Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w’imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.
Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y’uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi.
Yagize ati 'Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize'
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.
Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.
Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise 'Katepilla.' Agira ati 'Ngo byagenze gute?'
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk'umugabo n'umugore nk'uko yabyifuzaga kuva cyera.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y'ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n'umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.
Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y'uyu muhanzi amuhe n'umwanya wo kubonana.
Ati 'Yarankatiye ni ukuri kw'Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).'
Akomeza ati 'Mfata impano yanjye mfata abantu b'inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw'abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyaneâ¦Turagenda impano ndayimuha.'
Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay'ukuri, kandi ko n'ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.
Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby'urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k'impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.
Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n'umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.
Ati 'Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati 'none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.'
Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba 'status' za WhatsApp z'umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.
Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n'uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n'umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n'uyu muhanzi ntigeze abimubwira.
Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.
Ati 'Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati 'noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati 'ntuzawice uzaze', njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati 'karibu ngwino'.'
Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati 'Abishatse yabivuga.'
Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y'amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021, ubwo aba bombi bari bavuye guhinga bagera mu rugo bagashwana biturutse ku kuba umugabo yashakaga kugurisha inkoko zo mu rugo ariko umugore ntabyemere.
Yagize ati “Aho nyakwigendera yari aryamye hari agafuni, ni ko yamukubise mu mutwe ahita apfa na we aratoroka. Bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane ariko twabiherukagamo mu 2018. Ubundi ngo byabaga bakabikemurira mu miryango, ejo bwo byatangiye ku mugoroba ubwo umugabo yashakaga kugurisha umusaruro w’amasaka bari bejeje ariko umugore ntiyabyemera.’’
Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko mu gitondo bajyanye guhinga baririrwana umugabo ahinga, umugore agatera intabire y’ibijumba, ariko bahingutse bageze mu rugo barakimbirana ubwo umugabo yashakaga kugurisha inkoko.
Yakomeje ati “Nyuma ni bwo umugore yahamagaye Umukuru w’Umudugudu amubwira ko umugabo amumereye nabi ashobora no kumugirira nabi. Yahageze asanga urugi rwo ku gipangu rukinze haza umukobwa wabo amusaba kucyurira agezemo ni bwo yasanze nyina yapfuye aryamye ku mbuga ahari hanitse amasaka.’’
Kuri ubu Hashakimana Jean Pierre aracyashakishwa ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubwicanyi akekwaho.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri iki gicamunsi, Gatera Musa yagarutse ku rugendo rw’inzitane banyuzemo kugeza babonye umwanya wa 3. Mu myaka yose Espoir FC imaze mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere bitwaye neza aho baje ku mwanya wa 3, inyuma ya APR FC na As Kigali.
Gatera Musa ahamya ko yubatse ikipe idatwara ubushobozi bwinshi, ikipe yubatse mbere kandi yari yizeye ko izatanga umusaruro. Yagize ati “Nubatse ikipe idahenze kandi nyubaka hakiri kare, ikindi kintu cyamfashije cyane ni ibiganiro nagiranye n'abakinnyi, aho twakoranye ibiganiro byinshi kandi bishyira hamwe, mbereka ko bishoboka, mbereka imikorere yanjye kandi ko ishobora kugendana n’uko dushoboye ndetse mbumvisha ko bashobora kwigaragaza mu bihe twarimo.”
Gatera asanzwe azwiho kuzamura abana
Gatera kandi avuga ko mu mikino yose igera kuri 13 umukino wamugoye ari uwa As Kigali yewe adateze kuzawibagirwa. Yagize ati “Ku munsi wa Kane wa shampiyona twahuye n’ikipe ya As Kigali tuyisanze i Muhanga wari umukino wambabaje cyane ndetse na n’ubu ukimbabaza. Wari umukino mwiza twiteguye, ariko ntabwo byadukundiye, kuko As Kigali yaraturushije idutsinda ibitego 4:0”.
Gatera asoza avuga ko kugira abakinnyi beza no kugira itsinda ryiza ntaho bihuriye n’umusaruro. Yakomeje agira ati “Kugira itsinda ryiza ni ukuba ufite abakinnyi bakumvira, ushobora kubabwira ikintu bakakumvira mbese icyo ushaka cyose bashobora kukumvira. Ariko nanone ushobora kugira abakinnyi beza ariko ntibakumvire niho hari itandukaniro.”
