Category: Uncategorized

  • Abahinzi bahamagariwe gukoresha imborera hagamijwe kubona umusaro ukenewe ku isoko – #rwanda #RwOT

    Mu nama zabo bavuze ko bikwiye ko abahinzi bakoresha imborera mu rwego rwo kubona abakiliya kuko ari byo bigezweho ku isoko mpuzamahanga. Kuri ubu ibigo byinshi biha amahirwe abafite ibyangombwa bigaragaza ko bahinze bakoresheje ifumbire.

    EPRN ifatanyije na OXFAM Rwanda na Conseil Consultatif des Femmes (COCOF) byateguye ikiganiro cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga, abahinzi, abashakashatsi n’inzego za Leta kigamije guhamagarira inzego zitandukanye guhagurukira ubuhinzi bw’umwimerere aho kwibanda cyane ku ifumbire mvaruganda kuko no ku isoko mpuzamahanga ibihingwa bigezweho ari ibyakoresheje imborera mu kubitunganya.

    Umuyobozi uhagarariye EPRN mu by’Amategeko, Dr Charles Ruranga, yavuze ko mu gihe abahinzi barushaho gukoresha imborera babona inyungu nyinshi.

    Yagize ati “Mu gihe abahinzi bakangukira gukoresha imborera babona inyungu nyinshi kuko ari byo biri kubona isoko haba mu gihugu ndetse byakongera n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.’’

    Yavuze ko kandi ubuhinzi bushingiye ku gukoresha imborera bugamije kurwanya udukoko mu murima hakoreshwa ifumbire ikomoka ku matungo n’ibimera.

    Ubuhinzi bwa kijyambere bukoresheje imborera bwatekerejweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije ryaterwaga no gukoresha imiti yica udukoko n’ifumbire mvaruganda mu buhinzi bwari busanzwe bukoreshwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Oxfam, Uwase Alice Anukur, yavuze ko bakwiye kwigira hamwe uko abahinzi bafashwa mu kwisanga muri ubu buryo bw’ubuhinzi bugezweho.

    Ati “Gutegura iyi nama biri mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zikigaragara mu gukoresha imborera mu buhinzi bw’imbuto n’imboga, amahirwe arimo no gufasha abahinzi kubona umusaruro w’umwimerere kandi ubifitiye ikibyemeza.”

    Abahinzi bo muri Koperative Tuzamurane ifashwa na COCOF bavuze ko kugeza ubu abakoresha imborera bakiri kugorwa no kubona icyemezo cy’uko ariyo bakoresha mu buhinzi bwabo.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba izo serivisi zitangwa n’ibigo mpuzamahanga bityo ko kugira ngo bazibone byasabye koperative kwiyishyurira abagenzuzi baturutse mu mahanga amafaranga arimo ay’urugendo.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Bajeneza Jean Pierre, yemeje ko abahinzi bari mu makoperative n’abafite imishinga iciriritse bifuza kubona ibyangombwa by’ibicuruzwa byabo bishyurirwa 50% by’ikiguzi n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ibyoherezwa mu mahanga.

    Abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga basabye ko guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu iterambere batekereza uburyo bwo gufasha abahinzi mu buryo bwo gutunganya ubuhinzi bugezweho hatangwa imbuto, ifumbire n’imiti yica udukoko byemewe nk’uko gahunda ya “Nkunganire” isanzwe ihari mu buhinzi.

    Basabye kandi ko ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi bugezweho n’ibijyanye no gutanga ibyemezo bishyirwa muri politiki y’ubuhinzi n’izindi ngamba zitandukanye z’igihugu ku buhinzi. Batanze icyifuzo cy’uko Leta n’abafatanyabikorwa banyuranye bakwiye gukora ibishoboka byose serivisi zo gutanga ibyangombwa by’uko abahinzi bakoresha imborera zitangirwa mu Rwanda mu rwego rwo korohereza abahinzi kuzibona.

