Category: Uncategorized

  • 'Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye'- Tom Ndahiro #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yatambutse bwa mbere mu myaka 7 ishize, ubwo umushakashatsi akaba n'umunyamakuru, Tom Ndahiro yagaragazaga ko icyo bamwe mu Banyarwanda bise 'ubwigenge' babonye mu mwaka w'1962, mu by'ukuri atari bwo, ahubwo uwo mwaka wabaye intangiriro yo  gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda .

    Nubwo rero iyi nkuru atari ubwa mbere igiye hanze, twifuje kongera kuyibasangiza kuko ibikubiyemo dusanga bigifite ishingiro.
    Imyaka 52 irashize, u Rwanda rugiye mu mubare w'Ibihugu byigenga. Kwigenga byo kugira ibendera bitari ukugira uburenganzira bw'Abanyagihugu.

    U Rwanda rwabonye ubwigenge mu buryo budasanzwe ugereranije n'ibindi bihugu bituranye narwo. Abahawe ubwigenge n'Ababiligi bategekaga u Rwanda, ntibanabushakaga kuko n'imvugo yabo mu mwaka bahabwamo ubwo bwigenge, baririmbaga 'Vive la Belgique' bisobanura 'Harakabaho Ububiligi'.

    Ibi binyuranye n'aho abandi baririmbaga basingiza ibihugu byabo, bamagana abakoloni. Ibi byo gusingiza abakoloni na mpatsibihugu ntibyarangiranye na PARMEHUTU.

    Amateka yisubiyemo

    Muri Kamena 1994, indirimbo ya MRND na CDR bakira Abafaransa baje kubatabara, yari 'Vive la France' (Harakabaho Ubufaransa).

    U Rwanda rubona ubwigenge, amarira n'ibyishimo byaranganaga. Nicyo Gihugu cyonyine cyabonye ubwigenge cyica kandi cyirukana bamwe mu bakigize. Aha ndavuga abitwaga Abatutsi.

    U Rwanda rwabonye ubwigenge Abatutsi badafite uburenganzira uhereye ku bwo kugira Igihugu, kugeza no ku burenganzira bwo kubaho. Nta ko bari kubugira ishyaka ryayoboraga Igihugu, PARMEHUTU, ryarashyiriweho kurengera bamwe hagacinyizwa abandi.

    Igihugu kubona ubwigenge muri ako karengane byagize ingaruka ku mibereho y'Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye byasimburanaga.

    Ibikorwa-remezo bya Jenoside

    Politiki n'imvugo y'abayobozi ba PARMEHUTU nibyo byabaye ibikorwa-remezo byubakiweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abaparmehutu ntibabonaga U Rwanda nk'Igihugu cy'Abanyarwanda, ahubwo cyari Igihugu cy'Abahutu cyihanganira Abatutsi nabwo ntibagire ubundi burenganzira uretse ubwo gutura.

    Imvugo z'urwango ku batutsi na politiki yo kubaheza ntibyakorwaga mu ibanga, byavugwaga ku mugaragaro. Byarandikwaga, bikavugwa mu magambo mbwirwaruhamwe, bikanaririmbwa.

    Abaririmbyi biswe Abanyuramatwi bashyiriweho gukora akazi ko kumvisha Abanyarwanda ko Igihugu ari icya Gahutu. Ni bo baririmbye ko Rwanda ibonye bene yo Gahutu akwiye kuganza.

    Kuwa 27 Nzeli 1959, Gitera Yozefu yatangaje amategeko 10 y'Abahutu yashimangira ko Umututsi n'Umuhutu badashobora kubana. Irya nyuma rigasoza rivuga ngo 'Umututsi aragatsindwa i Rwanda'.

    Gregori Kayibanda wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda rwigenga, nawe imvugo nk'izo yarazikoresheje kandi kenshi. Kwanga Abatutsi yari yarabibonyemo indangagaciro.

