Category: Uncategorized

  • Ngororero: Amashanyarazi bahawe yabarinze ingorane zo kubyariza ku itoroshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi
    Iki kigo cyashyizwemo amashanyarazi ku buryo batakibyaza bamurikisha itoroshi

    Mu gihe bamwe bakeneye umuriro mu bikorwa by’iterambere, abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bamaze igihe bakoresha itoroshi nijoro bita ku babyeyi n’abarwanyi babagana badafite umuriro w’amashanyarazi bigahora bibahangayikishije.

    Ikigo nderabuzima cya Gashonyi giherereye mu misozi miremire ya Ngororero, kugira ngo ugere ku bitaro biri hafi bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, bisaba kwambuka umugezi wa Mukungwa yihuza na Nyabarongo bikaba ikibazo kuyambuka igihe imvura yaguye, mu gihe n’umuhanda uba utameze neza.

    Abaturage bavuga ko bamenyereye gukoresha ingobyi mu gihe cy’imvura kuko imodoka hari aho zidashobora gukora.

    Ikibazo cy’imihanda cyifatanyije no kutagira umuriro ku kigo nderabuzima cya Gashonyi byatumye abaturage bajya mu bwigunge mu kubona serivisi nziza z’ubuzima.

    Kuva babona ikigo nderabuzima cyubatswe na World Vision, kigakurikirwa no kubegereza amazi n’amashanyarazi, ubu bashima Leta y’u Rwanda n’umufatanyabikorwa wayo World Vision bashoboye kubakura mu bwigunge bakaba bahabwa serivisi nziza uko bayishaka.

    Ayinkamiye Clotilde ni umubyeyi w’imyaka 42, agaragaraza imikorere by’ ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyamufashije kitarabona amashanyarazi na nyuma yo kuyabona.

    Agira ati “Iki kigo cyadufashije tutarabona amashanyarazi, cyari gifite inyubako ntoya, kitagira amazi, iyo wazaga mu ijoro wabaga utizeye serivisi uhabwa kuko abaganga bakoreshaga itoroshi, haba mu kubyaza, haba mu gusuzuma ugasanga ababyeyi bamwe batahakunda, bagahitagamo gukora ibilometero bakajya ku bitaro bya Shyira na byo byari mu misozi ihanamye, abandi bakabyarira mu rugo kuko babonaga n’aho babyarira batahizeye.”

    Ayinkamiye avuga ko abaturage bo muri Matyazo bari barasigaye inyuma kubera kutagira amashanyarazi n’amazi.

    Ati “World Vision yaradufashije, kuko nyuma yo kuvugurura inyubako y’ababyeyi baduhaye amazi meza, turuhuka ingendo zo gukora ikilometero dushaka amazi mu mibande, ibi byagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke.”

    Ati”Ibi bikorwa byahinduye ubuzima bwacu kuko indwara z’umwanda zaragananutse ndetse dushobora gutunga telefoni kuko tubona aho turahura umuriro, mbere byari ikibazo kubona umuriro ndetse n’iterambere ryari rikeya.”

    Nayino Anoilita utuye mu kagari ka Rwamiko, avuga ko ikigo nderabuzima cya Gashonyi cyagabanyije ababyeyi babyarira mu rugo n’abana bagahura n’ibibazo bavuka.

    Ati “Turishimira ko iki kigo nderabuzima cyavuguruwe, tubona amashanyarazi, ubu ibizami bikorwa byose, umubyeyi uje kubyara aba azi neza ko abaganga bamukurikirana bareba neza badakoresha itoroshi nka kera, tubona amazi meza hano, ubuzima bwabaye bwiza.”

    Nayino akomeza avuga ko abaturage babonye amazi batozwa isuku n’abana babona amazi isuku iriyongera haba mu ngo no ku imashuri.

    Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashonyi, Nzabahiranya Wilhelimine, avuga ko bahuye n’ingorane batarabona amashanyarazi.

