Category: Uncategorized

  • Clarisse Karasira n’umugabo we mu mushinga uzafasha urubyiruko rukennye 10.000 #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubwo umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie yasozaga amashuri.

    Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasaozaga amashuri, yavuze ko bagiye gushinga Ikigea Dejoie Africa Education Fund (DAEF) ugamije kurandura ubukene.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati 'Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.'

    Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.

    Ati 'Imbere y’Imana ntakidashoboka.'

    Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk’ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by’umwihariko bw’uruhu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Clarisse-Karasira-n-umugabo-we-mu-mushinga-uzafasha-urubyiruko-rukennye-10-000

  • Ibintu abakundana bakwiye kwirinda niba bashaka ko urukundo rwabo rubaryohera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe, hari ibibazo biba bikomeye cyane kandi bikaba byafata igihe kitari gito kugira ngo bikemuke, kandi kenshi ibibazo bikomeye nk'ibyo usanga ari bimwe byatewe n'aho urukundo rushingiye cyane.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu abakundana bakwiye kwirinda kugirango urukundo rwabo rukomeze kuryoha.

    1.Kudahana igihe

    Ni ngombwa ko abakundana bagira ibihe byiza bari kumwe. Iyo umwe aha agaciro cyane akazi, akava ku kazi ajya mu mikino, ntahe umwanya na muto urukundo ndetse n'umukunzi we, ibi bizaba bimeze nko kuba nyamwigendaho. Bizaba bibi cyane mu gihe bibayeho, bizaha uwo mukundana ishusho y'uko utakitaye ku rukundo kandi ko utamukunze.

    2.Gufata nabi

    Gufata umukunzi nabi ni ikibazo kitoroshye. N'ubwo ukutizerana kenshi bikemuka vuba mu rukundo, ariko gufata nabi ndetse no kudaha agaciro umukunzi byo bishyira urukuta hagati y'abakundana bikaba byagorana cyane kongera gusubiza urukundo rwanyu mu buryo bwiza mu gihe iki kibazo cyajemo. Kudaha umukunzi agaciro, ntibituma agutakariza icyizere gusa, ahubwo ni n'uburozi bukomeye bushobora gutuma umukunzi wawe ataguha agaciro nawe.

    3.Ishyari

    Ni ibisanzwe ko umuntu afuha mugihe umukunzi we arebye undi muntu bari mukigero kimwe kandi akaba abona ari kumukurura cyane. Gusa mu rukundo rwiza kandi rw'abizerana, haba hagomba kubamo ko ntakibazo ko uwo mukundana yagira izindi nshuti nziza mu buzima.

    4.Kutaganira

    Hashobora kuvuka ibibazo bikomeye mu gihe abakundana bataganira neza. Ikibazo kibonetse biba ari ngombwa ko abakundana bahangana nacyo hakiri kare kandi bakoresheje ukutabeshya ndetse n'ibiganiro birambuye.

    5.Kudakora imibonano mpuzabitsina

    Ukudahuza ku byerekeranye n'imibonano mpuzabitsina cyangwa mu gihe umwe adashimisha undi uko abikeneye byaba ikibazo gikomeye cyane. Hashobora kuba impamvu nyinshi zihishe inyuma yabyo yagati yanyu babiri mukundana. Kubiganiraho neza kandi mugakoresha ukuri ni kimwe mu byazana ibisubizo kuri iki kibazo.

    6.Kubeshya

    Kubeshya bishobora kuvamo ikibazo gikomeye cyane hagati y'abakundana. Umukunzi wawe ushobora kumubona amara igihe kirekire hamwe n'indi nshuti cyangwa se n'undi muntu ku kazi. Ashobora kwanga kugira icyo akubwira kuri ibyo, byaba bibi kurushaho, akakubeshya. Uku kutaba inyangamugayo ngo avugishe ukuri, bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane mu rukundo gishobora no gushyirano iherezo.

    7.Kwirengegiza ibibazo

    Ibibazo umuntu aba agomba guhangana nabyo akabikemura aho kutabiha agaciro ngo bizarangira. Ukutumvikana hagati y'abantu bakundana ni ibisanzwe, ariko byakemuka mu buryo bw'abantu bakuru, atari ukubitaruka.

    8.Icyizere

    Urukundo rushingira cyane ku kuba umwe aba yizeye undi. Icyizere rero ni cyo gifata umwanya munini mu bikorwa mugirana n'umukunzi wawe, akaba ari cyo gituma agukunda kandi akaba yizeye ko nawe umukunda, iyi niyo mpamvu uba ugomba gukora ibishoboka ngo udatuma umukunzi wawe agutakariza icyizere agufitiye. Ariko rimwe na rimwe hari ubwo abantu bakururwa n'umubiri, ibi bigatuma birengegiza gutekereza ku ngaruka bizateza bagakora ibikorwa bituma abakunzi babo babatakariza icyizere bari babafitiye. Mu gihe iki kibazo kibaye 'gutuma umukunzi wawe agutakariza icyizere' bifite ingaruka nyinshi. Uzasaba imbabazi kandi wisureho,

    Source : https://yegob.rw/ibintu-abakundana-bakwiye-kwirinda-niba-bashaka-ko-urukundo-rwabo-rubaryohera/

  • Umuhanzi Kid Gaju ukurikiranyweho gucuruza abantu no gufata ku ngufu yarekuwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhazi wamenyekanye mu ndirimbo nka Mama Bebe na Kami yaririmbanye na The Ben, amaze iminsi atavugwa kuko nta bihangano aheruka gushyira hanze.

    Yari amaze n’iminsi afungiye ibyaha akekwaho birimo icyo gucuruza abantu n’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuburanishije ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo tariki 24 Kamena 2021 aho yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho agasaba kurekurwa by’agateganyo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo gucuruza abantu n’icy’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu.

    Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko ko ntacyabuza ko aburana adafunze nk’uko nubundi ari ryo hame.

    Mu gushinja uyu muhanzi, Ubushinjacyaha bwavuze ko ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ubundi akareba amafoto y’abakobwa yabonamo uwo ashimye akoherereza amafoto umunyemari wo muri Kenya witwa Jeff ubundi na we akohereza tike y’indege kugira ngo abo bakobwa bagende hanze.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Kid Gaju ahabwa amafaranga 300 USD kandi ko yemereye Ubugenzacyaha ko yayakiriye inshuro zirindwi.

    Avugwaho kandi kuba yarashatse gucuruza umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 ariko akamubera ibamba ari na bwo yashakaga kumufata ku ngufu ariko akamwangira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Kid-Gaju-ukurikiranyweho-gucuruza-abantu-no-gufata-ku-ngufu-yarekuwe

  • Motari umuhanda yirirwagamo atwaye moto ubu arawirirwamo atanga amasomo yo kwirinda COVID (VIDEO) #rwanda #RwOT

    UKWEZI TV yasanze uyu mugabo mu muhanda wo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali afite ibyapa bibiri, kimwe ahetse mu mugongo, ikindi agicigatiye mu ntoki cyo gifite na paji zitandukanye ziriho uko umuntu yakwirinda COVID-19.

    Akibona umunyamakuru amwegereye yatangiye kumuha aya masomo ndetse ahindagura paji amubwira ati 'Dukomeze twirinde twambara neza agapfukamunwa, Twese hamwe biratureba irinde kuramukanya uhoberana cyangwa uhana ibiganza.'

    Uyu Ndayisenga Albert watwaraga abagenzi kuri moto, avuga ko yinjiye muri ubu bukorerabushake bwo kwigisha abantu uko bakwirinda COVID-19 kuko yari amaze kubona ko Ighugu cye ari cyo u Rwanda cyugarijwe n’iki cyorezo.

    Avuga ko yinjiye muri ubu bukorerabushake adatumbiriye igihembo ahubwo ko yifuzaga guha Igihugu cye umusanzu 'kuko nabonaga Igihugu cyacu kiri kujya mu bihe bidasanzwe.'

    Avuga ko nubwo imibereho itamworoheye ariko ko hari umuntu washimye igikorwa cye akamusaba kujya amwamamariza ubundi na we akagira icyo amuha kugira ngo umuryango we utazicwa n’inzara.

    Ngo ntateze gucika intege ngo abe yasubira kuri moto mu gihe icyorezo cya Covid na cyo kitaracika intege ngo gitange agahenge 'kugeza igihe tuzumva ko icyorezo cya COVID kitakiri ikibazo mu gihugu cyacu, narabyiyemeje kandi nzakomeza.'