    Muri uko kwezi kwa Nzeli 1959, nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwa Musangamfura Sixbert yasohoye mu 1987, Kayibanda yavuze ko icyo PARMEHUTU na APROSOMA bagomba guharanira ari ukuronda ubwoko no guheza Abatutsi.

    Mu nama yahuje PARMEHUTU na APROSOMA I Butare, Kayibanda yarababwiye ngo 'Ishyaka ryacu rirareba inyungu z'Abahutu … tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi, tugomba gusubiza Igihugu bene cyo, Igihugu ni icy'Abahutu.'

    Nyuma y'amezi abiri Gitera asohoye amategeko 10 y'Abahutu, kuwa 27 Ugushyingo, Kayibanda yasohoye inyandiko mu kinyamakuru cya PARMEHUTU cyitwa 'Jya mbere' avuga ngo '… niba Abatutsi bakomeje guturana n'Abahutu bazatsembwa'. Ibi biragaragaza ko igitekerezo cyo gutsemba Abatutsi cyari kimaze kunozwa.

    Ku itariki 7 Mutarama 1963, yabwiye Inteko ishinga amategeko asa n'ubigisha Demokarasi, ko ari ubwenge, ari n'umuco bidakwiye kwitirirwa Abatutsi ko ahubwo ari iby'Abahutu gusa!

    Yagize ati: 'Ubwenge n'umutima w'Igihugu bigomba guhumeka demokarasi. Ntimuzabyirengagize bikomeye: Ubucurabwenge n'ubusizi ni umuco wo kwa Gahutu ari we mwinshi muri Repubulika yatsindiye demokarasi. Umuziki n'imbyino n'ibindi byari bigiye kwamburwa rubanda, cyangwa bikaba igihakisho cyo guhaka n'ubwenge. Imyuga yo kubaza no kuboha no gutora amabara byari bimaze gututsikazwa: bisigaye byose byitwa danseurs Intore Watussi. Byari ubuyobe benshi batashoboraga kubona aho bubaroha. Shimwa PARMEHUTU wazamukanye ishyaka ryo kwita mbere kuri benshi ari byo demokarasi; utanze bake ari byo ukesha igikundiro n'imitsindo. Mu izina ry'Igihugu ndi umubyeyi wa bose ariko umwana urushije abandi ubutwari n'umutima atangwaho urugero'.

    Iyi ni imvugo itari iy'umuyobozi w'Igihugu, ariko mu Rwanda nibyo byari byemewe.

    Ku itariki ya 1 Gicurasi 1967, Kayibanda yavuze ijambo ku munsi w'Abakozi ku Isi, aho yagaragaje ko kuri we na politiki y'ishyaka rye, umuntu n'umukozi bisobanura Abahutu gusa.

    Hari aho yavuze ati: 'Uyu munsi uributsa umuturage wese ko umurengwe ari wo wakabuye abakozi ba mbere baharaniye ishyaka ry'icyubahiro gikwiriye umukozi; mbese nk'uko ubwirasi bwa gihake bwahagurukije Gahutu. Umurengwe, ugizwe n'uwo PARMEHUTU yakijije byaba kuri we icyo bita ubupumbafu. Icyo Igihugu gishaka ni demokarasi. Umurengwe wa bake bakize iyo uje kubibagiza ko Gahutu ashaka demokarasi, uhindukamo icyorezo kurusha Ruzagayura. Ariko kandi: Abakuru ntimuribagirwa ko twayikijijwe n'uko Gahutu yahagurutse akarushaho gushishikarira gukora. … aho Gahutu ari hose akaba atarajijuka bikwiriye kumbabaza nkamufasha uko nshoboye kose.'

    Iyo Kayibanda avuga nka Perezida w'Igihugu, yari gutekereza Umunyarwanda wese utajijutse, cyangwa udakora uko bikwiriye. Ariko kuri we, yatekerezaga bamwe kuko abandi basaga n'abatabaho.

