Category: Uncategorized

  • Umugore wari ugiye gupfa yakoze ikintu kitarakorwa n'undi uwari we wese. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Espagne witwa Maria Paz Fuentes Fernandez, akoze ikintu kitarakorwana n'uwari we wese mbere yo gupfa aho yabanje gukora urutonde rw'abantu bagomba kumushyingura batarimo umuryango we kuko ngo akiriho batigeze bamwitaho akiri muzima.

    Maria Paz Fuentes Fernandez yapfuye kuwa 02 Kamena uyu mwaka ariko mbere y'uko apfa yari yabujije umuryango we kutazahirahira bajya ku gituro cye ngo bagiye kumushyingura ahubwo yikorera lisiti y'abantu b'inshuti ze bagomba kumuherekeza mu mahoro.

    Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yakoze agashya ashyira itangazo mu kinyamakuru ko ry'urutonde rw'abagomba kumushyingura.

    Yagize ati 'Kubera ko umuryango wanjye utari uwo mu maraso igihe kinini,ndashaka gutangaza ko abantu banditswe hasi aribo bagomba kunshingura yaba kumperekeza ku rusengero no ku gituro.Abataritaye ku buzima bwanjye ndifuza ko bakomeza kuba kure yanjye nkuko byari bimeze mbere.'

    Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yatangaje amazina y'abantu 15 bagombaga kumushyingura.

    Iri tangazo uyu nyakwigendera yarisohoye mu kinyamakuru cyitwa El Progreso de Lugo, muri Galice,hanyuma ryamamara hose.

    Benshi babinyujije kuri Twitter bavuze ko uyu mugore yakoze ibikwiriye kuko hari abantu bagira uburyarya bwinshi mu buzima bw'umuntu hanyuma bakihisha mu rupfu rwe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wari-ugiye-gupfa-yakoze-ikintu-kitarakorwa-nundi-uwari-we-wese/

  • Menya ibisobanuro n'ibiranga abantu bitwa Moses – YEGOB #rwanda #RwOT

    Moses ni izina rihabwa umwana w'umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Mosheh rikaba risobanura 'Umuhungu' (son) uretse ko hari n'aho risobanura 'uwakuwe mu mazi'.

    Bimwe mu biranga ba Moses

    Moses ni umuntu ukora ibintu byose ashingiye ku buhanga n'ibintu bisobanutse cyangwa bifatika yasobanurira n'undi wese akumva impamvu zabyo.

    Ibyo bituma na we abaza ibibazo byinshi ndetse agakunda gusaba ibisobanuro ku kintu cyose umusabye gukora.

    Akunda ibintu byo gutembera no gukora ubushakashatsi n'ubuvumbuzi,ibyo bigatuma amara umwanya munini ari wenyine.

    Moses ni umuhanga ,azi gufata ibyemezo kandi ahora ashakisha uko yakwiga ibintu bishyango yunguke ubumenyi.

    Ni umuntu ugira ibanga kandi uhitamo ikintu gikomeye kizatuma yubaka izina akaba ari cyo akora.

    Ni umuntu uzi gushakisha udushya,azi gukunda, yita ku bantu ku buryo atapfa ku kukwirengagiza kandi akunda umuziki.

    Ntabwo akunda ibintu byo gukorera ku gahato cyangwa gukora hari umuntu umuhagaze hejuru, arikoresha ntakunda umuntu umutegeka.Yishimira impano ze no kuzikuza kandi aba ashaka kugera ahantu kure hashoboka.

    Ni umuntu ugira umujinya hafi udakunda ibintu bimuvangavanga nubwo adakunda kurakara iyo yarakaye wamuhunga.

