Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Gerard Mbabazi wa RBA yatewe n'ibisambo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gerard Mbabazi wa RBA yatangaje ko mu ijoro ryakeye yatewe n'abajura maze bammwiba bimwe mu bikoresho by'akazi.

    Nk'uko uyu munyamakuru yabyanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, ngo abajura binjiye mu rugo rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, maze bamwiba bimwe mu bikoresho birimo hard disk yariho ibiganiro bitandukanye akoresha mu mwuga we w'itangazamakuru.Yakomeje asaba abafana gushishoza kugirango uzajya kubigurisha azafatwe.

    Yagize ati:'Mwiriwe,iri joro narawe ntewe iwanjye, mu byo nibwe harimo 'hard disk nabikagaho ibiganiro byanjye n'izindi documents  batwara na memory card nayo iriho ibiganiro nkeneye cyane, rero hagize uza kukugurisha ibyo bikoresho nyabuna undubure!Mbaye nshimye.'

    Uretse ibi bikoresho by'akazi, nta kindi kintu Gerard yigeze atangaza ko yibwe.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-gerard-mbabazi-wa-rba-yatewe-nibisambo/

  • Niba wazengerejwe n'ibicurane ,gerageza gufata aya mafunguro wirebere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibicurane ni imwe mu ndwara zizahaza benshi,nubwo bamwe babifata nkindwara yoroheje.Hari ibyo kurya byagufasha kuyivura utarinze gukoresha imiti.

    Ibyo kurya bifasha guhangana n'ibicurane

    1.Poivron

    Izi mboga nizo ziyoboye urutonde mu kutugezaho vitamin C dore ko uruboga rumwe runini ruduha 568% za vitamin C dukeneye ku munsi. Iyi vitamin ikaba izwiho kuba ariyo ya mbere mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri. Si ibyo gusa kuko yonyine izwiho kuvura indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, harimo ibicurane aho ifatwa nk'ibinini byo banyunguta.

    By'umwihariko iyi vitamin rero ikaba ari nziza ku bageze mu zabukuru, abana abakora siporo cyane kimwe n'abanywi b'itabi kuko bari mu bantu bagira ikibazo cy'ubudahangarwa.

    2.Ifi za sardines

    Izi fi ziri mu itsinda ry'amafi afite ibinure dore ko zikungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bugaragaza yuko ibi binure birwanya indwara z'umutima no kubyimbirwa. Si ibyo gusa kuko bifasha uturemangingofatizo nuko bikongerera ingufu ubudahangarwa.

    Impamvu izi fi ari zo zivuzwe ni uko ari zo ziyoboye urutonde mu mafi mu kugira iyi omega-3 kuko muri 100g zayo usangamo 1259mg z'ibi binure mu gihe mu ifi za salmon ho usangamo 840mg muri 100g nazo.Izi fi kandi tuzisangamo poroteyine zinyuranye , karisiyumu na vitamin

    3.Isosi y'inyama

    Kuva na kera usanga bizwi ko guhuta isupu ishyushye cyangwa se umufa bifasha mu kuvura ibicurane dore ko uko ishyushye izamura akuka kakazamukira mu mazuru maze hagafunguka hakoroha.

    Mu gukora iyi supu ushobora kwifashisha inyama (ziri ku magufa ariko ngo umufa uboneke), ibitunguru, ibirayi, karoti seleri, poivron ubundi ukabicanirana kugeza bihiye, ntukarange. Ibindi birungo nawe wabyiyongereramo bitewe n'ibikuri hafi.

    4.Indimu zidatonoye

    Indimu kimwe n'izindi mbuto zo muri uyu muryango (amacunga, mandarine, …) zikize kuri vitamin C ikaba izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri. Usanga indimu cyangwa icunga rimwe biguha 117% bya vitamin C ukeneye ku munsi. Iyi vitamin kandi ifatanya n'ibindi binyuranye mu kongerera umubiri ingufu zo guhangana n'indwara.

    Igishishwa nacyo rero burya kibamo limonene ikaba izwiho guahngana na za bronchite n'ibindi binyuranye bifata mu muhogo. Niyo mpamvu ari byiza ko mu gihe ugiye kurya indimu cyangwa icungwa kubironga neza noneho n'ibishishwa ukabirya kugirango iyo limonene ntigucike.