    Gushimangira ko yatekerezaga bamwe akirengagiza abandi, ubisanga no mu ijambo rye yavuze ku munsi w'Abakozi umwaka ukurikiraho.

    Ku itariki ya 1 Gicurasi 1968 hari aho yagize ati: 'Ubu kuvuga Umuhutu bikwiye kuvuga umuntu uzi gukorana umwete, n'ubwenge, n'umurava, azamura urugo rwe n'Igihugu cye'.

    Iyi politiki ntiyahagaze, yarakomeje.

    *Ubwigenge = guheza Abatutsi*

    U Rwanda rwizihiza ubwigenge ku nshuro ya 10, muri Nyakanga 1972, Leta yasohoye agatabo kitwa 'Ingingo z'ingenzi mu mateka y'u Rwanda', kavuga inzira u Rwanda rwanyuzemo muri iyo myaka.

    Igitekerezo cy'uko Abatutsi ari abanyamahanga cyarashimangiwe cyane, babita ko ari abantu baje 'bahobagira inyuma y'imirizo y'inka zabo', bakaza gutera ibibazo mu Rwanda.

    Nyuma y'indi myaka 10, kutemerwa kw'Abatutsi mu Rwanda byarakomeje.

    Mu 1982, u Rwanda rumaze imyaka 20 rwitwa ko rwigenga, nibwo Perezida Milton Obote wa Uganda yirukanye impunzi z'Abanyarwanda zari muri icyo Gihugu. Bageze mu Rwanda, Leta ya Habyarimana yanze kubemera nk'abenegihugu bayo ibaheza mu gihirahiro bahinduka abatagira Igihugu 'Stateless'.

    Mu 1992, Igihugu kimaze imyaka 30 cyitwa ko cyigenga, abahoze ari ingabo z'Igihugu (FAR) bashyizeho amahame ahoraho ya gisirikare asobanura ko Abatutsi ari abanzi b'Igihugu (Ari abari mu Rwanda, n'abari mu mahanga).

    Abandi biswe abanzi b'Igihugu n'izo ngabo ni abatari bishimiye ibyo ubutegetsi bwakoraga. Ibyo byahaye imbaraga abakangurambaga mu ngengabitekerezo ya Jenoside, nka Mugesera Leon wavugiye ku karubanda ko Abatutsi bakwiye gusubizwa ahitwa ku nkomoko yabo banyujijwe muri Nyabarongo.

    Ibya Mugesera, Habyarimana, Kayibanda na Gitera ntaho byari bitandukaniye muri ubwo bwigenge bwo kwanga no kwigisha urwango.

    Uko kubuza abantu uburenganzira ku Gihugu cyabo biri mu byabaye imbarutso yo gufata ingamba zo kubohora Igihugu. Ubu tukaba twizihiza imyaka 20 u Rwanda rubohowe.

    Ku itariki ya 5 Nyakanga 1973, Habyarimana Yuvenali yakuyeho Geregori Kayibanda, asesa PARMEHUTU nk'ishyaka. Uko guhindura imirishyo y'ingoma ntibyigeze bihindura ingengabitekerezo y'urwango ku batutsi na politiki y'ivangura.

    Mu gihe twibuka ku nshuro ya 52 iby'ubwigenge bwapfubye, tunitegura kwibuka ukwibohora, Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko guheza abantu iwabo, ari nako ubuza amahwemo bamwe mu bari mu Gihugu, ngo wumve ko byakomeza bityo.

    The post 'Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye'- Tom Ndahiro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-01-nyakanga-mu-rwanda-twizihiza-ubwigenge-bwapfubye-tom-ndahiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-01-nyakanga-mu-rwanda-twizihiza-ubwigenge-bwapfubye-tom-ndahiro

  • Gakenke: Akarere kashoye akabakaba miliyoni 400 mu biraro bihuza imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n
    Ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 97

    Ni umushinga ako karere gaterwamo inkunga na kompanyi y’Abanyamerika yitwa Bridges to Prosperity (B2P), aho mu masezerano akarere gafitanye n’iyo kompanyi, ari ugutanga impuguke mu kubaka ibyo biraro akarere kagatanga ikiguzi cy’ibikoresho, kagahemba n’abakozi bubaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabwiye Kigali Today ko mu mihigo y’uyu mwaka, bari bahize ko bazubaka ibiraro bine aho byose byamaze kuzura.