    Ati “Mbere ya 2018 ubuzima bwari bugoye kuko nta mashanyarazi twari dufite tugakoresha itoroshi mu kubyaza, ibaze iyo umubyeyi akeneye kongerwa, udafite umuriro ukoresha itoroshi bisaba kwigengesera, dushimira Imana ko nta mubyayi wabigiriyemo ikibazo.”

    Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza
    Ababyeyi bishimira ko basigaye babyarira ahantu heza

    Avuga ko iyo mikorere yatumye ababyeyi batahakunda bigatuma benshi bakora ingendo ndende, abandi bakabyarira mu ngo.

    Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Gashonyi igaragaza ko abagore babyarira kwa muganga bari kuri 50% ikigo nderabuzima kitarabuvururwa ngo gihabwe amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85%.

    Nzabahiranya avuga ko imbogamizi bagiraga bagifite ari umuhanda kuko mu gihe cy’imvura imbangukiragutabara itabasha kugera ku barwayi. Ati “Tugira ibibazo mu gihe cy’imbura abarwayi bajyanwa mu ngombi.”

    Uwo muyobozi avuga kandi ko amazi yegerejwe abaturage yagabanyije indwara zikomoka ku isuku nke.

    Ati “Indwara z’abana zari nyinshi mu gihe batagiraga amazi meza, ibipimo bigaragaza ko indwara z’impiswi ziterwa n’umwanda zari kuri 65%, ubu zigeze kuri 40% kandi ubukangurambaga burakomeje.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bashima World Vision yabafashije kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona serivisi nziza.

    Ati “Badufashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Gashonyi, ariko banadufashije mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza nko kubaka ibyumba by’amashuri tugabanya ubucucike, badufashije kubona intebe mu mashuri, bafasha Akarere kwegereza abaturage amazi meza dusezerera indwara zikomoka ku isuku nke, badufashije mu kubaka amasoko mato abaturage bashobora kugeza umusaruro ku isoko bihindura ubuzima bwabo.”

    Jérôme Sezibera Ayingoma umukozi wa World Vision avuga ko ibikorwa bakora bagamije guteza imbere imibereho y’umwana, cyane cyane abakomoka mu miryango icyennye.

    Asobanura ko World Vision yita ku bukungu n’iterambere, ubuhinzi, ibindi biri mu buzima, amazi, isuku n’isukura, hamwe n’uburezi, kugira ngo bifashe umwana kugira ubuzima bwiza.


  • FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk'udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y'ingabo za Kongo. #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha abari bahibereye, arahamya ko mu ntangiriro z'iki cyumweru, ahitwa Kichanga muri Kivu y' Amajyaruguru, FDLR yakubiswe ikibatsi cy'umuriro gikaze, maze 10 mu barwanyi bayo barayamanika, bahita bishyira mu maboko y' Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC. Umubare w'abahasize agatwe ntiwatangajwe, gusa abaduhaye amakuru yizewe bemeza ko imirambo yari myinshi cyane.

    Abo barwanyi barimo n'ufite ipeti rya Major kandi, bashyikirije FARDC imbunda nyinshi zirimo RPG, Sub-mashine gun na AK47. Iki rero ni ikindi kimenyetso ko uyu mutwe w'iterabwoba wa FDLR uri mu marembera, kuko nta munsi wira abarwanyi bawo batishwe nk'udushwiriri, abadafashwe mpiri bakishyira mu maboko ya FARDC yahagurukiye kubahashya.

    Aka kaga FDLR irimo kariyongera ku macakubiri amaze igihe yaramunze FDLR ubwayo, abayobozi bayo bakaba bagiye kumarana, bapfa ibisahu bambura abaturage b' Abanyekongo n'imisanzu basaruza mu Nterahamwe n'ibigarasha biba hirya no hino ku isi.
    Ikindi gitumye FDLR irushaho kujya mu manegeka, ni uko umutwe wa Mai Mai-Nyatura wayitabaraga rwahinanye nayo isigaye ku izina, nyuma y'aho izo nyeshyamba z'Abanyekongo zigiraniye amasezerano na FARDC yo gushyira intwaro hasi.

    Amakuru ava aho i Kichanga kandi aravuga ko abo barwanyi ba FDLR bari mu maboko ya FARDC bazoherezwa mu Rwanda, nk'abandi benshi bagiye bafatirwa ku rugamba bakoherezwa i Mutobo, kugirango bagangahurwe, bavanwemo ubugome n'ingengabitekerezo batorejwe mu mashyamba ya Kongo.

    The post FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk'udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y'ingabo za Kongo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-mu-marembera-abarwanyi-bayo-bakomeje-gupfa-nkudushwiriri-abarokotse-bakishyira-mu-maboko-yingabo-za-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fdlr-mu-marembera-abarwanyi-bayo-bakomeje-gupfa-nkudushwiriri-abarokotse-bakishyira-mu-maboko-yingabo-za-kongo

  • Umunyezamu wa Rayon Kwizera Olivier agiye gutangira kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Uyu munyezamu ujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi tariki 04 Kamena 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yari no mu mikino ya gicuti n’iya Centrafrique ariko we akaba atarayihamagawemo.

    Uyu munyezamu wakunze kuvugwaho kuba afite impano muri ruhago, yafatanywe n’abandi bakinnyi barimo myugariro Runanira Hamza na we wakiniye Rayon Sports n’andi makipe anyuranye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry aherutse gutangaza ko uriya munyezamu Kwizera Olivier yafatanywe urumogi ari kumwe n’abandi bantu umunani bari mu rugo rwe.

    Bariya bantu bose bahise bajyanwa gukorerwa ibizamini muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory).

    Kwizera Olivier agiye kuburanishwa kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi nyuma y’uko umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly na we afatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuko akurikiranyweho na we icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Uyu muhanzi uregwa hamwe na bagenzi be bajuririye kiriya cyemezo cyo kubafungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwabo, ruza kubutera utwatsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Umunyezamu-wa-Rayon-Kwizera-Olivier-agiye-gutangira-kuburanishwa

  • Vivo Energy Rwanda yateye inkunga abanyeshuri 10 binyuze mu Imbuto Foundation #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation
    Ubwo Vivo Energy Rwanda yashyikirizaga iyo nkunga ngarukamwaka Imbuto Foundation

    Iyo nkunga ikomoka ku masezerano uwo muryango wagiranye na Imbuto Foundation mu myaka itanu ishize, ajyanye no gufasha abana 10 batishoboye biciye muri gahunda yo gufasha mu myigire ya ‘Edified Generation’.

    Umuyobozi mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Mr. Saibou Coulibaly, yavuze ko uburezi kuri uwo muryango ari ingenzi.

    Yagize ati “Twishimiye kuba twabashije gufasha abana b’Abanyarwanda. Uburyo nibuboneka bamwe muri bo tuzabashyira muri gahunda ya ‘Young Talent Programme’, iyo ikaba ari gahunda yo guha ibikoresho abarangije kwiga, biciye mu imenyerezamwuga kuri Vivo Energy Rwanda”.

    Biciye muri ubwo bufasha, urwo rubyiruko ruzabona impinduka mu buzima, birufashe mu iterambere ry’igihe kirekire kiri imbere, cyane ko Vivo Energy Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Imbuto Foundation, kandi wiyemeje gukomeza gutera inkunga urubyiruko.

    Gahunda yo gufasha mu myigire ya Imbuto Foundation ya ‘Edified Generation’ yatangiye muri 2002, ifite intego yo guha ubushobozi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturuka mu miryango ikennye, bahabwa Amadolari ya Amerika 300 buri mwaka ku mwana, yo kubafasha mu mibereho, ubwishingizi bw’ubuzima n’ibikenerwa ku ishuri.

