Category: Uncategorized

  • Lt Gen Mubarak Muganga uyobora APR FC yagarut… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hari hasojwe amatora y’umuyobozi wa FERWAFA, amatora yasize Nizeyimana Olivier abaye umuyobozi mushya wa FERWAFA muri manda nshya y’imyaka 4 iri imbere, umuyobozi wa APR FC Lt General Mubarak Muganga yamwifurije ishya n’ihirwe ndetse anagaruka kuri gahunda za APR ku bijyanye n”abakinnyi. Yagize ati ' APR FC imaze kugurisha abakinnyi 3 hari n'abandi 7 bari mu nzira bagenda, buri umwe igiciro cye ni €130,000. umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka kandi abana b’abanyarwanda barashoboye.”

    Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya Shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021, Perezida wayo ntiyari ahari kubera izindi nshingano 

    Mubarak kandi yakomeje ashimira nyakubahwa Perezida Kagame anamushimira ku bwo kumuzamura mu nshingano. Yakomeje agira ati 'Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uherutse kungira umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, kandi nari mvuye aha muri Assemble General. Umwanya uri kugenda umbana muto, muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n'undi General igihugu gifite aba general benshi.' 

    APR FC iherutse kwegukana igikombe cya 19 cya Shampiyona kikaba igikombe cya 2 cyikurikiranya yatwaye idatsinzwe. Mu ntariro z’uyu mwaka tariki 8 Mutarama 2021 ni bwo Lt General Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC nyuma y’imyaka isaha 15 ari umuyobozi wungirije.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106983/lt-gen-mubarak-muganga-uyobora-apr-fc-yagarutse-ku-bakinnyi-bashobora-kuva-muri-iyi-kipe-106983.html

  • Byinshi kuri John MacAfee wakoze bwa mbere ‘Antivirus’, uherutse kwiyahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwiyemezamirimo wo muri Amerika wakoze porogaramu irinda mudasobwa kwandura virus, John McAfee, basanze yapfiriye muri kasho yo mu mujyi wa Barcelona nyuma y’amasaha make urukiko rwo muri Espagne rwemeye kumwohereza muri Amerika kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza imisoro.

    Ishami ry’ubutabera muri Kataronya ryatangaje ko abaganga bagerageje kumugarurira ubuzima ntibabasha kugera kuri ayo mahirwe.

    Mu itangazo rwashyize ahagaragara rigira riti “Ibimenyetso by’ibanze byose byerekanye ko McAfee yiyahuye”.

    Umugabo wari ugeze mu myaka y’ubukure 75 utavugwaho rumwe mu isi y’ikoranabuhanga, akaba inzobere mu guhanga programu za mudasobwa, isosiyete ye ni yo yasohoye porogaramu ya mbere y’ubucuruzi irwanya virusi.

    Umwihariko ikoranabuhanga ryo kurinda mudasobwa “McAfee VirusScan”ni uko yafashije mu guteza imbere inganda kandi na yo ubwayo yakoreye akayabo ka miliyoni z’Amadolari, mbere y’uko ishyirwa ku isoko aho yaje kugurishwa ku kigo cy’igihangange mu ikoranabuhanga cya Intel ku kandi kayabo karenga miliyari 7.6 $ z’Amadolari ya Amerika.

    Ubuzima budasanzwe bwa John McAfee wakoreye ibigo bikomeye bya Leta harimo nka NASA ishinzwe iby’isanzure, yashinjwe gucuruza ibiyobyabwenge, imbunda, gukorana ubucuruzi n’abo Amerika yita abanzi, yagiye kandi avugwa mu byaha byo gufata ku ngufu rimwe agatabwa muri yombi nyuma akongera akarekurwa.

    McAfee yafatiwe muri Espagne azira icyaha cyo kunyereza imisoro

    Mu Kwakira 2020, McAfee yafatiwe muri Espagne ubwo yari agiye gufata indege yerekeza muri Turukiya, ashinjwa kuba yarananiwe gutanga imenyekanisha ry’umusoro mu gihe cy’imyaka ine, n’ubwo yinjije za miliyoni nyinshi Z’Amadolari mu kazi ko kugishwa inama, ibikorwa yagiye atumirwamo, gukoresha amafaranga y’ikoranabuhanga no kugurisha uburenganzira ku nkuru y’ubuzima bwe byose byamwunguye akayabo.

