Category: Uncategorized

  • Ibizakorwa nUrugaga rwabanyamuziki mu kwezi… – #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 21 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Muzika. Ni muri urwo rwego Urugaga rw’abanyamuziki (Rwanda Music Federation) rwifuriza abanyamuziki bose, abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda umuziki nyarwanda umunsi mwiza wa Mukiza wizihizwa buri mwaka.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko mu kwiziza Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki, batangije ukwezi kwahariwe umuziki kuzakorwa mo ibikorwa bitandukanye byose bigamije gufasha abahanzi gutera imbere no gukundisha abantu umuziki.

    Ibikorwa bazakora birimo: Gukomeza gushishikariza abanyamuziki gukomeza kwishyira hamwe kuko umwe arya bihora kandi abishyize hamwe nta kibananira.

    Hazakorwamo kandi ubukangurambaga ku itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge, n’uruhare rwa buri wese mu kuryubahiriza biryo bigafasha umuhanzi mu iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.

    Intore Tuyisenge avuga ko bazakora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abahanzi bataragana amwe mu mahuriro agize urugaga rwa muzika kuyagana n'ibyiza byo gushyira hamwe nk'abahanzi,

    Uyu muyobozi avuga ko bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibi bikorwa bizaba byose hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazahuza abahanzi, itangazamakuru n'abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Tuyisenge ati 'Byose bigamije gukomeza kwirindi no kubahiriza imbamba zo kurwanya Covid-19. Ubu bukangurambaga buzasozwa no kumurika Rwanda Music Federation ku mugaragaro hatangazwa amahuriro ayigize n’ abahanzi bamaze kuyabera abanyamuryango.'

    Yavuze ko abahanzi bakwiye kwitabira 'ibi bikorwa kuko ni ibyabo niyo hari amahirwe abonetse ahera ku banyamuryango kandi ntakindi bisaba uretse kuba uri umuhanzi'. Ubu bukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe umuziki bwubakiye ku intego igira iti 'Impano yanjye, ubukungu bwanjye.'

    Intore Tuyisenge yavuze ko kuri uyu munsi wa Muzika wizihijwe hari byinshi mu bikorwa Rwanda Music Federation imaze kugeraho harimo nko kuba imaze kuba urwego ruriho mu buryo bw’amategeko, kuba harakozwe ubuvugizi ku bufatanye n’inama nkuru y’Igihugu y’Abahanzi hakavugururwa itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

    Kuba hari abahanzi boherejwe kwiga muri Koreya ibikorwa bifite aho bohuriye n’ubuhanzi ndetse umwe muri bo akaba ari nawe uyoboye Rwanda Arts Council, MunezeroFerdinand. Anavuga ko kubufatanye na RAC hakozwe ubuvugizi hakajyaho ikigega kigoboka abahanzi muri ibibihe bya Covid-19.

    Urugaga rw'abahanzi rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki rutangiza ukwezi ku muziki

    Intore Tuyisenge yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umuziki bazaganira n'abahanzi ku cyo bakora mu iterambere ryabo ry'umuziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106821/ibizakorwa-nurugaga-rwabanyamuziki-mu-kwezi-kwahariwe-umuziki-batangije-106821.html

  • Amaraso mashya mu batoza b’Amavubi U23 #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina CECAFA mu kwezi gutaha igatangira imyitozo, amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufata umwanzuro wo guha iyi kipe Habimanma Sosthene Lumumba.

    Iyi kipe izakina CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 3 na 18 Nyakanga, izatangira imyitozo nyuma ya shampiyona izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.

    Iyi kipe yaherukaga gukina muri 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2019, aho yatozwaga na Jimmy Mulisa yungirijwe na Mutarambirwa Djabil, Hategekimana Corneille ari we ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu gihe Mugabo Alex ari we wari umutoza w’abanyezamu.

    Muri aba batoza, amakuru agera ku ISIMBI ni uko uwagarutsemo ari Mugabo Alex ubu utoza abanyezamu ba APR FC, abandi bose ari bashya.

