Category: Uncategorized

  • CP Kabera yifashishije indirimbo Saa Moya y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2021, nibwo RBA yagiranye ikiganiro n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel, na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Beata Habyarimana n'Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera. Iki kiganiro kibanze ku myanzuro y'inama y'abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagamye yateranye kuwa Mbere igashyiraho ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, zikaba zitangira kubahirizwa uyu munsi tariki 23 Kamena 2021.

    CP Kabera yifashishije indirimbo “Saa Moya” ya Bruce Melodie mu kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid ari butangire kubahirizwa uyu munsi

    Mu ngamba nshya harimo ko indendo hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zitemewe. Kuva uyu munsi mu gihe cy'ibyumweru bibiri buri muntu agomba kuba yageze mu rugo saa moya.

    Muri iki kiganiro CP Kabera nk'uhagarariye urwego [police] rwatanze umusanzu ukomeye mu gufasha abanyarwanda kwirinda COVID-19, yasabwe ku gira icyo avuga ku ngamba zitangira kubahirizwa uyu munsi, maze abanza kwibutsa abanyarwanda ko iki cyorezo kitagaragarira amaso, bityo buri wese akaba asabwa kubahiriza amabwiriza n'ingamba zo kukirinda ijana ku ijana.

    CP Kabera yahise ashimangira ko ingendo zibujijwe guhera saa 7:00 z'ijoro kugera saa 4:00 za mu gitondo ari naho yahise abihuza n'indirimbo ya 'Saa Moya' ya Bruce Melodie akayifashisha mu kwibutsa abantu kubahiriza iyi saha. Yagize ati 'Bivuze ko saa moya buri wese agomba kuba yageze iwe atari igihe cyo kuba avuye aho akorera'.

    Indirimbo “Saa Moya” igisohoka abatari bake bavuze ko yuzuyemo ibishegu

    Yakomeje agira ati 'Igihe gishize abantu batahaga saa moya dore ko yavuyemo no guhanga indirimbo ndetse n'abahanzi ahubwo bahange izindi zo kugira ngo abaturage bubahirize ano mabwiriza. Bavugaga y’uko saa moya itera ibibazo! Itera ambutiyaje cyangwa se umuvundo mu muhanda, itera impanuka ibyo ntaho bihuriye. Saa moya ntabwo itera impanuka kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka'.

    Yakomeje ashimangira ko abazabirengaho bazabihanirwa. Indirimbo 'Saa Moya' ya Bruce Melodie imaze amezi icumi, yatijwe umurindi na ‘Guma mu rugo’ ya mbere ubwo hashyirwagaho ingamba zo gutaha saa Moya. N'ubwo abatari bake bavugaga ko irimo ibishegu, gahunda yo gutaha Saa Moya, yatumye iyi ndirimbo yamamara karaha,  irakundwa mu buryo bukomeye. Mu mezi icumi imaze ishyizwe kuri Youtube abamaze kuyireba barenga miliyoni 3.

    REBA HANO INDIRIMBO SAA MOYA YA BRUCE MELODIE

    REBA HANO IKIGANIRO CP KABERA YAGIRANYE NA RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106872/cp-kabera-yifashishije-indirimbo-saa-moya-ya-bruce-melodie-mu-kwibutsa-abantu-kubahiriza-a-106872.html

  • Harmonize yagaragaye akaraba inzoga yubashywe n'ibyamamare ku Isi #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba bo muri Tanzania ari bo Diamond na Harmonize, bakomeje guhangana mu buryo budasanzwe ubu umwe yafashe inzoga isanzwe yubahwa na mugenzi we, ayikarabisha intoki nk'amazi.

    Iyi nzoga ya Belaire isanzwe ari ikimenyabose mu bahanzi dore ko uretse kuba yamamazwa na Diamond, inamamazwa n'Umuraperi w'Ikirangirire mu Isi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Harmonize umaze iminsi adacana uwaka na Diamond yagaragaje agasuzuguro karenze kuri iriya nzoga ubwo yayikarabiraga mu kabari nk'amazi cyangwa sanitizer ubu zigezweho mu gusukura ibiganza.

    Harmonize yakoze iki gikorwa cyo gukaraba Belaire ubwo yari ari mu kabari kitwa BClub ko muri Kenya.

