Category: Uncategorized

  • Guverinoma igiye gutangaza ingengo y’imari ya 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tushabe, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imbanziriza mushinga y’ingengo y’imari yari iteganyijwe gukoresha muri uyu mwaka utaha wa 2021/22, yagennye ko u Rwanda ruzakoresha miliyari 3.807 Frw.

    Ni ingengo y’imari yiyongereye ku kigero cya 9,8% ugereranyije n’iyari yakoreshejwe mu mwaka uri kurangira kuko yo yari miliyari 3.464,8 Frw bisobanuye ko iziyongeraho miliyari 342,2 Frw.

    Itegeko riteganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko batanga ibitekerezo kuri iyo mbanzirizamushinga, ibyo bitekerezo bigashyikirizwa Guverinoma, hakagira ibishingirwaho ingengo y’imari ivugururwa nyuma igatangazwa mbere y’uko tariki 30 Kamena zigera kuko umwaka w’ingengo y’imari utangira ku wa 1 Nyakanga.

    Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru ari bwo Minisitiri w’Imanari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana azatangaza ingengo y’imari.

    Amakuru IGIHE yamenye ko hari zimwe mu mpinduka guverinoma yakoze ari nayo mpamvu habayeho gutinda gutangaza ingengo y’imari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tushabe, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ko muri miliyari 3.807 Frw u Rwanda ruteganya gukoresha harimo 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini.

    Ni mu gihe inkunga z’amahanga ari miliyari 612,2Frw zingana na 16% by’ingengo y’imari yose; na ho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw zingana na 17%.

    Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Inkuru bifitanye isano: Imiterere y’ingengo y’imari ya 2021/22: Uko izakoreshwa, imishinga migari n’ibindi

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana agiye gutangaza ingengo y’imari ya 2021/2022

  • Yiswe umusazi, gatanya n’umugabo: Ibidasanzwe kuri Agathe Habyarimana, isubyo mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga Habyarimana w’imyaka 79, aracyari ihwa mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka 27 icyo gihugu kigize uruhare mu gushyigikira politiki y’umugabo we Juvenal Habyarimana yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kanziga ni umwe mu bagore bake ku Isi basinze ubutegetsi kurusha abagabo babo babaga baburiho, aho yigaruriye ijambo rikomeye mu butegetsi bw’umugabo we guhera mu 1973 kugeza mu 1994 ubwo Habyarimana yapfaga ahanuwe mu ndege, na nyuma gato Jenoside imaze gutangira.

    Urukundo rwa Habyarimana mwene Jean-Baptiste Ntibazirikana na Kanziga Agathe mwene Gervais Magera rwatangiye mu 1963, umwaka umwe u Rwanda rubonye ubwigenge.

    Habyarimana wari Captaine mu ngabo yabengutse Kanziga wari mu myaka 20 bahuriye mu Misa, aza kumwandikira akabaruwa kasubijwe nyuma y’iminsi icyenda Kanziga avuye mu ‘masengesho ya Noveni’ nk’uko yabibwiye Televiziyo VRT yo mu Bubiligi mu 2017.

    Tariki 17 Kanama 1963 nibwo ubukwe bwa Habyarimana umuhungu w’umu-catéchiste w’i Rambura n’umukobwa w’umucuruzi wo mu Bushiru bwabaye mu cyubahiro cya gisirikare. Umuryango wa Kanziga wari wishoboye kurusha uwo kwa Habyarimana ariko kubera amapeti yagendaga yiyungikanya ku ntugu z’umukwe wabo, barushijeho kumwizera no kumwubaha mu muryango.

    Habyarimana yarushijeho kwizerwa mu butegetsi bwa Grégoire Kayibanda ari nako azamurwa mu ntera no mu myanya kugeza amuhiritse ku butegetsi muri Nyakanga 1973.

    Agathe Kanziga nawe yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba akarwa ko kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

    Raporo Muse yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko Habyarimana ari we wari ukuriye ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru.