    Abahinzi bibukijwe ko mu buhinzi busanzwe bakwiye kureba icyo isoko ryifuza, bibanda cyane ku bigendanye n’ubuziranenge bw’ibintu birimo n’ikoreshwa ry’imborera.

    Abahinzi bakanguriwe guhinga ubuhinzi bw’umwimerere bakoresha imborera

    Abitabiriye iyi nama basabye ko igihugu cyafasha abahinzi mu kubona imbuto n’imiti byemewe

    Hagaragajwe ko imiti n’ifumbire mvaruganda byangiza ibidukikije bikica n’ubuziranenge bw’ibihingwa

  • COVID-19 yakajije umurego; mu minsi itandatu yahitanye abaturarwanda 29 – #rwanda #RwOT

    Hashingiwe kuri raporo ngarukamunsi ikorwa na Minisante, mu minsi itandatu ishize hafashwe ibipimo bya Coronavirus 55.046, bibonekamo abarwayi bashya 5.073.

    Ibyo bipimo bikubiyemo 5.342 byafashwe ku wa 21 Kamena byagaragayemo abarwayi 622; ku wa 22 Kamena hafashwe 7.624 byabonetsemo abanduye 861; ku wa 23 Kamena ibipimo 8.741 byasanzwemo abarwayi 964; ku wa 24 Kamena mu bipimo 10.835 habonetse abarwayi 883; ibigera ku 10.585 byo ku wa 25 Kamena byerekana abarwayi 875; naho 12.369 byafashwe ku wa 26 Kamena 2021 bigaragaramo abarwayi bashya 868.

    Abahitanwa n’icyorezo bavuye kuri 382 bariho ku wa 20 Kamena, bagera kuri 411 ku wa 26 Kamena 2021.

    Abo barimo batandatu bo ku wa 21 Kamena, bane bo ku wa 22 Kamena, batanu bo ku wa 23 Kamena, batanu bo ku wa 24 Kamena, babiri bo ku wa 25 Kamena na barindwi bo ku wa 26 Kamena 2021.

    Mu minsi itandatu ishize abarembye biyongereyeho 17, bava kuri 11 bariho ku wa 20 Kamena bagera kuri 28 ku wa 26 Kamana 2021.

    Uko ubwandu bushya bwagiye bwiyongera umunsi ku munsi, byatumye muri iyo minsi abakirwaye icyo cyorezo biyongeraho 4.771, bava ku 3.727 bariho ku wa 20 Kamena bagera ku 8.498 ku wa 26 Kamena 2021.

    Mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo hifashishijwe gukingira, muri iyo minsi hatanzwe inkingo 1.785 za AstraZeneca ku bahabwaga dose ya kabiri.

    Muri rusange ijanisha ku bandura ryaratumbagiye riva kuri 4,1% ryariho ku wa 20 Kamena rigera kuri 7% ku wa 26 Kamena 2021; iry’abakira rihanantuka rivuye kuri 86,6% rigera kuri 75,1%. Ni mu gihe ijanisha ku bahitanwa na Coronavirus mu Rwanda ryo ryamanutseho igice kimwe riva kuri 1,2% rigera kuri 1,1%.

    -  Igisobanuro cy’ubwandu bushya!

    Uko ubwandu bushya bwiyongera ni ko hakenerwa n’aho kubarwariza hagutse kimwe n’abaganga bo kubitaho.

    Mu minsi mike ishize ni bwo Ikigo cya Kanyinya cyongeye kwitabazwa ngo kivurirwemo abarwaye Coronavirus, nyuma y’amezi asaga atanu gifunze imiryango hakoreshwa Ibitaro bya Nyarugenge gusa.

    Umwanzuro wo kongera kugifungura wavuye ku kuba ibitanda by’abarwayi mu Bitaro bya Nyarugenge byari byuzuye kandi abari ku mashini zibongerera umwuka bageze kuri 40%.

