Category: Uncategorized

  • Meddy, King James n'abandi b'ibyamamare bagaragaye bafite imbunda| Ese ni izo kumaza iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi Meddy, King James, K8 Kavuyo ndetse na bagenzi babo b'ibyamamare baba muri Amerika bagaragaye bafite imbunda. Iyi ni ifoto yashyizwe hanze na K8 Kavuyo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko K8 Kavuyo ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje ibi bikurikira (🧨🧨).

    Nkuko K8 Kavuyo yabigaragaje abinyujije kuri story ya instagram ye yagaragaje ko imbunda yari afite yararimo arayikoresha mu mukino wo kurasa aho yari afite imbarutso yagombaga guhamya byumvikana ko na bagenzi be ari uyu mukino bari barimo.

    Source : https://yegob.rw/meddy-king-james-nabandi-bibyamamare-bagaragaye-bafite-imbunda-ese-ni-izo-kumaza-iki/

  • Musanze: Abakristu barwanyije Polisi hitabazwa abasirikare kubera kurenga ku mabwiriza ya Covid19. #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ubwo abapolisi bajyaga gufata abakristu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo bari mu misa muri Santarari Gatulika ya Muko mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, babarwanyije hitabazwa abasirikare.

    Bari mu gitambo cya misa cy'isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n'inzego z'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko na Polisi y'u Rwanda ikorera muri uyu Murenge.

    Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n'abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n'amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n'imyigaragambyo.

    Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

    Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n'umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze.

    Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko bwasaga n'ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n'abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yavuze ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk'uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Umurenge ariko byahise bikemurwa.

    Nyuma bariya bantu baje kurekurwa ari uko batanze amande y'ibihumbi 11 Frw kuri buri muntu naho santarari ya Muko icibwa 150 000 Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/musanze-abakristu-barwanyije-polisi-hitabazwa-abasirikare-kubera-kurenga-ku-mabwiriza-ya-covid19/

  • Umujyi wa Musanze ugiye kwagurwa – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze ugenda waguka uko bukeye n’uko bwije biturutse ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’imiterere yawo.

    Ni umwe mu Mijyi itandatu yunganira Kigali wihagazeho bitewe n’imikoranire n’ubuhahirane wagiye ugirana n’indi hamwe n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, yizeza abaturage ko igishushanyo mbonera gishya yemeje kije gukemura ibibazo by’imiturire yagiye ihagaragara aho wasangaga abaturage batura mu manegeka, aho kwagurira ibikorwaremezo n’ibindi byaturukaga ku bumenyi buke n’ubuto bwawo.

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Eng. Abayisenga Emile, avuga ko igishushanyo mbonera gishya gisubiza bimwe mu bibazo byakunze kugaragara mu cyari gisanzwe gikoreshwa mbere.

    Yagize ati “Igishushanyombonera cyagenderwagaho cyarimo ibibazo birebana n’imihanda yari yarashyizwemo yabangamiraga abaturage mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabo kuko hari aho wasangaga hasanzwe hari umuhanda nyabagendwa aho kugira ngo ubyazwe umusaruro ugasanga hafi yawo bahacishije undi bigasaba ko abahatuye basenyerwa, ukabona ni byo bigoye kuruta uko uwo muhanda usanzwe ari wo wakabaye ukomeza gukoreshwa”

    “Hari nk’ibice bituwe cyane igishushanyo cyari cyaragennye ko bivanwaho hagashyirwa ubusitani. Ukibaza ukuntu abahatuye bahabwa ingurane bakahimurwa, nyamara bigaragara ko hari ahandi hakabaye hashyirwa ubwo busitani; ukumva ari ibintu bidasobanutse neza.”

    Akomeza avuga ko hari n’ibice bitari byemewe guturwamo ariko ugasanga hari kuzamurwamo inyubako ariko ibyo byose bigomba gukosorerwa.

    Ati “Hari ibice bitari byemerewe guturwamo nyamara mu bigaragara inyubako zarahasatiriye, hakaba ahagenewe guterwa amashyamba kandi ari ahantu hasanzwe hatuwe. Ibyo byose twagiye tubigaragaza nk’imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z’abaturage, mu gishushanyo mbonera gishya birakosorwa.”

    Ubusanzwe Umujyi wa Musanze wari mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve, Kimonyi na Musanze ariko mu gishushanyo mbonera gishya haziyongeraho n’Imirenge ya Nyange, Kinigi, Gacaca n’igice gito cy’Umurenge wa Shingiro.

    Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mujyi na bo bemeza ko kuba hari akajagari mu miturire yabo byagiye bituruka ku mikorere y’inzego z’ibanze ziterekanaga neza buri gace icyo kagenewe gukoreshwa.

    Iki gishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze kizaba kiri ku buso bungana na hegitari 7,288, ahangana na 35% byabwo hazaba hagenewe imiturire naho 22% hahariwe amapariki n’ubusitani. 17% hagenewe ibikorwa remezo by’imihanda mu gihe ibirebana n’ingendo byihariye 10%. Ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, kubungabunga imigezi hangana na 16%.

    Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze cyemejwe n’Inama Njyanama y’ako Karere kizashyikirizwa Umuyobozi w’Intara agitangeho ibitekerezo kibone gushyirwa mu bikorwa, aho biteganyijwe ko kizatangira kubahirizwa muri uyu mwaka wa 2021 hatagize igihinduka.

    Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yemeje igishushanyo mbonera cy’Umujyi aho biteganyijwe ko uzagurwa ugakora ku Mirenge itandatu

    Hari byinshi mu gishushanyo mbonera cyagenderwagaho mu Mujyi wa Musanze bigiye guhindurwa

    Ibijyanye n’akajagari mu miturire mu Mujyi wa Musanze bigiye gukemuka

  • Agatama gakomeje gukora kuri ba Gitifu b’i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020 hari benshi mu bayobozi bamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bakabihanirwa.

    Muri abo harimo abagiye bafatirwa mu tubari basinze nyamara aribo bagakebuye abaturage baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubundi umuyobozi akwiriye gutanga urugero rwiza ku baturage akaba nkore neza bandebereho, ibi ngo iyo bidakozwe urirukanwa hagashakwa undi ushobora gutanga urugero rwiza ku baturage.

    Yakomeje avuga ko mu Karere ka Rwamagana kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hamaze kwirukanwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari dutatu harimo abo basanze mu tubari basinze ndetse n’abahishiraga utubari tugakomeza gukora.

    Yavuze ko mu birukanwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari gaherereye mu Murenge wa Gishari, azira kunywa inzoga agasinda.

    Ati “ Hakurikiyeho uw’Akagari ka Ntebe gaherereye mu Murenge wa Muhazi akaba yarafatiwe mu kabari, muri iki cyumweru gishize twafashe undi Gitifu yasinze wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nzige, abo nibo bagitifu batatu n’abayobora imidugudu nka batatu birukanwe kubera ko banyweye inzoga mu kabari cyangwa bari bazi akabari gakora bakagahishira.”

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko kuba bamaze kwirukana aba bayobozi atari ibintu byiza bityo yasabye abo mu nzego z’ibanze gukora neza mu rwego rwo kuyobora inzira nziza abaturage bayobora.

    Ati “ Umuyobozi ni nkore neza bandebereho, urumva kuba twirukanye ba Gitifu batatu mu gihe cy’umwaka n’igice, ntabwo ari ikintu cyakagombye kuba cyiza, kuba abakuru b’imidugudu nabo bagera kuri batatu barirukanwe nabyo si byiza, umuyobozi niwe utanga urugero akajya imbere abaturage bakamukurikira.”

    Meya Mbonyumuvunyi yasabye kandi abaturage kuva mu bintu byose bishobora gutuma bandura icyorezo cya Coronavirus avuga ko gihari kandi kica.

    Ati “ Nibabe maso mu buryo bubiri, icya mbere birinde ubwabo ariko icya kabiri banatange amakuru k’uwo ari we wese warangara cyangwa akagira uruhare mu kubakururira icyo cyorezo.”

    Kuri ubu Abanyarwanda 36 627 bamaze kwandura COVID-19, abakize ni 27 090 naho abakirwaye ni 9117 barimo 26 barembye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bamaze kwirukana abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari bazira gusinda

  • U Rwanda rurasabwa arenga miliyari 900 Frw ku ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi; dore inyungu rwiteze – #rwanda #RwOT

    Nubwo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda bisa n’ibihenze, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera, yabwiye The NewTimes ko aya mafaranga u Rwanda ruzakenera harimo azaturuka imbere mu gihugu n’azava hanze nk’uko bigaragazwa na Gahunda y’ibikorwa byo kurwanya imihindagurkire.

    Yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abikorera kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego rwihaye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi.

    Ati “U Rwanda rwafunguriye imiryango abashoramari kugira ngo binjire bahabwe urubuga mu rwego rwo gufasha u Rwanda kurenga ingaruka z’ubukungu rwasigiwe na COVID-19, aho ubwikorezi bwagira uruhare rukomeye mu gutanga imirimo itangiza ibidukikije.”

    Karera yavuze ko uretse kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku ikoreshwa ry’imidoka z’amashanyarazi rizagabanya icyuho cy’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo, biturutse ku bikomoka kuri peteroli bizaba bitagikenewe cyane.

    Abashoramari bari koroherezwa

    Karera yavuze ko umubare w’abashora imari muri iyi gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ugenda wiyongera ahanini bitewe na gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kuborohereza.

    Guverinoma y’u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa n’ubundi bwose bushoboka.

    Karera yavuze ko mu byo aba bashoramari bazagabanyirizwa harimo n’igiciro cy’amashanyarazi kuri station izi modoka zizajya zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi ngo ni uko ibyuma by’izi modoka bizajya bigabanyirizwa umusoro.

    Ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi zizagabanyirizwa imisoro, ndetse n’ibyuma byazo, nka bateri n’ibikoresho byo kuzongeramo amashanyarazi bifatwe nk’ibitishyura umusoro ku nyongeragaciro.”

    Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.

    Ubundi bufasha aba bashoramari bazahabwa harimo kuba batazajya bishyura ubukode bw’aho bubatse station z’amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.

    Imodoka zo muri ubu bwoko kandi ngo zizajya zihabwa ibirango byihariye ku buryo zizajya zoroherezwa kubona aho guparika. Mu gihe izi modoka ziri gukoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi kandi zizajya zoroherezwa kubona ibyangombwa.

    Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi, mu gihe ibigo bizikora n’ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwa igihe runaka bizajya bimara bitawishyura.

    Karera yavuze ko uku korohereza abashoramari byatangiye gutanga umusaruro, nk’aho ku bufatanye n’Ikigo gishora imari mu bijyanye na moto zikoresha amashanyarazi cya ’Ampersand Company’ moto zigera ku 7000 zigiye guhindurwa zikava ku gukoresha lisansi zigatangira gukoresha amashanyarazi.

    Yavuze ko kandi Victoria Motors yatangiye kwinjiza mu Rwanda imodoka zikoresha amashanyarazi, harimo n’izizakoreshwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth izwi nka CHOGM.

    Ati “Kugeza ubu imodoka 10 zikoresha lisansi n’amashanyarazi icya rimwe (Plug-in-Hybrid electric vehicles) zaragurishijwe ndetse zatangiye akazi izindi 60 zari mu bubiko zitegereje gukoreshwa muri CHOGM 2021.”

    Uretse ibi bigo bibiri Karere yavuze ko Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation) cyagaragaje ubushake bwo gushora imari mu kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi.

    Kugeza ubu ngo iki kigo cyamaze no kohereza mu Rwanda itsinda ry’abantu rizareba niba uyu mushinga ushoboka muri Kigali. Uretse iki kigo ngo hari n’indi Sosiyete yo muri Malaysia yitwa Go Auto yamaze kugaragaza ko ishaka kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi zizajya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Ruzazigama miliyari 20 Frw

    Nubwo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda y’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda bisa n’ibihenze, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Alfred Byiringiro, yabwiye The New Times ko mu nyigo yakozwe na Guverinoma byagaragaye ko bizagera mu 2025 u Rwanda rumaze kuzigama miliyari 20 Frw.

    Ati “Ikoreshwa ry’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi, kuba ari ikoranabuhanga rishya birasaba ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa. Bizagabanya cyane kugendera ku bikomoka kuri peteroli byinjizwaga mu gihugu.”

    Imibare y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Knoema igaragaza ko uko u Rwanda rwagiye rutera imbere ingano y’ibikomoka kuri peteroli rukenera yagiye yiyongera ndetse ikarushaho kwiharira amafaranga u Rwanda rushora mu gukura ibicuruzwa hanze.

    Imibare yerekana ko mu 2008 mu bicuruzwa u Rwanda rwatumizaga mu mahanga, ibikomoka kuri peteroli byari byihariye 3,3%, mu 2008 iri janisha ryaje kuzamuka rigera kuri 8,1%, byageze mu 2014 ibikomoka kuri peteroli byihariye 19,5% by’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga. Mu 2019 iri janisha ryari kuri 16,7%.