    Bamwe mu bantu bari bagize Akazu bakomeye harimo nka musaza wa Kanziga, Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Mr Z. Uyu ku myaka 35 yari Perefe wa Kibuye. Mu mwaka umwe yahise agirwa Perefe wa Ruhengeri, intara yari ifite byinshi isobanuye ku bucuruzi kuko ariho hanyuraga ibicuruzwa biva cyangwa bijya Uganda, za magendu z’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo mu ngagi n’ibindi.

    Mr Z niwe wari igikomerezwa kurusha abandi ndetse anatinyitse mu Akazu. Uyu yaje gukora akandi gatsiko kagenzuraga hafi ubucuruzi bwose bwakoreraga mu gihugu kandi kabufitemo akaboko. Kari karimo kandi Col Elie Sagatwa wari mwene wabo wa Kanziga ndetse na Col Pierre-Célestin Rwagafilita, mubyara we.

    Muri Guverinoma ya Habyarimana mu 1973, Pierre-Célestin Rwagafilita yahise agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Nyuma yaje guhabwa kuyobora Gendarmerie.

    Agathe na bene wabo bakomeje gushakisha abizerwa bo kwinjiza mu Akazu, hinjizwamo abandi barimo Laurent Serubuga wavaga mu gace kamwe na Agatha ka Bushiru muri Komine Giciye waje kuba Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo.

    Habyarimana n’umugore we mu misa

    Col Théoneste Bagosora na we wo mu Bushiru, yabaye icyegera cya hafi cy’Akazu. Niwe wahawe kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kanombe nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Col Mayuya wakiyoboraga. Bivugwa ko Mayuya yishwe ku mabwiriza ya Agathe Kanziga Habyarimana kuko yashakaga kwivanga mu mikorere y’Akazu.

    Raporo Duclert ivuga ko “Akazu” cyangwa “Réseau Zéro” kari kagizwe n’abahezanguni b’Abahutu baturuka mu Majyaruguru barimo abasivile n’abasirikare bari hafi y’umuryango wa Perezida kandi batari bashyigikiye na mba ibitekerezo byo gusangira ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.”

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangizwaga mu Ukwakira 1990, Akazu kagize uruhare mu gushinga agatsiko k’abicanyi bise ‘escadrons de la mort ‘ kari kagamije kwica abo badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, kugira ngo barusheho kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.

    Mu Akazu niho hacuriwe imigambi yo gushinga ibinyamakuru byashishukarizaga abahutu kwanga abatutsi birimo Radio rutwitsi RTLM n’ikinyamakuru Kangura.

    Gatanya no kwicisha umugabo we

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abahanuye indege yari itwaye Habyarimana ariko Akazu na Agathe Kanziga bagiye batungwa agatoki kenshi, by’umwihariko kuko batari bashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha.

    Kuri Kanziga we, kuba yari kwicisha umugabo we bari bamaranye imyaka 31 bifite indi mvano.

    Hari amakuru yagiye hanze mu 2007 ubwo Agathe yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa yimwe kugeza n’ubu, aho umwe mu bayobozi b’u Bufaransa wari ukurikiranye iyo dosiye yavuze ko mu minsi yapfuyemo, Perezida Habyarimana yifuzaga gutandukana n’umugore we.

    Hari amakuru ko Habyarimana yapfuye yifuza gutandukana n’umugore we

    Ntabwo hasobanurwa impamvu Habyarimana yashakaga gatanya ariko birumvikana ko amakuru y’iyo gatanya yatanzwe n’umugore ubwo yashakaga ubuhungiro mu Bufaransa. Uwo muyobozi watangaje ayo makuru, yemeza ko kubera iyo mpamvu ya gatanya, Agathe na we yashoboraga kwivugana umugabo we.

    Muri Kamena 1994, Uwanyirigira Jeanne wari ufite imyaka 24 na Uwimbabazi Marie Claire wari ufite imyaka 22, abana ba Dr Emmanuel Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, batanze ubuhamya mu Bubiligi, bavuga inzira banyuzemo nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo waguye mu ndege ya Habyarimana.

    Abo bakobwa bavuga ko ubwo amakuru y’ihanurwa ry’indege yamenyekanaga, bajyanywe mu rugo rwa Perezida bakahamara iminsi. Aho bahaboneye indi shusho ya Kanziga itandukanye n’iyo bari bazi ku mugiraneza washinze ikigo cy’impfubyi Sainte Agathe cyari giherereye i Masaka.