    5.Tangawizi

    Hashize imyaka isaga 2000 tangawizi ikoreshwa mu buvuzi gakondo mu bihugu by'iburasirazuba (Aziya) kandi ikaba ikoreshwa mu kuvura by'umwihariko indwara zo mu buhumekero.

    Icyayi kirimo tangawizi kikaba kizwiho gufungura mu mazuru no mu mihogo. Ndetse burya ngo inarwanya isesemi ikunze kugirwa n'abagore batwite.Mu kuyikoresha ntuzibagirwe gushyira mu cyayi umutobe w'indimu n'ubuki kuko bizongera ingufu z'uwo muti.

    6.Ibihumyo

    Ibihumyo bikize kuri vitamin zinyuranye zo mu bwoko bwa B, selenium n'ibirwanya imyanda n'uburozi mu mubiri. Ibi byose bikaba bituma ibihumyo nabyo biza ku rutonde rw'amafunguro afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa aho bifasha umubiri gukora uturemangingo turwanya indwara zandura, harimo n'ibicurane

    By'umwihariko vitamin B2 na B3 zituma ubudahangarwa bukomera naho selenium ikaba ingenzi mu kurwanya ibicurane n'ibindi bigendana na byo.

    Mu kubiteka ni byiza ko wahitamo ibyishwe ku mugina kurenza ibihingwa mu mazu yabigenewe kuko ibyo ku mugina biba ari umwimerere.

    Icyitonderwa: uramutse ugerageje ibi bikanga ,ni byiza guhita wihutira kujya kwa muganga bakagufasha.

    Source : https://yegob.rw/niba-wazengerejwe-nibicurane-gerageza-gufata-aya-mafunguro-wirebere/

  • Umugore wubatse yamatanye n'umugabo bateraga akabariro ||Ibyakurikiyeho biratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Uganda habaye amahano ubwo umugore wubatse bivugwa ko yamatanye n'umugabo w'abandi basambanaga ,gusa byaje kurangira polisi ibataye muri yombi.

    Ibi byabereye mu mujyi wa Gulu, mu karere kari muri Uganda mu gitondo cyo ku wa gatatu, tariki ya 16 Kamena.

    Nk'uko uwabyiboneye abivuga, Pai Robins OgwengAkiiki, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ingingo zabo ntizashoboraga gutandukana ,maze induru bayiha umunwa baratabaza,abantu bahise bahurura baza kureba ibibaye.

    Ibyakozwe byose kugira ngo aba bombi batandukanye ntacyo byatanze ariyo mpamvu abantu bahise bagira ubwoba bwinshi birangira bafashe umwanzuro wo guhamagara polisi.

    Icyakora, umugabo w'uyu mugore yahageze ahita abakora mu rukenyerero bombi bahita batandukana ariko Polisi yari yahageze ihita ijya kubafunga.

    Abantu benshi barakajwe n'imyitwarire y'uyu mugabo warogesheje umugore we kugira ngo najya gusambana azahure n'aka kaga.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wubatse-yamatanye-numugabo-bateraga-akabariro-ibyakurikiyeho-biratangaje/

  • Miss Hirwa Honorine (Igisabo) yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba ari mu rukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba yaba ari mu rukundo. Ni nyuma yuko uyu Mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2017 abinyujije kuri story ya Instagram ye yari yasabye abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye. Umwe mu bafana be yahise amubaza ati ” R u single “. Maze nawe amusubiza mu buryo bukurikira

    Source : https://yegob.rw/miss-hirwa-honorine-igisabo-yahaye-igisubizo-gitangaje-uwamubajije-niba-ari-mu-rukundo/

  • Abize uburezi muri PIASS barinubira kutemererwa gukorera ku mpamyabumenyi za A1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko nyuma yo gukora ibizamini bari biteguye gutangira akazi mu kwezi k’Ugushyingo 2020, hanyuma baza kubwirwa na HEC ko kuba bararangije icyiciro cya mbere cya kaminuza nta n’imenyerezamwuga bakoze bituma batemererwa gukora.

