Category: Uncategorized

  • Ruhango: Abakorerabushake b’urubyiruko bagabiye uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere
    Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere

    Urubyiruko rwabikoze mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora yizihizwa buri tariki ya 04 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bw’izari ingabo za (RPA) ziyemeje guhaguruka zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.

    Urubyiruko rugaragaza ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukugaragariza ababyiruka ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

    Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Bashima Hussein, avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye, ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

    Musonera yanahawe n
    Musonera yanahawe n’ibyo kurya

    Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasaha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga, ahubwo ko n’ibitekerezo biba bikenewe.

    Avuga ko gukorera ubushake bitanga isomo ku rubyiruko kugira neza mu gihe kizaza mu bakuru n’abato, no guhuza imbaraga mu gukorera hamwe mu iterambere.

    Agira ati “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza. Iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

    Fulgence Musonera utuye mu Mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, yinjiye mu ngabo za RPA mu 1993 anyuze mu gihugu cy’u Burundi, ariko aza gukomeretswa n’ibimanyu by’ibisasu ubu bimwe bikiri mu mubiri we.

    Musonera (wambaye imyenda y
    Musonera (wambaye imyenda y’umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere

    Musonera kandi yanahakuye uburwayi buhoraho bw’umusonga ku buryo nibura buri kwezi agomba kujya kwisuzumisha, ibyo bikaba bituma nta kintu abasha kwikorera kuko imbaraga ari nkeya kubera ubwo burwayi ahorana.

    Avuga ko ashima urubyiruko rwiyemeje kumugabira inka kuko izamwunganira mu bundi bufasha yahabwaga na Leta bwo kumuvuza, kandi agasaba n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agira ati “Kubera ubwo burwayi buhoraho nta kintu nabashaga kwikorera, sinaterura akantu karemereye, nta mirimo y’ingufu nakora, ubwo nakoraga utuntu duto dutuma ntateza imbere urugo, nkaba nishimiye kubona iyi nyunganizi y’inka. Niyororoka nanjye nzagabira abandi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare muri Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi ko rugomba guharanira ibyiza.

    Agira ati “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu kandi rukabikora mu kuzirikana ko amaboko yarwo ari yo azubaka Igihugu”.

    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by
    Mukangenzi avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu

    Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.

    Inka yagabiwe uwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu yaguzwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango. Bayimuhaye ifite amezi ku buryo izahita ibyara kandi ikaba ifite ubwishingizi ku buryo igize ikibazo yashumbushwa indi. Yanagenwe ibyo kurya n’imiti y’iyo nka.


  • Riderman n'umugore we bibarutse impanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman Riderzzo n'umugore we, Agasaro Nadia, bibarutse abakobwa babiri b'impanga mu ijoro ryo Ku wa 13 Kamena 2021. Riderman yatangaje aya makuru mu Gitondo cyo kurii uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Riderma n'umugore we kuri ubu bafitanye abana 3

    Source : https://yegob.rw/riderman-numugore-we-bibarutse-impanga/

  • Ibyo utaruzi ku rubuto rw'ipapayi rufasha abagabo kuboneza urubyaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ahanini hakoreshwa uburyo bwa kizungu aho dukoresha uburyo butari ubw'imisemburo cyangwa se ubw'imisemburo, ari na bwo bukoreshwa cyane dore ko buba bwizewe kurenza ubudakoresha imisemburo.

    Ibi  yose iyo bikorwa bikorerwa ku bagore, keretse gufunga burundu bikorerwa no ku bagabo.

    Nyamara ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa ngo harebwe nib anta buryo bwakoreshwa n'abagabo mu kuboneza urubyaro

     

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bubiri bivugwa ko bwakoreshwa n'abagabo bifuza kuboneza urubyaro.

     

    1. Amazi ashyushye

    Ubushakashatsi kuva na kera bugaragaza ko n'ubundi intangangabo zitihanganira ubushyuhe bwinshi ari nayo mpamvu babuza abagabo gukoresha sauna cyane kimwe no gutereka laptop ku bibero igihe kinini. Ibi kandi binagaragazwa n'ibiba ku mabya uko ubushyuhe buhindagurika. Iyo hakonje usanga yiyegeranyije nuko haba hashyushye akirekura akoroha ndetse ukabona anagana cyane. Ibi ni ukugirango ubushyuhe bwo mu dusabo tw'intanga butaba bwinshi cyane.

    Bivuze ko ubu bushyuhe buramutse bubaye bwinshi bwatuma intanga zitabasha gukora.