    Iyi kipe ikaba izatozwa na Lumumba Sosthene yungirijwe Alain Kirasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, aba bombi bakaba ari abungiriza mu ikipe y’igihugu, umwungiriza wa kabiri kandi ni Ndoli usanzwe ari umutoza mu Intare FC, Mwambari Serge wongerera ingufu ikipe y’igihugu nkuru ni we n’ubundi uzaba ubongerera imbaraga, ni mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Mugabo Alex utoza abanyezamu ba APR FC.

    Aba batoza bakaba bagiye guhita bicara bahamagare ikipe y’igihugu bazifashisha muri iri rushanwa, aho shampiyona izasozwa nabo bahita batangira imyitozo.

    Habimana Sosthene Lumumba ni we uri bube umutoza w’Amavubi U23

    Kirasa Alain azaba yungirije Habimana Sosthene

    Ndoli asanzwe ari umutoza w’Intare FC

    Mugabo Alex yari no mu batoza b’iyi kipe 2018

    Mwambari Serge

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amaraso-mashya-mu-batoza-b-amavubi-u23

  • Pasiteri wabwirizaga muri ADEPR yafunzwe afatiwe ku kibuga cy’Indege atorotse #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wabaye umubwiriza mu Itorero rya ADEPR ubu akaba yabwirizaga ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ariko akanga kwitaba.

    Uyu mugabo uherutse kugirana ikiganiro na YouTube Channel yitwa Isimbi, akayibwira agahinda afite ko kuba abagore ngo 'bagiye kumusaza', yafashwe ku wa 16 Kamena 2021 ubwo yari atorotse inzego z’ubutabera akaba yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

    Asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yabonye ibyangombwa bya Green Card akerekezayo muri 2018 gusa akaba atarahabwa ubwenegihugu.

    Uyu mugabo yavuzwe cyane mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we baje gutandukana bombi bakaba bari abavugabutumwa.

    Muri 2019 yashatse umugore wa kabiri ariko ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho asanzwe aba.

    Muri biriya biganiro aherutse kugirana n’imirongo ya YouTube, yavuze ko urushako rumunaniye kuko ngo nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere ngo n’abandi bahuye nyuma bamujujubije.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko dosiye ye yamaze gukorwa ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa.

    Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yagize ati 'Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Pasiteri-wabwirizaga-muri-ADEPR-yafunzwe-afatiwe-ku-kibuga-cy-Indege-atorotse

  • 'Ingoro iguruka' ya Khadafi yagaruwe muri Libya_ Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Indege bwite yari iya Muammar Khadafi wabaye umukuru wa Libya yaguye mu murwa mukuru Tripoli nyuma y'imyaka hafi 10 ibitswe kandi yitabwaho mu Bufaransa, nk'uko ibinyamakuru muri Libya bibivuga.

    Iyi ndege rutura yo mu bwoko bwa Airbus A340, kugaruka kwayo mu kirere cya Tripoli mbere yo kugwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Mitiga byatinzweho na Al Arabiya TV mu gitondo cyo kuwa mbere.

    Ibinyamakuru byinshi byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w'Intebe Abdul Hamid Dbeibah, wari ku kibuga cy'indege mu ijoro ryabanje ategereje ko iyi ndege ihagera.

    Yavuze ko gutunganya iyo ndege n'ibindi byose byarangiye, ko guverinoma y'inzibacyuho ariyo yishyuye byose kugira ngo igaruke muri Libya, nk'uko ibiro bya minisitiri w'intebe byabitangaje muri iryo joro.

    Dbeibah avuga ko mu ndege 14 zisigaye, 12 zagombaga kugaruka muri Libya, mu gihe leta yariho ikora byose ngo ebyiri z'ingenzi cyane zigaruke.

    Al Arabiya ivuga ko indege ya Khadafi, izwi kandi nk' 'ingoro iguruka', yagurukijwe ku butumburuke bwo hasi muri Tripoli ibanza no kuhazenguruka mbere yo kururuka.

