Category: Uncategorized

  • Bugesera: Abantu 12 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ako kabari kafatiwemo abo bantu ngo si ubwa mbere gafashwe gafunguye kandi ibyo binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu ngo ni ubwa gatatu gafatiwemo abantu.

    Abafatiwe muri ako kabari bavuga ko bicuza ibyo bakoze kuko ngo barenze ku mabwiriza basanzwe bayazi, ariko ngo barabisabira imbabazi.

    Umwe muri bo witwa Haguma Jean Nepomuscène ati “Ndi umuyobozi, ndi umujyanama mu Kagari, nagombye kuba nkangurira abandi kwirinda icyorezo, bubahiriza amabwiriza, ariko nafashwe nayarenzeho. Nafashwe nyoye icupa rimwe gusa ariko ni ikosa nyine, barimpaniye sinzabyongera, ubu 10.000Frw by’amande ntanze ntiyari kubura ikindi akora mu rugo”.

    Uwitwa Rudasingwa Innocent na we ati “Amabwiriza turayazi, twarayabwiwe kenshi n’ubwo twakwifuza ngo bikomeze kuko kwigisha ni urugendo n’ubwo icyorezo cyo kitadutegereza”.

    Ubuyobozi bwafashe umwanya wo kubaganiriza
    Ubuyobozi bwafashe umwanya wo kubaganiriza

    Kalisa Appolinaire nyiri akabari kafatiwemo abantu, avuga ko yari arwaye, ubu yafashwe kubera amakosa y’abakozi be bakinguye akabari atabizi.

    Ati “Nari ndwaye, nari mu rugo ariko abakozi bafungura akabari barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo ntabizi. Ni akabari kanjye nabihaniwe, hari amande natanze ariko ntegereje ibindi bihano ntaramenyeshwa, gusa ndasaba imbabazi kuko baramutse bambariye, nahinduka umukangurambaga wo kurwanya icyorezo”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko mu bafatiwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo abafashwe zinshuro irenze imwe, ku buryo bigera aho bikagaragara nko kwigomeka kandi kurwanya icyorezo cya Covid-19 ubundi ngo atari urugamba rw’umuntu umwe.

    Yagize ati “Uyu Kalisa Appolinaire, nyiri akabari karaye gafatiwemo abantu, twabonye raporo kenshi ko ajya arenga ku mabwiriza agafungura akabari, ubwanjye nagiye kumureba i Ntarama ndamuvugisha, mpava anyemereye ko bitazongera kumubaho ubundi, none nimugoroba akabari ke kongeye gufatirwamo abantu. Ubu ibyo yitwazaga byose niba yahabaga, ni ba yahacururizaga ibindi byose birafungwa kugeza icyorezo gicitse burundu”.

    Yongeyeho ko kwigisha amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo byakozwe cyane mu buryo bwose, ubu igikurikiyeho ni uguhana, kandi ibihano biba bitandukanye. Ufashwe yarenze ku mabwiriza bwa mbere, agira uko ahanwa, ufashwe bwa kabiri ari isubiracyaha agira uko ahanwa na ho ufashwe yarabigize akamenyero na we akagira uko ahanwa.

    Yagize ati “Mukwiye kugira isoni z’ibyo mwafatiwemo. Amande mucibwa ntajya mu mufuka w’umuyobozi uwo ari we wese, na Leta ntiyakeneye, ariko ni ngombwa guhana mu gihe abantu banze kumva amabwiriza, kuko icyorezo kirahari. Nshinzwe kurinda Abanyabugesera Covid-19, urenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda agomba guhanwa”.

  • RDF Military Band, Masamba na Mariya Yohana b… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bazahurira mu gitaramo cyateguwe na East Africa Promoters (EAP) kizaba tariki 4 Nyakanga 2021, kizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda guhera saa yine n'iminota 30' z'ijoro. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL).

    Umunsi wo Kwibohora 27 uzizihizwa mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe. Mu bihe bisanzwe, ku munsi nk'uyu ukomeye ku Rwanda byabaga ari ibirori byaberaga mu Midugudu no kuri Stade.

