Category: Uncategorized

  • Mme Jeannette na Ange Kagame bifurije umunsi mwiza Abapapa mu mafoto anogeye ijisho #rwanda #RwOT

    Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, ni we wabanje kwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza w’umubyeyi w’Umugabo ubwo yakoreshaga ifoto inogeye ijisho ya Perezida Kagame ari kumwe n’umuzukuru we (Imfura ya Ange Kagame).

    Ni ifoto yakunzwe na benshi kubera uburyo yagaragazaga uburyo Perezida Kagame uretse kuba akunda Igihugu cye kandi akaba akomeje kugiteza imbere, anasanzwe yita ku muryango we.

    Kuri iriya foto Ange Kagame yashyizeho amagambo yo kumushimira, agira ati ' Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w’agaciro kandi utewe ishema n’umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'

    Ange Ingabire Kagame kandi yanashyize ifoto kuri Twitter igaragaza umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ateruye imfura yabo.

    Madamu Jeannette Kagame na we yashyize ifoto kuri Twitter igaragaza Perezida Kagame n’umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame bateruye umwana wabo.

    Madamu Jeannette Kagame yagize ati 'Nishimiye cyane uruhare ntangarugero rw’umubyeyi w’umugabo uri. Kwita ku bana kuva cyera no gusangira urugendo rwo kuzukuruza na we Paul Kagame, ni umugisha, nta magambo ahagije yabisobanura byuzuye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mme-Jeannette-na-Ange-Kagame-bifurije-umunsi-mwiza-Abapapa-mu-mafoto-anogeye-ijisho

  • Ntabwo nanyoye inzoga ni ka Kambuca- Umwe mu bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze #rwanda #RwOT

    Aba bantu 26 beretswe Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse bamwe banarengeje isaha ya saa tatu yo kuba bageze aho bataha nk ‘uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga.

    Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Bariya bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 Kamena.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu uko ari 26 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ine ikurikirana.

    Ati”Bariya bantu bafashwe kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 19 uku kwezi kwa Kamena, harimo abari batwaye imodoka banyoye ibisindisha ndetse mu masaha ya nijoro aho bagombaga kuba bageze aho bataha.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bakoze babikoze ku bushake kandi babizi kuko bose ni abashoferi bafite impushya zibibemerera gutwara ibinyabiziga kandi bose bazi amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Nta muntu n’umwe wemerewe kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yongeye kwibutsa abantu ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe ariyo mpamvu abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

    Mazimpaka Patrick Umwe mu bafashwe yagaragaje ko atari yanyoye ibisindisha ahubwo yafashwe atwaye imodoka mu masaha ya nijoro aho yagombaga kuba ari mu rugo.

    Ati “Nafashwe ntwaye imodoka saa yine z’ijoro narengeje saa tatu, ntabwo nari nanyoye ibisindisha usibye ko nari nanyweye ka Kambucha.”

    Umumotari witwa Emmanuel yemeye ko tariki ya 19 Kamena yafatiwe mu Karere ka Gasabo, i Kibagabaga afatwa atwaye moto yanyoye ibisindisha. Emmanuel yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa kuko bishobora guteza impanuka zo mu muhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu ko Polisi itazahwema kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwa COVID-19 ndetse no kurwanya abatwara banyoye ibisindisha. Yongeye kwibutsa abantu ko uzajya yanga kupimwa ngo herebwe ko atasinze bizaba bisobanuye ko yemeye ko yasinze.

    Ivomo : Urubuga/RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ntabwo-nanyoye-inzoga-ni-ka-Kambuca-Umwe-mu-bafashwe-batwaye-ibinyabiziga-basinze

  • Byari ibyishimo bikomeye kuri Kagere, Haruna na Yannick Mukunzi, ntibyagendekera neza Rafael York na Emery Mvuyekure #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bazisoje mu byishimo, ni mu gihe abandi bazisoje mu kababaro ubwo amakipe yabo yatsindwaga.

    Shampiyona ya Tanzania yari yakomeje, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishinze Simba SC ya Kagere Meddie yitwaraga neza imbere ya Polisi Tanzania iyitsinda 1-0 cya Jose Louis Miquissone ku munota wa 28.

    Ni umukino Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura Chris Mugalu ku munota wa 51.

    Uyu mukino wabaye nyuma y’uko ku wa Gatanu, Azam FC ya Ally Niyonzima yari yatsinze Gwambina ibitego 4-1, ni umukino Ally Niyonzima atari muri 18 bifashishijwe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Young Africans ya Haruna Niyonzima, bigoranye yatsinze Mwandui 3-2. Iminota 90 yarangiye ari 2 bya Mwadui kuri 1 cya Yanga, yaje gutsinda ibitego 2 mu minota y’inyongera umukino urangira ari 3-2.