    Imibare ya The Observatory of Economic Complexity (OEC) igaragaza kandi ko ibikomoka kuri peteroli ari bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rukenera cyane kandi rukabishoramo akayabo, nk’aho nibura buri mwaka miliyoni 411$, amafaranga ari hejuru y’ayo rushora mu kugura imiti.

    Mu gihe rero u Rwanda ruzaba rutangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi, igice kinini cy’aya mafaranga ruzayazigama ashorwe mu bindi bikorwa.

    Uretse inyungu ziri mu buryo bw’amafaranga, ubushakashatsi bwerekana ko ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi zifasha igihugu kugabanya ingano y’ibyuka bihumanya ikirere, n’urusaku rwinshi ibizwi nka ‘Noise pollution’ cyane ko imodoka zikoresha amashanyarazi zigenda zitavuga.

    Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi. Gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi ni kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.

    U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050. U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ikigo REMA kiri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

    Ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi rizasaba u Rwanda arenga miliyari 900Frw, izi ni zimwe mu modoka za Volkswagen zikoresha amashanyarazi zatangiye guteranyirizwa mu Rwanda

  • Umugabo yasimbutse indege igenda nyuma yo kunanirwa kwinjira mu cyumba cy'abayitwara #rwanda #RwOT

    Ku kibuga cy'indege cya Los-Angeles, Umugabo wari mu ndege yayisimbutse igenda nyuma yuko agerageje kwinjira mu cyumba cy'abadereva/abayitwara bikamunanira.

    Urwego rushinzwe ingendo z'indege, Federal Aviation Administration (FAA), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuga ko uwo mugabo utamenyekanye imyirondoro yafunguye umuryango w'indege ahunga anyuze mu muryango w'ubutabazi (emergency), hari ku wa gatanu.

    Uyu mugabo, yahise ahagarikwa ajyanwa kwa muganga kubera ko yakomeretse. Ibikorwa bibi bigenda byiyongera mu ngendo z'indege muri Amerika. Muri uyu mwaka, hamaze kuba ibibarirwa mu 3000.

    Ibyabaye ku wa gatanu nkuko BBC ibitangaza, byashyitse ari ku I saa moya n'iminota 10 z'ijoro ku masaha yo muri Amerika mu ndege y'ikompanyi SkyWest Airlines yerekezaga mu mujyi wa Salt Lake City.

    Abakozi bo muri iyo ndege bavuga ko babonye umugenzi ahaguruka ava mu mwanya yari yicayemo mu gihe iyo ndege yarimo igendera ku butaka yitegura kuguruka. Bavuga ko yakubise ku muryango w'icyumba cy'abadereva mbere y'uko asohoka anyuze mu muryango w'ubutabazi, nk'uko byandikwa n'ikinyamakuru NBC.

    Nyuma, iyo ndege yahise isubira mu kibanza cyayo iparikamo. Abategetsi batangije amaperereza ku byabaye n'icyatumye uwo mugenzi akora ibyo. Mu ntangiriro z'uku kwezi, ikigo FAA cyatangaje ko amaperereza cyari kimaze gukora ku bikorwa bibi byo guhonyanga amategeko ajyanye n'ingendo z'indege byiyongereye cyane kuva gitangiye kubyegeranya mu 1995. Kivuga ko byinshi muri ibi bifitanye isano n'abantu banga kwambara udupfukamunwa mu ndege.

    Iki kigo kivuga ko kugera ku wa 25 z'ukwa gatanu uyu mwaka habonetse ibibazo by'abagenzi 394 bavugwa ko 'bashatse kwivanga mu kazi k'abakozi b'indege'. Iyi mibare irenga inshuro ebyiri iyo mu mwaka ushize, aho ibikorwa bibi nk'ibi bingana 183 ari byo byakorewe amaperereza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-yasimbutse-indege-igenda-nyuma-yo-kunanirwa-kwinjira-mu-cyumba-cyabayitwara/

  • Gen. M. Muganga ashobora kurekura ubuyobozi bwa APR ati “hazaza undi igihugu gifite abajenerali benshi” #rwanda #RwOT

    Muri iyi nteko rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga wagarutse kuri bimwe mu biranga ikipe ya APR yaje ahagarariye dore ko ari umuyobozi wayo.

    Yavuze ko hari abakinnyi batatu b’iyi kipe bamaze kugurishwa, bashobora gukurikirwa n’abandi barindwi nubwo ateruye ngo avuge amazina yabo bose.

