Category: Uncategorized

  • Rwiyemezamirimo ari mu gihirahiro nyuma yo guhagarikirwa isoko yatsindiye muri Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo yatsindiye isoko binyuze mu ipiganwa ryakoreshejwe n’umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza kuko aribo bafite uburenganzira bwo gutanga isoko ry’ubatekera.

    Nyuma yo kuryegukana yiteguye imirimo yose ayirangije aza gutangira akazi ariko atungurwa no guhagarikirwa ku marembo ya kaminuza, ubuyobozi bwayo buvuga ko atemerewe gutekera abanyeshuri.

    Mu kiganiro yagiranya na Radio 1, Cyiza Habat yavuze ko yari yamaze kwitegura aje gutangira akazi atungurwa no gusubizwa inyuma.

    Ati “Twazindutse mu gitondo cya kare kuko twagombaga gutangira dutanga amafunguro ya mu gitondo, tuhageze dutungurwa n’uko abacunga umutekano batubwiye ko tutagomba kwinjira ari ko ubuyobozi bwavuze.”

    Yakomeje avuga ko yari yamaze kugura ibikoresho byose n’ibiribwa ubu bikaba byatangiye kwangirika akaba yibaza uzamukiza icyo gihombo.

    Ati “Ibintu byose sinzi icyo ndi bubikoreshe, ibyinshi byatangiye kwangirika ubu byanyobeye ariko ndasaba inzego zose zishinzwe kurenganura abantu ko nanjye narenganurwa.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko abanyeshuri koko ari bo bashinzwe gutanga isoko ry’ubatekera ariko bubahiriza amabwiriza, avuga ko uwahawe isoko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuvugururwa inshuro ebyiri hatongeye kubaho ipiganwa mu gihe serivisi ze zaba zishimwe.

    Ubuyobozi bukaba buvuga ko iyi ngingo ari yo itarubahirijwe ubwo batangaga isoko rishya, kuko abanyeshuri badatanga impamvu nyayo yatumye baka uwabatekeraga isoko ndetse ntibahe n’ubuyobozi amakuru.

    Umuryango w’abanyeshuri uvuga ko utazi impamvu bahagaritse uwatsindiye isoko kandi baranenze uwabatekeraga mbere ndetse n’amakuru yo gutanga isoko bakaba barayabamenyesheje.

    “Ibijyanye no gutanga amasoko biri mu nshingano zacu kandi uwatsindiye isoko twaramuberetse, by’umwihariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri umunsi dutanga ibaruwa twarayimweretse. Hari uwatsindiye isoko twese twari tubizi ndetse n’amasezerano tugomba kumuha twayavuganyeho.”

    Ubuyobozi bwa Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri bakomeje kwitana ba mwana, mu gihe Cyiza ibyo yaguze biri kwangirika ndetse n’abakozi yari yahaye akazi bari kukamwishyuza.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza bwanze isoko ryatanzwe n’umuryango w’abanyeshuri k’ugomba kubatekera

  • Rulindo:Imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yabaga mu kizima yacaniwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyabaye wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende, yavuze ko impamvu bahisemo kwibuka basura urwibutso ari ukugira ngo abakozi bakiri bato kimwe n’abandi batazi amateka ya Jenoside barusheho kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati “Turi abacuruzi ariko ibyo ntibikuraho umusanzu wacu ku gihugu, twahisemo Kwibuka abacu bazize Jenoside dusura uru rwibutso rwa Mvuzo ndetse tunacanira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Rulindo. Gusura urwibutso ni mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye, urabona ko umubare munini ari urubyiruko, bakwiye kwiga amateka kugira ngo bazayigishe n’abandi kandi ibi bizabafasha mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Aba bakozi ba Jibu bari kumwe na Kudzai Munyavi ukomoka muri Zimbabwe ushinzwe ibiro by’icungamari muri Jibu mu bihugu ikoreramo byose, wasuye ku nshuro ye ya mbere urwibutso rwa Jenoside. Yavuze ko ibyo yiboneye biteye agahinda, asaba abapfobya n’abahakana Jenoside ko bakwiye kuza kwirebera ukuri aho gupfa kuvuga.

    Yagize ati “Ni ubwa mbere nasura Urwibutso rwa Jenoside ariko binkoze ku mutima kuko biteye agahinda, najyaga mbireba kuri internet ariko iyo uhigereye nibwo ubona ko ubumuntu bwari ntabwo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye kuza bakirebera ukuri aho kuvuga ibyo biboneye.”