    Ubushakashatsi rero bwagaragaje ko gushyira amabya mu mazi ashyushye ku gipimo cya 47°C akamaramo iminota 45 buri munsi ukabikora mu gihe cy'iminsi 21 ikurikirana byica intanga kandi bikakurinda gutera inda mu gihe cy'amezi 6.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuyashyira mu mazi ya 43°C nabwo mu gihe cy'iminota 45 ukabikora iminsi nubundi 21 bikurinda gutera inda mu gihe cy'amezi 4.

    Ubusanzwe intangangabo zitangira kwangirika ku bushyuhe bwa 35°C mu gihe utundi turemangingo tw'umubiri two dutangira kwangirika ku bushyuhe bwa 42°C. niyo mpamvu rero amabya ahora anagana, ni ukugabanya ubushyuhe.

    2. Imbuto z'ipapayi

    Mu mico myinshi yo mu b ihugu bya Aziya na nubu baracyakoresha ipapayi nk'urubuto rwo kuboneza urubyaro haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

    Ubwo hakorwaga ubushakashatsi ku mbeba, byagaragaye ko intanga zigabanyuka cyane iyo hakoreshejwe imbuto z'ipapayi.

    Ndetse n'inkende nazo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko intanga zazo zigabanyuka iyo ziriye imbuto z'ipapayi.

    Ubu bushakashatsi bwanzuye ko gukoresha imbuto z'ipapayi igihe kinini byatuma abagabo nabo baboneza urubyaro ndetse ntibabe batera inda mu gihe kirekire.

    Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko ibi ntacyo bihungabanya ku buryohe bw'imibonano no kurangiza.

    Tugarutse kuri bya bihugu byo muri Aziya, cyane cyane Ubuhinde, Pakistan na Sri Lanka, gukoresha akayiko gato k'izo mbuto buri munsi mu gihe cy'amezi atatu nibyo bitanga igisubizo cyuko waba utabasha gutera inda.

    Wabitegura ute:

    Vanga igisate cy'ipapayi rihiye, imineke ibiri n'imuto hagati ya 20 na 40 z'ipapayi ubundi ubisye. Ushobora kongeramon ubuki kugirango bikuryohere. Ukajya ubikora buri munsi mu gihe cy'amezi 3 ngo ube wirinze neza.

    SRC: Umutihealth

    Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-ku-rubuto-rwipapayi-rufasha-abagabo-kuboneza-urubyaro/

  • Dore amakosa akomeye akorwa n'abakobwa mu gihe bashaka ko abasore bakundana bihutisha ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari igihe umusore n'inkumi bakundana igihe kirekire, maze umukobwa yabona umusore nta gahunda y'ubukwe amubwira ya vuba kandi we akeneye umugabo,agakora ibishoboka byose ngo ubukwe butahe,ariko nyamara usanga biteza ibibazo birimo kubengwa,kubarisha nabi umusore,ubukene nyuma y'ubukwe n'ibindi kuko biba bitarateguwe neza cyangwa bisa no guhatiriza.

    1.Kuryamana ;Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n'umusore ariko bararyamana,maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko aribwo buryo bwo kumwereka urukundo,maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba.Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari nubwo batabana.

    2. kwiteza inda ; umubare munini w'abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo,ariko abenshi ntibibahira kuko hari nubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

    3. kuvuga ubukwe cyane ; usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n'abasore bakundana,bakabibwira abantu bose b'incuti n'imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira.Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibayabo ndetse bamubaza ubukwe,ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy'ubukwe,ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

    4. Kurata ubukire ; hari abandi bakobwa usanga baziko abahungu bakunda ubutunzi,maze bakajya biyemera amafaranga n'imitungo badafite,kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye.Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba,ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene buaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

    5. Guhindura idini ; Hari ubwo umukobwa aba akundana n'umusore,badahuje idini n'imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n'ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba,umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

    Ibi ni bimwe mu by'abakobwa bakora iyo bakundanye n'abasore igihe kirekire bakabona nta gahunda y'ubukwe ya vuba kandi bo babukeneye,maze bagatangira gushaka uburyo bafata umwanzuro,kandi akenshi ntibibahire bwanaba nyuma yahoo hakazaba ingaruka.Ikiruta ibi byose nukuganira n'umusore mukundana ukamubwira ko ushaka ubukwe,hanyuma mukagira uko mwitegura ndetse kakubwira ighe yumva yaba yiteguye neza kandi nawe ukamutegereza,niba umukunda koko.