    Ubu uyu munsi uzizihizwa abantu bari mu ngo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije guhangana n'icyorezo cya Coronavirus.

    Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zatangiye kubahirizwa tariki 1 Nyakanga 2021, harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM), kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

    East Africa Promoters (EAP) yateguye igitaramo yahurijemo Army Jazz Band, Masamba Intore na Mariya Yohana, yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27.

    Bakomeza bati 'EAP ibararikiye gukurikirana igitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2021 kizaba kuri taliki ya 4 Nyakanga kuri Television y’u Rwanda saa ine n’igice z’ijoro. EAP iboneyeho kandi no kubifuriza umunsi mwiza w’ubwigenge.'

    Masamba Intore uzaririmba muri iki gitaramo azwi mu ndirimbo nka 'Rwanda Itagendwa', 'Inkotanyi Cyane', 'Kanjogera', 'Ab'iwacu muraho' n'izindi.

    Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'indirimbo gakondo ufite ijwi ry'umwimerere. Yakoze ibikorwa by'indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro harimo gusigasira umuco binyuze mu buhanzi n'ubuvanganzo, kurerera igihugu biciye mu bigo by'amashuri yanyuzemo yigisha akaba ari n'umwe mu batanze umusanzu mu kubohoza igihugu aho yaje no kumenyekana cyane mu indirimbo ‘Intsinzi’ yakunzwe cyane.

    RDF Military Band baseruka mu mwambaro uranga Ingabo z'u Rwanda baririmba indirimbo zirata ibigwi by’Intwari z’u Rwanda zirimo nka 'Iya mbere ukwakira', 'Ngabo z’u Rwanda', 'Komeza Ubutwari', 'Duteze imbere u Rwanda' n’izindi.

    Yaherukaga guhurira mu gitaramo n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza, Alyn Sano, Peace Jolis na Ruhumuriza James [King James] gisingiza Intwari z'Igihugu.

    Ibitaramo by'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival byatangijwe mu Cyumweru gishize bifunguwe n'umuhanzi Platini wakoreye igitaramo gikomeye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Masamba Intore amaze kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival mu bihe bitandukanye Mariya Yohana azafasha Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27

    RDF Military Band izaririmba mu gitaramo cyo Kwibohora

    Igitaramo cyo kwizihiza kwibohora kizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda cyatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107141/army-jazz-band-masamba-na-mariya-yohana-bazahurira-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-kwibohora27-107141.html

  • 'Nahoze muri FDLR mbana n'abayobozi bakuru none narongowe n'umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga' Laurence Mujawayesu #rwanda #RwOT

    Laurence Mujawayesu yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1997 ubwo yari afite imyaka 18 aho yahawe inshingano zo kuneka ahabaga hari ibirindiro by'ingabo z'u Rwanda, ndetse naho bashaka gutera bakica abaturage.

    'Ubutumwa baduhaga bwari ubwo kujya kureba aho bajya kwica, Politiki ya ALiR na FDLR yari iyo kwica, batwigishaga ko umuhutu n'umututsi badateze kubana, ko abahutu bishe abatutsi none abatutsi baraduhindukiranye ko nitutabica bazatwica natwe' Laurence Mujawayezu

    Ubwo ingabo z'abacengezi zatsindwaga Laurence Mujawayesu yajyanye nabo muri Kongo. Laurence yaje guhabwa ubutumwa bukomeye bwo kubana n'abayobozi bakuru aho yabanye na Maj Gen Rwarakabije na Gen Ngendahimana

    Abantu bose bashakaga gutaha bakabivuga baricwaga. Wamiraga ibanga na nyoko ntubimubwire.

    Ubwo MaJ Gen Rwarakabije yatahukaga, Laurence yavuzeko abayobozi bakuru ba FDLR bababwiraga ko babishe babanje kubafata amajwi banyuza kuri Radiyo.

    Laurence yatashye afite inda nkuru muri 2003 yakirwa n'ingabo z'u Rwanda zo mu kigo cyabaga I Cyangugu, yahamaze iminsi ine yoherezwa Mutobo.

    Laurence ubu ashyingiwe umusirikari mu ngabo z'u Rwanda aho bafitanye abana bane ndetse na musaza we Gaston Habineza nawe ni umusirikari mu ngabo z'u Rwanda.

    Laurence Mujawayezu usibye kuba Pasiteri akuriye Koperative y'inkeragutabara mu Murenge wa Muhororo akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi mu mudugudu wa Gasovu, akagari ka Mubuga, Umurenge Muhororo akarere ka Ngorero.

    Rea video yose hano

    The post 'Nahoze muri FDLR mbana n'abayobozi bakuru none narongowe n'umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga' Laurence Mujawayesu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nahoze-muri-fdlr-mbana-nabayobozi-bakuru-none-narongowe-numusirikari-wa-rdf-ndetse-na-musaza-wanjye-aba-muri-rdf-ubu-abarizwa-mu-butumwa-mu-mahanga-laurence-mujaway/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nahoze-muri-fdlr-mbana-nabayobozi-bakuru-none-narongowe-numusirikari-wa-rdf-ndetse-na-musaza-wanjye-aba-muri-rdf-ubu-abarizwa-mu-butumwa-mu-mahanga-laurence-mujaway

  • Muhanga: Hari aho insengero zafunzwe kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insengero zafunzwe mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe
    Insengero zafunzwe mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko iyo myanzuro yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2021, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ko Akarere ka Muhanga ari aka kabiri mu kugira abanduye Covid-19 benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali, izo ngamba nshya zigatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2021.

    Iminsi ine ishize ni bwo ubwandu bwa Covid-19 bwatangiye kuzamuka, ku wa 30 Kamena abanduye bakaba bagera kuri 96, imibare myinshi ikaba yiganje mu kagari ka Gahogo mu mujyi wa Muhanga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko impamvu nyamukuru z’ubwandu bwiyongereye ari ukwirara abantu ntibakurikize ingamba kuko usanga nk’amazu y’ubucuruzi atakigira ahantu ho gukarabira.

    Avuga ko hari n’izindi ngamba abantu badohotseho, aho usanga bacucitse aho bakorera, gufungura utubari mu buryo butemewe no kuba abantu bari basigaye badahana intera kandi bagasurana cyangwa bagakora ibirori bitemewe.

    Imiryango yakoraga buri munsi ku maduka no mu isko na yo irakora 50%
    Imiryango yakoraga buri munsi ku maduka no mu isko na yo irakora 50%

    Hafashwe ingamba zo gufunga insengero no kugabanya abakorera ku maduka no mu isoko

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko kubera kudohoka byacaga amarenga yo kugira ubwandu bwinshi ari na byo byabaye, hagahita hafatwa ingamba zihariye mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, aho ibyiciro by’abantu byinshi bigaragaramo ubwandu.

    Agira ati “Twarebye ibikorwa bihuza abantu benshi tugabanyamo kugeza kuri 50% cyangwa bimwe turabihagarika igihe bigaragara ko ntacyo byahungabanya gikomeye ku buzima bw’abantu, nk’insengero twabaye tuzifunze muri iyo mirenge mu byumweru bibiri maze turebe ko kudahura kw’abantu byagabanya imibare y’abandura”.

    Yongeraho ati “Twasabye ko udusoko duto duto twa buri munsi ‘Ndaburaye’ twaba duhagaze, amasoko ya Misizi, Kinini na Cyakabiri hagaragaremo gusa ibyo kurya n’amatungo, na ho urujya n’uruza rw’abantu mu mujyi wa Muhanga rukagabanuka, aho twagabanyije inzu z’abacuruzi 50% bakajya bagurana kuza gukora kugira ngo turebe ko icyorezo twagica intege”.

    Imirenge y’icyaro nta kibazo ifite gikomeye ariko na bo basabwa gukurikiza ingamba

    Meya Kayitare avuga ko imirenge y’icyaro nta bibazo by’ubwandu bwinshi bihari kuko aho bwari bwagaragaye hafashwe ingamba bukagabanuka ku buryo hari n’aho bwashize, ari na yo mpamvu guhangana na bwo mu mujyi bisaba ingamba zihariye.

    Urujya n
    Urujya n’uruza rw’abakiriya n’umubare w’abacuruzi n’abakozi babo byagabanyijwe kabiri

    Avuga ko imirenge ya Kiyumba mu Kagari ka Rukeri mu mudugudu wa Nundwe wasangaga imibarey’abandura igaragara muri uwo mudugudu, gusa kubuhashya byahise byoroha, na ho mu murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Ngaru na ho ubwandu bukaba burimo kugabanuka hifashwishijwe gushyiraho ingamba zirimo gusura abarwariye mu ngo no gushyiraho amarondo y’amanywa.

    Ubuyobozi butangaza ko igihe byagaragara ko ubwandu bukomeje kwiyongera kandi abantu barenga ku mabwiriza hafatwa izindi ngamba zikomeye zirimo no kuguma mu rugo, bukaba busaba abaturage kubigira ibyabo birinda kugira ngo ingamba zafashwe zitange umusaruro.


  • Amwe mu mazina akomeye mu ikipe y’abakinnyi 11 beza badafite akazi kuri ubu #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2020-2021 ku mugabane w’u Burayi warasojwe bamwe mu bakinnyi bongerewe amasezerano abandi bahindura amakipe, ni mu gihe hari n’abo amasezerano yabo yarangiye ariko kugeza ubu ntiharamenyekano aho bazajya, ubu bakaba ari abakinnyi badafite akazi.

    Iyi kipe y’abakinnyi 11 beza basoje amasezerano yakozwe n’ikinyamakuru SKY Sports, hagaragaramo amazina akomeye nka Lionel Messi wasoje amasezerano muri FC Barcelona ariko akaba atarongera ndetse nta n’indi kipe arasinyira.

    Uretse uyu mukinnyi kandi hari na myugariro w’umunya-Espagne, Sergio Ramos nawe udafite ikipe nyuma yo gusezera muri Real Madrid hari kandi na mwene wabo wakiniraga Manchester United, Juan Mata na we wasoje amasezerano.

    Sky Sports mu izamu yahashyizemo umunyezamu w’Umutaliyani umaze imyaka 5 akinira AC Milan, Gianluigi Donnarumma aho yasoje amasezerano akaba nta n’ibiganiro aragirana n’iyi kipe kugira ngo yongere amasezerano.

    Mu mutima w’ubwugarizi harimo Sergio Ramos watandukanye na Real Madrid nyuma y’imyaka 16 ayikinira, bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Paris Saint Germain mu Bufaransa, akaba yaba afatanya na Jerome Boateng w’imyaka 32 wasoje amasezerano muri Bayern Munich yo mu Budage aho bivugwa ko ashoora kwerekeza muri Tottenham.

    Uruhande rumwe haba hanyura umunya — Albania wari umaze imyaka 6 akinira Napoli mu Butaliyani, Elseid Hysaj akaba yaba yunganirwa ku rundi ruhande na Ezgjan Alioski ukomoka muri Macedonia akaba we yarasoje amasezerano muri Leeds yo mu Bwongereza.

    Mu kibuga hagati bakoresheje abakinnyi batatu, Juan Mata umunya- Espagne usoje amasezerano muri Manchester United aho bivugwa ko ashobora kongererwa ariko bikaba bitaraba, akaba ari kumwe na John Lundstram, uyu mukinnyi w’imyaka 27 asoje amasezerano muri Sheffield United na Jeffrey Schlupp usoje amasezerano muri Crystal Palace ariko akaba atifuza kongera amasezerano iyi kipe.

    Ubusatirizi bwaba buyobowe na Lionel Messi ukomoka muri Argentine ariko akaba yarasoje amasezerano muri FC Barcelona ariko akaba atarongera ariko amakuru avuga ko ibiganiro birimbanije.

    Hari kandi Stevan Jovetic w’imyaka 31 usoje amasezerano y’imyaka 4 muri Monaco na Josh King rutahizamu w’imyaka 29 wakiniraga Everton mu Bwongereza.

    11 beza basoje amasezerano i Burayi

    Sergio Ramos yamaze gusezera kuri Real Madrid ariko akaba nta kipe arabona

    Lionel Messi ari mu bakinnyi badafite akazi ubu

    Mata yasoje amasezerano muri Machester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amwe-mu-mazina-akomeye-mu-ikipe-y-abakinnyi-11-beza-badafite-akazi-kuri-ubu

  • Muhanga: Abo Perezida Kagame yagabiye akanabatuza batangiye kwibohora ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwizeye avuga ko ubu yakwigurira isambu y
    Uwizeye avuga ko ubu yakwigurira isambu y’ibihumbi 300Frw mu minsi iri imbere

    Hashize imyaka ibiri abo baturage batujwe mu mudugudu wa Horezo aho imiryango isaga 100 yahatujwe yahawe inka zororerwa mu biraro rusange, amazu meza yo guturamo, irerero, ivuriro n’amashuri yubatse mu buryo bugezweho, amashanyarazi n’amazi.

    Uwo mudugudu wemerewe abaturage watashywe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku itariki ya 04 Nyakanga 2019, washyizwemo iby’ibanze byose umuturage akenera, birimo n’inka zo korora ari na zo bavuga ko bakesha kubaho muri uwo mudugudu.

    Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabasura ngo arebe uko ibikorwa byashyizwe muri uwo mudugudu byahinduye imibereho yabo, bamugaragarije ko bishimiye ubuzima babayeho kuko benshi baje kuhatuzwa batagiraga amazu yemwe nta n’amatungo bafite.

    Amazu batujwemo arimo n
    Amazu batujwemo arimo n’ayubatse ajya ejuru

    Umuyobozi w’umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, Uwizeyimana Vincent waje kuhatuzwa atagira ikintu na kimwe avuga ko inka yagabiwe imaze kubyara kabiri akaba yarituye imwe mu zo yabyaye, akaba asigaranye nyina n’iyayo mu gihe cy’imyaka ibiri, agahamya ko iyo ari inyunganizi ikomeye mu kwiteza imbere.

    Agira ati “Nta mvune tukigira kuko dufite ibikoresho byose by’ibanze hafi yacu, inka baduhaye zimeze neza turanywa amata, nta kibazo ntawe ukiremba kubera ko twivuriza hafi, hano haranzwe n’amateka mabi y’intambara z’abacengezi ariko ubu Leta nziza yaratubohoye hari aho twavuye n’aho tugeze.

    Yongeraho ko Kwibohora ari isoko yo kwigira koko, kuko ashingiye ku nka amaze kunguka nyuma yo kugabirwa na Perezida wa Repuburika, ashobora kubiheraho yiteza imbere akaba yakwigurira nk’isambu mu minsi iri imbere.

    Agira ati “Ntekereza ko ubu noneho uwampa isambu iguze ibihumbi 300frw nabasha kuyishyura kubera izi nka, ni ukuvuga ko nyuma yaho nabasha kwikemurira ibibazo”.

    Ishuri rya Horezo rituma abana batakijya kwiga kure
    Ishuri rya Horezo rituma abana batakijya kwiga kure

    Musabyimana Antoinette wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi watujwe muri Horezo avuye Murenge wa Nyabinoni, avuga ko yari atuye mu manegeka kandi ari umukene, ariko ubu abacitse ku icumu bahatujwe bameze neza.

    Agira ati “Iyo nguma muri Nyabinoni kubera amanegeka ubu mba narapfuye, nta mavuriro hafi, Nyabarongo yadutwariraga abana bajya kwiga muri Ngororero, twabohowe ingoma y’ubugome no kuba turiho ni Ingabo z’Igihugu zari zirangajwe na Perezida wa Repuburika kuko ntabwo aho twari turi twizeraga ko tuzabaho ariko ubu turishimye”.

    Diane Yamukujije na we ashimira mukuru w’Igihugu wamugabiye inka ubu akaba ari kunywa amata n’umuryango we, akaba abona n’ifumbire, afite inzu amashanyarazi nayo yarabegerejwe atangira kwiteza imbere.

    Agira ati “Inka zacu twazishyiriyeho amatsinda yo kuzitaho ku buryo buri wese amenya uko afata neza inka ye, inka yanjye igiye kongera kubyara kandi iyo izabyara izatuma nkomeza kwiteza imbere kuko iya mbere narayituye”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko muri rusange umudugudu w’ikitegererezo ku batujwe Horezo ari igisubizo cyo kubasubiza ubuzima kuko bari babayeho nabi mu manegeka ariko ubuzima bwabo bwahindutse.

    Agira ati “Abaturage batujwe hariya bari babayeho bihebye kubera gutura mu manegeka ariko ubu bafite icyizere cyo kubaho kandi neza, inka bagabiwe na Perezida wa Repuburika nyuma yo kubatuza ubu zirigutanga umukamo kandi natwe ubu twabegereje ikusanyirizo rizatuma uwo mukamo ubabyarira umusaruro”.

    Umunara ubagezaho itumana n
    Umunara ubagezaho itumana n’amashanyarazi nabyo birahari

    Kayitare akomeza gusaba abo baturage gukura amaboko mu mifuka amahirwe bahawe akomoka ku kuba u Rwanda rwarabohowe batayapfusha ubusa ahubwo akababera imbarutso y’iterambere no kwigira.

    Insanganyamatsiko tuzirikana kuri iyi nshuro twizihizaho isabukuru ya 27 yo Kwibohora igira iti, ‘Kwibohora, isoko yo Kwigira’.

    Amashuri yubatse ajya ejuru
    Amashuri yubatse ajya ejuru


  • Uganda: Abarashe imodoka ya Gen. Katumba Wamala bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka
    Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka

    Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda wungirije, Maj Gen. Paul Lokech, ku wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru.

    Maj. Gen Lokech yavuze ko abagabye igitero ku modoka ya Gen. Katumba uko ari bane bose bamaze gufatwa, ndetse ko umwe muri bo yarashwe agahita apfa ubwo polisi yari irimo kubafata.

    Yavuze ko Polisi yari imaze ibyumweru bikeya ishakisha abo bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gitero, kugeza ubwo ibafatiye ahitwa Kikaya, Nansana na Katooke.

    Yagize ati “Mu masaha 24 ashize, twiyemeje gushyira mu izinga abagabye icyo gitero turabafata, kuko twabakurikiranaga mu bikorwa byabo.”

    Lokech yavuze ko umwe muri abo bagabye igitero witwa Hussein Wahab Luwama wari uzwi cyane ku izina rya ‘Master’ we yarashwe agahita apfa mu gihe polisi yari igiye kubafata.

    Abandi bafashwe ubu bari mu maboka ya Polisi ya Uganda, harimo n’uwitwa Kanabe wari uhetswe kuri moto n’uwitwa Kamada Walusimbi, bakunze kwita Mudinka.

    Nk’uko Gen Lokech yabisobanuye, abo bafashwe bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo(Umukobwa wa Gen. Katumba Wamala), no gushaka kwica Gen Katumba Wamala. Ngo batanze imwe mu mbunda zabo bakoresheje muri icyo gitero, bayiha uwitwa Kagugube na we ngo ayishyira undi muntu uzwi nka Ami. Imbunda ya kabiri na yo yakoreshejwe muri icyo gitero ngo ntiraboneka.


  • Covid-19: Uburayi bwashyizeho urwandiko rw'inzira ku bakingiwe #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi-EU/UE washyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga muri Terefone igendanwa bw'icyemezo cyerekana ko umuturage w'Igihugu kiri muri uyu muryango yakingiwe Covid-19. Iki cyemezo kizahesha uwakingiwe kugenda nta nkomyi n'ibindi.

    Ubu buhanga bwa Terefone ngendanwa nkuko VOA ibitangaza, buje bwiyongera ku yindi seritifika/icyemezo y'urupapuro uyu muryango wamaze gusohora kandi bizatuma nta muntu wakingiwe ufite iki cyemezo uzasubira gukumirwa.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru i Buruseli, umuvugizi wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi, Christian Wigand, yavuze ko ibihugu 26 byo muri uyu muryango byatangiye gutanga izo seretifika kuva kuri uyu wa kane. Abanyagihugu barenga miliyoni 200 baramaze kuzihabwa. (AP, Reuters).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-uburayi-bwashyizeho-urwandiko-rwinzira-ku-bakingiwe/