Category: Uncategorized

  • Mukobwa ese ubona abasore bagutinya? Menya ib… – #rwanda #RwOT

    Ibituma abahungu batinya umukobwa:

    1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n'utinyitse, cyangwa akuze, maze bigatuma umuhungu yitinya.

    2. Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n’umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n'uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

    3. Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n'uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n'uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy'uko nawe azahabwa urukundo.

    4. Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfafa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi nugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n'umukobwa wabo.

    Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

    Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore bataguyinyuka ngo baguterete cyangwa n'uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo,ukabaganiriza,ukirinda kuba igifura, ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n'urungano n'ibindi. Niba ari kimwe muri ibi biri haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

    Src:www.Elcrema.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107208/mukobwa-ese-ubona-abasore-bagutinya-menya-ibyo-wakora-bakakwisanzuraho-107208.html

  • Musanze: Ubuyobozi bugiye gusuzuma ubwegure bwa Gitifu w’Umurenge wa Nyange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Muremangingo Jérôme
    Muremangingo Jérôme

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yemeje ko ku wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, aribwo bakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uwayoboraga Umurenge wa Nyange.

    Yagize ati: “Ni byo koko yeguye. Ibaruwa y’ubwegure bwe, twayakiriye ejo kuwa gatandatu”.

    Akomeza avuga ko ikigiye gukurikiraho, ari ugusuzuma ubwegure bwa Muremangingo, bakareba niba koko bufite ishingiro. Mayor Nuwumuremyi, yagize ati: “Iyo umuntu yanditse ibaruwa y’ubwegure, irasuzumwa. Bukaba bwakwemerwa cyangwa ntibwemerwe. Ubwo birasaba ko twicara, tukabicukumbura, tukareba impamvu yeguye”.

    Akomoza ku cyo bacyeka cyaba cyateye Muremangigo Jérôme kwegura ku mirimo yari ashinzwe, Nuwumuremyi yagize ati: “Ubundi iyo umuntu yeguye, aba afite impamvu ze. Cyane cyane ko aba ari we uba yanditse. Ubwo nabyo turabicukumbura turebe, impamvu yeguye, tunarebe niba zifatika koko. Kuko yari amaze igihe akora”.

    Bigendanye n’icyo amategeko ateganya, ubusabe bw’uyu muyobozi weguye ku nshingano ze, buzasuzumwa n’uwamushyize mu mwanya mu gihe kitarenze iminsi 30.

    Inshuro zose Kigali Today yagerageje kumuvugisha, ntiyabashije kumubona ku murongo wa telefoni ye ngendanwa kuko itacagamo.


  • Umugore ari mu byishimo byinshi nyuma yo kumara imyaka hafi 50 akiri isugi yarabuze uwamuha urukundo ruzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ladunni Idowu Giwa-Osagie wo mugihugu cya Nigeria, kuri ubu ari mu bysihimo bidasanzwe kuko yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y'amavuko amaze imyaka 48 akiri usugi,yarabuze uwamuha urukundo nyarukundo.

    Uyu mugore w'imyaka 50, avugako yakuze iwabo ari abanyamasengesho ndetse bituma nawe akura yariyeguriye Imana, mu kwiyegurira Imana yari yarahawe isezerano ko agomba kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo bakora ubukwe bagasezerana imbere y'Imana n'imbere y'ababyeyi bakabiha umugisha.

    Ikinyamakuru NaijaLeaks, cyanditse ko Ladunni avugako yatangiye gukundana afite imyaka 25.

    Ati 'Natangiye gukundana ku myaka 25, umusore wambere twakundanye yari umusore twaririmbanaga muri korali, uwo twamaranye umwaka, twapfuyeko yashaka ko turyamana mbere yuko tubana kandi narimfite isezerano ryo kurinda ubusugi bwanjye'

    Uyu mugore akomeza avugako mubuzima bwe bw'urukundo yakundanye n'abasore bagera kuri 15, bose ngo bagiye batandukana nawe kubera ko bashakaga gusambana nawe mbere yuko bakora ubukwe akabahakanira, bitewe nuko yari afite isezerano ryo kurinda ubusugi bwe kugeza abonye umugabo wemerako bakora ubukwe akaba ariwe baryamana.

    Ku myaka 48 yari akiri isugi kuko arisezerano yari yarahawe n'Imana, yabyaye umwana wambere ku myaka 50, yari amaze gutandukana n'abasore 15 kuko bose bazaga bashaka kumwambura ubusugi akabahakanira
    Ladunni ku myaka 47 nibwo yahuye na AIgbovu, umugabo wahise atwara intekerezo ze nuko batangira gukundana uyu we ngo ntiyigeze ashaka ko baryamana mbere yuko babana ngo ninacyo yamukundiye.

