Category: Uncategorized

  • Ni icyateye mu byamamare? Abandi basitari babiri bafunzwe bazira urumogi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ish Kevin ndetse na Dj Brianne umenyerewe mu kuvanga imiziki, batawe muri yombi bari kumwe n’abandi bantu bane barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Aba bantu uko ari 6 bakaba barafashwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe ari batandatu.

    Ati”Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu bMugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne].'

    Yakomeje avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi ndetse no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati”bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, bafatiwe aho bari bari mu birori banywa inzoga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Gasave, muri make bafatiwe mu kirori aho muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 abantu batemerewe kujya mu bintu by’ibirori bo bari babirimo, haje kugaragara ibimenyetso ko bahoze banywa urumogi.”

    Nyuma yo gufatwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi aho harimo gukorwa dosiye kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso bagomba koherezwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo bapimwe barebe niba koko bafite ibiyobyabwenge mu mibiri yabo.

    Umuvigizi wa RIB yasabye abantu kwitonda bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko u Rwanda n’Isi muri rusange bari mu bihe bidasanzwe.

    Mu gihe baba bahimijwe n’inkiko, bahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ukurikiranywe iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

    Kuva muri Mata 2021, Dj Briane na Ish Kevin babaye ibyamamare byujuje umubare wa 5 bifunzwe bizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukuresha urumogi, ni nyuma ya Jay Polly, abakinnyi babiri Kwizera Olivier na Runanira Amza.

    Ish Kevin yafashwe aho akurikiranyweho gukoresha urumogi no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Dj Brianne akurikiranyweho gukoresha urumogi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ni-icyateye-mu-byamamare-abandi-basitari-babiri-bafunzwe-bazira-urumogi

  • Ambasaderi w'u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n'umuyobozi wa CAVB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, tariki 25 Kamena 2021, Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yasuye ikipe y'igihugu hano mu mujyi wa Agadir aho iri gukina irushanwa rya FIVB Beach Volleyball Continental Cup 2021.

    Mu masaha ya nyuma ya saa sita ni bwo uyu muyobozi yageze kuri Hotel Atlas Amadil ho iyi kipe icumbitse.

    Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n'abandi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, Madame Nyiramatama yababwiye ko umukino wa Volleyball ufite byinshi wakungukira mu mubano w'ibihugu byombi ; Repubulika y'u Rwanda ndetse n'Ubwami bwa Maroc. Yabasabye kandi gukomeza kuba abakinnyi bahamye, bakarangwa no kugira ubunyamwuga mu byo bakora, btyo bakaba icyigererezo ku bakinnyi b'ejo hazaza.

    Abakinnyi bahagarariye abandi, Nzayisenga Charlotte na Ntagengwa Olivier bamushimiye ko yafashe umwanya akaza kubasura, bamubwira ko n'ubwo bamaze gusezererwa mu irushanwa hari amasomo menshi barikuyemo. Bamugaragarije ko imwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo kutabona amarushanwa akomeye nk'uko abo bari bahanganye bahora bayakina.

    Nyuma y'iki gikorwa kandi Madame Ambasaderi Nyiramatama aherekejwe n'umuyobozi w'akarere ka gatanu muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur n'Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert bagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afrika, CAVB, Madame Bouchra HAJIJ.

    Muri ibi biganiro abayobozi bombi bagarutse ku masezerano y'ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya Leta y'u Rwanda n'Ubwami bwa Maroc agendanye n'ibice byinshi by'ubuzima harimo na Volleyball.

    Madame Hajij yijeje ko CAVB izakomeza gufatanya n'amashyirahamwe y'abayamuryango mu guteza imbere Volleyball ku mugabane wa Afrika by'umwihariko mu Rwanda igana mu cyerekezo cy'iterambere isi igezemo.
    Impande zombi zemeranije ko zizakomeza kugirana ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire irambye ndetse no gutegura imishinga igamije guteza imbere Volleyball y'u Rwanda.

    Madame Bouchra HAJIJ ni umubyeyi wakinnye Volleyball mu makipe nka Forces Armées Royales, Fath Union Sport de Rabat, and Crédit Agricole, akinira ikipe y'igihugu ya Maroc imyaka 18. Yatorewe kuyobora CAVB ku itarki 25 Ukwakira 2020, muri mandat y'imyaka ine.

    The post Ambasaderi w'u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n'umuyobozi wa CAVB appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ambasaderi-wu-rwanda-muri-marocco-yasuye-ikipe-yigihugu-ya-beach-volleyball-anagirana-ibiganiro-numuyobozi-wa-cavb/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ambasaderi-wu-rwanda-muri-marocco-yasuye-ikipe-yigihugu-ya-beach-volleyball-anagirana-ibiganiro-numuyobozi-wa-cavb

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo ‘Away’ ya… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 NYARWANDA ZIKUNZWE CYANE

    Indirimbo ‘Away’ iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music imaze icyumwe isohotse, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 390 ndetse yakunzwe n'abarenga ibihumbi 13 bakoresheje akamenyetso. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 1200 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

    Urutonde rw'indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 90 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yari menshi cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 53 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 37, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 90.

                  KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106946/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-away-ya-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-iyoboye-urutonde-ya-106946.html

  • West Brinton wavuye i Rubavu namaguru akager… – #rwanda #RwOT

    West Brinton aganira na InyaRwanda, yatangaje uburyo urukundo rwa muzika rwatumye ava mu karere ka Rubavu akaza i Kigali n'amaguru aje gushaka umuntu wari wamwemereye kumuha ubufasha muri muzika akamukorera indirimbo kuko yari yamwumvisemo impano.


    Uyu muhanzi iyo ari kukubwira inkuru ye ushobora kutabyemera ko yavuye mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu akagera mu murwa wa Kigali. West Brinton amaze gukora indirimbo 2 arizo 'My Style' na 'Shopping' yakoranye n'umuraperi Ostrish Rumasha.


    Brinton arashima Imana ko muzika ari kugenda ayikora kandi akizera ko bisagera ku yindi ntera. Ubu ni umusore uba muri Kigali unambika abantu imyambaro igezweho kuko acuruza imyenda. Indirimbo ye 'Shopping' irimo amagambo y'urukundo. Yemeza ko uwo ukunda hari igihe biba ngombwa ukaba wajya kumugurira umwambaro ugezweho.

    Kanda hano wumve 'Shopping' by West Brinton

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106960/west-brinton-wavuye-i-rubavu-namaguru-akagera-i-kigali-kubera-indoto-zumuziki-yasohoye-ind-106960.html

  • Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n
    Perezida Kagame yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

    Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yatangaje ko yihanganishije abaturage bagizweho n’ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko hari ababuze ababo ndetse abandi bakabura ibyabo.

    Perezida Kagame abitangaje nyuma yo gusura ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yakurikiyeho, mu Karere ka Rubavu aherekejwe na Perezida Tshidekedi ndetse basura n’agace ka Kibati kasenywe n’amahindura y’ikirunga yasenye amazu y’abaturage.

    Ku ruhande rwa Perezida Tshidekedi, we yashimiye Perezida Kagame kubera uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

    Perezida Tshidekedi yatangaje ko yahamagaye mugenzi we w’u Rwanda akamusaba kwakira abaturage barimo bahunga ikirunga cyarimo kiruka.

    U Rwanda rwakiriye ibihumbi bibarirwa muri 14 by’abaturage ba Congo baruhungiyemo kandi bahabwa ubufasha bw’ibanze bashobora kubaho, harimo aho kuruhukira, ibiribwa, ibyo kuryamira, ubuvuzi ku bari babukeneye n’ibindi.

    Ubu mu Rwanda habarurwa impunzi 29 zahunze imitingito harimo abagore 9 n’abana 20, abandi bose bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

    Abanyekongo bakiriwe mu Rwanda bakaba barashimiye Perezida Kagame, uburyo bakiriwe kuko ntawabuze icye ahubwo bitaweho nk’abari iwabo.

    Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ashyigikiye Tshisekedi mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

    Perezida Kagame abajijwe n’itangazamakuru ubufasha yemeye gutanga mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo bwabayeho igihe kinini bigomba kurangira.

    Yagize ati “Ikibazo cy’umutekano n’amahoro byari bimaze igihe, nashimye umurongo Perezida Tshisekedi yafashe mu kurandura imitwe yitwaza intwaro kuko biratworohera gutera imbere abaturanyi bafite ibibazo by’amahoro n’ukutekano”.

    Perezida Kagame avugako ubufasha Leta ya Congo izakera ku Rwanda ruzabutanga kugira ngo abaturage bashobore kubona amahoro n’ukutekano, bagire umwanya wo gukora no kwiteza imbere.

    RDC yiteguye inyungu mu kwinjira muri EAC

    Perezida Tshisekedi yatangaje ko igihugu ayoboye cyiteguye kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi biteze inyungu muri uwo muryango.

    Yavuze ko umuturage wa Gisenyi ukuye ibintu byose ku cyambu cya Mombasa ahendukirwa kurusha umuturage wa Goma, kuko batari mu muryango wa EAC.

    Ikindi ngo kubera kutaba muri EAC, abaturage ba Congo bahanyuza ibicuruzwa hari imisoro bacibwa izahita ivaho nibinjira muri uwo muryango.

    Amasezerano yasinywe hagati y’Abayobozi b’ibihugu byombi arebana no guteza imbere no kurengera ishoramari akaba yakozwe hagati ya Minisiteri z’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Abakuru b’igihugu byombi bakaba biyemeje gushyira imbaraga mu mibanire myiza y’ibihugu n’abaturage.


  • Rayon yahembye abanyamahanga, abanyarwanda basabwa kwihangana abakinnyi bamwe basabwa kwishakira andi makipe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhemba abakinnyi bayo ndetse ikanishyura abo yari ifitiye amafaranga ya recruitment, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabohaye abakinnyi bayo cyane abasoje amasezerano babwirwa kwishakira andi makipe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama n’abakinnyi.

    Mbere na mbere kwari ukuzana ibikoresho by’ikipe ndetse byari byitezwe ko bagomba kubahemba ukwezi kwa Kamena 2021 bari batarahembwa.

    Uku niko byagenze nk’uko umwe mu bari muri iyi nama yabibwiye ISIMBI aho yavuze ko ku ikubitiro habajwe guhembwa abakinnyi b’abanyamahanga.

    Aba bakinnyi b’abanyamahanga bakaba bahawe sheki zo muri Equity Bank ndetse babwirwa ko babishatse bahita bajya kubikuza amafaranga yabo, ni amafaranga y’ukwezi kwa Kanama bari babarimo hakiyongeraho amafaranga yo baguzwe(recruitment) kubo ikipe itishyuye, gusa ngo ntabwo yo bayabahaye yose.

    Ku bakinnyi b’abanyarwanda nabo bari bizeye ko bagiye gucakira ifaranga bahise bahabwa sheki(cheque) zo muri Bank of Africa babwirwa ko bo amafaranga azagera kuri konti ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha akaba ari bwo bazajya kuyabikuza, nabo abo ikipe yari ifitiye ibirarane bya recruitment babyongeyeho.

    Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abakinnyi b’abanyarwanda ariko basobanurirwa ko ari uko aba banyamahanga bo benda kujya mu bihugu byabo kandi bo bakaba bakiri kumwe, gusa baje kumvikana bataha nta kibazo kivutse.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi, bwabwiye abakinnyi basoje amasezerano bose ko ubu bemerewe kuba baganira n’ikipe yose bashaka Rayon Sports itababangamiye, cyokora babwiwe ko uwo ikipe izifuza na yo izamwegera bakaganira ariko bitabujije ko yagirana ibiganiro n’amakipe amwifuza.

    Andi makuru kandi avuga ko rutahizamu Mambote wari ugifite amasezerano ya Rayon Sports na we yabwiwe ko abishatse na we yakwigendera nta kibazo. Iyi kipe biteganyiwje ko izagura abakinnyi abgera kuri 15.

    Rayon Sports yishuye abakinnyi abasoje amasezerano basabwa kwishakira andi makipe

    Abanyamahanga bahise bishyurwa amafaranga yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-yahembye-abanyamahanga-abanyarwanda-basabwa-kwihangana-abakinnyi-bamwe-basabwa-kwishakira-andi-makipe

  • Bimwe wamenya kuri Mitsindo Yves wakiniye u Bubiligi akaba yahamagawe mu Mavubi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mitsindo Yves ukinira ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ba Sporting Charleroi yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ari mu bakinnyi 35 umutoza Habimana Lumumba Sosthene yahamagaye azitabaza muri CECAFA U23 izabera muri Ethiopia, uyu mukinnyi w’imyaka 18 yakiniye ikipe y’igihugu y’abato b’u Bubiligi.

    Mitsindo Yves ni umunyarwanda wavutse tariki ya 9 Mutarama 2003, bivuze ko ubu afite imyaka 18, yavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, avuka kuri nyina w’umunyarwanda, Mitsindo Jeanne.