    Aba bakozi ba Jibu banacaniye imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho buri muryango wahawe igikoresho gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba gifite amatara ane.

    Ugirimbabazi Theresia utuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahawe ibyo bikoresho.

    Ati “Natahaga nitura hasi kubera hatabonaga, kuva Jenoside yarangira nabaga mu kizima abandi bagacana njyewe ngakoresha agatadowa ariko rwose ndishimye cyane kuko ubu sinzongera kuba ahantu hatabona, Imana ni yo yonyine izi ukuntu nishimye”.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, asanga ari iby’agaciro kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe umuriro, ahamya ko bibongerera ikizere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yanashimiye ubuyobozi bwa Jibu kuba bwaratekereje igikorwa cyiza cyo gucanira imiryango 40 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imirasire y’izuba.

    Urwibutso rwa Jeonside yakorewe Abatutsi rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’abagera ku 6 700.

    Imiryango 40 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanye n’ikizima bigizwemo uruhare na Jibu Rwanda

    Abahawe imirasire y’izuba bahuriza ku kuba bagorwaga no kuba ahantu hatabona

    Ugirimbabazi Theresia yashimywe Jibu Rwanda yabafashije kubona uburyo bwo gucana

    Abakozi ba Jibu bashyize indabo ku rwibutso rwa Mvuzo banunamira inzirakarengane zihashyinguwe

    Abakozi ba Jibu basuye uru rwibutso mu rwego rwo kwiga amateka y’ibyabaye mu Rwanda

    Abayobozi n’abakozi ba Jibu bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ku rwibutso rwa Mvuzo

    Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’abadaterwa ubwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda, Darlington Kabatende yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kwongera kwiga

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Muhizi – #rwanda #RwOT

    Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

    Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

    Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

    Col Muhizi yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

    Ipeti Muhizi yahawe ni ryo rito mu cyiciro cy’abajenerali

  • Harmonize yakarabye inzoga yamamazwa na Diamond ashaka kumukora mu bwonko #rwanda #RwOT

    Iyi nzoga ya Belaire isanzwe ari ikimenyabose mu bahanzi dore ko uretse kuba yamamazwa na Diamond, inamamazwa n’Umuraperi w’Ikirangirire mu Isi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Harmonize umaze iminsi adacana uwaka na Diamond yagaragaje agasuzuguro karenze kuri iriya nzoga ubwo yayikarabiraga mu kabari nk’amazi cyangwa sanitizer ubu zigezweho mu gusukura ibiganza.

    Harmonize yakoze iki gikorwa cyo gukaraba Belaire ubwo yari ari mu kabari kitwa BClub ko muri Kenya.

    Harmonize wigeze gukorera umuziki mu nzu ya Diamond akaza kumwipakurura, ubu basa nk’abahanganye ndetse buri umwe akunze kwirata ibigwi ko ari we uri ku rwego rwo hejuru.

    Mu minsi yashize Diamond aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we Koffi Olomide, bidateye kabiri Harmonize na we ahita akorana na Awilo Longomba na we ukomoka muri DRC.

    Kugeza ubu indirimbo Waah Diamond yakoranye na Koffi Olomide kuri YouTube imaze kurebwa inshuro 72 293 383 mu gihe iya Harmonize afatanyije na Awilo Longomba yitwa Attitude imaze kurebwa inshuro 11 930 774.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Harmonize-yakarabye-inzoga-yamamazwa-na-Diamond-ashaka-kumukora-mu-bwonko

  • Icyumweru kirirenze Riderman numugore we bib… – #rwanda #RwOT

    Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, atangaza ko icyumweru kirenze yibarutse impanga n'umugore we.

    Uyu muhanzi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza 'kuzigeraho', ariko ko hari n'ibitangaza Imana 'idukorera bigasa n'inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw'Imana burenze kwifuza kwacu.'

    Riderman avuga ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu, 'tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w'abana batatu.”

    Yavuze ko atari yarigeze nari rimwe arota ari umubyeyi w'impanga 'ariko Imana yangize we'. Riderman yavuze ko impanga ebyiri yibarutse n'umugore we ari 'abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane'.

    Yashimye umugore we Nadia, ashima abaganga, inshuti n'umuryango. Ati 'Ndabakunda.'

    Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University. Yarushinze na Riderman mu 2015. Ni nyuma y'uko bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

    Imfura yabo y'umuhungu bayise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

    Riderman yatangaje ko umugore we yibarutse impanga z'abakobwa Mu 2020, Nadia yashimye Riderman ku kuntu akora inshingano ze nk'umugabo yita ku bana be


    Riderman na Agasaro bari mu byishimo byo kwibaruka impanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106858/icyumweru-kirirenze-riderman-numugore-we-bibarutse-impanga-106858.html

  • Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara
    Nsabimana Callixte wiyise Sankara

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.

    Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, kuko yawuhasanze ahubwo yemera ko yagiye mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

    Ati “FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ari umutwe w’ingabo za CNLD, yaje kuba umutwe w’ingabo z’impuzamashyaka MRCD tariki ya 04 Nyakanga 2017”.

    Nsabimana Callixte avuga ko atari mu bashinze FLN ahubwo we yabaye umuvugizi wayo.

    Ibisobanuro bye akaba yabishingiye ku mvugo za bamwe mu baregwa muri urwo rubanza ndetse n’iz’ubushinjacyaha ku bandi bareganwa mu rubanza.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo FLN zari ingabo za MRCD, ariko amabwiriza yose yatangwaga na CNLD ari yo yari nyiri ingabo.

    Agira ati “Tuganira ku meza dushyiraho MRCD, CNLD yazanye ingabo ari zo FLN iba ari na yo ikomeza gutanga amabwiriza. Abandi twari dufite ibindi tuzana bijyanye na Politiki”.

    Nsabimana Callixte avuga ko yageze mu mpuzamashyaka MRCD, abarwanyi ba FLN baramaze kugera mu Burundi zije mu bitero i Nyaruguru.

    Avuga ko atiyumvisha ukuntu ari we na Rusesabagina baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN nyamara hari abawushinze.

    Ati “Kuki ari jye na Rusesabagina turegwa kurema FLN nyamara hari abasirikare barenga 80 bitandukanyije na FDLR-FOCA, bagashinga CNLD ifite umutwe w’ingabo wa FLN, ari na bo bayoboraga uwo mutwe?”

    Nyamara mu iburanisha ryo ku wa 23 Gicurasi 2019, Nsabimana yari yemeye ibyaha byose aregwa uko byari 16.


  • Nyagatare: Baramagana abica ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe i Gakirage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage
    Twagirayezu avuga ko Sebarera yishwe kuko yashatse gutanga amakuru ku Batutsi biciwe i Gakirage

    I Gakirage mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu hari hatuwe n’aborozi babaga mu byitwa amaranshi (Inzuri). Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, ngo Interahamwe zahawe imihoro n’ibibiriti maze zijya kwica ndetse no gutwikira Abatutsi.

    Twagirayezu ati “Ingabo za Leta icyo gihe zifatanyije n’iz’Abazayirwa ndetse n’Abafaransa, baraje bararasa cyane ku manywa y’ihangu. Zisoje haza interahamwe ziturutse hariya Cyabayaga maze ziratwikwa, zirica ndetse zinyaga inka zijya kurya”.

    Twagirayezu avuga ko abiciwe i Gakirage imibiri yabo yabuze burundu kubera ko abazi aho iherereye banze gutanga amakuru.

    Asaba abazi aho imibiri y’Abatutsi biciwe i Gakirage iri kuhagaragaza, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Agira ati “Mu mwaka wa 2018, umusaza witwa Sebarera Potien yemeye gutanga amakuru y’aho iyo mibiri iherereye ndetse no kutubwira abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, ariko baraye bamwishe babeshya ko yiyahuye”.

    Uretse kwica abashatse kugaragaza aho imibiri y’abishwe iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside i Gakirage, n’abacitse ku icumu babuze ababasaba imbabazi.

    Mukankuranga Edith avuga ko ababazwa cyane no kuba ababahekuye batabasaba imbabazi ahubwo bagashaka kuzihabwa bishyuye amafaranga.

    Ati “Uwampekuye abo mu muryango, we baraje ngo bampe miliyoni enye muhe imbabazi, ndabyanga kuko icyaha ni gatozi mbabwira ko ari we ugomba kuzinsaba ariko we yarinangiye ahubwo nta rukiko atagezemo aburana ahakana”.

    Ku wa 08 Ukwakira 1990, ni bwo Abatutsi ba Gakirage bishwe, magingo aya hakaba hamaze kumenyekana Abatutsi 40 bapfuye kuri iyo tariki ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


  • Nyamata : Baramukiye muri Gare gutega imodoka zijya i Kigali bamwe banazicaramo ariko ntizabajyana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 ni bwo mu Rwanda hose hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 avuga ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izo hagati y’Uturere n’utundi zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

    Mu minsi yashize ubwo iyi gahunda izwi nka Guma mu Karere yabagaho, abatuye mu bice bimwe na bimwe byegereye Kigali bemererwaga gukomeza kujya mu Mujyi wa Kigali kuko basanzwe bahafite ibyo bahakora ndetse hakaba hari n’abasanzwe bakora muri Kigali ariko bagataha muri ibyo bice.