    Biciye muri iyo gahunda, abanyeshuri b’abagenerwabikorwa bakora ingando mu biruhuko, bikabafasha kumenya uko bakwitwara mu buzima, gucunga umutungo ndetse bakanagirwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ibyo biga. Kugeza ubu abanyeshuri 9,601 bahawe ubwo bufasha mu myigire.

    Mu gihe Umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 20 umaze utanga ubufasha ku muryango nyarwanda, ufite gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko babura ubushobozi bwo kujya mu mashuri abacumbikira, ubishyurira amafaranga akenerwa kugira ngo bige muri ayo mashuri ndetse unabafashiriza mu ngando zo mu biruhuko.

  • Kagere Meddie arakorera amateka kuri Haruna Niyonzima? #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 10 ngo Simba SC ya Kagere Meddie ikine na Yanga ya Haruna Niyonzima mu mukino wa shampiyona w’amateka, mu gihe yawutsinda yahita itwara igikombe ikagitwarira kuri mukeba ibintu ikipe ya Yanga yarahiye ko bitabaho.

    Kimwe mu bintu abakunzi ndetse n’ikipe ya Yanga badashaka, ni ukuba iyi kipe yabatwariraho igikombe kuko byaba ari igisebo.

    Simba SC, yifuzaga kugera kuri uyu mukino yamaze gutwara igikombe kugira ngo Yanga izabakomere amashyi, nyuma y’uko bidakunze ubu intego ni ukuyikoreraho amateka bayitwariraho igikombe.

    Kugeza ubu ikipe ya Simba SC irabura imikino 5 kugira isoze shampiyona, ni mu gihe Yanga ibura imikinpo 3. Simba niyo iyoboye urutonde n’amanota 73 Yanga ya 2 ifite 67, mu gihe Simba SC yazatsinda Yanga ku mukino uzaba tariki 3 Nyakanga 2021 yazahita itwara igikombe kuko Yanga niyo yatsinda imikino isigaje itageza amanota 76 umukeba azaba afite.

    Uyu mukino uba warabaye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi saa 17h zo muri Tanzania bikaba saa 16h zo mu Rwanda uza gusubikwa nyuma y’uko wimurirwe isaha Yanga ikanga gukina bitewe n’uko umukino wimuriwe amasaha bitubahirije amategeko.

    Meddie Kagere na Haruna bazaba bahanganye mu mukino ushobora guhesha Kagere igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-arakorera-amateka-kuri-haruna-niyonzima

  • Abantu batatu mu bakingiwe COVID mu Rwanda bishwe n’iki cyorezo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Radio&TV 1, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko bariya bantu bapfuye kandi barakingiwe, batishwe n’urukingo ahubwo ko bari basanzwe bafite izindi ndwara zikomeye.

    Muri bo harimo umwe wari urwaye kanseri igeze ku rwego rwa nyuma ndetse n’uwari urwaye indwara y’umutima, n’ubundi aba akaba aria bantu bazahazwa cyane na COVID-19.

    Ikigo cy’Ubuzima kandi giherutse gutangaza ko hari abantu 400 banduye COVID-19 kandi barakingiwe Icyakora ngo abenshi muri aba ni abari barakingiwe inshuro imwe.

    Yibutsa abakingiwe ko batagomba kwirara kuko bashobora kwandura no kwanduza, gusa ngo ntabwo baremba nk’abadakingiye.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Dr Nsanzimana yagize ati 'Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.'

    Abamaze gukingirwa mu Rwanda kugeza ubu basaga ibihumbi 400 hakoreshejwe inkingo za Pfizer na AstraZeneca.