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Motari-umuhanda-yirirwagamo-atwaye-moto-ubu-arawirirwamo-atanga-amasomo-yo-kwirinda-COVID-VIDEO

  • Njya numva ibyo nabyo hari igihe mushaka kubishinja APR FC – Lt Gen Mubarakh Muganga #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga abona aho kugira ngo basubire kuri politiki y’abanyamahanga bakwemera andi makipe akongera umubare w’abanyamahanga ngo nubwo iyi kipe ijya ishinjwa kwanga ko umubare wabo wiyongera.

    Hamze iminsi inkuru z’abakunnyi b’abanyamahanga muri APR FC isanzwe imenyereweho gukinisha abanyarwanda gusa mu myaka 8 itambutse, umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aherutse no guca amarenga y’uko bashobora kubazana,

    Gusa nubwo yatangaje ibi, avuga ko atari yo gahunda bafite kuko bo bifuza gukomeza gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda, ndetse ngo ntacyo batazakora kugira ngo babigerageze aho anavuga ko bazemera andi makipe akongera umubare w’abanyamahanga kugira ngo bahe ihangana rikomeye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikinisha abanyarwanda.

    Ati “Njya numva nabyo hari igihe mushaka kubishinja APR FC, ariko aho kugira ngo politike yacu isubire inyuma, twakwemera andi makipe akagira abanyamahanga 5, bangahe, bakajya baza, tubatsindiye hariya twaba tubonye igipimo cyiza, nitujya guhura n’izo kipe hanze tuzaba tuzi igipimo cyacu.”

    Kuva 2013 APR FC ikinisha abanyarwanda gusa, yagiye yegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa imbere mu gihugu ariko hanze y’u Rwanda ikitwara nabi, akaba ari nayo mpamvu bashobora kuzana abanyamahanga.

    Umuyobozi wa APR FC avuga ko ntacyo batazakora kugira ngo bagume kuri politike yo gukinisha abanyarwanda, abakinnyi ubwabo nibo bazatuma bayivaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njya-numva-ibyo-nabyo-hari-igihe-mushaka-kubishinja-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga

  • Nta mwana uzahomba ikizamini, ‘Guma mu Rugo’… – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n'itangazamakuru, aho yari kumwe n'abayabozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata na Eric Gishoma, Umuyobozi Wungirije muri PSF.

    Iki kiganiro cyibanze ku ngamba zo guhangana n'ikwirakwira rya Covid-19; cyabaye hashize iminota micye Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bisohoye itangazo ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19.

    Iri tangazo rivugamo ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n'Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana bazubahiriza ingamba zirimo:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo, Inama n'insengero birahagaritswe, ibiro by'inzego za Leta n'iby'abikorera birafunze, amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze naho Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku bataha ibyo bakeneye ibizwi nka 'Take away'.

    Muri iki kiganiro, Minisitiri Ngirente yavuze ko ibyemezo byose bifatwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 biba biri mu nyungu z’abaturage, kandi ari buri wese ugomba kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Yakomeje avuga ko muri izi ngamba nshya zo kwirinda Covid-19, abanyeshuri bafite ibizamini bya Leta muri Nyakanga 2021 bahawe umwihariko, kandi ko bizitabwaho na Minisiteri y'Uburezi.

    Ati '…Mineduc iri buze kwita ku bana bari bafite ibizamini bya Leta bizakorwa muri uku kwezi kwa karindwi. Abo twabageneye umwihariko wabo, nta mpungenge bagira, Minisiteri y’Uburezi irabitaho, iramenya abari mu mashuri aho bari basanzwe barara n’abajyagayo ku munsi uko iri bubafate ariko ndangira ngo mbizeze ko nta mwana uzahomba ikizamini cye. Turi Leta ireberera abaturage kandi ikurikira…Iki cyorezo nta n'umwe ugifiteho imbaraga, imyanzuro igenda ihinduka.'

    Yavuze ko n'abaturage basigaye babona imibare y'abandura Covid-19 itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima bakamenya igikurikiraho, ku buryo hari n'abari batangiye gusaba ko hashyirwaho 'Guma mu Rugo', ariko ngo siko byagenze kuko habayeho gushyira ku munzani inguni zose z'ubuzima.

    Ati 'Ntabwo ari ibyemezo nk’uko nabivuze ngitangira bireba urwego rw'ubuzima gusa, tureba urwego rw’ubuzima tukanareba ubuzima busanzwe bw’abaturage, imibereho, abaturage barabaho gute?

    Ese abo bahoze banditse ngo muyiturinde [Guma mu Rugo] nkaho ari Leta iyibafatira turabishyira ku munzani buri gihe tukareba ngo, ese iyo Guma mu Rugo ibaye biragira izihe ngaruka?…

    Ndangira ngo mutumva ko kuba tutashyizeho uyu munsi ari uko twayibarindaga nk’uko mwabidusabye, Oya! Nayo yashobokaga ariko dushyira ku munzani.”

    Yakomeje asaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19, kuko 'Guma mu Rugo' ishobora 'kuzongera ikaba'.

    Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko amashuri menshi ibizamini bizarangira ejo ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, avuga ko bafatanyije na  Polisi y'Igihugu bateguye uko abanyeshuri bazataha mu ngo zabo kandi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu bahitanwa na Covid-19 nabo bakomeje kwiyongera, kandi n'abakeneye umwuka wa Oxygen mu bitaro barazamuka buri munsi. Ariyo mpamvu abantu bagomba gukomeza kwirinda Covid-19.

    Dr Ngamije avuga ko abarwayi bari mu bigo byihariye byita ku banduye Covid-19 bariyongereye cyane muri iyi minsi. Ati 'Mu ntagiriro z'ukwezi kwa Gatandatu twari dufite abarwayi 20 gusa, ariko uyu munsi habarwa abagera ku 127.'

    Akomeza ati 'Ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu kubera abantu badohotse mu kubahiriza ingamba zo kwirinda. Amabwiriza mashya yatanzwe uyu munsi rero agamije kurushaho guhangana n'iki cyorezo.'

    'Byaratugaragariye ko hari ubwandu bwinshi buturuka ku kuba abantu bahura ari benshi kandi bagahurira ahantu hafunganye bagakomeza guhumeka umwuka umwe. Ni ngombwa ko aho abantu bashobora guhurira hafungurwa hakabasha kwinjira umwuka wo hanze uhagije.'

    Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko Police ifite ubushobozi bwo gukurikirana ko amabwiriza mashya yashyizweho yubahirizwa ifatanyije n'izindi nzego zose bireba. Ibihano kandi birateganyijwe ku bantu bose badakurikiza ingamba zo kurwanya Covid-19.

    Ni mu gihe, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana Béata yavuze ko kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bikomeze 'turakangurira abacuruzi gukora basimburana nkuko biteganyijwe, tuributsa kandi abantu bose kwitabira gukoresha gahunda z'ikoranabuhanga haba mu guhaha ndetse no kwishyura serivisi zitandukanye.'

    Inkuru bifitanye isano: Covid-19: Amashuri yose harimo na Kaminuza arafunze, insengero zirafunze, abakozi bose ni ugukorera mu rugo

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya LetaMinisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko ibikorwa byafunzwe hagamijwe guca intege ikwirakwira rya Covid-19

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abantu gucika ku muco wo gusura abantu babizi neza ko banduye Covid-19

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza yasabye imikoranire mu kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana Béata, yavuze ko resitora zidafunze, ko uwakenera amafunguro yayagura akayajyana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107059/nta-mwana-uzahomba-ikizamini-guma-mu-rugo-yashobokaga-minisitiri-edouard-ngirente-ku-ngamb-107059.html

  • Inyeshyamba zafashe undi mujyi muri Tigray #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba zo mu karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia zikomeje gutera intambwe nyuma yuko zigaruriye umurwa mukuru Mekelle w'ako karere ziwambuye ingabo za leta.

    Inyeshyamba ubu noneho zinjiye mu mujyi wa Shire, uri mu ntera ya kilometero hafi 140 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, nkuko abategetsi bo mu muryango w'abibumbye (ONU/UN) babivuga.

    Mbere yaho, ingabo za Eritrea zirwana ku ruhande rw'ingabo za leta ya Ethiopia zari zavuye muri uwo mujyi.

    Leta ya Ethiopia yatangaje agahenge muri iyi mirwano imaze amezi hafi umunani, ariko inyeshyamba zasezeranyije kwirukana 'abanzi' bakava muri Tigray.

    Imirwano hagati y'umutwe Tigray People's Liberation Front (TPLF) — ubu wifatanyije n'indi mitwe bagakora umutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) — n'ingabo za leta imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi.

    Abantu barenga miliyoni ebyiri bataye ingo zabo, naho abagera ku 350,000 babayeho mu nzara, nkuko ONU ibivuga.

    Imirwano yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ubwo TPLF yangaga amavugurura muri politiki igafata ibigo by'ingabo za leta. Ingabo za leta ya Ethiopia zafashe Mekelle nyuma yaho muri uko kwezi.

    Ku wa kabiri abashyigikiye inyeshyamba bishimiye mu mihanda yo mu murwa mukuru w'ako karere, hashize umunsi zisubije uwo mujyi mu gitero cyihuse. Leta ya Ethiopia yatangaje 'agahenge ko gutuma imfashanyo itangwa' aho ngaho.

    Umuvugizi w'inyeshyamba Getachew Reda yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abarwanyi bo muri Tigray 'bazasenya umwanzi' binjira mu karere ka Amhara — aho imitwe yaho na yo yafashije ingabo za leta mu mirwano.

    Yagize ati: 'Tugomba gutuma umwanzi… atagira ubushobozi ukundi bwo gushyira ku nkeke umutekano w'abantu bacu'.

    Aho ingabo za Eritrea zerecyeje ntabwo haramenyekana, ariko umuturage wo mu mujyi wa Shire yabwiye Reuters ko izo ngabo zagaragaye nk'izerecyeza mu majyaruguru, ahagana ku mupaka.

    Ubu inyeshyamba zimaze kwigarurira igice kinini cya Tigray, nkuko byavuzwe n'ikigo cy'ubushakashatsi ku makimbirane International Crisis Group.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/30/inyeshyamba-zafashe-undi-mujyi-muri-tigray/

  • Ibintu 22 bidasanzwe abakobwa bakora batazige… – #rwanda #RwOT

    Dore bimwe muri byo:

    1. Kwambara isutiye imwe icyumweru cyose kuko bituma amabere yawe asa neza. 

    Ubusanzwe abakobwa bakunze kugira ama sutiye (bra, soutien gorge) arenze imwe. Ariko bitewe n'uko hari iyo yambara akabona yagize amabere meza, iyo rwose ashobora kuyihoramo ugasanga yibagiwe kuyimesa cyangwa ntanabitekereze ko nayo ikeneye kumeswa.

    2. Kugira imyenda y'imbere myinshi ariko ugasanga hari iyo bahoramo.

    Iki kirajya gusa n'icyo hejuru. Bitewe n'uburyo umwenda w'imbere uteye, hariho uwo wambara ukabona ni sawa. Abakobwa rero bagira imyenda y'imbere bakunda cyane ndetse bakayambara kenshi (aho bitandukaniye n'isutiye ni uko imyenda y'imbere yo imeswa). Gusa igitangaje ushobora gusanga asimburanya itatu gusa ariyo ahoramo.

    3. Kwisiga makiyaje (make-up) atabanje guhanagura iy'ejo hashize

    Abakobwa akenshi iyo ari bwirirwe mu rugo hari ubwo atinda kwiyuhagira. Uyu watinze kwiyuhagira nyamara niba ari umukobwa usanzwe yitera ibirungo, ntibiri bumubuze kubyitera aho abenshi rwose bitera ibirungo batanabanje guhanaguraho iby'ejo (n'ubwo atari byiza kurara udahanaguye/udakarabye ibirungo wirirwanye kuko byangiza uruhu).

    4. Kogosha ku bice by'ibanga kenshi na kenshi iyo hari gahunda idasanzwe

    Ntibigutungure kumva ko hari abakobwa kenshi bogosha ku bice by'ibanga ari uko hari impamvu idasanzwe. Wenda se agiye kujya mu bandi, ku ishuri, cyangwa se agiye gusura abantu, cyangwa se agiye kwa muganga, cyangwa se afitanye gahunda n'umusore/umukunzi we, cyangwa se hari n'izindi mpamvu zinyuranye. Ibi ntibivuze ko ubusanzwe baba batogosha ariko ibikorwa mu bihe bisanzwe aba ari gake gashoboka.

     5. Kurira iyo ari kureba filime y'urukundo cyangwa ibabaje

    Ubusanzwe abakobwa/abagore ni abantu bagira amarangamutima cyane, ni abantu bagira umutima woroshye. N'ubwo rwose bisanzwe bizwi ko filime aba ari umukino (atari ibintu biba biri kuba by'ukuri), abakobwa iyo bari kuyireba amarangamutima arabafata bakarira. 

    Ushobora gusanga umukobwa mu cyumba cye ari kurira ukaba wagira ngo hari uwamukubise nyamara ari kurizwa na filime arimo kureba. Kuri filime ibabaje birumvikana ko rwose bishoboka cyane kurira. Ariko nyamara na filime z'urukundo zirabariza cyane.

    6. Kwifata amajwi uririmba hanyuma ukongera kumva ayo majwi wafashe ngo wumve ko waba uririmba neza kurusha indirimbo uri kumva, cyangwa nibura ngo wumve ko waba uririmba neza kurusha amajwi wafashe mbere. Iyi ngingo ubanza nta busobanuro bwinshi ikeneye. Gusa abakobwa bakunda kubikora hari n'ubwo baba bishakira gusa kumva ijwi ryabo uko rimeze.

    7. Gukurura izuru mu gihe ntawe ukureba

    Ibi ntumbaze impamvu abakobwa babikora ariko bakunda cyane kubikora. Ubanza twabishyira mu rwego rw'ibintu abantu bakora nabo batazi ko babikora (manie).

    8. Gusinzira mu buriri bumwe na mama wawe (ku bakibafite) mu gihe wagize umunsi mubi.

    Birazwi ko abakobwa/abadamu bagira amarangamutima menshi nk'uko twabivuze haruguru. Ibi rero bituma iyo agize umunsi mubi, yababaye, hari uwamubabaje, hari ibitagenze neza,… ku rwego akenshi atabasha kwihanganira ngo abe yakwiyumanganya, abakobwa bajya kureba ba nyina ndetse bakanararana ku buriri bumwe. Ibi bituma bumva batekanye, bagaruye amahoro kabone n'ubwo baba batabaganirije ku byabababaje.

    9. Kwihagarika muri douche uri koga, kandi ukumva nta kibazo kirimo. 

    Ubitekerejeho wumva biteye isoni nyamara abakobwa babikora nta soni bibateye. Hari n'abihagarika muri 'piscine' rusange kandi babizi neza ko hazamo/harimo n'abandi bantu (gusa ibi si abakobwa gusa babikora kuko n'abahungu barabikora)

    10. Kugenzura rwihishwa amabere y'abandi bagore kugira ngo ugereranye ubunini.

    Burya abasore/abagabo sibo gusa barangarira amabere, imyambarire cyangwa se ubwiza bw'abakobwa kuko burya n'abakobwa barangarira cyane bagenzi babo. N'ubwo ikigamijwe cyangwa se inyungu iba atari imwe nko ku basore, ariko burya abakobwa barangarira cyane bagenzi babo. Ibi babikora bari kwigereranya nabo.

    11. Gukoresha urupapuro rw'isuku (toilet paper/papier hygienique) mu gihe wagiye mu mihango itunguranye (cyangwa ku munsi wa nyuma w'imihango). Aha turavuga kuyikoresha mu mwanya wa kotegisi (cotex), ibi bikunze kubaho cyane rwose kandi buri mukobwa yabikoze nibura rimwe mu buzima bwe. 

    12. Kwinukiriza kenshi ku munsi ngo wumve impumuro yawe.

    Ntumbaze impamvu rwose ibi abakobwa babikora kuko kabone n'ubwo yaba yakarabye kangahe ku munsi arabikora. Kandi rwose akinukiriza ahantu hanyuranye (mu kwaha n'ahandi).

    13. Kuguma kuri telephone n'inshuti yawe mu gihe ugiye mu bwiherero. 

    Ushobora kwibaza ko bitabaho ariko bibaho rwose kandi kenshi. Gusa sinzi niba abakobwa bose ariko babikora kuko ibi sinibaza ko wabikora mu gihe iwanyu mujya mu bwiherero 'rusange' (butari ubwo mu nzu reka tubivuge gutyo). Gusa ibi si abakobwa gusa babikora kuko hari n'abasore/abagabo babikora.

    14. Kugira ibiganiro utekereza mu mutwe wawe, ubihimbye (imagination) nk'aho urimo uvugana na 'crush' wawe (umusore wakunze/umusore w'inzozi zawe). 

    Ntubifate nk'ubusazi kabone n'ubwo uwavuga ko 'bisa nkabwo' ataba abeshye. Abakobwa bakunze kugira ibiganiro 'mu mutwe wabo' batekereza (imagination) bari kumwe n'abasore bakunda 'crush'. Aha usanga bya bindi yifuza ko bakaganiriye, bya bindi yifuza ko byakabaye aribyo ari gushyira muri cya kiganiro kiri mu mutwe we.

    15. 'Googling' (gushakira muri google) amazina yawe kugira ngo urebe ibyo bakuziho kandi ibi ukabikora inshuro zirenze imwe, ebyiri,…

    Nibyo pe, bibaho, abakobwa barabikora cyane. Ushobora kuba wibazaga ko ibi bikorwa n'abakobwa bafite ibikorwa bimwe na bimwe byaba byaratumye bavugwa, bandikwa kuburyo nta gushidikanya ibikorwa byabo bigaragara ubishakiye muri google ariko siko bimeze. N'abandi batavuzwe cyangwa ngo bandikweho barabikora.

    Iyo umaze ku googling izina ryawe, ubara impapuro (pages) google yaguhaye. Ibi biragushimisha iyo usanze ari nyinshi kuko uba uziko uzwi.

    Si ibi gusa kuko hari n'ibindi byinshi wenda tutari buvugeho cyane ariko abakobwa bakunda gukora. Hari nko: 

    16. Kuririmbira imbere y'indorerwamo wireba nk'aho uri mu marushanwa cyangwa mu gitaramo (kandi wenda utari n'umuhanzi).

    17. Kuzunguza umutwe/kwishima mu mutwe hanyuma ugatoragura/ugakura mu nzara utwanda tuvuyemo tw'imvuvu. 

     18. Gukura utwanda (sinzi niba natwita utwanda) tw'umukara tuba mu mukondo.

    19. Kugura umubavu/ perfum cyangwa se deodorant 'crush' wawe yitera maze ukayitera ku musego uryamira. (Ibi ubanza atari bose babikora n'ubwo ababikora aribo benshi).

    20. Kwitegereza mu ndorerwamo urimo kurira kugira ngo urebe niba 'uba uri mwiza iyo uri kurira'.

    21. Kwanga 'kwituma ibikomeye' mu bwiherero rusange. 

    22. Kwishimira (cyane) kumena uduheri two ku mubiri. 

    Ese ibi tuvuze byaba bikubaho (niba uri umukobwa)? Ibyo twibeshyeho ni ibihe? Ibyo twibagiwe ni ibihe? 

    Source: collegetimes.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107042/ibintu-22-bidasanzwe-abakobwa-bakora-batazigera-bemerera-inshuti-zabo-ko-babikora-107042.html

  • Ntibisanzwe: Uyu musore atwara umutima we mu gikapu,benshi bamugirira impuhwe||menya uko byamugendekeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ushobora kwemerako bidashoboka ko umuntu bamukuramo umutima bakamushyiramo undi kandi agakomeza akabaho benshi iyo bamubonye bibatera ubwoba no kumugirira impuhwe.

    Afite akuma gacajingwa gakora nk'umutima arakagendana mugikapu
    Andrew ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko, wari usanzwe akoresha abantu kugiti cyabo imyitozo ngorora mubiri.

    Uyu musore yaje guhura n'uburwayi bwa Cardiomyopathie bwatumye imitsi y'umutima icika bituma umutima we utongera gukora neza, bituma bamubaga bawukuramo.

    Uyu musore amaze kubagwa umutima, bamushyizemo umutima mushya(akuma gakora nk'umutima), uyu mutima ariko ntibawushyize mu mubiriwe nkuko byari bisanzwe ahubwo, washyizwe mu gikapu, bawuhuza n'uduheha tuwuhuza n'umubiri we.

    Uyu mutima uyu musore atwara mugikapu ukenera umuriro kuburyo bimusaba no kwitwaza sharijeri agacajinga kugirango umuriro udashiramo kuko ushizemo bamubwiyeko yahita yitaba rurema.
    Uyu musore kuri we avugako ntacyo bimutwaye ndetse ntanubwoba bimutera uretse ko bimugora guhorana iki gikapu aho agiye hose kuko ngo biragoranye cyane, yaba aryamye yicaye, agenda aba acungana nuko umuriro utashira muri aka kuma yahawe gakora nk'umutima.

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-uyu-musore-atwara-umutima-we-mu-gikapubenshi-bamugirira-impuhwemenya-uko-byamugendekeye/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Ndimbati n'umugore we mu bihe byabo bya kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 twabazengurukiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubashakire ifoto y'umunsi. Iyo ntayindi ni ifoto unyarwenya Ndimbati yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Iyo foto ni iyo ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-ndimbati-numugore-we-mu-bihe-byabo-bya-kera/