Gatera Musa avugako intego ze yazigezeho muri Espoir FC
Gatera Musa asigaje amasezerano y’umwaka hakurya y’ishyamba, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse yiyemeza ko mu mwaka we wa mbere agomba gushyira Espoir FC mu makipe 8 ya mbere.
Kuva tariki 29 Kamena 2021, abakoresha imbuga nkoranyambaga barahererekanya amashusho y'umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko ugaragara asuka amarira, akikurura hasi avuga ukuntu yakunze urudashoboka Bruce Melodie.
Bamwe baravuga ko uyu mukobwa agamije kuvugwa, abandi bakavuga ko wasanga ari ukuri.
Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, Bruce Melodie yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise 'Katepilla.' Agira ati “Ngo byagenze gute?”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, Imfurayiwacu Gihozo, yemeje ko yakunze bya nyabyo Bruce Melodie ariko ko atagize amahirwe yo kubana nawe nk'umugabo n'umugore nk'uko yabyifuzaga kuva cyera.
Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y'ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n’umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.
Gihozo yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y'uyu muhanzi amuhe n'umwanya wo kubonana.
Ati 'Yarankatiye ni ukuri kw’Imana nonese nkubeshye. Njyewe naramukundaga ni ukuri. Gusa, naramukundaga naranabimubwiraga kuko twaravuganaga (kuri telefoni).'
Akomeza ati 'Mfata impano yanjye mfata abantu b'inshuti zanjye kubera kwa kundi kwo gutinya kw'abantu baturutse mu cyaro, nibwo nafashe inshuti zanjye ndavuga nti tujyaneâ¦Turagenda impano ndayimuha.'
Uyu mukobwa yavuze ko amashusho yasohotse amugaragaza asuka amarira ari ay'ukuri, kandi ko n'ibyo yavugiye mu kiganiro ari ukuri.
Yavuze ko yemeye kuvugira mu itangazamakuru iby'urukundo yakunze Bruce Melodie kubera ko agendana igikomere. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni agahinda afite k'impano yahaye Bruce Melodie yamara kuyibona akaryumaho.
Gihozo avuga ko gukunda Bruce Melodie byatumye atandukana n'umusore biganaga mu mashuri yisumbuye.
Ati 'Kubera ko nakundaga Bruce Melodie nicyo cyanatumye dutandukana, ni ukuri. Numvaga mfite inzozi zo kuzahura nawe. Narabimubwiye (abwira umukunzi we ko akunda Bruce Melodie) akavuga ati 'none se ndagukunda tutazakomezanya wumva ufite abasitari ukunda.'
Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba 'status' za WhatsApp z'umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.
Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota. Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n'uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n'umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n’uyu muhanzi ntigeze abimubwira.
Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano.
Ati 'Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati 'noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati 'ntuzawice uzaze', njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati 'karibu ngwino'.”
Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza. Ati 'Abishatse yabivuga.'
Uyu mukobwa yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y'amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.
Uko byose byatangiye:
Tariki 21 Mutarama 2021, Imfurayiwacu Gihozo aherekejwe n'inshuti ze Mujawamariya Esther na Mushimiyimana Jeanne bagiye aho Isibo Tv ikorera bashyiriye impano Bruce Melodie ntibamusangayo ariko bagirana ikiganiro na M Irene.
Aba bombi bavuze ko ari abafana b'igihe kirere ba Bruce Melodie, ku buryo bazi indirimbo ze kuva atangiye umuziki kugeza aho agejeje. Bahurije ku kuvuga ko ari umuhanzi uciye bugufi w'umuhanga unabigaragaza mu migirire ye ya buri munsi.
Imfurayiwacu Gihozo we yumvikanishaga ko akunda Bruce Melodie ku buryo yiteguye kubana nawe, kandi ko amutereye ivi atazuyaza kuvuga yego. Ati “Ntabwo nabona uko mbisobanura. Ateye ivi nabyemera.”
Nyuma y'amezi hafi arindwi, Gihozo yagarutse mu itangazamakuru aganira na Shene yitwa Agasaro Tv avuga ko yababajwe bikomeye no kuba Bruce Melodie atarigeze amubwira ko impano yamugeneye yayibonye, no kuba yarahise amwicaho kuva yajya kumureba kuri Isibo Tv.
Uyu mukobwa yumvikanisha ko yatewe ibikomere n'urukundo yakunze Bruce Melodie, byatumye afata imyanzuro ikomeye mu buzima bwe harimo no gukunda n'umugabo umurusha imyaka 77.
Ati “Mfite igikomere ku mutima wanjye. Uzi ukuntu nakundaga Bruce Melodie.
“Nakunze Bruce Melodie nkiri umunyeshuri […] Ni we wanze i Kigali mvuga ngo ni we nje kureba kugira ngo duhure. Naramufanaga, naranamukundaga, numvaga yambera ‘fiance’ [Akubita agatwenge] Numvaga twakundana ni ukuri…”
Yakunze Bruce Melodie kubera imiterere ye. Ati “Bruce Melodie ikintu namukundiye ni umusore ufite amatuza. Ni umusore wateruye, ariko numvaga ari we mugabo wambera… Nabonaga ari icyuma.'
Gusa, Gihozo avuga ko yamaze kwiyakira bituma atangira gukundana n'umusaza ufite imyaka 98 y'amavuko, ku buryo avuga ko atewe ishema nawe. Ngo nta menyo afite uyu mukunzi we.
Uyu mukobwa yavuze ko azabanza kurya ubuzima n’umukunzi we mbere y’uko bakora ubukwe yihaniza abasore barara ijoro bamuhamagara bamutesha umwanya. Ati “Bamenye ko mfite umukunzi.” Imfurayiwacu Gihozo yatangaje ko yahisemo gukundana n'umusaza w'imyaka 98 nyuma y'uko adahiriwe n'urukundo rwa Bruce  Gihozo yavuze ko Bruce Melodie atigeze amuha urukundo nk'uko yabishakaga
Ubunyobwa tugiye kuvuga hano ni ubwitwa arachides mu gifaransa, bukitwa peanuts mu cyongereza. Gusa hariho ibindi byitwa ubunyobwa nka cashew nuts, almonds n' utundi kandi intungamubiri zirimo inyinshi bizihuriraho. Buribwa bukaranze, wabukoramo isupu, ndetse hari n'ababuhekenya ari bubisi.
Akamaro k'ubunyobwa ku buzima
Ni isoko ya za aside zo mu bwoko bwa omega-3. Muri zo twavuga linoleic acid, alpha-linoleic acid, eicosapentaneonic acid, n'izindi. Izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa, kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso, indwara z'umutima, kanseri y'amabere, iy'amara ndetse na kanseri ya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande, ibisazi (Schizophrenia), ndetse no kwibagirwa cyane (Alzheimer's disease), no kudatuza.
Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc. Uyu mwunyungugu ugirira akamaro abagabo n'abagore nubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n'izindi mikorobe zibasira umubiri, mu gukorwa kwa DNA na RNA, mu gutuma twumva uburyohe, gukira kw'ibisebe no mu gukura k'urusoro mu nda, zinc inafasha kandi mu mikorere y'imisemburo igenga imyororokere (ubanza ariyo mpamvu bavuga ko ubunyobwa bwongera amasohoro), ikindi kandi ifasha urwagashya mu gukora no kurekura insulin.Â
Ibyo twanyuzemo, akazi dukora, abo dukorana n'izindi mpamvu zinyuranye bijya biba inzitizi zo kubaho ubuzima bushimishije mu muryango.
Usanga kwiyahura, kwibera mu kabari cyangwa kumera nk'uhungiye mu rusengero ari byo biri gufata umwanya w'imbere mu ngo zimwe na zimwe ndetse gucana inyuma bigakurikiraho.
Ibi byose nyamara ntibyakabayeho kuko no mu bihe bigoye kandi bishishana urukundo n'ubusabane hagati y'umuryango nta cyagakwiye kubyivangamo.
Buri wese nubwo afite uko acunga urugo rwe, nyamara hari ibintu runaka twagakwiye kumenya ko tubikoze neza twagira umunezero mu ngo zacu
Iyo utangiye umuryango, usanga muba munezerewe dore ko muba mugihararanye kandi mukiri bacye. Nyamara uko umuryango waguka, niko inshingano ziyongera ndetse na bimwe bigahinduka nuko umugabo agataha asanga isahani mu muryango, nawe yakuramo inkweto akazirambika aho ngaho, umwana akaba yitumye mu ntebe cyangwa ku itapi, ibi byose kuko utabikuraho, uba ugerageza kubana na byo no kubikosora buhoro buhoro
Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu binyuranye abo mu rugo bari bakwiriye kwitaho ngo urugo rwabo rukomeze rubanezeze.
Amabanga 10 yo kugira urugo runezerewe
1. Huza akazi n'ubuzima bwo mu rugo
Nubwo bitoroshye kuringaniza ubuzima ubamo ku kazi no mu rugo, ariko uburyo ubibamo, uko ubyitwaramo bifite icyo bivuze kinini. Menya ko nubwo ugomba gushaka ibitunga urugo, ariko no mu rugo urakenewe. Igihe rero uri mu rugo, habe koko, ureke kuba mbuze mpari
2. Iyiteho
Usanga akenshi ababyeyi cyane cyane abagore bamara umwanya munini bita ku bana babo, babafurira, babagaburira, babatekera, nyamara ugasanga bo ntibari gufata umwanya wo kwiyitaho. Nyamara uko utiyitaho ugeraho nawe ugatangira kwisuzugura, ndetse ugasanga usigaye wumva ko ikiri imbere ari urubyaro gusa. Oya, ibi bihindure ugire akanya nawe ko kwiyitaho, wisukure binatume uwo mubana akomeza kubona ko uri ingenzi mu maso ye. Niyo yaba iminota icumi gusa ubonye, kora icyihuse ariko wiyibuke
3. Ikinyabupfura
Ntuzihutire kwereka abana ko ikintu cyose gihanishwa inkoni, ndetse nuwo mwashakanye wibona ko ari uwo guhanwa mu gihe yakosheje.
Menyereza umwana inzira nyayo azayikuriramo
Ahubwo uko utoza abana ikinyabupfura, nawe ubabere urugero rwiza mbese babone ko ibintu bikozwe neza, bigira umusaruro mwiza
No mu gihe ufite uburakari si byiza guhita uhana ahubwo banza utuze noneho werekane uko ikintu cyari gukorwa mu buryo buri bwo. Ibi bizakosora kurenza gutontoma no kugaragaza uburakari
Ntuzabuza umwana gutaha nyuma ya saa moya nyamara na we utaha bucyeye, nta kazi wari urimo.
Ariko numubwira igituma agomba kugendera kuri gahunda iyi n'iyi bizagufasha nawe kandi bimufashe mu gihe kizaza.
Iyi mipaka ntigarukira ku bana gusa kuko n'abakuze babikora, nubwo bo babikora nyuma yo kubiganiraho. Mushobora kumvikana umubare w'amacupa y'inzoga umugabo atagomba kurenza mu cyumweru, amasaha Atari akwiye kurenza ari mu kabari, amasaha umugore adakwiye kurenza Atari mu rugo, n'ibindi binyuranye
Ibi bituma umutimanama urushaho kubona ko inshingano za mbere ari mu rugo
Ganiriza abana, utababwira ibibazo byawe, ahubwo ubereka ubuzima, uko wiriwe mu kazi, mbese babone ko nubwo utari uhari ariko aho wari uri byari mu nyungu zabo
Ganira nuwo mwashakanye, munabone uko mupanga gahunda z'iminsi iri imbere. Aha ni naho azakubwirira nawe ukamubwirira amakosa mubonanaho, ibyifuzo, bayaba ibyanyu cyangwa iby'abana, ndetse ni naho muzafatanya gupanga imishinga ibyara inyungu mu rugo
6. Ubusabane
Niba kubera akazi utabona akanya ko kuba mu rugo ngo usangire n'umuryango ku meza, gerageza mu gihe bigushobokeye usabane n'umuryango. Iki gihe niho uzabonana n'umuryango wose, muganire, museke, mu bushobozi bwanyu bibe ari nk'umunsi mukuru.
Niba utaha muri wikendi gusa wikigumira mu buriri n'uwo mwashakanye, keretse mu gihe mutaragira abana.
Gusabana no gusangirira hamwe byongera umunezero mu rugo
Niba utaragira abana bakuze ibi birakureba wowe nuwo mwashakanye. Nyamara niba ufite abana bakuru, iki ni cyo gihe ngo nabo bagire uruhare mu gufata imyanzuro y'ibibera mu rugo.
Nubwo hari imipaka ariko uko umwana agenda akura, azahabwa uburenganzira bwo guhitamo afatanyije n'ababyeyi, gusa kuko muri bakuru muzamufasha igikwiriye aricyo gikorwa kandi abone ko imipaka mwashyizeho mutakinaga mwari mukomeje
8. Guhumuriza
Guhumuriza uwawe biramuruhura
Mu bihe bikomeye, ibihe by'uburwayi se, igihombo, kubura cyangwa kwirukanwa ku kazi nibyo bihe uwo mubana aba akeneye ko umuba hafi kurenza indi minsi. Umwana watsinzwe mu ishuri, nicyo gihe akeneye kwerekwa ko mumuri hafi.
Kumuganiriza umuhumuriza ndetse unamukomeza bizatuma yumva ko Atari wenyine kandi binatume abasha kwiyakira bimurinde kwiheba no kwigunga dore ko biri mu byongera ibyago byo kwiyanga no kwiyahura kuri bamwe.
9. Wikigira intakoreka
Abagabo n'abagore bamwe usanga ari intakoreka, intagondwa mbese mu rugo ari intare. Ugasanga umwana mu rugo afite uwo yisanzuraho undi aramubona akiruka cyangwa agahunga. Ikizakubwira ko umwana akwishimira kandi akwisanzuyeho nuko iyo uri mu rugo aba yumva atakuva iruhande, wanagenda akababara. Ni kimwe no kuwo mwashakanye. Igihe cyose uzasanga iyo uri mu rugo aba atakwikoza, nuko bury aba atakwishimiye cyangwa atakwisanzuraho. Gerageza rero koroha, icyubahiro ugomba ugihabwa nuko witwara mu rugo ntugihabwa nuwo uri we.
Aha rero ni ho ruzingiye kuko niyo ibindi byose byagenda neza ariko mu cyumba cyanyu bikagenda nabi, ntabwo umunezero uzaboneka kandi bizagaragarira buri wese.
Ibuka ko inshingano ya mbere mu bashakanye ari ugusangira umunezero. Umunezero wanyu, uko ubanye nuwo mwashakanye nibyo abana banyu bazakura bigana, kuko natwe ubu twigana ibyo twabonye ku babyeyi bacu.
Aha iyo byapfuye n'ibindi ntibikunda, gusa iyo ibindi bimeze neza no mu buriri biremera
Mu buriri ibuka ko Atari igikorwa ngirira cyangwa ngirisha ahubwo ni igikorwa ngirana. Buri wese agomba kubigiramo uruhare kandi akabikora atagamije ibyishimo bye gusa ahubwo agamije ibyishimo bya mugenzi we.
Usanga abagabo bashinja abagore babo ngo ntibabanezeza, ngo ntibanyara, abagore bagashinja abagabo babo ngo ntibabashimsiha, ugasanga umugore abyaye nka kane ariko ngo atazi uko barangiza. Ibi aho bipfira ni mu buryo bikorwamo kuko iyo buri wese ashyize imbere ibyishimo byamugenzi we, mukaganira ku gikorwa, buri wese akavuga ibimushimisha, niho bigenda neza.
Guhorana no kwishimana niwo muryango
Ibi byose rero tuvuze, dore ko tuvuze bicye muri byinshi bikwiriye, kubyubahiriza niryo shingiro ryo kugira umuryango n'urugo runezerewe. Ibi ntabwo ari ihame gusa ni bimwe mu byafasha umuryango wawe guhora unezerewe.
Abadepite b'abagore ba Malawi batangaje abantu benshi bambara impuzankano cyangwa uniform z'abanyeshuri b'abakobwa mu gutanga ubutumwa bwabo.
Abadepite 193 b'inteko ya Malawi ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry'imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b'abagore bararyoroheje.
Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n'umurimo ko 'mu gukora cyane byose bishoboka'.
Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by'abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza â” bitewe n'impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.
Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk'igikorwa cyiza, Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.
Munyakazi Sadate n'umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi bateranye amagambo kuri Twitter. Ni nyuma yuko Munyakazi Sadate yari amaze gutangaza amagambo agira ati ” Twifurije ishya n'ihirwe mu mirimo mishya abavandimwe bari mu Rukiko rwo kuri @Radiotv10rwanda. Bruno Taifa nzahora nemera ko uri Umunyamakuru mwiza mubihe byose genda uremere icyo gisata bakoherejemo ucyubakire Izina, mugenzi wawe nizere ko kuva kuri Micro ari Promotion nziza “.
Nyuma yuko Munyakazi Sadate atangaje aya magambo, Sam Karenzi yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Ni promotion nziza cyane haburaga gato ngo irute imwe baguhaye muri @rayon_sports bakugira perezida wa fan club “.