    Icyo gihe ngo bahise biyemeza kuzikora, bamwe banazikorera aho bari bahawe akazi, none kugeza na n’ubu bategereje ko bemererwa gukora bizeye kuzahembwa, ariko amaso yaheze mu kirere.

    Jean Baptiste Bikorimana agira ati “Twagiye muri HEC batubwira ko PIASS itemerewe gutanga impamyabumenyi za A1. Noneho n’itangazo ryari ryasohowe na HEC rivuga ko tugomba gukora imenyerezamwuga bararihakana.”

    Kuri ubu ngo babaza ubuyobozi bw’ishuri bizeho bukababwira ko na bwo butegereje igisubizo kizatangwa na HEC. Ikibahangayikishije ni uko batabwirwa icyemezo cyafashwe ngo bamenye niba bagomba gukurayo amaso nk’uko bivugwa n’uwitwa Floriane Umuhoza.

    Agira ati “Ko bari bazi ko ikigo cyacu kitemerewe A1, kuki badusohoreye itangazo risaba gukora imenyerezamwuga, kandi bazi ko n’ubwo twayikora tutemerewe gukora? Icyo ni cyo kibazo cyadukomereye, kuko kugeza na n’ubu ntituremererwa kujya mu kazi.”

    Ikindi kibababaza ni uko abenshi muri bo bari basanzwe bafite akazi, bigisha mu mashuri abanza, bakwemererwa gukorera kuri A1 bakakareka, none ubu n’aka A1 bakaba barakangiwe.

    Uwitwa Ndayizigiye ati “Badufashe ababishinzwe, byibura imyanzuro igaragare, tureke gukomeza guta umwanya. N’ababuze akazi bari bafite byibuze batuvuganire tugasubiremo, kuko atari twebwe twabiteye. Iyi kaminuza imaze imyaka 8 itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), nibareke kuba ari twebwe baciraho iteka.”

    Muri aba harimo abari baroherejwe kujya gukora kure y’iwabo, kugira ngo babashe kujya aho gukorera baguza amafaranga yo kugura ibikoresho, none ubu bahangayikishijwe no kwibaza aho bazakura amafaranga y’ubwishyu, cyane ko aho bari basezeye ubu bamaze gusimburwa.
    Ndayizigiye ati “Mbese baraducanze, twamaze no guta umutwe. None se iyo tuva mu kazi twari turimo tukajya mu kandi, tukagenda tukamara ibyumweru bitatu twigisha, barangiza ngo nimugende…!”

    Yungamo ati “Niba hari inzego zadufasha tukarenganurwa, natwe bumve ko turi Abanyarwanda nk’abandi, baturenganure, baduhe uburenganzira bwacu. Nk’uko bwatwemereye tukajya mu bizamini tugatsinda, tugahabwa ibigo, n’ubundi badufashe tujye mu kazi.”

    Umuyobozi wa PIASS, Prof. Elysé Musemakweli, avuga ko kuva muri 2013 HEC yari yarabemereye ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ashobora guhabwa A1 akajya gukora. Icyo gihe ngo nta na stage zari kuri gahunda yabo.

    Icyakora ivugurura mu myigishirize ryatumye muri 2019 baziteganya ku buryo abanyeshuri bashyashya bo bagomba kuzikora.

    Anavuga ko kimwe n’abanyeshuri babo bategereje igisubizo cya HEC, kuko amadosiye y’abakoze stage bamaze kuyatanga.

    Ati “Twakoranye inama baratubwira bati tugiye kubanza kubisuzuma neza, tukabasubiza.”

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko aba banyeshuri batari bakwiye kuba bibaza niba bazemererwa kuko ikibazo bafite Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagitanzeho umurongo.

    Agira ati “HEC isuzuma inyandiko z’abarangije kwiga, aba rero ntibararangiza kuko biyandikishije kwiga Bachelor’s in Education.”
    Ku wa 18 Kamena 2021, Piass yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 430 barangije mu mashami anyuranye. 287 muri bo babonye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’uburezi.

    Muri 293 bahuye n’iki kibazo, abatashoboye kubona impamyabumenyi za A0 ni 147 bitewe n’uko bari batararangiza kwandika ibitabo kuri bamwe, cyangwa kuba batarashoboye gukomeza amasomo kubera ubukene ku bandi. Umuhoza avuga ko n’abazibonye urebye zitazabagumisha kuri kariya kazi bari babonye kuko umwanya bari bakozeho wari ukeneye impamyabumenyi ya A1, nyamara bo babonye A0.

    Agira ati “Kugira ngo ababonye A0 babone akazi, bizasaba kuzongera gukora ibizamini ariko noneho ku mwanya ugenewe umuntu ufite A0.”

  • Ifoto y' umunsi: Perezida Kagame n'imfura ya Ange Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubu hari gukwirakwira ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame.

    Ni ifoto yabanje gushyirwa kuri Twitter, na Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.

    Ange Ingabire Kagame yashyize iyi foto kuri Twitter yifuriza umubyeyi umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo (Fathers' Day) wizihizwa tariki 20 Kamena.

    Iyi foto igaragaza Perezida Kagame afashe umwuzukuru we, bishimanye, Ange Kagame yashyizeho amagambo ayiherecyeza ashimira umubyeyi we Paul Kagame.

    Yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w'agaciro kandi utewe ishema n'umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'

    Benshi bashyize ibiterekezo kuri iyi foto, bashimira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa, mubyeyi w'u Rwanda Paul Kagame.'

    Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu na we yagize ati 'Umubyeyi w'u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n'umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu! Umunsi mwiza mubyeyi w'uru Rwanda!'

    Ni ifoto kandi ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z'abantu bagaragaza uburyo bishimira Perezida Kagame.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/20/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-nimfura-ya-ange-kagame/

  • Rulindo: Abageni n’ababaherekeje bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bageni, ngo barimo biyakirira mu nzu mberabyombi (salle) y’ahahoze hakorera Kaminuza ya Kibungo, Ishami rya Rulindo, nyuma yo kuva gusezeranira kuri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Bushoki.

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, ikimara guhabwa amakuru y’ibyo birori by’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’uwo munsi, yihutiye kuhagera, abari muri ibyo birori babonye Polisi banyura mu miryango y’aho biyakiriraga baratoroka, ibasha gufata abantu batandatu barimo n’abageni.

    Amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko abitabira ibirori by’ubukwe, bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko igikorwa nyirizina kiba.

    Nanone kandi, ayo mabwiriza anavuga ko abitegura gukora ubukwe, baba baripimishije Covid-19, kandi barandikiye Umurenge ibaruwa imenyekanisha ibirori mbere y’iminsi itanu.

    Kuri aba bageni ngo nta na kimwe bubahirije nk’uko CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today.

    Ati: “Bariya bageni n’abari babaherekeje, biyakiriye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batigeze bipimisha Covid-19 nk’uko amabwiriza abigena. N’ibaruwa bandikiye Umurenge bawumenyesha iby’ubwo bukwe, bayanditse tariki 17 Kamena 2021, babukora tariki 19 Kamena 2021. Urumva ko ya minsi itanu batigeze bayubahiriza. Ibi rero ni ikosa rikomeye, kandi tutakwihanganira muri iki gihe Covid-19 ihangayikishije u Rwanda n’isi yose”.

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi sitasiyo ya Bushoki, aho bagomba kurekurwa babanje kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku bageni. Abari babaherekeje na bo bazarekurwa babanje kwipimisha Covid-19 banacibwe amande y’ibihumbi 10 buri muntu.

    CIP Ndayisenga yatangaje ko abatorotse, bagikomeje gushakishwa kugira ngo na bo bapimwe Covid-19. Ati: “Ugereranyije abari muri iyo salle barengaga 30. Urutonde rw’abatorotse twamaze kurwegeranya, turi kubashakisha kugira ngo na bo bapimwe Covid-19”.

    Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kudakorera ku jisho kuko n’ubundi Covid-19 na yo idakorera ku jisho. Uko bayiha urwaho bakorera ijisho, ngo ni na ko irushaho gukwirakwira hirya no hino.

    CIP Ndayisenga ati: “Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikomeje gutanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi. Bityo Polisi ikaba yibutsa abantu ko ubusabane n’ibirori bikorwa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birimo n’ibibera mu ngo bitemewe”.

