Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Polisi yafashe umumotari wari utwaye udupfunyika 1,937 tw’urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa Tare, umumotari yafatiwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Kagari ka Gahira, Umudugudu wa Kunyu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamagire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abapolisi bafata uwo mumotari.

    Yagize ati “Hari ku isaha ya saa sita abapolisi bari mu modoka y’akazi babona moto ibaturuka imbere iva mu Murenge wa Mushubi yerekeza mu Murenge wa Tare. Umumotari yari ahetse umugenzi hagati harimo umufuka munini, bikanze imodoka ya Polisi wa mufuka bawukuye kuri moto bawukubita hasi mu muhanda barakomeza baragenda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abapolisi bari bamaze kubona ibirango by’iyo moto (Pulake) begereye wa mufuka barebyemo basangamo urumogi. Bahise bakurikira ya moto bafatanyije n’abaturage, bayisanze aho bayihishe bajya kwihisha. Abaturage bafatanyije n’abapolisi bakomeje kubashakisha babasha gufata umumotari kuko yari yihishe hafi y’aho yahishe moto. Amaze gufatwa yemeye ko ari we wari uhetse ruriya rumogi.

    SP Kanamugire yakanguriye abamotari n’abandi batwara abagenzi kujya birinda gutwara abantu babagusha mu byaha. Yanabasabye kujya babanza kumenya umugenzi batwaye n’ibyo atwaye kandi nibafatwa bavugishe ukuri aho kubeshya inzego z’umutekano.

    Ati “Umumotari amaze gufatwa yabeshye abapolisi ko atari azi umugenzi atwaye ndetse ko atari azi ibyo ahetse. Nyamara ntashobora gusobanura impamvu bikanze imodoka ya Polisi bagakubita hasi umufuka bari bafite nta n’ubwo asobanura impamvu abapolisi bamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo bakiruka bagera imbere bakajya barunguruka abapolisi bareba uko bitegereza muri wa mufuka”.

    Umumotari yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Uwinkingi kugira ngo hatangire iperereza bityo n’uwo yari ahetse afatwe.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Muri iyo Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi hafatirwa bamwe mu bantu bakwirakwiza urumogi kuko mu bikorwa bya Polisi biherutse kuba tariki ya 27 Kamena 2021mu turere two muri iyo Ntara, hafatiwe abantu bakwirakwizaga urumogi.

  • Burera : RIB yafunze umusore ukekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu muri kariya Karere ka Burera, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Uyu musore usanzwe akora akazi k’ubwubatsi, akekwaho kuba yarafashe uriya mukecuru mu ijoro rishyira ejo hashize ubwo bahuraga akamusaba kumuherekeza.

    Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya ku muyobozi w’Umudugudu kurega uwo musore.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse avuga ko iperereza barihariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bityo ko atahamya ko kiriya gikorwa cyo gufata ku ngufu cyabayeho koko.

    Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.

    Yagize ati 'Twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati 'ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze’, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa.'

    Bizimana Ildephonse avuga bariya bombi bashobora kuba bari basinze kandi bakaba bari barengeje n’amasaha yo gutaha.

    Yagize ati 'Iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-RIB-yafunze-umusore-ukekwaho-gufata-ku-ngufu-umukecuru-w-imyaka-61

  • Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelone ||Agiye gukina mu yihe kipe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntakiri umukinnyi wayo, nyuma y'uko amasezerano yari afitanye na yo yarangiye.

    Magingo aya Messi ari gufatwa nk'umukinnyi udafite ikupe (Free agent).
    Mu ijoro ryakeye ni bwo amasezerano Messi yari afitanye na FC Barcelona yarangiye, nyuma y'amezi 12 yifuje gutandukana n'iriya kipe gusa ubuyobozi bwayo bukabimwangira.

    Cyakora cyo n'ubwo Messi kuri ubu nta kipe agifite, hari amakuru avuga ko agikomeje ibiganiro na FC Barcelona ngo abe yayisinyira amasezerano mashya.

    Messi mu mwaka utaha azakina he?

    Umunyamakuru w'umunya-Espagne Guillem Balague, aheruka gutangaza ko FC Barcelona yazamuye urwego rwayo mu kwihutisha ibiganiro byayo na Messi, ku buryo mu gihe cya vuba impande zombi zishobora gusinyana amasezerano mashya y'imyaka ibiri.