    Source : https://yegob.rw/dore-amakosa-akomeye-akorwa-nabakobwa-mu-gihe-bashaka-ko-abasore-bakundana-bihutisha-ubukwe/

  • Kicukiro:Abayobozi b'amadini n'amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Abagize Umuryango w'ihuriro ry'abayobozi b'amadini n'amatorero mu Rwanda 'Rwanda Religious Leaders Initiative', ubitewemo inkunga na UN WOMEN barimo gukora amahugurwa mu turere tunyuranye tw'igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by'umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

    Abanyamadini n'amatorero bo mu karere ka Kicukiro, basabwe gukoresha ingufu bafite zo kuba bavuga bakumvwa, mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera.

    Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze n'abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umuyobozi Mukuru w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n'abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho byinsi kuko bavuga rikumvikana.

    Ati 'abanyamadini nibadufasha iri hohoterwa rizacika, kuko bo baravuga rikumvikana cyaneko bahura n'abantu benshi..'

    Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani, avuga ko amadini afite uruhare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n'irishingiye ku gitsina.

    Ati 'Mu byukuri nk'abayobozi b'amadini n'amatorero iri hohoterwa dukwiye gufata iyambere mu kurihashya burundu, kubera ko duhura n'abayoboke benshi niyompamvu tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurihashya.'

    Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini n'amatorero akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubahohotera.

    Ati 'Icyatuma ihohoterwa rihagarara, numva ko umuryango nawo ukwiriye kuganiriza abana babo ku bijyanye n'ihohoterwa lku buryo nuwo mwana nabona hari umuntu utangiye kumujyana muri izo nzira ahite amwamaganira.'

    The post Kicukiro:Abayobozi b'amadini n'amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kicukiroabayobozi-bamadini-namatorero-bihaye-umukoro-wo-kurandura-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kicukiroabayobozi-bamadini-namatorero-bihaye-umukoro-wo-kurandura-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Covidi iyo itashye ubukwe, ibatahira ubukwe mwese-CP Kabera #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro 'Ubyumva ute'? kuri KT Radio kuri uyu wa 22 Kamena 2021, yongeye gukebura no kwibutsa abakerensa icyorezo cya Coronavirus ko ntawe gisiga iyo cyahawe icyuho. Asaba buri wese kwirinda no kurinda abandi kwandura no kwanduzwa.

    CP Kabera ubwo yabazwaga n'umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wari uyoboye ikiganiro, impamvu abantu bashyira mu majwi Polisi kuba nayo iri mu bavunisha abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, aho yatanze ingero z'ibivugwa n'abantu ko Polisi ikingira ikibaba abica amabwiriza, nk'aho ngo utubari dukorera hafi na kure y'aho Polisi inyura cyangwa ikorera, ariko ngo ikabibona ikicecekera, CP Kabera yabihakanye yivuye inyuma.

    Ati' Ntabwo aribyo, ntabwo aribyo! Ibyo birazwi neza ko buri gihe tujya twerekana abantu bacuruje utubari tukadufunga, abajyanye abantu mu I Hoteli badapimwe cyangwa se bapimwe bakavamo ibisubizo bitaraboneka tukayifunga, abantu tukabafunga, abantu bagiye mu bukwe tukabafunga, utubari tukadufunga…!'.

    Akomeza yibutsa ko abaturage beza ari abagendera ku mabwiriza n'amategeko, ko atari abashaka guhatirwa kumvira amabwiriza n'amategeko. Yibukije kandi ko iki cyorezo cya Covid-19 kitarobanura, ko n'iyo gihawe icyuho nk'aho abantu bakoze ibirori, nk'ubukwe kitabutahira umwe ngo abandi basigare, mbese ko ababutanshye ntawe kirobanura.

    Ati' Iyo tubonye amakuru turayakoresha tugakora ibikwiye, ariko ufite ikibazo cy'uko Polisi itakora ibikwiye nawe arabivuga tukabikurikirana, ariko noneho inshingano ya mbere ni ku muturage, ni ku munyarwanda, kwirinda kino cyorezo, kudakora ibibujijwe, kutihisha Polisi kuko ntabwo wihisha Coronavirus, kutihisha inzego z'ibanze kuko ntabwo wihisha Coronavirus, Kutirara kuko Coronavirus ntiyirara, kutumva yuko wowe ukwiye kuvuga ngo 'ngiye kwishimisha ntahe ubukwe, Covidi iyo itashye ubukwe, ibatahira ubukwe mwese'.

    Muri iki kiganiro' Ubyumva Ute'?, cyatumiwemo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin hamwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Abakerensa icyorezo cya Covid-19 basabwe kwibuka ko idatoranya, ko uzarenga ku ngamba n'amabwiriza atazihanganirwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covidi-iyo-itashye-ubukwe-ibatahira-ubukwe-mwese-cp-kabera/

  • Niba ujya ugira impumuro mbi mu myanya yawe y'ibanga, ibi byagufasha! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impumuro mbi ikunze kumvikana nyuma yo gukora imibonano ntukarabe nuko uruvange rw'amasohoro n'ububobere bwo mu gitsina n'andi matembabuzi n'amavangingo bikabyara impumuro yihariye. Ibi ariko nyuma yo koga bihita bishira

    Igitsina cy'umugore bitewe n'uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y'ubuzima.

    Nubwo mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ngo 'Gishira abana ntigishira umunuko' ariko mu by'ukuri hari impumuro ituruka mu gitsina usanga na nyirayo atakibasha kuyihanganira.

    Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

    Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz'ingenzi muri zo twavuga:

    • Indwara ziterwa na bagiteri (nk'imitezi na mburugu)
    • Tirikomonasi
    • Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy'uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)
    • Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
    • Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4
    • Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

    Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira. Gusa hano twanaguteguriye ibindi wakora mu kurwanya impumuro mbi mu gitsina

    Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi mu gitsina

    1. Apple cider vinegar

    Iyi vinegar yihariye ifite muri yo ubushobozi bwo kwica bagiteri no gusukura umubiri bikaba biyigira nziza mu gusukura igitsina.  Gusa ntabwo uyogesha mu gitsina imbere ahubwo uyivanga mu mazi yo koga bisanzwe no gusukura igitsina inyuma bikaba byica mikorobi mbi kandi bikirukana impumuro mbi.

    Ikindi uyikoresha ni ukuyinywa buri munsi. Hano uvanga ikirahure cy'amazi n'akayiko gato ka vinegar, bikaba byiza kubinywa mu gitondo ukibyuka

    2. Bicarbonate

    Uyu munyu nawo uri mu bintu bimaze kuboneka ko bifite imimaro myinshi cyane cyane mu isuku. Ikaba ari nziza mu kuringaniza pH y'umubiri kandi iyo iyi pH yo mu gitsina iri ku rugero rwiza na wa munuko ntiwaza.

    Uko ikoreshwa nayo ushyira ibiyiko byibuze bibiri mu mazi yo koga (nka 5L) ugategereza iminota hagati ya 15 na 20. Ibi birangiye ukayoga umubiri wose, warangiza ukihanagura neza ku buryo nta tuzi na ducye tugusigaraho cyane cyane mu mayasha n'ahegereye igitsina kuko uyu munyu wakubabura uhatinze.

    3. Probiotic

    Iyo tuvuze probiotic tuba tuvuze bagiteri nziza ku buzima by'umwihariko zifasha mu gusukura mu gitsina nuko zikahirukana impumuro mbi. Urugero rwa probiotic yoroshye kubona ni yawurute ariko y'umwimerere (itongewemo amasukari) ikaba ikungahaye kuri lactobacilli zikaba bagiteri zirwanya indwara ziterwa n'imyege nka candida imwe mu mpamvu nyamukuru itera impumuro mbi mu gitsina.

    Ntabwo ari ukuyogeshamo ahubwo ni ukuyirya, byibuze rimwe mu minsi ibiri.

    4. Vinegar ivanze n'umunyu

     

    Iyi ni ya vinegar isanzwe twakita vinegar y'umweru ikaba nayo iringaniza igipimo cya pH aho ikora mu gushwanyaguza poroteyine zitera impumuro bityo bikirukana impumuro mbi mu gitsina.

    Vanga agace k'agakombe ka vinegar n'ikiyiko cy'umunyu (byiza ni umunyu wo mu Nyanja) mu mazi y'akazuyazi yo koga ujye ubikora kenshi mu cyumweru

    5. Tungurusumu

    Biragoye kwiyumvisha ukuntu wakoresha ikintu gifite impumuro idasanzwe ugirango wirukane iyindi nyamara tungurusumu izwiho kuba yica bagiteri n'imiyege. Ni antibiyotike y'umwimerere ikaba yaba umuti mwiza mu kwirukana impumuro mbi mu gitsina.

    Icyo usabwa ni ukuzirya waba uzihekenya cyangwa se uzitetse mu byo kurya. Gusa byiza ni ukuzihekenya (udutete byibuze tubiri) ukarenzaho ikirahure cy'amazi ashyushye.

    6. Imbuto n'imboga

    Imboga n'imbuto bikiri bishyashya kandi by'umwimerere Atari ibituburano ni isoko nziza ya za vitamin n'imyunyungugu binyuranye. By'umwihariko vitamin C iboneka mu mbuto nyinshi yongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri . imboga nazo zituma amaraso atembera neza nuko bikarinda mu gitsina kuma. Imboga ukwiye kwibandaho ni amashu mu bwoko bwose, epinari, poivron naho imbuto ni amacunga, amapera inkeri n'imyembe hamwe n'inanasi.

    Ntuzibagirwe na avoka kuko yongera ubushake igatuma uhorana ububobere ari byo bituma za lactobacilli zororoka kandi harimo vitamin B6 na potasiyumu bifatanya mu kurinda ubwandu bwafata mu gitsina

    7. Utubuto n'ubunyobwa

    Utubuto tuvugwa hano ni nk'ibihwagari, amande, ubunyobwa bwaba ubuyobe cyangwa ubwera ku giti. Byose bikungahaye kuri vitamin E irinda kumagara mu gitsina na zinc iringaniza imisemburo ikanarinda uburyaryate bushobora kuza mu gihe cy'imihango. Ibi byose bikaba birinda kuba haza impumuro mbi mu gitsina.

    8. Amazi

    Akamaro k'amazi mu buzima bwa buri munsi ntiwakavuga ngo ukarangize. Igitsina cy'umugore nacyo gikenera amazi ngo gihore gihehereye kuko nibyo birinda kuba hazamo ubwandu bunyuranye. Kandi uko gihehera ku gipimo cyiza nibyo bifasha mu kwirukana ya mpumuro mbi ushobora gusangamo.

    Uyakoresha uyoga haba ku mubiri bisanzwe ndetse no mu gitsina kandi ukanayanywa ku gipimo byibuze cya litiro ebyiri ku munsi

     Icyitonderwa

    Ushobora gukora ibi byose tuvuze haruguru nyamara impumuro mbi ntigabanyuke. Nko mu gihe warwaye fistule cyangwa kanseri y'inkondo y'umura iyi mpumuro mbi ihoraho, niyo mpamvu uba ugomba kugana kwa muganga.

    SRC: Umutihealth

    Source : https://yegob.rw/niba-ujya-ugira-impumuro-mbi-mu-myanya-yawe-yibanga-ibi-byagufasha/

  • Harabura amasaha mbarwa igasohoka! Sogongera… – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko hemezwa ko indirimbo Katapilla ariyo izajya hanze kuwa 24 Kamena yabanzirijwe n'ibintu binyuranye byavugishije abatari bacye kuri uyu muhanzi birimo amasezerano y'amafaranga menshi yasinyiye hamwe n'inzu ngali y'imyidagaduro muri Afurika y'uburasirazuba ibarizwa mu Rwanda ya Kigali Arena. Bidateye kabiri uyu mugabo aba ariwe muhanzi wenyine wabashije kugira ubwisanzure bwo mu rwego rwo hejuru mu marushanwa y'imikino nyafurika y'imikino y'intoki ya Basketball yabereye mu Rwanda.

    KANDA HANO WUMVE AGACE GATO KA ‘KATAPILLA’

    Ni amarushanwa yitabiriwe n'ibyamamare nyafurika n'isi yose mu ngeri zitandukanye maze mu gihe yarimo asa n’asozwa Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abamukurikira kuba bamufasha guhitamo imwe mu ndirimbo ziri kuri Album itarasozwa. Mu magambo ye ati 'Mu gihe Album itararangira kandi iyi Summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo 3 ziri tayali mwihitiremo iyo tubanza Jioni, Ndagatora na Caterpillar twagiye….'

    Mu bitekerezo bigera ku 3000 byagiyeho kuva kuwa 02 Kamena 2021 kugera kuwa 16 Kamena ubwo Bruce Melodie yemezaga ko habura iminsi irindwi akabaha indirimbo yitwa Katapila, guhera uwo munsi yagiye asangiza abantu bamukurikira kuri Instagram amafoto abibutsa iminsi ibura akabaha indirimbo y'amateka ihoraho buri mpeshyi nk’uko mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu minsi ishize yabitangaje yemeza ko ari we muhanzi ushyushya impeshyi.