    Harmonize wigeze gukorera umuziki mu nzu ya Diamond akaza kumwipakurura, ubu basa nk'abahanganye ndetse buri umwe akunze kwirata ibigwi ko ari we uri ku rwego rwo hejuru.

    Mu minsi yashize Diamond aherutse gukorana indirimbo n'umuhanzi w'ikirangirire ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we Koffi Olomide, bidateye kabiri Harmonize na we ahita akorana na Awilo Longomba na we ukomoka muri DRC.

    Kugeza ubu indirimbo Waah Diamond yakoranye na Koffi Olomide kuri YouTube imaze kurebwa inshuro 72 293 383 mu gihe iya Harmonize afatanyije na Awilo Longomba yitwa Attitude imaze kurebwa inshuro 11 930 774.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/23/harmonize-yagaragaye-akaraba-inzoga-yubashywe-nibyamamare-ku-isi/

  • Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga. #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro ntabwo umwaka w'imikino wa 2020-2021 ukomeje kuyibera ingorabahizi bitewe n'uko uyu mwaka urimo gusozwa mu kiciro cy'amakipe umunani ya mbere udakomeje kuyibera mwiza.

    Umusaruro utari mwiza kuri iyi kipe ikomoka i Nyanza uragaragarira mu mikino imaze gukina ubwo hari hamaze kwemezwa ko shampiyona ya 2020-2021 izakinwa mu buryo bw'amatsinda, nk'uko bigaragara Rayon Sports imaze gukina imikino 12 ikaba yaratsinze imikino itatu, itsindwa imikino 4 ndetse ikaba imaze kunganya incuro 5.

    Ubwo uyu mwaka w'imikino wari watangijwe mu kwezi k'Ukwakira 2020 nyuma ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya koronavirusi ikaza kongera gusubukurwa muri Mata 2021 igasubukurwa mu buryo bw'amatsinda, ikipe ya Rayon Sports yaje kwisanga mu itsinda rimwe n'ikipe ya Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.
    Muri iyi nkuru reka turebere hamwe bimwe mu byatumye ikipe ya Rayon Sports itagera ku musaruro mwiza yifuzaga muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Ubwo iyi kipe y'iyubakaga ntiyahiriwe na bamwe mu bakinnyi yari yizeye.

    Iby'umusaruro muke ku ikipe ya Rayon Sports byatewe n'impamvu nyinshi, harimo kuba yatakaje abakinnyi benshi hanyuma yo ntiyiyubake, aha twavuga nko kugenda kwa bamwe mu bakinnyi barimo Kimenyi Yves, Rutanga Eirc, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude,Iradukunda Eric uzwi nka Radu,…

    Mu kwiyubaka yo ntabwo yabashije kujya ku isoko ngo ikureyo intwaro zagombaga kuyifasha bigendanye no kubura kw'amikoro yayo kuko yazanye bamwe mu bakinnyi bakiri bato batari bamenyera amarushanwa, aha twavuga nka Rudasingwa Prince, Mujyanama, Clement, Nishimwe Blaise aha kandi iyi kipe yongeye gutira rutahizamu Sugira Ernest yakuye muri APR FC ndetse n'abandi.

    Bijya kuba bibi iyi kipe ntiyabashije kubona Omar Sidibe ngo ayikinire kubera ibibazo by'amafaranga, muri iyi minsi yasinyishije Muhire Kevin nyuma agira ikibazo cy'imvune cyatumye umwaka we w'imikino urangira, aha twakongeraho kandi Mugisha Gilbert nawe wagize imvune itaramwemereye gukomezanya na bagenzi be.

    Aha ntawakwibagirwa ibura rya Kwizera Olivier uherutse gufatwa n'abashinzwe umutekano akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, hari n'ikindi cyiciro cy'abakinnyi Rayon Sports yari yizeye ko bazatanga umusaruro ariko nabo birangira bagaragaje urwego rutari hejuru cyane ku buryo baheka Gikundiro.

    Guhinduka kw'abayobozi muri Rayon Sport:

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports warahindaguritse mu gihe gito, mu mwaka wa 2020 iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate wari uje kuri uyu mwanya asimbuye Paul Muvunyi, benshi bari bamwitezeho kuba umucunguzi ariko siko byake kugenda benshi murabyibuka.