    BBC yasubiyemo amagambo ya Balague iti: 'Kongerera Messi amasezerano biri mu byo Perezida mushya Joan Laporta ashyize imbere kandi ubu ari kubiganiraho na se wa Messi akanaba umuhagarariye, Jorge Messi.'

    Guillem Balague yakomeje avuga ko kugira ngo FC Barcelona ibashe kugumana Lionel Messi, isabwa kugabanyiriza abakinnyi bayo imishahara ingana na miliyoni 200 z'ama-Euro kugira ngo itagongwa n'itegeko rya Financial Fair Play.

    Yunzemo ati: 'Messi azi ko ikipe imushaka, ariko magingo aya ntacyo araganira na bo, ategereje mbere na mbere kumva ibyo FC Barcelona imuha.'

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-ntakiri-umukinnyi-wa-fc-barcelone-agiye-gukina-mu-yihe-kipe/

  • Minisitiri Dr Biruta yakiriwe i Vatikani – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyujije kuri Twitter yatangaje ko abo bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

    Magingo aya u Rwanda ruri mu bihugu 24 bya Afurika bifite aba-Cardinal nyuma y’uko Papa Francis ahaye Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kambanda izo nshingano mu Ugushyingo 2020 mu myaka 120 ishize Kiliziya Gatolika igeze mu Rwanda.

    Bifatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda kuko uru ari urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

    Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko i Vatican muri Werurwe 2017 aho yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, baganira ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya ndetse banakomoza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Kiliziya Gatolika yayigizemo.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we Arikiyepisikopi wa Vatikani, Paul Richard Gallagher

  • Amerika yifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge no Kwibohora, rushimirwa ibyo rukora mu kugarura amahoro ku Isi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 Abanyarwanda barizihiza imyaka 59 ishize ishize igihugu cyabo kivuye mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi.

    Ni umunsi Mukuru kandi ukunze guhuzwa n’uwo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, aho muri uyu mwaka hazazirikanwa imyaka 27 ishize Ingabo zahoze ari iza RPA zihobohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken yashyize hanze, yavuze ko yifuriza Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.

    Ati “Mu izina rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndifuriza ibyiza abaturage na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu munsi w’Ubwigenge n’umunsi wo Kwibohora.”

    “Muri uyu mwaka warwo wa 59 rubonye ubwigenge, u Rwanda rwerekana ukwiyemeza kwarwo mu bijyanye n’amahoro n’intsinzi isangiwe binyuze mu gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura amahoro, ibyo rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo by’ubuzima Isi ihanganye nabyo, ndetse n’umuhate rushyira mu kuzamura abagore mu buyobozi.”

    Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Twiteguye gukomeza ubufatanye na Guverinoma y’ u Rwanda mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gushyira imbaraga muri serivisi z’ubuzima, kwagura ibijyanye no guhanahana ubumenyi, guteza imbere indangagaciro za demokarasi ndetse no gukemura ibibazo biri mu zindi nzego ziraje ishinga ibihugu byombi.”

    Nk’uko Minisitiri Antony J. Blinken yabivuze u Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi, aho kugeza aricyo gihugu cya kane ku Isi gitanga umusanzu ukomeye muri ubu butumwa.

    Kugeza mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wavugaga ko rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa muri 6,550 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ahantu hatandukanye harimo Sudani na Centrafrique.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere birimo ibijyanye n’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’imibereho myiza y’abaturage.

    Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

    Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

    Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

    Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Ubucuti bw’u na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bwongeye kugaragara muri ibi bihe bya COVID-19, aho iki gihugu cyageneye Leta y’u Rwanda inkunga zitandukanye zigamije guhashya iki cyorezo.

    Kugeza muri Mata iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha zigamije kurwanya COVID-19 zifite agaciro ka miliyari 17.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken mu izina ry’igihugu cye yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge n’uwo Kwibohora

  • Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi uhagarariye ibihugu bya Afurika 23 muri IMF birimo n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aivo H. Andrianarivelo ahagarariye ibihugu 23 bya Afurika birimo n’u Rwanda mu nama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, ni umwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro.