    Biroroshye kumva ko ubwandu nibwiyongera abarwayi bakaba benshi kandi abaganga bo kubakurikirana n’ibikoresho byo kubitaho bidahagije, ni ko n’abahaburira ubuzima baziyongera.

    Ingamba nshya ziheruka gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021 zirimo Guma mu Karere no kuba Abaturarwanda bagomba kuba bageze mu ngo saa Moya, kwari ugutangirira hafi umurego w’icyorezo.

    Nyamara ntihari hagatangiye kugaragara ubwandu buri hejuru ya 500, mu byumweru bibiri byari bishize. Gusa kuva izo ngamba zafatwa ubwandu buke bwabonetse umunsi umwe bwabaye 622.

    Nyuma y’izo ngamba ni naho habonetse ubwandu 964 mu masaha 24, ari nawo mubare uri hejuru wabonetse ku munsi umwe mu mezi 15 icyorezo kimaze kigeze mu Rwanda.

    Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abakora mu nzego z’ubuzima, kwirara kw’abaturage bumva ko icyorezo cyakendereye bitewe n’uko abandura bari batangiye kugabanyuka kugera kuri 14 babonetse ku wa 29 Gicurasi 2021, ni yo ntandaro y’iri sanganya.

    Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 16 Kamena 2021, yavuze ko hari na bamwe batinyutse kuvugira mu ruhame ko “COVID-19 yarangiye”.

    Ati “Twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu batangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye, yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

    “Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga pasiteri aravuga ati ‘Covid-19 yararangiye’. Uko kwirara rero ni ko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

    Uretse abiringiye ko icyorezo kitagihari, hari na bamwe mu bakingiwe bibeshye ko batakwandura cyangwa ngo banduze Coronavirus bituma badohoka. Ibyo bizera bihabanye n’ukuri kuko Ikigo cy’Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko hari abagera kuri 400 mu bakingiwe basanganywe COVID-19, muri bo batatu ikabahitana.

    Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kamena 2021, COVID-19 yahitanye Abaturarwanda 29, mu gihe muri iyo minsi habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi bitanu

  • RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022 – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko rw’Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera, mu rwego rwo kunoza neza no kurebera hamwe uko inama iteganyijwe kubera mu Rwanda, muri Mutarama 2022 yakemerwa kwakirwa.

    Muri ibi biganiro Zandile Makboba yagaragarije RCB ko hari inyungu ziri mu kuba u Rwanda rwakwakira iyo nama ndetse no gukorana na JCI nk’iturufu nziza yo gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari bashya mu iterambere ry’igihugu.

    Yabanje kugaragaza imikorere ya JCI aho yerekenye ko urubyiruko ari rwo ruri ku isonga kandi ko iyo rukora rutareba inyungu z’abanyamuryango gusa ahubwo ko rureba inyungu za sosiyete muri rusange.

    Karemera Janet yagaragaje ko na bo biteguye gutanga ubufasha bukwiriye kugira ngo inama izagende neza kandi ko bishimiye kubona umuryango ufasha urubyiruko mu kurwubakira ubushobozi.

    Ku ikubitiro bagaragaje ko abazitabira bazahabwa igabanyirizwa ry’ibiciro by’amatike y’indege ringana na 15% ni ukuvuga abazaba baturuka mu byerekezo RwandAir ikoreramo. RCB kandi yemeye kuzishyurira byose nkenerwa umuntu uzaza gukora ubugenzuzi ku myiteguro y’inama uhereye ku itike y’indege kugera no ku mibereho ye ya buri munsi mu gihe azamara mu Rwanda.

    Yagize ati “Ndavuga ku bijyanye no gutegura inama, twiteguye gutera inkunga, kandi ndatekereza ko ubufasha tuzatanga mu bice bitandukanye birimo ko dushobora kubafasha mu gutumira abafatanyabikorwa no ku bijyanye n’ibiciro tugiye kwicara tubiganireho kandi tuzababwira, gusa hari n’ibindi dushobora kuzabafashamo.”

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko ari inshingano z’iki kigo gufasha imiryango n’ibigo by’abikorera gutegura no kuyobora ibikorwa by’inama no kureba ko umurongo w’inama iri gutegurwa ujyanye neza na politiki y’igihugu nko guteza imbere urubyiruko n’ibindi.

    Junior Chamber International ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bisaga 115, ukagira icyicaro gikuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 200 ku Isi yose. Mu Rwanda watangiye mu 2005.

    Muri ibi biganiro RCB yemeye ko izatanga umusanzu mu mitegurire y’inama iteganyijwe umwaka utaha

    Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri RCB, Manzi Christian, yavuze ko n’ubusanzwe ari inshingano z’ikigo gutera inkunga no gufasha imitegurire inoze y’inama

    Umuyobozi wungirije wa RCB, Karemera Janet, yemeye ko iki kigo cyizatera inkunga inama ya JCI iteganyijwe kuba muri Mutarama 2022

    Janet Karemera yakiriye Zandile Makhoba bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye

    RCB yemeye inkunga mu mitegurire y’inama ya JCI izabera mu Rwanda mu 2022

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wungirije wa RCB, Janet Karemera; Umuyobozi wa JCI, Igiraneza Origene n’Umuyobozi wungirije wa JCI muri Afurika na Asiya ari naho u Rwanda rubarizwa, Zandile Makhoba

  • Muhanga: Imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

    Kabanda Ildephonse wari ifite imyaka 25 muri Jenoside, avuga ko hari amazina yibuka ya bamwe mu bihayimana bicishije Abatutsi, barimo Musenyeri Nsengiyumva Thaddée wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari Archèveque wa Kigali.

    Mu buhamya bwe yavuze ko abo bihayimana bajyaga gusoma Misa bakabwira Interahamwe n’abasirikare ko batagomba kwicira Abatutsi mu nyubako za diyosezi kuko zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika.

    Yakomeje ati “Ndagaya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndabagereranya n’abayikoze’.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe yo kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye, ubu ikibazo gihari ari bamwe bayihakana bakanayipfobya.

    Avuga ko i Kabgayi hiciwe umubare munini w’Abatutsi, kandi bakaba barahahungiye bazi neza ko bahabonera ubuhungiro kuko hari mu bihayimana.

    Dr Bizimana avuga ko uretse abanyamadini, hari na bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bishe abo bari bashinzwe kuvura kandi bamwe muri abo bakaba bakomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside.

    Yagize ati “Hari abapadiri 29 bo mu bwoko bw’Abahutu bandikiye Papa bahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ahubwo bakavuga ko icyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inzira igana ku bumwe n’ubwiyunge isaba urugendo rurerure kandi ko kubigeraho ari umusanzu wa buri wese cyane ugamije gutanga amakuru y’aho imibiri iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.

    Yagize ati “Gutanga amakuru y’aho imibiri iri ntabwo ari ikintu kiruhije, kuko uyafite yayatanga no mu ibanga yanditse ibaruwa, icy’ingenzi ni uko ayo makuru atangwa.”

    Iyi mibiri 1.093 yashyinguwe yabonetse ahantu hatandukanye, harimo na 985 yabonetse ku butaka bugiye kubakwaho Maternité mu Bitaro bya Kabgayi.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ahasanzwe haruhukiye indi 11.014 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi iherutse kuboneka i Kabgayi

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yAbatutsi iherutse kuboneka

    Dr Bizimana yavuze ko mu bakoze Jenoside bagaragara mu byiciro byose birimo n’abihayimana

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge harimo abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kabanda Ildephonse warokokeye i Kabgayi avuga ko abihayimana bari ku isonga mu bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi

  • U Rwanda na RDC byahuje imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bwa zahabu bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC.

    Ni uruzinduko rwaje rukurikirana urundi mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku munsi wari wabanje.

    Amakuru dukesha Radio-Canada, avuga ko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano ku kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.

    Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko aya masezerano agena ko hazabaho ubufatanye mu bijyanye no gushyiraho uburyo bwo gucukura no gucuruza Zahabu binyuze mu mucyo.

    Ati ”Hazabaho ugufatanya hagati y’ibi bigo bibiri, aho bizagenzura urugendo rwose kuva mu gucukura bizakorwa na Sakima kugeza mu gutunganya bizakorwa na Dither SA.”

    Yakomeje avuga ko aya masezerano y’ubufatanye kandi azakumira imitwe yitwaje intwaro yagaragaraga muri ubu bucuruzi bwa Zahabu.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yakoreshaga Zahabu mu kubona amafaranga ayifasha mu ntambara ntabwo izaba ikibashije gucukura cyangwa ngo igurishe ku masoko mpuzamahanga.”

    Raporo yakozwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020, igashyikirizwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bituma umutekano muri icyo gihugu utaboneka, ari imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, kandi zose zigatungwa n’amabuye y’agaciro zicuruza mu bihugu by’amahanga.

    Bibarwa ko Uburasirazuba bwa Congo bukoreramo imitwe y’inyeshyamba irenga 130, yose ivuga ko ifite impamvu z’intambara imbere muri RDC ndetse no mu bihugu icyenda bihana imbibi nayo.

    Ubucukuzi bwa Zahabu no kuyitunganya ni rumwe mu rwego ruri gutera imbere cyane mu Rwanda, aho imibare yo mu Ugushyingo 2020 ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagaragaje ko umusaruro wavuye muri zahabu, wazamutseho 754,6%.

    Imibare y’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Umutungo Kamere yerekana ko buri mwaka RDC itanga umusaruro wa Zahabu ubarirwa hagati ya toni 14 na 20 ku mwaka, zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 543$ na miliyoni 812$. Nubwo bimeze gutya ariko ubucukuzi bwa Zahabu n’andi mabuye y’agaciro muri iki gihugu bwakunze kurangwa n’akavuyo ahanini biturutse ku bibazo by’umutekano muke.

    Raporo y’Ikigo IMPACT gikora mu bucuruzi bwa zahabu mu Karere, iheruka kugaragaza ko u Rwanda mu 2014 rwatangaje ko rwavanye miliyoni 8,1$ mu “yandi mabuye y’agaciro” yoherejwe mu mahanga arimo na zahabu, yaje kugera kuri miliyoni 80,06$ mu 2016.

    Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika ku musaruro wa zahabu mu Rwanda ryagaragaje ko wari 160 kg mu 2014 na 319 kg mu 2015. Naho itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka kuvuga ko u Rwanda rwohereje mu mahanga 2163 kg bya zahabu mu 2018.

    Iterambere ry’ubucuruzi bwa Zahabu ryatangiye kugaragara cyane mu 2019 ubwo mu Rwanda hatangizwaga uruganda rutunganya zahabu ruzwi nka Aldango Ltd., rugaragaza ko rufite ubushobozi bwo gutunganya 220 kg ku munsi na toni esheshatu ku kwezi.

    U Rwanda na RDC byahuje imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bwa zahabu bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro

  • Rayon Sports yahembye abakinnyi bayo mu byiciro bitandukanye bamwe basabwa kwishakira andi makipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwakoze inama n'abakinnyi hafatwa imyanzuro itandukanye yo gukemura bimwe mu bibazo byugarije iyi kipe.

    Icyari kirangaje imbere y'iyi nama, kwari ukuzana ibikoresho by'ikipe ndetse byari byitezwe ko bagomba kubahemba ukwezi kwa Kamena 2021 bari batarahembwa.

    Uku niko byagenze nk'uko umwe mu bari muri iyi nama yabibwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru, aho yavuze ko ku ikubitiro habajwe guhembwa abakinnyi b'abanyamahanga.

    Aba bakinnyi b'abanyamahanga bakaba bahawe sheki zo muri Equity Bank ndetse babwirwa ko babishatse bahita bajya kubikuza amafaranga yabo, ni amafaranga y'ukwezi kwa Kamena bari babarimo hakiyongeraho amafaranga yo baguzwe(recruitment) kubo ikipe itishyuye, gusa ngo ntabwo yo bayabahaye yose.

    Ku bakinnyi b'abanyarwanda nabo bari bizeye ko bagiye gucakira ifaranga bahise bahabwa sheki(cheque) zo muri Bank of Africa babwirwa ko bo amafaranga azagera kuri konti ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha akaba ari bwo bazajya kuyabikuza, nabo abo ikipe yari ifitiye ibirarane bya recruitment babyongeyeho.

    Ibi ntabwo byakiriwe neza n'abakinnyi b'abanyarwanda ariko basobanurirwa ko ari uko aba banyamahanga bo benda kujya mu bihugu byabo kandi bo bakaba bakiri kumwe, gusa baje kumvikana bataha nta kibazo kivutse.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe kandi, bwabwiye abakinnyi basoje amasezerano bose ko ubu bemerewe kuba baganira n'ikipe yose bashaka Rayon Sports itababangamiye, cyokora babwiwe ko uwo ikipe izifuza na yo izamwegera bakaganira ariko bitabujije ko yagirana ibiganiro n'amakipe amwifuza.

    Andi makuru kandi avuga ko rutahizamu Mambote wari ugifite amasezerano ya Rayon Sports na we yabwiwe ko abishatse na we yakwigendera nta kibazo. Iyi kipe biteganyiwje ko izagura abakinnyi abagera kuri 15.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yahembye-abakinnyi-bayo-mu-byiciro-bitandukanye-bamwe-basabwa-kwishakira-andi-makipe/

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Mugabo Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo habaye amatora kugirango hamenyekane Umuyobozi mushya w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Rwanda (FERWAFA) ni umuhango wabereye muri Lemigo Hotel. Mugabo Nizeyimana Olivier niwe wegukanye intsinzi muri aya matora atorerwa atyo kuyobora FERWAFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere. YEGOB twabakusanyirije amwe mu mafoto yo mu bihe bitandukanye ya Olivier, Umuyobozi mushya wa FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-ya-mugabo-nizeyimana-olivier-watorewe-kuyobora-ferwafa/

  • Urumogi rukuvamo nyuma yiminsi 90: Impanuro… – #rwanda #RwOT

    Aba bose batawe muri yombi bari kumwe n'itsinda ry'abantu batanu barimo Nziza Olga, Mugisha Patrick na Munyanshoza Celine bose bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi. Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye n'umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye uburyo bose batawe muri yombi, aho bafungiye n'icyo asaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge anavuga ko urumogi rukuva mu maraso nyuma y'iminsi 90. 

    Yagize ati “Aba ni abasore n'inkumi batawe muri yombi tariki 25 z'ukwa Gatandatu bakaba barafunzwe bakekwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw'urumogi, bafashwe bari mu birori ahantu mu nzu, ubwo rero barakurikiranwa bakaba bagomba no gupimishwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y'ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo”. 

    “Hanyuma ibyo bikoreshwe nk'ibimenyetso mu rukiko, ubu rero bafungiye kuri station ya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Dosiye ikorwe yoherezwe mu bushinjacyaha. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo muri Gisozi, Akagali ka Munezero mu mudugudu wa Gasave”. 

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko aba basore n'inkumi bose bagomba gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y'ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo. 

    Yagize ati “Urubyiruko muri rusange turarugira inama yo kutishora muri ibi biyobyabwenge, kutagwa muri uyu mutego w'ibiyobyabwenge, hari ababitangira bari mu kigare, ikigare kwa kundi ukumva ko kuba muri group runaka ugomba kuba ukora ibingibi ukagenda wigana iyi group ukora ibyo ikora”.