    Ishami ry’ubutabera muri Amerika ryavuze ko McAfee yahunze kwishyura imisoro ku
    mafaranga yageraga kuri konti ya banki no kuri konti ye ifaranga ry’ikoranabuhanga byose byari byarashyizwe ku mazina y’abandi bantu.

    Yashinjwaga kandi guhisha umutungo we, harimo ubwato n’undi mutungo utimukanwa, nabyo biri mu mazina y’abandi.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ni bwo urukiko rw’igihugu cya Espagne rwemeje ko yoherezwa muri Amerika kugira ngo akurikiranwe.

    Ikinyamakuru El Pais cyo muri Esipanye cyatangaje ko mu myaka yashize, McAfee yavuze kenshi ko hari umugambi wo gushaka kumuta muri yombi, nyamara urukiko rwavuze ko nta “bimenyetso bifatika” byerekana ibyo yatangaje ko yari akurikiranyweho impamvu za politiki cyangwa icengezamatwara.

    Mu iburanisha mu ntangiriro z’uku kwezi yari yavuze ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki kandi ko ubuzima bwe bwose azabumara muri gereza aramutse asubiye muri Amerika.

    Ariko Nishay Sanan wunganiraga McAfee, yavuze ko yari afite umugambi wo kurwanya ibyo birego byose.

    Ku wa Gatatu, Bwana Sanan yabwiye igitangazamakuru NPR ati “Ubu ni bwo Guverinoma ya Amerika igerageza gushyira mu bikorwa umugambi wo guhanagura izina rya John McAfee. Uyu mugabo yari umurwanyi. Kandi mu bitekerezo by’abantu bose bamuzi, azahora ari umurwanyi.”

    Rwiyemezamirimo ufite n’ubwenegihugu bw’Abongereza wavukiye i Gloucestershire, mu Bwongereza yaje kumenyekana bwa mbere mu myaka ya za 1980 ubwo yashingaga isosiyete ye y’ikoranabuhanga maze akarekura McAfee VirusScan.

    N’ubwo MacAfee ari intangiriro y’umutekano muri programu za mudasobwa, yigeze kwiyemerera kuri BBC muri 2013, ko atigeze akoresha porogaramu yakoze kuri mudasobwa ye, cyangwa porogaramu iyo ari yo yose irwanya virusi kuri icyo kibazo.

    Ati “Ndirinda, mpora mpindura aderesi ya IP (Internet Protocol), mu kudahuza izina ryanjye ku gikoresho icyo ari cyo cyose nkoresha, kandi ntajya ku mbuga ushobora gufata no gukuraho virusi”.

    John MacAfee muri politiki

    Uyu mugabo ufite amateka atangaje yatangije umushinga wo kugaragaraza ko atigeze akatirwa n’inkiko kugira ngo abe umukandida w’ishyaka rya Libertarian ndetse ahatane mu matora ya Perezida wa Amarika mu 2016 na 2020.

    Muri 2019, McAfee yagaragaje ko yanze kwishyura imisoro ku bushake, yanditse ku rubuga rwa twitter ko amaze imyaka umunani adakozwa ibyo gutanga imenyekanisha ry’umusoro kubera ko “gusora ngo bitemewe.”

    Muri uwo mwaka, yafunzwe by’agateganyo muri Repubulika ya Dominikani azira kuba yarakoranye n’abantu binjije intwaro mu gihugu nyuma ararekurwa.

    by’umwihariko ise umubyara na we akaba yariyahuye ubwo MacAfee yari afite imyaka 15 aho yirashe mu mutwe akoresheje imbunda ntoya, kuva icyo gihe na we yakuriye mu buzama bwo gukunda inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge ariko akaba yari afite n’umuhamagaro wo kwiga kandi akarangwa no gutsinda mu mashuri akomeye yizemo.

  • Rusizi: RIB yataye muri yombi umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri we_ Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umwarimu wigisha mu Rwunge rw'mashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas Nyakinama ruherereye mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umunyeshuri yigisha.

    Uyu mwarimu witwa Paulin w'imyaka 35 y'amavuko yafatiwe mu cyuho asambanya uwo munyeshuri mu gihugu mu ijoro ahagana saa tatu.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25 Kamena 2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

    Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha Imibare mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye.

    Umuvugizi w'umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacya (RIB) Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho icyo cyaha.

    Yagize ati 'Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w'umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.'

