Category: Uncategorized

  • Padiri Amerika asanga kudashaka utarihaye Imana ari ubugwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera
    Padiri Amerika yasohoye ibitabo 4 birimo amabanga yo kubaka rugakomera

    Ubwo yari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, yatangaje ko kuba umusore cyangwa umukobwa yahitamo kudashaka ari uburenganzira bwe mu gihe yakwiyemeza kudakora ibyaha cyangwa ngo agire izindi ngaruka kuri we, ariko agasanga ari nka ya tarenta yatanzwe ntigire umumaro.

    Yagize ati “Muri bibiriya hari aho bavuga umuntu wahawe itarenta akananirwa kuyibyaza umusaruro, ntaho ataniye n’umusore cyangwa umukobwa wiyemeza kudashaka atarihaye Imana kandi atarwaye, gusa abyiyemeje akabigeraho adaca ku ruhande ntacyo byaba bitwaye gusa ni nk’ubugwari”.

    Padiri Amerika avuga ko Imana yaremye abantu ngo bororoke bityo ko umuntu wese ufite ayo amahirwe adakwiye kureka gufatanya n’Imana kurema uretse wenda abafite uburwayi butatuma bashaka.

    Yagize ati “Uretse abihaye Imana bizwi ko batabyara ku mpamvu z’umuhamagaro w’Imana, ubundi abandi bakwiye kuba bashaka kuko abantu bakeneye no kororoka”.

    Padiri Amerika aherutse gusohora ibitabo bine bikurikira ibindi yari yaramuritse agamije gufasha umuryango gukomeza kwiyubaka.

    Ibi bitabo bine ni “ni wewe” yacyanditse agira inama abitegura gushakana, “Ibanga riramba” ni igitabo yanditse abwira abashakanye kubakira ingo zabo ku Mana, “Iwacu mu rugo” aho yabwiraga abashakanye kumenya kuganira mu rugo ndetse na “Urugendo dufatanyije” akaba avugamo uko umuryango wabaho utekanye.

    Ibyo bije bikurikira ibindi bitabo nka “Urarwubake cyane” na “Bazabamenyera ku mbuto mwera”.


  • CP Bizimungu yagizwe Umuyobozi w’Abapolisi ba Loni bari muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umufaransa, Gen Maj Pascal Champion, wari umaze imyaka ibiri ayobora Ishami rya Polisi muri MINUSCA, kuko yatangiye izi nshingano mu 2019 nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

    Iri shami ribinyujije kuri Twitter ryatangaje ko CP Bizimungu yasesekaye i Bangui [umurwa mukuru wa Centrafrique], ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, aho agiye gutangira inshingano ze nshya.

    Riti “CP Bizimungu Christophe aje kudusangiza inararibonye rye ry’igihe kirekire avanye muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda kugira ngo ritange umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.”

    CP Bizimungu afite inararibonye rihambaye mu bijyanye n’umutekano cyane ko yabaye Umuyobozi mu nshingano zitandukanye za Polisi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ni inzobere kandi mu bijyanye n’amategeko ndetse yigeze kuyobora Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu [RNP] ryaje guhagarikwa nyuma yuko hagiyeho Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Mbere y’uko ahabwa inshingano muri Polisi y’Igihugu yari Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

    Ishami rya Polisi muri MINUSCA agiye kuyobora rigizwe n’Abapolisi barenga 750, abenshi ni Abanyarwanda kuko basaga 400 biyongeraho abaturuka mu bihugu bitandukanye.

    Muri Werurwe 2021, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko kagiye kongera umubare w’ingabo n’abapolisi muri MINUSCA, aho biteganyijwe ko bazongeramo abasirikare 2750 n’abapolisi 940.

    CP Bizimungu agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umufaransa Gen Maj Pascal Champion wari umaze imyaka ibiri kuri izi nshingano

    CP Bizimungu yageze i Bangui ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021

    CP Bizimungu wagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye

    CP Bizimungu aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhabwa inshingano nshya

  • Nyuma yuko Juno Kizigenza arekuwe na Bruce Melodie dore ibimubayeho

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol batakibarizwa mu Igitangaza Music ndetse ko atakiri n'umujyanama wabo mu bijyanye na muzika. Nyuma yaho gato, Juno Kizigenza nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Bruce Melodie ku byo yamukoreye byose.

