Category: Uncategorized

  • Ariel Wayz yatamajwe n'umwambaro washyize hanze ibere rye ubwo yari kumwe na Juno Kizigenza (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo umuhanzi Juno Kizigenza abinyujije kuri Twitter ye yashyize hanze amashusho ye ari kumwe na Ariel Wayz aho aba bombi bari barimo kuririmba indirimbo nshya ya Bruce Melodie yise Katapilla.

    Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze benshi mu bayabonye bagarutse cyane ku gace kagaragaza ibere rya Ariel Wayz ryagiye ahabona mu gihe we na Juno bari barimo kuririmba.

    Dore ibyatangajwe n'ababonye aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-yatamajwe-numwambaro-washyize-hanze-ibere-rye-ubwo-yari-kumwe-na-juno-kizigenza-amafoto/

  • Abagabo benshi bakomeje kwiruka inyuma y'uyu wahoze ari umugabo agahinduka umugore bitunguranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo batari bake bakomeje kwirukanka inyuma y'uyu mugore wahoze ari Umugabo nyuma akaza guhinduka ,aba umugore.

    Uwahoze witwa Martin Hughes wamenyekanye cyane nka Ohematin ukomoka mu gihugu cya Ghana, ubu yamaze kwandika amateka akomeye. Uyu aganira n'umunyamakuru muri Ghana yavuze ko kuva afite imyaka 7 yatangiye kwiyumvamo ko yari umukobwa byanze bikunze nubwo yari afite igitsina gabo. Ibyiyumviro bye rero ngo byatumaga bimugora gukina n'abahungu bagenzi be ndetse akumva yahora akina n'abakobwa ndetse agakina imikino ya gikobwa (cyabakobwa).

    Uyu Ohematin ngo no mu gukura kwe byaramugoye cyane ariko noneho biza gukomera ageze mu mashuri yisumbuye kuko bamwohereje mu kigo cy'abahungu gusa, nyamara uyu yiyumvaga nk'abakobwa. Uyu ngo yumvaga afite ipfunwe ndetse akiyumvisha ko nagera ku ishuri abahungu bazajya bamutereta mbese yumvaga ari umukobwa.

    Uyu avuga ko umubiri afite uyu munsi wa gikobwa atigeze ajya mu baganga ngo bamubage bamukureho ibice by'umubiri ahubwo we ngo yabyikoreye ku giti cye atereka amabere kuva akiri muto, ndetse kubw'amahirwe n'ikibuno kirakura cyane kuko ngo yari afite imisemburo ya gikobwa ndetse by'akarusho akaba yaragiraga na nyina ufite ikibuno kinini cyane.

    Source : https://yegob.rw/abagabo-benshi-bakomeje-kwiruka-inyuma-yuyu-wahoze-ari-umugabo-agahinduka-umugore-bitunguranye/

  • #Kwibohora27: FPR -Inkotanyi yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa FPR Inkotanyi ubinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu bihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 ari igihe cyiza cyo kongera kwitekerezaho kuri buri wese mu kubaka igihugu.

    Ati “Umuryango RPF Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda Covid19.”

    Uyu muryango nirwo rubuga rwa mbere rwaganiriwemo ibitekerezo byo kubohora u Rwanda ubwo washingwaga mu 1987, biza gushimangirwa mu 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi wo kwibohora, yavuze ko mu rugamba rwo kwibohora biyemeje gukorera hamwe hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango nyarwanda, ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese. Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

    Umunsi wo kwibohora ni nawo munsi wizihirizwaho ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’abasaga miliyoni bahasize ubuzima mu gihe cy’amezi atatu gusa bishwe bazira uko bavutse.

    Abazi neza amateka y’u Rwanda bagaragaza ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icyizere cyo kongera kubaho cyagarutse ndetse n’ibigaragarira amaso byerekana urugendo rudasanzwe rw’igihugu mu kwiyubaka mu myaka 27 ishize.

    Uretse Ubumwe bw’Abanyarwanda bwagezweho, hari n’iterambere mu nguni zose, mu burezi, ubukungu, inganda, ibikorwaremezo,ubuhinzi n’ibindi.

    Umuryango FPR Inkotanyi wasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda

  • Ibyo wamenya kuri ‘Mukotanyi’, imyenda yasusururukije Inkotanyi mu Birunga mu rugamba rwo kubohora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni urugamba rwaje kugera hagati ruhindura isura kuko rwahujwe n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe barangajwe imbere na Habyarimana Juvénal.