    Dr Murangira uvuga ko iperereza rigikorwa, yagize icyo avuga ku gikorwa nk'iki kigayitse cy'umurezi urangwa n'imyitwarire nk'iyi mu gihe hariho gahunda yo kuzamura ireme ry'uburezi.

    Yagize ati 'Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw'u Rwanda, byica ireme ry'uburezi.'

    Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n'ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n'urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y'imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/27/rusizi-rib-yataye-muri-yombi-umwarimu-ukekwaho-gusambanya-umunyeshuri-we_-inkuru-irambuye/

  • APR FC ishobora kugurisha abakinnyi bashobora gutangwaho arenga miliyoni y’amayero #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC waciye amarenga ko ashobora kuba agiye kuva ku buyobozi bwayo, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe muri uyu mwaka ishobora kuzarekura abakinnyi bagera ku 10 aho uwa make azagurishwa ibihumbi 130 by’amayero, ni ukuvuga arenga miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yabivugiye mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 yatorewemo perezida wa FERWAFA waje kuba Nizeyimana Olivier.

    Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ya APR FC muri uyu mwaka imaze kugurisha abakinnyi batatu bagomba kujya gukina hanze y’u Rwanda kandi ko hari n’abandi 7 bashobora kugenda aho uzagurwa make ari ibihumbi 130 by’amayero(€130000).

    Amakuru avuga ko Manzi Thierry azajya gukina muri Georgia, Byiringiro Lague azerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi. Andi mazina ashobora gusohoka muri iyi kipe haravugwamo Ishimwe Anicet, Mugunga Yves, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

    Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ya nyuma muri iyi kipe aho yavuze ko umwanya urimo kugenda umubana muke asa n’urimo gusunikwa ava mu mupira ariko yizeza abanyamuryo ba FERWAFA ko ingabo z’igihugu zizohereza undi muyobozi mwiza.

    Yatangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yamuzamuye mu ntera ava kuri Maj Gen agirwa Lt Gen ndetse anongererwa inshingano aho yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka aho mbere yari umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Abakinnyi benshi ba APR FC bashobora kuyisohokamo

    Kapiteni Manzi Thierry azajya gukina muri Georgia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-kugurisha-abakinnyi-bashobora-gutangwaho-arenga-miliyoni-y-amayero

  • Ibyamamare bimaze kwemeza guseruka mu myambar… – #rwanda #RwOT

    Uru rugendo ku duce tw'amateka yo kubohora u Rwanda rwateguwe na sosiyete itembereza ba mukerarugendo mu bice bitandukanye by'u Rwanda izwi nka MB Simba Safarid Rwanda Ltd.

    Ruzaba tariki 03-04 Nyakanga 2021, mu gihe u Rwanda ruzaba rwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

    Ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Jules Sentore, umuhanzikazi Alyn Sano, Ruti Joel, Yago, umunyarwenya Clapton, Cycy Beauty ugaragara mu ndirimbo 'Atensiyo' ya Platini, Abanyamakuru David Bayingana na Rugangura Axel, Producer Bob, Teta Hence wegukanye ikamba ry'umushinga wahize indi muri Miss Rwanda 2021, ni bamwe mu bamaze kwiyandikisha kwitabira uru rugendo.

    Abazitabira uru rugendo shuri bazaba bambaye ekuteri zibafasha kugenda bumva umuziki. Indirimbo zitandukanye zivuga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'izindi zizacurangwa na Dj Sonia na Dj Rugamba mu gihe cy'iminsi ibiri.

    Mu bandi bagaragaje ko bazitabira uru rugendo shuri ruzabera kuri Muhanzi Beach Resort n'ahandi barimo n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin, Patience Pacha, Tracy n'abandi.

    Kwitabira uru rugendo bisaba kwishyura ibihumbi 100 Frw ku muntu umwe, n'ibihumbi 160 ku bakundana (Couple).

    Muyoboke Alex uri mu bari gutegura uru rugendo, yabwiye INYARWANDA, ko muri aya mafaranga hakubiyemo buri kimwe uwishyuye azakenera mu rugendo shuri. Harimo ibyo kurya, aho kuryama n'ibindi.

    Yavuze ko bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19, abazitabira uru rugendo shuri bazipimisha Covid-19. Avuga ko rwateguwe kugira ngo abantu bamenye bihagije amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati 'Tuzagera aho Afande Fred Rwigema yaguye, aho indaki ya Perezida Paul Kagame yari iri hanyuma tuzamuke tugere kuri Muhazi ari naho tuzarara…'

    Akomeza ati 'Uko twabiteguye ni uko tuzapimisha abantu bose, bose bazaba bafite impapuro bipimishije Covid-19. Ikindi tuzaba dufite imodoka nini, kandi guhana intera bizubahirizwa.'

