Category: Uncategorized

  • DJ Briane nta rumogi bamusanzemo yarekuwe, Ish Kevin we yakomeje gufungwa #rwanda #RwOT

    Aba basore n’inkumi biyita abasitari, batawe muri yombi tariki 25 Kemena 2021 ubwo bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Dj Brian, Mugisha Patrick na Queen Rita bo bamaze kurekurwa nyuma yo gupimwa bagasangwa nta biyobyabwenge bibari mu maraso.

    Uwitwa Nziza Olga na Ish Kevin bari bafungiwe rimwe, bo bakomeje gufungwa kuko hari ibimenyetso bituma bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa RIB, yagize ati 'Bamwe ibimenyetso byagaragaje ko nta biyobyabwenge bafite mu maraso yabo batigeze babinwa, abandi babiri bo babibasanzemo, aba rero dosiye yabo irakomeza mu bushinjacyaha.'

    Hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi ry’ibyamamare nyarwanda bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse bamwe bamaze gufatiwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

    Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly we yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu gihe Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Kwizera Olivier we ubwo twandika iyi nkuru akaba ari imbere y’Urukiko.

    Kwizera Olivier umaze iminsi atawe muri yombi, we na bagenzi be bafatiwe hamwe, bahakanye icyaha bashinjwa cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/DJ-Briane-nta-rumogi-bamusanzemo-yarekuwe-Ish-Kevin-we-yakomeje-gufungwa

  • CECAFA U23 yatewe ipine #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 22 rigomba kubera muri Ethiopia ryigijwe imbere bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 kimeze muri aka karere ka CECAFA.

    Iri rushanwa ryagombaga kubera muri Ethiopia kuva tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga uyu mwaka, ni irushanwa Amavubi agomba kwitabira aho n’abakinnyi bamaze guhamagarwa bageze mu mwiherero.

    Mu inama yabaye uyu munsi ku wa Mbere yahuje abanyamabanga 7 b’ibihugu bya CECAFA, yemeje ko iri rushanwa ryigizwa imbere rikazatangira tariki ya 17 Nyakanga.

    Uku kwigiza imbere iri rushanwa bizafasha ibihugu nka Kenya na Tanzania gusoza shampiyona itararangira na Uganda yashyizeho guma mu mu rugo y’iminsi 42.

    CECAFA U23 yigijwe imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-u23-yatewe-ipine

  • Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards, atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid.Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.

    Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Los Angeles, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikabari ari ukwizihiza abagore b'abirabura.

    Burnaboy wo muri Nigeria ukomeje kugwiza ibigwi ku ruhando mpuzamahanga, yegukanye igihembo cya Best International Act yari ahanganiye n'abarimo Aya Nakamula, Wizkid, Diamond Platnumz, n'abandi.

    Burnaboy yaherukaga kwegukana iki gihembo mu mwaka wa 2019.

    Abantu batandukanye barimo umuraperi w'imuherwe P Diddy yagaragaje ko atewe ishema n'uyu muhanzi ukomeje kwandika amateka.


    Diamond Platnumz yari yabukereye ariko ntiyabashije kubona igihembo

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/burnaboy-yegukanye-igihembo-muri-bet-awards-atsinze-abarimo-diamond-platnumz-na-wizkid/

  • Kwizera Olivier yavuze ko yanyweye urumogi no mu Mavubi barumusanzemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice urubanza Kwizera Olivier akurikiranyweho gukoresha urumogi rusubitswe, rwongeye gusubukurwa maze yemera ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ariko atari kuri uwo munsi bamufatiyeho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Kwizera Olivier, Runanira Amza n’abandi bantu 6 bafatanywe tariki ya 4 Kamena iwe mu rugo Kicukiro mu murenge wa Kagarama, bakekwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma y’iminota mike rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubikwa igihe gito kugira ngo bamutegereze.

    Uru rubanza rwaje gusubukurwa nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice, maze uko ari 8 batatu barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

    Kwizera Olivier yiregura yavuze ko urumogi yarukoresheje ariko yaruretse arimo no kwivuza.

    Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi muri 2019 ubwo umwana we yari amaze gupfa ariko akaba yaraje kubireka aho yahise yerekana ko afite n’impapuro zo kwa muganga yatangiye kwivuza.

    Kwizera Olivier kandi yavuze ko ari no mu ikipe y’igihugu muri CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka bamupimye bakarumusangamo ariko akaba yari yaratangiye kwivuza.

