Category: Uncategorized

  • Haravugwa ihunga ry’Umwami Muswati kubera igitutu cy’imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko amakuru y’ihunga rya Muswati III yatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta muri Afurika y’Epfo kizwi nka SABC.

    Mu minsi igize impera z’icyumweru gishize, ni bwo imyigaragambyo yari yakaze cyane nubwo Leta yari yabujije abaturage kwigaragambya ariko ntibyababujije kubikora.

    Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n’amatora.

    Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n’ubwami.

    Umwami Mswati III w’imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82.

    Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga.

    Mu myaka ishize, Sam Mkhombe wahoze ari umunyamabanga wihariye wa Mswati (2004 kugeza 2011) yabwiye BBC ko “Umwami ari ingenzi cyane ku gihugu cy’aba-Swazi kuko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ikirango cyabo.”

    Mkombe yagize ati “Abantu bakunda umwami wabo kandi bemera ko bamuhawe n’Imana.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Haravugwa-ihunga-ry-Umwami-Muswati-kubera-igitutu-cy-imyigaragambyo

  • Ibigugu bikomeje gutungurwa muri Euro 2020, u Bufaransa nabwo bwasezerewe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Portugal ya Cristiano Ronaldo isezerewe itageze muri 1/4, hari hatahiwe u Bufaransa nabwo bwaraye busezerewe na Switzerland muri 1/8.

    Mu ijoro ryakeye imikino ya 1/8 mu gikombe cy’u Burayi cya 2020 yari yakomeje hakinwa imikino ya 1/8, Espagne yabanje gusezerera Croatia iyitsinze 5-3.

    Croatia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyitsinzwe na Pedri, Pablo Sarabia yaje kucyishyura ku wa 38, ku munota wa 57 Cesar Azpilicueta ashyiramo icya kabiri cya Espagne hari mbere y’uko Ferran Torres atsinda icya 3 ku munota wa 77.

    Croatia yasatiriye cyane ishaka kwishyura ibi bitego maze ku munota wa 85 Mislav Orsic ayitsindira icya kabiri, hari mbere y’uko mu minota y’inyongera(90+2) Mario Pasalic ayitsindira icya 3. Iminota 90 yarangiye ari 3-3 biba ngombwa ko bitabaza iminota y’inyongera.

    Ku munota w’ijana, Alvaro Morata yatsindiye Espagne igitego cya kane maze Mikel Oyarzabal ashyiramo agashinguracumu ku munota w’103. Espagne ihita igera muri 1/4.

    Hakurikiyeho umukino w’u Bufaransa bwari bwitezweho gusezerera Switzerland, ariko abasore barimo Pogba, Mbappe na Benzema ntibyagendekeye neza kuko baje gutungurwa cyane basezererwa n’iyi kipe kuri penaliti.

    Switzerland wabonaga ari yo iri mu mukino yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Haris Seferovic.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0, ku munota wa 55, Ricardo Rodriguez wa Switzerland yaje guhusha penaliti.

    Ku munota wa 57, Karim Benzema yaje kwishyurira u Bufaransa ku mupira yahawe na Mbappe, nyuma y’iminota 2 ashyiramo icya 3 ku mupira yahwe na Antoine Greizman, ni mu gihe Paul Pogba yaje gutsindira u Bufaransa icya 3 ku munota wa 62.

    Rutahizamu wa Switzerland wari watsinze igitego cya mbere, Haris Seferovic yaje gutsinda icya 2 ku munota wa 81, maze ku wa 90, Mario Gavranovic abatsindira icya 3. Byahise biba ngombwa ko bitabaza iminota 30 y’inyingera ariko nayo yarangiye nta mpinduka bajya muri penaliti.

    Ku ruhande rwa Switzerland penaliti zatewe na Mario Gavranovic,Fabian Schaer, Manuel Akanji, Ruben Vargas na Admir Mehmedi bose barazinjiza.

    U Bufaransa zatewe na Paul Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram, Presnel Kimpembe aho bazinjije neza, rutahizamu Kylian Mbappe ni we wateye iya nyuma arayihusha igihugu cye gihita kinasezererwa.