    Nubwo ari umuhanga, Moses biramugora kwisobanura bitewe nuko asa n'udashabutse, aba ashaka ko ibikorwa bye byivugira kurusha amagambo yavuga.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibisobanuro-nibiranga-abantu-bitwa-moses/

  • Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’ yafunzwe na RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imitimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

    Icyo cyaha cyo gusambanya umwana yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

  • 《Yambaraga agapfukamunwa bakamuha urwamenyo none kabaye itegeko ku isi》Ubuhanuzi bwa Michael Jackson kuri Covid-19. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Pop Michael Jackson yari yarahanuye icyorezo cya coronavirus kizabaho ku isi, akaba ari yo mpamvu yambaraga agapfukamunwa aho agiye hose nubwo bamushinyaguriraga bakamusek nk'uko byavuzwe n'abari bashinzwe umutekano we.

    Ikinyamakuru- sun.com kivuga ko Matt Fiddes wakoreye uyu muhanzikazi imyaka icumi amucungira umutekano, yavuze ko Michael yari yarahanuye ibijyanye n'iki cyorezo cya coronavirus gikomeje gukwira isi yose.

    Yagize ati: 'Yari abizi ko hari icyorezo runaka, yari abizi kandi buri gihe yemezaga ko isaha n'isaha tuzahanagurwa kuri iyi si. Ko udukoko twakwirakwira, kuko yashoboraga kujya nko mu bihugu bine umunsi umwe kandi akenshi yagendaga mu ndege ari kumwe n'abandi bantu'

    Mat yavuze ko yajyaga aseka Michael akamusaba kutambara agapfukamunwa kuko yari afite ipfunwe ryo gukanda hamwe nawe igihe yari akambaye.

    Yagira ati:' Mat sinshobora kurwara, sinshobora kureka abafana banjye. Mfite ibitaramo biza. Ndi kuri iyi si kubwimpamvu. Ntabwo ngomba kwangiza ijwi ryanjye, njye 'nabonye ubuzima bwiza, sinzi uwo nzahura uyu munsi, sinzi icyo nshobora gukwirakwiza.' '

    Ku byo Jackson, wapfuye mu 2009, yari kuvuga ku cyorezo uyu munsi, Fiddes yongeyeho ati: 'Nzi neza icyo yari kubwira abantu ubu kandi ni ko bimeze.yari kuvuga ati' Sinababwiye'

    'Noneho yari kwinubira ko ntawe umwumva kuko iyo yavugaga ibintu nkibyo abantu batamwitayeho, bakamutuka'.

    'Ariko ntushobora kuba umustari ukomeye ku isi kandi ntube umunyabwenge. Uwo musore yari umunyabwenge cyane. Ariko nari ndamuzi.'

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Ayambaraga-agapfukamunwa-bakamuha-urwamenyo-none-kabaye-itegeko-ku-isi%E3%80%8Bubuhanuzi-bwa-michael-jackson-kuri-covid-19/

  • Igisubizo cya Miss Jordan Mushambokazi ku wamubajije icyo yavuga kuri couple ya The Ben na Miss Pamella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Jordan Mushambokazi abinyujije kuri story ya instagram ye yasabye abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akabasubiza. Umwe mu bafana be yamusabye kugira icyo avuga kuri couple ya The Ben na Pamella.

    Nkuko byagaragaye mu gisubizo Jordan yatanze, yavuze ko ari umufana Abakunda ndetse akaba ari n'umufana wabo ukomeye. Miss Pamella nawe yahise amusubiza agira ati ” Nibyo chu😂😂❤️”.

    Couple ya The Ben na Miss Pamella ni imwe muri couple zikunzwe muri iki gihe

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-cya-miss-jordan-mushambokazi-ku-wamubajije-icyo-yavuga-kuri-couple-ya-the-ben-na-miss-pamella/

  • Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana – Prof Musemakweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof. Elysé Musemakweli
    Prof. Elysé Musemakweli

    Prof. Elysé Musemakweli, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abadivantisiti (PIASS) akaba n’umupasitoro, na we yabigarutseho ku ya 13 Kamena 2021, ubwo muri iryo shuri bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko kwica umuntu ari ukwigomeka ku Mana.