    Avugana n'abanyamakuru kuri iyi ndege, Dbeibah yagize ati: 'Abaturage ba Libya nibo bazagena ibyayo' niba izakoreshwa n'abategetsi cyangwa izakoresha mu nyungu rusange, nk'uko Al Arabiya ibivuga.

    Yavuze ko kugaruka mu gihugu kw'iyi ndege yamamaye ari 'intambwe nziza kuri Libya, umutekano n'ubukungu bwayo.'

    Iyi ndege y'agatangaza kandi y'igiciro mu gihe cyayo yavuzweho cyane ku ruhando mpuzamahanga.

    Khadafi — wategetse Libya imyaka igera kuri 40 — yabonekaga ku ruhando rw'isi mu mwihariko we, yiciwe mu mujyi avukamo wa Sirte mu kwa 10/2011 nyuma y'imigumuko ya rubanda yari yahereye mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka ikaza no kumuhirika.

    Ubutegetsi bushya bwa Libya, Guverinoma y'Ubumwe bw'Igihugu, ikuriwe na Abdul Hamid Dbeibah yarahiye mu kwezi kwa gatatu nyuma y'amatora atewe inkunga na ONU/UN yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/22/ingoro-iguruka-ya-khadafi-yagaruwe-muri-libya_-inkuru-irambuye/

  • Safi Madiba yakoze amateka akomeye muri East… – #rwanda #RwOT


    Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube rw'umuhanzi Safi Madiba irabura abantu batagera ku ijana ngo yuzuze miliyoni 3 z'abayirebye, ndetse ku kamenyetso k'abayirebye bakayikunda bararenga ibihumbi 26 naho ubutumwa bw'abayivuzeho bo bararenga abantu igihumbi.

    Indirimbo I Love you uko yagendaga imara igihe ni ko yagendaga irushaho gukundwa ndetse bifata indi ntera aho kugeza ubu iyi ndirimbo yanditse amateka mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba atarakorwa n'undi uwo ariwe wese abikesha indirimbo runaka yakozwe ikabyinwa n'abatari bake nk'uko nyirubwite yabihamirije Inyarwanda.com.

    Iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n'abatari bake binyuze mu mudiho wayo wagiye ukorwa n'abatari bake biganjemo cyane abo muri Amerika y’Amajyepfo (South America) bagiye berekana ko banyuzwe nayo maze bagahimba uburyo bwo kuyibyina budasanzwe bitewe n'umuco wabo.

    Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Safi Madiba yahaye InyaRwanda yatangiye asobanura byimbitse uko yakiriye aka gahigo kadasanzwe ndetse anakomoza ku mibare y'abamaze kuyireba kuri TikTok.

    Yagize ati “Ndashimira buri muntu wese wanyeretse urukundo kuri iyi ndirimbo I love you kubera ko umunsi ku munsi nagendaga mbona abantu batandukanye cyane biganjemo abo muri Amarican, India Indirimbo bayisubiramo mu buryo budasanzwe byerekana ko babyishimiye cyane.”  

    “Nishimiye ko iyi Challenge kuri TikTok imaze kugira ibihumbi 38 by'abantu bakoze Video yayo kugeza ubu nta Challenge irabaho muri East Africa ngo bakore indirimbo by'abantu bari kureba indirimbo imwe kuri Tiktok urumva ni ibintu byiza kandi nanjye ngomba gukomeza gushimisha abakunzi banjye.''

    Calgary umukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘I Love You’ ya Safi Madiba

    Iyi ndirimbo kandi hari indi Zouk yayo nayo yakunzwe ku buryo kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube rw'umuvanzi w'imiziki witwa Dj yels ari nawe wayisubiranyemo na Safi Madiba ariko mu buryo bwa Zouk.

                   KANDA HANO UREBE INDIRIMBO I LOVE YOU YA SAFI MADIBA

    “>

                   KANDA HANO UREBE I LOVE YOU ZOUK YAKOZWE NA DJ YELS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106781/safi-madiba-yakoze-amateka-akomeye-muri-east-africa-abikesha-indirimbo-i-love-you-yatumbag-106781.html

  • MTN Rwanda: Menya ibyakozwe byose muri iyi mi… – #rwanda #RwOT

    Benshi bakomeje kugenda basa n'abagaragaza imbogamizi zitandukanye muri serivisi zinyuranye MTN Rwanda itanga. Ariko ibi byose bikaba byaraterwaga n'akazi gakomeye kandi kagoye kakorwaga n'abahanga bakora muri iki kigo cy’itumanaho by'umwihariko mu gashami ka Tekinike aho bakoraga amanywa n'ijoro.

    Mu kiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Tekinike muri MTN Rwanda, Bwana Eugen Gakwerere, yasobanuye byimbitse ibijyanye n’akazi bamazemo iminsi ko kwagura imirongo y’iki kigo hagamijwe kurushaho guha abakiriya bayo serivisi zinoze yaba izikorwa hifashishijwe murandasi n'izindi. 

    Bwana Eugen Gakwerere yagize ati: “Twababwira ko mu mezi atatu ashize abakiriya bacu bagiye bagira ibibazo binyuranye muri serivisi dutanga biri mu byiciro binyuranye yaba mu guhamagara wahamagara umuntu bikamera nk’aho iyo nimero itabaho kandi iriho. Impamvu nyamukuru y'ibi bibazo yaturukaga mu bikorwa byarimo bikorwa byo kwagura imirongo y'itumanaho ya MTN hagamijwe kuyongerera imbaraga mu kurushaho gutanga serivisi zihabwa abakiriya”.

    Yavuze ko ibyakozwe byose bizagirira umumaro abakoresha n'abagize umuryango mugari wa MTN, ati: 'Kuba wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye itariho, ibi bikaba bitazongera kubaho kuko ibyari biri gukorwa byasojwe. Ibibazo akenshi byakunze kugaragara mu duce turimo; Jabana, Bumbogo n'ahandi mu bice by'icyaro ariko aha hose ni ko kazi tumazemo iminsi myinshi, twizeza abakiriya bacu ko ibi bibazo bitazongera kugaragara”.

    INYARWANDA yaganiriye kandi na Bwana Twahirwa Antoine umukozi mu ishami rishinzwe serivise inoze ihabwa abakiriya (Quality of service) ribarizwa mu Ishami rishinzwe abakiriya (Customer Experience) muri MTN Rwanda, yavuze ibyo bahora bakora bishingira ahanini ku byifuzo by'abakiriya ba MTN. Yagaragaje ko kuri ubu mitangirwe ya serivisi bahagaze neza kuruta uko byari bimeze mu mwaka wa 2020.

    Mu magambo ye ati 'Nkatwe dutanga serivisi umunsi ku wundi twakira ibyifuzo by'abakiriya bacu bishima, binenga n'ibikubiyemo ibyo bifuza kuri kompanyi ya MTN, ibyo byose rero ni byo dushingiraho tugena serivisi nyayo yo guha umukiriya.'

    Kuri ubu MTN iri gushyira imbaraga mu guha umukiriya ubushobozi bwose bushoboka aho ibibazo byamusabaga kugira uwo ajya gushaka ngo abimufashe, bigabanywa bikajyanirana n'icyerecyezo cy’igihugu no korohereza umukiriya kugabanyirizwa guhora mu ngendo ku bibazo yabasha we ubwe kwicyemurira.

    Twahirwa ati 'Nk’ubu wasangaga umuntu umubare we w’ibanga wa Mobile Money ashaka kuwuhindura bimusaba kujya ku ishami ryacu cyangwa ku ba Agent ariko ubu byarorohejwe. Ukoresheje *182*9*3# ugakurikiza amabwiriza, ubasha kubyikorera aho waba uri hose.'

    Mu bindi yagarutseho yavuze ko kugeza ubu ko wifuje kumenya uko konti yawe ihagaze wifashisha *182*6*3# ukabasha kuba wabona ubushobozi bwo kumenya ibyo wakoze cyangwa bayakorewe kuri konti yawe mu mezi atatu ashize.

    Twahirwa yemeza ko ibi biri mu byagoraga abakiriya mu gihe yasibye ubutumwa bugufi muri telefone (Sms) n'ibindi byabasha kumufasha kumenya ibyakorewe muri konti ye ya MoMo. Uyu muyobozi yagarutse kandi ku bacuruzi bafungirwa kode z'ubucuruzi baba barahawe bitewe n’icyo yita uburiganya.

    Yagize ati 'Gahunda yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu bucuruzi nta kibazo na kimwe ifite, uzakubwira ko hari ikibazo kirimo azaba akubeshya. Ahubwo hari abo dufungira ubu buryo bitewe no gukoresha ubu buryo mu buryo bunyuranye n'ubwagenwe, bakoresha uburyo bwashyizweho nka Mobile Money kandi atari cyo bwagenewe. Iyo ibi tubibonye tubwira ubikora kubihagarika atabikora tukamufungira n’ubwo hari n’abandi banga kubukoresha nkana bagamije gukwepa imisoro aha niho duhera dushima abacuruzi batari bacye dukorana neza kugeza ubu.'

    Ashima kandi umuryango mugari w’abakiriya ba MTN bakomeje kwiyongera kuko kugeza ubu nimero za 078 zamaze gushira ku isoko hakaba hagezweho 079 kubera umubare munini w’abakoresha uyu murongo biyongera umunsi ku wundi. Yasobanuye ko iyi nimero itangizwa na 079 ikora nk’ibyo izisanzwe zikora binyuranye n’ibyo abantu bavuga ko serivisi za Mobile Money kuri iyi nimero zidakora.

    Twahirwa abisobanura mu magambo ye ati 'Iyi nimero ya 079 ikora neza nk’izindi ushaka kuyikoresha muri Mobile Money birashoboka cyeretse igihe yarengeje nimero zemerwa na kompanyi ya MTN zemewe gukoreshwa ku muntu umwe muri Mobile Money ebyiri kugeza ubu.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106697/mtn-rwanda-menya-ibyakozwe-byose-muri-iyi-minsi-hagamijwe-korohereza-no-kwihutisha-serivis-106697.html

  • Bimwe mu bintu biza ku isonga bituma abakobwa b'iki gihe basigaye baca inyuma abakunzi babo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mu bakundana bacana inyuma, gusa hari zimwe mu mpamvu zikomeye zisigaye zitera bamwe mu bakobwa guca inyuma abakunzi babo.

    1.Agahararo:

    Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n'umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana nawe kandi wawundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza.

    Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mubyo bakora byose. Ibi byose twabibutsa ko bijyana ni miterere y'umuntu ku giti cye gusa bidakwiye gushingirwaho ubigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri kumwe mu rukundo.

    2.Kuba nta rukundo asanzwe yigirira:

    Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa b'iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n'umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n'undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy'urukundo rwabaye ruke muri bo.

    3.Gushaka ibyamirenge (ibintu na mafaranga):

    Abenshi mu bakobwa hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa nibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wawundi akamukomeza.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-biza-ku-isonga-bituma-abakobwa-biki-gihe-basigaye-baca-inyuma-abakunzi-babo/

  • Dore imigi iteye siteresi(stress)kuyitemberamo kurusha iyindi ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021.

    Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho nkuko byanditswe na BBC.

    Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: umudendezo n'umutekano, ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi, ubucucike, guhumanya ikirere, ibura ry'akazi n'ubukene, ubwisanzure bwa politiki no mu buzima busanzwe na ambutiyaje.

    Hagendewe ku byavuzwe haruguru, dore imwe mu mijyi yo ku isi iteye stress ,mu gihe uyitembereyemo.

    • Mumbai — India
    • Lagos — Nigeria
    • Manila — Philippines
    • New Delhi — India
    • Baghdad — Iraq
    • Kabul — Afghanistan
    • Moscow — Russia
    • Karachi — Pakistan
    • Jakarta — Indonesia
    • Kiev — Ukraine

    Source : https://yegob.rw/dore-imigi-iteye-siteresistresskuyitemberamo-kurusha-iyindi-ku-isi/

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 6 bapfuye, abanduye bashya ni 622 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni uruhinja rw’amezi atatangajwe (umukobwa), umugore w’imyaka 40, umugabo w’imyaka 37 (i Kigali), abagore babiri b’imyaka 84 na 75 (i Rubavu) n’umugabo w’imyaka 36 (i Huye), bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 388.

    Abantu 247,087 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 298 bayihawe kuri uyu wa Mbere.

    Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko iri hejuru, by’umwihariko kuri uyu wa Mbere bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe. Ni mu gihe mbere yaho ku Cyumweru hari habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri iterana igitaraganya, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo. Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri HANO.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Hakizimana Etienne wamamaye nka Pasiteri Steven yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 36 yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ubwo yari atorotse, ku wa 16 Kamena 2021. Hari nyuma y’umunsi umwe amaze guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Pasiteri Hakizimana Etienne yakunze kuvugwa mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we wa mbere basezeraniye i Rusizi. Aba bombi bagiye gukorera umurimo w’Imana muri Uganda mu 2012 ariko bagezeyo ubuzima buranga bagaruka mu Rwanda.

    Mu 2016, ubwo bari bamaze kubyarana abana babiri, batangiye kugirana amakimbirane ndetse nyuma baza guhabwa gatanya mu byemewe n’amategeko.

    Mu 2018, Pasiteri Hakizimana yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri tombora izwi nka Green Card gusa kugeza ubu ntarabona ubwenegihugu bwa Amerika. Hari hashize igihe atandukanye n’uwari umugore we, Kwizera Marie Claire na we usanzwe ari umuvugabutumwa muri ADEPR.

    Mu Ukuboza 2019, Pasiteri Hakizimana yagarutse mu Rwanda arongora umugore wa kabiri ndetse bakora ubukwe mu birori byari binogeye ijisho. Nyuma ahita asubira muri Amerika.

    Bikekwa ko ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku biganiro yakoze kuri shene za YouTube mu minsi ishize ubwo yari yagarutse mu Rwanda mu bikorwa birimo kwamamaza filime nshya ari kunyuza mu bitangazamakuru yashinze.

    Mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye bakorera kuri YouTube mu Rwanda, yagarutse ku buryo yajujubijwe n’urushako, aho yatandukanye n’umugore we wa mbere, ndetse ngo n’abo yagiye ahura nabo nyuma ‘Baramusajije’.

    Ku wa 15 Kamena 2021, ni bwo Pasiteri Hakizimana yahamagajwe na RIB, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko atigeze yitaba ahubwo yahise ategura urugendo rusubira muri Amerika igitaraganya.

    Ku wa 16 Kamena 2021, ni bwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yari agiye gufata rutemikirere ngo yerekeze aho asanzwe aba i Washington.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mupasiteri afungiye mu Karere ka Kicukiro.

    Ati “Yafashwe ku wa 16 Kamena 2021. Akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking], dosiye ye ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.”

    Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

    Mu butumwa bwe, Dr Murangira, yavuze ko RIB isaba abantu kwitwararika ku gukangisha abo bashakanye ko bashobora kubaharabika kuko bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Pasiteri Hakizimana aramutse ahamijwe icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga yahanishwa ingingo ya 35 y’itegeko No60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    IGIHE yamenye ko uyu mugabo yarezwe n’umugore we wa kabiri ko yamuhojeje ku nkeke ndetse agomba kwitaba urukiko muri Nyakanga 2021.

    Pasiteri Hakizimana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking]

    Aha ni mu 2018 ubwo Pasiteri Hakizimana yerekezaga muri Amerika bwa mbere

    Aha yari mu kwezi kwa buki n’umugore wa kabiri barushinze mu Ukuboza 2019