    Haris Seferovic yatsindiye Switzerland 2

    Benzema yatsindiye u Bufaransa ibitego 2

    Paul Pogba yatsinze igitego cya 3 cy’u Bufaransa

    Mario Gavranovic yatsindiye Switzerland igitego cya 3

    Mbappe yahushije penaliti yakuye u Bufaransa mu irushanwa

    Mbappe ntiyabyumvaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibigugu-bikomeje-gutungurwa-muri-euro-2020-u-bufaransa-nabwo-bwasezerewe

  • Abarinzi bahoraho, Camera zikora igihe cyose,…bimwe mu bisabwa abazemererwa guhinda urumogi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021 nyuma y’amezi agera mu munani Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi.

    Iri teka rivuga ko umushoramari cyangwa undi ushaka guhinga guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, azajya abisabira uburenganzira kandi akagaragaza uburyo yiteguye.

    Rivuga ko uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

    Bimwe mu bizasabwa uzahinda iki gihingwa, ni ugushyira uruzitiro rw’ibice bibiri ahazaba hahinze urumogi.

    Hari kandi gushyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano mu buryo buhoraho bizakorwa n’ibigo bitanga izi serivisi byemewe n’amategeko ku buryo abarinzi bazajya baba bahari amasaha yose agize umunsi ndetse n’icyumweru.

    Ririya teka kandi rivuga ko ahazahingwa urumogi hagomba kuba hari camera zicunga umumutekano n’iminara yifashishwa mu by’umutekao ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’umutekano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abarinzi-bahoraho-Camera-zikora-igihe-cyose-bimwe-mu-bisabwa-abazemererwa-guhinda-urumogi-mu-Rwanda

  • Abadepite batoye itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Iyi Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, itegeko ryatowe n’abadepite 57 muri 62 bayitabiriye.

    Mbere yo gutora itegeko ry’Ingengo y’Imari, Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu yabanje kugaragaza raporo yakoze ku mbanziriza mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari igena uko amafaranga azakoreshwa n’ibikorwa azashorwamo.

    Ubwo yagezaga raporo ku badepite Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko hari ibyakozwe birimo kugabanyirizwa amafaranga imishinga imwe n’imwe ndetse indi igashyirwa mu bigomba kwibandwaho bitewe n’uko ari byo byihutirwa kurushaho.

    Yongeye kugaragaza ko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ugizwe n’ingingo 26 zikubiye mu mitwe itatu kandi ko kuri ibi ntacyo bahinduyeho.

    Mbere yo gutora itegeko rigena ingengo y’imari ya 2021/2022 babanje gutora ingingo zirigize uko ari 26, baziganiraho maze ingingo zose ziratorwa kuko nta n’imwe itigeze yemezwa. Mu gutora itegeko rigena ingengo y’imari abadepite 62 bari bitabiriye, abaritoye ni 57 naho amajwi atanu aba impfabusa.

    Ingengo y’Imari y’uyu mwaka ifite Insangamatsiko igira iti “Kuzahura ubukungu binyuze mu guteza imbere inganda n’iterambere ridaheza.’’

    Ishingiro ry’umushinga

    Ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari 342.2 bingana na 9.8 % ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020-2021.

    Biteganyijwe ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2543.3 Frw bingana na 67% by’ingengo y’imari yose, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 612.2 Frw bingana na 16% mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 651.5% bihwanye na 17% byayo.

    Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura bingana na 84% by’ingengo y’imari ya 2021/2022 bishimangira ukwigira no kwishakamo ibisubizo mu Banyarwanda.

    Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 2413.7 Frw angana na 64.7%, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri 1393.3 Frw bingana na 36.6 %, kandi ku ngengo y’imari yose amafaranga agera kuri miliyari 541 Frw bingana na 14.2% azakoreshwa mu ishoramari rya Leta.

    Impamvu zo kwiyongera ku ngengo y’imari

    Ubwo basesenguraga imbanzirizamushinga y’iri tegeko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta,Tushabe Richard, yagaragaje ko impamvu habayeho kwiyongera kwayo harimo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuyogoza Isi, guhemba abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri mashya yubatswe no kongera 10% ku mishahara y’abarimu yari isanzwe.

