Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa n'imyaka abagore baryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw'imyororokere no gukora imibonano mpuzabitsina biryohera cyane urubyiruko by'umwihariko abafite hagati y'imyaka 20 na 30 kuko akenshi aribwo batangira guhura n'abakunzi babo ba mbere no kugirana ibihe byiza mu bihe bitandukanye.

    Ubushakashatsi bushya bwakozwe na 'Natural Cycles' bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

    Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n'ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n'amatsinda atatu, irigizwe n'abantu bafite munsi y'imyaka 23, iry'abafite hagati y'imyaka 23 na 35 ndetse n'irindi ry'abafite imyaka 36 kuzamura.

    Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n'uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n'imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy'imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

    Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n'uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y'imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n'imiterere yabo igaragarira amaso.

    Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

    Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-nimyaka-abagore-baryoherwa-no-gukora-imibonano-mpuzabitsina/

  • Umugabo yahaye igihano gisekeje mugenzi we yafashe amusambanyiriza umugore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, abagabo babiri bo mu Karere ka Mayuge muri Uganda bemeye guhinduranya abagore ku neza nyuma y'aho babonye ko bacana inyuma. Ali Mudde agifata umugabo mugenzi we byahise biba ngombwa ko bijya mu rubanza.

    Ali Mudde, utuye mu Mudugudu wa Musoma mu Kirwa cya Jagozi yamenye ko Bryan Masaba aryamana n'umugore we mu gihuru cyari hafi aho. Nk'uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza, ngo Mudde yabimenyesheje umuyobozi w'umudugudu, Peter Balikowa, waje guhamagara urukiko rw'umudugudu rurababuranisha.

    Ali yavugaga ko atakwihanganira kongera kuryamana n'umugore umuca inyuma yifuza ko bamuha umugore w'uwo mugabo akaba ariwe atunga, mbese bakagurana abagore. Umuyobozi yemeje ko abo bagabo bombi bagurana abagore nk'ikintu cyabasha kuzana amahoro hagati y'abo bombi.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yahaye-igihano-gisekeje-mugenzi-we-yafashe-amusambanyiriza-umugore/

  • Butera Knowless yavuze igisobanuro cy'umugabo we, Clément, mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze icyo umugabo we, Clément Ishimwe, asobanuye mu buzima bwe. Ni mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Radio B&B Fm Umwezi aho yari yatumiwe nk'umutumirwa.

    Nkuko Butera Knowless yabitangarije B&B yavuze ko Clément avuze ikintu kinini kuri we ndetse no kuri carrière ye uretse kuba ari n'umufasha we. Yongeyeho ko kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yageraga muri Kina Music yahise abona umurongo ngenderwaho kandi usobanutse byose abikesha Clément.

    Knowless yavuze kandi ko kuva yagera muri Kina Music, Clément yitanze kugirango Knowless abe ari aho ari kugeza ubu ku buryo kuvuga igisobanuro cye mu buzima bwe mu ijambo rimwe atabishobora kuko avuze ibintu byinshi cyane mu buzima bwe.

    Clément na Knowless

    Clément na Knowless kuri ubu bafitanye abana 2 b'abakobwa

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yavuze-igisobanuro-cyumugabo-we-clement-mu-buzima-bwe/

  • Imyambaro y'imbere ya Kim Kardashian yaciye ibintu mu Buyapani. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyambaro y'imbere ya Kim Kardashian yitwa 'Skims' yaciye agahigo mu Buyapani aho igiye kwifashishwa n'ikipe izaserukira Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

    Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y'imbere y'abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere.

    Iyi myambaro abakinnyi ba Amerika bazambara irimo ifata amabere [bras] ya siporo, udukabutura duto, amasogisi, amashati ndetse ikaba yanditseho ijambo 'Team USA'.

    Kim Kardashian yanditse kuri Instagram yishimira ko ari umwe mu bambitse bamwe mu bagize ikipe ya Amerika izitabira Imikino ya Olempike.

    Yagize ati 'Uko nzareba abakinnyi bahatanye, nzamenya byisumbuye agaciro ko kuba ndi umwe mu bagize akamaro ku mikino ya Olempike.'

    Amafoto yagiye hanze agaragaza bamwe mu bakinnyi bazahagararira Amerika muri iyi mikino nka Scout Bassett, A'ja Wilson uzwi muri basketball na Alex Morgan ukina umupira w'amaguru n'abandi bayambaye.

    Iyi myambaro ya 'Skims' igiye guserukanwa n'abagize Ikipe ya Amerika bazajya muri Olempike yateje impagarara ubwo yajyaga hanze.

    Source : https://yegob.rw/imyambaro-yimbere-ya-kim-kardashian-yaciye-ibintu-mu-buyapani/

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 814, abarembye ni 36 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 104 (i Kigali) na 66 (i Rubavu) n’abagabo babiri b’imyaka 58 (i Rubavu) na 57 (i Huye), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 431 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 10,495.

    Abantu 249,526 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 400 bayihawe ku wa Kabiri.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Ibihugu 40 byahuriye mu nama idasanzwe yiga ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari impungenge z
    Hari impungenge z’uko abarwanyi ba Leta ya Kisilamu bakomeje kwihuza n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera hirya no hino muri Afurika

    Uyu mutwe utagifite ingufu mu bice watangiriyemo nka Siriya na Irak, imbaraga zawo ziragenda ziyongera ku mugabane wa Afurika.

    U Butaliyani buvuga ko Leta ya kisilamu iteje akaga gakomeye umutekano w’agace kabarizwamo inyanja ya Mediterane ihuza u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika cyane ko uyu umutwe wahereye mu bihugu bya Libya, Misiri, Algeria, Tunisia ndetse no mu bice byo mu butayu bwa Sahara.

    U Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga nyinshi zo guhangana n’ishami rya Leta ya kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba, iryo shami rikaba rikorana n’abarwanyi ba Boko Haram bashinjwa ubwicanyi, ihohoterwa ku basivili bo mu bihugu bya Tchad, Kameruni, Niger, Mali na Nigeria.

    Ibendera ry
    Ibendera ry’abarwanyi ba Boko Haram muri Nigeria, na bo bavugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu

    Umutwe wa Leta ya Kisilamu uravugwaho kwihuza n’umutwe witwaje intwaro abaturage ba Mozambique bakunze kwita ‘Al-Shabab’, imaze igihe ibuza amahoro abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado ihana imbibi na Tanzania. Iyo ntara ngo ituwe ahanini n’Abayisilamu, ariko guhera mu 2017, iyo mitwe y’iterabwoba irabatwikira, abagabo bafashwe bakicwa nabi mu buryo bw’indengakamere bakabaca imitwe, bakabakorera n’ibindi bibi.

    Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva iyo mitwe y’iterabwoba yatangira kugaba ibitero mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Mozambique, abantu bagera ku 2,800 bamaze guhitanwa na yo mu gihe abagera ku 800.000 bamaze kuvanwa mu byabo.


  • Ubusinzi, kwirukanwa hagati mu mukino… Tumwe mu dushya twaranze shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 yashyizweho akadomo aho igikombe cyegukanywe na APR FC mu gihe Sunrise FC na AS Muhanga ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Iyi shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, maze amakipe 8 yitwaye neza ahatanira igikombe mu gihe andi 8 yahise arwana no kutamanuka.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bifatwa nk’udushya byagaragaye muri iyi shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    AS Muhanga yatojwe n’abatoza 2 bose ntihagira n’umwe ubona intsinzi

    Uyu mwaka w’imikino ikipe ya AS Muhanga yatangiye itozwa n’umutoza Nduwantare Ismail aho yaje gusezererwa hahabwa akazi Nzunga Thierry, aba batoza uko ari babiri nta n’umwe wigeze ubona amanota kuko imikino yose bayitsinzwe.

    AS Muhanga yari mu itsinda A na APR FC, Gorilla na Bugesera. Nduwantare yatoje imikino ya APR FC na Gorilla FC (umukino ubanza n’uwo kwishyura) yose arayitsindwa, indi mikino yose yasigaye yatojwe na Nzunga Thierry aho yose yayitsinzwe.

    AS Muhanga yasoje shampiyona ifite amanota ubusa

    AS Muhanga yakoze agashya ko gusoza shampiyona nta nota ifite, mu mikino 13 nta nota na rimwe yigeze ibasha kubona, yasoje ifite amanota zero.

    AS Muhanga yasoje shampiyona nta nota na rimwe

    Zapata yatoje Mukura VS ahagarikwa adatsinze

    Shampiyona yatangiye ikipe ya Mukura VS itozwa na Zapata. Yari mu itsinda D na Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC. Mu matsinda Zapata yabonye amanota 2(Sunrise FC i Huye no kuri Marines FC i Rubavu), mu guhatanira kutamanuka yatoje imikino 2, anganya na Sunrise FC i Huye atsindwa na Kiyovu Sports. Yahise ahagarikwa, mu mikino 8 yabonyemo amanota 3 gusa.

    Zapata yatoje imikino 8 ntiyatsinda umukino n’umwe

    Seninga Innocent yirukanywe hagati mu mukino

    Tariki ya 23 Gicurasi 2021 mu mukino w’umunsi wa mbere w’icyiciro cy’amakipe ahataniye kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Musanze FC yatsinzwe na Gasogi United 4-1, umukino ugeze ku munota wa 63, umuyobozi w’iyi kipe yahise atangaza ko uyu mutoza yirukanywe.

    Seninga Innocent yirukanywe hagati mu mukino

    Amarozi yongeye kugaruka

    Kimwe n’indi myaka yabanje, uyu mwaka nabwo hongeye kumvikana ikibazo cy’amarozi mu makipe, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson yatangaje ko yagiye arwana n’imyuka mibi aho yakekaga ko yarozwe.

    Ikindi yavuze ni uko bagiye bamusaba gukoresha amarozi akabyanga kuko imyemerere ye itayemera, ikintu cyateje umwuka mubi muri iyi kipe ndetse baza no kumuhagarika.

    Kiyovu Sports yavuzwemo amarozi

    Abanyamakuru bagiye babura uko bareba imikino, horoherezwa bamwe mu bafana

    Nk’uko amabwiriza yagenga iyi shampiyona yabiteganyaga, nta mufana wari wemewe ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus, ni mu gihe abanyamakuru 30 ku mukino aribo bari bemewe.

    Ku mikino imwe n’imwe hagiye hagaragara ikintu kitishimiwe n’itangazamakuru aho wasangaga ku rutonde rw’abanyamakuru bagomba kureba umukino, ikipe yakiriye yavanzemo n’abafana(bahimbiwe ibitangazamakuru bakorera), ni mu gihe hari abanyamakuru baburaga uko bayikurikirana.

    Ubusinzi

    Ubusinzi ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane muri uyu mwaka w’imikino, muri Gicurasi ubwo umutoza Seninga yirukanwaga muri Musanze FC (na we wagiye ashinjwa ubusinzi), yatangaje ko iyi kipe hari abakinnyi banywa inzoga team manager akabahishira bikanatuma atanga umusaruro muke.

    Ibi kandi byiyongera kuri rutahizamu w’iyi kipe ya Musanze FC, Mutebi Rashid muri uko kwezi yahagaritswe azira gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga no kuzizana mu mwiherero akazinyweramo, aho yaje no kubisabira imbabazi.

    Mutebi Rashid na Musanze FC akinira bavuzwemo ubusinzi

    Myugariro wa Sunrise FC yakuwe ku kibuga umukino ukirangira na polisi

    Tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y’umukino Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1 kuri Golgotha Stadium, myugariro Mugabo Gabriel wa Sunrise FC yahise atabwa muri yombi na polisi iri kumwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) aho yari akurikiranyweho gukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato umugore w’umugabo.

    Myugariro wa Sunrise yakuwe ku kibuga na polisi umukino ukirangira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubusinzi-kwirukanwa-hagati-mu-mukino-tumwe-mu-dushya-twaranze-shampiyona-y-u-rwanda

  • Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw'abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika. #rwanda #RwOT

    Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni ndetse ryashimangiwe na Polisi y'u Rwanda, riravuga ko Commissioner of Police Christophe Bizimungu yagizwe Umuyobozi Mukuru w' Umutwe w'Abapolisi bari muri Santrafika, mu butumwa bwa Loni bwo kubugabunga amahoro n'umutekano muri icyo gihugu, ndetse kuva ejobundi ku cyumweru akaba yaramaze kugera muri Santrafrika.

    CP Bizimungu Christophe agiye kuyobora uwo mutwe w'abapolisi babarirwa mu 2.000, barimo abakabakaba 350 bakomoka mu Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Major Pascal Champion, Umufaransa wayoboraga abo bapolisi ba Loni kuva mu mwaka wa 2019.

    CP Bizimungu Christopphe ni impuguke mu mategeko, dore ko anayafitemo impamyabushobozi y'ikirenga(PhD), yavanye muri Kaminuza ya Sussex,mu Bwongereza, ndetse akaba yaranabaye umwalimu w'amategeko muri kaminuza.

    CP Bizimungu afite kandi uburambe buhambaye mu mirimo y'igipolisi, kuko yagiye ahabwa inshingano zikomeye muri Polisi y'uRwanda, nko kuyobora Urwego rw'Ubugenzacyaha(CID), akaba agiye muri Santrafrika yari Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry' Abapolisi riri i Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.
    CP Bizimungu Christophe aje yiyongera ku bandi bapolisi b'Abanyarwanda bagiye bahabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bw' abapolisi bari mu bumwa mpuzamahanga, nka DCG Marry Gahonzire ukuriye umutwe w'abapolisi ba Loni bari mu gace ka Abyei, na Sudani na Sudani y'Amajyepfo, CP Bruce Munyambo wayoboye abapolisi ba Loni muri Sudani y'Amajyepfo, hakaba na CP Nshimiyimana Vianney wabaye mu buyobozi bw'abapolisi ba Loni muri Cote d'Ivoire.

    Rushyashya yifurije CP Christophe Bizimungu kurangiza neza inshingano, kimwe n'abandi bapolisi n'abasirikari b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'amahoro mu bihugu binyuranye. Ubwitange bwanyu, ubuhanga n'umurava mwakomeje kugaragaza, ni ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.

    The post Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw'abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyarwanda-cp-christophe-bizimungu-yasimbuye-umufaransa-maj-pascal-champion-ku-buyobozi-bukuru-bwabapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-loni-muri-santrafrika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyarwanda-cp-christophe-bizimungu-yasimbuye-umufaransa-maj-pascal-champion-ku-buyobozi-bukuru-bwabapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-loni-muri-santrafrika

  • Amakuru Mashya: Amashuri arafunzwe kubera Covid-19, Umujyi wa Kigali n'uturere tumwe bishyirirwaho umwihariko   #rwanda #RwOT

    Imyanzuro idasanzwe y'ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byo kwirinda Covid-19 yafashe icyemezo cyo gufunga amashuri yose, uturere tuwe n'umujyi wa Kigali bishyirirwaho umwihariko, hanafatwa izindi ngamba zirimo n'ihagarikwa ry'ingendo saa kumi n'ebyiri.

    Soma hano imyanzuro y'ibyemezo bidasanzwe;

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/29/amakuru-mashya-amashuri-arafunzwe-kubera-covid-19-umujyi-wa-kigali-nuturere-tumwe-bishyirirwaho-umwihariko/