Category: Uncategorized

  • Intambara irakomeje hagati yumuherwe Jeff Be… – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'aba bombi byatangiye cyera. Ubwo Bezos yari akiri kumwe n'umugore we McKenzie Scott (ubu baratandukanye), byavuzwe cyane ko aca inyuma umugore we agasambana na Lauren Sanchez kuri ubu usigaye ari umukunzi we mu buryo buzwi nyuma yo gutandukana n'umugore we.

    Muri icyo gihe, Jeff Bezos yabwiye itangazamakuru ko Michael Sanchez, musaza wa Lauren Sanchez (uwo yacagaho inyuma umugore we, kuri ubu akaba asigaye ariwe mukunzi we), ko Michael Sanchez yaba yarahaye igitangazamakuru amafoto y'ubwambure bwa Jeff Bezos na mushiki we baryamanye. Bivugwa ko aya mafoto yayatanze bakamwishyura ibihumbi 200 by'amadolari.

    Michael Sanchez yahise arega Jeff Bezos kumuteza urubwa amubeshyera anemeza ko atigeze atunga kuri ayo mafoto, ndetse urubanza ruba rurerure ariko birangira Michael arutsinzwe. Urukiko rwari rufite ibimenyetso bigaragaza ko koko ayo mafoto mafoto Michael Sanchez yayatunze kandi ko koko yayagurishije ku bihumbi 200 by'amadolari.

    Nyuma yo gutsindwa urubanza, Michael Sanchez yategetswe kwishyura Bezos amadolari ibihumbi 254 arengaho duke (254404 $). Jeff Bezos avuga ko Michael yanze kumwishyura kuko ngo 'ibi bimaze kuba, Michael yahise afata umutungo we, inyubako ifite agaciro ka miliyoni 2,5 z'amadolari ayimurira kuri kompanyi yubucuruzi' bityo ntazamwishyure.

    Michael Snachez yabwiye 'Settle Times' ko 'Bezos amuteza urubwa kandi ko asanzwe ari umutezarubwa'.

    Umushinjacyaha wa Sanchez, Tom Warren, yatangarije TMZ ko 'Isi yose yashinje Bwana Bezos kutishyura umugabane we mu misoro, gukoresha abakozi be ba Amazone nabi, no gukwirakwiza ibihuha bisebya by'ubugambanyi by'umwana w'umwami (Prince) wa Arabiya Sawudite'. Yongeraho ati: ' Ubu kuri uru rutonde ushobora no kongeraho ko arimo gutoteza uwenda kuzaba muramu we'.

    Uyu mushinjacyaha wa Michael Sanchez yakomeje avuga ko abunganira Michael Sanchez bakomeje gukurikirana ubujurire bw'urubanza kuburyo bigenze neza 'Michael ntacyo yaba agomba Bezos'. Ndetse anavuga ko abamwunganira banasabye abunganira Bezos ko bavugana mbere. 

    Source: TMZ, Fox Business, Africa Business Insider

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106968/intambara-irakomeje-hagati-yumuherwe-jeff-bezos-na-musaza-wumukunzi-we-bapfa-amafaranga-106968.html

  • Rwamagana: Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi
    Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi

    Babitangaje ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana basuraga abaturage b’Akagari ka Musha, hagamijwe kuganira na bo ku myitwarire ikwiye kuranga umuturage ndetse no kubakangurira kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ni uruzinduko ruje nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude akorewe urugomo akamenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko urwo ruzinduko ruje kuko byagaragaye ko hari abaturage bihisha bagahindura ingo utubari, bikagira ingaruka mbi zirimo n’urugomo, kugera n’aho bahohotera umuyobozi uri mu nshingano ze.

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Rutaro Herbert, yasabye abaturage kugeza ubutumwa ku bandi ko kizira kikanizirizwa guhohotera umuyobozi ndetse haba hari n’ikibazo bafite bakigaragaza.

    Yagize ati “Mutange amakuru niba hari ibitagenda, umuyobozi uri mu kazi ntakwiye kurenganywa, ariko kandi umuturage warenganyijwe ntafite uburenganzira bwo kwihanira ahubwo yiyambaza inzego.”

    Umuyobozi w’umudugudu wa Agashuhe, Musabyeyezu Petronile wari unahari igihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kabo yamenywagaho inzoga, yavuze ko ubwo bageraga mu rugo rw’uyu muryango wahohoteye umuyobozi wabo, uyu muryango wagaragaje kwigomeka ugaragaza ko uri mu kuri mu gihe abarimo kunywa inzoga bo bahisemo kwiruka bagahunga.