    Uyu mugabo bakundanye umwaka umwe, ku myaka 48 bahise bakora ubukwe, kuri ubu uyu mugore arishimirako yabyaye umwana we wambere ku myaka 50 y'amavuko ndetse arashima Imna ko yamushoboje kurwana urugmba avugako rutari rworoshye.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mu-byishimo-byinshi-nyuma-yo-kumara-imyaka-hafi-50-akiri-isugi-yarabuze-uwamuha-urukundo-ruzima/

  • Musanze : Gitifu uvugwaho ubusinzi no gutukana yanditse asezera #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021 ahagana isaa yine z’ijoro, ubwo Muremangingo Jerome yakuragamo ake karenge nyuma y’iminsi anugwanugwaho gukora amakosa y’akazi mu bihe bitandukanye.

    Bivugwa ko uyu Muyobozi yari yarigize akaraha kajyahe muri uriya Murenge, yatungwaga agatoki kunywa inzoga akarenza urugero ndetse no gutuka abamukuriye no guhoza ku nkeke abo ayobora.

    Hari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze uyu mugabo ngo aherutse gutuka ibitutsi bya gishumba abantu bifata ku munwa.

    Mu bindi uyu mugabo yaba yikeka, harimo igisa no guhoza ku nkeke umwe mu bagore yari abereye umuyobozi, aho bivugwa ko Gitifu w’Akagari ka Kivugiza muri Nyange yari yaramugize igikange, amuhoza ku nkeke ko azamwirukanisha ndetse ngo akaba yakundaga kumuhamagara uko yiboneye atitaye ku masaha y’akazi ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara mu gicuku yirengagije ko ari umugore w’umugabo.

    Uyu mugabo wari utaramara igihe kirekire kuri uyu mwanya, bivugwa ko yanditse asezera ku kazi nyuma y’amakosa akomeye yakoze mu kazi, akaba yahisemo gukora ibisa no gutanguranwa kugira ngo hato ataryozwa ayo makosa.

    Ikinyamakuru Amizero cyo mu Karere ka Musanze kivuga ko uriya Gitifu wakuyemo ake karenge hari ikiganiro kirekire cyo kuri Telefone yagiranye na Gitifu witwa Solange cyagiye hanze yamara kubona ko nta garuriro agahitamo kwigendera amayira akigendwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Musanze-Gitifu-uvugwaho-ubusinzi-no-gutukana-yanditse-asezera

  • IFOTO Y'UMUNSI: The Ben na Meddy bataraba ibyamamare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021 twabazengurukiye ku mbuga nkoranyambaga kugirango tubashakire ifoto y'umunsi. Ifoto y'umunsi twabahitiyemo kuri uyu munsi ni ifoto ya The Ben na Meddy mu myaka yabo y'ubusore. Ni ifoto yagashwe mu gihe aba basore bari bataraba ibyamamare mpuzamahanga. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-the-ben-na-meddy-bataraba-ibyamamare/

  • Nta mutima agira: umugore yatwikishije imyanya y'ibanga y'umugabo we amazi yatuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Cameroun utagira umutima wa kimuntu yatetse amazi maze amaze kwatura ayatwikisha imyanya y'ibanga y'umugabo we,kubera amakimbirane bari bafitanye.

    Uyu mugabo utuye I Yaoundé, mu gace kitwa Simbock,yahuye n'uruva gusenya ubwo yatonganaga n'uyu mugore wari utetse amazi yabize niko kuyafata ayamusukaho arashya bikomeye.

    Bwana Thierry Ndzana,yavuze ko yabonye ko umugore we agira uburakari bwinshi yiyemeza kumuhunga kugira ngo yirinde ko bazarwana.

    Ubwo uyu mugabo yari agarutse mu rugo,uyu mugore ngo yaramushotoye ari nabwo yahise amwiba umugono aba amumenyeho ayo mazi yari amaze kubira.

    Uyu mugabo ngo yahise ajyanwa igitaraganywa kwa muganga igitaraganya gusa ngo uyu mugore yahise yangiza imodoka ye na mudasobwa ye.

    Uyu mugabo yavuye mu bitaro yasanze uyu mugore yarafunzwe kubera ubu bugizi bwa nabi yamukoreye.

    Src: new.in-24.com

    Source : https://yegob.rw/nta-mutima-agira-umugore-yatwikishije-imyanya-yibanga-yumugabo-we-amazi-yatuye/

  • Kwibohora27: Nyamagabe hatashywe umudugudu w’icyitegererezo watwaye miliyoni 359 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zatujwemo imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi miryango 16 yakuwe mu manegeka.