    Ikindi cyatumye iyi ngengo y’imari y’iyongera nk’uko Tushabe yabitangaje yavuze ko hari na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukwirakwiza amazi mu baturage kuko byagaragaye ko hari ingomero n’inganda zimaze kubakwa ariko bikaba bikwiye ko amazi asaranganywa akuwe kuri izo nganda.

    Ibitekerezo byatanzwe n’abadepite byatekerejweho ku kigero cya 88.7%

    Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye n0 gusaranganywa kw’ingengo y’imari, Perezida wa Komisiyo yavuze ko amafaranga yagabanyijwe ku bikorwa bimwe agashyirwa ku byihutirwa kurusha ibindi, azashakirwa mu ngengo y’imari ivuguruye harimo no kuziba icyuho cyane cyane kiri mu mishahara naho andi akazashakwa mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse.

    Yavuze ko hari ibyuho 173 (ni ukuvuga ibyifuzo byatanzwe n’abadepite) byari byagaragajwe n’Inteko Ishinga Amategeko byasabaga gushakirwa miliyari 311.2 Frw, yasabaga ko byakwitabwaho mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, ibindi bikazitabwaho mu kuyivugurura no mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse.

    Komisiyo yagaragaje ko byitaweho ku kigereranyo cya 88.7% mu buryo bukurikira, ibyuho 12 bingana na miliyari 4.2 Frw, ngo aha byabonewe miliyari 20 Frw mu ntangiriro z’umwaka.

    Kuba harabonetse amafaranga menshi basobanuye ko Minisiteri y’Ingabo yari yasabiwe miliyoni 4.6 Frw yo kwishyura ibikorwa byayo birimo amazi, internet n’ibindi yongereweho miliyari 15.488 kugira ngo izayifashishe mu kuziba ikindi cyuho cya miliyari 11 Frw yo gukomeza kubaka Ishuri rya Gisirikare riri mu Bugesera “Rwanda Military Academy.”

    Ibindi byuho byabonewe amafaranga yose harimo kandi miliyari 1.38 Frw yashyizwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu rwego rwo gukomeza kubishakisha.

    Hari kandi miliyoni 480 Frw yo kuziba icyuho cy’imishahara y’abakozi ba Gicumbi na miliyoni 239.6 Frw yari yasabiwe Akarere ka Kamonyi yo kwishyura rwiyemezamirimo wubatse umuhanda wa kaburimbo Bishenyi-ku bitaro by’amaso bari baremerewe na Perezida wa Repubulika, ariko nyuma yo gusubira mu mibare Komisiyo yasanze yaragombaga guhabwa miliyoni 285.5 Frw kandi yose yarabonetse.

    Uretse aya mafaranga kandi hari miliyoni 361.5 Frw yari yasabiwe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK yo kugura ibikoresho bigezweho bikenewe gukoreshwa ku bana bavutse bafite ibibazo cyangwa badashyitse kuko ibyari bisanzwe bigaragara ko bishaje kuko byaguzwe mu myaka irenga 10 ishize.

    Hari kandi na miliyoni 942.6 Frw yari yasabiwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu kigo NAEB binyuze mu mushinga wari witezweho kwinjiza amadevize miliyoni 1.2 Frw buri mezi abiri.

    Uretse ibyo byuho byabonewe amafaranga yari akenewe Komisiyo yagaragaje ko hari ibyuho 111 bingana na miliyari 172.9 byari byagaragajwe ko bikwiye kwitabwaho ariko muri byo 33 ni byo byabonewe miliyari 11.9 Frw mu ntangiriro z’uyu mwaka naho ibindi byuho bikazongera gusuzumwa mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2022/2023 byose bikitabwaho.

    Muri byo harimo ibyuho 12 bingana hafi miliyari 1.4 Frw byari byasabiwe Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yo kwakira no kwitabira imikino mpuzamahanga, ikaba yarabonewe miliyari 1.2 Frw hakaburaho miliyoni 200 Frw zizashakwa mu ngengo y’imari ivuguruye.

    Uretse aya mafaranga kandi hari miliyoni 169 Frw zari zasabiwe Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda bizasuzumwa mu ngengo y’imari itaha kuko hari amafaranga iyi komisiyo ifite yaba ikoresha mu gihe hatarakorwa irindi suzuma.

