Category: Uncategorized

  • FERWAFA yabonye inkunga ya Miliyari ebyiri: Kubaka Hoteli birasubukurwa mu cyumweru kimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa Hoteli ya FERWAFA, ubu hakaba hashize imyana ine imirimo ihagaze.

    Iyi Hoteli y’inyenyeri enye yagombaga kuzura itwaye byibura hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba inafite ibyumba 88 izajya yakiririamo abantu batandukanye, ndetse n’amakipe y’igihugu akaba yahakorera umwiherero.

    Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry
    Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa Hotel ya FERWAFA

    Nyuma y’iyo myaka yari imaze yarahagaze, FERWAFA yatangaje ko iyo mirimo igiye gusubukurwa bitarenze icyumweru. Ni nyuma yo kubona inkunga yavuye muri Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc.

    Ni amakuru Kigali Today yahamirijwe na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel Matiku, aho yavugaga ko banaganiriye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribemerera kuba bakoresha iyo nkunga babonye

    Yagize ati “Iriya nyubako yari imaze hafi imyaka ine yarahagaze, imirimo yari igeze kuri 53%, twagombaga kubanza kurangiza amasezerano ya mbere yari ahari hagati y’Abashinwa, Federasiyo ndetse na PRISME yakurikiranaga iyo mirimo, ibyo byarabye birarangira barishyurwa”.

    “Nyuma hakurikiyeho gahunda yo gusubukura imirimo, inkunga twarayibonye ya Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc, Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 250 mu madolari ya Amerika, binyuzwa muri FIFA na bo batwandikira ko iyo nkunga kuri ubwo bufatanye yabonetse ari yo tugomba guheraho”.

    Yakomeje ati “Isoko ryatanzwe ku Bashinwa ni Miliyari ebyiri na Miliyoni 600 Frws kugira ngo icyiciro cya mbere cyo kubaka kirangire ku buryo Hoteli yatangira gukora, ku buryo dushobora kwakira abantu mu byumba birenze 40 bizaba birimo”.

    Yavuze kandi ko igikorwa cyo kubaka kizamara amezi 10, ku buryo byibura mu gihe cy’umwaka Hoteli izaba ikora, aha Ferwafa kandi yavuze ko amafaranga yose ahari nta mbogamizi n’imwe bazagira, cyereka iyaturuka kuri rwiyemezamirimo.

    Igishushanyo mbonera cya Hoteli ya Ferwafa

  • Kayonza: Inzoka yishwe bayisangamo ihene yari yamize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ku gicamunsi, umuyobozi w’amashuri abanza ya Mucucu, Mbarushimana Theophile agonze na moto inzoka y’uruziramire ikavamo ihene yari yamize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline, avuga ko ari ubwa mbere bumvise ko ako gace karimo inzoka zo muri ubwo bwoko.

    Avuga ko kuba hari iyahabonetse bishoboka ko hari n’izindi dore ko ako gace kegereye Pariki y’Akagera.

    Uwo muyobozi yizeza abaturage ko nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba izo nzoka zabahungabanyiriza umutekano, kuko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo, bityo abaturage barusheho kugira umutekano.

    Ati “Nibwo tumenye ko zihari kuko twabonye ikimenyetso ku yabonetse ejo, turiyambaza izindi nzego kugira dushakire hamwe igisubizo ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano.”

  • Aba mbere bashyikirijwe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo
    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo

    Bimwe mu bigize izo nyubako ni amatafari ya Ruriba, ndetse n’amabuye y’amakoro abajwe mu makaro abereye ijisho, kuzamuka muri izo nyubako hakaba harateguwe inzira ebyiri zirimo n’igenewe abafite ubumuga.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mudugudu wiyongereye mu byiza nyaburanga bigize ako gace dore ko ba mukerarugendo bakagize nk’iwabo kubera amahumbezi aturuka mu birunga n’izo Ngagi zahogoje amahanga.

    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144
    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144

    Meya Nuwumuremyi yagarutse ku mpamvu nyamukuru zo kubaka uwo mudugudu muri ako gace, agaragaza ko ako gace kari mu nkengero z’ibirunga hazwi cyane mu gukundwa na ba mukerarugendo, ngo ni yo mpamvu bakuye abaturage mu miturire y’akajagari babashyira mu miturire igezweho aho bamaze kwegerezwa ibikorwaremezo byemerera ako gace gufatwa nk’umujyi.

    Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by’umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze, ni umujyi mu yindi”.

    Arongera ati “Ni gahunda nziza ya Leta yo gutuza abantu uko bikwiye, ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukura abaturage mu bwigunge, bubakirwa uyu mudugudu uteye amabengeza, aya mazu atandukanye n’uko twari dutuye aho byari akajagari, none batujwe mu mujyi nk’ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n’ibindi. Uyu mudugudu uratuma aka gake ka Kinigi gatera imbere, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo bubera muri aka gace”.

    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo
    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yasuraga uwo mudugudu ku mugoroba wo ku itariki 27 Kamena 2021, yishimiye aho ibikorwa by’izo nyubako z’umudugudu bigeze, asaba ko ibisigaye bike bitarakorwa byakwihutishwa, abaturage bakitegura gutura mu nzu zabo.

    Kuba itariki 28 Kamena 2021 zigeze abo baturage bose bataratuzwa muri ayo mazu, ni uko hari ibigitunganywa birimo amasuku, kugeza ibikoresho byose mu byumba byose n’ibindi birimo ibitanda na matola bikomeje kugezwamo uko bwije n’uko bukeye.

    Kugeza ubu, bamwe mu baturage bamaze kwerekwa inzu zabo, aho basanze ibyangombwa byose byamaze kugezwamo birimo ibitanda na matola bigizwe n’igitanda cy’ababyeyi, icy’abashyitsi, icyumba cy’abana kirimo igitanda kigeretse biryamwaho hasi no hejuru, n’icyumba cy’uruganiriro kirimo intebe, televisiyo nshya ya Startames ya pouse 32, n’akumba ko gutekeramo karimo gaz nshya, hakaba n’ahagenewe amashyiga asanzwe ya kijyambere yubatse ku buryo butimukanwa, ubwiherero bugezweho amazi n’ibindi.

    Mu bindi byashimishije abahawe amazu ni intebe igezweho, yicarwamo byaba na ngombwa ikaramburwa igakorwamo uburiri, ikaba yakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko umuryango wakira abashyitsi benshi.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w
    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wuzuye

    Ikindi cyatunguye abo baturage bagiye kwimurirwa muri izo nzu ni ukubwirwa ko buri muryango uzagenerwa telefoni igezweho (Smart phone), bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka abari abanyacyaro bakaba babaye abanyamujyi.

    Nk’uko Meya Nuwumuremyi yakomeje kubitangariza Kigali Today mu kiganiro kirambuye bagiranye ku bijyanye n’uwo mudugudu, ngo izo nzu uko ari 144 zirutana mu byiciro bibiri, aho hari izihagaze agaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri nzu harimo n’ibiyigize, hakaba n’indi yisumbuyeho ifite agaciro ka miliyoni 50.

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya gukoresha neza ibyo bikoresho birimo gaz, ubwiherero, gutegura amafunguro agezweho, isuku n’ibindi, ngo Akarere ka Musanze kageneye amahugurwa abaturage bazatuzwa muri izo nzu, aho urugero uwakoreshaga ubwiherero busanzwe yisukuza ibyatsi, ibyo byajyanye n’amateka kuko bagiye kujya bakoresha ubwiherero bugezweho busaba isuku y’amazi.

    Uretse izo nyubako abaturage bazatuzwamo, muri uwo mudugudu haragaragara n’ibindi bikorwa remezo birimo agakiriro kamaze kuzura, kagiye gufasha imyuga inyuranye irimo ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n’abakora ubukorikorin bujyanye n’ubukerarugendo, havugururwa n’ikigo nderabuzima cy’icyitegererezo kizajya gitanga serivise z’ibitaro zirimo kuvura amenyo n’izindi ndwara, aho ibikoresho bya ngombwa byose byamaze kuboneka.

    Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n’inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazatura muri uwo mudugudu kubona indyo yuzuye, ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu mudugudu.

    Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri
    Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri

    Muri uwo mudugudu kandi, hari n’amashuri anyuranye arimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwishimira ko ishuri rya Kampanga ryamaze kongererwa agaciro bitewe n’uwo mudugudu nk’uko Meya Nuwumuremyi abivuga.

    Agira ati “Dufite GS Kampanga, ni ishuri dusanganwe ariko ryongerewe agaciro mu buryo bugaragarira buri wese, dufite ibyo bita Smart Classroom itarahigeze, harimo ikoranabuhanga muri ibyo byumba, hari Laboratwari zinyuranye, abana bubakiwe igikoni kigezweho n’aho bafungurira, bubakirwa ibibuga by’imikino birimo Football, ibibuga bya Volleyball, ibya basket. Mu by’ukuri ni ikigo cy’ishuri cyavuguruwe mu buryo bukomeye”.

    Uwo muyobozi kandi yagarutse ku mihanda ya kaburimbo yerekeza muri uwo mudugudu yamaze kuzura n’iri ku musozo ati “Imihanda yo mu mudugudu murabona ko yarangiye, uva muri santere ya Kinigi murabona ko wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe uva kuri INES-Ruhengeri ugatunguka muri uyu mudugudu na wo uri gutsindagirwa aho mu minsi mike uwo muhanda wa kaburimbo turaba tuwugendamo, hakaba n’uva hano mu mudugudu ugera Rushubi, na wo uri hafi kuzura, iyo mihanda ya kaburimbo tuyungukiye muri iki gikorwa cyo kubaka uyu mudugu”.

    Hari ibitanda muri buri cyumba
    Hari ibitanda muri buri cyumba

    Uburyo abo baturage bakiriye ayo mazu bagiye gutuzwamo

    Byari akanyamuneza ku baturage bari baje kwerekwa inzu bagiye guturamo, aho batangariye ibikoresho basanzemo, bavuga ko ubuzima bw’igiturage babusezereye bagiye kubaho kinyamujyi.
    Abenshi ngo bari barahawe amakuru y’impuha, baterwa ubwoba babwirwa ko bagiye gutuzwa nabi, ariko ngo aho bamenyeye ukuri bakanibonera ayo mazu, byabashimishije cyane, bashimira Leta y’u Rwanda yabubakiye uwo mudugudu.

    Izabiriza Ismayili ati “Ndishimye ku buryo bukomeye, inzu yanjye bamaze kuyinyereka ntungurwa n’ibyo nsanzemo ntanatekerezaga kuzatunga, ibaze kujya mu nzu ugasangamo televisiyo ntigeze ndota no mu nzozi, dore Gaz ya litiro 12, mbega intebe! Dore uburiri, eh narebye matola zishashe ku bitanda mpita njya koga ntekereza ko naba mfite umwanda nkaba nakwanduza ariya mashuka, ariko cyane cyane nishimiye iyi Flat Screen”.

    Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho
    Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho

    Izabiriza yavuze kandi ko yabanje kubwirwa amagambo mabi amuca intege zo kuba yakwimukira muri uwo mudugudu, ndetse we na bagenzi be babanza kwanga bavuga ko batazemera gutuzwa muri izo nzu, ariko ngo atungurwa no gusanga ari inzu ziteye ubwuzu.

    Ati “Ibyishimo ni byinshi, ubwa mbere hari abantu benshi babanje kudushyiramo amagambo y’urucantege, batubwira ko ngo bagiye kuducucika, ngo muri ubwo bucucike tuzapfa nk’inkoko zarwaye uburoro, twatekereza Corona uburyo ica ibintu, tugira ubwoba abenshi dutekereza kwanga kuzazizamo, ariko Leta yaradusobanuriye natwe twaziboneye ni nziza cyane, abatubwiye ayo magambo ni abantu batazi ibyiza Perezida wa Repubulika ari kutugezaho”.

    Umusaza witwa Bariyangira Fidèle ati “Ubwa mbere baje kuturemesha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura aho twari dutuye, rimwe badutambagije aya mazu, tuyabonye si ukubyina tugeza ubwo dushaka no kubyinisha amavi”.

    Arongera ati “Inzu ngiyi nayibonye ngiye gutura muri mu kirere, kwicara, kunezerwa ukegamira ku gatebe kawe, reba televisiyo, batubwiye ko nta masafuriya tuzazana, nta biyiko nta masahani none twabisanzemo bya kizungu, ahubwo bari baradutindiye kudutuzamo. Abana bariga hafi y’urugo, umubyeyi wacu Kagame ntacyo twamwitura, reba ngize imyaka 72 none agiye kunsazisha neza, turamushimiye arakarama”.

    Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w
    Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w’igihugu

    Nyiranzayirwanda Pelusi kuri we ngo kugera muri etaje byamutunguye, avuga ko ibinezaneza byamurenze asanzemo televisiyo, amashyiga ya gaz ndetse utungurwa no kubwirwa ko azahabwa na telefoni ya smart.

    Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika wafatanyije n’Imana batugeza muri etaje, si ngiyi se, hameze neza harimo ibitanda, gaz na televisiyo, none ngo bagiye kuduha na telefoni ya touch yo guhanaguzamo urutoki, iyo telefoni nayo nyitegerezanyije amatsiko ubu turi kwiga kuyikoresha, ntabwo nigeze ndota gutura muri itege, barabitubwiraga tukumva ari ukudusetsa none birabaye dore ndi hejuru muya gatatu”.

    Umukecuru w’imyaka 86 witwa Mwamirama Angella nawe yishimiye gutura muri etage ati “Imyaka yose maze, ibi ntabwo nigeze mbibona, aya mazu batubwiye ngo yitwa etage na televisiyo, ni amajyambere natwe tugiye gusirimuka, batubwiye ko bagiye kutwereka etage tugiye guturamo ndatangara ngira ngo ni ukutubenshya, none bibaye ukuri koko, ngiye kuyiryamamo bamaze kuyinyereka nabibonye nzasaza neza, Perezida wacu Imana imukomeze”.

    Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura
    Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura

    Biteganyijwe ko uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi utahwa ku munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora wo ku itariki 04 Nyakanga 2021.

    Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
    Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
    Minisitiri w
    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV aherutse gusura uwo mudugudu ashima aho ugeze

  • RIB yagaruje akayabo ka Miliyoni 771Frw muri Miliyari 1 yibwe umuherwe w’Umunyamahanga #rwanda #RwOT

    RIB kandi itangaza ko yafashe abajura 02 n’ibyitso byabo, bari bibye kariya k’ayabo k’amafaranga.

    Ayagarujwe ni ama Euro 324,650£ n’amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37 421 000 Frw, yose hamwe angana na 771 701 000.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ariya mafaranga yarujwe ari muri 1 000 000 000 Frw yibwe hakoresheje ikoranabuhanga.

    RIB kandi itangaza ko hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amajurano.

    Uru rwego rushinzwe kugeza ibyaha mu Rwanda rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti 'RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yagaruje-akayabo-ka-Miliyoni-771Frw-muri-Miliyari-1-yibwe-umuherwe-w-Umunyamahanga

  • Ifoto y’abahanzi nyarwanda barimo Meddy, King James na K8 bafite imbunda yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Hagiye hanze ifoto ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bari muri Amerika ubu, Meddy, King James na K8 Kavuyo bafite imbunda, ibintu byazamuye amarangamutima ya bamwe, aho hari ababashimye abandi bakabagaya.

    Ni ifoto K8 Kavuyo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’abandi basore 5 barimo King James, Meddy, Cedru na Ernesto.

    Iyi foto kandi Cedru na we yayishyize kuri Instagram ye iherekezwa n’amagambo y’icyongereza umuntu ashyize mu Kinyarwanda agira ati'umunsi wo gusohoka n’abasore.' Yashyizeho kandi hashtag ya #gunrange, #sundayfunnyday umuntu abishyize mu Kinyarwanda ni nk’aho yakavuze ngo 'Icyumweru cyo kwishimisha mu rurasaniro'.

    Nubwo nta byinshi basobanuye kuri iyi foto, bisa nk’aho bari bagiye hamwe abantu bajya bashaka nko kuruhura mu mutwe, bagakodesha imbuda bakajya kurasa bishimisha.

    Mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto ya K8, bamwe bagiye bishimira aba basore ni mu gihe hari n’ababanenze bavuga ko batakabaye bifotoza bafite imbunda ngo ni ugushyigikira umuco wa Amerika.

    Uwitwa Nina_Ziva yagize ati'basore murayutse muhitamo guhohotera?'

    Vogelweiss_Gentlo ati' Birerekana ukuntu abanyafurika turi inyuma mu myumvire no mu mikorere. Abahanzi bayoboka imbunda ku zihe mpamvu kweli? Ikibazo ni uko uwarasa isasu rimwe mwese mwakwiruka. Mwakagombye kuririmba uko abanyamerika bibeshye bageza imbunda kuri buri wese muri rubanda none mwebwe murabyemeza, kandi ejo uwabaradamo umwe byantesha umwanya njya kwigaragambya.'

    Jeangapone ati'Umujama wegereye meddy ukuntu afashe imbunda kweli'
    Irabisohojerockb ati' abasore b’abasirikare b’abanyarwanda'
    Codestonclaude 'Ariko mufatanye agakungu kweri.'
    Dodos_ndayisenga250 'Mushaka kuzarasa ibinyoni'
    18hReply
    Mwadjuma 'nta muntu uzigera akinisha igihugu cyacu'

    m.tresor_____ 'James(King) ni we musirikare woroshyemo.'
    Cesar__n25 'basirikare mundasire satani n’amadayimoni'

    Ifoto ya ba Meddy yakuruye amarangamutima ya benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifoto-y-abahanzi-nyarwanda-barimo-meddy-king-james-na-k8-bafite-imbunda-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Umufana w'ikipe y'Ubusuwisi yaraye abaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'Ubusuwisi n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ni umukino wa 1/8 cy'irangiza mu irushanwa rya UEFA EURO 2020. Nkuko byagaragaye umukino warangiye ku ntsinzi y'ikipe y'Ubusuwisi yatsinze kuri penalties 5 kuri 4 z'ikipe y'Ubufaransa.

    Nyuma y'uyu mukino hacicikanye amafoto y'umufana w'ikipe y'Ubusuwisi ubwo yaririraga muri stade igihe Ubufaransa bwari bumaze gutsinda Ubusuwisi ibitego 3 kuri 2. Hashize igihe kitageze ku munota umwe, uyu mufana yahise akuramo imyenda yose yishimira intsinzi y'ikipe ye nyuma yuko inganyije n'Ubufaransa ibitego 3 kuri 3.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wikipe-yubusuwisi-yaraye-abaye-inkuru-ku-mbuga-nkoranyambaga-kubera-ibyo-yakoze-amafoto/

  • Uwashatse ko imodoka zimogonga ngo gahunda yo kwiyahura arayikomeje kandi azabikorera kuri Perezidansi cyangwa ku Nteko #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter hagaragaye amafoto ya Twagiramungu Eric wari uryamye mu muhanda avuga ko ashaka ko imodoka zimugonga kubera kutanyurwa n’icyemezo cy’Ubutabera bw’u Rwanda mu rubanza yaburanyemo na RSSB.

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Twagiramungu yavuze ko yagiye mu muhanda adakina kuko yashakaga ko imodoka zimogonga ariko iyamugezeho bwa mbere yanze kumugonga igatuma n’izindi zihagarara zikamubuza kugera ku mugambi we.

    Twagiramungu waryamye mu Muhanda imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rusumba izindi mu Rwanda, avuga ko yagiye yambaye igitambaro mu maso ariko ko yumvise abantu baje bakamuterura nyuma akaza kubonamo abo mu nzego z’umutekano w’u Rwanda.

    Avuga abamukuye mu muhanda bamubwiye bagomba kumujyana ariko akababwira ko ntahandi ashaka kujya atari kwa Perezida wa Repubulika, na bo bakamwizeza ko ari ho bamujyanye ariko akabyanga ngo kuko yumvaga atari ho bamujyanye.

    Gusa ngo yari afite umugambi wo gusubira mu muhanda kugira ngo imodoka zimugonge kuko yumvaga arambiwe ubuzima.

    Muri iki kiganiro kirekire agaruka ku cyamuteye impanuka yagiriye mu kazi aho yakoraga amasuku kuri Minisiteri y’Ingabo akaza kumanuka mu igorofa agahita agira ubumuga bw’ingingo, akavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB) cyanze kubahiriza icyemezo cy’urukiko cyateganyaga ko agomba kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe ndetse no kumuha amafaranga y’insimburamushahara ya buri kwezi.

    Ngo nyuma RSSB yarajuriye ndetse ntiyakubahiriza ibyari byategetswe n’urukiko, bituma ubumuga bwe bukura bugera ku gipimo gikabije.

    Yagarutse kuri byinshi muri uru rubanza rwe avugamo agahinda k’akarengane avuga ko yakorewe n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, akavuga ko mu gihe atacyemurirwa ibibazo ntakizamubuza kwiyambura ubuzima.

    Ati 'Nsasiba kwiyahurira mu rugo ariko nziyahurira aho ubuyobozi bukorera n’amaraso yanjye n’Imana yo mu ijuru iyashyire mu rupapuro ivuge iti 'uzize ubuyobozi’.'

    Akomeza agira ati 'Ntabwo nziyahurira hano mu rugo, nabikoze rimwe ariko ubu nzajya mu buyobozi, najya imbere y’Inteko Ishinga Amategeko narangiza nkareba hejuru nkavuga nti 'Mana Mana Mana u Rwada ruzabona ubutabera ryari ruzabona uburenganzira bwa muntu ryari’ ubudi nijugunye mu muhanda.'

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uwashatse-ko-imodoka-zimogonga-ngo-gahunda-yo-kwiyahura-arayikomeje-kandi-azabikorera-kuri-Perezidansi-cyangwa-ku-Nteko

  • Aba mbere bashyikirijwe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo
    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo

    Bimwe mu bigize izo nyubako ni amatafari ya Ruriba, ndetse n’amabuye y’amakoro abajwe mu makaro abereye ijisho, kuzamuka muri izo nyubako hakaba harateguwe inzira ebyiri zirimo n’igenewe abafite ubumuga.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mudugudu wiyongereye mu byiza nyaburanga bigize ako gace dore ko ba mukerarugendo bakagize nk’iwabo kubera amahumbezi aturuka mu birunga n’izo Ngagi zahogoje amahanga.

    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144
    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144

    Meya Nuwumuremyi yagarutse ku mpamvu nyamukuru zo kubaka uwo mudugudu muri ako gace, agaragaza ko ako gace kari mu nkengero z’ibirunga hazwi cyane mu gukundwa na ba mukerarugendo, ngo ni yo mpamvu bakuye abaturage mu miturire y’akajagari babashyira mu miturire igezweho aho bamaze kwegerezwa ibikorwaremezo byemerera ako gace gufatwa nk’umujyi.

    Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by’umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze, ni umujyi mu yindi”.

    Arongera ati “Ni gahunda nziza ya Leta yo gutuza abantu uko bikwiye, ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukura abaturage mu bwigunge, bubakirwa uyu mudugudu uteye amabengeza, aya mazu atandukanye n’uko twari dutuye aho byari akajagari, none batujwe mu mujyi nk’ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n’ibindi. Uyu mudugudu uratuma aka gake ka Kinigi gatera imbere, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo bubera muri aka gace”.

    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo
    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yasuraga uwo mudugudu ku mugoroba wo ku itariki 27 Kamena 2021, yishimiye aho ibikorwa by’izo nyubako z’umudugudu bigeze, asaba ko ibisigaye bike bitarakorwa byakwihutishwa, abaturage bakitegura gutura mu nzu zabo.