    Muyoboke yavuze ko muri iki gikorwa bakoranye n'Inzu Ndangamateka y'Urugamba rwo kubohora u Rwanda ari nayo izabaha uzagenda abasobanurira amateka ari we Medard wabaye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB n'abandi.

    Urugendo shuri ruzatangira Kagitumba rukomereza kuri Muhazi. Abantu bagera kuri 20 bamaze kwiyandisha, ndetse buri wese asabwa kuzaserukana imyambaro ifite ibara rya Gisirikare muri uru rugendo shuri rugamije gufasha benshi kumenya ubuzima bw'urugamba rwo kubohora u Rwanda rwayobowe na Perezida Paul Kagame.

    Bamwe mu byamamare bamaze kwemeza kuzitabira urugendo shuri ahabereye 'Phase 1' y'urugamba rwo Kwibohora

    Muyoboke Alex uri mu bari guteguye uru rugendo, aha ari kumwe na DJ Diallo uzasusurutsa abazitabira uru rugendo rw'iminsi ibiriMu gihe cy’iminsi ibiri, abazitabira uru rugendo shuri bazasobanurirwa birambuye uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106962/ibyamamare-bimaze-kwemeza-guseruka-mu-myambaro-ya-gisirikare-mu-rugendo-shuri-ku-mateka-yo-106962.html

  • Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona badindizwa n’uko ababagana batazi amarenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahabwa amahugurwa yo gucunga amakoperative no kuyayobora, gusa kuba ababagana batazi ururimi rw
    Bahabwa amahugurwa yo gucunga amakoperative no kuyayobora, gusa kuba ababagana batazi ururimi rw’amarenga ngo birabadindiza

    Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi bagaragaza ko iyo bifatanyije n’abantu badafite ubumuga hari igihe babiba cyangwa ntibumvikane uko barushaho kunoza imikorere.

    Bavuga kandi ko hari byinshi batarageraho ku rugero rushimishije rwo kwinjira mu mirimo igamije kubateza imbere, urugero nko mu Karere ka Muhanga habarizwa koperative imwe gusa ifite ubuzima gatozi ihabwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’amatsinda yo kwiteza imbere makeya bakagerageza Kwivana mu bukene.

    Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Murenge wa Nyamabuye bakora imbabura, male (amasanduku akoze mu byuma) babikamo imyenda n’ibindi bijyanye no gucura, bavuga ko bagenda biteza imbere bakabasha kwishyurira abana babo amashuri, kunoza isuku mu ngo zabo no kwibeshaho ariko bakibangamiwe no kuba ababagana batazi ururimi rw’amarenga.

    Bimwe mu bikoresho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibandaho bijyanye no gusudira
    Bimwe mu bikoresho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibandaho bijyanye no gusudira

    Musabyemariya Lenatha uyobora Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Murengewa Nyamabuye, avuga ko bakora ibijyanye no gucura no gusudira bakadoda imipira n’ibindi bikorwa mu budodo.

    Musabyemariya avuga ko nyuma yo guhugurwa babashije gukemura ibibazo by’imibereho yabo kuko muri 2012 batangira Koperative bayoborwaga n’abandi bantu, kuko inzego zitandukanye zitabahaga amahirwe yo gukemura ibibazo byabo babigizemo uruhare rurimo no kuyobora.

    Cyakora bakomeje gufashwa n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) wabahuguye uko barushaho kwihangira imirimo no kunoza ibyo bakora no gushyiraho inzego z’ubuyobozi.

    Abataragira ibyo bakora bakwiye kwegerwa

    Musabeyemariya avuga ko hari abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badafite ubushobozi bwo kugira icyo bikorera akaba avuga ko byaba byiza bishyize hamwe kugira ngo batizanye imbaraga.

    Agira ati “Gukorera hamwe biratworohera kuba twagera ku muyobozi uwo ari we wese gushaka inkunga, gukorerwa ubuvugizi, no gushaka uko ibibazo byakemuka kurusha kuba abantu bikorera umwe umwe”.

    Nziyonsenga Ezechiel wo mu Karere ka Nyanza na we avuga ko bakora Imbabura na male n’bindi bijyanye no gusudira, kandi hari intambwe bari batangiye gutera kuva mu 2013 nta bikoresho bafite bagenda bagerageza kwishakamo ubushobozi bw’ibikoresho.