    “Mu by’ukuri ikintu nababwira ni uko bari bakwiye no kudatinyuka kubigerageza kuko buriya urumogi warunyoye urugero rukuva mu maraso nyuma y'iminsi 90, icyo rero ni ikintu abantu bagomba kwitondera ushobora kuba warabigerageje mu kwezi kumwe gushize wagira ibyago ukagongana n'amategeko bikaba ngombwa ko bagupimisha bakarugusangamo”.

    Yakomeje agira ati “Amategeko azakurikizwa kuko wasanzwemo urumogi, wanyoye urumogi, tuzi uko rwinjira mu maraso y'umuntu nta bundi buryo ni ukuba warunyoye ntabwo rero bizihanganirwa”.

    Queen Nita yagarageye mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa Mpfumbata

    Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati “Noneho ku buryo bw'umwihariko nk'abangaba twita abahanzi, abangaba twita abastar nk'abantu hariho urubyiruko rubafata nk'abantu b'ikitegererezo ni ukuri bari bakwiriye kuba ikitegererezo mu bintu byiza, kuba umustari umuntu yagombye kuba umustar wubaka ibyiza ntabe umustar mu bibi. Birababaje ko muri ino minsi abo bantu twari tuzi bari kugenda bagaragara kandi mu ngeri zose, muri siporo, mu baririmbyi,.ibi bintu biri kugenda bizaho”. 

    “Rero ikindi navuga dufite Rwanda Forensic Laboratory ipima ibiyobyabwenge biri mu mubiri w'umuntu ntabwo ari nka kera iyo bumvaga rukunukaho cyangwa rutakunukaho, wasinze, utasinze, oya ubungubu baragupima n'urwo wanyoye mu mezi abiri ashize bakarugusangamo kandi ugakurikiranwa. Abantu rero ibyo ngibyo ngira ngo nkamwe abanyamakuru mujye muhitsa mwumvishe abantu ko kubigerageza ari inzira ikujyana mu munyururu”.

    Kunywa ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n'ingingo ya 11 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106978/urumogi-rukuvamo-nyuma-yiminsi-90-impanuro-za-rib-nicyo-ivuga-kuri-ish-kevin-dj-briane-na–106978.html

  • AMAFOTO 50 utabonye yabakobwa 12 begukanye a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ndetse abakobwa bose, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.

    Mbere y'uko hatangazwa abakobwa batsindiye amakamba n'ibihembo, abakobwa biyerekanye mu makanzu maremera n'amakanzu agaragaza amato bifashishije indirimbo 'Love not war' umuhanzi Jason Derulo yakoranye na Nuka.

    Uyu muhango witabiriwe n'abakobwa 12 bagizwe na 10 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa n'abakobwa begukanye amakamba ya mbere mbere y'uko iri rushanwa risozwa. Uko bari 12 buri wese yacyuye ikamba.

    INYARWANDA igiye ku kwereka amafoto 50 utabonye mu muhango wo kwambika amakamba abakobwa 12.


    1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)



    2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina-(Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)


    3. Uwimana Clementine: Yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n'ikamba rya Miss Glam World Rwanda 202-(Azahagararira u Rwanda azajya mu Buhinde)



    4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)


    5. Landrine Gisagara Uwicyeza: Yegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n'ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic



    6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)


    7. Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane




    8.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire



    9.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kane: Diane Bayizere



    10.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase

    11. Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase



    12.Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushimiyimana

    Ibyishimo ku bakobwa 12 bambitswe amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021

    Uyu muhango wabereye kuri Canal Olympia

    Iri rushanwa ryabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    AMAFOTO: Yasri.Photographer

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106965/amafoto-50-utabonye-yabakobwa-12-begukanye-amakamba-muri-miss-global-beauty-rwanda-202-106965.html