    Kuri ubu amatsiko akaba yarushijeho kuba menshi nyuma y’uko hasohotse inyongeramatsiko y'amasegonda 28 yumvikanamo Bruce Melodie avuga ko icyo apfa n'abantu bose ari uko nta n’umwe umubwiza kuri. Abayumyise barushijeho kwibaza icyo Katapilla ivugwa ari cyo kuko noneho hari aho agera akavuga ko yiteguye gupfira umukobwa.

    Ariko uko biri kose iyi ndirimbo ifite injyana nziza kandi iryoheye amatwi kandi bitari cyera akabanga yibiye abakunzi be mu masegonda 28 kongeye amatsiko ariko ejo ni wo munsi abakurikira uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga, abakurikirana umuziki nyarwanda, abakunzi ba Bruce Melodie bakamenya icyo Katapilla ihatse.

    Indirimbo nshya Katapilla ya Bruce Melodie irajya hanze kuri uyu wa Kane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106869/harabura-amasaha-mbarwa-igasohoka-sogongera-katapilla-bruce-melodie-afata-nka-anthem-yimpe-106869.html

  • Intambara y’umunsi: Ni Ronaldo cya ni Mbappe?… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Portugal yatsindwaga n’u Budage mu mukino w’umunsi wa Kabiri mu matsinda mu irushanwa riri kuba muri iyi minsi rya Euro2020, byasize inyota ikomeye y’amanota kuri Portugal na Cristiano Ronaldo. Portugal igomba kwitwara neza imbere ya Abafaransa kugira ngo bazamuke mu itsinda bemeza abantu ko aribo babitse igikombe cy’uburayi giheruka mu 2016.


    Mbappe umukinnyi wo kwitega muri iri joro 

    Portugal iri mu ntangiriro nk’izo yarimo ubwo yakinaga amatsinda mu 2016 yazamutse mu makipe yitwaye neza ariko yarabaye aya gatatu kuko yazamutse mu itsinda F iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3.  Ubufaransa buramutse butsinze, Portugal yagumana amanota atatu ndetse yayishyira ahabi mu gihe yaba yatsinzwe ibitego by’ikinyuranyo cyo hejuru y’igitego kimwe.


    Ronaldo umukinnyi wo kwitega muri iri joro 

    Abakinnyi bo kwitega muri uyu mukino:

    Mbappe ukunze kwigaragaza nk’umufana mukuru wa Ronaldo, yabyutse yerekana ndetse anasubiramo imvugo akunze kugaragara ko afana Ronaldo. Kuri uyu munsi hitezwe kureba umukinnyi uza kuganza undi hagati y’aba basore babiri yaba Cristiano Ronaldo uri kubyina avamo ndetse na Mbappe ushaka kuzasimbura Ronaldo ku ruhando mpuzamahanga. Ubwo aya makipe aheruka guhura, Mbappe yari akishakisha ndetse yumva Ronaldo nk’umuntu wa kure.


    Abandi bakinnyi bo kwitega ni Paul Pogba na Bruno Fernandes aba bakinnyi bose byitezwe ko baza guhanganira mu kibuga hagati n’ubwo basanzwe basenyera umugozi umwe muri Manchester United.

     Ese usibye u Bufaransa bwabonye tike, Portugal yo irasabwa iki?

    Gutsinda cyangwa kunganya byemerera Portugal guhita ibona tike ya 1/8 kuko inganyije yahita igira amanota 4 kandi mu makipe ya gatatu hari abiri afite amanota 3.


    Eder igitego yatsinze ni cyo cyahesheje igikombe Portugal mu 2016 

    Portugal iramutse itsinzwe na Abafaransa ikinyuranyo kitari hejuru y’igitego kimwe ni ukuvuga ibitego 2-1, 3-2, 8-7, nabwo Portugal yakomeza kuko yasigara nta gitego izigamye ndetse nta n’umwenda irimo kandi ikagumana amanota 3, mu gihe mu makipe yabaye aya gatatu afite amanota 3 yose yarangije imikino kandi afite umwenda w’ibitego. Ibi byose twavuze ntacyo byahungabanywaho n’umukino wa Abadage na Hungary.

    Mu mikino 6 iheruka Ubufaransa bumaze gutsindamo 5 banganya umwe mu gihe Portugal imaze gutsinda itatu banganya ibiri batsindwamo umwe w’ejo bundi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106874/intambara-yumunsi-ni-ronaldo-cya-ni-mbappe-urukundo-no-kwemerana-bigiye-gushirira-mu-kibug-106874.html