    Juno Kizigenza

    Nyuma yuko Juno Kizigenza arekuwe na Bruce Melodie kuri ubu we na Ariel Wayz, bakoranye indirimbo bise Away, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko indirimbo Away imaze kurebwa n'abantu basaga ibihumbi magana atanu ku rubuga rwa YouTube (more than 500k views on YouTube).

    Indirimbo Away imaze kurebwa n'abantu basaga ibihumbi 511

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-juno-kizigenza-arekuwe-na-bruce-melodie-dore-ibimubayeho%F0%9F%98%B2/

  • Karongi: Ibibazo birimo; Ibikorwaremezo, Inyubako zishaje, Umwanda byugarije abakorera mu Gakiriro #rwanda #RwOT

    Abakorera mu Gakiriro k'Akarere ka Karongi baravuga ko kutagira ibikorwaremezo nk' umuhanda, amazi n'amashanyarazi bibangamiye imikorere yabo kuko bibahombya. Bavuga kandi ko n'inyubako bakoreramo zatangiye kwangirika hakiyongeraho n'isuku nke.

    Mu kiganiro abakorera muri aka Gakiriro bagiranye n'umunyamakuru wa intyoza.com  bavuze ko bari mu bihombo biterwa n'aho bakorera hatashyizwe ibikorwaremezo, aho kandi n'inyubako ubwazo ngo zatangiye kwangirika, hakaba hari n'isuku nke.

    Umuhanda ujya ku Gakiruro ugora imodoka.

    Perezida w'abakorera mu Gakiriro ka Karongi, Nzabahimana Ferdinand yagize ati' Dufite ibibazo byinshi birimo n'ibijyanye n'umuhanda ugana ku gakiriro warapfuye ndetse n'ibyo dukora dushaka ababyikorera tukabipakirira ku muhanda, ikindi kibazo n'umuriro udahagije ndetse rimwe na rimwe ukatwangiriza imashini, nta cyumweru cyashira hatagize ibyo utwika'.

    Niyitegeka Innocent ukorera muri aka gakiriro avuga ko mu bindi bibazo bafite harimo no kutagira amazi yo gukoresha mu bwiherero, ko n'uburi mu nzu igeretse(Etage)  budakoreshwa kuko nta mazi ahagije ahari, ko n'iyo hagize ubukoresha biba ari umwanda. Avuga kandi ko hari n'inyubako zatangiye kwangirika harimo n'ubwiherero bwo hanze aho amabati yamaze kwangirika n'ibindi.

    Inyubako zirimo n'ubwiherero, amabati nuko yabaye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine avuga ko aka Gakiriro kabafashije guca akajagari mu babaji ndetse n'abadozi bashyirwamo ngo bagakoreremo. Yemera ko hari ibibazo byinshi bafite birimo n'iby'umuhanda ujyayo, ariko agahamya ko uzakorwa vuba ndetse n'amashanyarazi ngo ari mu nzira.

    Ati' Turishimira ko twabonye kariya gakiriro kuko kagabanyije akajagari mu babaji n'abadozi bashyizwemo ngo bahakorere, ariko ibi bibazo bavuga turabizi kandi biri mu nzira yo gukemuka, twamaze kuvugana n'abarimo kubaka umuhanda uva Rubengera ugana Rambura maze abashinwa batwemerera ko bazahakora kugirango aba bahakorera babashe kuhageza ibikoresho byabo, ariko na none umuriro waho ni muke hari inyigo irimo gukorwa kugirango bafashwe gukora neza kandi ingengo y'imari mu mwaka tugiye gutangira byagenewe amafaranga ndetse n'ibindi bibazo byose bizitabwaho bikemurwe'.

    Mu yandi makuru avugwa nuko aka gakiriro kamaze hafi imyaka 5 gakorerwamo n'aba babaji n'abadozi aho izi nyubako zatangiye kwangirika ndetse hari n'inyubako zako zimwe zubatswe nabi, aho binavugwa ko rwiyemezamirimo ataramurikira akarere zimwe muri izi nyubako z'aka gakiriro.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/karongi-ibibazo-birimo-ibikorwaremezo-inyubako-zishaje-umwanda-byugarije-abakorera-mu-gakiriro/

  • Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahagurukiye guhangana na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Nyirarugero mu isoko rya Base areba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa
    Guverineri Nyirarugero mu isoko rya Base areba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa

    Ni igikorwa cyatangiye ku ya 24 Kamena kirangira ku ya 27 Kamena 2021, aho ubwo buyobozi bukomeje gufatanya n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake kwigisha abantu kwirinda icyo cyorezo.