    Agira ati “Mbere wasangaga dutoragura ibyuma akaba ari byo dukoramo ibikoresho tukagurisha ariko tuza kubona inkunga gahoro gahoro nyuma y’uko tugaragaje ubushobozi benshi batungurwa n’uko natwe dushoboye”.

    Munana avuga ko n
    Munana avuga ko n’ubwo amakoperative y’abatumva batavuga ataraba menshi ariko hari intambwe bagenda batera

    Nziyonsenga avuga ko koperative yabo yahinduye ubuzima bwabo bakabasha kubona aho bacumbika n’ibyo kurya, cyakora bakaba bifuza ko bakomeza kwitabwaho kugira ngo ibibazo by’abafite ubumuga bikomeze bigaragazwe kuko usanga hari benshi bataritabira ibikorwa byabo kubera ko batazwi.

    Agira ati “Tugomba gukora byiza kurushaho kugira ngo bibashe guhangana n’ibindi ku masoko cyakora twifuza ko habaho uburyo bwo kubimenyekanisha kugira ngo abaguzi banatugire inama y’uko twarushaho kubinoza ariko kuko tutavuga turacyafite imbogamizi”.

    Bahabwa amahugurwa yo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu byo bakora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Samuel Munana, avuga ko kugira ngo amakoperatiuve yabo akomere babigisha uburyo bw’imiyoborere no gucunga umutungo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.

    Avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ukubura amakuru arebana n’imikorere y’amakoperative, aho bakura ubufasha n’uko bageza ibikorwa byabo ku masoko kuko badashoboye kwamamaza ibikorwa byabo ugasanga Koperative zabo zidatera imbere.

    Agira ati “Umuryango Nyarwanda ntabwo wari wumva neza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona nabo bashoboye, icyo dukora ni ugukomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo abayobozi mu turere babishinzwe babamenye batangire kubafasha nk’ubu mu karere ka Muhanga nsanze hari ababishinzwe batari babazi”.

    Yongeraho ko banigisha ururimi rw’amarenga mu nzego zitandukanye kugira ngo bashobore kumva abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba asaba inzego bireba gukomeza kuba hafi yabo kandi hari intambwe imaze guterwa kuko mbere wasangaga nta gikorwa na kimwe bakora mu byiciro runaka byo kwiteza imbere.

    Imibare iheruka mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 yagaragazaga ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 33 babarurwaga kuva ku myaka itanu, ariko ngo bikaba bishoboka ko baba barikubye kabiri.

    Niyonsenga ku ruhande i (bumoso) avuga ko iwabo i Nyanza bafatwaga nk
    Niyonsenga ku ruhande i (bumoso) avuga ko iwabo i Nyanza bafatwaga nk’abadoshoboye ariko byaratunguranye batangiye kwiteza imberre

    Imibare kandi igaragaza ko abantu 4.5% mu Rwanda bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose, iki ngo kikaba ari igipimo kiri hejuru ku buryo badakoze ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu byagira ingaruka ku bukungu bwacyo n’imibereho y’abafite ubumuga muri ursange.

    Politiki ya Leta yo gushyiraho Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ni kimwe mu bisubizo byagiye bikemura bimwe mu bibazo byabo, bahabwa ijambo mu miyoborere y’Igihugu hanashyizweho kandi amategeko avuguruye abarengera.


  • CAF Champions League: Amakipe azakina umukino… – #rwanda #RwOT

    AL Ahly yageze ku mukino wa nyuma isezereye Esperance de Tunis aho mu mikino ibiri bayitsinze ibitego 4 ku busa. Umukino ubanza wari wabereye muri Tunisia, Al Ahly itsinda Esperance de Tunis igitego kimwe ku busa, mu gihe umukino wo kwishyura waraye ubaye, Al Ahly yatsinze Esperance de Tunis ibitego 3-0 byatsinzwe na Ali maâloul ku munota wa 38, ku munota wa 56 kizigenza Mohamed Sherif aterekamo icya kabiri, nyuma y’iminota 4 gusa Hussein El Shahat atsinda igitego cya 3 umukino urangira uko.

    Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma bwa kabiri yikurikiranya 

    Kaizer Chiefs nayo yari yakiriye Wydad Athletic Club banganya ubusa ku busa mu gihe umukino ubanza Wydad Athletic yari yatsinzwe na Kaizer Chiefs igitego kimwe ku busa. Kaizer Chiefs yahise ikora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions league kandi ari bwo bwa mbere yari ikinnye imikino y’amatsinda.