    Mu buhamya bwabo, bavuze ko bari kwa Habyarimana i Kanombe baje kumva amakuru y’uburyo ngo mbere y’umunsi umwe ngo Habyarimana ahanurwe mu ndege, Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre yahamagaye Agathe amusaba kumenyesha umugabo we ngo ahindure urugendo kuko yari yamenye amakuru y’uko hari abashaka kumwicira mu ndege. Abo bana bavuga ko atabikoze kuko iyo aza kumuburira atari kujyayo.

    Raporo Duclert ivuga ko hari abantu bari bari hejuru mu butegetsi bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Habyarimana. Hejuru ya byose hari Akazu kuko imigambi myinshi ariho yacurirwaga.

    Hari raporo y’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze mu Bufaransa, DGSE yo mu 1994 ivuga ko umwe mu basirikare bakuru ba FAR, yari yaravuze ko muri Mata 1994 hazaba akantu.

    Hari aho raporo igira iti “Tariki 1 Mata 1994, hari inyandiko yasinywe yemera ko ibikoresho birimo lisansi, intwaro nyinshi zivanwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kimihurura cyabarizwagamo abarindaga Perezida. Kompanyi ebyiri z’abasirikare barwanira mu kirere (zarimo abasirikare nka 300) nabo boherejwe ku Kimihurura bavuye Kanombe. Byakozwe mu bwiru bukomeye ngo batabonwa n’Ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).”

    “Uwo musirikare yavuze ko uko kongerera imbaraga kwari kugamije korohereza aba GP mu Kigo cya Kanombe kugira gno bashyire mu bikorwa umugambi wabo tariki 6 Mata.”

    Umugabo amaze gupfa, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Agathe

    Guhera tariki 6 Mata 1994, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Kanziga n’abari mu Akazu. Nibo bari bashinzwe kugena abajya mu buyobozi, kwemeza abagomba kwicwa n’ibindi.

    Mu buhamya bw’abana ba Dr Akingeneye bageze mu rugo rwa Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata, bavuga ko basanze abo muri urwo rugo barubiye, bakubita agatoki ku kandi ko ‘Abatutsi’ bagomba kwishyura urupfu rw’ “Umubyeyi”.

    Bavuga ko bahageze bagasanga “Mu ruganiriro hari umugore wa Perezida, umukobwa we Jeanne n’umugore wa Ambasaderi Renzaho. Mu ruganiriro hari hari imirambo irindwi.”

    Mu mirambo yari iryamye aho, hari harimo uw’umubyeyi wabo Dr Akingeneye. Bafashwe n’ikiniga, baramwegera ngo bamuririre, Agathe Habyarimana arabihangiriza, ngo “umwanzi atavaho ababona.”

    Bati “Yongeyeho ko ahubwo natwe dukwiriye gufata imbunda nk’umuhungu we Jean Luc wari ufite imbunda ya R4. Ubwo twatangiraga gusenga, [Agathe] yatubwiye mu ijwi ryo hejuru ko dukwiriye ahubwo kujya gufasha interahamwe kwikiza umwanzi. Muri ako kanya ababikira bashiki ba Perezida bari bahageze na Musenyeri wa Kigali. Twumvise Umubikira Godelieve [mushiki wa Habyarimana] wari mu gikoni avuga ko Abatutsi bose bagomba gupfa.”

    Muri urwo rugo, Uwanyirigira na Uwimbabazi bavuga ko biyumviye Agathe Habyarimana abwira abasirikare ko ikintu cyose bashaka gukora, bagomba kubanza kumubaza. Yabivuze ubwo bamubwiraga ko bashaka kwemeza Marcel Gatsinzi nk’Umugaba Mukuru usimbura General Déogratias Nsabimana wari waguye mu ndege imwe na Habyarimana.

    Kanziga n’Akazu baza imbere cyane ku rutonde rw’abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Agathe Habyarimana n’ubu ucyemeza ko Jenoside yamenye ibyayo ageze mu Bufaransa, abana ba Dr Akingeneye bavuga ko “Tariki 7 Mata, twiboneye n’amaso yacu ko umuryango wa Perezida wabaga uri mu byishimo igihe cyose babwirwaga amakuru y’uko utavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe.”

    Umusazi washatse gukomereza Jenoside mu Bufaransa

    Mu gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bari kwicwa hirya no hino mu Rwanda, umuryango wa Habyarimana wabaye uwa mbere mu guhungishirizwa mu Bufaransa na mbere ya bamwe mu Baturage b’u Bufaransa bari bari mu Rwanda.

    Tariki 9 Mata ahagana saa saba z’amanywa nibwo u Bufaransa bwemeye guhungisha umuryango wa Habyarimana. Saa kumi z’umugoroba uwo munsi nibwo imodoka zitwaye Agathe Habyarimana n’umuryango we zirinzwe bikomeye zahagurutse aho bari batuye i Kanombe zerekeza ku kibuga cy’indege.

    Abantu 12 bo mu muryango wa Habyarimana binjiye mu ndege yagiyemo abandi Bafaransa 44, ihaguruka i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 yerekeza i Bangui.

    Tariki 13 Mata 1994, Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppé yabwiye Perezida ati “Umuryango wa Habyarimana kuri ubu wageze muri Centrafrique. Perezida Patassé ntabashaka. Hari uburyo bubiri, kubohereza muri Zaïre cyangwa mu Bufaransa”. Perezida Mitterrand yahise asubiza ati “Niba bashaka kuza mu Bufaransa, tuzabakira neza cyane.”

    Tariki 16 Mata, mu nyandiko Minisitiri w’Ubutwererane Michel Roussin yoherereje Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu nama iherutse, Perezida yasabye ko uriya muryango wakwakirwa mu Bufaransa. Iby’ingenzi byateguwe ku buryo ku Cyumweru tariki 17 Mata bafata indege ku gicamunsi. Itike y’indege izishyurwa na Minisiteri y’Ubutwererane.”

    Roussin yavuze ko bemeye gucumbikira uwo muryango muri hoteli i Paris mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Michel Roussin kandi yavuze ko icyo gikorwa kizatwara hafi ibihumbi 250 by’amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa (Amayero asaga ibihumbi 38). Icyakora yavuze ko ayo mafaranga Minisiteri ayoboye ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga ntayo bafite, bityo ko bagomba kwitabaza DGSE isanzwe itanga ubutabazi mu bikorwa nk’ibyo mu gihe Minisitiri w’Intebe yabyemeza.

    Hari inyandiko yabonywe yanditswe na Jean-Marc Simon wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri avuga ko uwitwa Bazi yemeye kwishyura ayo mafaranga.

    Umuryango wa Habyarimana umaze kugezwa mu Bufaransa, icyo gihugu cyakoze ibishoboka byose ngo n’abandi bo mu muryango we bahungishwe. Agathe amaze kugera mu Bufaransa yakomeje gushyigikira Jenoside, ibintu Mitterrand yinubiye ubwo yahuraga n’abakozi b’Umuryango Médecins sans frontiers tariki 14 Kamena 1994, aho yavuze ko uwo mugore afite ‘amadayimoni”.

    Yagize ati “Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radio zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.”

    Imyaka 27 ayimaze nta cyangombwa ariko abayeho mu mudendezo

    Akigera mu Bufaransa, mu butegetsi bw’icyo gihugu hari huzuyemo benshi mu bakoranye n’umugabo we. Bakomeje kumworohereza mu ngendo, agahabwa ibyangombwa bihimbano.

    Icyo gihe kandi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bikirimo igihu ku buryo uruhare rwe muri ayo mahano rutari rwakavuzwe cyane nk’uko biri ubu. Byamuhaye uburyo bwo gukomeza gutembera isi nta nkomyi.

    Ibiro Ntaramakuru Hirondelle byatangaje ko guhera mu 1994, Agathe Habyarimana yagiye yoroherezwa gutembera mu mahanga abikesha pasiporo y’abadipolomate yahawe na Gabon mu mazina atari aye ndetse n’indi yari yarahawe n’ubutegetsi bwa Zaire ikiyoborwa na Marshal Mobutu.