    Hari ikiraro cya Ntaruka gihuza Umurenge wa Muhondo n’uwa Muyongwe, hakaba n’icyitwa Kabutimbo cyo mu Murenge wa Rusaza, gihuza abaturage bo mu Kagari ka Rurembo na Nyundo, hari n’ikiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’uwa Mataba, hakaba n’ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere mu Murenge wa Gashenyi.

    Bamwe mu abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baruhutse ikibazo cyo kubura uko bajya mu masoko, aho kandi ibyo biraro bigiye kuzamura ubukungu bwabo nyuma yuko babagaho badashobora kugenderana.

    Umwe mu baturage bahawe ikiraro cy’ahitwa ku Iterambere, avuga ko isoko ry’ibiribwa rya Base barireberaga hakurya y’aho batuye, ariko badashobora kurizanamo ibiribwa kubera kubura aho bambukira umugezi wa Base, n’uwambutse akajya gushaka akayira kareshya n’ibirometero bitatu.

    Ati “Twaburaga uburyo twambuka ngo tugere muri ririya soko ry’ibiribwa rya Base, twarireberaga hakurya urijemo akajya gushakisha akayira ko kwambukiraho bimuvunnye kandi asesera agakoresha ibilometero bigera kuri bitatu, hehe no kubura aho tugurishiriza ibiribwa byacu, turakize pe, tugiye noneho guhinga dufite kuraje”.

    Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana
    Abaturage bishimiye ko babonye uburyo bazajya bagenderana

    Undi muturage wo mu Murenge wa Minazi ati “Kurema isoko rya Gakenke ntibyadukundiraga kubera umugezi munini wa Base wangijwe n’ibiza ufunga inzira, ubu ikibazo kirakemutse, ubuyobozi bwacu ni ubwo gushimwa buhora budutekerezaho”.

    Visi Meya Niyonsenga, yavuze ko ibyo biraro bije kuzamura iterambere ry’abaturage, aho muri imwe mu mirenge imigenderanire n’imihahiranire yari yarahagaze kubera kubura aho abaturage bambukira, nyuma y’uko imwe mu migezi yagiye yangizwa n’ibiza.

    Agira ati “Abaturage barasubijwe nyuma y’igihe kirekire imwe mu mirenge itagenderana, ugasanga biteye imbogamizi ku iterambere ryabo, ibi biraro bine twari twarabihize mu mihigo y’uyu mwaka, none turayesheje byose byamaze kuzura”.

    Arongera ati “Nk’iki kiraro cya Gitwa gihuza abaturage b’Umurenge wa Minazi n’wa Mataba, abaturage bari bafite ikibazo kibakomereye cyo kuba nta buhahirane na buke bafite bwo kuba bahura na Mataba na Minazi, kurema isoko rya Gakenke ntibyabashobokeraga kubera umugezi munini wa Base wahangije bakabura inzira, icyo kije gukemura ibyo bibazo by’ubuhahirane”.

    Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n
    Hubatswe ibiraro bishya nyuma yuko ibisanzwe byari byarangijwe n’ibiza

    Yagarutse no ku kiraro cyitwa ku Iterambere avuga ko abantu bo hakurya y’umugezi wa Base, batashoboraga kurema isoko ry’ibiribwa rya Base aho baburaga uburyo bazana ibiribwa byabo, kugira ngo bigurishirizwe muri iryo soko.