    Yagize ati “Ntawe ufite ububasha n’uburenganzira bwo kwaka undi muntu ubuzima atamuhaye. Ubuzima ni impano Imana iduha, ni na yo ifite ububasha bwo kubusubirana”.

    Yunzemo ati “Jenoside yabereye muri iki gihugu yagaragaje ubugome bukomeye abantu bagiriye abandi, ariko yagaragaje n’ubwigomeke ku Mana. Kwambura umuntu ubuzima yahawe n’Imana ni ukuyivuguruza, ni ukuyigomekaho kuko twarenze umurengo cyane, twageze kure aho umuntu atagombaga kugera, twihaye uburenganzira burenze”.

    Yashoje agira ati “Sinzi niba Abanyarwanda babona ko Jenoside ari ikintu gikomeye, tugomba kwicuza no gusaba imbabazi igihe cyose”.

    Ibi byanashimangiwe n’umwepisikopi wa EAR muri Diyoseze ya Kigeme, Assiel Musabyimana, ubwo mu Murenge wa Cyanika bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Kwica umuntu utaremye, kimwe ni icyaha, ariko ni no kurakaza Imana ndetse no kuyihemukira, bikaba no kuyikoza urutoki mu jisho. Na none kandi kuko twaremwe mu ishusho y’Imana, kwica umuntu ni ukwica ishusho yayo”.


  • Ruhango: Umwana yatemye umugabo yasanze mu buriri bwa Se arimo gusambanya Nyina #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, aho umwana w'imyaka 17 y'amavuko yatemye akoresheje umupanga umugabo baturanye witwa Musengamana Arcade waje gusambanyiriza Nyina mu nzu yabo, mu gihe amaze amezi abiri apfushije umugabo.

    Abaturage bahaye amakuru BTN dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2021 mu ma saa munani. Umwe ati ' Ntabwo wahora ubona burira mama wawe buri munsi, buri munsi ngo nawe ujyeho urebere gusa, wenda ikosa yakoze ni uko yatemye umuntu akamukomeretsa cyane'.

    Undi muri aba baturage, avuga ko icyo uyu mwana yahoye uyu mugabo ari ukuza gusambanyiriza Nyina mu buriri bwa Se umaze amezi abiri apfuye. Yagize kandi ati ' Hamaze kuba saa munani, nagiye kumva numva induru ziravuze. Ngeze ku irembo turimo gukingura mpita nkubitana n'abadamu babiri baje kuvuga bati ' Ni mudutabare, Musenga bamukubitiye kwa ya nshoreke ye. Noneho ndavuga nti se Goronome ko wirukanka bite? Ati ni mundeke, uriya muntu igihe yaduhereye, ati papayi akaba amaze gupfa, akaza akaducuhurira, ati barongora Mama hejuru yuko turyamye, ati ntabwo tubyumva'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, yemeje aya makuru ko koko uyu mwana yatemye uyu mugabo, ko ndetse uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi. Asaba abakirangwa n'ingeso z'ubusambanyi kuzireka kuko zisenya.

    Umuturage yavuze ko mbere yo gutabwa muri yombi k'uyu mwana, yavuze ko ngo iyo areba uwo Musengamana aza gusambanya Nyina mu buriri bwa Se, akareba n'ifoto ye ( Se utakiriho) yibaza niba ari umuzimu kwa Ntigurirwa ariwe Se. Nyuma y'amezi abiri nyiri urugo apfuye, uyu mugore yasize ngo aratwite.

    Umugore wa Musengamana, avuga ko imyaka ishize ari itanu umugabo we amuca inyuma, ko yabuze umuyobozi umurenganura. Ati ' Njye nabuze umuyobozi wandenganura ku kibazo kimaze hafi imyaka itanu'. Akomeza avuga ko yagiye akubitwa kenshi azira uriya mugore muturanyi aho umugabo we yatemewe.