    Ati 'APR FC imaze kugurisha abakinnyi batatu hari n’abandi barindwi bari mu nzira bagenda. Buri umwe igiciro cye ni €130.000. Umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka, kandi abana b’Abanyarwanda barashoboye.'

    Bamwe mu bakinnyi bavuzwe ko bazerekeza hanze y’u Rwanda ndetse banamaze gusinyira amasezerano amakipe yabaguze, ni Byiringiro Lague uzerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, Manzi Thierry bivugwa ko azerekeza muri Georgia mu Cyiciro cya mbere na Omborenga Fitina uri kuvugwa muri Simba SC.

    Abandi bakinnyi bivugwa ko bazasohoka muri iyi kipe berekeza gukina hanze y'u Rwanda ni Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Nsanzimfura Keddy na Imanishimwe Emmanuel.

    Lt Gen Mubarakh Muganga uherutse kuzamurwa mu mapeti mu ngabo z’u Rwanda agahita anahabwa inshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yavuze ko akazi kari ku mubana kenshi.

    Yagize ati 'Umwanya uri kugenda umbana muto. Muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi General, igihugu gifite abajenerali benshi.'

    Lt Gen Mubarakh Muganga wari wabaye Chairman wa APR FC muri Mutarama 2021, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriye nshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Gen-M-Muganga-ashobora-kurekura-ubuyobozi-bwa-APR-ati-hazaza-undi-igihugu-gifite-abajenerali-benshi

  • Kicukiro : Abandi bantu bafashwe bagiye kota muri Sauna iri mu rugo rw’umuturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu batandatu bafashwe nyuma y’abandi 13 na bo bari bafatiwe muri Sauna iherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

    Bariya batandatu bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena ubwo bari mu sauna iri mu rugo rw’umuturage witwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana Vincent ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari nawe nyiri urugo.

    Uyu Gasana yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura. Gasana yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

    Yagize ati 'Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Nibyo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine.'

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage.Binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu.

    Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda iki cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi .

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Gasana Vincent abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse no mu rugo rwe harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika.'

    CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri. Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa n’iki cyorezo.

    Ati 'Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe.Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza nibo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abahitwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.

    Ivomo : Urubuga/RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-Abandi-bantu-bafashwe-bagiye-kota-muri-Sauna-iri-mu-rugo-rw-umuturage

  • Umuhungu dukundana yangize umugore we nyamara nigeze kumufata ansha inyuma| Sinkimukunda| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu yaratwandikiye agirango tumugire inama ku kibazo gikomeye afite. Yateruye agira ati “

    Muraho,njye ndi umukobwa nkaba maze igihe nkundana n'umuhungu ariko yari asanzwe anca inyuma…mu cyumweru gishize nagiye kumureba mutunguye musanga aryamanye nundi mukobwa, narababaye cyane ariko nahise nicara muri salon ndabategereza mpaka basohotse bombi barambonye bagira ubwoba ariko njye nahise nitahira ntacyo mvuye…nahise ndekera kumuvugisha ariko hashize iminsi namubwiye ko yanyohereza ibintu byanjye nahasize arambwira ngo ntabwo yabinzanira ngo ahubwo nzajye kubifata…naragiye ariko ngezeyo umuhungu yahise ankingirana munzu kuva kuwa gatatu kugeza nubu yangize umugore we ku ngufu kandi njye sinkimukunda pee, mu rugo natinye kubabwira aho mperereye ariko aho bigeze sinzi kuko turi kubana nkumugabo n'umugore kugahato ….njye sinkimukunda mungire inama “.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-dukundana-yangize-umugore-we-nyamara-nigeze-kumufata-ansha-inyuma-sinkimukunda-mungire-inama/

  • Kicukiro: Polisi yongeye gufatira abantu muri ‘Sauna’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri souna na massage bitemewe
    Bafatiwe muri souna na massage bitemewe

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana, ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari na we nyiri urugo. Uwo mugabo yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura, gusa yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

    Yagize ati “Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Ni byo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine”.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana, byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage, binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda icyo cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, hanyuma Gasana abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

    Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse ko harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika”.

    CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri.

    Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa na cyo.

    Ati “Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe. Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza ni bo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abafatwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera”.

    Ahakorerwa massage muri urwo rugo
    Ahakorerwa massage muri urwo rugo

    Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.

    Abafashwe kuri iyo tariki ya 27 Kamena baje bakurikira abandi 13 bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, na none bafitiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.