    Yongera ati: “Abifuza gukora ubukwe no gucyuza ibirori, hari ibyo amabwiriza n’amategeko abemerera kandi birasobanutse. Kandi kubyubahiriza biroroshye. Icyo tubibutsa ni ukujya babanza kwitonda, bakayareba neza, kugira ngo bamenye uko bayashyira mu bikorwa nta na kimwe bahutaje, mu kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe bafashwe batayubahirije”.

    Uburyo bwonyine bwizewe mu kwirinda no kurinda abandi Covid-19, ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko mu bugenzuzi ikora umunsi ku wundi, ikomeje gutahura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bari mu tubari, basenga n’ahandi hahurira abantu benshi kandi barimo n’ababa batubahirije amabwiriza.

    Ibi ibiheraho isaba abaturage cyane cyane muri iki gihe Covid-19 ikomeje kwiyongera, kwirinda ibikorwa bibahuza mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu rwego rwo gukumira intandaro yo kwandura Covid-19.

  • Sobanukirwa impamvu igitoki atari indyo y’abagore gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigira amoko atandukanye: Imishaba (ibitoki bitekwa mu mavuta), Inyamunyo (kiribwa gitogosheje mu mazi ariko gishobora no gutekwa ifiriti), n’ikiribwa nk’imineke kirimo Kamaramasenge, Gros Michel, Poyo, Fiya n’ibindi byinshi bivamo n’imitobe ishobora gusemburwa igatunganywamo ibinyobwa bisembuye.

    Ese wari uzi impamvu imineke iba irimo isukari nyamara wahekenya igitoki kibisi ntuyumvemo?

    Burya biterwa n’uko habamo amidon/starch idapfa gushwanyaguzwa na za enzymes zo mu gifu bityo aho gukoreshwa nk’isukari mu mubiri igakora nka fibre. Iyo rero umuneke uhiye, ya amidon ni yo ihindukamo isukari wumva iryohereye mu muneke.

    Si ibyo gusa kuko igitoki tugisangamo izindi ntungamubiri zinyuranye nka fibre, umunyungugu wa potasiyumu na vitamine B6. Habonekamo kandi Fosifore (phosphore), ubutare, Manyeziyumu (magnesium) na Zenke (zinc) ndetse na vitamine C.

    Dore Akamaro k’igitoki ku buzima:

    • Kugabanya ibiro

    Bitewe n’uko mu gitoki dusangamo amidon igoye gushwanyaguzwa iri mu gifu, bituma kurya igitoki byafasha mu kugabanya ibiro kuko uwakiriye atinda gusonza nuko bigatuma umubiri we utwika ibinure byinshi.

    • Kuringaniza isukari yo mu maraso

    Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya insuline bityo bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera indwara ya diyabete. Kuba kandi harimo vitamine B6 bifasha mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (iterwa n’isukari nyinshi mu maraso).

    • Gufasha mu igogorwa

    Mu gitoki kuba harimo fibure ndetse na amido igoye gushwanyaguza bituma kiba cyiza mu igogorwa no kurinda kugubwa nabi (gutumba) nyuma yo kurya. Gifasha kandi mu kurwanya indwara ziterwa na bagiteri zishobora gufata mu nzira y’igogorwa.

    • Kurinda kanseri y’amara

    Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma za bagiteri zo mu mara nziza zikora umusemburo ziyifashishije nuko ukica bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri ishobora gufata mu mara.

    • Ikoreshwa ry’intungamubiri

    Kurya ibitoki bifasha umubiri gukoresha no gukamura izindi ntungamubiri ziturutse mu bindi wariye. By’umwihariko bifasha umubiri gukoresha kalisiyumu n’indi myunyungugu.

    • Kugabanya cholesterol mbi

    Za fibres zirimo hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu maraso. Niyo mpamvu abantu bafite cholesterol iri hejuru bagirwa inama yo kurya igitoki kenshi kuko bizatuma igabanuka.

    • Gukora neza k’umutima, ku muvuduko mwiza

    Kuba kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi yakwifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi, bikanarinda indwara y’umuvuduko udasanzwe w’amaraso ukunze guturuka ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso. Ibi kandi kibifashwamo no kuba gikungahaye kuri potasiyumu

    • Igipimo cy’amaraso kiringaniye

    Ibitoki bikize kuri vitamine B6 bikaba ari byo bituma biba ifunguro ryiza mu gutuma ugira insoro zitukura nyinshi bityo ukagira amaraso ahagije mu mubiri wawe.

    • Imikorere myiza y’umubiri

    Igitoki gifasha umubiri gukoresha ibinure ubitse bigahindukamo ingufu umubiri ukoresha. Kandi kuba harimo vitamin B6 bituma anzime (enzymes) zikora neza akazi kazo ko gushwanyaguza ibyo wariye bityo umubiri wose ugakora neza

    • Gufasha impyiko

    Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo bigafasha impyiko kuko akazi kazo ka mbere ari ukuyungurura amaraso no kuringaniza amazi umubiri ukeneye. Kurya igitoki, bifasha mu kurinda indwara zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko.

    • Imikorere y’ubwonko

    Kuba igitoki gituma umubiri udatakaza amazi bituma kiba cyiza mu mikorere y’ubwonko. Dore ko bugizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru kandi kugabanyuka kwayo bikaba bibangamira imikorere myiza yabwo.

    • Kurwanya impiswi

    Ubwacyo cyifitiye anzime zifasha mu kurwanya impiswi kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye. Kubirya mu gihe urwaye impiswi bigufasha kuyikira vuba, gusa ntibisimbura imiti mu wahabwa na muganga.

    • Kwiheba no kwigunga

    Ibitoki birimo tiriputofane (tryptophan) ikaba poroteyine ihindurwamo serotonine, uyu ukaba umusemburo w’ibyishimo. Serotonine ifasha kuruhuka no kumva muri wowe utuje. Hano unabishoboye igitoki wagihekenya kuko niho ya tryptophan iba ari nyinshi kurenza mu gitetse na salade y’igitoki burya ibaho, ikaba nayo ifite akamaro.

    • Kugira Uruhu rwiza

    Aho kugura ibyo kwisiga bihenze gerageza guhekenya igitoki. Iyo ari kibisi kiba kirimo vitamine A, ikaba ingenzi mu gutuma ugira uruhu rucyeye kandi runoze.

    • Kugira amagufwa akomeye

    Igitoki kibamo kandi potasiyumu ikaba izwiho gufasha amagufa gukura neza no gukomera by’umwihariko ku bana bakiri bato no ku bageze mu zabukuru.

    Ni gute kiribwa?

    Ubishoboye wagihekenya ariko ubusanzwe igitoki kiribwa gitetse.
    Ushobora kugiteka amaganda cyangwa impogora (kidatonoye), ukagitonora gihiye.
    Ubundi buryo ni ukucyotsa, nabwo bikaba bikorwa kidatonoye ukagitonora kimaze gushya.

    Ushobora kugiteka cyonyine cyamara gushya ukagikoramo umunyigi, nk’uko warika umutsima (usonga ubugari).

    Kugiteka bisanzwe mu mazi ibyo twakwita gutogosa, noneho ukavangamo ibirungo ushaka byose ndetse washaka ukanakaranga.

    Ushobora kandi kugiteka ifiriti, gusa twibutse ko ifiriti kubera ubushyuhe bw’amavuta ishobora kwangiza zimwe mu ntungamubiri by’umwihariko vitamine C.

  • IFOTO : Perezida Kagame n’umwuzukuru #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yabanje gushyirwa kuri Twitter, na Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.

    Ange Ingabire Kagame yashyize iyi foto kuri Twitter yifuriza umubyeyi umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo (Fathers’ Day) wizihizwa tariki 20 Kamena.

    Iyi foto igaragaza Perezida Kagame afashe umwuzukuru we, bishimanye, Ange Kagame yashyizeho amagambo ayiherecyeza ashimira umubyeyi we Paul Kagame.

    Yagize ati 'Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w’agaciro kandi utewe ishema n’umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'

    Benshi bashyize ibiterekezo kuri iyi foto, bashimira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati 'Umunsi mwiza w’abapapa, mubyeyi w’u Rwanda Paul Kagame.'

    Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu na we yagize ati 'Umubyeyi w’u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n’umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu ! Umunsi mwiza mubyeyi w’uru Rwanda !'

    Ni ifoto kandi ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z’abantu bagaragaza uburyo bishimira Perezida Kagame.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Perezida-Kagame-n-umwuzukuru