    Kuba itariki 28 Kamena 2021 zigeze abo baturage bose bataratuzwa muri ayo mazu, ni uko hari ibigitunganywa birimo amasuku, kugeza ibikoresho byose mu byumba byose n’ibindi birimo ibitanda na matola bikomeje kugezwamo uko bwije n’uko bukeye.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w
    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w’icyitegererezo wa Musanze wuzuye

    Kugeza ubu, bamwe mu baturage bamaze kwerekwa inzu zabo, aho basanze ibyangombwa byose byamaze kugezwamo birimo ibitanda na matola bigizwe n’igitanda cy’ababyeyi, icy’abashyitsi, icyumba cy’abana kirimo igitanda kigeretse biryamwaho hasi no hejuru, n’icyumba cy’uruganiriro kirimo intebe, televisiyo nshya ya Startames ya pouse 32, n’akumba ko gutekeramo karimo gaz nshya, hakaba n’ahagenewe amashyiga asanzwe ya kijyambere yubatse ku buryo butimukanwa, ubwiherero bugezweho amazi n’ibindi.

    Mu bindi byashimishije abahawe amazu ni intebe igezweho, yicarwamo byaba na ngombwa ikaramburwa igakorwamo uburiri, ikaba yakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko umuryango wakira abashyitsi benshi.

    Ikindi cyatunguye abo baturage bagiye kwimurirwa muri izo nzu ni ukubwirwa ko buri muryango uzagenerwa telefoni igezweho (Smart phone), bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka abari abanyacyaro bakaba babaye abanyamujyi.

    Nk’uko Meya Nuwumuremyi yakomeje kubitangariza Kigali Today mu kiganiro kirambuye bagiranye ku bijyanye n’uwo mudugudu, ngo izo nzu uko ari 144 zirutana mu byiciro bibiri, aho hari izihagaze agaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri nzu harimo n’ibiyigize, hakaba n’indi yisumbuyeho ifite agaciro ka miliyoni 50.

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya gukoresha neza ibyo bikoresho birimo gaz, ubwiherero, gutegura amafunguro agezweho, isuku n’ibindi, ngo Akarere ka Musanze kageneye amahugurwa abaturage bazatuzwa muri izo nzu, aho urugero uwakoreshaga ubwiherero busanzwe yisukuza ibyatsi, ibyo byajyanye n’amateka kuko bagiye kujya bakoresha ubwiherero bugezweho busaba isuku y’amazi.

    Uretse izo nyubako abaturage bazatuzwamo, muri uwo mudugudu haragaragara n’ibindi bikorwa remezo birimo agakiriro kamaze kuzura, kagiye gufasha imyuga inyuranye irimo ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n’abakora ubukorikorin bujyanye n’ubukerarugendo, havugururwa n’ikigo nderabuzima cy’icyitegererezo kizajya gitanga serivise z’ibitaro zirimo kuvura amenyo n’izindi ndwara, aho ibikoresho bya ngombwa byose byamaze kuboneka.

    Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n’inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazatura muri uwo mudugudu kubona indyo yuzuye, ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu mudugudu.

    Muri uwo mudugudu kandi, hari n’amashuri anyuranye arimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwishimira ko ishuri rya Kampanga ryamaze kongererwa agaciro bitewe n’uwo mudugudu nk’uko Meya Nuwumuremyi abivuga.

    Agira ati “Dufite GS Kampanga, ni ishuri dusanganwe ariko ryongerewe agaciro mu buryo bugaragarira buri wese, dufite ibyo bita Smart Classroom itarahigeze, harimo ikoranabuhanga muri ibyo byumba, hari Laboratwari zinyuranye, abana bubakiwe igikoni kigezweho n’aho bafungurira, bubakirwa ibibuga by’imikino birimo Football, ibibuga bya Volleyball, ibya basket. Mu by’ukuri ni ikigo cy’ishuri cyavuguruwe mu buryo bukomeye”.

    Uwo muyobozi kandi yagarutse ku mihanda ya kaburimbo yerekeza muri uwo mudugudu yamaze kuzura n’iri ku musozo ati “Imihanda yo mu mudugudu murabona ko yarangiye, uva muri santere ya Kinigi murabona ko wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe uva kuri INES-Ruhengeri ugatunguka muri uyu mudugudu na wo uri gutsindagirwa aho mu minsi mike uwo muhanda wa kaburimbo turaba tuwugendamo, hakaba n’uva hano mu mudugudu ugera Rushubi, na wo uri hafi kuzura, iyo mihanda ya kaburimbo tuyungukiye muri iki gikorwa cyo kubaka uyu mudugu”.