    Mu Karere ka Rulindo icyo gikorwa kirimo kwibanda cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, aho cyatangiriye mu isoko rya Base riherereye mu Murenge wa Base aho icyo gikorwa ubuyobozi bw’akarere bwagifashijwemo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ku itariki 25 na 26 Kamena 2021, uwo muyobozi akaba akomeje gusaba abaturage kutadohoka.

    Ubwo bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu masoko, insisiro, aho abagenzi bategera no muri santere z’ubucuruzi buragendera ku butumwa bugira buti “Gira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, wambara neza agapfukamunwa, upfuka umunwa n’amazuru, usukura intoki kenshi, usiga intera byibuze ya metero hagati yawe na mugenzi wawe, wirinda gukora ingendo zitari ngombwa kdi ukebure uwo ubonye yateshutse ku ngamba zo kwirinda”.

    Ubukangurambaga mu karere ka Rulindo burakomeje
    Ubukangurambaga mu karere ka Rulindo burakomeje

    Uretse mu masoko, ubwo bukangurambaga burakorerwa no mu byaro mu tugari twose two mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, aho abaturage bakomeje guhabwa ubutumwa hakoreshejwe indangururamajwi.

    Ni ubukangurambaga bwakomereje mu isoko rya Gasiza mu Murenge wa Bushoki, santere ya Rusiga na Kirenge mu Murenge wa Rusiga ndetse na Shyorongi, aho abacururiza muri ayo masoko n’abaza guhahiramo bakanguriwe gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, buri wese akabigira ibye.

    Gakenke

    Kimwe no mu tundi turere, Akarere ka Gakenke na ko gakomeje kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, aho abaturage bakomeje gukangurirwa kwambara agapfukamunwa neza, basabwa gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune, gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

    Guverineri Nyirarugero n
    Guverineri Nyirarugero n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke baragenzura uko amabwirizwa yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa

    Muri ubwo bukangurambaga ku ikubitiro Guverineri Nyirarugero hamwe n’ubuyobozi bw’akarere babutangiriye mu ruganda rutunganya ikawa rwa Ruli, aho Guverineri yasabye abagore bakora muri urwo ruganda, gukomeza kwirinda Covid-19 no gukangurira imiryango yabo kuyirinda, kubyaza amahirwe akazi bahawe, bizigamira muri EjoHeza, batanga mituweri, banitabira n’izindi gahunda z’iterambere.

    Gicumbi

    Mu Karere ka Gicumbi ubwo bukangurambaga n’igenzura byakozwe ku ya 27 Kamena 2021, butangira harebwa uburyo abaturage bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu dusanteri tw’ubucuruzi, mu masoko no mu nsengero ku bufatanye bw’urubyiruko rw’Abakorerabushake.

    Muri ubwo bukangurambaga, hanifashishijwe n’indangururamajwi zitwarwa mu modoka (Mobile Sound System) aho umuyobozi w’ako karere, Ndayambaje Félix yibutsaga abantu amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gusiza intera hagati y’umuntu n’undi nk’uko biri mu mabwiriza.

    Mu Karere ka Gicumbi harakoreshwa indangururamajwi izenguruka mu mirenge yose ikangurira abaturage kwirinda COVID-19
    Mu Karere ka Gicumbi harakoreshwa indangururamajwi izenguruka mu mirenge yose ikangurira abaturage kwirinda COVID-19

    Ni ubukangurambaga bwabereye mu rusengero rwa ADEPR Rutare no muri EAR Rutare aho Meya Ndayambaje yabasabye ko umusanzu wabo nk’abantu basenga Imana ukenewe, kugira ngo harwanywe icyo cyorezo gicike burundu.

    Ati “Umusanzu wanyu ni uw’ingenzi muri uru rugamba rwo kurwanya Covid-19, kuko Gitifu cyangwa Mayor badahagije kugira ngo icyo cyorezo kineshwe, hakenewe uruhare rwa bose”.

    Muri icyo gikorwa kandi Intumwa z’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru na zo zasuye ‘Command Post’ y’Akarere mu rwego rwo kumenya uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Karere Gicumbi kakunze kugaragaramo umubare munini w’abandura nk’akarere kegereye umupaka.

    Mu masoko yo mu karere ka Gicumbi kandi hakoreshwa megafone ndetse na Mobile Sound System igenda izenguruka mu mirenge inyuranye yibutsa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no kugenzura ko yubahirizwa umunsi ku wundi aho Umuyobozi w’akarere, Ndayambaje Felix, yibukije abaturage ko COVID19 yica, kandi ko kwirinda biruta kwivuza bityo abasaba kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Musanze

    Muri iki gihe Covid-19 yarushijeho gukaza umurego mu turere tumwe na tumwe mu gihugu turimo n’Akarere ka Musanze, ubuyobozi bw’ako karere bukaba bukomeje ubukangurambaga mu guhamagarira abantu gusubiza amaso inyuma bikirinda ukudohoka.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine mu mujyi wa Musanze agenzura uburyo kwirinda COVID-19 byubahirizwa
    Meya Nuwumuremyi Jeannine mu mujyi wa Musanze agenzura uburyo kwirinda COVID-19 byubahirizwa

    Ni igikorwa ubuyobozi burimo gufashwamo n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu tugari twose tugize imirenge y’ako karere bibutsa abaturage ko ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kandi muri ubwo bukangurambaga bukomeje guhugura abavuga rikumvikana, mu rwego rwo gufasha abaturage guhugurirwa kwirinda icyo cyorezo mu buryo bworoshye aho ku ikubitiro hahuguwe Abanyamadini n’Amatorero bazahugura abandi mu Karere.

    Burera

    Mu Karere ka Burera ubukangurambaga burakorerwa mu matsinda aho Umuyobozi w’ako karere, Uwanyirigira Marie Chantal n’Abayobozi b’akarere bungirije, ari bo bayoboye amwe mu matsinda yashyizweho ku rwego rw’Akarere mu bukangurambaga n’Ubugenzuzi mu mirenge igize ako karere, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu karere ka Burera abaturage bamaze kumenyera ko uwinjiye mu isoko abanza gukaraba
    Mu karere ka Burera abaturage bamaze kumenyera ko uwinjiye mu isoko abanza gukaraba

    Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatanu 25 Kamena 2021, aho n’abakingiwe basabwe kwirinda kwirara nk’uko Meya Uwanyirigira yabibasabye ati “Abakingiwe namwe mwirinde kwirara, mwubahirize amabwiriza yo kuyirinda. Abayanduye namwe mukurikiranwa muri mu ngo, mukurikize amabwiriza muhabwa n’Inzego z’Ubuzima, tureke urugamba rwo kurwanya Covid-19 rube urwacu twese”.

    Arongera ati “Covid-19 irahari, kandi irica, yirinde unayirinde abandi ukaraba intoki neza n’Isabune cyangwa ukoreshe umuti wabugenewe, uhane intera n’undi, wambare neza agapfukamunwa, wubahirize n’andi mabwiriza yo kuyirinda”.

    Pasiteri Nzibonera Augustin wa EAR muri Paruwase ya Gitovu na Kinyababa mu nyigisho yatanze yagize ati “Bakristo bavandimwe, twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, kugira ngo tugihashye bisaba uruhare rwa buri wese, icyo dusabwa ni ukubahiriza amabwiriza yo kukirinda, gukebura no gutanga amakuru y’abayarengaho”.

    Abakirisitu basabwe bwirinda COVID-19
    Abakirisitu basabwe bwirinda COVID-19


  • Kwitwa Star à domicile, kugarura abanyamahanga muri APR FC – Lt Gen. Mubarakh yatanze igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyaka isaga icumi irashize ikipe ya APR FC yaratangiye Politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, isezera kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, aho byavuzwe ko impamvu nyamukuru ari uguteza imbere abakinnyi b’Abanyarwanda batabashaga kubona umwanya wo kwigaragaza.

    Hashize iminsi havugwa ko kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga aho kuva APR FC yatangira iyi politiki idaherutse kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga, aho nta gikombe cya CECAFA na kimwe yari yegukana, ndetse mu marushanwa nyafurika ikaba itarenga umutaru.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 yatanze ikiganiro, asobanura imvo n’imvano yo gukinisha Abanyarwanda gusa, aha akaba yabivuze ubwo yasubizaga itandukaniro rituma APR FC yegukana ibikombe.

    Yagize ati “Itandukaniro turikomora kuri Perezida wa Repubulika wagiye afata ibyemezo ariko mu ngabo ho bikihuta ugereranyije n’ahandi, twigeze kugira igihe kinini dukinisha abanyamahanga ariko umusaruro ugasanga si wa wundi ushimishije, ariko nyuma aho afatiye icyemezo akavuga ati rero niba mutavuye mu bintu by’abanyamahanga mukishakamo imbaraga nk’Abanyarwanda, ibyo mwafashwaga n’abanyamuryango ndetse na Minisiteri yanyu tuzasaba bigabanywe, twaje kumvira, twumvira ariko twarakererewe.”

    APR FC imaze iminsi itwara ibikombe mu Rwanda, ariko yagera hanze bikanga
    APR FC imaze iminsi itwara ibikombe mu Rwanda, ariko yagera hanze bikanga

    “Mu myaka ibiri ishize nk’uko mwabibonye twahaye amahirwe abana b’Abanyarwanda barigaragaza, Abanyarwanda kuba bakina nta muntu ubari hejuru n’ubwo bataragera aho twifuza kuko aho twifuza si hano mu rugo gusa, ariko byabahaye umwanya wo kwigaragaza barakina.”

    “Icya kabiri turemera turahendwa dushaka umutoza Abanyarwanda bashobora kuboneraho ubumenyi, ariko akagira n’icyo asigira ikipe, uhereye no mu bikoresho yadusabye ngo tugure tumuhe, hari ibyo twabonaga mu nyandiko ukagira ngo byagenewe abanyamahanga”

    Gusezererwa na Gor Mahia biri mu byababaje cyane abakunzi ba APR FC
    Gusezererwa na Gor Mahia biri mu byababaje cyane abakunzi ba APR FC

    Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ku makuru amaze iminsi avugwa ko iyi kipe yiteguye kuba yakinisha abanyamahanga, avuga ko iyi gahunda ishobora gutekerezwaho bitewe n’uburyo iyi kipe ititwara neza hanze, gusa avuga ko umwaka utaha w’imikino mu marushanwa yo mu Rwanda bazakinisha Abanyarwanda.

    Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC
    Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi wa APR FC

    Ati “Twigeze kugira igihe tubwira abo bakinnyi, twe nka APR FC twafashe umwanzuro wo gukinisha abana b’Abanyarwanda, twagera mu gusohoka mu ruhando rurenze urw’u Rwanda ugasanga abakunzi baravuga ngo impamvu mutakuyemo Gor Mahia ngo Abanyarwanda mwarabatetesheje nta kintu kibakurura ngo bavuge ngo tugiye guhatana, ngo wenda mushyizemo babiri cyangwa batatu hari icyo byahindura bikongera guhatana tukavuga tuti ibyo ni ibintu twatekerezaho.”

    “Aramutse ari ukubashyira mu ikipe ngo bakine iyo mikino yo hanze nirangira bongere basubireyo wenda dushobora kubyemera, ariko kuvuga ngo APR twongere duhindure mubone dufite abakinnyi umwe babiri b’Abanyamahanga, simbibona hafi.”

    Yabajijwe niba kwitwa Star à domicile nta pfunwe bibateye

    Ati “Iryo ni ryo pfunwe rikomeye cyane, bikomeje gutya tubona Abanyarwanda ibi byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza, ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga, kuko ni byo bifite ingaruka nini kuko bashoboye kudufasha”.

    “Bakadufasha urwo rusaku ruvuga ngo Abanyarwanda ni star à domicile kuko dukinisha Abanyarwanda, ubwo natwe twajya nko mu yandi makipe gushaka abanyamahanga kandi si byo twifuza, ariko muri politiki ni uko dushaka kurenga ibyo mwise star à domicile tukagera kure hashoboka.”

    Yakomeje avuga niba umwaka utaha w’imikino bazakoresha Abanyarwanda gusa

    Ati “Umwaka w’imikino utaha wo mu Rwanda turakomeza gukinisha abana b’Abanyarwanda, bitewe n’amarushanwa menshi yo hanze tuzaba turimo (Arimo CECAFA Kagame Cup), ni yo azaduha igipimo”

    Ati “Nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa nibiba ngombwa dushake umukinnyi umwe cyangwa babiri bakora ikinyuranyo ariko turavuga ko nta nyungu ku Mavubi, nta nyungu ku mupira w’u Rwanda.”

    APR FC ifite abanyamahanga yari ikipe ikomeye ku rwego rwa Afurika, aha hari muri 2012 ku mukino wa nyuma w
    APR FC ifite abanyamahanga yari ikipe ikomeye ku rwego rwa Afurika, aha hari muri 2012 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro begukanye


  • Musanze: Abarimo Umupadiri bafatiwe mu misa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Centrale ya Muko yafatiwemo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Centrale ya Muko yafatiwemo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mu byo Polisi yasanze bitubahirijwe muri iyi Centrale ya Muko, harimo nko kuba abakirisitu bitabiriye misa eshatu zose zahabereye kuri uwo munsi zikurikiranya, nta n’umwe wigeze yinjira mu gitambo cya minsa abanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune nk’uko amabwiriza abigena, kuko ubukarabiro bwose buhubatswe budaherukamo amazi.

    Muri icyo gitambo cya misa ya gatatu, cyarimo kiberamo n’umuhango wo gukomezwa ku bana 24, mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, abari bawitabiriye bari banagiriwe inama n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko iyi Centrale iherereyemo, bubashishikariza ko badakwiye gukora ibihabanye n’ibyo amabwiriza agena kandi n’ubuyobozi bwa centrale ubwayo bugakosora amakosa bwari bwakoze muri misa zari zayibanjirije, ariko ngo babirenzeho, bongera kwinjiza abantu mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda.

    Mu bantu 300 bangana na 30% iyi centrale ifitiye ubushobozi bwo kwakira bari barenzeho abagera kuri 42, bituma abakirisitu bari bitabiriye misa bicara ku buryo byagaragaraga ko nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi.

    CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today ati: “Mu by’ukuri ntabwo dutekereza ko nyuma y’igihe kirekire hakorwa ubukangurambaga mu nsengero na za kiliziya, bugamije kurinda abaturage icyorezo, haba hakiri abagicunganwa n’inzego z’ubuyobozi na Polisi mu kubahiriza amabwiriza areba insengero muri iki gihe. Ibyakozwe muri iriya Centrale ya Muko, ntibikwiye ndetse n’ahandi aho ari ho hose byaba bikorwa muri iki gihe twugarijwe na Covid-19”.

    Yongeyeho ati: “Ubundi bimenyerewe ko insengero ari ahantu abantu bagana, bakahasengera bizeye kuhakura umugisha. Tukaba twumva rero bitaba bikwiye ko ahantu nk’aho, mu mwanya wo kuhakura uwo mugisha, byaba bibabaje bahakuye ubwandu bw’icyorezo”.

    Ati: “Polisi ikaba isaba abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abayagana kudakorera ku jisho, kuko uko banyuranya n’ayo mabwiriza, bishyira ubuzima bw’abayagana mu kaga. Abanyamadini nibadufashe mu nyigisho batanga, bibuke ko badakwiye kwibagirwa gukangurira no gufasha abayoboke babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije igihugu cyacu”.

    Abantu batandatu barimo Umupadiri wari uyoboye igitambo cya misa n’abashinzwe gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa muri iyi Centrale, ni bo Polisi yahise ifata, ibajyana muri Stade Ubworoherane, kugira ngo bibutswe uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Banaciwe amande, ndetse iyo centrale ifungwa mu gihe cy’iminsi 30.


  • Urubanza rwa Kwizera Olivier rwasubitswe by’igihe gito #rwanda #RwOT

    Urubanza umunyezamu Kwizera Olivier akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi rwasubitswe by’igihe gito, ni nyuma y’uko umwe mu bareganwa yabuze umwunganira mu mategeko bahitamo kumutegereza

    Uyu munsi nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier aregwamo icyaha cyo gukoresha urumogi aho yahakanye ibyo aregwa.

    Kwizera Olivier n’itsinda ry’abantu 7 barimo umukinnyi Runanira Amza, batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021 bari kwa Kwizera Olivier Kicukiro, bakaba barafashwe barimo banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Nyuma yo gufatwa bakaba bahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Nyuma yo gukusanya ibimenyetso uyu munsi nibwo hatangiye kuburanishwa uru rubanza mu Rukiko rwa Kicukiro.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubitswe igihe gito kugira ngo bamutegereze.

    Uko ari 8 bane barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

    Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

    Bamwe mu bakinnyi bari baje kumva urubanza rwa Olivier harimo kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin, Usabimana Olivier na Mico Justin nabo bakinira Police FC n’umunyezamu wa Espoir FC, Hategekimana Bonheur.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uruba-rwa-kwizera-olivier-rwasubitswe-by-igihe-gito

  • “ Imana ikunda abagabo koko! ” – Bimwe mu byavuzwe n'abafana ba Scillah nyuma y'amafoto yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Scillah abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyize hanze ifoto ye ikurikira maze avugisha benshi mu bafana be bagiye bayibona.


    Bimwe mu byatangajwe n'abafana ba Scillah ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/imana-ikunda-abagabo-koko-bimwe-mu-byavuzwe-nabafana-ba-scillah-nyuma-yamafoto-yashyize-hanze/

  • Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banashyinguye mu cyubahiro imibiri y
    Banashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside

    Babigarutseho ku wa 26 Kamena 2021, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika, byanahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri irindwi yabonetse muri Cyanika no muri Gasaka, ahakorwaga imirimo yo kubaka.

    Mu Kiganiro ku mateka ya Jenoside i Nyamagabe, Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka muri ako karere, yavuze ko mu Bufundu no mu Bunyambiriri ari ho hambere hageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1963.

    Yagize ati “Ku wa 23 Ukuboza 1963, Perefe André Nkeramugaba yakoresheje inama ababurugumesitiri maze bafata umwanzuro ko inyenzi zateye ziturutse i Burundi zigomba gusanga bene wabo b’Abatutsi bari i Gikongoro barashize”.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 40
    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 40

    Hanyuzemo umunsi umwe gusa, maze k’ukurikiraho ari wo wa Noheri Abatutsi baricwa. Mu gihe Abatutsi bishwe icyo gihe babarirwa mu bihumbi 35, mu Bufundu na Bunyambiriri honyine haguye ibihumbi 20.

    Kamugire ati “Abantu bakuru ino aha wasangaga Noheri batayizihiza, kubera ko bibukaga ko mu 1963 bishwe, ukabona kwizihiza Noheri batabiha agaciro kuko batekerezaga ko bashobora kongera kwicwa”.

    Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka w’1990 rwatangiraga, uwari Perefe wa Gikongoro, Dr Celestin Nyabyenda, mu kwezi k’Ukwakira hagati na we ngo yavuze amagambo atanya Abanyarwanda, anagaragaza ko Abatutsi badakwiye kugira ijambo.

    Kamugire ati “Yakoresheje inama hano, abwira Abahutu ko Abatutsi ari bo bateje ikibazo, ko n’ibibazo by’intambara u Rwanda rwarimo babifitemo uruhare, agaragaza ko abateye igihugu bafitanye isano, ari abana babo cyangwa abo mu miryango yabo”.

    Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe
    Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe

    Icyo gihe Perefe uwo ngo yaranavuze ngo “Kuva ubungubu Umututsi azire Umuhutu nk’uko imbwa izira umuheha cyangwa mbashumurize ibishimyi byanjye”.

    Ibyo ngo byagaragazaga ko Abatutsi nta burenganzira bafite mu gihugu, nta n’ibyiza bikwiye kubageraho, ahubwo ko bikwiye Abahutu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yavuze ko kuri ubu ibintu byahindutse, ko n’imiyoborere mibi y’abashoye Abanyarwanda muri Jenoside yatsinzwe.

    Ati “Yatsinzwe igihe Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kandi umugambi wo kurimbura Abatutsi ugasimbuzwa umugambi wo kubaka ubumwe bw’igihugu, wo kubanisha Abanyarwanda kandi wo kubaka igihugu n’iterambere ribereye buri wese”.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati imiyoborere mibi y’abashoye Abanyarwanda muri Jenoside yaratsinzwe

    Yaboneyeho gusaba abatuye mu Karere ka Nyamagabe kugira uruhare mu gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi itaraboneka yaba iherereye.

    Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika hashyinguye imibiri ibarirwa mu bihumbi 40.