    Ibyo bice no muri Nyamata ituwemo na benshi birirwa muri Kigali ariko bagataha muri kariya gace k’i Bugesera, hakaba kandi no muri Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

    Bamwe mu batuye muri Nyamata, uyu munsi bazindukiye muri Gare bazi ko bakomeza gukorera ingendo mu Mujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bamwe yewe baninjira mu modoka bahasanze ariko bategereza ko zihaguruka baraheba.

    Umwe muri bo uvuga ko bari bizeye ko nubundi baza gushyirirwaho umwihariko nk’uko byagiye bigenda, yagize ati 'Byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane.'

    Imodoka ziri gutwara abantu muri Gare ya Nyamata n’izijya mu bice binyuranye by’Akarere ka Bugesera gusa mu gihe izerecyeza Kigali zaparitse.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamata-Baramukiye-muri-Gare-gutega-imodoka-zijya-i-Kigali-bamwe-banazicaramo-ariko-ntizabajyana

  • Imbeba imwe rukumbi yigize akaraha kajyahe it… – #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri biri imbere, abagororwa barenga 400 n’abakozi ba gereza ya Wellington 200 bazimurirwa mu yandi magereza kubera imbeba yabajujubije nk'uko BBC ibitangaza. Gusa n'ubwo havugwa imbeba imwe usanga iba ifatanije n'izindi kwangiza gereza.


    Inkuru ikomeza ivuga ko kiriya gihugu cyibasiwe n'imbeba bikomeye aho zangije ibikorwa remezo bya gereza, harimo insinga z'amashanyarazi z'imbere muri gereza. Imbeba zabaye ikibazo gikomeye ku bahinzi bo muri Australia kuva igihembwe cy'isarura cya 2020 gitangiye.

    Gereza ya New South Wales imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yibasiwe n’imbeba. Igihe cyiza cyo gusarura cyongereye imbeba muri leta y'amajyepfo y’iki gihugu, aho izi mbeba zimaze amezi zangiza byinshi mu bihingwa. Abayobozi ba gereza y’igihugu bavuga ko abagororwa bari muri gereza bazagabanywa kugeza ku mezi ane mu gihe izaba iri gusukurwa, gusanwa by'ibyangiritse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106871/imbeba-imwe-rukumbi-yigize-akaraha-kajyahe-itesheje-umutwe-gereza-bituma-imfunga-400-nabak-106871.html

  • Bugesera: Abagenzi bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira
    Bazindukiye muri gare bizeye kujya i Kigali ntibyabakundira

    Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali zihagaze, ndetse n’ingendo hagati y’uturere zikaba zihagaze, abantu bakaguma mu Karere barimo. Ibyo byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Hari abagenzi bo mu Karere ka Bugesera bibwiye ko ibyo bitabareba, ko biza kugenda uko bisanzwe bigenda, bakinjira muri Kigali nta kibazo.

    Abenshi bazindukiye muri gare ya Nyamata, ndetse bicara mu mamodoka bategereje ko bemererwa kugenda ariko ntibyakunda, barambiwe batangira gusubira mu ngo zabo, n’ubwo n’ubu bakomeje kuza umwe umwe ku biro bya ‘agence’ zisanzwe zitwara abagenzi i Kigali, babaza niba bitaremerwa ko bagenda.

    Umwe muri abo baza baje kubaza ko bitaremerwa witwa Nyabyenda Martin ati “Ubusanzwe byajyaga kugera saa yine RURA yabafunguriye imodoka zijya i Kigali, none ndabona ibiro bigifunze, ngira ngo byakomeye cyane. Numvise ko no mu nzira ugana i Kigali ngo harimo za bariyeri nyinshi z’Abapolisi.Ubuzima bugiye kutugora kuko bizinesi nyinshi tuzikorera i Kigali”.

    Ubu muri gare ya Nyamata imodoka ziraparitse, harakora imodoka zijyana abantu mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera.

    N’ubwo abagenzi bari bategereje ko byemerwa bakajya i Kigali, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abinyujije ku rubuga rwa Twitter yasobanuye ko abantu bagomba kuguma mu Karere, kuko abafite impamvu zihariye zituma bajya muri Kigali bashyiriweho uburyo bafashwamo.