    Yagize ati “Twarahageze abanywaga kuko bari mu makosa bariruka gusa ba nyiri urugo bakomeza kugaragaza ko bari mu kuri bigera aho umudamu avuga ngo amazi arahenda ahita adaha inzoga mu ipipa (Ingunguru) ayimena ku muyobozi.”

    Yakomeje agira ati “N’igihe ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zahageraga uywo mudamu yakomeje kuvuga ngo aho njya ndahazi n’ubundi nsanzwe mfungwa ngafungurwa.”

    Umuturage witwa Hitamungu Paul w’imyaka 73 yavuze ko kuva na cyera na kare ntaho byabaye umuturage kurengera ubuyobozi. Avuga ko ubuyobozi bwubahwa agasaba ko ababusuzuguye babihanirwa by’intangarugero.

    Ati “Kuva kera nabaho, ntaho byabaye abaturage kurengera ubuyobozi, ubuyobozi burubahwa, abayobozi barubahwa, rwose jye nasabaga ko abasuzuguye ubuyobozi babihanirwa by’intangarugero.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yibukije abaturage ko Igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko kandi ko bagomba kuyubahiriza yose uko yakabaye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana

    Yabasabye by’umwihariko kubahiriza amabwiriza, umurongo wa politiki uko wakabaye no kubahiriza indangagaciro uko zakabaye.

    Yibukije ko icyabazanye ari uko bubahutse inzego zashyizweho no kubibutsa ko bateshutse ku nshingano bakigomeka kuri gahunda za Leta bagasagarira ubuyobozi. Yanabasabye ubufatanye mu kuzamura imyumvire y’Abaturage muri gahunda za Leta.

    Ati “Uyu munsi turi mu rugamba rwo kurwanya ubukene no gukomeza kwihutisha iterambere. Turasaba buri muturage kugira imyumvire yo hejuru muri politiki za Leta zimuteza imbere. Turabibutsa ko abigomeka ku buyobozi, abatubahiriza amategeko nta mwanya bafite mu gihugu cyacu.”

    Guverineri Gasana yibukije abaturage ko baje nk’ubuyobozi kugira ngo bongere kwibukiranya amahitamo y’Abanyarwanda ari zo ndangagaciro z’Abanyarwanda zirimo ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo n’ibindi.

    Yasabye kandi ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, haba abagore, abagabo, urubyiruko, abanyamadini ndetse n’abikorera.


  • Nizeyimana Mugabo Olivier ni we utorewe kuba Perezida wa FERWAFA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bateraniye muri Lemigo Hotel mu nama y’Inteko rusange idasanzwe, aho ingingo imwe rukumbi yari amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa.

    Aya matora aje nyuma y’aho uwari Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme yeguriye kuri uyu mwanya, aza no gukirikirwa n’abandi bakomiseri batanu bari bafatanyije, bituma hemezwa ko hagomba kuba amatora ya Komite nshya ya Ferwafa.

    Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA
    Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA

    Abakandida bahataniraga uyu mwanya bari babiri, gusa ubwo amatora yari agiye kuba abakandiba bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo, maze Rurangirwa Louis ahita atangaza ko ahagaritse kwiyamamaza ndetse anakuramo kandidatire, bituma hasigara Nizeyimana Mugabo Olivier wenyine.

    Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y
    Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y’uko amatora atangira

    Abanyamuryango baje guhabwa umwanya wo gutora yego cyangwa oya, maze umukandida Nizeyimana Mugabo Olivier atorerwa kuyobora Ferwafa nyuma yo kugira amajwi 52, umuntu umwe atora Oya, mu gihe Impfabusa zabaye esheshatu.

    Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier

    MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
    HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
    HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
    CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
    GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
    IP UMUTONI Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
    NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
    TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
    UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
    Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

    Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry
    Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru, yegeranye na Tumutoneshe Diane uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore
    Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa
    Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye kuzirikana niba ushaka kwizerwa n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gukunda ni byiza kandi ntawe iyi nzira utayinyuramo. Gusa kumenya kwerekana urukundo ubwabyo ni ikintu kidakorwa kimwe kuko usanga ubumenyi tubifeho butandukanye.

    Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y'ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n'inshingano zo kubimwereka.