    Nyuma yaje gusimbura na Jean Fidele Uwayezu nawe utarahiriwe n'isoko tyo kugura abakinnyi ku buryo iyi kipe yari bwiyubake nk'uko bamwe babikekaga.

    Ibura ry'amafaranga mu baterankunga:

    Gikundiro ikipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu yahuye n'ibibazo by'amikoro cyane cyane uhereye ku mutenkunga wayo w'imena SKOL, uruganda rukora ibinyobwa bisembuye ndetse n'ibidasembuye.

    Habayeho kutumvikana kwa hato na hato hagati yabo bombi byatumye Rayon Sports itaboner ku gihe amafaranga yo kwiyubaka mu gihe abafana bo batabonekaga ku kibuga aha twavuga nko muri ibi bihe bya Koronavirusi.

    Guy Bukasa yasezeye Rayon Sport abura iminsi 13 ngo asoze amasezerano ye muri Gikundiro:

    Umunyekongo Bukasa Guy yasezeye ku ikipe ya Rayon Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, ni nyuma yaho uyu mutoza yari amaze gutsindwa na APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa gatanu wa shampiyona ku makipe ahatanira gutwara igikombe.

    Gutsindwa uyu mukino byahise bishyira akadomo ku cyifuzo ikipe ya Rayon Sports yari ifite cyo kuba yazasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika y'umwaka wa 2020-2021, aho kugeza ubu iyi kipe ikaba irimo gutozwa na Kayiranga Babptitse wagombaga gutoza iyi kipe mu mikino ibiri isoza shampiyona.

    Umukino we wa mbere muri Rayon Sports nk'umutoza mukuru yaraye awutsinzwe n'ikipe ya Rutsiro FC ibitego 2-0, ni umukino wabereye kuri Sitade ya Bugesera aho iyi kipe yakinnye uyu mukino idafite umunyekongo Luvumbu umwe mubafashije iyi kipe kwitwara neza mu mikino iheruka.

    Kugeza ubwo habura umunsi umwe ngo shampiyona irangire, ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa 6 mu makipe umunani ahatanira igikombe cya Shampiyona aho ifite amanota 5.

    The post Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ikomeje-kugorwa-no-kubona-itsinzi-ni-nyuma-yo-kunanirwa-kugera-ku-ntego-yo-kuzahagararira-u-rwanda-mu-mikino-mpuzamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-ikomeje-kugorwa-no-kubona-itsinzi-ni-nyuma-yo-kunanirwa-kugera-ku-ntego-yo-kuzahagararira-u-rwanda-mu-mikino-mpuzamahanga

  • Nta birori bizaba kubera Covid-19! Ni inde uz… – #rwanda #RwOT

    Umukobwa uzegukana ikamba azagaragirwa n'ibisonga bine. Hazahita kandi hamenyekana abakobwa batatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga akorana na sosiyete Embrace Africa itegura Miss Global Beauty.

    Iri rushanwa ryabaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19

    Kimwe mu byo iri rushanwa ryashyize imbere ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutumanaho n'abakobwa 33 biyandikishijemo. Buri mukobwa yasabye kwifata amashusho asobanura uwo ariwe, anasaba abantu kumushyigikira ubundi akayoherereza abateguye iri rushanwa.

    Kuva ku kwiyandikisha muri iri rushanwa kugera ku matora byose byakozwe kuri internet. Ndetse, inshuro nke aba bakobwa bagiye bahura n'abateguye iri rushanwa babaga bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ibiganiro bitandukanye aba bakobwa bagiye bagirana n'ibitangazamakuru birimo na INYARWANDA, buri wese yabaga afite umunsi agomba gukoreraho ikiganiro cye. Iri rushanwa rigiye gusozwa n'ubundi mu gihe imibare y'abandu Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Ndekwe Paulette uri gutegura iri rushanwa yavuze ko igikorwa cyo kwambika amakamba no gutanga ibihembo ku bakobwa bakomeje mu cyiciro cya nyuma 'kirakomeje'.

    Avuga ko 'bizakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.' Ati 'Abakobwa bose bagomba kuba bipimishije, abazafata amashusho n’undi wese uzagera aho uwo muhango uzabera.  Icyorezo kirahari, twe nk’urubyiruko rugize umuryango wa MGBR ni twebwe dukwiye gufata iya mbere mu kukirwanya no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Ni ibyo twiteguye gukora.'