    Uruhare rwe muri Jenoside uko rwakomezaga kuvugwa, u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo kumwima ibyangombwa by’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko imyaka 27 ayimaze mu gihugu nta byangombwa.

    Mu 2004, Agathe yegereye ibiro bishinzwe kurinda impunzi mu Bufaransa OFPRA, nyuma agana Komisiyo yita ku mpunzi na Conseil d’État, ikigo kigira Guverinoma inama ku by’amategeko. Hose yahageze asaba ko yakwemerewa ubuhungiro barabumwima.

    Ubusanzwe abandi bafatiwe mu gihugu runaka nta byangombwa, feri ya mbere bahita bapakirwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

    Igitangaje kuri Kanziga, ni uko yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwakomeje kumukingira ikibaba.

    Mu 2010 ubwo hari hashize ukwezi Perezida Nicolas Sarkozy asuye u Rwanda, Agathe yarafashwe hakurikijwe impapuro yari yarashyiriweho nyamara yaje kurekurwa nyuma.

    Uyu mugore wahoze avuga rikijyana muri Repubulika ya Kabiri, ashinjwa by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1992, gutoza Interahamwe, gutegura umugambi wa Jenoside n’ibindi.

    Mu 2017 yatunguranye avugira kuri VRT ko radiyo RTLM bamushinja gushinga ntayo azi.

    Yagize ati “Ntabwo nzi radio RTLM, ubundi se yakoraga iki? Uzi ko ntigeze nyumva? Umukozi wanjye rimwe niwe wigeze kumbwira ko hari radio ebyiri, RTLM na Muhabura ziri guterana amagambo. Sinigeze numva iyo radio, n’umugabo wanjye ntabwo yigeze ayumva, nta mwanya nari mbifitiye.”

    Kanziga yahakanye gutegura Jenoside nubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwe mu kuyitegura no kuyigerageza.

    Icyo gihe yagize ati “Twamenye buri kimwe turi mu Bufaransa, ntacyo nakubwira ku bwicanyi. Ndakubwiza ukuri ko iyo umugabo wanjye aticwa, ubu bwicanyi ntibuba bwarabaye.”

    Ubu umupira uri mu maboko ya Perezida Macron nyuma yo kwemerera i Kigali igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushimangira ko nta wayigizemo uruhare ‘uzahabwa rugari mu Bufaransa’.

    Habyarimana n’umugore we mu birori ubwo bari bakiri ku butegetsi

    Kanziga ari kumwe na Papa Yohani Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990

    Mu birori bitandukanye no mu nzinduko mpuzamahanga Habyarimana akenshi yabaga ari kumwe n’umugore we

    Agathe Habyarimana n’umuryango we bagihungira mu Bufaransa

    Raporo Muse igaragaza ko Agathe Habyarimana yakomeje gutanga amabwiriza ku bigomba gukorwa harimo no kwikiza abo adashaka nyuma y’urupfu rw’umugabo we

    Inkiko zo mu Bufaransa zagiye zitumiza Agathe Habyarimana kenshi nyamara nta na rimwe ziramuburanisha ku byaha bya Jenoside akekwaho

  • Gatsibo-Kabarore: Umusore yapfiriye mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2021, mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Karenge, Umudugudu wa Nyarubuye, havuzwe umusore w'imyaka 20 y'amavuko wapfuye nyuma yo gutera akabariro n'umukobwa bakundana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye Kigali today dukesha iyi nkuru ko uyu musore wapfuye yari yakiriye umukunzi we aho akodesha bakajya mu gikorwa cyo kwishimisha( gutera akabariro) hanyuma birangira uyu musore apfuye.

    Meya Gasana yagize ati' Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y'urupfu rw'uwo musore w'imyaka 20'.

    Uyu muyobozi w'Akarere ka Gatsibo, akomeza avuga ko intandaro y'urupfu rw'uyu musore itaramenyekana, ko urwego rw'ubugenzacyaha-RIB ariyo mpamvu rufite uyu mukobwa ukekwaho bwa mbere urupfu rw'uyu musore. Ati' Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye'.

