Category: Uncategorized

  • Ikipe Sergio Ramos agiye kwerekezamo yamaze kumenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Sergio Ramos García wahoze ari kapiteni w'ikipe ya Real Madrid asezeye kuri iyi kipe nyuma yo kuyikinira mu gihe cy'imyaka 16 yose.

    Sergio Ramos

    Kuri ubu amakuru arimo gucicikana n'uko uyu mugabo w'imyaka 35 arimo kuganira neza n'ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) ndetse ibiganiro bigeze kure heza ku buryo nta gihindutse uyu mugabo azaba akinira ikipe ya PSG mu mwaka w'imikino utaha.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru footmercato.net bamwe mu bakinnyi ba PSG ngo ntabwo bishimiye ko Sergio Ramos yaba agiye kuza muri iyi kipe ndetse hari n'umwuka mubi hagati yabo nyuma yo kumva ko ibiganiro hagati ya PSG na Sergio Ramos birimo kugenda bigenda neza ndetse binagana ku musozo.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-sergio-ramos-agiye-kwerekezamo-yamaze-kumenyekana/

  • Gatsibo : Uwari SEDO w’Akagali yishwe n’umugore we amukubise umwuko mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Abayisenga wiyemerera ko yishe umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, akimara kumwica yahise yijyana kuri Polisi.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, avuga ko uriya muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane.

    Dr Murangira yagize ati 'Uyu mugore arabyemera yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati 'Nishe umugabo wanjye,' bati 'Umujijije iki ?' Ati 'Mujije amakimbirane.'

    Umugabo we ngo yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.

    Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.

    Ati 'Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Uwari-SEDO-w-Akagali-yishwe-n-umugore-we-amukubise-umwuko-mu-mutwe

  • Masamba Intore agiye gutaramira abanyarwanda ku munsi wo kwibohora #rwanda #RwOT

    East African Promoters isanzwe itegura ibitarimo bya Iwacu Muzika Festival, yateguye igitaramo cyo Kwibohora kizaba mu mpera z’iki Cyumweru aho kizaririmbwamo na Masamba Intore na Mariya Yohana.

    Buri tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibihobora.

    Mbere ya COVID-19 hakaba harategurwaga ibirori n’ibitaramo byo kwizihiza uyu munsi, ariko bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi irimo uyu munsi na wo uzizihizwa mu buryo budasanzwe.

    East African Promoters ikaba yarateguye iki gitaramo nacyo kiri mu murongo wa Iwacu Muzika Festival kizaba ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga, abantu bakazagikurikira bari iwabo mu ngo aho kizanyura kuri Televiziyo Rwanda guhera saa yine z’ijoro(22:00′).

    Masamba Intore umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu na Mariya Yohana bamenyerewe mu ndirimbo no mu bitaramo nk’ibi, bazasusurutsa abanyarwanda bafatanyije na RDF Military.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiye haririmbye Platini, n’abandi bahanzi bose bakazataramira abanyarwanda kuri televiziyo kuko kuzenguraka igihugu nk’uko byari bisanzwe bitakunda bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo.

    Masamba ni umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Mariya Yohana azataramira Abanyarwanda

    Igitaramo kizaba kiri mu murongo wa Iwacu Muzika Festival

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/masamba-intore-agiye-gutaramira-abanyarwanda-ku-munsi-wo-kwibohora

  • Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’ibyamamare 10 byinjiza agatubutse kuri Instagram(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya — Portugal ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ku nshuro ya mbere yaje ku mwanya wa mbere mu byamamare bihenze mu kwamamaza ku nkuta zabyo za Instagram.

    The Sun yifashishije urubuga rwa Hopper HQ ruzwiho kwamamaza cyane cyane kuri Instagram, itangaza ko uyu mukinnyi kugira ngo ashyire post imwe kuri Instagram ye yamamaza ashobora guca miliyoni 1.6 by’amadorali ($ 1.6M) ni ukuvuga amapawundi miliyoni 1.2 (£ 1.2M), akaba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1.6.

    Uyu mukinnyi ni na we muntu ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 308.

    Ni ku nshuro ya mbere uyu munyaduhigo ku Isi, Ronaldo afashe umwanya wa mbere aho yawukuyeho umukinnyi wa filime, Johnson.

    Cristiano Ronaldo – £1.16M kuri post imwe

    Uyu rutahizamu w’imyaka 36, kuri Instagram yamamariza Clear, Livescore na Insparya, igiciro cye kikaba cyarikubye kabiri kuko ubundi byari ibihumbi 646 by’amapawundi kuri post imwe.

    Dwayne ‘The Rock’ Johnson – £1.1M kuri post imwe

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘The Rock’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 250, 2020 ni we wari ku mwanya wa mbere, ubu post yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram yishyura Amapawundi miliyoni 1.1.