  • Ngoma : Abantu 11 bafashwe bamaze iminsi itatu mu ishyamba ngo basengera urwaye amaso #rwanda #RwOT

    Abafashwe bose basenga binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bavuga ko barimo gusengera mugenzi wabo urwaye amaso.

    Nyuma yo gufatwa bakaba baciwe amande ya 5 000 Frw kuri buri umwe.

    Uwitwa Kwitonda Eric yagize ati 'Numvaga kubera ko wenda gusengera mu ishyamba byemewe, ndavuga nti reka tujye ahantu wenda nko mu ishyamba ntabwo narinzi ko bitemewe kuko twasengaga ari ku manywa.'

    Undi witwa Mukandayiramije Vestine yagize ati 'Narenze ku mabwiriza ndasaba imbabazi kuko bitazongera kubaho, kuko icyanteye gusenga ni uko nzi ko ahateraniye abantu barenze batatu Imana ibumva, nanjye rero nasanze bagenzi banjye ngo nsengere uburwayi bw’amaso maranye igihe.'

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo ko abafashwe bahanwa.

    Mapambano Nyiridandi Cyriaque umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati 'Nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bajya kwihisha ngo bagiye mu masengesho ashobora kubaviramo kwandura icyorezo cyangwa kwanduza imiryango yabo.'

    Yakomeje agira Ndagira ngo mbwire abaturage bacu b’Abanye -Ngoma cyangwa abandi Banyarwanda bose, ko nta we ukwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko kirahari, kiragenda kiyongera, igihe kirageze ko twigishije bihagije, ibihano birahari ariko ntibakwiye kumva ko guhana ari byo bya mbere ahubwo buri wese niyumve ko atari we ukwiye gutuma icyorezo gikwirakwira.'

    Avuga ko bariya baturage bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bagenzi babo, bababwiye ko bariya bantu bari bamaze iminsi itatu basenga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Abantu-11-bafashwe-bamaze-iminsi-itatu-mu-ishyamba-ngo-basengera-urwaye-amaso

  • Ngoma : Inka y’imbyeyi yatemaguwe n’abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro biyiviramo gupfa #rwanda #RwOT

    Hari abantu bane bakekwa na nyiri iyi nka ndetse ko bigeze gutega umuhungu we bakamwambura igare bakaza no kubatera ubwoba ubwo bajyaga kubarega mu nzego.

    Mukabahizi Marie Chantal nyiri iyi nka yari imbyeyi, yumvise inka yabira cyane mu gicuku abyutse agiye kureba asanga bayitemaguye imitsi y’amaguru n’amaboko.

    Nyamutera Emmanuel uyoboraUmurenge wa Kazo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi bwabaye saa saba z’ijoro ubwo uriya mubyeyi yumvaga inka ye igongera agasohoka agiye kureba ariko abo bagizi ba nabi bagahita bakizwa n’amaguru.

    Yagize ati 'Yasohotse bariruka ariko bamaze kuyitema ibitsi byombi binaza kuyiviramo gupfa. Uwayitemye ntabwo aramenyekana ubu turi kumushakisha.'

    Nyamutera Emmanuel uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko uriya mubyeyi baza kumushumbusha.

    Yagize ati 'Turi bumushumbushe indi nka kuko iriya yari yarayiguriye kandi yari imaze ibyumweru bibiri ibyaye.'

    Ibikorwa byo gutema inka byakunze kuvugwa mu bice binyuranye hakaba n’aho bikorwa ari ubujura nko mu ntangiro z’uku kwezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu hari abantu batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage yahakaga bakayibaga ubundi bakajugunya inyana bayifomojemo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Inka-y-imbyeyi-yatemaguwe-n-abagizi-ba-nabi-bitwikiriye-ijoro-biyiviramo-gupfa