    Uyu mukinnyi ukina mu gibuga hagati yugarira, ashobora no gukina afasha abashaka ibitego ageze mu Bubiligi yatangiye akina umupira bisanzwe, aza kwisanga mu ikipe ya Charleroi FC mu bato bayo bo mu cyiciro cya 3 aho yakinnye umwaka umwe.

    Muri 2014 ubwo yari afite imyaka 11 yashimwe n’umutoza w’abatarengeje imyaka 12 ba Sporting Charleroi yo mu cyiciro cya mbere maze ahita amutwara yo, yayikiniye imyaka 3 maze ahita azamurwa mu batanrengeje imyaka 15 b’iyi kipe.

    Ubwo yari mu batarengeje imyaka 15 ba Sporting Charleroi, yaje kugirirwa icyizere aba kapiteni wabo, ni nabwo yaje kubengukwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi y’abatarengeje imyaka 15, Pauwels Barry n’umwungiriza we Englebert Gaetan, bamuhamagara mu ikipe y’igihugu yakoze umwiherero mu Mujyi wa Tubize irimo kwitegura imikino yo ku Mugabane w’u Burayi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15.

    Umwaka we wa mbere muri Sporting Charleroi yatsinze ibitego 23. Yaje kuzamurwa ubu akinira abatarengeje imyaka 18.

    Yves yari afite inzozi zo kuzakinira ikinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ariko na none atekereza u Rwanda nk’igihugu cyamwibarutse. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umubyeyi we ari we wegereye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ababwira ko yifuza ko umwana we yazakinira u Rwanda.

    Nta gihindutse uyu mukinnyi ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kamena 2021 aho azaba yitabiriye ubu butumire bw’imikino ya CECAFA U23 izabera muri Ethiopia tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga 2021.

    Ubusanzwe akina mu kibuga hagati

    Yabaye kapiteni wa Sporting Charleroi U15

    Yahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 15 mu Bubiligi

    Yayikiniye imikino imwe n’imwe

    Aha hari ku mukino wa gicuti u Bubiligi bwatsinze Switzerland 2-1

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-wamenya-kuri-mitsindo-yves-wakiniye-u-bubiligi-akaba-yahamagawe-mu-mavubi-amafoto

  • Goma: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aherekejwe na Perezida Tshidekedi wamwakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basuye agace kangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ku itariki 22 Gicurasi 2021.

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Tshisekedi basobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana iruka ry’ibirunga OVG, ibigendanye n’ibirunga n’iruka ryabyo muri ako gace.

    Abaturage benshi bari baje kwakira Perezida Kagame ku mihanda bakaba bavugaga mu kirwanyarwanda ngo “urakoze”, ijambo bakunze gusubiramo bitewe n’uburyo u Rwanda rwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu gihe cy’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

  • Rwamagana: Abasagariye Gitifu bakamumenaho indobo y'urwagwa batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umugore n'umugabo bo mu Mudugudu wa Rujambara mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, bamennye indobo y'urwagwa kuri Gitifu w'Akagari ubwo yabasangaga barucururiza mu rugo, batawe muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabisindu, Habineza Claude yahuye n'iri sanganya ku wa Kane tariki 24 Kamena ubwo we na bamwe mu bayobozi b'Imidugudu bajyaga kureba ko muri ruriya rugo hacururizwa inzoga.

    Bageze muri ruriya rugo rwo mu Mudugudu wa Rujambara, basanze bari gucuruza urwagwa ndetse abanywi bari kwica akanyota ubundi umugabo wa ruriya rugo aramufata maze umugore na we amumena urwagwa kuri uriya Gitifu w'akagari.

    Muhoza Théogène uyobora Umurenge wa Musha, 'Bari mu nama hanyuma bamenya amakuru y'ahantu abantu banywera inzoga, Gitifu ajyana na bamwe mu bakuru b'imidugudu. Mu gihe yabazaga impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y'urwagwa.'

    Uyu muyobozi avuga ko abari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ni ko guhita bashyirikiriza inzego z'umutekano uriya mugore.

    Naho umugabo wahise atangira gushakishwa n'inzego zirimo DASSO, yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucikira mu Karere ka Gatsibo.

    Muhoza Théogène asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kandi ufashwe yayarenzeho akirinda kurwanya inzego.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/26/rwamagana-abasagariye-gitifu-bakamumenaho-indobo-yurwagwa-batawe-muri-yombi/