    Ariana Grande – £1.1M kuri post imwe

    Umuhanzikazi Ariana Grande wamamaye mu ndirimbo nka ‘Problem’, ‘One Last Time’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 248 kuri Instagram na we igiciro cye kuri post imwe kuri Instagram ni amapawundi miliyoni 1.1.

    Kylie Jenner – £1.08M kuri post imwe

    Kylie Jenner ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika, umunyamideli, umunyamakuru, akaba ari ku mwanya wa 4 we akurikirwa n’abarenga miliyoni 245, akaba aca amapawundi miliyoni 1.08 kugira ngo agire uwo ashyirira ubutumwa bw’amamaza kuri Instagram ye.

    Selena Gomez – £1.06M kuri post imwe

    Umuhanzi w’umunyamerika, Selena Gomez we ashobora kwishyurwa amapawundi miliyoni 1.06. uyu mugore w’imyaka 28 akurikirwa n’abantu miliyoni 241.

    Kim Kardashian – £1.02M kuri post imwe

    Kim Kardashian we yishyurwa miliyoni 1.02 by’amapawundi kuri post imwe. Akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 232.

    Lionel Messi – £840K kuri post imwe

    Lionel Messi ni umukinnyi w’undi uri kuri uru rutonde. Uyu mugabo ukomoka muri Argentine post imwe yishyurwa ibihumbi 840 by’amapawundi. Uyu mukinnyi w’imyaka 34 akurikirwa n’abantu 224.

    Beyonce – £830K kuri post imwe

    Umuhanzikazi Beyonce w’imyaka 39 ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 190, we post yamamaza ishobora kwishyurwa ibihumbi 830 by’amapawundi.

    Justin Bieber – £810K kuri post imwe

    Justin Bieber umuhanzi w’umunyamerika w’imyaka 27 wakunzwe mu ndirimbo nka 'What Do You Mean’ na 'Sorry’, akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 180, akaba post ashobora kuyishyuza ibihumbo 810 by’amapawundi.

    Kendall Jenner – £760K kuri post imwe

    Kendall Jenner umunyamideli w’umunyamerika ukirikirwa n’abantu barenga miliyoni 172, ashobora kwishyurwa amapawundi ibihumbi 760 kuri post imwe.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/cristiano-ronaldo-ayoboye-urutonde-rw-ibyamamare-10-byinjiza-agatubutse-kuri-instagram-amafoto

  • Rulindo: Umusore arakekwaho gusambanya mushiki we w' imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira, urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w'imyaka 18 ukekwaho gusambanya gashiki ke k'imyaka irindwi y'amavuko.

    Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w'imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.

    Umunyanabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y'uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w'imyaka irindwi.

    Yagize ati 'Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w'umukobwa w'imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/02/rulindo-umusore-arakekwaho-gusambanya-mushiki-we-w-imyaka-irindwi/

  • Mu bakinnyi Rayon Sports ifite ikwiye gusigaranamo abatagera kuri batanu-Muhire Kevin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, abona iyi kipe ikwiye kongera kwiyubaka kugira ngo ibe ikipe ihangana nk’uko byahoze.

    Muhire Kevin asanga muri Rayon Sports bagomba kongera kwiyubaka
    Muhire Kevin asanga muri Rayon Sports bagomba kongera kwiyubaka

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Gatanu,yavuze uko yabonye ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, avuga n’icyo iyi kipe abona ikwiye gukora ngo yongere ibe ikipe ikomeye.

    Muhire Kevin yavuze ko bimwe mu byatumye iyi kipe yitwara nabi ari uko nta bakinnyi yari afite, aho avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye idakwiye gukinwamo n’ubonetse wese, aha ari naho yahise avuga ko abakinnyi bagakwiye kuyigumamo batageze kuri batanu.

    Mu bakinnyi yavuze abona bagomba gusigara muri iyi kipe harimo abakinnyi babiri bato barimo myugariro Niyigena Clement na Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati. Abandi yavuze harimo kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Hervé, ndetse n’umunyezamu Bashunga ABouba bageranye mu matsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederation Cup.


  • Abakunzi b'ikiganiro Urukiko rw'imikino bagize ibyo batangaza nyuma yuko bamwe mu bagikoraga batakigikora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ikiganiro Urukiko rw'imikino gica kuri Radio 10 kikaba ari na kimwe mu biza ku isonga mu biganiro by'imikino bikunzwe muri iki gihe, bagize byinshi batangaza nyuma yo kumenya ko bamwe mu bakoraga iki kiganiro aribo Kalisa Bruno Taifa ndetse na Sam Karenzi batazongera kucyumvikanamo.