    Ese koko uyu byaba bibaye aka yamvugo ngo' Ibintu byishe umuntu'? Ni ah'iperereza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/gatsibo-kabarore-umusore-yapfiriye-mu-gutera-akabariro/

  • Gatsibo : Umusore yapfuye ari gutera akabariro n’umukobwa bakundanaga #rwanda #RwOT

    Uyu musore yapfuye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ubwo yari yasuwe n’uriya mukobwa bakundanaga aho yari asanzwe aba acumbitse ubundi bakaza kwishimisha batera akabariro undi akaza kuhasiga ubuzima.

    Umukobwa we yahise atabwa muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo akorweho iperereza ku bijyanye na ruriya rupfu rw’uwari umukunzi we.

    Umwe mu baturage bo muri uriya Mudugudu avuga ko aba bari bamaze iminsi bari mu rukundo, umukobwa yajyaga aza kumusura bakamara umwanya bari mu nzu baganira amabanga y’urukundo rwabo.

    Uyu muturage akomeza avuga ko ku cyumweru uyu musore yazindutse yiteguye umukunzi we bikarangira bumvise ko yitabye Imana ubwo bishimishaga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

    Yagize ati 'Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.'

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard akomeza avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa.

    Avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

    Ati 'Ibindi bizaboneka mu iperereza ryatangiye'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umusore-yapfuye-ari-gutera-akabariro-n-umukobwa-bakundanaga

  • Police HC na Kiziguro zegukanye irushanwa ro Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gorillas Hc mu mukino wayihuje na Nyakabanda
    Gorillas Hc mu mukino wayihuje na Nyakabanda

    Mu mpera z’iki cyumweru hari habaye amarushanwa yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho by’umwihariko hibukwaga ababarizwaga mu mukino wa Handball.

    Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino y’amajonjora mu matsinda ndetse na ¼ mu bagabo n’abagore, aho kimwe mu byatunguranye ari ugusesererwa ku ikipe ya APR HC yatsindiwe muri ¼ na ES Kigoma.

    Mu mikino ya nyuma, mu bagabo cyegukanywe na Police HC itsinze ES Kigoma ibitego 32 kuri 24, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Kiziguro SS itsinze Falcons ibitego 17 kuri 15.

    Police HC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo
    Police HC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo

    Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Gorillas Handball Club yari yasezerewe na Police HC yegukanye uyu mwanya itsinze Nyakabanda, naho mu bagore umwanya wa gatatu wegukanwa na UR Rukara.

    Amafoto yaranze umukino wa ES Kigoma na Nyakabanda muri 1/2

    Umukino wa Gorillas na Nyakabanda

    AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

  • Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba avuga ko gupfobya Jenoside warayirokotse ari ubuyobe bubi
    Ndayisaba avuga ko gupfobya Jenoside warayirokotse ari ubuyobe bubi

    Umunyambanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidel Ndayisaba, ubwo yatangizaga ukwezi ko kwimakaza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu karere ka Muhanga, yavuze ko gupfobya Jenoside no kuyihakana ari ibyaha bitakwihanganirwa ariko bikaba ubuyobe bukomeye igihe bikozwe n’uwacitse ku icumu.

    Yavuze ko gutangiza ukwezi kw’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Muhanga biri mu njyana yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari inzira nziza yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo.

    Agira ati “Aya ni amahitamo meza kuba akarere karahisemo igihe cyihariye nk’uburyo bwo gusoza iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu njyana yo kwibuka dushyira imbaraga mu bumwe n’Ubwiyunge kugira ngo tubashe no komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukubarwanya nta rundi rwitwazo

    Hashize igihe abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye barimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abtutsi bashinjwe ibyaha byo gukoresha izo mbuga bagakwitakwiza amacakubiri ndetse bagakurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibikorwa by
    Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu nzira yo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko ibyo ari ibyaha biri mu mujyo wo gushaka gukomeza Jenoside ari na yo mpamvu bigomba kurwanywa kabone n’ubwo uwo bigaragayeho yaba ari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndayisaba avuga ko uburyo bwiza bwo gufasha guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugushyira imbere amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko ayo mahame adahinduka kandi ashyizwe imbere bitanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazakomeza gutsinda Jeoside n’Ingengabitekerezo yayo.

    Agira ati “Mu gihe nk’iki twibuka Jenoside ni umwanya wo guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo mpamvu tugomba kurwanya uwo ari we wese bigaragayeho akabibazwa n’ubutabera nta kwitwaza ko waba wararokotse Jenoside”.

    Yongeraho ati “Ubwo ni ubuyobe bubi cyane igihe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari we urimo kuyipfobya, uwo bizagaragaraho wese ntawe uzagira icyo yitwaza ahubwo azabihanirwa n’amategeko kuko ni ibyaha bikomeye kandi bihanwa n’amategeko, ni ukwirinda no gutwarwa n’amarangamutima y’uwo yagaragayeho kuko ibyo bigamije gukomeza gukurura ibibi no gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Akarere ka Muhanga kashyizeho umwihariko wo gusobanurira abaturage amahame y
    Akarere ka Muhanga kashyizeho umwihariko wo gusobanurira abaturage amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge

    Bamurange Odette wigeze guhungira i Kabgayi akangirwa kuhinjira akaza kurokokera mu nkengero za Kabgayi avuga ko nawe ababazwa cyane no kubona abacitse ku icumu basigaye bitwaza imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside.

    Bamurange avuga ko nyuma yo gusubirana ubuzima Igihugu kimaze kubohorwa ntawe ukwiye kubyibagirwa ngo agarure cyangwa ashyigikire amacakubiri hagamijwe kongera kubuza abarokotse umuteko.

    Agira ati “Kabgayi twaharokokeye turi ibihumbi 15 mu bihumbi hafi 60 byari byahahungiye, twasubijwe ubuzima, ndanenga kandi ngasaba ko uwo ari we wese ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside atareberwa. Ntabwo kuba waracitse ku icumu ari ishema, ntabwo kwitwa uwacitse ku icumu ari Diporome, n’ubwo twarokotse ntawe ukwiye gukomeza kudukomeretsa”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge nka bumwe mu buryo bwo gukomeza gushimangira ubunyarwanda.

    Ibyo bikorwa birimo igicaniro cy’Ubumwe n’Ubwiyunge aho abarinzi b’Igihango bazagabirwa inka, gukomeza kubaka amazu y’ubumwe n’ubwiyunge, gusura abafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

    Avuga ko muri rusange Abanyarwanda bakwiye guhera ku babyiruka babaha amakuru nyayo y’amateka yaranze igihugu kugira ngo bazahore basigasira ubumwe bwagezweho.

    Inzu y
    Inzu y’Ubwiyunge yubakiwe uwarokotse Jenoside wari umaze imyaka 27 acumbitse

    Avuga ko ibikorwa byimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge bizarushaho gutuma abatuye Akarere ka Muhanga barushaho kunga ubumwe kandi ko abaturage babyumva kuko bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ibikorwa byo kwimakaza amahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge bizamara ukwezi kose kwa Kamena 2021, hatangwa ibiganiro, hakazanashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yabonetse hirya no hino mu Karere ka Muhanga.


  • Umwe mu ba 'CDR' bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Umuryango 'Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)', uharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, watangaje ko wamenye amakuru ko Bakuzakundi yapfuye tariki 8 Kamena 2021, akagwa mu bitaro byitiriwe Jacques Monot de Montivilliers biri i Havre mu Bufaransa.

    Uyu Michel Bakuzakundi ari kurutonde rw'abashakishwa n'ubutabera bw'u Rwanda naho Umuryango CPCR watanze ikirego kuwa 23 Ukwakira 2017 aho ashinjwa Jenoside yakoreye aho yari atuye I Remera mu mugi wa Kigali.

    Uyu mwicanyi ruharwa uri mu bashinze CDR, yabanje guhungira muri Kameruni hamwe na ba Theoneste Bagosora bakaba kandi bari inyuma y'umugambi wo guhakana Jenoside. Ubwo Theoneste Bagosora yahungiraga muri Kameruni yahise yiyegereza abandi ba Jenosideri bo kurwego rwo hejuru nka Michel Bakuzakundi, Jean Bosco Barayagwiza, Ferdinand Nahimana, Anatole Nsengiyumva, Laurent Semanza n'abandi

    Michel Bakuzakundi yafashwe n'inzego za Kameruni muri Mata 1995 nuko arekurwa tariki ya 25 Gashyantare 1996 ahita ajya mu Bufaransa aho yaguye adashyikirijwe ubutabera.

    Bakuzakundi Michel, yari umuyobozi mukuru w'uruganda rukana impu (SODEPARAL) mu gihe cya Jenoside, akaba akomoka mu cyari Komini Mukingo.

    Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe 'Evaluation et Orientation' muri Cercles des Républicains Progressistes (CRP) yabyaye ishyaka Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi, byagejeje kuri Jenoside.

    The post Umwe mu ba 'CDR' bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwe-mu-ba-cdr-bakuru-barimbuye-abatutsi-ariwe-michel-bakuzakundi-yapfuye-adashyikirijwe-ubutabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwe-mu-ba-cdr-bakuru-barimbuye-abatutsi-ariwe-michel-bakuzakundi-yapfuye-adashyikirijwe-ubutabera

  • Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 biravugwa ko yitabye Imana ashimisha umukunzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.
    Ati”Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.”

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.
    Yagize ati “Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye.”

  • Covid19: Batandatu bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza_ Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 6 barimo n'abageni bari mu bukwe barenze ku ibwiriza rijyanye no kwiyakira no gusaba no gukwa.

    Iri bwiriza rivuga ko abantu bagiye gukora imihango yo gusaba no gukwa bigomba kubera muri salle cyangwa mu busitani kandi hakaza  30% by'ingano y'abantu aho hantu hasanzwe hakira, abaje muri iyo mihango bagomba kuba bafite icyangombwa gitangwa n'inzego z'ubuzima kigaragaza ko abo bantu bipimishije COVID-19 bitarenze iminsi itatu, aba bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara agapfukamunwa,guhana intera hagati y'umuntu n'undi ndetse bakagira ubukarabiro.

    Abafashwe bafatiwe mu Karere ka Rulindo Murenge wa Bushoki mu Kagari ka Gisiza bafatirwa muri salle barimo kwiyakira batubahirije amabwiriza uko ari.

    Umuyobozi w'agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo,Chief Inspector of Police (CIP)Laurent Rafiki yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari abantu barimo kwiyakira mu bukwe kandi hari amabwiriza batubahirije.

    Ati 'Tukimara kubona ayo makuru abapolisi bagiye aharimo kubera ubukwe ababutashye babonye abapolisi bahise biruka ariko hasigara abantu 6 harimo n'abageni. Byahise bigaragara ko abo bantu batari bisuzumishije COVID-19 mbere yo gutaha ubwo bukwe nk'uko amabwiriza abivuga. Abafashwe nabo nta cyangombwa bari bafite kigaragaza ko bipimishije COVID-19 kandi nacyo kigomba kuba kigaragaza ko wipimishije mu minsi itatu mbere y'uko ubukwe buba.'

    CIP Rafiki yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza kugira ngo hakomeze kwirindwa iki cyorezo kandi n'ibikorwa bikomeze bikorwe. Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n'abandi kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo gukomeza gufataya mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Abageni bemeye amakosa bakoze bavuga ko abatashye abukwe barengaga 40 kandi bataripimishije ndetse n'aho bari bateraniye hari andi mabwiriza batari bubahirije ariyo mpamvu babonye Polisi bakiruka. Basabye abaturage kubahiriza amabwiriza ya Leta badakoreye ku jisho kuko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira bizatuma Leta ifata ingamba zikarishye kurusha iziriho n'ubwo nazo zitoroshye.

    Abafashwe uko ari 6 babanje gusuzumwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, baciwe amande n'inzego zibishinzwe hakurikijwe uko amabwiriza y'inama njyanama y'Akarere ka Rulindo abiteganya.


    Inkuru ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/21/covid19-batandatu-bafatiwe-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza_-inkuru-irambuye/