    Hari kandi ibyuho 47 bingana na miliyari 132.8 Frw, birindwi muri byo byabonewe miliyari 9.4 Frw ibindi bikazitabwaho mu gihe giciriritse, ibindi byuho nabyo bitatu byari bifite agaciro ka miliyari 1.3 Frw bizitabwaho hifashishijwe amafaranga ava mu baterankunga, aha harimo kwishyura ibirarane bya ba rwiyemezamirimo b’iyubakwa ry’amashuri mu Karere ka Ngororero, ahashakwaga miliyoni 270 Frw ariko habonetse miliyoni 42.8 Frw yongererwa Akarere na miliyoni 92 Frw yabonetse ku mishinga ibiri yo mu Turere twa Ngororero na Muhanga gusa amafaranga asigaye kugira ngo icyuho cyose gihari kizibwe azatangwa n’umuterankunga ariwe Banki y’Isi.

    Muri ibi byuho ariko hari ibyagaragajwe ko inzego zitandukanye nazo zikwiye kuzajya zigira uruhare mu kubiziba zikoze ku mafaranga zinjiza.

    Mu gusoza Perezida wa Komisiyo yashimiye ubufatanye bwagaragaye mu bagize uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta, asaba abagize inteko rusange kwakira raporo no gufatanya kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga abadepite batora itegeko rigena ingengo y’imari y’uyu mwaka

    Perezida wa Komisiyo y’Igengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko hari ibikorwa byateguwe bagendeye ku byihutirwa kurushaho

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ni we wayoboye iki gikorwa

  • Mbappé yahushije penaliti bituma Ubufaransa busezererwa muri Euro_2020_ Amafoto #rwanda #RwOT

    Ubusuwisi bwageze muri kimwe cya kane cya Euro 2020 nyuma yo gutsinda penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 3-3 mu minota 120 kuri uyu mugoroba wo ku wa 28 Kamena 2021, kuri stade y'igihugu ya Bucharest muri Romania.

    Ibitego byo mu Busuwisi byatsinzwe na Haris Seferović ku munota wa 15 na 81 na Mario Gavranović ku munota wa 90, naho Ubufaransa bwatsinzwe na Karim Benzema ku munota wa 57 na 59 na Paul Pogba ku munota wa 75.

    Mario Gavranović, Fabian Schär, Manuel Akanji, Ruben Martínez na Admir Mehmedi batsinze penaliri z'Ubusuwisi, naho Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram na Presnel Kimpembe batsinza penaliti z'Ubufaransa, mbere yuko Kylian Mbappé ahusha penaliti ya nyuma yakuwemo n'umuzamu Yann Sommer.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/29/mbappe-yahushije-penaliti-bituma-ubufaransa-busezererwa-muri-euro_2020_-amafoto/

  • Nyagatare na Muhanga bararanye inkuru mbi: Mu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo hari hategerejwe imikino y'umunsi wa nyuma ku makipe ahatana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, wagombaga gusiga hamenyekanye amakipe abiri azakina icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru w'u Rwanda umwaka utaha.

    Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma, AS Muhanga niyo yari yaramenyekanye ko izakina icyiciro cya kabiri, nyuma yo kwitwara nabi cyane mu mikino itandatu iheruka gukina, gusa mu makipe atanu yayibanzirizaga ku rutonde, iyari gukora ikosa yashoboraga kwisanga yakurikiye AS Muhanga.

    Amakipe abiri gusa arimo Kiyovu Sports na Musanze FC, nizo zari zizeye kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse ni nazo zari ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

    UKO IMIKINO Y'UMUNSI WA NYUMA YAGENZE:

    Mukura VS 3-0 AS Muhanga

    Gorilla FC [2]-1 Sunrise FC

    Gasogi Utd 1-0 Kiyovu Sports

    Etincelles FC 3-1 Musanze FC

    Mu makipe yarwanaga no kutamanuka yasoje atya:

    1. Kiyovu Sports

    2. Musanze FC

    3. Gasogi 12pts

    4. Etincelles 12pts

    5. Mukura 11pts

    6. Gorilla 10pts

    7. Sunrise FC 9pts

    8. AS Muhanga

    Ntiharamenyekana amakipe azasimbura ayamanutse mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka utaha w'imikino. Uyu mwaka usojwe APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe, ndetse ikazahagararira igihugu muri CAF Champions League, mu gihe AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri, ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup umwaka utaha.