    Kugeza ubu Simba SC niyo iyoboye n’amanota 70, Yanga 67, Azam FC 63 mu gihe KMC ya Migi ifite 41 ari iya 7.

    Muri Kenya, Tusker FC itari ifite Emery Mvuyekure mu izamu ryayo ndetse ntiyari mu bakinnyi bakinnye na Kariobangi ku Cyumweru, yaje gutsinda 1-0. Iyi shampiyona iyobowe na KCB ifite amanota 42 mu gihe Tusker ya 2 ifite 41 naho Bandari y’umutoza Cassa Mbungo ni iya 7 n’amanota 28.

    Ntabwo Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Zanaco FC muri Zambia yatsindwaga na Prison Leopards 2-1 mu mukino ubanziriza uwa nyuma w’iyi shampiyona yamaze kwegukanwa na Zesco United ubu ifite amanota 68, Zanaco ya 2 ikagira 54.

    Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, umunyezamu Twizere Clement Buhake yari muri 18 ikipe ye ya Strommen IF yifashishije ku wa Gatanu itsinda Asane 1-0. Nyuma y’umunsi wa 6 iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 5 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 14.

    Mu cyiciro cya 3 muri Sweden, Yannick Mukunzi yari yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Gefle 2-0. Uyu mukino Yannick yaje kuva mu kibuga ku munota wa 46 asimburwa na Emil Andre Jernberg. Iyi shampiyona iyobowe na Brommapojkarna n’amanota 30, Sandvikens IF ifite 26.

    Ntibyagendekeye neza Rafael York wakinnye iminota 90 ariko ikipe ye ya AFC Eskilstuna ikaza gutakaza umukino w’umunsi wa 11 batsinzwemo na Oster 2-0, ni mu cyiciro cya kabiri muri Sweden. Iki cyiciro kiyobowe na Landskrona ifite amanota 22, AFC Eskilstuna ni iya 11 ifite amanota 12.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byari-ibyishimo-bikomeye-kuri-kagere-haruna-na-yannick-mukunzi-ntibyagendekera-neza-rafael-york-na-emery-mvuyekure

  • FERWAFA yasubije Babuwa wibaza impamvu atahawe igihembo cye #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), rivuga ko impamvu rutahizamu Babuwa Samson atahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi 2019-2020 ari uko batigeze bategura amafaranga y’icyo gihembo.

    Shampiyona ya 2019-2020 yahagaritswe muri Werurwe 2020 kubera Coronavirus igeze ku munsi wa 23 habura imikino 7, FERWAFA yaje kwemeza ko shampiyona irangijwe, APR FC yari imbere iba ari yo ihabwa igikombe ndetse na Babuwa Samson wakiniraga Sunrise FC wari umaze gutsinda ibitego 15 aba rutahizamu wahize abandi mu bitego byinshi.

    Uyu rutahizamu ubu usigaye ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, yagiye yibaza impamvu impamvu atahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona nk’imyaka yabanje.

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, yavuze ko byatewe n’uko uwo mwaka ntabyari byateganyijwe cyane ko n’umuterankunga wa shampiyona wabafashaga gutegura ibihembo yari yamaze gusezera.

    Ati”guhemba uwatsinze ibitego byinshi kimwe n’abandi nk’abitwaye neza, biterwa n’urwego cyangwa ingengo y’imari federasiyo ifite n’uburyo byateganyijwe, umwaka ushize nkeka bitari bihari cyane cyane ko ari irushanwa ryakinwe umufatanyabikorwa yarahagaze.”

    Yakomeje avuga ko uyu mwaka barimo kuvugana n’umuterankunga wa shampiyona ku buryo uyu mwaka hazabaho umuhango wo guhemba abitwaye neza nk’uko byahoze.

    Babuwa Samson ntabwo yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasubije-babuwa-wibaza-impamvu-atahawe-igihembo-cye

  • Umukuru w'ubucamanza bwa Zambia yapfiriye mu ruzinduko rw'akazi mu Misiri #rwanda #RwOT

    Umukuru w'urwego rw'ubucamanza rwa Zambia Irene Chirwa Mambilima yapfuye ari i Cairo mu Misiri aho yari ari mu ruzinduko rw'akazi, nk'uko byatangajwe n'umukuru w'igihugu.

    Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Madamu Mambilima yashizemo umwuka ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ku cyumweru mu bitaro byigenga i Cairo.

    Irene Mambilima wari ufite imyaka 69, yari mu Misiri kuva tariki 10 z'uku kwezi 'mu butumwa bw'igihugu kandi yarwaye ari mu mirimo muri icyo gihugu', nk'uko biri mu itangazo rya Perezida Lungu.

    Leta ya Zambia ntabwo yatangajwe uburwayi bwahitanye Madamu Mambilima nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Uyu mukuru w'ubucamanza apfuye mu gihe Zambia ikiri mu cyunamo cyo gupfusha Kenneth Kaunda, perezida wa mbere w'iki gihugu waharaniye ubwigenge bwacyo.

    Mbere yo kugirwa umukuru w'ubucamanza mu 2015, Mambilima yari umukuru wa Komisiyo y'amatora ya Zambia.Muri uwo mwanya, yakuriye amatora ya perezida wa Zambia mu 2006, 2011 n'amatora ya 2015.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/21/umukuru-wubucamanza-bwa-zambia-yapfiriye-mu-ruzinduko-rwakazi-mu-misiri/

  • Kuba bavuga bakumvwa, ibanga abanyamadini bakwiriye kwifashisha mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n’abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho umusaruro kuko bumvwa cyane n’abayoboke babo kurusha abandi bose.

    Ati “Ikintu kijyanye no kurwanya ihohoterwa gikwiriye kuba nk’insanganyamatsiko mu nyigisho zabo za buri munsi aho bateraniye ku Cyumweru, ku wa Gatandatu, ku wa Gatanu kikavugwa kandi bakagira uruhare rwo kumanuka bakaganira ku ihohoterwa kuko abenshi bararihisha. Umugore baramukubita mwahura mu gitondo ati nasekuye inkingi, mwahura ijisho ryabyimbye ati naguye.”

    “Niba imvura igwa umuntu akagenda yitwikiriye urukoma, akajya mu rusengero ajyanye amaturo akayatanga ntawe umwirutse inyuma, ni ukuvuga ngo n’icyo bababwira cyose bacyumva.”

    Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Kicukiro, yavuze ko na we yavuze ko amadini afite uruhjare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n’irishingiye ku gitsina.

    Ati “Twibwira ko iri hohoterwa turirwanyije rishobora gucika cyane cyane twifashishije abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere. Abo twita abanyamdini ni bo baturage b’iki gihugu, nidufatanya rero tuzagerageza kubungabunga umuryango Nyarwanda.”

    Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ati “Mu bigaragara hari uruhare rureba Abanyarwanda twese ari narwo rukomeye kuko Leta yo ibikoraho buri munsi ishakisha icyatuma ihohoterwa rihagarara, navuga ko uruhare runini rufite umuryango. Abana bageze mu bwangavu nabo bakwiriye guhabwa inyigisho zo kwirinda kugira ngo batagwa mu ihohoterwa.”

    Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ijambo abanyamadini bafite ku bayoboke babo ryagaragajwe nk’ibanga mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Abanyamadini biyemeje gukoresha umwanya bafite mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Wilmar International yitegura kwinjira ku isoko ry’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida w’u Rwanda (Village Urugwiro) bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kuok Khoon Hong uyobora Wilmar International ku Isi, ndetse na Teklay Teame uyobora Simba Supermarket kuri uyu wa 20 Kamena 2021.

    Muri uru ruzinduko kandi Kuok Khoon Hong yari aherekejwe Santosh Pillai uhagarariye Wilmar International muri Afurika.

    Village Urugwiro ntiyigeze itangaza ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’aba bayobozi b’ibi bigo by’ishoramari bikomeye ku Isi, Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko Wilmar International ishaka kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

    RDB yatangaje ibi nyuma y’ibiganiro Kuok Khoon Hong yabanje kugirana n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi mbere yo guhura na Perezida Kagame.

    Mu byo Clare Akamanzi yaganiriye n’uyu muyobozi ngo harimo uko ikigo ayoboye cyashora imari mu bijyanye n’inganda ndetse no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

    Wilmar International Limited ni kimwe mu bigo bitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi gikomeye muri Aziya, ndetse kugeza ubu ni kimwe mu bigo binini biri ku isoko ry’imari n’imigabane rya Singapore. Iki kigo gitunganya amavuta ava mu mikindo, isukari, umuceri n’ifu z’ibinyampeke zitandukanye.

    Iki kigo kandi gikora ubucuruzi bw’ifumbire mvaruganda n’amazutu ikomoka ku bimera, margarine na mayonnaise. Biturutse muri iyi mirimo mu 2019 iki kigo cyinjije miliyari 42$ zirimo miliyari 1,29$ y’inyungu. Kugeza mu 2014 iki kigo cyakoreraga mu bihugu 13 bya Afurika birimo Ghana na Afurika y’Epfo.

    Perezida Kagame yaganiriye na Kuok Khoon Hong uyobora Wilimar International

    Kuok Khoon Hong yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi

  • Kamonyi: Abana bakoreshaga amasaha atatu bajya kwiga begerejwe amashuri – #rwanda #RwOT

    Mu gukemura icyo kibazo hubatswe amashuri mashya mu tugari hafi yabo ndetse hongerwa n’ibyumba by’aho yari asanzwe adahagije mu rwego rwo kugabanya ubucucike.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye Ishuri ribanza rya Birembo riherereye mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira.

    Iryo shuri rishya ryubatswe mu 2020 kuko muri ako gace nta shuri ryahabaga bigatuma abana bajya kwiga kure bakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu. Kugeza ubu rifite ibyumba 11, ryigamo abanyeshuri 534 mu mashuri abanza n’abandi 46 biga mu ishuri ry’incuke. Batangiye kuryigamo muri Mutarama 2021.

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ribanza rya Birembo, Mukundimana Dative, avuga ko kuryubaka mu Mudugudu wa Kabere byaruhuye abana bakoraga urugendo rurerure.

    Ati “Bigaga hirya no hino mu bigo bitandukanye, abenshi bakoraga urugendo rwa kilometero eshatu bagiye kwiga. Kuri ubu uturuka kure aje hano akora urugendo rwa kilometero imwe ariko abaturuka hafi bagenda nka metero 100 cyangwa 200.”

    Irakoze Kevin wiga mu Mwaka wa Gatandatu kuri iryo shuri ribanza avuga ko yakoraga urugendo rw’amasaha atatu aturutse mu Kagari ka Kivumu akagera ku ishuri yakererewe bikanagira ingaruka ku masomo ye.

    Ati “Narazindukaga mu gitondo saa Kumi nkagera ku ishuri saa Moya zarenze nkasanga abandi barangije étude (gusubiramo amasomo) bigatuma niga nabi kuko nabaga nananiwe. Ubu niga hafi kuko nkoresha iminota itanu nkaba ngezeyo.”

    Undi munyeshuri na we wajyaga kwiga kure ni Ugirumurera Marie Grace wo mu Kagari ka Kivumu, wakoraga urugendo rw’amasaha arenga abiri agana ku ishuri.

    Ati “Nageraga ku ishuri nakererewe bakankubita, nkiga nabi ku buryo numvaga ibyo kwiga nabireka. Ubu ishuri baritwubakiye hafi kandi bimfasha kwiga neza kuko ntagikererwa.”

    Mu Murenge wa Karama naho bamwe mu banyeshuri biga ku Ishuri ribanza rya Raro bashimira ubuyobozi bwabubakiye amashuri hafi kuko mbere bajyaga kwiga bibagoye.

    Umugiraneza Diane ati “Tukiga i Bunyonga twageraga ku ishuri twananiwe cyane, n’ibyo mwarimu yigishaga ntitubyumve kubera kunanirwa. Ubu rero turimo kwiga hafi yacu, urugendo rwaragabanutse kandi n’amasomo turayakurikira neza turumva tuzanatsinda kuruta mbere kuko nta bibazo tugihura nabyo mu nzira.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bubatse ibyumba by’amashuri 663 harimo ibigera kuri 229 byubatswe ku nguzanyo ya Banki y’Isi n’ibindi 434 byubatswe hifashishijwe ingengo y’imari ya Leta.

    Muri iyo gahunda hubatswe ibigo by’amashuri bishya 21 mu rwego rwo kwegereza abana amashuri aho batuye kugira ngo badakora urugendo rurerure bajya ku masomo. Hubatswe n’ubwiherero 962.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko kuri ubu hari gushakwa uko kuri ibyo bigo by’amashuri bishya hagezwa amazi meza n’amashanyarazi kugira ngo abanyeshuri bige neza bafite ibikenewe byose.

    Abana bo mu Karere ka Kamonyi bajyaga kwiga bagenze amasaha atatu bishimira ko bubakiwe amashuri hafi

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ribanza rya Birembo, Mukundimana Dative, avuga ko kuryubaka mu Mudugudu wa Kabere byaruhuye abana bakoraga urugendo rurerure

    Iri shuri rishya ryubatswe mu 2020 mu Mudugudu wa Kabere kuko muri ako gace nta shuri ryahabaga bigatuma abana bajya kwiga kure bakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu

    Ishuri ribanza rya Birembo riherereye mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira

    Kugeza ubu rifite ibyumba 11, ryigamo abanyeshuri 534 mu mashuri abanza n’abandi 46 biga mu ishuri ry’incuke

    [email protected]