    Kaizer Chiefs nayo yageze ku mukino wa nyuma

    Pitso Motsimane utoza AL Ahly na we yakoze amateka yo kuba umutoza wa kabiri ugejeje Al Ahly ku mikino ya nyuma ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’umunya-Portugal Manuel Jose. Umukino wa nyuma uzaba muri Nyakanga tariki 17, 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106972/caf-champions-league-amakipe-azakina-umukino-wa-nyuma-yamenyekanye-kaizer-chiefs-ikora-ama-106972.html

  • Nyuma y’umwaka, Bruce Melodie yatandukanye na… – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Gicurasi 2020, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyose yise 'Igitangaza'.

    Icyo gihe, yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, Bruce Melodie yabwiye Isimbi Tv, ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n'ukwezi kumwe afasha mu muziki.

    Bruce Melodie, yavuze ko ntakidasanzwe yakoreye Juno Kizigenza na Kenny Sol, ahubwo azirikana ko ari abahanzi b’abahanga bafite impano. Yashishikarije abantu bafite amafaranga gushora imari muri aba basore kuko bafite amazina yabyara umusaruro.

    Yavuze ko ashima Imana ‘kuko mu ngufu yampaye hari icyo mbamariye’. Bruce Melodie yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi batangire urugendo rw’umuziki bifasha, kandi ko aho bagiye bananiwe yiteguye kongera kubakirana yombi.

    Avuga ko “nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n’umwe muri bo.” Avuga ko ibyabanje ari byo bigoye, yizeye ko hari ubumenyi bamaze kugira buzabafasha kwitwara neza mu kibuga cy’umuziki.

    Bruce avuga ko iyo aba ari mu kigero nk’icy’aba bahanzi akabona umushoramari umufasha “uyu munsi tuba tugikorana. Ahamya ko Juno Kizigenza yarenze icyiciro cy’abahanzi bakizamuka.

    Juno Kizigenza, yavuze ko igihe cyari iki cyo kuva mu maboko ya Bruce Melodie, avuga ko atazinanirwa. Ati 'Twacutse! Ntabyo byantunguye, twabiganireyeho mbere. Twanabonaga ‘Progress’ y’uko ibintu byagendaga. Ndatekereza, ntabwo ngiye kare cyangwa natinze. Ni cyo gihe, ngendeye igihe.'

    Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza kuzamura urwego Bruce Melodie yamuzamuriye. Avuye mu maboko ya Bruce Melodie afite indirimbo enye ze bwite n’indirimbo enye yakoranye n’abandi bahanzi.

    Yavuze ko Bruce Melodie ari we muhanzi mukuru mu Rwanda, ko yishingikirije izina rye bituma azamuka. Avuga ko Bruce Melodie ari nimero ya mbere mu bantu bo gushimira mu buzima bwe. Yizeza ko azakomeza gukora ibidasanzwe.

    Uyu muhanzi avuga ko yakuze yumva Bruce Melodie, amufatiraho urugero ku buryo hari byinshi azi neza ashobora kuba amwigiraho.

    Kenny Sol ni umwe mu bari bagize itsinda rya Yemba Voice ryamaze mu muziki hafi imyaka itatu yabanagamo na Bill Ruzima ndetse na Mozy Yemba. Ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo wagiye asohora indirimbo z'urukundo mu bihe bitandukanye.

    Indirimbo ye yamwinjije mu biganza bya Bruce Melodie yitwa 'You&I' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na The Major usanzwe ari umucuranzi muri Symphony Band.

    Juno Kizigenza mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo 'Katerina' ya Melodie. Indirimbo ye yamuhaye ikaze mu muziki yayise 'Formula' yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe.

    Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol yafashaga mu muziki

    Kenny Sol atandukanye na Bruce Melodie bakoranye indirimbo 'Ikinyafu' yamuhaye igikundiro kidasanzwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KATAPILLA’ YA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106970/nyuma-yumwaka-bruce-melodie-yatandukanye-na-kenny-sol-na-juno-kizigenza-yafashaga-106970.html

  • Musanze: Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire y
    Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire y’umujyi wa Musanze

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako karere, Eng. Abayisenga Emile, yabwiye Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya bemeje ari icy’umujyi wa Musanze, cyitezweho kuvugurura, gukosora no gusubiza bimwe mu bibazo rusange byakunze kugaragara mu gishushanyo mbonera cyari gisanzwe gikoreshwa.

    Yagize ati “Igishushanyo mbonera cyagenderwagaho cyarimo ibibazo byinshi. Hari nk’ibirebana n’imihanda yari yarashyizwemo yabangamiraga abaturage mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabo. Urugero ni nk’aho wasangaga umuhanda usanzwe uri nyabagendwa, igishushanyo mbonera ntikiwibandeho, ahubwo kikagena ko hacibwa undi muhanda hafi aho, bisaba ko abahatuye basenyerwa, ukabona ni byo bigoye kuruta uko uwo muhanda usanzwe ari wo wakabaye ari wo wakomeza gukoreshwa”.

    Yagarutse zindi mbogamizi, ati “Ni nk’ibice bituwe cyane igishushanyo cyari cyaragennye ko bivanwaho hagashyirwa ubusitani. Ukibaza ukuntu abahatuye bahabwa ingurane bakahimurwa, nyamara bigaragara ko hari ahandi hakabaye hashyirwa ubwo busitani; ukumva ari ibintu bidasobanutse neza”.

    Arongeara ati “Hari ibice bitari byemerewe guturwamo, nyamara mu bigaragara inyubako zarahasatiriye, hakaba ahagenewe guterwa amashyamba ugasanga ari ahantu hasanzwe hatuwe. Ibyo byose twagiye tubigaragaza nk’imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z’abaturage, mu gishushanyo mbonera gishya birakosorwa”.

    Uwo muyobozi avuga ko igishushanyo mbonera gishya, cyatunganyijwe mu buryo buboneye kandi hatagamijwe gushimisha umuntu runaka. Ahubwo ngo ni ikizagenda gikoreshwa mu buryo bugamije gusubiza ibibazo biri rusange.

    Imirenge ine yari isanzwe igize igice cy’umujyi wa Musanze, muri iki gishushanyo mbonera gishya yariyongereye igera ku munani. Iyo mirenge ni Muhoza, Cyuve, Kimonyi, Nyange, Kinigi, Musanze, Gacaca n’agace gato k’Umurenge wa Shingiro.

    Eng. Abayisenga agaruka ku cyo ibyo bivuze, yagize ati “Bivuze ko umujyi urushaho kwaguka ukaba munini, ari nako urushaho guturwa. Ni nako iterambere ry’ibikorwa remezo bizaba byiyongera, abantu bahabonere imirimo n’ibindi. Ikindi ni uko ikoreshwa ry’ubutaka rizaba risobanutse. Muri macye iki gishushanyo mbonera, kije gusubiza byinshi no guca akajagari mu miturire”.

    Aboneraho gusaba abaturage n’abayobozi kugira ubufatanye mu ikoreshwa ryacyo. Ati: “Igishushanyo mbonera kuba gihari ubwacyo, ni intambwe nziza ariko ntibihagije, bisaba buri muntu wese ngo ashyiremo uruhare rwe gikurikizwe. Abubaka mu kajagari bishyizemo ko badahabwa ibyangombwa, abavuga ko basabwa za ruswa, niba zinahari abantu babisesengura, bakabireba ariko batarinze kuvuguruzanya n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera”.

    Ati “Turasaba buri wese yaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi babishinzwe, kutareberera amakosa yagaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyo mbonera, baharanira ko kiba mu nyungu za bose”.

    Igishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze kiri ku buso bwa Ha 7.288. Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22% amapariki n’ubusitani hihariye 17%, ibikorwa remezo by’imihanda n’ibirebana n’ingendo byihariye 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, kubungabunga imigezi byose hamwe byihari 16%.

    Biteganyijwe ko imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Musanze yo kwemeza ikoreshwa ry’iki gishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Musanze, umukuru w’Intara y’Amajyaruguru azayigezwaho, akayishyiraho icyitegererezo, akaba ari bwo kizahita gitangira gushyirwa mu bikorwa.


  • Iwacu Muzika Festival: Platini yavuze inkuru… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangaje mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, mu ruhererekane rw'ibitaramo rw'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo biri kuba ku nshuro ya Gatatu, byabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Mbere yo gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Luckman Nzeyimana umushyushyarugamba w'ibi bitaramo, Platini yavuze ko urugendo rw’umuziki ari wenyine “rwabaye imbuto nziza”, kandi ko rumunejeje nk’umunyamuziki ukunda akazi akora.