    Yavuze ko ingamba zakajijwe zo kwirinda Covid-19 mu gihe bari bateguye ko nyuma y'iri rushanwa hazabaho umusangiro, ariko ko bahisemo kubikuramo.

    Ati 'Nubwo twari twateguye gusangira fanta, bitewe n'uko ubwandu bwongeye kwiyongera cyane, nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ntabwo tuzakora ubusabane mu buryo bwo kwirinda.”

    “Umuhango wo kwambika amakamba abatsinze nurangira, buri wese azasubira mu rugo kwishimana n’abavandimwe basanzwe babana. Nta birori biteganyijwe, twahisemo kwirinda no kurinda bagenzi bacu.'

    Ndekwe Paulette yavuze ko intego yabo ari ukugira amagara mazima azira Covid-19. Akavuga ko bamaze kuvugana na Canal Olympia izakira uyu muhango, ibabwira ko mu gihe cyose baba bakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nta kizabuza uyu muhango kuba.

    Ati 'Twavuganye n'ababishinzwe batubwira ko mu gihe twubahirije amabwiriza (twese twipimishije salle ikakira 30%) ntabusabane buhari. Ntakabuza igikorwa cyakomeza. Kuko nta kirori giteganyijwe cyangwa ubusabane bugitenganyijwe ni umuhango wo kuvuga abatsinze.'

    Iri rushanwa ryahuje abakobwa bashya mu marushanwa y'ubwiza, abayafitemo ubumenyi n'abandi

    Abakobwa 33 nibo bitabiriye Miss Global Beauty Rwanda barimo Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career Africa mu 2019, Shema Hortense wabaye igisonga cya mbere cya Miss Nation yabereye mu Mujyi wa Dubai, ariko ryabaye hifashishijwe internet kubera icyorezo cya Covid-19.

    Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia na Uwimana Clementine bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

    Hari kandi Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational 2019 ndetse n'irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

    Iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kandi ryahatanyemo Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w'Ishuri rya Ecole Technical Muhazi Rwanda (ETMR) ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 2016.

    Hari kandi umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia ugaragara muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonge iri mu zikunzwe muri iki gihe.

    Miss Tourism Global Rwanda yari ifite ubushobozi bwo gufata umukobwa umwe gusa mu guhagararira u Rwanda mu marushanwa yaryo azabera mu gihugu cy'u Bushimwa.

    Miss Global Beauty Rwanda yasimbuye Miss Tourism Global Rwanda izohereza abakobwa batatu mu marushanwa y’ubwiza azabera hirya no hino ku Isi.

    Abakobwa ba mbere batsindiye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda

    Mu ijoro rya tariki 01 Kamena 2021, hatangajwe abakobwa batatu barimo Landrine Gisagara Uwicyeza, Nadi Umutoniwase na Gretta Iwacu begukanye amakamba ya mbere muri iri rushanwa.

    Landrine Gisigara Uwicyeza yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic 2021. Uyu mukobwa ufite nimero 07 mu irushanwa, mu matora yo kuri internet yari imbere y'abandi n'amajwi 10,287.

    Nadia Umutoniwase ugaragara muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Popularity 2021. Nadia mu matora yo kuri internet yari ku mwanya wa munani n'amajwi 2,275.

    Gretta Iwacu ufite nimero 10 yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Congeniality 2021. Uyu mukobwa mu matora yo kuri internet yari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 10,172.

    Dushyirehamwe Anne Marie yagaragaje impano idasanzwe ubwo yakoreshaga umwiko akabumba igihangano bituma ahigika bagenzi be yegukana ikamba rya 'Talent Winner'.

    Abakobwa 33 bahatanye muri iri rushanwa, buri wese yagaragaje impano yifitemo. Dushyirehamwe ufite nimero 04 yahigitse abakobwa batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Ineza Vanessa ufite nimero 24, Umutoni Blandine ufite nimero 05, Umutoniwase Nadia nimero 11 na Dorinema Queen ufite nimero 21.

    Nta munyarwanda uri mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda 2021

    Tariki 27 Gicurasi 2021, hatangajwe Akanama Nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda katagaragaramo Umunyarwanda.