    Yavuze ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano uri hagati ya IMF n’u Rwanda n’ubufatanye bukwiriye kuranga impande zombi muri iki gihe.

    Ati “Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umuyobozi muri IMF baganiriye ku mubano hagati y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF n’u Rwanda, ubufatanye hagati y’u Rwanda na IMF ndetse n’uburyo iki kigega gifasha u Rwanda cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Akimara kubonana na Ministiri w’Intebe, Aivo H. Andrianarivelo, yavuze ko yeretswe uburyo u Rwanda ruri kuzahura ubukungu bwarwo.

    Ati “ Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatugaragarije uburyo bwo kuzahura ubukungu u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, natwe nka IMF twamugaragarije uburyo IMF ifasha u Rwanda, dufite gahunda na porogaramu zitandukanye zo gufasha ibihugu birimo n’u Rwanda.”
    U Rwanda ruheruka kwakira inkunga ingana n’amadolari miliyoni 200 itanzwe na IMF muri gahunda yihuse yo gufasha ibihugu mu kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo

    Aivo H. Andrianarivelo ukomoka muri Madagascar ari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yajya kuri uyu mwanya mu Ugushyingo 2020.

    Uruzinduko rwe yatangiye tariki ya 28 Kamena azarusoza ku ya 3 Nyakanga, ruri mu rwego rwo kuganira n’abayobozi batandukanye bagize ibihugu ahagarariye.

    Aba bayobozi bombi baganiriye ku ntambwe z’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira na Aivo H. Andrianarivelo uri mu buyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF)

    Kanda hano urebe andi mafoto


  • Gisagara: Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga angana na 27,828, 003 Frw bayahawe ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’.

    Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga zo kongera igishoro bashyiraga mu buhinzi no kubona ubuhamya bwo guheraho mu gukangurira bagenzi babo batarashinganisha ibihingwa byabo kubikora.

    Nyirafashaho Clementine ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure n’amahindu tukabyakira gutyo, kongera guhinga bikatugora, Tuzongera igishoro ndetse ubuso bwose tubushyire mu bwishingizi. Kuba dushumbushijwe biradufasha kwegera abanyamuryango bacu tubereke inyungu iri mu gushinganisha ibihingwa.”

    Mpumuje Abel we yavuze ko abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bakorera mu gihombo, yemeza ko bakwiye gukanguka bakabyitabira.

    Ati “Ubu twagombaga kugurisha inka cyangwa ihene ngo twongere guhinga ariko ubwishingzi buratugobotse; abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa bari mu gihombo gikomeye.”

    Nzamurambaho Didier, Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi.

    Ati “Ibiza biba bitandukanye, aba bari barahuye n’ikibazo cy’udukoko twangije umuceri wabo. Icyo dukangurira abaturage barebye ibyabaye kuri bagenzi babo uyu munsi, abo bose bakanguka bakaza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo ejo ejobundi badahura n’ibiza bitandukanye ugasanga nta kintu baramuye.”

    Umukozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Batamuriza Robinah, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo gufasha umuhinzi kudahura n’igihombo.

    Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera ibihingwa byemewe mu bwishingizi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

    Ati “Ni ukugira ngo dufashe abahinzi bahuye n’ibihombo gushumbushwa kandi bagashumbushwa ku gihe kugira ngo babashe kwitegura igihembwe cyihinga gikurikira.”

    ”Iyi gahunda y’ubwishingizi yatangiye ireba cyane ku muceri n’ibigori, tuza gushyiramo urusenda n’imiteja n’ibirayi, ariko ibishyimbo, urutoki na soya nabyo turabiteganya mu minsi iza hamwe n’imyumbati kuba byajya muri gahunda y’ubwishingizi.”

    Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze imyaka ibiri itangiye mu Rwanda.

    Kugeza ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 3000 z’umuceri, izirenga 545 z’ibigori, na 81 z’ibirayi ni zo zimaze kujya mu bwishingizi.

    Naho ku ruhande rw’amatungo, kugeza ubu inka zirenga ibihumbi 41, inkoko zirenga ibihumbi 109, n’ingurube zirenga 2000 ni zo zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi.

    Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw

    Abahagarariye amakoperative bavuze ko bagiye kongera ingano y’ubuso buhinzeho bashyira mu bwishingizi

    Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, Nzamurambaho Didier, yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi

    Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bagobotswe no kuba barashinganishije ibihingwa byabo

    [email protected]


  • Abanyeshuri ba Mount Kenya bamuritse videos eshanu zibitse ubuhamya bw’amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yavuze ko ari umuti wo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, nibwo abanyeshuri 25 biga itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya bashyize ku mugaragaro videos eshanu bakoze mu mushinga bafatanyije na Renewed Memory, GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) ku nkunga y’Ambasade ya Israel mu Rwanda.

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba kugaragaza ibimenyetso bifatika by’ibyabaye.

    Ati “Birababaje kuba hari abirengagiza ibyabaye, bakabirengaho bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubarwanya nta kindi bidusaba uretse kubigisha no kubabwira amateka n’inkuru ya nyayo ku byabaye mu Rwanda. Ubu buhamya buzafasha mu gutuma ibyabaye bitazongera ukundi kandi bifashe mu komora ibikomere. Kubika ubu buhamya bw’ibyabaye muri Jenoside biciye muri izi videos zakozwe n’ingenzi cyane ku bakiri bato n’abazabakomokaho mu kumenya ukuri”.

    Aba banyeshuri uko ari 25 bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryakoze video imwe irimo ubutumwa n’ubuhamya bitandukanye bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutso. Urugero ni nka video, ifite izina rya “From darkness to brightness, bivuze kuva mu mwijima ujya mu rumuri” isobanura uburyo Inkiko Gacaca n’imirimo nsimburagifungo byagize uruhare mu kongera kunga abanyarwanda.

    Indi ni video yiswe “Never Give Up” irimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside asobanura urugendo rwo kurokoka kwe.
    Mur’iyi video uwahawe izina rya Kwizera, asobanura uburyo umuryango wabo wari wishimye mbere ya Jenoside, ariko akaza kuwubura wose, kuko se na nyina biciwe mu maso ye ku myaka 13 y’amavuko. Iyi video igaragaza uburyo atacitse intege, aho kuri ubu afite umugore n’umwana kandi bakaba ari umuryango wishimye.

    Umuyobozi akaba n’uwashinze umuryango Renewed Memory, Pini Snir, yibukije ko kubika ubuhamya ari ikiraro gihuza ahahise n’ibikorwa by’ahazaza.

    Ati “Kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri videos bituma habaho ikiraro hagati y’abato n’abakuru, amateka y’ahahise n’ibikorwa by’ahazaza. Sinizera ko isi yaba nziza gutyo gusa, ahubwo abantu bayibamo nibo bazayigira nziza, abanyeshuri twafatanyije barakoze cyane ku muhate bagaragaje”.

    Umuyobozi w’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi GAERG, Egide Gatari, yashimye ambasade ya Israel yabakinguriye imiryango ndetse n’umuhate wagaragajwe n’aba banyeshuri.

    Yagize ati “Jenoside ni inkuru ibabaje idakwiye kwibagirana, urubyiruko rukwiye gukoresha ubumenyi rufite mu guharanira ko ibyabaye bitakibagirana, dukwiye guhora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, yijeje aba banyeshuri n’iri tsinda rya Renewed Momory ko bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

    Ati “Twizeye ko abanyeshuri bacu babonye ubumenyi bushya bwo gutunganya no kuyobora ama-video nk’aya arebana n’ibyaha ndengakamere bikorerwa ikiremwamuntu. Twijeje GAERG, Renewed Momory n’aba banyeshuri ko tuzakomeza gufatanya, kandi umuhate mwagaragaje twarawushimye”.

    Izi video uko ari eshanu zashyizwe ahagaragara, zizashyirwa ku mbuga zitandukanye nka Instagram na YouTube, aho buri wese azabasha kuzibona akamenya ukuri ku byabaye.

    Ambasaderi Dr Ron Adam sanga umuti w’abahakana n’abapfobya Jenoside ari ukubaha ubuhamya bw’ibyabaye

    Abanyeshuri ba Mount Kenya University bamuritse video eshanu bakoze bafatanyije mu rwego rwo kubika ubuhamya bw’ibyabaye muri Jeonside

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof Edwin Odhuno yijeje ubufatanye no mu mishinga yindi iri imbere

  • Amarembo akomeje kwaguka; ibyo kwitega ku bihugu umunani byashimangiye umubano n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa Mbere ni Amir Mohammad Khan wa Pakistan uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

    Ni mu gihe abo yakiriye ku wa Kabiri harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

    Umubano w’u Rwanda na Pakistan ugiye guhindura isura

    Ni ku nshuro ya mbere, Pakistan yagize Ambasaderi ufite icyicaro i Kigali, ibihugu byombi bisanganywe umubano n’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi.

    Ibi bihugu kandi bifitanye amateka maremare kuko abacuruzi ba mbere bakomoka muri icyo gihugu bageze mu Rwanda mu myaka isaga ijana ishize.

    Mu 1994 Pakistan, iri mu bihugu bya mbere byatabarije u Rwanda, bisaba Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora kuri Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NIRS, igaragaza ko Pakistan ari kimwe mu bihugu u Rwanda rukoramo ubucuruzi kuko nko muri Werurwe 2020, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3.43$, aba miliyoni 3.11$ muri Gashyantare na miliyoni 5.95$ muri Werurwe uyu mwaka.

    Ambasaderi mushya wa Pakistan, Amir Mohammad Khan, yavuze ko azateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

    Ati “Uyu munsi nishimiye gushyikiriza Perezida Paul Kagame inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda. Twaganiriye kuri byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi.”

    Pakistan ni igihugu gituwe cyane kuko gituwe na miliyoni 225 bituma kiba icya gatanu mu bifite abaturage benshi ku Isi, n’icya kabiri mu bituwe n’Abayisilamu benshi, kigaturana n’ibihugu birimo u Buhinde, Iran, u Bushinwa na Afghanistan.

    Arif Alvi niwe Perezida wa 13 wa Pakistan, ariko Minisitiri w’Intebe, Imran Khan wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, niwe muyobozi ugaragara mu bikorwa cyane, bombi bakaba baragiyeho mu 2018. Pakistan n’u Rwanda bihuriye muri Commonwealth, ndetse iki gihugu ni kimwe muri bine bifite intwaro kirimbuzi ariko mu masezerano mpuzamahanga abyemerera kuzitunga.

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220

    Umurwa Mukuru wa Pakistan ni Islamabad, uri ku buso bwa kilometero kare 220 {JPEG}

    U Rwanda ruzigira ku bukerarugendo buteye imbere bwa Thailand

    Ambasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira ubwo Bwami mu Rwanda, avuga ko umubano w’imyaka 34 hagati y’ibihugu byombi ushimangirwa n’amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikirere (BASA).

    Yavuze ko aya masezerano ari ingenzi ku bucuruzi, ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.”

    Imibare itangazwa na NISR igaragaza ko ibicuruzwa byo muri Thailand byazanywe ku isoko ry’u Rwanda mu gihembwe cya Kane cya 2018 byari bifite agaciro ka miliyoni 4.84$ mu gihe ibyo mu gihembwe nk’icyo cya 2019 byari bifite agaciro ka miliyoni 12.66$.

    Ambasaderi Tangulrat, yavuze ko azibanda ku nzego zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

    Yakomeje ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. Covid-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

    Kuri miliyoni 66, Ubwami bwa Thailand, bukikijwe na Myanmar, Laos, Cambodia n’ibindi. Iki gihugu giteye imbere mu bukerarugendo bugize 21% by’ubukungu bwa Thailand, aho bwinjije milayari 62$ mu 2019, mbere y’icyorezo cya Covid-19. Ubu bwami bwakunze kugira ibibazo by’umutekano, bukaba buri ku mwanya wa kane ku Isi mu hantu habereye ihirikwa ryinshi ry’ubutegetsi.

    Umwami wa Thailand ni Maha Vajiralongkorn akaba yarimye ingoma mu 2016.

    Thailand ikurura ba mukerarugendo benshi ku mwaka kubera amateka y’ibirango by’umuco biri muri icyo gihugu

    Imyaka 40 y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Venezuela

    Jesús Agustín Manzanilla Puppo Uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye, ati “Ndabashimira intambwe mwateye mu iterambere. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Perezida Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40.”

