guhunguka ku bushake […] Hakomejwe kwakira impunzi ziturutse mu gihugu cya Libya, zimwe zishakirwa ibihugu bizakira, ndetse hanashyizwe imbaraga mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Corona virus no gukingira impunzi.”

    Minisitiri Kayisire yavuze ko mu bindi byakozwe harimo kwimura imiryango y’impunzi igera ku 1.385 igizwe n’abantu 7.256 yari ituye mu manegeka akabije mu nkambi za gihembe na Kigeme zikajyanwa gutuzwa neza mu nkambi ya Mahama.

    Yakomeje agira ati “Leta y’u Rwanda irashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR n’abafatanyabikorwa bose mu mikoranire myiza n’imbaraga bashyira mu bikorwa byo kurengera no kwita ku mpunzi umunsi ku wundi.”

    Yasabye impunzi gukomeza kwitwara neza, zubahiriza amategeko y’igihugu ndetse no gukomeza kwimakaza amategeko yacyo.

    Raporo ya 2019 na 2020 y’impunzi mu Rwanda yakozwe na UNHCR igaragaza ko impunzi nyinshi ziri mu Rwanda ari zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ u Burundi.

    Izo muri Congo zatangiye kuza mu Rwanda guhera mu 1996, inyinshi zikaba zaraje hagati 2012 na 2013 zihunze umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru. Umwaka wa 2018 warangiye u Rwanda rufite impunzi z’abanye-Congo zibarirwa mu 75.740.

    Impunzi zo mu Burundi zo zatangiye kuza mu Rwanda mu 2015, zihunze umutekano muke watewe n’ibibazo bya politiki. Mu 2020 u Rwanda rwari rufite impunzi z’Abarundi zirenga 69,423, gusa ubu zimwe zatangiye gutaha.

    U Rwanda kandi rwakiriye impunzi zivuye muri Libya zirenga 600 ndetse inyinshi muri zo zabonye ibihugu by’i Burayi bizakira.

    Aba bose bafashwa kubona aho gutura, ibyo kurya, bahabwa ubuvuzi ndetse n’abanyeshuri bagafashwa kwiga.

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku mpunzi usanze u Rwanda rucumbikiye impunzi hafi 125.000

  • Abashoferi 26 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’Akarere ka Nyarugenge, Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe mu beretswe itangazamakuru bahurira ku kuba gutwara ibinyabiziga basinze ari amakosa, bakagira inama Abaturarwanda kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri aba bashoferi yafashwe saa Tatu zirengaho iminota 10 afite icyangombwa kimwemerera kugenda nyuma y’amasaha ariko bamupimye basanga yanyoye inzoga.

    Ati “Nafashwe kubera gutwara imodoka nanyoye inzoga, bamfata hari nka saa Tatu n’iminota icumi, maze igihe kinini ntanywa inzoga uretse ka Kambuca nari nanyoye, Abanyarwanda bareke kunywa inzoga ngo batware kuko si byo.”

    Mugenzi we yavuze ko yafashwe atanyoye kuko afite impapuro za muganga zimubuza kunywa inzoga, akiyemerera ko yafashwe nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’indi mu Karere ka Nyarugenge ahagana saa Moya z’umugoroba.

    Yagize ati “Ndi ku miti imbuza kunywa inzoga hari n’urupapuro rubigaragaza, baramfashe bampimye bansangamo inzoga ntazi aho zaturutse. Ndabwira abantu ko atari byiza kunywa inzoga bagatwara ibinyabiziga kuko byashyira ubuzima bwabo n’abandi bakoresha umuhanda mu kaga.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bamaze igihe bakangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ariko bagakomeza kwica amategeko nkana.

    Ati “Aba bashoferi twabafashe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo yagenwe, aba bose mureba ntawe udafite uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga. Twakoze ubukangurambaga buhagije bwa Gerayo Amahoro ariko bagakomeza bakica amategeko y’umuhanda nkana, birababaje kubona umuntu wakabaye utanga urugero rwiza ariwe wishe amabwiriza yashyizweho.”

    Ku bavuze ko akuma gapima uwanyoye inzoga kaba karabibeshyeho, CP Kabera, yasobanuye ko badakwiye gushaka urwitwazo nyuma yo gufatirwa mu makosa.

    Ati “Akuma gapima ntikibeshya kuko gapima inzoga ziri mu mubiri binyuze mu mwuka, ariko benshi iyo tubafashe babigira urwitwazo, bareke gukora amakosa aho kwitwaza akuma gapima.”

    Yibukije Abaturarwanda ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa ijana ku ijana, kandi ko batazahwema gufata abayica nkana.

    Umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze basabye Abanyarwanda kubyirinda kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Abashoferi 26 bafashwe na Polisi batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo kugera mu rugo

    Mu bashoferi bafashwe harimo n’abari n’abategarugori

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko batazadohoka gufata no guhana abica amategeko nkana

  • AVEGA-Agahozo yahawe inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuryango AVEGA-Agahozo washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by’ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

    Hari ibibazo by’imfubyi nyinshi zagombaga kwitabwaho, hari imibiri myinshi yagombaga gushyingurwa ndetse n’ibibazo by’amacumbi n’ibindi.

    Abanyamuryango ba AVEGA n’ababakomokaho bagerageje guhangana n’izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA igenda itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y’ubudaheranwa ku banyamuryango ba AVEGA ndetse igira n’uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Umuryango AVEGA watangaje ko wishimiye kwakira inkunga y’ibikoresho byo mu biro wahawe na AFDB.

    Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana barimo abanyamuryango bayo n’abandi bagenerwabikorwa muri rusange, muri serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko n’iterambere.

    Yavuze ko ari inkunga ikomeye mu mikorere n’iterambere ry’Umuryango AVEGA kuko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azajya mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abanyamuryango.

    Yagize ati “Ni inkunga ikomeye kuri AVEGA. Mu myaka 27 ishize byagaragaraga ko kugura ibikoresho bijyanye n’igihe ari ngombwa ariko ukabona ko hari ibindi bibazo abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bafite umuryango ugomba kubanza gukemura.”

    “Ni ukuvuga rero ko ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro gikemutse, ubundi bushobozi bwaboneka ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kw’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa tubafasha mu bikorwa by’iterambere n’izindi serivisi.”

    Umuyobozi wa AfDB, Aissa Touré Sarr, yavuze ko ibyo bikoresho batanze biri mu rwego rwo gufasha AVEGA Kwiyubaka no gukomeza kubaka ubudaheranwa bw’abapfakazi n’abandi bagenerwabikorwa umuryango witaho.

    Yanavuze kandi ko ari igikorwa bakoze mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “AVEGA ikora ibikorwa by’indashyikirwa, buri wese yishimira, kubunganira bagakorera ahantu heza kandi hari ku rwego rwiza bizafasha abakozi gukora batekanye kandi ingengo y’imari bateganyaga gukoresha izifashishwe mu bindi bikorwa byo kwita ku bapfakazi ba Jenoside ndetse n’abandi bagenerwabikorwa.”

    Inkunga y’ibikoresho batanze igizwe n’intebe, ameza yo mu biro, ameza y’inama, utubati, imashini zitanga amashanyarazi n’ibindi.

    Mu nkunga AVEGA yahawe harimo utubati n’intebe

    Ibi bikoresho AVEGA yahawe yavuze ko bigiye kuyifasha muri byinshi