    Aka kanama kagizwe n'abanyamideli, abitabiriye amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi n'abandi barimo umuhanzikazi wo mu Burundi unafite amakamba atandukanye yakuye mu marushanwa akomeye.

    Akanama kagizwe na Andreja Chiche ukomoka muri Macedonia uzatoranya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic 2021. Ni gafotozi wihariye, umushoramari ukunda no gukorera ubukerarugendo ahantu hatandukanye.

    Nicole Docee ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azifashishwa mu gice cyo guhitamo umukobwa ufite impano kurusha abandi. Uyu mukobwa yagaragaye mu ndirimbo yitwa '911' y'umuhanzikazi uri mu bakomeye ku Isi, Lady Gaga.

    Iyi ndirimbo '911' y'iminota 04 n'amasegonda 42' iri kuri Album ya Gatandatu ya Lady Gaga yise 'Chromatica (2020)'. Yanditswe na Lady Gaga afatanyije na Justin Tranter, BloodPop na Madeon.

    Hari kandi Melanie Gassner akomoka muri Australia, uzifashishwa muri 'Talent Competition'. Uyu mukobwa yatsindiye imidali myinshi ku rwego rw'Isi irimo nk'iya European Vaulting Squad Champ 10&14, ndetse yabaye uwa 19 muri Miss Earth Austria.

    Umuhanzikazi Laure Irene Uwimana wo mu Burundi ukoresha izina rya Iry Tina nawe yashyizwe mu bakemurampaka. Azifashishwa mu gice cyo kugaragaza impano.

    Uyu mukobwa yitabiriye Miss Globe Africa 2020, yegukanye Miss Globe Burundi 2020, Miss Planet int Burundi 2019 na Miss Freindship int Burundi 2019.

    Hari kandi Chelsea Fernandez wo muri Philipines witabiriye Miss Bikini Philippines 2020 akegukana ikamba rya Miss Gandang Contesera Queen 2020 n'ikamba rya Miss Earth Water Philipines 2019.

    Titania Matekuolava wo muri New Zealand, Anastasia Lebediuk [Russia], Andre Luna [Peru], Bianca Paduraru [Romania] watsindiye amarushanwa mpuzamahanga abiri uzaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w'irushanwa.

    Dr. Tejaswini Manogna witabiriye Miss Earth India 2019 na Barbara Reis witabiriye Miss Supranational agatsindira amakamba atandukanye akaboneka no mu 10 ba mbere muri Miss Supranational ku rwego rw'Isi ahagarariye Brazil.

    Tariki 03 Gicurasi 2021, nibwo Ikigo cya Embrace Africa cyatangaje abakobwa 33 bagomba gutoranywamo batatu mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda.

    Umukobwa uzahiga abandi muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 azagira amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Tourism Global izabera mu Bushinwa, Miss Africa Golden izabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Face World.

    Abakobwa 10 bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021

    Uhereye ibumoso: Landrine Gisagara Uwicyeza [Nimero 7], Queen Isabella Irera [Nimero 3], Cynthia Umutesi Rutayisire [Number 9] na Honorine Uwase [Nimero 9]

    Uhereye ibumoso: Diane Bayizere [Nimero 25], Grace Ingabire [Number 6] na Stella Matutina [Nimero 8]


    Uhereye ibumoso: Gretta Iwacu [Nimero 10], Queen Dorinema [Nimero 21] na Clementine Uwimana [Nimero 22]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106863/nta-birori-bizaba-kubera-covid-19-ni-inde-uzegukana-ikamba-rya-miss-global-beauty-rwanda-2-106863.html

  • Rayon Sports irifuza abakinnyi 2 mpuzamahanga b’abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amazina atandukanye yagiye avugwa muri Rayon Sports, kuri ubu hiyongereyeho andi abira y’abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze muri Kenya na Uganda.

    Iyi kipe ishobora kuzasezerera abakinnyi benshi mu bo ifite bitewe n’umusaruro batanze muri uyu mwaka w’imikino.

    Iyi kipe ni imwe mu makipe irimo kuvugwamo abakinnyi benshi bashobora kuyerekezamo harimo nka myugariro Emery Bayisenge, Hakizimana Muhadjiri ba AS Kigali, Niyomugabo Claude wa APR FC ndetse na rutahizamu Babuwa Samson ubu urimo gusoza amasezerano muri Kiyovu Sports.

    Kuri ubu iyi kipe hiyongereyemo andi mazina 2 y’abanyarwanda bakina hanze, umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure na myugariro wa Police FC muri Uganda, Denis Rukundo.

    Amakuru avuga ko iyi kipe imaze iminsi ifite ikibazo cy’amikoro, yamaze kubona umuterankunga wayihaye amafaranga yiteguye guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Umunyezamu Emery Mvuyekure arifuzwa na Rayon Sports

    Myugariro Rukundo Denis arifuzwa na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irifuza-abakinnyi-2-mpuzamahanga-b-abanyarwanda

  • CAF: APR FC na As Kigali zizahagararira u Rwa… – #rwanda #RwOT

    APR FC na As Kigali nizo zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika kuko imwe niyo izaba iya mbere indi ibe iya kabiri, kandi ikipe ebyiri za mbere muri shampiyona nizo zizahagararira u Rwanda.

    Mu gace ka mbere mu mikino yo gukuranwamo, Umukino ubanza uzaba tariki 10,12 Nzeri naho imikino yo kwishyura ibe kuva tariki 17,19 Nzeri 2021.

    Agace ka kabiri imikino ibanza izaba tariki 15,17  Ukwakira imikino yo kwishyura ibe tariki 22,24 Ukwakira 2021.

    APR FC na As Kigali zigiye gusohokera u Rwanda ku nshuro ya 2 yikurikiranya nyuma y’aho As Kigali umwaka ushize yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ikavamo mu gace ka 3 ikuwemo na CS Sfaxien yo muri Tunisia, naho APR FC yavuyemo rugikubita mu gace ka mbere ikuwemo na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106866/caf-apr-fc-na-as-kigali-zizahagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-zamaze-kumenya-igihe-i-106866.html

  • IFOTO : Umugabo wizihiye urugo…Djihad n’umufasha we baherutse kurushinga #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

    Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

    Dalda Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

    Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/IFOTO-Umugabo-wizihiye-urugo-Djihad-n-umufasha-we-baherutse-kurushinga

  • Ifoto y’umunsi: Djihad Bizimana n’umugore we mu kanyamuneza k’umunsi w’ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ubukwe, Bizimana Djihad na Dalda Simbi, nk’uko batakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo, ni nako batigeze bashyira hanze amafoto y’ubukwe bwabo, kuri iyi nshuro uyu mukinnyi w’Amavubi yasangije abamukurikira imwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe.

    Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

    Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

    Dalda Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

    Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.

    Dalda na Djihad akanyameneza mu maso ku munsi w’ibirori byabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-umunsi-djihad-bizimana-n-umugore-we-mu-kanyamuneza-k-umunsi-w-ubukwe-bwabo

  • Imbuto Foundation yahawe inkunga yo gushyigikira uburezi bw’abana batishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga y’amafaranga iri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Imbuto Foudation yasinyanye na Vivo Energy Rwanda mu myaka itanu ishize. Aya masezerano agena ko iki kigo kizajya gifasha abana 10 batishoboye binyuze muri gahunda y’uyu muryango yiswe ’Edified Generation scholarship programme’.

    Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly yavuze ko baterwa ishema no kubona bagira umusanzu batanga mu guhindura ubuzima bw’abana bakomoka mu miryango itishoboye.

    Ati “Dutewe ishema no kubasha guhindura ubuzima bw’aba bana b’Abanyarwanda, uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzarushaho gutera intambwe bamwe muri bo tubinjize muri gahunda yacu igamije gufasha urubyiruko rurangije kaminuza kubona ubumenyingiro, tubaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Vivo Energy.”

    Gahunda ya ’Edified Generation scholarship programme’ yatangijwe mu 2002 na Imbuto Foundation igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

    Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

    Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri batishoboye kwiga.

    Vivo Energy Rwanda yashyikirije Imbuto Foundation miliyoni 3 Frw zizafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye kwiga

    Mu myaka itanu ishize nibwo Imbuto Foundation na Vivo Energy byasinyanye aya masezerano y’ubufatanye

  • Nyamirambo: Imwe mu mihanda yafunzwe iharirwa kwakira abagana restaurant – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

    Uti “Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiliya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiliya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

    Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

    Muri Nyamirambo abagana restaurants batangiye kwicazwa mu muhanda