    Yakomeje agira ati “Turizihiza umubano mwiza w’imyaka 40 wa Venezuela n’u Rwanda. Ni umubano wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo biradusaba ko dukomeza tukarushaho gushimangira ubwo bufatanye.”

    Venezuela ni igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 28, kikaba icya mbere ku Isi gifite amariba ya peteroli ataratangira gucukurwa, n’ubwo kimaze iminsi mu bibazo by’ubukungu byatumye ifaranga ryacyo rigwa n’umutungo ukagabanuka muri rusange.

    Venezuela ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi ku Isi

    Zellweger azanye ingamba zo gushimangira umubano w’u Busuwisi n’u Rwanda umaze imyaka 60

    Ambasaderi mushya w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yagiyeho asimbuye Half Heckner uherutse gusoza inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 60 kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti dore ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo imiterere karemano.

    Mu 2011, itsinda ryo mu Busuwisi ryaje kwigira ku Rwanda ku buryo rukoresha mu gucunga umutekano binyuze mu nzego zirimo Local Defense.

    NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2018, ibicuruzwa byavuye mu Busuwisi bizanwa ku isoko ry’u Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 6.49$, mu gihe mu Ukwakira 2019 byari bigeze kuri 9.49$.

    Ambasaderi Zellweger yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda rushobora kwigira ku Busuwisi ku bijyanye no kwakira inama mpuzamahanga, na cyane ko icyo gihugu giteye imbere muri ibyo bikorwa.

    Ati “Ikindi twaganiriye na Perezida Kagame ndetse tuzanakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama.”

    U Busuwisi buhuriye kuri byinshi n’u Rwanda birimo kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kikagirwa n’imisozi myinshi, kikanagira umwihariko wo kwakira inama nyinshi zirimo nk’iya Davos iba buri mwaka, ndetse no kuba icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga, ibintu n’u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga.

    Iki gihugu ni kimwe mu bikize ku Isi kuko cyari gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 703$, nyamara gituwe na miliyoni 8 gusa.

    U Busuwisi bugizwe n’imisozi myinshi ndetse n’ibiyaga

    Abandi ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwaanda ni uw’Ubwami bwa Norvège, Elin ØstebØ Johansen, wagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

    U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

    Mu 2010, iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo aburanire mu Rwanda, kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 kuri Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

    Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie, Zsolt Mészáro avuga ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza, ndetse ko igihugu cye cyagize uruhare mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

    Ambasaderi Zsolt Mészáro yasobanuye ko igihugu cye cyatangiye gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo uburezi, kuko cyatanze buruse 20 ku banyeshuri bazajya kwiga muri icyo gihugu muri Nzeri, bakazishyurirwa ibintu by’ibanze birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’andi abafasha kwiga neza.

    Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane igaragaza ko ibihugu 39 bifite ba Ambasaderi bafite icyicaro i Kigali mu gihe Imiryango Mpuzamahanga 30 ifite abayihagarariye, ndetse n’abantu 10 bahagarariye inyungu z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda ariko batari ambasaderi, mu gihe ibihugu 65 bifite ba ambasaderi babihagarariye mu Rwanda ariko bafite icyicaro hanze.

    Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda Sasirit Tangulrat yakiriwe na Perezida Kagame, azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda Agustín Manzanilla Puppo uzaba ufite icyicaro i Nairobi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Chypre mu Rwanda

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvege

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger

    Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi Luke Joseph Williams wa Australie

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie

    Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Amir Mohammad Khan Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali

  • Muhanga: Ahatangiwe imbunda zo kwica Abatutsi haratangirwa Inka z'Ubumwe n'Ubwiyunge #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga barashima Leta y'u Rwanda yahagaritse Jenoside, ikongera guhuza no kubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Barashima ko ahavugiwe amagambo acamo ibice Abanyarwanda ndetse hagatangirwa imbunda zo kurimbura Abatutsi, ubu hatangiwe Inka z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Aba baturage, ibi babivuze ubwo bahabwaga amatungo atandukanye arimo n'Inka z'Ubumwe n'Ubwiyunge hagamijwe gukomeza kunga no kubanisha abanyarwanda, ariko kandi no kwibutsa ko Igihugu kitubakiye ku moko.