    Akenshi rero tugomba kumenya ngo uwo ukunda ubimwereka gute? Ese ni ibihe bishobora kubangamirana hagati y'abakundana ? Ese niba hari ibitagenda mugomba kubikemura mute?

    Abahanga mu bijyanye n'imibereho y'imibanire mu ngo bashyize hanze ubushakashatsi hagati y'imibanire hagati y'abantu bakundana ndetse banashyira hanze ibintu byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo.

    1. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane: Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

    2.Kwiga gutegana amatwi: Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

    3.Guharanira ukuri: Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by'ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe wavumbura ko hari ibintu aguhisha ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n'imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

    4.Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n'urukundo rwanyu: Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n'akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n'igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

    5. Kugerageza gukora ibintu bishya : Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w'abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira,kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana kumwereka ikintu uzi neza ko Atari yabona n'ibindi.

    6.Kuganira uko buri wese abona undi: iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab'igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y'abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n'ikitagenda kimubwire . Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.

    7.Gukora mu buryo murangwa n'ubufatanye: Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y'urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

    8.Kutiha rubanda: Ni ikosa rikomeye hagati y'abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

    9.Ubuzima bw'abakundana bugomba kuba ari ibanga: Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n'abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y'ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-kuzirikana-niba-ushaka-kwizerwa-numukunzi-wawe/

  • Umusore yakoze agashya aterera ivi ahantu hadasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore n'umukobwa bakora mu kigo gishinzwe gutanga amakuru ku bumenyi bw'ikirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoze agashya ubwo umusore yatereraga ivi uwo umukobwa yihebeye imbere y'ibicu bizanwe n'inkubiri y'umuyaga mwinshi mu gihe bari mu kazi.

    Mu mashusho yafashwe mu cyumweru gishize agafatirwa muri Colorado, imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza uyu musore witwa Tom Bedard n'umukunzi we Raya bahagaze ahantu mu kibaya kinini bafatanye ku rutugu ndetse bambaye udupira tw'impuzankano two ku kazi aho baba bitegeye hakurya yabo ahaturuka ibicu birimo gutwarwa n'inkubi nyinshi y'umuyaga.

    Mu gihe Tom aba afatishije ukuboko kwe kw'ibumoso ku rutugu rwa Raya, ukuboko kwe kw'iburyo agukoresha mu mufuka akavanamo impeta, bagasa n'abaciye bugufi ngo bitegereze neza iby'uwo muyaga ariko muri ako kanya umukobwa agatungurwa bikomeye no guhindukira agasanga umusore apfukamye afite impeta arindiriye ko umukunzi we yemera kuyambara akazamubera umugore.

    Raya amara akanya gato asa n'utunguwe cyane yipfutse mu maso abuyabuya ariko bikarangira yemereye umukunzi we aho mu buryo bigaragara ko bwuje urukundo bahita bagwana mu byano bagahoberana cyane nyuma akambikwa impeta n'uwo musore.

    Ahantu Tom Bedard yatereye ivi asaba Raya kumubera umugore n'uburyo yabikozemo byatunguye abantu benshi kuko byafashwe nk'ibintu bitangaje cyane.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoze-agashya-aterera-ivi-ahantu-hadasanzwe/

  • Igitekerezo: Ubundi abagabo b’abahehesi bapfa iki n’icyubahiro? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi mu busanzwe mu muco nyarwanda, umuntu ukuruta cyangwa wubashye, iyo ugiye kumuvugisha umuvuga mu bwinshi, mu rwego rwo kumwubaha. Ariko umugabo ufite ubuhehesi muri we, abifata nk’ikimenyetso cyo kumushyira kure yawe, mbese udashaka ko akwisanzuraho.

    Tugenekereje “ubuhehesi” twavuga ko ari ukugira irari ryinshi riganisha ku kwifuza uwo mudahuje igitsina hagamijwe kugirana na we imibonano mpuzabitsina, cyangwa se kugambirira gukora imibonano mpuzabitsina n’ubonetse wese, ntabwo aba ari umukunzi cyangwa uwashakanye n’undi.

    Akenshi umugabo iyo aje asanga umugore ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina, iyo asanzwe ari umuntu ukomeye (ndavuga umuntu usanzwe wubashywe) cyangwa umuyobozi runaka, uwo mugore agerageza kumufata mu isura asanzwe azwimo cyangwa mu cyubahiro cyari kimukwiriye n’ubusanzwe.

    Ariko uwo mugabo ikintu cya mbere yiyambura ni icyubahiro, ku buryo n’iyo umuhaye icyubahiro ashobora kukwuka inabi nk’aho ari igitutsi. Ukaba wamubwira uti “Mwebwe” nawe ati “njyewe na nde? ” Cyangwa akaba yabifata nabi, hari n’ababwira abagore ngo barirata cyangwa bariyemera kandi ari nta kidasanzwe bakoze uretse kumwubaha gusa.

    Ubundi hari bamwe bahita babibwira uwo mugore bati “ibyo kunyubaha ubishyire ku ruhande ubu ndi mugenzi wawe”. Aha akenshi aba yari umukoresha w’uwo ari gusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina, cyangwa akaba ari umuntu wari usanzwe akomeye atanamwegera.

    Ugira utya ukabona aba bamaze umwanya munini, umwe (umugore) ari kwitoza ukuntu yakwubahuka uyu mugabo waje amugana. Undi nawe (umugabo) arimo kumutoza ukuntu yamwubahuka! Iyo bigeze aha umugabo aba anamwereka ko nta kintu kidasanzwe amurusha ndetse ko nta n’ikintu gihambaye akora. Mbese akagerageza kwitesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.

    Ibi kandi ntabwo abikora wenda mu rwego rwo kwicisha bugufi, oya, ahubwo aba amwereka ko ntacyo ari cyo, mbese ko rubanda rumukabiriza. Ibi kandi na bamwe mu biyita ko bihaye Imana ni ko bigenda ku buryo wamwita mu izina ry’idini runaka mu cyubahiro agaragaza muri rubanda, ukumva akwutse inabi nk’aho ari igitutsi umututse. Ati “Ibyo se ubizanye ute hano, ni iki bidufasha? ”

    Ibi kandi uyu mugabo abitangira mu minsi ya mbere atangiye kujya avugana n’uyu mugore afiteho gahunda yo kuzamusaba ko bagirana imibonano mpuzabitsina, aho aba amwereka ko mu byo bavugana hatagaragaramo icyubahiro na gike yaba kuvugana kuri telephone cyangwa kumwandikira ku mbuga zitandukanye, aba ashaka ko hatagaragaramo icyubahiro na gike.

    Akenshi ibi abagabo bafata ko kumuha icyubahiro akwiye ari nk’uburyo bwo kumwigiza hirya, kugira ngo atazagira aho ahera, kandi umugore na we akareba icyubahiro uyu mugabo asanganywe akabura aho yahera akimwambura ku rwego uwo mugabo aba abyifuza.

    Sinzi niba nta buryo bwaba buhari umugabo yakwisabira umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina ariko atitesheje agaciro, cyane ko aba asanzwe amuzi neza, cyangwa akamuha icyubahiro akwiriye bitewe n’aho bahuriye.

    Ikigoranye kandi muri ibi byose, ni uko iyo uwo mugabo yitesheje agaciro ku rwego rwose rushoboka, iyo yabashije kugera ku ntego bakaba baryamana na wa mugore, aba ashaka ko bahita bamusubiza icyubahiro cye yarasanganywe cyangwa yarakwiriye!

    Mbona ntacyo byaba bitwaye kujya gusaba umugore ko mwakorana imibonano mpuzabitsina (Na ko mwakundana! Niko mubyita), kandi utiyambuye icyubahiro cyawe, ukagenda uko uzwi n’uko uri. Ahubwo nibaza ko ari byo byanashimisha uwo mugore kuba yarifujwe n’umuntu ukomeye batari bari ku rwego rumwe yumvaga nta n’aho bazahurira!

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

  • Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Kamena habaga amatora y’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ni nyuma y’uko Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene yeguye maze Nizeyimana Olivier yaje gutorerwa kuyobora iyi federasiyo, ni nyuma y’uko Louis Rurangirwa bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye.

    Abakandida babiri nibo bari batanze ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza uyu mwanya, ndetse bose baje no kubyemererwa, abo ni Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis.

    Ni amatora yabaga nyuma y’uko Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye muri Mata 2021.

    Mbere y’amatora, Rurangirwa Louis wari wahatanye mu matora ashize, yatunguranye aita akuramo kandidatire ye, bivuze ko hari hasigaye umukandida umwe gusa.

    Rurangirwa Louis yatangaje ko akuyemo kandidatire ye kubera ko hari amategeko atubahirijwe.