    Igerageza ryerekanye ko ziriya nkingo zombi zirinda umuntu wanduye virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19 kuremba 100%, zikarinda uwanduye kugaragaza ibimenyetso kuri 97% na 76% nk’uko zikurikirana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Abantu-batatu-mu-bakingiwe-COVID-mu-Rwanda-bishwe-n-iki-cyorezo

  • DRC : Abarwanyi 130 barimo aba FDLR bayamanitse bishyikiriza Ingabo za Congo #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi bishyize mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Kamena 2021 mu gace kitwa Kitshanga gaherereye i Masisi muri DRC.

    Aba barwanyi bamanitse amaboko mu gihe muri DRC hari ibikorwa bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya gihugu, beretswe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima uyoboye ibikorwa byo guhashya imitwe i Masisi.

    Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya RDC, Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko aba barwanyi bashyize intwaro hasi nyuma y’igitutu cy’ibitero by’ingabo za FARDC.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso gikomeye mu bikorwa byakozwe mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare.'

    Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko Guverineri Gen. Constant Ndima yabwiye abaturage ko ubu nta mishyikirano igikenewe, ari amahoro kandi abarwanyi bazabyuhariza bazababarirwa.

    Ati 'Umuntu wese wemeye ku bushake gutanga intwaro azakirwa nk’inshuti ariko utazabyubahiriza wese azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ku bufatanye namwe tugomba kugarura umutekano.'

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse gushyira Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro aho ziriya ntara yanazishyize mu maboko y’Igisirikare.

    Ni igikorwa cyatumye bamwe mu barwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri kiriya gihugu bamanika amaboko ndetse bakishyikiriza ingabo za kiriya gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRC-Abarwanyi-130-barimo-aba-FDLR-bayamanitse-bishyikiriza-Ingabo-za-Congo

  • Budget 2021/22 : Miliyari 13,1 y’umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera, Miliyari 1,5 azagura ibiraro 2 byimukanwa,… #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w’Ingengo y’Imari wagaragarijwe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena, wiyongereyeho Miliyari 342 Frw ni ukuvuga ko habayeho izamuka ry’ 9.8% ugereranyije na Miliyari 3 464,8 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020-2021.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wagaragarije Abadepite n’Abasenateri uyu mushinga, yavuze ko muri ziriya Milyari 3 807 Frw harimo Miliyari 2 543,3 Frw akomoka imbere mu gihugu bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021-2022.

    Yavuze kandi ko inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

    Ni ukuvuga ko muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022.

    Dr Uzziel Ndagijimana agaragaza uko amafaranga azakoreshwa, yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2 413,7 Frw bingana na 63.4% by’ingengo y’imari yose.

    Naho amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1 393,3 Frw n’azakoreshwa mu Ishoramari rya Leta angana na Miliyari 184.5, yose hamwe akangana na Miliyari 1,577.8 bihwanye na 41.4% by’ingengo y’imari.

    Yagarutse ku mishinga minini iteganyijwe muri iyi ngengo y’imari irimo uwo kubaka umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera uzatwara Miliyari 13,1 Frw, hakaba kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya II uzatwara Miliyari 8,1 Frw.

    Hari kandi umushinga w’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi wagenewe Miliyari 3,5 Frw, uwo gutunganya icyanya kizakorerwamo ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo uzatwara Miliyari 25 Frw ndetse n’umushinga wo kugura ibiraro bibi byimukanwa bizatwara Miliyari 1,5 Frw bizajya byifashishwa mu bihe by’ibiza bikunze kwangiza ibiraro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Budget-2021-22-Miliyari-13-1-y-umuhanda-Sonatubes-Gahanga-Akagera-Miliyari-1-5-azagura-ibiraro-2-byimukanwa

  • Umuraperi Riderman n’umugore we babyaye impanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

    Bivugwa ko izi mpanga yazibyaye ku wa 13 Kamena 2021 akaba agize abana batatu imfura yabo ikaba ari umuhungu.

    Muri 2015 nibwo uyu muraperi Riderman yashakanye na Miss Agasaro Nadia Farida, byaje bitunguranye kubera urukundo rwari rumaze igihe yari afitanye na Asna.