    Sunrise FC y’i Nyagatare birangiye isubiye mu cyiciro cya kabiri

    Nyuma yo kugorwa cyane n’uyu mwaka w’imikino, birangiye AS Muhanga isubiye mu cyiciro cya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107024/nyagatare-na-muhanga-ziraranye-inkuru-mbi-mukura-yagarukiye-habi-sunrise-na-as-muhanga-zis-107024.html

  • Knowless yahurije mu ndirimbo Ikofi Tom Clo… – #rwanda #RwOT

    'Ikofi' ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Gatanu 'Inzora' Knowless Butera aherutse gusohora yakubiyeho indirimbo 11.

    Mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo 'Ikofi', Platini ni we wenyine ufitanye indirimbo na Knowless kuri Album bise 'Confuser.'

    Iyi ndirimbo 'Ikofi' ikimara gusohoka, Platini yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yishimira kuba afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye, kandi binyuze umutima we kuba yararimbye mu ndirimbo 'Ikofi' yahuriyemo na bagenzi be.

    KANDA WUMVE NDIRIMBO 'KOFI' KNOWLESS YAKORANYE NA TOM CLOSE, PLATINI, IGOR MABANO NA NEL NGABO

    Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yari yateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki iyi ndirimbo, ikimara gusohoka yababajije uko bayumvise anabarangira aho bashobora kuyisanga bakayireba.

    Umuhanzi Igor Mabano waririmbye muri iyi ndirimbo, we yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko ariyo ndirimbo ya mbere ikunzwe. Ashima abayigizemo uruhare biose. Nel Ngabo we yavuze ati 'Reba ahantu hose Ikofi yamaze gusohoka.'

    Umuhanzikazi Butera Knowless nawe yamenyesheje abafana be n'abakunzi b'umuziki, ko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ikofi'. Ati 'Ibanyure.'

    Ibaye indirimbo ya kabiri, Butera Knowless akoreye amashusho kuri Album ye nyuma y'indirimbo 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire.

    Iyi ndirimbo 'Ikofi' iri ku mwanya 11 kuri Album ya BKnowless, yumvikana mo ko buri wese yaririmbye bitandukanye n’uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n’ahandi.

    Tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yitiriye abana be b'abakobwa, imfura ye Ishimwe Or Butera n'ubuheta yise Inzora.

    Iyi Album yayishyize kuri Amazon, deezer, Apple.com, Spotify n'izindi iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yari yabanje gusohora harimo 'Nyigisha' na 'Papa'.

    Album ye iriho indirimbo 'Ikofi' yakoranye na Tom Close, Platini, Igor Mabano na Nel Ngabo, 'Papa', 'Muzabonana', 'Confuser' yakoranye na Platini, 'Nahise mbimenya' yakoranye na King James.

    Hari kandi ‘Upper' yakoranye na Navio, 'Akantu' na Social Mula, 'Uwo uzakunda', 'Bado' yakoranye na Ykee Benda, 'Nyigisha' na 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire.

    Nel Ngabo, Butera Knowless na Igor Mabano bahuriye mu ndirimbo 'Ikofi'Platini yishimira ko afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye ya Gatanu

    Tom Close yavuze ko adafite gushidikanya ko Album ya Knowless izanyura benshi, kuko iriho indirimbo nziza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOFI' KNOWLESS YAKORANYE NA TOM CLOSE, PLATINI, IGOR MABANO NA NEL NGABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107020/knowless-yahurije-mu-ndirimbo-ikofi-tom-close-platini-igor-mabano-na-nel-ngabo-iri-kuri-al-107020.html

  • Nirere Shanel yasohoye indirimbo Araho isin… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Araho' kandi ni intashyo ku bavukijwe ubuzima imburagihe bazira uko bavutse. Mu cyumweru cyo kwibuka, Nirere Shanel yatangije gahunda yise 'Ndaho' yateguye ku bufatanye n'ibigo n'imiryango bisanzwe byita ku buzima bwo mu mutwe n'isanamitima nka GEARG binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation, Beyond The Veil, Sana Initiative ndetse na Our past

    'Ndaho' ni ubukangurambaga bugamije gusigasira urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guherekeza no gufata mu mugongo abayirokotse bakizahajwe n'ingaruka z'ibikomere byo ku mutima no mu mutwe.