    Uyu mukandida ashinja uruhande bahanganye ko mu barugize harimo abasanzwe bafite inshingano muri Leta, ku buryo zitabemerera kuba mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Nizeyimana Olivier yahawe iminota 5 ngo agire icyo abwira abanyamuryango byerekeranye n’imigabo n’imigambi ye. Yagarutse kuri bimwe yagiye avuga yiyamamaza mbere.

    Yimamaza, Nizeyimana Olivier yavuze ko azakora ibishoboka byose akagarura isura y’umupira w’amaguru, kuko abanyamupira(abayobozi, abakinnyi …) hari isura itari nziza bafashe hanze aha kuko bafatwa nk’abanyamanyaga.

    Iterambere rishingiye ku bato hahabwa imbaraga amarerero, kubaka shampiyona ikomeye bigizwemo uruhare n’abanyamuryango n’ibindi birimo gushaka abaterankunga ku buryo n’abanyamuryango bazajya bagira amafaranga afatika bakura mu mupira bijyanye n’ibyo bashoye.

    Muri aya matora yabereye kuri Lemigo Hotel mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, Nizeyimana kugira amajwi 52 muri 59 batoye ni mu gihe impfabusa zabaye 6 n’aho umwe atora oya, Olivier yahise aba perezida wa FERWAFA.

    Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere, yari asanzwe umuyobozi wa Mukura VS kuva muri 2011, ni umunyamuryango kandi w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne.

    Mu bindi, ni umugabo wubatse w’abana 3 b’abahungu, akaba nyiri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano ndetse akaba ari na we uhagarariye uruganda rukora imodoka rwa Hyundai mu Rwanda.

    Muri iyi manda y’imyaka 4 atorewe, Komite Nyobozi izaba igizwe na na:

    Nizeyimana Olivier – Perezida

    Habyarimana Marcel Matiku– Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

    Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.

    Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

    Gasana Richard– Komiseri ushinzwe Amarushanwa

    IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano

    Nkusi Edmond Marc– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

    Tumutoneshe Diane– Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

    Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko

    Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi

    Nizeyimana Mugabo Oliver ni we watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere

    Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatire ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizeyimana-olivier-atorewe-kuyobora-ferwafa-mu-myaka-4-iri-imbere

  • UK: Gusomana n'umugore bakorana byeguje Minisitiri w'Ubuzima #rwanda #RwOT

    Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'ubuzima w'Ubwongereza nyuma yuko arenze ku ibwiriza ryo kutegerana agasomana n'umukozi bakoranaga.

    Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w'intebe, yavuze ko guverinoma 'igomba kubwiza ukuri abantu bigomwe byinshi cyane muri iki cyorezo igihe tubatengushye'. Minisitiri w'intebe Boris Johnson yavuze ko 'ababajwe' no kwakira ubwo bwegure.

    Sajid Javid ni we wemejwe nka Minisitiri w'ubuzima mushya, nkuko ibiro bya Minisitiri w'intebe byabivuze.

    Bwana Hancock nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yeguye nyuma yuko amafoto abonetse amwerekana ari kumwe na Gina Coladangelo, bivugwa ko yafashwe ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa gatanu.

    Yari amaze igihe yotswa igitutu ngo yegure, nyuma yuko ikinyamakuru The Sun gitangaje amafoto ye na Madamu Coladangelo — buri umwe muri bo arubatse kandi afite abana batatu — barimo basomana. Icyo kinyamakuru cyavuze ko ayo mafoto yafatiwe muri minisiteri y'ubuzima.

    Abadepite bo mu ishyaka arimo rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, cyo kimwe n'abo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour, ndetse n'itsinda ry'imiryango yapfushije abayo bazize Covid-19, bari basabye ko yirukanwa.

    Umunyamakuru wa BBC Laura Kuenssberg ukurikiranira hafi inkuru za politiki, avuga ko ibiro bya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza — bizwi nka No 10 Downing Street — byashimangiye ko Bwana Hancock ari we ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, ko atabihatiwe na Minisitiri w'intebe.

    Uyu munyamakuru avuga ko na Madamu Coladangelo na we yeguye ku mwanya w'ubuyobozi udafata ibyemezo yari ariho muri minisiteri y'ubuzima.

    Muri videwo yashyize kuri Twitter, Bwana Hancock yagize ati:' Nagiye kureba minisitiri w'intebe kugira ngo negure ku mwanya wa minisitiri w'ubuzima…,Ndumva kwigomwa gukomeye buri muntu wese muri iki gihugu yagize, mwagize, kandi abo muri twebwe bashyiraho aya mabwiriza bagomba kuyubahiriza kandi ni yo mpamvu ngomba kwegura'.

    Mu ibaruwa y'ubwegure bwe, Bwana Hancock yongeye kuvuga ko asaba imbabazi kubera 'kurenga ku ibwiriza' ndetse asaba imbabazi n'umuryango we n'inshuti kubera 'kubashyira muri ibi'.

    Mu kumusubiza, Minisitiri w'intebe yavuze ko Bwana Hancock 'ukwiye kwegura ufite ishema ryinshi ry'akazi wakoze — atari gusa mu guhangana n'icyorezo, ahubwo na mbere yuko Covid-19 itugeraho'.

    Yongeyeho ati: 'Ndagushimiye ku bufasha bwawe kandi nemera ko umusanzu wawe mu gukorera abaturage utarangiriye aha'.

    Umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour, Sir Keir Starmer, yanditse kuri Twitter ati: 'Matt Hancock yakoze igikwiye kuba yeguye. Ariko Boris Johnson yagakwiye kuba yari yaramwirukanye'.

    Hari haranagaragajwe impungenge ku buryo Madamu Coladangelo yahawemo ako kazi mu kwezi kwa cyenda mu 2020, uyu akaba ari inshuti ya Bwana Hancock kuva mu gihe bombi bigaga kuri Kaminuza ya Oxford.

    Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'ubuzima nyuma yuko amafoto amugaragaje asomana na Gina Coladangelo (ibumoso).

    Umuvugizi wa No 10 yashimangiye ko 'uburyo buboneye' bwakurikijwe mu kumuha ako kazi, ariko yanga kugira ibirenzeho atangaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uk-gusomana-numugore-bakorana-byeguje-minisitiri-wubuzima/

  • Nyaruguru: Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kugezwamo ibikoresho – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo cyamaze kuzura, kikaba kigizwe n’inzu ebyiri z’amagorofa atatu agerekeranye, ariko hakazakurikiraho kubaka icya kabiri kigizwe n’inzu imwe nini ifite ibyumba 140.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, ni bwo imodoka zipakiye ibikoresho bizakoreshwa muri ibyo bitaro zatangiye kuhagera.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Nteziryayo Philippe, yabwiye IGIHE ko imodoka zitwaye ibikoresho zatangiye kuhagera hakaba hasigaye kuzipakurura no kureba aho baba babibitse kuko kugeza ubu inyubako ikiri mu maboko ya rwiyemezamirimo.

    Ati “Imodoka zaje ariko ntizirapakururwa, ntabwo turamenya neza ibyo ari byo ariko ikigaragara ni uko ari ibikoresho bizakoreshwa muri ibi bitaro. Ibigendanye n’igihe tuzabikoreramo ntabwo ari njyewe ukimenya kuko rwiyemezamirimo wayubatse ntabwo arayishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima.”

    Abajijwe ubwoko bw’ibikoresho byazanywe, yasubije ko atarabimenya neza kuko bifunze mu makarito ariko yemeze ko ari ibyo bazakoresha mu bitaro bishya.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baherutse kubwira IGIHE ko bishimira ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Munini yamaze kurangira, gusa bagasaba ko igikorwa cyo kubishyiramo ibikoresho cyakwihutishwa kugira ngo bitangire kubaha serivisi bisanzuye.

    Uwimana Donatha ati “Icyo dusaba ni ukugira ngo n’ibyo bikoresho bibura biboneke vuba, ibitaro bibe byatangira tubone aho tuzajya twivuriza hafi kandi heza.”

    Ubusanzwe ku Munini hari ibitaro byakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi, bisanganywe ibitanda bigera kuri 60 byo kuryamishaho abarwayi. Ibitaro bishya byuzuye byo bizashyirwamo ibitanda 300.

    Dr Nteziryayo yavuze ko indwara ziganje mu Karere ka Nyaruguru zirimo izo mu mubiri, iz’abana nk’umusonga ndetse n’izikomoka ku mwanda.

    Byari biteganyijwe ko Ibitaro bishya bya Munini bizuzura bitwaye miliyari 7 Frw ariko byuzuye bitwaye miliyari 9 Frw bitewe n’uko bimwe mu bikoresho byagiye bihenda kandi hari n’ibyongewemo bitari mu igenabikorwa rya mbere.

    Ibikoresho bizifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Munini byatangiye kuhagera

    Icyiciro cya mbere cy’Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage cyamaze kuzura

    [email protected]