    Mu gutaha izo nzu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yagarutse ku munsi mukuru wo Kwibohora27, avuga ko kwibohora k’u Rwanda ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kandi giha agaciro Abanyarwanda bose kigashimangira ubumwe bw’igihugu.

    Yavuze ko mu cyerekezo kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ubujiji maze abantu bakajya mu cyerekezo cy’iterambere.

    Yagize ati “Inzu nk’izi ni ikimenyetso kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza kwibohora kw’abanyarwanda, byose kugira ngo bigerweho igikomeye cyane ni ubumwe, imiyoborere myiza, icyerekezo ndetse n’inzozi zo kugera ahakomeye kurushaho”.

    Yongeyeho ko “Hari byinshi byagiye bigaragaza ko turi mu rugendo rwo kwibohora harimo n’iki gikorwa cyo gutura neza. Turashima imiyoborere myiza y’igihugu, icyerekezo cyiza kandi tugashima ko abanyarwanda dufatanyije muri urwo rugendo”.

    Uyu muyobozi yavuze ko gutura ahantu hahesha umunyarwanda icyubahiro ariyo ntego. Yakanguriye abaturage guharanira kwigira maze abafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakabikora bagatura aheza badategereje gufashwa.

    Mukangango Caritas watujwe muri uyu Mudugudu yashimye Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko uyu munsi bahawe izi nzu ari umunsi w’ibyishimo. Yashimye izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Yagize ati“Munshimire izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ziduha umutekano, zidukura mu bwigunge kugeza kuri uyu munsi. Ibi byiza byose mubona iyo hatabaho izo ngabo ngo zize zibohore abanyarwanda, nta muntu wamenya uko u Rwanda ruba rumeze”.

    Mukangango avuga ko uyu mudugudu bawise ‘Ubumwe’ kuko utuyemo abarokotse Jenoside ndetse n’abakuwe mu manegeka.

    Izi nzu zubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigega cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) ndetse n’Ikigo ishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) . Zuzuye zitwaye asaga miliyoni 359frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure hamwe n’abandi bayobozi batashye uyu mudugudu ku mugaragaro

    Inzu zubatswe mu buryo bw’umunani muri imwe mu rwego rwo kubungabunga ubutaka

    Inzu zashyizweho ibigega bifata amazi

    Abatujwe muri izi nzu bahawe ibyo kurya bibafasha gutangira ubuzima

  • Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa mu miyoborere – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa azitabirwa n’abayobozi b’ibigo bagera kuri 3 200 bakazahugurwa mu buryo buhoraho bwongerera abakozi ubushobozi bya kinyamwuga buzwi nka Continuous Professional Development(CPD).

    Amahugurwa azatangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi n’umushinga BLF. Akazabera hirya no hino mu turere abayobozi baherereyemo akazajya atangirwa mu bigo nderabarezi TTC.

    Umuyobozi wa CPD muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, Uworwabayeho Alphonse, yabwiye The NewTimes ko aya ari amahirwe akomeye ku bayobozi azabafasha guteza imbere ibigo byabo.

    Ati “Aya ni amahirwe akomeye ku bayobozi b’ibigo, bagiye kwiyungura ubumenyi mu kuyobora amashuri yabo. Abarezi bazahabwa ubumenyi ndetse nabo ubwabo babusangizanye nyuma bakazahabwa impanyabushobozi na Kaminuza y’u Rwanda.”

    Umuyobozi wa BLF, Mugiraneza Jean Pierre, umushinga watanze telefoni na internet bizifashishwa n’abayobozi b’ibigo, yavuze ko bibanze ku burezi bwo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi wa ngombwa.

    Yagize ati “Usanga ibigo biri mu murenge umwe biri ku rwego rutandukanye, bimwe biri ku rwego rwiza ibindi biri hasi, turashaka ko aba bayobozi bava mu bigo bitandukanye bungurana ibitekerezo ibigo byose bikazamukira rimwe.”

    Yakomeje avuga ko bahisemo guhugura abo mu mashuri abanza kuko ariwo musingi w’uburezi.

    Yagize ati “Twibanze ku mashuri abanza kuko ariwo musingi w’ubumenyi, turashaka guha abayobozi b’ibigo ubumenyi buzabafasha kuzamura ibigo bayoboye bizagira inyungu ku banyeshuri.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba, Uwineza Scolastique, wari warahaweho aya mahugurwa yavuze ko ubumenyi yahawe bwazamuye ikigo ayaboye, ubu yiteguye gusangiza abandi bumwe mu bumenyi afite.

    Yagize ati “Nk’umuyobozi w’ikigo nakundaga kwibanda ku bintu rusange uko ikigo gicunzwe ariko nkirengagiza ikintu cy’ingenzi cyo kwita ku barimu no gukurikirana uko bigisha abanyeshuri. Ubu dukurikirana imyigire y’abana tugafasha abakiri hasi kuzamuka, ibi byafashije ikigo gutera imbere.”

    “Kwiga ni urugendo ruhoraho, ndatekereza ko iyi gahunda nshya izamfasha byinshi nkuko byagenze mbere, kandi nzayungukiramo byinshi niteguye gusangiza bagenzi banjye ibyo nungutse ubushize nabo banyungure ibindi turusheho kuzamurana.”

    Aya mahugurwa azatangwa mu buryo buriri aho azakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo guhura imbona nkubone.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bagiye guhabwa amahugurwa y’umwaka

  • Kamonyi: Uwa karindwi mu bakekwaho kunyereza umutungo mu iyubakwa ry’amashuri yafashwe – #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana w’imyaka 41 yafashwe nyuma y’uko bagenzi be bari bafashwe ku wa 3 Nyakanga. Uyu rwiyemezamirimo akekwaho uruhare mu inyerezwa ry’umutungo aho yishyuje ibikoresho by’ubwubatsi nk’aho yabiguze hanze kandi yarabikuye mu isambu y’ikigo cy’ishuri rya GS Mukinga ryubakwagwa.

    Uyu na bagenzi bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro rubanda, gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nta ruhushya no kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Ibi byaha byose babikoze mu bihe bitandukanye bakaba baranyereje umutungo ku nyubako z’amashuri yari arimo kubakwa mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

    Nshimiyamana wafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazigera yihanganira abanyereza umutungo wa leta.

    Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira ibikorwa nk’ibi byo kunyereza umutungo kandi bidindiza ibikorwa by’itetambere Leta iba yashyizemo imbaraga.”

    Abafashwe bari mu maboko ya RIB aho bategereje ko hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Inkuru bijyanye: Kamonyi: Barindwi bakekwaho kunyereza umutungo wa leta bafashwe

    Abafashwe bari mu maboko ya RIB mu gihe bategereje gukorerwa dosiye ngo zishyikirijwe ubushinjacyaha

  • Uyu munsi, u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yageneye ku Banyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, umunsi hizihijweho isabukuru y’imyaka 27 yo kwibohora.

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye umusingi uhamye wambaye intambwe ya mbere y’urugendo rw’iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.

    Intego y’urugamba rwo kubohora igihugu niyo yatumaga ingabo za RPA zidacika intege, kuko zaharaniraga ko buri wese agira uburenganzira bukwiye mu gihugu cye.

    Imyaka ine niyo ingabo za RPA ziganjemo abari bakiri bato zamaze zirwanira ukuri no kubaka igihugu gihamye. Benshi bahasize ubuzima ariko abazirikanye intego y’urugamba ntibacitse intege, barakomeje baratsinda.

    Perezida Kagame wayoboye urwo rugamba, yavuze ko kuva ubwo Abanyarwanda bishyiraga hamwe kugira ngo babohore igihugu cyabo, bahise biyemeza gukorera hamwe kugira ngo rube igihugu cyiza kuri buri wese.

    Ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

    Umunsi wo Kwibohora ushushanya ukubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ihezwa ryari ryarimakajwe.

    Uyu munsi Abanyarwanda bakomeje kwishimira ibikorwa by’iterambere rihamya bagejeweho n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Umukuru w’Igihugu kandi ntahwema kubibutsa ko bagomba gusigasira ibyiza bagezeho no guharanira ko u Rwanda rwakomeza guhamya igitinyiro ku ruhando rw’amahanga.

    U Rwanda rwiteguye ubufatanye n’ibindi bihugu

    Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwagiye rwagura umubano n’amahanga kuko kugeza ubu rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bigera ku 147, mu gihe za Ambasade zimaze kugera 39. Ni ukuvuga ko hari Ambasade imwe iba ireberere inyungu z’u Rwanda mu bihugu birenze kimwe.

    Ku rundi ruhande ariko, muri iyi myaka ishize umubano n’ibihugu byo mu Karere wakunze kuzamo agatotsi haba ku ruhande rwa Uganda cyangwa u Burundi.

    Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzi neza akamaro ko gukorera hamwe kuko iterambere ry’igihugu ritagarukira gusa imbere mu gihugu.

    Ati “Iterambere ntabwo rigarukira imbere mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’igihugu. Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu mu Karere ndetse n’Isi yose.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari Umunyamuryango w’Imiryango Mpuzamahanga 201 ndetse rukanagira za Ambasade 35 z’ibindi bihugu.