    Runanira Amza we yavuze ko uwo munsi ntarwo yanyweye urwo bamusanzemo ari urwo muri 2019-2020 kubera ikigare cy’abakinnyi bakinanaga.

    Umwe muri aba bareganwa witwa David yavuze ko ari we waruzanye kwa Kwizera Olivier bagiye kureberayo umukino w’Amavubi na Centrafrique wa gicuti, avuga ko arunywa mu cyayi kuko rumuvura mu nda, akaba yarabwiye bagenzi be ko hari umuti ashaka guteka mu cyayi, arangije ahaho na bagenzi be bari bamusabye.

    Undi we yavuze ko uretse kurunywa mu cyayi yabibyeho gake akajya kukanywera mu bwiherero batabizi.

    Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

    Umushinjacyaha yavuze ko bose barimo kwiregura ibintu bimwe bavuga ko uwo munsi batarunyweye bakaba babeshya, akaba yabasabiye gufungwa imyaka 2. Umucamanza yafashe umwanzuro ko umwanzuro w’uru rubanza uzasoka tariki ya 6 Kamena 2021 saa kumi.

    Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

    Kwizera Olivier yavuze ko mu Mavubi barumusanzemo

    Kwizera Olivier nabo bareganwa bamwe babihakanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-ko-yanyweye-urumogi-no-mu-mavubi-barumusanzemo

  • BNR yamaganiye kure inoti ya 10.000Frw yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba abantu bose kudaha agaciro iriya shusho y’iriya noti yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    BNR yibutsa kandi ko Leta y’u Rwanda ari yo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri by’amafaranga, ikabitangaza inyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Yaboneyeho no kumenyesha abantu bose ko 'Kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.'

    Ku mbuga nkoranyambaga haramutse hacicikana ishusho y’inoti y’ibihumbi 10 000 Frw iriho n’ifoto ya Perezida Kagame.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ubukungu bahise batangira kubeshyuza iby’iriya shusho y’iriya noti kuko ubusanzwe inoti nshya itangazwa na Banki Nkuru y’Igihugu ikaba ari na yo ibifitiye ububasha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BNR-yamaganiye-kure-inoti-ya-10-000Frw-yakwirakwijwe-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Umurava n'ubuhanga bwa Clarisse Karasira bimuhesheje igihembo gikomeye gihabwa ibyamamare bikomeye ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya gakondo yakoze, yahawe igihembo cya  Silver play button  na sosiyete ya Youtube nyuma yuko Clarisse yujuje umubare w'abantu basaga ibihumbi 100 bafashe ifatabuguzi kuri konti iri ku rubuga rwa YouTube uyu akaba ari umubare munini cyane ndetse si buri wese uhabwa iki gihembo dore ko ibyamamare bikomeye ku isi aribyo bikunze kugihabwa.

    Mu kwishimira iki gihembo yahawe, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyize hanze amafoto afite silver play button maze ayaherekesha amagambo agira ati ” I don't take for granted the gift God has given me and how much support each one of you gives me. I commit to keep doing my best in composing generational music, that will always heal, inspire, and help us to be better version of ourselves. Cheers to more wins together “.

    Source : https://yegob.rw/umurava-nubuhanga-bwa-clarisse-karasira-bimuhesheje-igihembo-gikomeye-gihabwa-ibyamamare-bikomeye-ku-isi/

  • MINEDUC ntibuza amashuri gukorana na kompanyi z’ikoranabuhanga – Bella Rwigamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bella Rwigamba-MINEDUC
    Bella Rwigamba-MINEDUC

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro cya ‘Ed Tech Monday’ cyatambutse kuri KT Radio.

    Rwigamba avuga ko kugira ngo ikigo cy’ikoranabuhanga kibone uburenganzira bwo gukorana n’ibigo by’amashuri, bidasaba kwaka uruhushya Minisiteri y’Uburezi.

    Ati “Hari Education Technology Company zikora applications na Softwares zifasha abanyeshuri atari gusa kwiga ikoranabuhanga ahubwo n’ibindi bisanzwe. Ayo makompanyi ajya ku ishuri akabereka ibyo bashobora kuba babaha byabafasha noneho amashuri akagira uko yumvikana na yo, babyemera bakabishyira mu mashuri yabo”.

    Rwigamba avuga ko urwego rwa Minisiteri rutajya ruhitamo kompanyi y’ikoranabuhanga runaka ngo ibe ari yo ikorana n’amashuri ariko ngo hari igihe bashobora gufasha amashuri mu guhitamo abo bakorana mu gihe bikenewe.

    Icyo gihe ngo baba bashaka kureba ko application kompanyi igiye gutanga ijyanye n’ibyo bashaka kugeraho mu bijyanye n’uburezi ariko bitayibuza gukorana n’amashuri.

    Avuga kandi ko Minisiteri na yo ubwayo itegura amasomo y’ikoranabuhanga ashingiye ku nteganyanyigisho ikabishyira kuri porogaramu ya E-Learning.

    Umuyobozi wa Nyereka Co Ltd, Shadrach Munyeshyaka, avuga ko batangiye kugirana amasezerano n’ibigo by’amashuri kandi bidasabye ko banyura kuri Minisiteri y’Uburezi.

    Shadrach Munyeshyaka
    Shadrach Munyeshyaka

    Avuga kandi ko banafasha amashuri makuru ku bijyanye n’imyigire yabo ndetse n’amashuri yisumbuye aho bahugura abanyeshuri.

    Agira ati “Hari abo dufasha kwiga binyuze mu yakure ku mbuga zibigisha batavuye aho bari, ariko nyuma bazajya ku kicaro cya Nyereka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize”.

    Akomeza avuga ko inyigisho zabo zimwe zitangirwa ubuntu ariko hakaba n’izishyurwa ariko ku kiguzi gito.


  • Burundi : Igitero cy’abantu bataramenyekana cyahitanye imbaga ya benshi #rwanda #RwOT

    Amakuru y’Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ni uko byibura abantu 18 ari bo baguye mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021 ku musozi wa Nyarunazi, muri Komine Rutegama ku muhanda wa Muramvya — Gitega.

    Umwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Abantu bane ni bo bonyine barokotse muri izo modoka ebyiri. Imirambo 16 iri ku Bitaro Bikuru i Muramvya.'

    Ayo makuru kandi yemezwa n’abandi bantu barimo umugabo bakuye muri izo modoka zatwitswe.

    Yagize ati 'Njyewe ubwanjye n’amaso yanjye niboneye imirambo 15 turimo duterura abahasize ubuzima.'

    Abatuye ahabereye igitero bavuze ko hari umugabo n’umugore we barashwe n’aba bagizi ba nabi mu gihe barimo bahunga abashinzwe umutekano.

    Uwatanze amakuru yavuze ko 'Bashobora kuba bibwiye ko babwira abashinzwe umutekano inzira banyuzemo bahitamo kubica, uyu mugabo n’umugore bari bavuye mu munsi mukuru bahurirana n’aba bicanyi.'

    Kugeza ubu abategetsi b’u Burundi ndetse n’Igipolisi ntibatangaje imibare y’abapfuye. Stany Niyimbona uyobora Komine Rutegama bikiba yari yemeje ko abantu babiri bapfuye naho batanu barakomereka.

    Igipolisi cyo cyahisemo kwandika kuri Twitter ya Minisiteri y’Umutekano kivuga gusa ko hapfuye abantu ariko ntibatangaza imibare.

    Iri tangazo ryavugaga ko habaye igitero cy’iterabwoba ku modoka zitwara abantu n’ibintu cyahitanye abantu abandi barakomereka mu Ntara ya Muramvya werekeza i Gitega iperereza rikaba rigikomeje.

    Amakuru ava mu baganga avuga ko abantu 8 bakomeretse. Ibitaro bya Kibimba muri Komine Giheta mu Ntara ya Gitega byakiriye batatu, batatu barwariye ku bitaro bya Kibuye bya Komine Bukirasazi mu gihe abandi babiri bari kuvurirwa i Muramvya.

    Muri Gicurasi ikindi gitero nk’iki cyaguyemo abantu 13 barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi, FDNB cyabereye ku muhanda Gitega-Muramvya (ahitwa Burambana).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Igitero-cy-abantu-bataramenyekana-cyahitanye-imbaga-ya-benshi

  • Kwizera Olivier yagejejwe imbere y’Urukiko we na bagenzi be bahakana ibyo kunywa urumogi #rwanda #RwOT

    Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abandi barindwi bareganwa.

    Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier, Runanira Amza barabihakana. Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n’ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

    Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

    Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko ko urukiko rwakwihangana akahagera.

    Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

    Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

    Photos : Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kwizera-Olivier-yagejejwe-imbere-y-Urukiko-we-na-bagenzi-be-bahakana-ibyo-kunywa-urumogi