Category: Uncategorized

  • Yavukiye i Rwamagana, irohamira ku Mumena! Ur… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa Tariki 10 Gicurasi 2014 mu karere ka Rwamagana nibwo ikipe y’intara y’iburasirazuba yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinze ikipe ya Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Umukino ubanza wari warabereye i Kigali Sunrise FC itsinda Bugesera ibitego 2-0 mu gihe mu mukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.


    Sunrise FC ikiri mu cyiciro cya kabiri 

    Iyi kipe mu myaka 2 ya mbere yari iy’intara y’Iburasirazuba, gusa nyuma tariki 21 Kanama 2016 Sunrise FC yeguriwe Akarere ka Nyagatare ihita yerekezayo aho yakiniraga kuri sitade Amabati. Muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kubaka amasitade, mu 2019 Sunrise FC yimukiye ku kibuga gishya cyari kimaze kuzura ariho imaze imyaka 2 ikinira.


    Mu mwaka wa mbere w’iyi kipe yagaragaje amashagaga ndetse n’igitinyiro ubwo yarangizaga shampiyona ku mwanya wa 4 n’amanota  40 irangiza imbere ya Rayon Sports yari ifite 38. Mu mwaka w’imikino  2015/ 2016 iyi kipe yasubiyeho  inyuma iba iya 8 n’amanota 35 dore ko amakipe yari yariyongereye aba 16. Ku mwaka wakurikiyeho 2016/ 2017 Sunrise FC nabwo yasubiye inyuma kuko Shampiyona yarangiye iri ku mwanya wa 9 n’amanota 33.


    Umwaka w’imikino 2017/2018 Sunrise FC twavuga ko yisubiyeho kuko yabaye iya 7 n’amanota 38, 2018/2019 Sunrise FC yagarukiye ku mwamba kuko yabaye iya 13 n’amanota 34 ikurikirwa na Gicumbi, Kirehe na Amagaju zimanuka mu cyiciro cya 2. Mu 2019/2020 shampiyona yahagarariye ku munsi wa 23 Sunrise iri ku mwanya wa 7  n’amanota 30 ndetse rutahizamu wayo Babuwa Samson arangiza afite ibitego byinshi bigera kuri 15. None umwaka w’imikino 2020/2021 wari umwaka wa 7 mu cyiciro cya mbere usize Sunrise irohamye mu cyiciro cya 2 n’amanota icyenda.

    Gatera Musa wazamuye iyi kipe, ubu ari gutoza Espoir FC ndetse yashoje ku mwanya wa 3

    Moses Basena wari umwaka we wa 2 atoza Sunrise FC ndetse akaba yafatwaga nk’umubyeyi muri  Nyagatare aho yagiye azamura abana baho nka Byinshi Daniel, Nyamuramgwa, ejobundi akaba yari yamaze kwinjizamo bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 harimo Jimmy Gatete, Muvunyi Danny na Hoziyana Kennedy.


    Basena wambaye imituku ni we mutoza mukura wa Sunrise FC 

    Kuva kuri Gatera Musa wazamuye iyi kipe, Jean Marie Ntagwabira, Jimmy Mulisa, Chidhe Ibe Andrew Evaritse Ntamugabumwe, Cassa Mbungo, Gatera Alphonse, Bisengimana Justin, ndetse na Moses Basena Sunrise FC imanutse inyuze mu biganza by’abatoza 9 barimo abanyamahanga 2 Chidhe Ibe Andrew ukomoka muri Nigeria na Moses Basena ukomoka muri Uganda.

    Bugesera FC niyo kipe isigaye ihagarariye Uburasirazuba nyuma ya Kirehe yamanutse 2019 na Rwamagana yari yamanutse mbereye yaho. Ntagihindutse ikiciro cya 2 kizaba kirimo amakipe y’iburasirazuba ariyo; Sunrise FC, Nyagatare FC, Akagera FC Rwamagana City, Etoile de L’est ndetse na Kirehe FC. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107048/yavukiye-i-rwamagana-irohamira-ku-mumena-urugendo-rwa-sunrise-fc-yari-imaze-imyaka-7-mu-cy-107048.html

  • Amashuri arafunzwe muri tumwe mu turere n’Umujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe n’ibindi byemezo bikubiye muri iryo tangazo birimo ko n’ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri (18:00), bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2021.

  • BREAKING : Amashuri, ibiro bya Leta n’iby’abikorera birafunze, gera mu rugo ni saa 18:00,… #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rivuga ko aya mabwiriza azatangira kubahirizwa tariki 01 Nyakanga, areba Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

    Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko ingendo zibujijwe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00′) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00′).

    Iri tangazo rivuga kandi ko inama zose ziba imbonankubone zihagaze ndetse n’ibirori byose byaba ibibera mu rugo ndetse n’ibindi.

    Rivuga kandi ko amashuri yose yaba ay’incuke, abanza, ayisumbuye na za Kaminuza afunzwe ariko abanyeshuri bagomba gukora ibizamini bya Leta bakazashyirirwaho amabwiriza yihariye na Minisiteri y’Uburezi.

    Muri turiya Turere kandi, inzu zicuruza amafunguro zizwi nka Resitora zizajya zitanga serivisi ku bayatahana ibizwi nka Take away.

    Aya agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, avuga kandi ko insengero zose zifunzwe.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Amashuri-ibiro-bya-Leta-n-iby-abikorera-birafunze-gera-mu-rugo-ni-saa-18-00

  • Igisubizo cya The Ben nyuma y’uko umukunzi we amubwiye ko atewe ishema na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Uwicyeza Pamela agaragaje ibyiyumviro bye ku mukunzi we The Ben, yahise amusubiza ko amukunda.

    The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo, yifashishije ifoto ari kumwe na The Ben, abinyujije kuri Instagram Stories ye, Uwicyeza yavuze ko atewe ishema n’umugabo The Ben ari we.

    Ati 'Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha.'

    The Ben na we yahise amusubiza mu ijambo rimwe ati'ndagukunda'.

    Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugenda agaragaza y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.

    The Ben yahise asubiza Uwicyeza Pamela ko amukunda

    The Ben na Pamela bagiye bagaragarizanya urukundo

    Bagiye basohokana kenshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-cya-the-ben-nyuma-y-uko-umukunzi-we-amubwiye-ko-atewe-ishema-na-we

  • Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ku kicaro gikuru cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi icyuye igihe na Komite Nyobozi yatowe ku wa 27 Kamena 2021 iyobowe na Mugabo Nizeyimana Olivier .

    Atangiza uyu muhango, Visi Perezida wa FERWAFA yagaragarije Komite Nyobozi nshya igitabo k'ihererekanyabubasha gikubiyemo ibikorwa byakozwe, ibikiri gukorwa n'ibitari byakorwa, Visi Perezida kandi yagaragaje ishusho y'imari y'ikigo uko ihagaze kugeza ubu.

    Muri uyu muhango, Perezida Olivier yaherekejwe n'abagize Komite Nyobozi ayoboye harimo Nkusi Edmond Marie, Cyamweshi Arthur, Habiyakare Chantal na Tumutoneshe Diane.

    Abandi ba Komiseri muri Komite Nyobozi nshya baherekeje Perezida Olivier Mugabo harimo Lt Col DR Herbert Gatsinzi, Me Uwanyiligira Delphine na IP Umutoni Claudette.

    Mugabo Olivier agiye kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, aje kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brgd Gen Sekamana Jean Damascene weguye kuri uyu mwanya abura umwaka umwe kuri manda ye ngo isozwe.

    Atangiye imirimo kandi yo kuyobora FERWAFA, nyuma yaho kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy'ikipe ya Mukura VS habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Nizeyimana Olivier wayoboraga iyi kipe akaba yarayisigiye SAKINDI Eugene inshingano zo kuyobora Mukura VS .

    The post Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nizeyimana-olivier-uherutse-gutorerwa-kuyobora-ferwafa-mu-myaka-ine-iri-imbere-yakoze-ihererekanyabubasha-na-komite-nyobozi-icyuye-igihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nizeyimana-olivier-uherutse-gutorerwa-kuyobora-ferwafa-mu-myaka-ine-iri-imbere-yakoze-ihererekanyabubasha-na-komite-nyobozi-icyuye-igihe

  • RIB yataye muri yombi abari bibye akayabo mu Rwanda, 771,701,000 FRw. #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye na Polisi y'Igihugu n'abaturage, RIB yafashe abajura 02 n'ibyitso byabo, igaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n'amafaranga y'u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri miliyari imwe y'amanyarwanda (1,000,000,000frw) yari yibwe umushoramari hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    Hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n'ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y'amajurano.

    Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe n'abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugirango ahabwe nyirayo.

    RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry'aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby'abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n'abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

    …kuri miliyari imwe y'amanyarwanda (1,000,000,000frw) yari yibwe umushoramari hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    Hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y'amajurano.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 29, 2021

    RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry'aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby'abandi ko nta mwanya bafite mu #Rwanda kuko inzego zifatanyije n'abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 29, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/29/rib-yataye-muri-yombi-abari-bibye-akayabo-mu-rwanda-771701000-frw/

  • Amagambo Kylian #Mbappe yatangaje nyuma yo kurata penalty yatumye Ubufaransa butaha yakoze benshi ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Ubufaransa bwacakiranye n'Ubusuwisi mu mukino wa 1/8 cy'irangiza mu irushanwa rya UEFA EURO 2020. Umukino warangiye ku ntsinzi y'Ubusuwisi bwinjije penalties 5 kuri 4 z'Ubufaransa. Kylian Mbappe niwe warase penalty ya nyuma ari nayo yatumye Ubufaransa butaha.

    Kylian Mbappe nyuma yo guhusha penalty

    Nyuma yuko umukino urangiye, Kylian Mbappe yageneye ubutumwa abafana be ndetse n'abakunzi b'ikipe y'Ubufaransa muri rusange. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kylian Mbappe yatangaje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amagambo-kylian-mbappe-yatangaje-nyuma-yo-kurata-penalty-yatumye-ubufaransa-butaha-yakoze-benshi-ku-mutima/

  • BET Awards: Diamond Platnumz wagaragaye mu mwambaro udasanzwe yatashye amaramasa (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania, yatashye amaramasa mu bihembo bya BET Awards yari ahataniye na Burna Boy hamwe na Wizkid bo mu gihugu cya Nigeria.

    Burna Boy, Beyoncé, Cardi B, Megan Thee Stallion n'umukinnyi wa Tennis Naomi Osaka bari mu batsindiye ibihembo bya BET Awards byatanzwe mu ijoro ryo ku cyumweru muri Amerika.

    Umuhanzi Diamond Platnumz wari mu bashoboraga guhabwa iki gihembo ariko akakibura yavuze ko yizeye ko 'ikindi gihe tuzagitwara'.

    Abaturage ba Tanzania benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bishimiye uko Diamond Platnumz yaserutse nubwo bwose atabonye iki gihembo.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagaragaje nanone ko muri Amerika bari gusubira mu buzima busanzwe muri iki cyorezo cya Covid-19, kuko abantu bari bitabiriye ari benshi.

    Ibi bihembo bya 21 bya BET Awards byatangiwe i Los Angeles muri Microsoft Theater ku birabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, film, televiziyo n'imikino.

    Ku gihembo cya Best International Act gihabwa umuhanzi mpuzamahanga, Diamond Platnumz wo muri Tanzania yari mu bagihatanira, gusa cyegukanywe na Burna Boy wo muri Nigeria.

    Diamond yari yaserutse i Los Angeles mu mwambaro gakondo afite kandi inkota n'ingabo mu ntoki, nubwo ategukanye icyo gihembo abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bo mu karere berekanye ko bamwishimiye.

    Gerson Msigwa, umuvugizi wa leta ya Tanzania, yanditse kuri Twitter ati: 'Abatanzania tuzi ko ari wowe watsinze, umurwanyi wa nyawe n'umunyamuziki mwiza cyane muri Africa no ku isi. Tuzagitwara ikindi gihe'.

    Kuri Instagram, Diamond Platnumz yanditse ati: 'Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana….Nizeye ko ikindi gihe tuzayitwara.'

    Diamond mu mwambaro ugaragaza umuco wa Tanzania.

    Source : https://yegob.rw/bet-awards-diamond-platnumz-wagaragaye-mu-mwambaro-udasanzwe-yatashye-amaramasa-amafoto/

  • Jacob Zuma wabaye Perezida wa S.Africa agiye kumara umwaka muri Gereza kubera agasuzuguro #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena, Umucamanza w’urukiko ruburanisha Jacob Zuma ku byaha birimo ibya ruswa akurikiranyweho, yavuze ko yanze kwitaba mu kwezi kwa 02 k’uyu mwaka.

    Uyu mucamanza yavuze ko ntakindi urukiko rwavuga uretse gufata umwanzuro w’igihano kigomba guhabwa Jacob Zuma kubera kwanga kurwitaba, akaba yarakoze icyaha cyo gusuzugura urukiko.

    Umucamanza yagize ati 'Nta yandi mahitamo mfite uretse gukatira Zuma igifungo. Urukiko rutegetse ko Zuma afungwa amezi 15.'

    Uyu mucamanza kandi yategetse ko Jacob Zuma yishyikiriza inzego mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo ajyanwe muri gereza gufungwa ariya mezi 15 bitaba ibyo, Minisitiri w’Umutekano agahita ategeka ko Polisi imufata.

    Perezida Zuma wayoboye Afurika y’epfo mu gihe cy’imyaka icyenda kugeza muri 2018 ubwo yeguraga, akurikiranyweho kandi ruswa ya Miliyaridi 5 USD mu bikorwa by’isoko ry’intwaro kuva mu 1990

    We n’abo bakoranye bahakana biriya byaha, bavuga ko ibi birego bishingiye ku mpamvu za Politiki, akavuga ko bigamije kumugirira nabi kuko abari inyuma ari abanzi be bo mu ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri kiriya Gihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Jacob-Zuma-wabaye-Perezida-wa-S-Africa-agiye-kumara-umwaka-muri-Gereza-kubera-agasuzuguro

  • RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe uwo mushoramari yari yibwe amafaranga abarirwa muri miliyari imwe y’amanyarwanda (1,000,000,000frw) akaba ngo yarayibwe hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    RIB yatangaje ko kandi hafatiriwe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amibano.

    Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

    RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

    Inkuru bijyanye:

    Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari