Category: Uncategorized

  • 《Umugabo w'inshuti yanjye magara arantereta akampatira kuryamana na we,ese mwemerere?》Aragisha inama. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'Njye ubandikiye Ndi umukobwa w'imyaka 30 y'amavuko, mfite inshuti yanjye magara twiganye kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kugeza tuyarangije ndetse na kaminuza twayize hamwe, yewe tubana mu cyumba kimwe, kugeza ubwo naje kubona amahirwe yo kujya gukomereza kaminuza hanze y'igihugu, we akomereza ino, ariko dukomeza kuba inshuti zikomeye cyane.

    Umwaka ushize, iyi nshuti yanjye yakoze ubukwe n'umusore bari bamaze iminsi bakundana. Ubwo bajyaga gushyiraho italiki y'ubukwe bagendeye kuri gahunda yanjye yo ku garuka mu Rwanda kuko yifuzaga ko mwambarira kandi koko niko byagenze kuko nahageze habura iminsi 2 ngo ubukwe bube ndamwambarira, ubukwe buraba bugenda neza.

    Nk'inshuti yanjye magara nakomeje kumuba hafi muri byose, iwe iyo bafite abashyitsi njya kumufasha, ibirori byose afite mufasha nk'uwikorera narangiza ngataha.

    Ikinteye kwandika ngisha inama rero ni uko umugabo we nyuma y'ukwezi kumwe bakoze ubukwe yatangiye kunterereta, ndetse yaje no kunyerura ko akimbona nambariye umugore we mu bukwe yahise yumva ankuze cyane (Icyo gihe nibwo bwa mbere yari ambonye amaso ku maso kuko mbere yari anzi ku mafoto umugore yamwerekaga y'inshuti ze).

    Ubu rero bigeze aho numva byandeze nabuze icyo nkora, kuko iyo ngiyeyo kubafasha nkuko bisanzwe bagize ibirori cg se kubasura, iyo ntashye, uyu mugabo kuko afite imodoka abwira umugore ati reka mugeze aho agiye, umugore akabyishimira kuko abona umugabo we akunda inshuti ze.

    Nyamara iyo tugeze mu nzira uyu mugabo ahita ansaba ko twanyura muri hotel tukaryamana, ibintu namwangiye kugeza ubu kuko rwose usibye kuba nta mukunda ntabwo nshobora guhemukira inshuti yanjye magara ndetse rwose ndiyubaha.

    Ndatekereza kubwira umugore we nkumva nawe ntazi uko yabifata cyane ko yizera umugabo we cyane, ikindi kumva naba ndushenye.
    Nkore iki koko?'

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aumugabo-winshuti-yanjye-magara-arantereta-akampatira-kuryamana-na-weese-mwemerere%E3%80%8Baragisha-inama/

  • Inkuru y'urukundo rudasanzwe rw'iyi couple yatangiye gukundana umwe ataruzuza imyaka y'ubukure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ngo urukundo ruruta byose, ibi nibyo byabaye kuri iyi couple ya Mugisha na Mukunzi bakundanye umwe akiri na muto cyane.Wumvise inkuru ya Mukunzi Raj Jules na Mugisha Nicky bamaze imyaka ine bakundana kugeza ubwo rushibutsemo inzu y'imideli bahuriyemo, uhita wumva uburemere bwarwo.

    Mukunzi Raj Jules avuga ko we n'umukunzi we Mugisha Nicky bamenyanye ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 16 mu gihe uyu musore yari afite imyaka 20 y'amavuko. Uyu musore ngo yari asanzwe aziranye na mukuru w'uyu mukobwa wari ukiri muto ku buryo byamworoheraga kujya kumusura nta nkomyi.

    Ati 'Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya njya kumureba kenshi. Gusa, kubera ikinyuranyo cy'imyaka namurushaga akiri n'umwana naje kumusaba ko dukundana arabyanga avuga ko akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru. Narakomeje ndahatiriza ambwira ko tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana. Icyo gihe hari mu 2017.'

    Mukunzi avuga ko batangira gukundana babigize ibanga kugeza mu 2018 aho batangiye kujya babishyira ku mugaragaro kugeza mu 2019 aho bahisemo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

    Tariki ya 7 Ugushyingo 2020 Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Mu minsi iri imbere baritegura kuzarushinga.

    Mukunzi Raj yemeza ko yifuza ko urukundo rwabo ruzubaka amateka adasanzwe.

    Kuri ubu batangije inzu ihanga imideli y'imyambaro yabo bise 'NIRA' iri mu busobanuro bw'amazina yabo 'NI' bivuga 'Nicky' izina ry'umukobwa na 'RA' yakomotse ku izina 'Raj' bashaka ko imenyekana mu buryo bukomeye.

    Mukunzi ati 'Nabyo ni kimwe mu bintu twifuza ko urukundo rwacu ruzibukirwaho. Abana bacu bajya bareba imyambaro n'ibindi bikorwa byacu bizaba bishamikiye kuri brand bikababera urugero mu rukundo rwabo. Turifuza ko urukundo rwacu ruzamenyekana binyuze mu byo tuzajya dukora birimo imyambaro, amasakoshi n'ibindi.'

    Mu byifuzo byabo bavuga ko batekereza ko iyi 'brand' yazaba muri zimwe mu zikomeye mu Rwanda no hanze mu gihe kiri imbere.

     

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yurukundo-rudasanzwe-rwiyi-couple-yatangiye-gukundana-umwe-ataruzuza-imyaka-yubukure/

  • RIB yafunze undi mukinnyi wa Football ukurikiranyweho kunywa urumogi #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Mwizero Don Parfait icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

    Umuvugizi w’umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko uyu mukinnyi ashinjwa kunywa no gukoresha urumogi icyaha avuga ko gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

    Yagize ati 'Yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buyiha Urukiko ubu azasomerwa taliki 02 Nyakanga 2021.'

    Umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga Bisangwabagabo Youssouf avuga ko uyu mukinnyi ushinjwa ibi byaha, bamurangiwe n’uwahoze atoza iyi kipe mu minsi ishize.

    Bisangwabagabo avuga ko icyo gihe yababwiraga ko ari umukinnyi mwiza, kandi w’inyangamugayo, ariko basanga imyitwarire ye ari mibi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/RIB-yafunze-undi-mukinnyi-wa-Football-ukurikiranyweho-kunywa-urumogi

  • Ishyaka rya Ingabire Victoire n’irya Me Ntaganda Bernard yandikiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ni inyandiko bise Road Map y’impapuro 10 bageneye uyu munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge.

    Victoire Ingabire ukuriye Dalfa Umurinzi yabwiye BBC ati : 'Iyo usaba nturambirwa… kandi abayobozi na bo ubundi bafite inshingano zo gutega amatwi abo bayobora.'

    Aya mashyaka avuga ko ibibazo u Rwanda rwaciyemo kuva ku butegetsi bwa Cyami na za Repubulika, 'bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye irangwa no kwimakaza ukwironda no gukumira bamwe mu Banyarwanda.'

    Avuga ko kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, gusimburana ku butegetsi byagiye birangwa no kumena amaraso, bakavuga ko 'igihe ari iki cyo gusenya urwo ruziga rwo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mvururu.'

    Iyi nyandiko isaba ko haba ibiganiro 'bidaheza' hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, imiryango idaharanira inyungu za politiki n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashijwe n’ibihugu by’inshuti.

    Aya mashyaka avuga ko ibyo biganiro byakwibanda ku : Kumvikana kuri Demokarasi iboneye u Rwanda, Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, no Kwiga uko ubukungu bwasaranganywa muri bose no mu Turere twose tw’igihugu n’ibindi.

    Aya mashyaka avuga ko ibiri muri iyo nyandiko yayo ari 'Ibuye fatizo ryizeza ahazaza heza h’u Rwanda', kandi 'bisaba ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi buriho' ngo bishyirwe mu ngiro.

    Mu itangazo yasohoye, aya mashyaka avuga ko Perezida Paul Kagame 'ari we ugomba gufata iya mbere' mu gushyira mu bikorwa urwo 'rwandiko rw’inzira’, akavuga ko 'byaba umurage mwiza yaba ahaye igihugu'.

    Aya mashyaka avuga ko yashyikirije inyandiko yabo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu tariki 23 Kamena 2021, ariko yahisemo gutangaza iyi nyandiko ku mugaragaro kuri uyu munsi w’Ubwigenge.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyaka-rya-Ingabire-Victoire-n-irya-Me-Ntaganda-Bernard-yandikiye-Perezida-Kagame

  • Nyaruguru: Dasso yatanze inkoko ku baturage batagiraga itungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe
    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe

    Inkoko batanze zifite ukwezi n’igice zikaba ari izo mu bwoko bwa Sasso. Bazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ngoma, buri wese mu bazihawe akaba yagenewe ebyiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yashimiye Dasso kubera icyo gikorwa.

    Agira ati “Turabashimira ko bariho boroza abaturage mu bushobozi bwabo. Ibi ni ibyunganira gahunda ya Girinka, kuko niba umuturage yabonye inka, akabona amata n’ifumbire, akeneye n’utundi nk’amagi”.

    Yaboneyeho gusaba abahawe inkoko kuzita mbere na mbere ku mirire y’abana babo agira ati “Abagabo mbona baje kuzifata, ntabwo ari iyo kugurisha ngo ubone agacupa! Ni iyo korora, igi ry’umwana rikaboneka, imboga zikaboneka, indagara zikaboneka, amavuta akaboneka, tugakora indyo yuzuye nk’umuryango, tugaha umwana agakura neza”.

    Yunzemo ati “Reka izo nkoko tuzazibyaze umusaruro mu mpande zose. Mu mirire myiza, mu gutera imbere mu ngo iwacu, no kugwiza umubano n’abandi. Kuko nuha mugenzi wawe bikamuzamura, azakubona nk’uwamugiriye akamaro, umubano ukomeze, n’izindi gahunda muzazijyanemo mutere imbere”.

    Abantu 25 bo muri Cyahinda na Nyagisozi bazihawe, bivugira ko zizagira uruhare mu guhindura imibereho mu miryango yabo, haba mu mirire myiza, ndetse no mu bukungu muri rusange.

    Béatrice Mukaneza ati “Niziba amasake zizakura ngurishe ngure inkokokazi, zibyare, noroze na begenzi banjye, nzajye ngura na mituweri n’utundi twagirira akamaro urugo”.

    Cécile Nyiransabimana na we ati “Ubungubu dushobora kumara ukwezi nta nyama igeze mu rugo. Ariko nizitangira gutera nzajya mfataho mpe abana”.

    Uwitwa Nkurunziza na we ati “Izi nkoko baduhaye zitera amagi mu buryo bushoboka bwose. Ntabwo rero inkoko yatera amagi nka 30 ku kwezi, yavamo amafaranga ibihumbi bitatu, hanyuma ngo ugume uko wari usanzwe! Ntabwo bishoboka”.

    Isaï Gasana, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gufasha abaturage kuva mu bukene babyiyemeje kuva mu mwaka ushize, aho batanze ihene 15 mu Mirenge ine yo muri Nyaruguru, kandi ngo bazakomeza.
    Ati “Gucungira umutekano umuturage utaburaye, ufite imibereho myiza, ufite abana barangwa n’imirire myiza, biroroha kuruta gucungira umutekano umuturage ushonje, ufite umwana waburaye ndetse utagiye ku ishuri”.

    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe
    Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe

    Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inkoko zigera ku bihumbi icyenda, kandi ngo hamwe n’izindi gahunda zinyuranye zo guteza imbere abaturage no kubafasha kuva mu bukene byatumye ubu umubare w’abana barangwa n’imirire mibi ugabanuka bigaragara, nk’uko bivugwa na Visi Meya Kayitesi.

    N’ikimenyimenyi ngo wasangaga mu Karere kose hari nk’abana babarirwa muri 600 barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu ngo bari gukurikirana 48 gusa, harimo 10 babitewe n’ubundi burwayi.


  • Eritrea: Abakirisitu ntiborohewe na Leta ibita igikoresho cy’abakoloni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini
    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Leta gukandamiza abanyamadini

    Kiliziya Gatolika ni rimwe mu madini ane yemerewe gukorera mu gihugu kizwiho kutajenjekera amadini, ayandi yemewe akaba ari Itorero rya Orthodox ya Eritrea, itorero ry’ivugabutumwa Abaluteriyani(evangelical Lutherans) hakiyongeraho n’Abisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni.

    Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko ubu ubwoba ari bwose muri Kiliziya Gatolika yo muri Eritrea.
    Cyanditse kiti: “Benshi mu babikira, abafurere n’abapadiri bakoraga umwuga wo kwigisha nta kazi bafite.”

    Mu bihe byashize, Guverinoma ya Eritrea yemeje ko ibyo byose bijyanye n’imitungo byafashwe ndetse ishimangira ko, uburezi n’ubuzima ari inshingano za Leta, atari iz’amadini n’amatorero.

    Ibi ariko ntabwo byibasiye gusa umuryango w’Abagatolika, ibi byanateje ikibazo mu madini yandi.
    Impirimbanyi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Eritrea gukandamiza amadini ya gikirisitu.

    Umwe mu bapasitoro babashije guhunga Rev. Dr. Berhane Asmelash yagize ati: “Mu 2002, Guverinoma yafunze itorero ryanjye kandi itangira no gufata abapasiteri bose nibwo nahise mfata icyemezo cyo guhunga. Bagenzi banjye bamwe barishwe abandi barafunzwe badushinja kugambanira igihugu.”

    Akomeza agira ati: “Nari nzi ko, ninsubira mu gihugu cyanjye, nahita njya muri gereza”.

    Amatsinda amwe n’amwe ya gikirisitu cyane cyane abakristu ba pentekote n’abakora mu itorero ry’iyamamazabutumwa, bakunze gushinjwa kuba ibikoresho bya Guverinoma z’amahanga.

    Imiryango mpuzamahanga ivuga ko bitoroshye kugerageza kunga Leta n’amadini ya gikirisitu, dore ko muri iki gihugu hakaba haboneka bumwe mu butaka bwubatsweho insengero za gikirisitu zo hambere zifite amateka ya kera adasanzwe ku mugabane wose wa Afurika.


  • Kigali: Hari abakobwa benshi bagumirwa aribo babyiteye-bigenda bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi bijya bishoboka ko umukobwa mwiza, wize, ukora cyangwa ukomoka mu muryango muzima n'ibindi usanga afite imyaka ibarirwa muri 30 na 40 nta mugabo, rimwe na rimwe nta n'umusore bafitanye gahunda yo kurushinga.

    Iyo bigeze aha ni bwo abantu batangira kujujura uko bamubonye atambuka bavuga ko yagumiwe.

    Biragoye kwemeza imyaka runaka umukobwa ageza agahita ashyirwa mu cyiciro cy'abagumiwe kuko buri muntu abiha inyito bitewe n'imyumvire ye.

    Muri imwe mu miryango Nyarwanda, iyo umukobwa arangije kaminuza, usanga bamubaza bati ko nta muntu utwereka? Abandi bati fiyanse ari hehe? N'ibindi bibazo bisa n'ibyo biganisha ku ngingo y'ubukwe.