    Nirere Shanel yabwiye INYARWANDA ko 'Ndaho' ari urubuga abarokotse baganiriramo bakibukiranya ibyiza byarangaga ababo n'ibihe byiza bagiranaga. Avuga ko ari umwanya abarokotse bavugiramo amakuru yabo y'ubuzima bwabo bwa buri munsi aho bageze n'uko bahangana n'ingaruka z'amarorerwa babonye.

    Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko 'Ndaho' ari n'umwanya abarokotse bavuga urukumbuzi n'agahinda batewe kandi bakomeza no guterwa no kubura ababo mu buzima bwa buri munsi nk'iyo babyaye ntibahembwe; iyo babonye impamyabushobozi ntibagire uwo bazereka, iyo bahashye bakaronka ariko bakaba batabisangira n'ababo, iyo bateye intambwe bakabura abo baserukana nabo.

    Hifashishijwe imbunga nkoranyambaga za ‘Ndaho’, hatanzwe ubutumwa bw'ihumure binyuze mu butumwa bugufi n'indirimbo bwatanzwe n'abahanzi nka Mani Martin, Aline Gahongayire, Daniel Ngarukiye n'abandi bantu batandukanye hakoreshejwe Hashtag ya '#Ndaho'.

    Hatanzwe kandi uburyo bw'ibanze umuntu yakwifashisha mu guhangana n'ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hari n'umuganga wita ku buzima bwo mu mutwe watangaga ubufasha bwihariye ku wari ubukeneye.

    Bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri 'Ndaho' burimo ubwa Ngabo Brave Olivier wagize ati 'Ndaho burya naje guhura n'inkotanyi zirandokora. Ndaho narize ndangiza amashuri n’ubwo nababuze ngo twishimane. Ndaho naje gushyingirwa ndanibaruka. Ndaho nabaye umugabo. Ndaho ndakomeye ngo nkomeze n'abandi.'

    'Ndaho mpagaze mu nshingano (nubwo bigoye). Ndaho ndemye. Ndaho ndabakumbuye cyane. Ndaho nahobereye ubuzima. Ndaho sindata igiti.'

    Mu butumwa bwe Nirere Shanel yagize ati 'N'ubwo twegereje gusoza iminsi ijana y'icyunamo, Kwibuka ni ibya buri munsi. Gutekereza aho twavuye kugira ngo bitazongera ibe impamo ni umukoro wa buri munsi.

    “Ikindi dukwiye kuzirikana ni uko ihungabana rikomoka ku bikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi nta mupaka rigira. Dukwiye gukomeza gufatana mu mugongo, guhumurizanya no guterana ingabo mu bitugu kugira ngo dukomeze twiyubake kandi twubake n'urwatubyaye.'

    Nirere Shanel ni we wanditse amagambo n'injyana by'iyi ndirimbo 'Araho' yasohoye, Alune Wade yayoboye abacuranzi no gufata amajwi anacuranga gitari, Jon Grandcamp yifashishijwe kuri 'Batterie', Yilian Canizares kuri 'Violon' naho Mathyias Voisi kuri 'Violoncelle'.

    Nirere Shanel aherutse gutangiza urubuga 'Ndaho' rugamije gusigasira urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhumuriza abayirokotse Nirere Shanel yasohoye indirimbo nshya yise 'Araho' icyeza uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje urugendo rwo kwiyubaka

    Hari aho muri iyi ndirimbo, Nirere aririmba agira ati 'Arabatashye ahora abakumbuye…araho arajya mbere…ariko intimba ntiteze gushira.'

    KANDA HANO UBONE INDIRIMBO ZOSE ZA NIRERE SHANEL

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ARAHO' YA NIRERE SHANEL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107012/nirere-shanel-yasohoye-indirimbo-araho-isingiza-uko-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi–107012.html

  • Dj Brianne yafunguwe, Ish Kevin aguma mu giho… – #rwanda #RwOT

    Dj Brianne, Queen Nita na Ish Kevin batawe muri yombi kuwa 25 Kamena 2021 bari kumwe na Nziza Olga, Mugisha Patrick na Munyanshoza Celine, aba bose bakaba baratawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabihamiririje InyaRwanda.com mu kiganiro twagiranye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.

    Nyuma y’uko bapimwe ingano y’ibiyobyabwenge mu maraso, kuri ubu abarimo Dj Brianne, Mugisha Patrick na Queen Nita bamaze kurekurwa kuko ntabyo basanzwemo, naho Nziza Olga na Ish Kevin baguma mu gihome nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira wagize ati “Bamwe ibimenyetso byagaragaje ko nta biyobyabwenge bafite mu maraso yabo batigeze babinywa abandi babiri bo babibasanzemo, aba rero dosiye yabo irakomeza mu bushinjacyaha”.

    Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye na Dj Brianne wari umaze iminsi mu gihome akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze uburyo we na bagenzi be bafunzwe n'icyakurikijwe kugira ngo afungurwe anatangaza ko bagambaniwe n'abantu bazwi mu myidagaduro ariko ntiyavuga amazina yabo, gusa yavuze ko hari igihe azabavuga. Ati: “Bagiye kudupima ibyo biyobyabwenge basanga ntabyo baraturekura (harekuwe batatu muri bo) ariko mu buryo bugaragara baratugambaniye kandi abatugambaniye ndabazi (…)”.  

    Ati “Baratugambaniye nyine too kuko hari abantu baje tutazi nyine ni nabo bazanye ibyo bipapuro by'urumogi kuko baza kudutora ni byo bahasanze kandi twe twari twaryamye. Urumva rero baratugambaniye ntabwo wamenya ngo ni ba nde ariko urumva ese buriya nkanjye umuntu wangambanira ni nde, ni uwo nyine turi kumwe muri iyi myidagaduro nonese hari undi muntu. Aba abona uburyo turi gukora cyane akavuga ngo uru rwana rw'urumayibobo reka nze ndumanure. Ni uko nyine byagenze ariko Imana niyo nkuru iyo ikintu itagishaka ni ibyo nyine”.

    Dj Brianne yafunguwe avuga ko yagambaniwe

    Dj Brianne yakomeje agira ati “Urebye n'amasaha twaryamiye twariye ibya saa sita ku manywa muri Dove tubonye amasaha ageze turavuga ngo reka dufate Apartment n'ubundi tujyemo twirarireyo turataha mu gitondo ndahamya ko uwa nyuma ashobora kuba yararyamye nko mu ma saa tatu kuko twari tunaniwe, abo bandi baje nyuma umuntu wabashije kubabona ni umwana umwe wari usigaye muri Saloon arimo arareba filime twe twaryamye kare”.

    “Ubwo rero abo baje twe twibajije ukuntu ibintu byabonetse twe twari tunaniwe mu by’ukuri twibaza ukuntu ibintu ntabyo twahasize n'inzoga twari dufite yari icyuzuye twateye amashoti (shot). Njyewe abo bantu batugambaniye ndabakeka kandi uzumva mbashyize hanze, erega njywe nta miyaga nonese ko njye ntayo baba banshiriyemo ushobora no gusanga batanarenze batatu kandi nabo bari muri iyi myidagaduro y'u Rwanda rwose kandi ni n’aba Legend ahubwo”.

    “Ibaze nyine kuba umuntu wamamaye kuva kera yashaka gufata umuntu nkanjye uciriritse ukizamukira mu by’ukuri uwo yanakwica. Ndashimira Mutoni, Nunu nawe asanzwe ari n'inshuti yanjye yanyirukanseho bishoboka kuruta abandi bose. Kuko bakidutwara yatugezeho mu gitondo kuko twe badutwaye nijoro. N'abandi bantu nshimira barimo Rocky, Microjeni, Papa Cyangwe baje kutureba. Undi muntu nshimira by'umwihariko ni umuntu witwa Social Mula yatubaye habi bya hatari ku rwego rwo hejuru. Abo bantu ni abo, abandi baza bivugisha ngo tubireke”. 

    N’ubwo ariko Dj Brianne avuga ko bagambaniwe kuko we ahamya ko mu bo bari kumwe bose nta n’umwe wigeze akoresha ibiyobyabwenge, nyuma y’uko abo bari kumwe bose bapimwe ingano y’ibiyobyabwenge mu maraso muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL), bagenzi be babiri barimo na Ish Kevin bari kumwe nawe basanzwemo ibiyobyabwenge bituma bakomeza gukurikiranwa, abandi bararekurwa. 

    Mu kiganiro duherutse kugirana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko urumogi rukuvamo nyuma y’iminsi 90, ati “Icyo rero ni ikintu abantu bagomba kwitondera, ushobora kuba warabigerageje mu kwezi kumwe gushize, wagira ibyago ukagongana n’amategeko bikaba ngombwa ko bagupimisha bakarugusangamo”.

    Ish Kevin aracyari mu gihome

    Queen Nita yamaze kurekurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106999/dj-brianne-yafunguwe-ish-kevin-aguma-mu-gihome-baratugambaniye-gusa-ndashimira-social-mula-106999.html

  • Umuyobozi wa APR FC yagarutse ku hazaza h’umu… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu , APR FC, nyuma y’amatora y’umuyobozi wa FERWAFA, Lt General Mubarak Muganga yagarutse ku makuru n’ubuzima burambye bw’iyi kipe ndetse anakuraho urujijo ku makuru yagendaga avugwa.

    Lt Gen Mubarak Muganga yavuze ko hari amakuru yumvise ko Buteera Andrew yaba yararozwe ariko atari byo kuko Buteera Andrew arwaye. Yavuze kandi ko uyu mukinnyi batazamurekuza. Yagize ati: “Hari amakuru twumvise ku bijyanye na Buteera Andrew ariko cyereka niba biba mu mu yandi makipe, ariko twebwe oya”. 

    “Umukinnyi ararwaye yivuriza i Kanombe, abaganga bafite uburyo bagenda bagena igihe ari bwitoze igihe ari buruhuke tukamurwaza nk’uko umuntu yarwaza umuntu mu muryango kuko APR FC turi umuryango kugeza aho azakirira agakina cyangwa akajya mu zindi nshingano. Ariko ntitwatandukana na we ngo kuko arwaye cyangwa habaye iki.”


    Buteera Andrew ni umwe mu bakinnyi batangiranye na gahunda y’abakinnyi b’abanyarwanda muri APR FC 

    Lt Gen Mubarak Muganga kandi yagarutse ku mutoza Adil ku bijyanye n’isozwa ry’amasezerano ndetse no kuba yava muri iyi kipe. Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’umutoza Adil aracyari umutoza wa APR FC. Ntabwo tugenga byose, umuntu nanone mu masezerano aba afite uruhande rushobora gutuma dutandukana cyangwa abonye ahandi ahahira harushijeho yakwigendera”.

    “Ariko ku mutoza Adil uko namusanze, nababwiye ko ikipe y’igihugu ya Maroc y’abatarengeje imyaka 23 yamushatse ariko akababwira ko atagenda kuko agifite amasezerano na APR FC, n’iyi minsi niko bimeze. Ibyo adukorera natwe biratunyura uretse aho atanogeje neza ubushize kuko twari twamusabye kugera kure hashoboka, ariko kuko byari mu mwaka we wa mbere ntitwari kumuciraho iteka, twe rero twumva tukimukeneye kandi na we arakifuza gukorana na twe”.

    Ku kibazo cya Sugira Ernest, Lt General yavuze ko Sugira igihe cye cyarangiye muri APR FC. Yagize ati “Sugira we igihe cyo kubana na we cyararangiye, yari amezi nk’atandatu ashize, ubu ni umukinnyi wakwigendera uko ashatse”. 

    APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko umwaka ushize basezerewe na Gor Mahia mu cyiciro kibanza.


    Ali amaze gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona adatsinzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107008/umuyobozi-wa-apr-fc-yagarutse-ku-hazaza-humutoza-adil-sugira-ernest-ndetse-na-butera-byavu-107008.html