    Uyu muhanzi avuga ko yishimira ko ibyo yagiye akora “byagiye bigira ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda’.

    Avuga ko Dream Boys yasize inkuru imusozi y’umuziki wavuze ku mibereho y’imiryango ‘ibabaye’, impfubyi n’izindi ngingo 'kuko ari bwo buryo twari dufite.'

    Platini yavuze ko isanamitima Dream Boys yakoze mu ndirimbo zabo hari benshi ryafashije, kandi mu gihe cy’imyaka 10 basaruye urufito, bafasha imiryango yabo n’abandi.

    'Baba' yavuze ko ashima Imana aho igeje ikora mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Avuga ko kuba yarasohoye indirimbo zigera kuri eshanu zigakundwa ari umugisha Imana yahaye urugendo rw’umuziki we, 'arayishima'.

    Avuga ko ubu ari bwo akinjira mu gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ko ari mu bahanzi bafite inyota yo kuzamura ‘ibendera ry’u Rwanda’. Ati “Vuba aha nzabikora.”

    Platini nk’umwe mu bahanzi baririmbye mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, yavuze ko iri rushanwa ryasize akavagari k’amafaranga mu bahanzi, rifasha abahanzi kumenyera kuririmba mu buryo bwa Live n'ibindi.

    Yasabye ko ari ibikunda iri rushanwa ryagaruka, abahanzi bakongera guhatana. Ati “Byaba byiza icyo kintu twongeye tukakibona…Ba nyiri ikinyobwa rero tukinywe tunateza imbere umuziki.”

    Uyu muhanzi avuga ko ameze “nk’umushumba ufite inka ze zihaka”-Yumvikanishaga uburyohe bw’urugo aherutse kurushinga. Ashimangira ko kuva akiri muto yifuzaga kubaka umuryango kandi ko yabigezeho.

    Platini avuga ko urubyiniro arufata nk’iwabo mu rugo, kandi ko ibyo yerekanye muri iki gitaramo atari byo bya nyuma 'kuko mba mfite ibintu byinshi.'

    Platini yaririmbye muri iki gitaramo afatanyije n’itsinda ry’abaririmbyi rya Finest Crew acurangirwa n’itsinda rya Symphony Band. Yari amaze icyumweru mu myiteguro y’iki gitaramo.

    Platini yaririmbye indirimbo yise ‘Veronika’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu 2020 imuhesha gukundwa karahava.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na INYARWANDA, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo butari atari yiteze. Iyi ndirimbo yayishyize kuri Youtube ye tariki 08 Kamena 2020.

    Yakomereje ku ndirimbo ‘Fata amano’ yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 03 Kamena 2020.

    Iki gitaramo kandi yagikoze ari nako yibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo gukaraba intoki, guhana intera n’ibindi.

    Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari we wafunguye ibitaramo ya Iwacu Muzika Festival. Ati “Ubu rero murye show.” Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo, ‘Tubaye umwe’, ‘Bucece’, ‘Romeo&Juliet', 'Dufitanye isano’ za Dream Boys n'izindi.

    Platini kandi yanasanganiwe ku rubyiniro n'umuhanzi Ben Adolphe baririmba indirimbo 'Aba Ex' baherutse gusohora. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo awuvugiriza ku ndirimbo 'Helena' yifashishije mo Shaddy Boo, indirimbo ‘Shumureta’ na ‘Atensiyo’.Platini yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byitezwe mo abagera kuri 30

    Platini yavuze ko Dream Boys ko yakoze isanamitima mu gihe cy’imyaka irenga 10 yamaze mu muzikiPlatini yavuze ko urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga rweze imbuto nziza, kandi yiteguye gukomeza gukoraItsinda rya Finest Crew risanzwe rifasha Platini ku rubyiniro ryamufashije gususutsa abakurikiye iki gitaramo kuri TeleviziyoPlatini yavuze ko aryohewe mu buzima bushya bw’urugo yinjiyemo n’umukunzi we

    Uyu muhanzi yasabye ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars byagaruka Platini yaririmbye indirimbo ‘Ntabirenze’ yakoranye na Butera Knowless banafitanye indirimbo kuri Album ye

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo nshya yakoranye na Symphony Band

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106969/iwacu-muzika-festival-platini-yavuze-inkuru-dream-boys-yasize-imusozi-nuko-yibona-ku-isoko-106969.html