    Ibi bibaye nyuma yuko amakuru abaye kimomo ko guhera ku ya 01 Nyakanga 2021, aba bagabo (Taifa na Karenzi) batazongera kumvikana muri iki kiganiro.

    Bruno Taifa (uwa kabiri iburyo) na Sam Karenzi (uwa mbere iburyo) ntibazongera kumvikana mu kiganiro Urukiko rw'imikino

    Bimwe mu byatangajwe n'abakunzi b'iki kiganiro ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-bikiganiro-urukiko-rwimikino-bagize-ibyo-batangaza-nyuma-yuko-bamwe-mu-bagikoraga-batakigikora/

  • Byiringiro Lague yaciye amarenga ko yaba agiye kurongora mu minsi ya vuba (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague, yaciye amarenga ko mu minsi ya vuba yaba agiye gutera ishoti ubugaragu maze akarongora umukobwa yihebeye. Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umukunzi we, Uwase Kellia. Ni amafoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.


    Nyuma yuko Lague ashyize hanze aya mafoto, yayaherekesheje amagambo yuzuyemo imitoma myinshi ashimangira urukundo akunda umukunzi we ndetse anandika ijambo ngo Soon Madamu ateguza ko minsi iri imbere Kellia azamubera umugore.

    Si ubwa mbere Lague ashyira hanze amafoto ye n'umukunzi we kuko no mu minsi yashize uyu musore nabwo yashyize hanze amwe mu mafoto ari kumwe n'umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yaciye-amarenga-ko-yaba-agiye-kurongora-mu-minsi-ya-vuba-amafoto/

  • Musanze: Ubusitani burimo gusimbuzwa mu rwego rwo kurimbisha umujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zabugenewe ziri kwifashishwa mu gusukira ubusitani
    Imodoka zabugenewe ziri kwifashishwa mu gusukira ubusitani

    Ubusitani buri gutunganywa, haterwamo amoko atandukanye y’ibiti n’indabyo bitaka kurushaho, bisimbura ubusitani bwari bugizwe ahanini n’umucaca uzwi nka pasiparumu n’indabyo byari bihamaze igihe birimo kurandurwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutunganya ubusitani, biri muri gahunda yagutse yo kuvugurura umujyi. Yagize ati: “Tumaze igihe kinini turi muri gahunda ndende yo kuvugurura umujyi wa Musanze, bijyanye no kongera ibikorwa remezo by’amazu y’amagorofa, kubaka imihanda, n’ibindi bijyanye no kurimbisha umujyi. Twaje gusanga byarushaho kuba byiza dutunganyije n’ubusitani, tukabuteramo ibimera birushaho kuwutaka mu buryo bujyanye n’igihe, kugira ngo turusheho kurimbisha umujyi, urusheho gusa neza”.

    Akomeza avuga ko imihanda ya kaburimbo yose yo mu mujyi wa Musanze, iri gukikizwaho ubusitani, kandi uko umujyi uzagenda urushaho kwaguka, ni nako gahunda yo kuwurimbisha hongerwa ubusitani izakomeza.

    Abiganjemo urubyiruko bahaboneye akazi bahemberwa

    Urubyiruko rusaga 1000 rwo muri aka Karere n’utundi bihana imbibi, nibo bari kwifashishwa mu mirimo ya buri munsi yo gutunganya ubu busitani. Kuri bo ngo ni uburyo bwiza, bubafasha gukemura ibibazo byaterwaga n’ubushomeri bwari bubugarije.

    Mushinzimana Marie Jeanne, umwe mu bo Kigali Today yasanze mu kazi ko gutunganya ubu busitani, yagize ati: “Nibura ku munsi nkorera amafaranga ibihumbi 2. Ubu ndi guteganya kuzayazigama, yagwira nkakora umushinga w’ubworozi. Nanone bizandinda kubera ababyeyi umuzigo, kuko nzaba nshobora nko kwigurira mituweri, amavuta n’utundi tuntu umukobwa aba akeneye. Mbese urebye aka kazi nakabonye nkababaye”.

    Urubyiruko rwahawe akazi ko gutunganya ubusitani byabarinze ubushomeri
    Urubyiruko rwahawe akazi ko gutunganya ubusitani byabarinze ubushomeri

    Undi witwa Mukamurenzi yagize ati: “Ubushomeri bwari bumereye nabi, aho nabonaga buri kimwe cyose ari uko ngisabye ababyeyi, kenshi batabaga banabifitiye ubushobozi. None nagize amahirwe nabonye akazi. Ubu ifaranga ndi gukorera ndi kurikomeraho, nirinda kuryayamo, kuko nteganya ko nikarangira, nzagana iy’ubucuruzi buciriritse, bindinde kongera kwisanga mu bushomeri, kuko nzaba nabonye igishoro”.