    Nyamara ariko igisekeje ni uko hari igihe bishobora guturuka ku babyeyi babaza ibibazo bangiranye umwana wabo iminsi yose yo kubaho kwe, baramuhaye amabwiriza y'uko badashaka na rimwe kuzamubonana n'abasore, ko abasore ari abantu babi, ko bazamwangiriza ubuzima, ko bamubeshya, n'ibindi byinshi kabone n'iyo yaba ari umukobwa mukuru.

    Uku gufungirana umwana cyane no kumwangisha abasore ni kimwe mu bishyirwa mu majwi ko byaba intandaro yo kugumirwa ku mukobwa. Gusa abenshi bemeza ko nta myaka izwi ihari ishinja umukobwa kugumirwa.

    Nyuma yo kubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo byatanzwe n'abantu batandukanye, abenshi bemeza ko abakobwa bagumirwa akenshi ari bo ubwabo baba babigizemo uruhare.

    Dore bimwe mu bitekerezo byatanzwe mu biganiro umunyamakuru yagiranye n'abantu batanukanye bishimangira uruhare rw'abakobwa mu kugumirwa kwabo (abenshi amazina yabo yarhinduwe):

    Uaayo: 'Iyo biyemeye bishobora kubaviramo kugumirwa';

    Umugisha: 'Kwishyiramo ishusho y'umusore bazabana (akenshi usanga itanabaho) hanyuma agakomeza ategereje, amaso nayo agahera mu kirere nyine kuko aba ategereje 'un type parfait' (umuziranenge) kandi mu by'ukuri ntawubaho.'

    Peter:'Akenshi biterwa n'uko umukobwa yiyumva. Hari igihe umukobwa yumva ko ari mwiza cyane maze akiha kujya apinga abatypes (basore baza kumutereta) kandi wenda abo apinga ari bo bari ku rwego rwe ngo ategereje ama 'bon gars' (abasore b'agatangaza), bikarangira asanze yaripashije muremure (yaribeshye), agahita aririmba urwo abonye!'

    Sonia:'Akenshi biterwa no gushaka ibikurenze, kutishimira uwo uriwe bigatuma wanga abo muri mu cyiciro kimwe utegereje abandi nabo batagushaka'.

    Grolia: 'Njye nzi ko akenshi abakobwa bafite amafaranga menshi ari bo bakunda kubura abagabo'.

    Nteziyaremye: 'Ku kigereranyo cya 100% ariko wenda ntakabije 80%; abakobwa bagiramo uruhare mu kugumirwa kwabo kuko babenga cyane bategereje wa wundi uzaza hari uko ameze, afite Carina cyangwa Prado (ubwoko bw'imodoka); bikazarangira atababonye ahubwo yemera babandi baciriritse'.

    Munezero yagize ati: 'Ariko se umukobwa arakundwa, ntakunde? Uyu muco ni uwa kera ku mwaduko w'abazungu ngo bagendaga mu kirago mpaka mu cyumba! Abakobwa ni imbuto y'urukundo kandi akubwiye ko agukunda, si ukwica umuco ahubwo ni ukuwukomeza kuko umuco urangwa no kurukomeza… Gukunda si umwihariko ni impano twahawe twese.'

    Mu biganiro bitandukanye umunyamakuru yaganiriye n'abantu bakuze bafite ubunararibonye, bagaragaza ko hari igihe abakobwa banagumirwa kubera ko bagiye babeshywa kenshi bagera aho bagacika intege zo gukomeza kuvugana n'abandi kuko babishisha ko na bo ari indyarya.

    Source : https://yegob.rw/kigali-hari-abakobwa-benshi-bagumirwa-aribo-babyiteye-bigenda-bite/

  • Ingabo za DR Congo zirashinjwa kwica Abanyamulenge 5 barimo abagore bane #rwanda #RwOT

    Abagore bane barimo umukecuru w'imyaka 78 y'amavuko n'umusore umwe baraye bishwe barashwe n'igisirikare cya Kongo gikorera mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y'epfo nkuko byemezwa n'abaturage babibonye. Abishwe bose ni abo mu bwoko bw'Abanyamulenge.

    Amakuru ijwi ry'Amerika rikesha bamwe mu baturage bo mu Minembwe bari bavuye gufata imirambo y'abo babyeyi baraye barashwe, yemeza ko abo bagore barashwe bari batuye mu gace kitwa i Lundu. Bari bavuye mu giterane bamaze mo iminsi ku Kiziba, cyo gusengera amahoro ndetse no gusaba ko igisirikare cya Kongo cyarekura Rutebuka fils ufunzwe kuva tariki ya 12 Kamena 2021 kubera icyaha akekwa ho cyo kugura no gutunga ibirwanisho

    Bikino Mitabu ni umuyobozi wa localité ya i Lundu n'agahinda kenshi, ashinja igisirikare cya Leta ya Kongo gikorera muri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe kurasa ku mugaragaro abo bagore barimo umukecuru w'imyaka 78.

    Nasingizwa Benigne, umwe mu bagore bahagaririye abandi mu Minembwe asobanura ko bamaze iminsi basaba ubuyobozi bwa gisirikare kubakemurira ibi bibazo by'umutekano muke ariko kugeza iyi saha nti birakunda

    VOA dukesha iyi nkuru, yavugishije umuvugizi wa gisirikare muri aka karere Kapiteni Dieudonne Kasereka, avuga ko ataramenya ayo makuru neza kuko aho ibyo bintu byabereye ari kure y'aho ari ariko avuga ko namenya ayo makuru aza kuyatangaza.

    Kuva tariki ya 12 Kamena 2021 habaye umwuka mubi hagati y'ingabo za Leta ya Kongo n'abaturage bo mu bwoko bw'Abanyamulenge batuye mu Minembwe nyuma y'aho hafungiwe Rutebuka Bonfils n'umugore we Penina Console bashinjwa icyaha cyo kugura no gutunga ibirwanisho.

    Mu cyumweru gishize hari umusirikare wo mu ngabo za leta wishwe n'abasore, igisirikare kivuga ko ari ba Twirwaneho na Gumino agiye guhurisha ibigori ahantu itwa mu Muzinda. Nyuma y'iminsi ibiri abasirikare nabo bica barashe muri centre ya Minembwe umusore w'Umunyamulenge wa Kabingo

    Muri kino cyumweru kandi nabwo hari umusirikare wo mu ngabo za leta warashwe arakomeretswa agiye kuvoma. Abamurashe ntabwo bataramenyekana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingabo-za-dr-congo-zirashinjwa-kwica-abanyamulenge-5-barimo-abagore-bane/

  • Abadepite muri Malawi bisanishije n'abanyeshuri Bambara imyenda yabo bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Izi ntumwa za rubanda z'igitsina Gore muri Malawi, kwambara impuzankano (uniform) z'abanyeshuri byatangaje abatari bake. Byari mu rwego rwo kwisanisha n'abanyeshuri bashakaga kugezaho ubutumwa bwabo bugamije ahanini gukangurira abakobwa kudata amashuri.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ba Malawi bahanahanye cyane amafoto y'izo ntumwa za rubanda zambaye ibidasanzwe, bamwe bishimiye iyi myambarire abandi bayigaya.

    Abadepite 193 b'inteko ya Malawi nkuko BBC ibitangaza, ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry'imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b'abagore bararyoroheje.

    Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n'umurimo ko 'mu gukora cyane byose bishoboka'.

    Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by'abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza bitewe n'impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

    Iyi ntumwa ya rubanda wagira ngo ni umunyeshuri usanzwe.

    Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk'igikorwa cyiza, umwe muri bo ndetse yari atwaye icupa ririmo ibigori bikaranze, impamba kenshi y'abana bo mu cyaro bagiye ku ishuri. Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abadepite-muri-malawi-bisanishije-nabanyeshuri-bambara-imyenda-yabo-bitangaza-benshi/