Category: Uncategorized

  • Ibyo wamenya ku IGIFENESI urubuto rukundwa n'abatari bake ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uru ni rumwe mu mbuto zigurwa zihenze kandi zitaboneka hose, gusa rukaba rwibitseho intungamubiri nyinshi. Ni rwo rubuto rwera ku giti rubaho runini kuko igifenesi cyakuze neza gishobora kugeza ku biro 35.
    Abahanga bavuga cyatangiye guhingwa guhera mu myaka irenga 3000 ishize, mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka. Ndetse n'iri zina tucyita ngo ni igifenesi abandi babacyita fene rikomoka ku izina #Fanas ryacyo mu gihinde. Bamwe mukoresha icyongereza, cyitwa # jackfruit naho mu gifaransa kikitwa #jacquier.

    Ese igifenesi kirimo iki?

    Nkuko buri kiribwa cyose kiba gifite intungamubiri tugisangamo, iki nacyo hari ibyo tugisangamo.
    Igifenesi ni urubuto rubonekamo intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi harimo Poroteyine, Amasukari, Ibinure byuzuye, Ibinure bituzuye, Omega-3, Omega-6, Vitamini A, Vitamini C, Vitamini B1, Vitamini B2, Vitamini B3, Vitamin B,6 Vitamini B9, Calcium, Ubutare (fer), Magnesium, Phosphorus, Potassium, Sodium, Zinc , Umuringa , Manganese na Selenium

    Akamaro ku buzima

    1. Igifenesi kuba kirimo vitamini C bigiha ingufu zo kuba kiturinda indwara ziterwa na virusi na bagiteri. Si ibyo gusa kuko igifenesi cyongerera ingufu abasirikare b'umubiri.
    2. Kuko kirimo ibirinda uturemangingo aribyo lignans, isoflavones, saponins binazwiho kuturinda kanseri, igifenesi kidufasha kwirinda kanseri no gusaza imburagihe kuko kibuza uturemangingo gusaza
    3. Kirwanya ibisebe byo mu gifu no mu mara bitewe nuko cyifitemo ibirinda ibisebe
    4. Harimo fibre. Ku bw'ibyo kukirya birinda impatwe kuko byoroshya mu nda. Kinarinda kandi amara manini kuba yarwara kanseri
    5. Kuko ari isoko nziza ya vitamini A, kurya igifenesi bifasha uruhu n'amaso, by'umwihariko birinda ubuhumyi no kutabona neza nijoro
    6. Isukari irimo ituma ruba urubuto rwiza mu kongera ingufu mu mubiri, bigakorwa nta cholesterol yinjiyemo.
    7. Magnesium irimo ku bwinshi ifasha umubiri kunyunyuza calcium ije mu byo kurya bityo bikarinda indwara zinyuranye z'amagufa.
    8. Igifenesi ni ingenzi mu mikorere ya thyroid. Ibi ni ukubera ko gifite muri cyo umuringa. Bityo gifasha mu ikorwa rya thyroxin n'ikoreshwa ryayo.
    9. Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya indwara zinyuranye z'umutima. Muri zo twavuga umuvuduko udasanzwe no kuba imitsi yaturika
    10. Kimwe n'izindi mbuto, kubagifite vitamini B6 bifasha mu gutuma umutima ukora neza bikagabanya homocystein mu maraso.
    11. Ubutare dukeneye mu mubiri, twabusangamo. Ubutare buvura indwara yo kubura amaraso bukanatera amaraso gutembera neza.
    12. Igifenesi gituma uwakiriye ahorana itoto akagira n'uruhu rucyeye.
    13. Nubwo kirimo isukari ariko kirimo calorie nkeya. Gifasha rero mu kurinda ibinure mu mubiri.
    14. Burya n'imizi yacyo iravura. Gucanira imizi yacyo mu mazi akabira nyuma ukanywa bivura indwara zinyuranye nka asima, n'izindi ndwara z'ubuhumekero. Si ibyo gusa kuko binafasha mu kurwanya impiswi, kuzimya umuriro no kuvura zimwe mu ndwara z'uruhu.

    ICYITONDERWA

    1. Kuko kirimo isukari nyinshi si byiza ko umurwayi wa diyabete yakirya.
    2. Igifenesi ni byiza kukirya kitaramara iminsi myinshi gisaruwe kandi ntabwo bagitara. Ugisoroma gihiye. Niba ukiguze mu isoko, banza ugikande urebe niba kitatangiye kwangirika

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-igifenesi-urubuto-rukundwa-nabatari-bake-ku-isi/

  • Indirimbo nyarwanda 10 zayoboye izindi mu gukundwa muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo nyarwanda 10 zayoboye izindi mu gukundwa muri iki cyumweru ni izi zikurikira:

    10. Ibirara by Kevin Kade ft. Uncle Austin

    Ibirara by Kevin Kade ft. Uncle Austin

    9. Sana by Papa Cyangwe

    Sana by Papa Cyangwe

    8. Yari wowe by Igor Mabano

    Yari wowe by Igor Mabano

    7. Amata by Dj Philpeter ft. Social Mula

    Amata by Dj Philpeter ft. Social Mula

    6. Katapilla by Bruce Melodie

    Katapilla by Bruce Melodie

    5. Itara by Davis D

    Itara by Davis D

    4. Igikwe by Gabiro Guitar ft. Confy 

    Igikwe by Gabiro Guitar ft. Confy

    3. Akantu by Butera Knowless ft. Social Mula

    Akantu by Butera Knowless ft. Social Mula

    2. Byambera by Alto

    Byambera by Alto

    1. Away by Ariel Wayz ft. Juno Kizigenza

    Away by Ariel Wayz ft. Juno Kizigenza

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-nyarwanda-10-zayoboye-izindi-mu-gukundwa-muri-iki-cyumweru/

  • Menya impamvu nyamukuru zitera kuzungera n'uburyo wabyirinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuzungera, isereri, muzunga cg kubona ibigukikije byose bigenda ntibiterwa gusa n'umwuma cg ubushyuhe buri hejuru mu mubiri, bishobora no kuba byerekana ko ufite ikindi kibazo gikomeye mu mubiri.

    Impamvu 7 zitera kuzungera ugomba kwitondera

    1. Umuvuduko muke w'amaraso (cg hypotension)

    Abarwayi b'umuvuduko muke w'amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w'amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n'ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w'amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

    2. Gutakaza amaraso cyane

    Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw'amaraso cg hemoglobin bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy'amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cg undi murimo usaba imbaraga.

    3. Guhumeka insigane

    Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k'ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b'iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n'uko bameze; niba bicaye, baryamye cg se bahagaze.

    4. Indwara z'umutima

    Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k'umutima cg gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.

    5. Indwara ya hypothyroidism

    Iyi ndwara itera cyane ikizungera. Mu gihe uri kugenda ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cg ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.

    6. Imiti imwe n'imwe uri gufata

    Imiti imwe n'imwe ishobora kugutera kuzungerwa mu gihe uri kuyifata cg se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiya gufata umuti ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga wawe nib anta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.

    7. Indwara z'ibisazi

    Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cg uri kugenda.

    Mu gihe ukunze kugira ikizungera kenshi cg bikubaho utazi impamvu, ushobora kugana kwa muganga bakamenya neza ikibitera.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-nyamukuru-zitera-kuzungera-nuburyo-wabyirinda/

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Aisha Mutesi

    2. Sacha Kate

    3. Miss Jordan Mushambokazi 

    4. Miss Pamella Uwicyeza

    5. Miss Vanessa Uwase



    6. Butera Knowless

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru-37/

  • MU MAFOTO 50: Ikimero nuburanga bwa Keza Noe… – #rwanda #RwOT

    Keza Ange Noella niwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa y'ubwiza yitabirwa n'abakobwa bari hagati y'imyaka 14 kugera kuri 19. Uyu mwaka wa 2021 aya marushanwa azwi nka Miss Teen Universe azabera mu mujyi ukundwa n'abantu benshi kubera uburanga bwawo wa Dubai.

    Ni irushanwa rizatangira kuwa 27 Ukwakira 2021 risozwe kuwa 07 Ugushyingo 2021. Mu kiganiro Keza yagiranye na InyaRwanda yagaragaje ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda ndetse ko akomeje imyiteguro. Arasezeranya abanyarwanda ko ubumenyi azakurayo ari inyungu rusange.

    Keza Ange Noella uzahagarira u Rwanda muri Miss Teen Universe 2021 

    Mu magambo y'uyu mwari w'uburanga n'ubwiza ndetse imivugire ye ikaba yumvikanisha ubuhanga afite yagize ati 'Ni iby'agaciro gakomeye n'indoto zigiye kuba impamo, iteka nahoze ndota kugira icyo nageza ku gihugu cyanjye aya niyo mahirwe ngize.' InyaRwanda ikaba yabateguriye amafoto 50 agaragaza ubwiza bw'uyu mwari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106954/mu-mafoto-50-ikimero-nuburanga-bwa-keza-noella-uzahagararira-u-rwanda-i-dubai-muri-miss-te-106954.html

  • Uko Mico The Best amerewe nyuma yuburwayi bw… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itatu Mico ajyanywe kwa muganga igitaraganya basanga afite ikibazo cy'umunaniro ukabije. Abaganga bamutegetse kujya mu rugo akaruhuka neza agakora siporo ndetse agafata n'imiti uko yabitegetswe.

    Mico ubu ameze neza

    Muri iki gitondo twifuje kumenya uko uyu muhanzi amerewe kuko adashobora kwitaba telefone maze tuvugana na Uhujimfura Claude umuvugizi wa KIKAC Music aduhamiriza ko ameze neza ndetse aza no gusubukura ibiganiro byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya 'Amabiya' uyu munsi.

    Yagize ati 'Yorohewe kuko uyu munsi arakora interview ya mbere Ally Soudy on Air araza kuba ayikorera mu rugo turi gutunganya ibintu byose ariko ubu ameze neza kabisa'. Nyuma yo gushimangira ko ubu ameze neza, yakomeje avuga ko nta gihindutse mu minsi mike bashobora gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Amabiya' nimara kuzuza ibihumbi 500.

    Uramutse uri i Kigali ndetse n’i Burayi iki kiganiro waza kugikurikirana kuri Instagram ya Ally Soudy Saa 8:00 PM, naho ku bari muri America bagikurikirana Saa 1:00 PM.

    REBA HANO INDIRIMBO AMABIYA YA MICO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106956/uko-mico-the-best-amerewe-nyuma-yuburwayi-bwamufashe-igitaraganya-106956.html

  • Bruce Melodie yavuze ku mishinga ye muri Wasa… – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo Bruce Melodie yatandukanye na Kabanda atangira imikoranire mishya na Ndayisaba Lee nk'umujyanama we. Uyu Ndayisaba Leee afite izina rikomeye mu myidagaduro muri aka karere ka Africa y'uburasirazuba aho yayoboye igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania Clouds TV ndetse magingo aya ni umwe mu bashinzwe iterambere muri Wasafi ya Diamond.

    Nyuma yo kubona uyu mujyanama abenshi bahise bavuga ko Bruce Melodie yagize amahirwe akomeye ashobora kumworohereza gukorera muri Wasafi no gukorana indirimbo na Diamond uri mu bayoboye muri Africa. Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda.com, Bruce Melodie yagarutse ku mishinga ye muri Wasafi benshi bakomeje gutegereza.

    Yagize ati 'Babyitegure indirimbo nyinshi zirahari z'abantu banatandukanye atari abo muri Wasafi gusa, ariko sinzi impamvu ari cyo cyonyine abantu bahita babona. Ntabwo numva impamvu ari cyo abantu bareba bakabona gusa'.

    Yakomeje agira ati 'Dufite n'izindi gahunda duteganya gukora n'ibindi byinshi hari n'ibyatangiye wenda abantu bazabona mu minsi iri imbere dufite gahunda nini itandukanye na collabo'. Yakomeje ashimangira ko bafite gahunda nini itandukanye n'ukuntu abantu babibona bagendeye ku kuntu bazi umujyanama we mushya Ndayisaba Lee.

    Ndayisaba Lee umujyanama wa Bruce Melodie

    Umunyamakuru wa InyaRwanda.com ntiyanyuzwe n'igisubizo maze yongera kubaza Bruce Melodie niba abantu koko bagomba kwitega indirimbo azakorera muri Wasafi maze asubiza agira ati 'Ntabwo ari zo zonyine, bitege n'izindi nyinshi zirahari'.

    Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane afite indirimbo nshya iri hanze yise 'Katapilla', mu minsi ibiri imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 222.

    REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106955/bruce-melodie-yavuze-ku-mishinga-ye-muri-wasafi-record-ya-diamond-106955.html

  • Perezida Kagame yeretswe ibyangijwe n’ikirunga cya Nyiragongo i Goma – #rwanda #RwOT

    Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, cyangije ibikorwa remezo byinshi biri mu nkengero zacyo ndetse gihitana n’ubuzima bw’abantu aho ubu habarurwa abantu 32 bapfuye mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

    Ibi byiyongeraho inzu 1000 zasenyutse, imiyoboro y’amazi yacitse cyo kimwe n’iy’amashanyarazi ku buryo u Rwanda rucanira ibice bimwe bya Goma.

    Abaturage b’i Goma bamwe n’ubu ntibafite amazi meza ku buryo hari n’abo abari mu bilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

    I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’iruka rya Nyiragongo ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

    Nyuma y’iminsi mike iki kirunga kirutse, Perezida Kagame yahamagariye ibihugu by’amahanga gutabara ibihumbi by’abaturage bari mu kaga bashyizwemo nacyo kuko ubushobozi bwo kubitaho burenze cyane ubw’u Rwanda bahungiyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutsemo.

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Turiteguye mu buryo bwose- Kagame ku musanzu w’u Rwanda mu kurwanya imitwe iteza umutekano muke iri muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bagiranye n’abanyamakuru mu gusoza uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye i Goma aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

    Rwakurikiraga urwo Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi ubwo na we yasuraga ibikorwa remezo byangijwe n’ikirunga ku ruhande rw’u Rwanda.

    I Goma, Perezida Kagame yasuye umuhanda wa Kibati wangijwe n’amahindure y’ikirunga. Bagenzuye ubukana iyi sanganya yateye, biyemeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho bigamije gukumira ibiza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku bihe bidasanzwe byashyizweho na mugenzi we wa RDC, mu Ntara ebyiri z’icyo gihugu, ni ukuvuga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta bwakuwe mu maboko y’Abasivili bugashyirwa mu y’abasirikare.

    Ubu Goma ihana imbibi n’u Rwanda iyoborwa na Lieutenant Général Ndima Constant mu gihe Lieutenant Général Luboya Nkashama Johnny yahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru.

    Perezida Kagame yavuze ko mugenzi we wa RDC yashyize umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke cyari kimaze igihe kinini, agaragaza ko ubwo bwihutirwe bushingiye ku kuba yarashyizeho ibihe bidasanzwe.

    Ati “Ibyo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bigamije gukemura ikibazo ubwacyo.”

    Perezida Kagame yavuze ko umutekano muke wakunze kugaragara muri RDC no mu Rwanda bijyanye n’amateka yarwo, agaragaza ko udashobora kugira umutekano urambye mu gihe umuturanyi wawe atawufite.

    Ati “Ariko twembi twemeranya ko ibura ry’umutekano n’amahoro n’umutekano muke, ridashobora kuba ibintu bya karande mu bihugu byacu. Ntabwo bikwiye kuba ibintu twemera ko twabana nabyo mpaka nk’uburyo busanzwe bwo kubaho mu buzima bwacu.”

    “Rero hari ikintu gikwiriye gukorwa kandi bitangirana n’ibyo Perezida [Tshisekedi] yagennye n’ibikorwa mpamya ko byatangiye byo guhangana n’umuzi w’iki kibazo, kurwanya imitwe itera umutekano muke muri aka karere.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bizatanga umusaruro mu gihe “twese dukoranye” kandi u Rwanda ko ruzatanga “umusanzu warwo ku kibazo ubwacyo” ndetse ko bikwiye kujyana “n’ibizagenwa na RDC ku busugire bwayo” yaba mu gukemura ikibazo ifatanyije n’abantu bo mu Karere n’ahandi.

    Yavuze ko iyo mikoranire iri gushimangirwa n’abakuru b’ibihugu byombi, ijyanye no kumenya icyo buri ruhande rwatanga n’icyo rwakunguka, ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bakorana bagasenyera umugozi umwe, bakarwanya umwanzi umwe ku buryo bagera ku iterambere bifuza.

    Ati “Rero, u Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Ibi ni ibintu ubusanzwe tutaganira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru kugeza igihe tugize icyo dukoraho, tukagira ibyo dushyira ku murongo, aha ndavuga gusa ko ibihugu byombi byiteguye gukorana.”

    “Ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo ubwo aribwo bugamije gukemura ikibazo. Niba hari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, niteguye kandi nishimiye gusaba ubufasha bwa RDC na Perezida kugira ngo atange umusanzu watubashisha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubushobozi, ubushake bwo gufatanya, ubumenyi bw’imiterere y’ikibazo, ati “bityo simbona uburyo twatsindwa, ntidushaka gutenguha abaturage bacu, abaturage ba RDC n’ab’u Rwanda, bategereje igihe kinini kugira ngo babone ibi bibazo bikemutse”.

    Perezida Tshisekedi yavuze ko gushyiraho ba Guverineri b’Abasirikare mu Ntara zimwe, bivuze ko umunsi ku wundi bagomba kuba ijisho ry’Umukuru w’Igihugu ku bihabera, “bitari uko adafitiye icyizere abayobozi babikoraga mbere”.

    Yavuze ko iyo urwego runaka rushyizwe mu maboko y’igisirikare biba bigamije kugenzura byihariye imiterere yarwo, kandi kuri iyi nshuro byari ngombwa kuko ikibazo gihari “gikomeye”.

    Yatanze urugero, avuga ko ari ikibazo kigira ingaruka ku baturage, ku bakora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku baturanyi ku buryo mu bihe byashize ibyakorwaga bitatangaga umusaruro mbere.

    Ati “Nizeye ko kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, kandi ibyo tubona uyu munsi ni uko biri kugenda neza […] ntaho bihuriye n’imikoranire n’u Rwanda nk’uko mwabivuze hano”.

    Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bihuriye ku kibazo kimwe, cy’umutekano muke, kandi byose bifite ubushake bwo gushyira “iherezo” kuri iki kibazo gikomeje guhungabanya abaturage.

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kumva neza inshingano zabo muri uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye kuri bo, bakabigiramo uruhare nabo.

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Tshisekedi ubwo baganaga aho baganiriye n’itangazamakuru kuri Serena Hotel i Goma

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe kinini byarabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ariko ko umusanzu warwo uzaterwa n’ibyo uyu muturanyi warwo ashaka

    Perezida Tshisekedi yavuze ko ibihe bidasanzwe yashyizeho bigamije gukemura ikibazo gikomeye gihari

    Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bakeneye amahoro nk’inzira iganisha ku iterambere

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ni umwe mu ntumwa zaherekeje Perezida Kagame i Goma

    Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ubufatanye bugamije guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kiyogoza u Burasirazuba bwa RDC

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Perezida Kagame yatangaje benshi avuga Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangiraga imbwirwaruhame ye, yatangiye avuga Igifaransa, abantu baratangara.

    Yagize ati “Monsieur le president, vraiment je vous remercie” [Nyakubahwa Perezida, ni ukuri ndabashimira].”

    Akimara kuvuga ayo magambo yahise akomeza mu rurimi rw’Icyongereza. Ibi byatangaje benshi barimo na Perezida Félix Tshisekedi kuko yahise ahabwa amashyi menshi.

    Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nashakaga gukomeza kuvuga mu Gifaransa ariko natekereje nti reka mpere kuri ayo magambo.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa bigatangaza benshi kuko byanabayeho ku wa 3 Ugushyingo 2018 mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wari ugiye gutangira inshingano zo kuyobora OIF.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasuhuje abari muri uyu muhango asa n’uwibaza ati “Niba ndi buvuge mu ruhe rurimi, Igifaransa, Icyongereza?”

    Yahise ahabwa amashyi menshi. Na we ati “None se n’icya ‘on est ensemble’ cyananira? Louise ‘a dit qu’on est ensemble.’

    Umukuru w’Igihugu yahise akomoza ku buryo yakoresheje Igifaransa ubwo yari i Erevan muri Arménie mu muhango watorewemo Mushikiwabo.

    Yagize ati “Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF), ni njye wamuranze. Nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa. Amaze gutorwa nashimiye abamutoye mu Gifaransa. Urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”

    Abanyarwanda batandukanye bagaragaje amarangamutima batewe no kumva Perezida Kagame avuga Igifaransa, barimo umukobwa we Ange Kagame na Louise Mushikiwabo uyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    petit à petit 😉 https://t.co/QgiKoos2gD

    — AIKN (@AngeKagame) June 26, 2021

    👍👍👍👍👍😉 https://t.co/rrlQK1nEoL

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) June 26, 2021

    ❤️❤️ https://t.co/f7Db8EXxXW

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) June 26, 2021

    “Monsieur le Président, vraiment je vous remercie.” President Kagame to President Tshisekedi #Rwanda #DRCongo pic.twitter.com/EH9cc82rAT

    — Jules RUTALIHIRE 🇷🇼 (@Rutalihire) June 26, 2021

    Yavuze igiflansa kweri🤣🤣 https://t.co/ev35P4Ln2i

    — Mpatsibihugu (@rwarayovye) June 26, 2021

    Je suis tres ravi d’attendre mon President parle le francais de toute les facons ON EST ENSEMBLE.

    — ANWAR-ISMAËL ANOUAR (@ismael_anouar) June 26, 2021

    Kuri uyu wa Gatandatu amaze kuvuga Igifaransa abantu bamuhaye amashyi menshi cyane no mu gusoza imbwirwaruhame ye yongeye ati “Merci Beaucoup!” [Murakoze cyane].

    Perezida Kagame yumvikanye avuga Igifaransa