    Abatuye muri uyu mujyi barimo uwitwa Ntahobagiye Clement, bishimiye ko umujyi wa Musanze, ugiye kugaragara mu yindi sura nshya y’ubwiza, bitandukanye n’uko wari usanzwe.

    Yagize ati: “Uzarebe ukuntu ubusitani bw’i Kigali buba buteye amabengeza, binatuma hari aho ugera ukumva utakwifuza gutaha, kubera ukuntu hasa neza. Ni byiza ko n’ubusitani bwa hano iwacu bwatekerejweho, kandi bizarushaho gutuma umujyi wacu urushaho gukurura abawugenderera, cyane ko turi muri viziyo y’iterambere”.

    Gutunganya inkengero z
    Gutunganya inkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze haterwa ubusitani biri mu rwego rwo kuwurimbisha

    Nuwumuremyi Jeannine, uyobora Akarere ka Musanze, asaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa. Ati: “Tuributsa abaturage ko na bo bafite inshingano zo kurinda no kubungabunga ibiri gukorwa. Tubasaba gukumira uwagira uruhare mu kwangiza nk’izo ndabyo cyangwa ibiti biri guterwa, cyangwa mu gihe babonye hari ubyangiza bakaba banadutungira agatoki. Kuko ni igikorwa twashoyemo imbaraga n’amafaranga menshi, duharanira ko iterambere ry’umujyi rigerwaho. Ntitwifuza rero uwo ari we wese warisubiza inyuma”.

    Akomoza ku mihanda harimo n’imishya ikomeje gukorwa muri uyu mujyi, Mayor Nuwumuremyi yongeye kwibutsa abaturage ko bidashobora kuramba, mu gihe ababituriye n’ababikoresha baba batabigizemo uruhare.

    Ahahoze hateye umucaca wararanduwe ngo usimbuzwe indabo
    Ahahoze hateye umucaca wararanduwe ngo usimbuzwe indabo

    Yagize ati: “Igikorwa remezo nticyaramba, abantu batagize uruhare mu kugifata neza. Hari nk’aho tugera, tugasanga imihanda na za rigore byarahinduwe aho kujugunya ibintu by’ibisigazwa nk’imyanda n’ibindi bintu bitagikoreshwa, bikaba ngombwa ko aho byangije dusubira mu mirimo y’isana cyangwa kubaka bundi bushya. Ndagira ngo nibutse abaturage bose, ko buri wese afite inshingano zo kubicunga no kubifata neza, kugira ngo bizarambe, bityo bidufashe kuboneraho no gutera intambwe y’ibindi bikorwa”.

    Imirimo yo gutunganya ubusitani, izamara amezi abiri, ariko gahunda yo kubwitaho mu buryo buhoraho no kububungabunga yo izakomeza na nyuma yaho; aho biteganyijwe ko mu bahawe akazi ko gutunganya ubu busitani bushya, hari abazagakomeza mu buryo buhoraho.

    Bari kuhatunganya muri ubu buryo bakabona kuhatera indabo n
    Bari kuhatunganya muri ubu buryo bakabona kuhatera indabo n’ibiti bizatuma hagaragara neza kurushaho


  • Muhanga: Bane batawe muri yombi bacyekwaho kwiba amabuye y’agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Ngirababyeyi Eugène w’imyaka 28, Ngirumukiza Paul w’imyaka 23, Dusingizimana Ndazivunnye w’imyaka 26 na Nizeyimana Elias w’imyaka 24, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri ikirombe, abakozi be ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Ati “Nyiri ikirombe cyibwagamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, ni we waduhaye amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bitwikira ijoro bakajya mu kirombe cye gucukuramo amabuye y’agaciro. Twakoranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batubwira ko hari itsinda ry’abantu biyise abanyogosi bazwiho kujya mu birombe bagacukura amabuye y’agaciro, abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batugejeje kuri bariya bane mu ngo zabo tugenda tuhasanga ibikoresho bifashisha bacukura amabuye mu birombe”.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abo bantu bafatwa ariko yibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya gucukura amabuye y’agaciro ahantu aho ari ho hose atabifitiye uburenganzira.

    Ati “Abaturage tubakangurira ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro aba abifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe. Bariya bose babijyagamo bitazwi kandi babaga barimo guhemukira umushoramari wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Byari bimaze iminsi na Polisi yari irimo kubashakisha”.

    Yabibukije ko kujya gucukura amabuye y’agaciro bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye harimo kuba bagwirwa n’ibirombe bagapfa cyangwa bakamugara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.