    Avuga ko iyo kompanyi ikomeje imikoranire n’Akarere ka Gakenke, ku buryo no mu mwaka utaha imikoranire yakomeza, gusa akarere kakaba gafite imbogamizi yo kubona amikoro, aho kagikomeje gushakisha uburyo kakemura ibibazo by’ibikorwaremezo bisigaye.


  • Burera: Umusore arakekwaho gufata ku ngufu umukecuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo musore usanzwe akora akazi k’ububaji n’ubwubatsi, yatawe muri yombi tariki 30 Kamena 2021, aho mu ijoro rishyira iyo tariki ya 30, ngo yahuye n’uwo mukecuru agenda wenyine mu kumugirira impuhwe amusaba kumuherekeza, mu rwego rwo kumurindira umutekano.

    Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya kwa Mudugudu kurega uwo musore, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Bizimana Ildephonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu.

    Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.

    Yagize ati “Ni byo koko ibyo byabaye mu ijoro rishyira tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’uko uwo mukecuru yazindutse ajya kurega uwo musore kwa Mudugudu, twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa”.

    Uwo muyobozi avuga ko bashobora kuba bari basinze, dore ko binabujijwe kugenda muri ayo masaha nk’uko biri mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Birumvikana, birashoboka ko bari basinze kuba bari mu nzira muri ayo masaha, iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego”.

    Uwo muyobozi yanenze abaturage bakomeje kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19, aho yamaganye uwo musore n’uwo mukecuru ku bw’amakosa bakoze yo kuba batubahirije amabwiriza ngo babe bari mu ngo zabo mu masaha yagenwe.

    Ati “Ubutumwa duha abaturage, icya mbere icyabiteye ni uko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, niba mu mabwiriza y’ejo hashize yarasabaga umuturage kuba yageze mu rugo saa moya, bikaba byagaragaye ko bagiranye ikibazo mu masaha y’igicuku, ni uko bari barenze ku mabwiriza, mu kwica amabwiriza bishobora gukurura n’ibindi byaha, ikindi ni n’amahano, ntibikwiye kumva ko umusore yafashe umukecuru ku mbaraga, ubutumwa duha abaturage ni ukuvuga ngo ni habeho kwirinda, kwitwararika, kubaha umuco no kwiyubaha ubwabo”.

  • U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha gukora inkingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati y’impande zombi yasinywe ku itariki 30 Kamena 2021, akaba yarashyizweho umukono na Clare Akamanzi, Umuyobozi wa ‘RDB'( Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere), naho ku ruhande rwa ku ruhande rwa ‘EU’, asinywa na Jutta Urpilainen, Komiseri Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri ‘EU’.

    Biteganyijwe ko igice cy’ayo mafaranga kigenewe urwego rw’ubuzima, azafasha Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), muri gahunda zijyanye no gukurura ishoramari ryo gukora inkingo mu Rwanda.

    Ikindi kandi ayo mafaranga azanafasha Ikigo ‘RFDA’ kubaka Laboratwari igezweho ifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gupima imiti, ibyo bikazanafasha icyo Kigo kuzamura urwego kiriho, kigera ku rwego rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’inkingo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko ari intambwe u Rwanda ruteye iruganisha mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga, bityo iyo ntambwe ikaganisha igihugu mu rugendo rwo gutangira kwikorera inkingo.

    Akamanzi Clare, Umuyobozi mukuru wa ‘RDB’ avuga ko Afurika igifite ikibazo ko inkingo zihakorerwa zingana na 1% gusa, akaba asanga ayo masezerano yasinywe, azafasha mu kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kwikorera inkingo ndetse no gukora imiti, ibyo bikazaba igisubizo mu Karere ruherereye ndetse no k’Umugabane muri rusange.

    Jutta Urpilainen, Komiseri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga we muri ‘EU’ we yavuze ko ayo masezerano yasinywe, azafasha mu koroshya uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

    Yakomeje avuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera imiti n’inkingo.

    Mu kwezi gushize kwa Kamena nibwo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Ngozi Okonjo-Iweala, yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo za Covid-19 mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na Nigeria.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda by’umwihariko muri urwo rwego, rwo kwitegura gutangira gukora inkingo, ngo rwatangiye gukorana n’inganda zifite ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, nko mu buhinzi no bindi byorezo, rukaba rwaramaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga, muri iki gihe rukaba rurimo kuganira n’abazatanga ubufasha bw’amafaranga, ndetse ngo mu mezi makeya, “abantu bakaba bashobora kumva indi nkuru”.

  • Amavubi akomeje imyitozo yitegura CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni urushanwa byari biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki 03/07/2021 muri Ethiopia, gusa mu minis ishize ubuyobozi bwa CEACAF bwatangaje ko iri rushanwa ryimuriwe tariki ya 17/03/20221.

    Zimwe mu mpamvu zatanzwe zatumye iyi CECAFA yimurwa, harimo kuba bimwe mu bihugu biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse no gukora ingendo zijya hanze bikaba bigoye.

    Harimo kandi no kuba igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nyuma yo gukina igikombe cy’isi cy’abarabu, bamwe mu bakinnyi b’icyo gihugu bakiri mu kato.

    Abakinnyi b’u Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere bari mu myitozo, aho usibye umukinnyi Niyonzima Olvier Sefu wa APR FC, abandi bose bakina mu Rwanda bari kuyikora, bakaba biyongeraho SAMUEL Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo mu Bubiligi.

    SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y
    SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y’Amavubi

    Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

    Abanyezamu :

    NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

    Abakina inyuma

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

    Abakina Hagati :

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu

    NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

    Amafoto y’Amavubi U-23 mu myitozo

    Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA
    Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA

  • Icyo abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidele #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ni ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi, gusa na none ni ikipe ikunda kuvugwamo ibibazo byinshi bitandukanye ariko bimwe bikaba bishingiye ku mikoro, kuri iyi nshuro bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bishimira ko ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidele itigeze igira ikibazo cyo kuraranya imishahara y’abakinnyi ndetse yanagerageje kwishyura imyenda ya recruitment iyi kipe yari ifitiye bamwe mu bakinnyi nubwo hari ibyo bamunenga.

    Uko ingoma zagiye zisimburana muri Rayon Sports, zagiye zihurira ku kintu kimwe, kurangwa n’ikibazo cy’amikoro aho hari na bamwe mu bakinnyi bayivuyemo n’ubu bayishyuza imishahara batabonye n’amafaranga baguzwe.

    Urugero rwa vuba benshi bibuka ko kugira ngo Rutanga Eric yemererwe kwerekeza muri Police FC byasabye ko asinyira iyi kipe ko ntacyo ayishyuza yemera guhara imishahara ye n’igice cy’amafaranga yaguzwe atari yakabonye.

    Ni kenshi inkuru zagiye zandikwa ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera ko bishyuza iyi kipe amezi n’amezi ku bw’abaperezida bayoboye iyi kipe mu bihe bitandukanye tutiriwe turondora.

    Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora ikipe ya Rayon Sports asimbura komite y’inzibacyuho ya Murenzi Abdallah yari yashyizweho tariki ya 23 Nzeri 2020 nyuma yo guhagarika Munyakazi Sadate.

    Akimara gutorwa mu ijambo rye yavuze ko nubwo abaye perezida w’iyi kipe nta mafaranga ye aje gushyira muri iyi kipe ari ugukoresha umutungo w’ikipe uhari no gushakira hamwe uko ikipe yabaho afatanyije n’abanyamuryango bayo.

    Kuvuga ibi ku ikipe yari mu bibazo uruhuri benshi bahise biyumvisha ko igiye gukomeza kubaho ari mbarubukeye.

    Agifata iyi kipe yihutiye kuganira n’umuterankunga Skol wasaga n’uwigiye ku ruhande bitewe n’ubuyobozi yitaga bubi, baje kumvikana maze amafaranga yateraga inkunga Rayon Sports arazamuka agera kuri miliyoni zirenga 200 bivuye kuri 66 iyi kipe yafataga.

    Ntabwo ikipe yagize umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 kuko yasije ku mwanya wa 7, gusa iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakubwira ko Uwayezu Jean Fidele ari umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibashe kubaho.

    Mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko icyo bamunenga ari ukuba ataragiye abegera cyane ngo amenye ibibazo ari nacyo cyatumye batitwara neza.

    Gusa bahuriza ku kuba mu gihe bakiniye iyi kipe, ku ngoma ya Fidele ari bwo batigeze bagira ikibazo cy’umushahara kuko yagerageza kubahemba, ngo ntabwo yigeze abajyamo amezi 2, na nyuma y’uko shampiyona irangiye yahise abishyura ukwezi kwa nyuma(kwa Kamena).

    Ikindi bamushimira ko yagerageje kwishyura ibirarane bya recruitment bari bamaze igihe bishyuza, ngo nubwo batayahawe yose ngo bizeye ko na make asigaye bazayabona.

    Uwayezu Jean Fidele akaba yarafashe umwanzuro wo kubaka iyi kipe bundi bushya mu mwaka utaha w’imikino, yamaze kubwira abarangije amasezerano bose ko bemerewe kuba baganira n’andi makipe abifuza bakaba bajya kuyakinira, ni mu gihe hari n’abagifite amasezerano barekurwa.

    Abakinnyi nubwo hari ibyo bamunenga ariko na none ngo yitwaye neza ku kijyanye n’imishahara

    Uwayezu Jean Fidele ngo yagerageje gufasha iyi kipe ibishoboka

    Skol bongereye amasezerano aho izajya itanga arenga miliyoni 200 ku mwaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-abakinnyi-ba-rayon-sports-bishimira-ku-ngoma-ya-uwayezu-jean-fidele

  • Biratangaje: Iyi niyo couple ya mbere ku isi yakoze ubukwe nyuma y'imyaka 48 bambikanye impeta. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi couple ya Dave Scott na Pamella yanditse amateka cyane nyuma yo kumara imyaka igera kuri 48 barambikanye impeta ariko batarashyingiranwa.

    Dave Scott w'imyaka 78, yari afite imyaka 26 ubwo yahuraga na Pamela mu 1969 ubu nawe ufite imyaka 72 y'amavuko. Bahura, barakundanye baza kwambikana impeta mu 1972, abantu batangira gutegereza ubukwe bwabo baraheba. Aba bombi bakomoka mu Bwongereza.

    Amakuru y'ibinyamakuru bitandukanye birimo na The Sun, avuga ko aba bombi bageze mu myaka 40 y'amavuko, Dave yaje gutera inda Pamela bibaruka umwana w'umuhungu witwa Dean. Umuhungu wabo yarakuze, ageze mu myaka 32 y'amavuko ahitamo gushaka umugore niko gushyingirwa na Tayla w'imyaka 29 y'amavuko.

    Byarangiye Dave yemeye kubana akaramata na Pamela nyuma y'imyaka 48 bambikanye impeta

    Ubwo uyu musaza n'uyu mukecuru batahaga ubukwe bw'umwana wabo bahise bafata umwanzuro nabo wo gushyingiranwa bakazabana akaramata ubuziraherezo.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-iyi-niyo-couple-ya-mbere-ku-isi-yakoze-ubukwe-nyuma-yimyaka-48-bambikanye-impeta/

  • Dr Vincent Biruta mu ruzinduko i Vaticani. #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.

    Mu butumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yatangaje ko abo bombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y'u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

    Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu 24 by'Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y'uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.

    Bifatwa nk'amahirwe akomeye Rwanda rubonye kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, banagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w'u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/01/dr-vincent-biruta-mu-ruzinduko-i-vaticani/