    Bamwe mu baturanyi barimo n'Umugore w'uyu mugabo watemwe, basaba ko uyu mwana wafashwe arenganurwa ngo kuko ibyo yakoze yabitewe n'umujinya buri wese atapfa kwihanganira, ko ahubwo hahanwa abasambanaga. Benshi mu baturanyi kandi ntabwo bavuga neza uyu Musengamana, bavuga ko yasebye, ko kandi atari ubwa mbere aseba. Bavuga ndetse ko yari yaratumye Se w'uyu mwana wamutemye ata urugo rwe mbere yuko atabaruka.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-umwana-yatemye-umugabo-yasanze-mu-buriri-bwa-se-arimo-gusambanya-nyina/

  • Umuhanzi Nsengiyumva 'Igisupusupu’ yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi, aremeza ko uyu muhanzi wamamaye mu minsi ishize, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Nsengiyumva alias Igisupusupu yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Bivugwa ko Umuhazi Nsengiyumva Francois AKA igisupusupu uwo mwana yamukoreshaga nk’umukozi wo mu rugo.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry yemeje amakuru yo guta muri yombi Nsengiyumva.

    Dr Murangira avuga ko ibyaha bikekwa kuri Nsengiyumva byabikorewe mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Dr Murangira Thierry avuga ko ubwo Nsengiyumva yamenyaga ko ari gushakishwa yatangiye kwihishahisha akaza gufatirwa i Kiramuruzi.

    Nsengiyumva François aheruka gushyira hanze indirimbo mu mpera za 2020 ubwo yari yasohoye iyitwa Ngarura.

    Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa ku bagabo baharika abo bashakanye, agaragaza amaherezo yabyo mabi arimo no kwandagazwa n’inshoreke.

    Iyi ndirimbo yise Ngarura ni ya karindwi mu ndirimo zasohowe na Nsengiyumva François kuva yakwinjira mu mumuziki mu mpera z’umwaka wa 2018.

    Yahereye ku yo yise 'Mariya Jeanne' yanabaye imvano yo kwitwa 'Igisupusupu', akurikizaho iyitwa 'Icange' , 'Rwagitima' na'Uzaze Urebe Rwanda', 'Umutesi' ndetse na 'Isubireho'.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Nsengiyumva-Igisupusupu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana

  • Angola yijeje u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri icyo gihugu ku wa 27 Kamena 2021, witabiriwe n’abantu bake kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abandi bifashisha ikoranabuhanga.

    Minisitiri Téte yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro bafite muri ibi bihe byo kwibuka.Yagaragaje ko u Rwanda rwagize ubutwari bwo kwikura mu icuraburindi rwashyizwemo na Jenoside mu gihe gito rukiyubaka ku buryo rufatirwaho urugero ku isi yose.

    Yakomeje ati “Tuzahora twifatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo mu rugamba rwo guhangana n’ibikomeza kurubuza amahoro, umutekano n’umudendezo. Tuzashyira hamwe mu kugenzura ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwira mu baturage bacu, tugenzura ko basangira mu mahoro kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.”

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda runejejwe n’ibihugu by’inshuti birimo na Angola “byabanye natwe mu bihe bigoye, bikadufasha mu cyerekezo cyacu cyo kurinda amahoro, umutekano no kubaka iterambere”.

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rubyijeje ko ubushuti buzakomeza ndetse umubano ukaba mwiza kurusha. Bibaye ngombwa ko hari icyo badukeneraho bashobora kutubwira.”

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Angola witabiriwe kandi n’umushakashatsi akaba n’ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri CNLG, Dr Bideri Diogène, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Loni muri Angola, Zahira Virani, uwari Umuhuzabikorwa wungirije wa Loni mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga mu 1994, Charles Petrie ndetse na Ambasaderi wa Kenya muri Angola, Josephat Maikara.

    Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Angola bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe baklurikiye uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga