Category: Uncategorized

  • Maman wa #Rabiot yari akubitiye muri stade umuryango wa #Pogba n'uwa #Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo Kuwa mbere tariki ya 28 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ya France n'ikipe ya Suisse warangiraga, muri stade iri i Bucharest aho uyu mukino wabereye habereye akantu aho Véronique Rabiot, Maman wa Rabiot, yashatse gukubita Mama wa Mbappé amuziza ko atigeze aha uburere umwana we bikaba bitumye arata penalty yatumye ikipe ya France itaha itageze mu mikino ya 1/4 cy'irangiza.

    Si Maman wa Mbappé wibasiwe gusa kuko Maman wa Rabiot yanibasiye Maman wa Pogba amuziza nawe ko umuhungu we nawe yatumye ikipe ya France itaha nyamara yari yiyibagije ko Pogba ariwe watsinze igitego cya 3 cyanavuzwe ko kizaba mu byiza byatsinzwe muri UEFA EURO 2020.

    Source: Ouestfrance.fr

    Source : https://yegob.rw/maman-wa-rabiot-yari-akubitiye-muri-stade-umuryango-wa-pogba-nuwa-mbappe/

  • Mukeshabatware Dismas wakunzwe na benshi mu kwamamaza n’ikinamico yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu kwamamaza Imvaho Nshya, gukina amakinamico yitabye Imana azize uburwayi.

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 atangajwe n’abo mu muryango we.

    Uyu mugabo akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umami Faisal(King Faisal Hospital) kuri uyu wa Gatatu aho yagombaga kunyura mu cyuma.

    Ntabwo indwara yamwishe yatangajwe ariko ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri yari yagiye kwa muganga ababara umugongo, uyu munsi akaba ari bwo yagombaga kunyura mu cyuma.

    Mukeshabatware Dismas akaba yarakunzwe cyane bitewe n’uburyo yamamazagamo ikinyamakuru Imvaho Nshya avuga amakuru agezweho cyasohoye, uburyo yari umuhanga mu gukina amakinamico.

    Yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, yari yarashakanye na Mukakarangwa Marie Hélène (na we witabye Imana muri 2017), bakaba bari barabyaranye abana barindwi.

    Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mukeshabatware-dismas-wakunzwe-na-benshi-mu-kwamamaza-n-ikinamico-yitabye-imana

  • ‘Igisupusupu’ yatawe muri yombi akurikiranywe… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com yasobanuye byinshi ku byaha Igisupusupu akurikiranyweho, aho ibyo byaha yabikoreye, n’uburyo habaye ubufatanye n’abaturage kugira ngo afatwe. Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi uyu mugabo bita Nsengiyumva Fronsois akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri kimwe cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 ndetse no gukoresha umwana imirimo ivunanye aho yamukoreshaga nk’umukozi wo mu rugo”.

    Yakomeje agira ati “Byabaye tariki 18 z’ukwa Gatandatu mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, Akagali ka Rubona mu mudugudu wa Rubaya, hanyuma amaze kumenya ko byamenyekanye aratoroka, hanyuma uyu munsi aza gufatirwa muri Kiramuruzi ku bufatanye n’abaturage baduhaye amakuru. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kiramuruzi. Iperereza rirakomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Gucuranga umuduri byamugize icyamamare bimugeze i Kigali

    “Icya mbere cyo gusambanya umwana kuko umwana ari munsi ya 14 aramutse agihamwe n’urukiko igihano ni burundu, ikindi cyaha cya kabiri yahabwa igihano hagati y’imyaka icumi na 15 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga miliyoni 10 na 15.''

    Nsengiyumva François [Igisupusupu] ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu muziki nyarwanda ndetse ari mu baririmbye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyari kirimo umuhanzi nimero ya mbere mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz. Azwi cyane ndirimbo zitandukanye zirimo 'Mariya Jeanne yakunzwe n'abatari bake, 'Icange Cange', 'Rwagitima' n'izindi zitandukanye.

    Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk'umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo ari naho yafatiwe.

    Igisupusuou yatawe muri yombi

    INKURU WASOMA: Nsengiyumva arayoboye! Alain Muku ati ‘ntibisobanutse’, Meya wa Gatsibo ati ‘ni ishema ku karere n’ubwo ahenze turashaka kumushimira‘

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107096/igisupusupu-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-umwana-wimyaka-13-107096.html

  • Mukeshabatware Dismas wamamaye mu gukina ikin… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye INYARWANDA ko Mukeshabatware Dismas yitabye Imana ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 'azize indwara y'umutima.' Yavuze ko Mukeshabatware yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal 'ahagana saa sita z'amanywa'.

    Avuga ko Mushebatware 'Yagiye mu bitaro ejo yumva atameze neza, rero bamaze kumucisha muri 'scaneur' uyu munsi aba ari bwo agira ikibazo yitaba Imana.' Mukeshabatware yari 'amaze iminsi afite ikibazo cy'indwara y'umutima n'umuvuduko w'amaraso.'

    Uyu mugabo yitabye Imana hashize imyaka itatu umugore we Mukakarangwa Helene yitabye Imana, dore ko umugore we yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2017 azize uburwayi. Mukeshabatware Dismas yagize izina rikomeye mu gukina ikinamico no kwamamaza cyane cyane nimero ya Imvaho Nshya. Yavutse mu 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo. Yabyaye abana barindwi.

    Mukeshabatware Dismiss wamamaye cyane mu Rwanda mu gukina ikinamico kuri Radio Rwanda no kwamamaza yitabye Imana

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107095/mukeshabatware-dismas-yitabye-imana-107095.html

  • #COVID19: Kigali ikomeje kubonekamo abarwayi bashya benshi kurusha ahandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 76 (Musanze), 58 (Kirehe) 58 na 51 (Kigali) n’abagabo batatu b’imyaka 85 (Kamonyi), 82 na 75 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 438 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 11,337.

    Abantu 250,264 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 738 bayihawe ku wa Gatatu.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Florent Ibenge yatandukanye na AS Vita Club y… – #rwanda #RwOT

    AS Vita Club ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze gutandukana n'umutoza Florent Ibenge, wari uyimazemo imyaka irindwi, ndetse banamushimira ibyo yakoreye iyi kipe byose.

    Nubwo batatangaje impamvu nyamukuru yatumye batandukana n'uyu mutoza wanatoje ikipe y'igihugu nkuru ya DR Congo, biravugwa ko umusaruro warimo ugenda ukendera gahoro gahoro ndetse bamwe mu bayobozi b'ikipe n'abafana bari batangiye kumwijojotera.

    Mu myaka 7 Ibenge yamaze muri Vita Club nk'umutoza mukuru, yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona ya Congo mu 2015 na 2018, igikombe cya Supercoupe de la RD Congo mu 2015, ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League mu 2014.

    Uyu mutoza w’imyaka 59 y’amavuko kandi yatowe inshuro ebyiri nk'umutoza w'umwaka ku mugabane wa Afurika.

    Ntabwo iyi kipe iratangaza umusimbura wa Ibenge watandukanye na Vita Club kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.

    Ibenge yatandukanye na AS Vita Club nyuma y’imyaka 7 ayitoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107098/florent-ibenge-yatandukanye-na-as-vita-club-yari-amazemo-imyaka-7-107098.html

  • Abagore gusa: ngibi ibintu wakorera umugabo wawe akarushaho kwishima cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ukundanye n'umuntu hari ibintu uba ugomba kumukorera ku buryo bigoye kwibagirwa uwabigukoreye kandi bigatuma umuntu abaho yishimye.

    Dore ibintu utari uzi wakorera umugabo akagukunda byimazeyo:

    1.Wigerageza kumuhindura

    Abagabo benshi bakunda abagore bashyigikira ibitekerezo byabo. Ntabwo bivuze ko wakwemera buri kimwe cyose umugabo ashaka mu gihe ubona atari kiza. Ariko, gerageza umuhe umwanya wumve uko atekereza ikintu runaka maze mujye inama ariko wabanje kumuha umwanya umutega amatwi.

    2.Jya umwereka ko washobora gukunda ibyo akunda

    Umugabo yishimira kubona wagendana nawe maze ugakunda ibyo akunda. Ibyo bimutera akanyamuneza kuruta uko wamuhatira gukunda ibyo ukunda. Kuberako muba mugiye kuba umwe, byanze bikunze mushobora kwisanga mudakunda ibintu bimwe. Ni byiza ko wereka umugabo ko mwahitamo gukunda bimwe ariko akabona byabindi yakundaga nawe nibyo wishimiye kuba mwahitamo mwese.

    3. Mufashe kugera ku byifuzo bye aho kumuca intege

    Shaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kimufasha kubonako ikerekezo yihaye uzaba uwambere mugutuma ayigeraho. Kubona umukorera ibintu nk'ibyo birajya bimutungura maze bitume arushaho kugukunda.

    4. Wimutegeka ku kwitaho

    Mubyukuri umugore wese abashaka umugabo umwitaho ndetse cyane. Gusa biba byiza iyo udahatiye umugabo wawe kugira icyo agukorera usa nubimuhatira cyane. Ahubwo mwerekeko haricyo ukeneye maze nawe umuhe umwanya yibwirize. Mugihe azabonako utamuhatira kugira ibyo agukorera bisa nkaho arukumutegeka, ntagushidikinya bizamushimisha kandi abigukorere yumva yishimye.

    Source : https://yegob.rw/abagore-gusa-ngibi-ibintu-wakorera-umugabo-wawe-akarushaho-kwishima-cyane/

  • Supersexy yahaye igisubizo gisekeje umuhanzi wamubujije gushyira hanze amafoto ashotorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nana Weber wamamaye ku mazina ya Supersexy yasubije umuhanzi A Pass, ukomoka mu gihugu cya Uganda, wari waramubujije kudashyira hanze amafoto ashotorana. Ni nyuma yuko Supersexy yari amaze gushyira hanze indi foto ishotorana. Ni ifoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Supersexy ashyize hanze iyi foto, A Pass yamuhaye ubutumwa bugira buti ” Mummy we need to talk 😡, I refused you to take such pictures @mrs.weber “. Supersexy yahise amusubiza agira ati ” @iamapass Son u know I can't listen to you😂 “.


    Supersexy ni umwe mu banyarwandakazi bazwiho gushyira hanze amafoto ashotorana.

    Source : https://yegob.rw/supersexy-yahaye-igisubizo-gisekeje-umuhanzi-wamubujije-gushyira-hanze-amafoto-ashotorana/

  • INKURU Y'AKABABARO: Mukeshabatware Dismas yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo itugezeho nonaha ni iy'uko Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza, mu Ikinamico ndetse no muri Filime Nyarwanda yitabye Imana.

    Nkuko tubikesha IGIHE, Mukeshabatware Dismas yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi.

    Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-mukeshabatware-dismas-yitabye-imana/