    Munyembabazi Evariste, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside avuga ko mu gihe cya Jenoside bashutswe na Leta mbi ituma bica Abatutsi bitewe n'inyigisho z'abanyapolitiki, aho baje bagashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Yagize ati' Twahawe inyigisho mbi mbere ya Jenoside z'abahoze ari abayobozi, bari bafite inyigisho mbi zo kwanga Abatutsi bituma tubica, ariko ubu twize ibintu byinshi kandi tunasaba imbabazi z'ibyo twakoze kandi twariyunze ubu tubanye neza, Ubumwe n'Ubwiyunge twamenye ibyiza byo gufatanya muri byose'.

    Nsabamungu Samuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko bishimira ko ahavugiwe amagambo mabi yo kwimakaza amako no kwikiza Abatutsi aho bari hose yabaye amateka none bakaba bahahererwa Inka zo kubafasha ndetse intambwe ya mbere ikomeye igana k'Ubumwe n'Ubwiyunge bakaba barayiteye aho bafite itsinda 'Urunana' rihuza abakoze Jenoside n'abayirokotse.

    Hanatanzwe amatungo magufi.

    Yagize ati' Ndishimira ko aha havugiwe amagambo y'urwango yo kutwambura ubuzima tuzira uko twavutse harimo gutangirwa Inka, ariko na none twanafashe gahunda yo kwihuza twebwe abarokotse n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Aha duhagaze havugiwe amagambo yatumye abenshi muri twebwe twicwa, gusa twizeye ko itsinda ryacu ry'Urunana ridufasha kuganira ku mateka twanyuzemo mabi'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibangu, Gakwerere Eraste avuga ko nk'ubuyobozi bishimira Politiki y'Igihugu yifuriza ibyiza abanyarwanda kandi igamije kubunga bakabana neza mu bumwe n'ubwiyunge no kwibonamo Ubunyarwanda kurusha kwibonamo amoko 'yadushoye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994'.

    Gitifu Gakwerere/Kibangu

    Yagize ati' Turishimira ko bamwe mu baturage bacu bamaze kumva ibyiza Igihugu kibifuzaho biciye muri Politiki nziza yo kubanisha abantu bose batibonamo amoko kandi bagakomeza gusigasira Ubumwe n'Ubwiyunge, bakibonamo Ubunyarwanda aho kwibonamo amoko n'inyigisho mbi z'abanyapolitiki byombi byadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Kayitesi Beatha avuga ko inyigisho mbi z'urwango zubakiye ku moko zagiye zitangwa n'abanyapolitiki zatumye Jenoside ishoboka, Abatutsi bakicwa. Ahamya ko iyo zitabaho nta munyarwanda wari kwica undi amuziza uko yavutse. Ashimangira ko igishishikaje Leta ubu ari Ubumwe n'Ubwiyunge bushingiye ku munyarwanda wa nyawe utakibonamo amoko n'aho avuka agamije kwikiza uwo atabona nka mugenzi we.

    Kayitesi Beatha/Ibuka Munga.

    Aha i Kibangu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari muri Komini ya Nyakabanda ho muri Perefegitura ya Gitarama. Ubwo Leta y'Abatabazi yahungaga, uwari Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma, Kambanda Jean yavuze amagambo yo gukangurira Abahutu kudatinya ingabo za FPR Inkotanyi ngo nuko zifite imbunda, abasaba ko nabo bakwiye kwambarira urugamba bakivuna umwanzi wateye Igihugu, abasaba kudatinya imbunda ndetse abizeza ko nabo bazihabwa ngo bitabare.

    Ahavugiwe amagambo abiba urwango, hagatangirwa imbunza zo kurimbura Abatutsi, haravugirwa amagambo ahumuriza, hagatangirwa Inka z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Nubwo aha hantu havugiwe amagambo mabi y'urwango ku batutsi ndetse hagatangirwa imbunda zo kubarimbura, aya mateka mabi aragenda asibangana mu baturage, aho ubu bari ku rugamba rwo guharanira kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge. Uyu Murenge ni nawo uheruka guhabwa ishimwe n'Akarere ka Muhanga kuko wahize iyindi mu kwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubwiyunge kwizihijwe mu kwezi kwa Cumi kwa 2020.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ahatangiwe-imbunda-zo-kwica-abatutsi-haratangirwa-inka-zubumwe-nubwiyunge/