    FPR Inkotanyi ijya gushoza urugamba rwo kubohora u Rwanda, uretse kuba abarutangije bari urubyiruko rufite intekerezo zo guharanira ukuri ariko ibijyanye n’ubushobozi ntabwo bari bafite ku buryo nk’ishami rya gisirikare ryarwanye urugamba no kubona ibikoresho birimo n’impuzankano byari ihurizo.

    Uko ibihe byicumaga ni ko ibintu byahindukaga kugeza aho abari basanzwe bambara nk’abaturage cyangwa bakambara impuzankano za gisirikare, baserutse mu mwambaro mushya waje no guhabwa izina rya ‘Mukotanyi’.

    Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka adasanzwe ku bari abasirikare ba RPA, kuko uwabaga yambaye uyu mwenda yiyumvaga nk’ufite imbaraga zidasanzwe kandi ari ishema ku Banyarwanda bose baharaniraga uburenganzira bwabo.

    Ibara rusange ry’uyu mwambaro ni icyatsi kigaragaza ishyamba, harimo igiti cy’umugano ndetse n’ibara rya chocolat.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991 ubwo urugamba rwari rwimuriwe mu gace k’Ibirunga kuko i Kagitumba aho batangiriye bari bakomeje gutsinda n’ingabo za Habyarimana kubera imiterere yaho.

    Iyi myambaro yari ibereye agace k’Ibirunga bari bagiyemo kuko kakonjaga nyamara yo ikaba ikoze mu buryo bwatumaga ishyuha.

    Sheikh Harerimana Abdul Karim wari muri Banyepolitiki 600 ba FPR -Inkotanyi bari baroherejwe i Kigali mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, yabwiye IGIHE byari ishema rikomeye ku basirikare ba RPA kwambara ’Mukotanyi’.

    Ati “Izina ‘Mukotanyi’ rero ryaturutse ku basore bakiri bato mu Nkotanyi, urabona bagiraga udushya bahora bahanga buri munsi. Umwenda rero umaze kuboneka, nta ngabo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyangwa iyo hagati, nta hantu bari bafite umwenda umeze kuriya.”

    Yakomeje agira ati “Abana barazishimiye, nibwo bwari ubwa mbere haboneka umwambaro ubahuza, ubundi biyambariraga ubonetse wose, ndetse bamwe hari n’ubwo yabaga atawufite akiyambarira imyenda y’abaturage isanzwe kuko kuri bo icya mbere atari umwambaro ahubwo cyari igikorwa.”

    Umwe mu baganiriye na IGIHE wari ufite ipeti rya Captain ubwo bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko iyi myambaro yabafashije cyane bari mu Birunga kuko yashyuhaga cyane igashobora guhangana n’imbeho y’ubutita iba muri kariya gace.

    Ati “Twayambaraga turi mu Birunga, imbere habagamo ubwoya, ikindi nakubwira ni uko yashyuhaga cyane.”

    Sheikh Harerimana avuga ko kubera kuba mike, itahawe bose kuko hari abandi bakomeje kwiyambarira iyo bari basanganywe kugeza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye.

    Ntabwo hazwi neza igihugu iyi myenda yaturukagamo gusa hari amakuru avuga ko gishobora kuba ari Mozambique.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpuzankano ya ‘Mukotanyi’ nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo ingabo zahinduka iza Leta, hashatswe impuzankano nshyashya hanyuma izo bakoreshaga mu rugamba rwo kubohora igihugu zikabikwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.

    Mukotanyi ni impuzankano ifatwa nk’iy’amateka adasanzwe mu Rwanda

    Iyi myambaro Ingabo za RPA zikimara kuyibona zarishimye zongera gusubizwamo imbaraga

    Ni uku impuzankano ya Mukotanyi yari imeze

    Umwe mu basore ba RPA yambaye Mukotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu

    Kubera ubukonje bwo mu Birunga, impuzankano ya Mukotanyi yafashije abasore ba RPA gususuruka

    Abasirikare ba RPA bari ku rugamba bambaye Mukotanyi

    Muri Kanama 1994 ubwo umusirikare wa RPA yaganiraga n’abasirikare b’Abanyamerika ku kibuga cy’indege cya Kanombe. Yari yambaye Mukotanyi

  • U Rwanda rwa none! Imyaka 27 idasanzwe – #rwanda #RwOT

    Hari uwatekereza ko mbere gato ya Jenoside u Rwanda cyari igihugu giteye imbere, byahe byo kajya! Cyari cyarazonzwe n’ubukene mu ngeri zose wagira ngo hari nk’ikintu kikinyunyuza, nako hari icyakinyunyuzaga.

    Kimwe mu byo Abanyarwanda bumvaga neza kera, ni ukubyara. Umugore icyo gihe yabaga yiteguye gukurikiza inshuro 7, gusa nibura wavuga ko harimo guca akenge gato kuko mu 1983 bwo nibura umugore yabarirwaga abana 8,5.

    Icyo gihe 73% by’abagore babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo iziterwa n’imirire mibi.

    Ababaga bavutse kandi nibura mu 1000, habaga harimo 110 bapfaga bataruzuza imyaka itanu.

    Umubare w’Abanyarwanda watangiye kuzamuka cyane guhera mu 1952, icyo gihe igihugu cyari gituwe na miliyoni ebyiri zirengaho gato, byageze mu 1988 gituwe na miliyoni 6,2 hanyuma mu 1995 bari miliyoni 5,8.

    Ibarura ryo mu 2002 ryasize bageze kuri miliyoni 8,1 mu gihe irya 2012 ryasize ari miliyoni 12. Ubu bibarwa ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13,3. Nibikomeza gutya, mu 2050 bazaba ari 23.048.005.

    Mu 1991 byabarwaga ko kuri kilometero kare imwe hatuye abaturage 283 bavuye ku 191 bari bariho mu 1978. Ni mu gihe mu 2002 bari kuri 321. Ubu mu 2021 bibarwa ko kuri kilometero kare hatuye abantu 504 ku buryo u Rwanda ari kimwe mu bihugu biza mu bya hafi bifite ubucucike bw’abaturage kurenza ahandi ku isi.

    Nyakatsi ni zo nzu zari zituwemo n’umubare munini w’abaturage ariko ubu nta na hamwe wayisanga mu gihugu

    Mu 1994, ubukungu bwari hafi ya ntabwo

    Jenoside yakorewe Abatutsi yasize na duke twari duhari mbere yayo noneho tugenda nka nyomberi. Uhereye ku buzima, nubwo bwari bubi ntibapfaga nk’uko byagenze mu minsi 100 uhereye ku wa 7 Mata 1994.

    Mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw], gusa yagiye yiyongera mu myaka 27 ishize.

    Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.

    Gahunda Leta y’u Rwanda yari yihaye ni uko mu 2020 Umunyarwanda yinjiza nibura 1.240 $ hanyuma bikazagera mu 2035 rufite ubukungu buciriritse [middle income country/pays à revenu intermédiaire] kandi rwarateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo Umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476$ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

    Ingengo y’imari yari miliyari 15 Frw mu 1994

    Ingengo y’imari igihugu cyari gifite mu 1994 ntinangana n’ikoreshwa n’uturere muri iki gihe. Urugero rworoshye, nk’Akarere ka Nyagatare gaherutse kwemeza ingengo y’imari ya miliyari 31 Frw kazakoresha muri uyu mwaka.

    Ubu ingengo y’imari y’igihugu ibarirwa miliyari 3.807 Frw ivuye kuri miliyari 3.464,8 Frw yariho mu 2020/21. Ni izamuka ridasanzwe kuko nko mu 2000 yari miliyari 174,4 Frw; mu 2005 iba miliyari 368,2 Frw.

    Mu 2011/12 nibwo yinjiye muri miliyari igihumbi kuko yari 1.194,1 Frw bigera mu 2019/20 ari miliyari 2.876,9 Frw.

    Kugeza mu 1999; 60% by’Abanyarwanda biciraga isazi mu jisho

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangajwe muri Nzeri 2002 ariko igaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu 1999 na 2000, igaragaza ko nibura 60,2% by’Abanyarwanda bari abakene ndetse 57% bari mu bukene bukabije.

    Icyo gihe abaturage 4.812.000 ntabwo bari bafite ubushobozi bwo kugura ibyo kurya, byatumaga 65,66% by’ibice bituwemo mu cyaro bigaragara mu bukene, 19,38% mu mijyi na 19,38% muri Kigali.

    Ugendeye kuri perefegitura, Gikongoro ni yo yari mu bukene buri hejuru (77.18%), Butare (73.62%), Kibuye (72.48%), Kigali Ngali (70.88%) na Ruhengeri (70.27%); aho bwari hasi ugereranyije n’ahandi hari Byumba (65.26%), Cyangugu (64.26%), Gitarama (53.74%), Gisenyi (53.50%), Kibungo (50.80%) na Umutara (50.52%). Muri Kigali ho ubukene bwari kuri 12.27%.

    Icyo gihe Abanyarwanda 3.320.000 ntibari bafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, aho bari biganje mu bice by’icyaro.

    Uyu munsi n’udafite ibyo kurya arafashwa

    Mu 2005, abari mu bukene bukabije baragabanutse bagera kuri 40,0% birakomeza no mu 2010 aho bari kuri 24,1% hanyuma mu 2014 baba 16,3% bigera mu 2016 ari 16,0%.

    Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda zirimo nka VUP na Girinka aho nk’umwaka wa 2020 wasize hamaze gutangwa inka ku miryango 380.162.

    Amashanyarazi yabonaga umugabo agasiba undi

    Kugera mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru 38.7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59.2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

    Ubu 2021 izarangira abafite amashanyarazi mu Rwanda ari 71% bavuye kuri 34,4% bariho mu 2017. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

    Iringaniza ryari ryarakoze kuri benshi

    Mbere y’ibohorwa ry’igihugu muri 1994 amahirwe yo kwiga ntiyabaga ari aya buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe, igihugu cyari gifite politiki y’iringaniza yakumiraga benshi igashyira ku ibere bamwe.

    Iringaniza ryabaye igikorwa cy’ubugome n’ubugizi bwa nabi buhanitse. Ni kimwe mu bikorwa byimakajwe n’ingoma ya Habyarimana byagize ingaruka mbi bikomeye ku gihugu.

    Imibare igaragaza ko mu 2000 Abanyarwanda babiri muri batanu bari bafite nibura imyaka 15 batari bazi gusoma no kwandika, aho umubare munini wari abagore. Gusa icyari gitangaje ni uko abatazi gusoma no kwandika bari biganje mu mijyi (46,9%) kurusha mu byaro (43,2%).

    Muri bake babaga baragize amahirwe yo kujya mu ishuri, 78,8% bari abagabo mu gihe abagore bari 70,1%. Gusa muri abo bose, abari barize Kaminuza bari 0,1%.

    Ikigereranyo cy’urugendo umunyeshuri yakoraga kugira ngo agere ku ishuri icyo gihe cyari ibilometero 2,5 buri munsi byatumaga benshi barivamo.

    Imibare yo mu 2019 igaragaza ko Abanyarwanda 89,0% bize nk’aho muri uwo mwaka abiyandikishije mu mashuri abanza bari 2.512.465 naho mu yisumbuye ari 732.104.

    Abari bazi gukoresha mudasobwa ku bari hagati y’imyaka 15-24 mu 2019 bari 15,2% mu gihe kera nta zabagaho. Ingo zitunze mudasobwa zibarirwa kuri 3%, izitunze telephone ni 70.6%.

    Ubu internet igera mu gihugu hose ku kigero cya 95% naho abayikoresha ni 51,6%.

    Guhinga byari iby’amaramuko, ibishyimbo aribyo biryo byiganje mu mirire

    Mu Rwanda rwa mbere ya 1994, umurimo wari uguhinga uwifite agahingisha. 90% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi, ibihingwa byari byiganje byari ibishyimbo n’ibirayi.

    Mbere gato ya Jenoside, Abanyarwanda nibo baryaga cyane ibishyimbo kurusha abandi baturage b’Isi kuko umuntu umwe yabarirwaga nibura ibilo 50 yariye ku mwaka. Umukene yagurishaga bya bishyimbo kugira ngo abone ifu. Nibura ikilo kimwe cy’ibishyimbo cyaguraga ibilo bine by’ifu y’ibigori.

    Mu 2000, byabarwaga ko 88,6% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi, gusa umubare munini wari abagore kuko bari 92%.

    Ubu mu Rwanda ubuhinzi bukorwa mu buryo bw’umwuga aho ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari ibihumbi 77 buvuye kuri 63.742 bwariho mu 2020.

    Ifumbire mvaruganda yakoreshejwe mu 2020 ku butaka bungana na hegitari 65.004 mu gihe mu 2017 bwari kuri 44.957.

    Ubu bibarwa ko inka mu gihugu zirenga miliyoni 1,3 zivuye ku bihumbi 172 zari zihari mu 1994. Ubwo bwiyongere bwazo bunajyana n’umusaruro w’amata aho nibura mu 1994 habonekaga litiro 7.206.000 ariko byageze mu 2021 haboneka 864.252.000 bingana n’ubwikube bwa 117.5.

    Mbere ya Jenoside kandi, umusaruro w’amafi wabarirwaga toni miliyoni 7000 mu gihe mu 2021 uri kuri toni miliyoni 35.670 bivuze ko wikubye 504,4%.

    Ibikomoka ku buhinzi nabyo umusaruro wabyo warazamutse uva kuri miliyoni 70$ mu 1994 ugera kuri miliyoni 419 $ mu 2021. Ikawa, icyayi n’ibireti ni byo byoherezwaga mu mahanga icyo gihe ariko ubu byarahindutse imboga, imbuto, indabo, Macadamia, ibinyamisogwe n’ibindi byinshi na byo byoherezwa hanze.

    Umusaruro w’icyayi mu 1994 wanganaga na toni ibihumbi 11 mu gihe mu 2020 wari toni 32.634. Amafaranga icyayi cyinjizaga mu 1994 yavuye kuri miliyoni 17,5 $ agera kuri miliyoni 93,6$ mu 2021. Ikawa nayo yavuye kuri miliyoni 38$ igera kuri 62,4$.

    Ibindi bipimo bigaragaza ukwibohora nyako k’u Rwanda

    • Icyizere cyo kubaho ni imyaka 67 muri uyu mwaka wa 2021 mu gihe cyari imyaka 41 mu 1994.
    • Kugeza muri Werurwe 2021, abafite amashanyarazi ni 61,9%. Umwaka uzarangira ari 71%.
    • Imihanda irimo kaburimbo: Muri Werurwe 2021 yari 1.531km, intego ni uko izaba 1.745km mu 2024.
    • Amatara ku mihanda: Mu 2020 yari kuri 1.445 km mu gihe intego ari uko mu 2024 izaba ari 1810 km.
    • Imidugudu igezweho ihari ubu ni 243 ivuye kuri 166 yari ihari mu 2017.
    • Abarenga miliyoni 1,2 bamaze kwizigamira mu Kigega Ejo Heza: Ubwizigame bwabo ni miliyari 13,9 Frw.
    • Ubwishingizi bw’ubuhinzi bumaze gufatwa ni miliyari 1.024 Frw.
    • Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 404 $ mu 2017, mbere ya Covid-19 intego yari uko mu 2021 buzinjiza miliyoni 600$.
    • Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije miliyoni 730$ mu 2020, hitezwe miliyoni 800$ mu 2021.
    • Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 26.650 hagati ya 2017 na 2020.
    • Ubwisungane mu kwivuza bwari bugeze kuri 85% muri Werurwe [abasaga miliyoni 10 bari baramaze kubufata].
    • Ubumwe n’ubwiyunge bwari kuri 94,4% mu 2020.
    • Icyizere Abanyarwanda bagirira inzego z’umutekano cyari kuri 95,05% mu 2020.
    • U Rwanda rufite za Ambasade 40 hirya no hino ku Isi.

    Ubuhinzi bugezweho leta yabushyizemo imbaraga buca ukubiri n’ubwakorwaga bw’amaburakindi

    Abatishoboye basigaye batuzwa mu midugudu igezweho. Uyu ni uwatujwemo abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze

    Imibereho myiza y’Abanyarwanda muri iki gihe ni yo ituma icyizere cyo kubaho cyariyongeyeho imyaka 26 kuva mu 1994

    Uburezi ni kimwe mu byo leta yashyizemo imbaraga mu myaka 27 ishize nubwo hakiri intambwe nini yo guterwa

  • Kwibohora27 : Ufite ubumuga wubakiwe inzu na FPR arasezeranya Perezida Kagame kutazaba ikigwari #rwanda #RwOT

    Iraguha Jean Damascene, yashyikirijwe inzu yubakiwe n’abakozi b’akarere ka Huye bari mu muryango FPR-inkotanyi kuri uyu wa 3 Nyakanga 2021.

    Iraguha wari umaze imyaka irenga itanu acumbikiwe n’umugabo wa mushikiwe (muramu we) avuga ko kuba yahawe inzu, ibikoresho by’ibanze ndetse n’itungo rigufi bimufashije kwibohora ubukene bwari bukimuboshye.

    Ati 'Ndumva nibohoye. Ikintu cyari kimboshye ni ukutagira aho kuba, nicyo cyari kinambangamiye'.

    Uyu musore ufite ubumuga bw’amaguru bwizanye, avuga ko nyuma yo gupfusha ababyeyi mu myaka ikurikiranye muri 2014 na 2015 aribwo yatangiye kubana na muramu we kuko nta handi yari afite ho kuba. Muramu we yamufataga nk’umwana we, akamumenyera ibyo kurya, bakabana mu nzu, gusa uyu musore agahora yibaza uko azabaho mu minsi iri imbere.

    Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, avuga ko Iraguha yamugezeho, akamubaza niba bafasha abafite ubushobozi gusa, undi akamusubiza ko ataribyo ahubwo bafasha abadafite ubushobozi. Icyo gihe uyu musore yari afite ikibazo cy’uko yagerageje kwiyubakira akazu, kakaza gusenywa n’imvura kubera kubura isakaro.

    Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko nyuma yo kwakira ikibazo cya Iraguha, biyegeranyije nk’abakozi b’akarere ka Huye bari mu muryango FPR-inkotanyi bakusanya amafaranga bayakuye ku mishahara yabo bubakira Iraguha inzu yo kubamo.

    Yagize ati 'Afite imyaka 27, bihuriranye n’isabukuru ya 27 yo kwibohora, ni ikigaragaza rero ko inkotanyi ari ubuzima kandi ko imvugo ariyo ngiro, ndetse ko kwibohora nyakuri ari ugukemura ikibazo no kurwanya ubukene'.

    Iraguha yashimiye Perezida Paul Kagame, amugereranya n’ umubyeyi mwiza ureba umwana udafite ubushobozi akamwubakira inzu akamusaba kuzaba umugabo.

    Ati 'Burya umubyeyi mwiza iyo afite umwana, cyangwa abana, akabona bageze igihe cyo kubaka ariko ntabushobozi, aravuga ati nubwo nta bushobozi ufite mwana wanjye, ngiye kukubakira, akamwubakira akamwereka aho kuba. Rero nanjye nyakubahwa Paul Kagame yambereye umubyeyi kuko ampaye inzu yo kubamo, ni igikorwa cyiza cy’agaciro kenshi ndamushimiye cyane. Ni ukuri byanejeje sinabona uburyo mbivugamo. Imana yo mu ijuru imuhe umugisha. Mwijeje ko ntazaba imbwa nzaba umugabo'.

    Iraguha yashyikirijwe inzu ifite igikoni n’ubwiherero, irimo intebe zo muri salo, igitanda na matela, anahabwa ibiribwa by’ibanze birimo kawunga, umuceri n’ibindi. Si ibi guha kuko we n’abaturanyi be banashyikirijwe amatungo magufi (ingurube) zo kubafasha kwibohora ubukene.

    Meya Sebutege avuga ko ibi bikorwa byose habariwemo n’agaciro k’imiganda y’abaturage bifite agaciro ka miliyoni 5.

    Bavuganeza Aaron, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu ntara y’amagepfo, yibukije abaturarwanda ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko ubu urugamba rugezweho ari ukwibohora ubukene. Uyu muyobozi avuga ko icyazanye FPR Inkotanyi ari uguharanira imibereho myiza y’abaturage kuko bamwe mu Banyarwanda batotezwaga, bagatwikirwa amazu, ndetse bakanicwa.

    Ati 'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndabasaba gukomeza kwimakaza igikorwa cy’urukundo, no gufashanya bakita ku munyarwanda uwari wese batarobanuye yaba ufite ubumuga, yaba utabufite,bakamukurikirana kugira ngo agire imibereho myiza'.

    Akomeza agira ati 'Urugero twarubonye, aho abanyamuryango bari muri task force y’akarere ka Huye bakusanyije amafaranga bubakira inzu umuturage utishoboye, bayikora neza bayisiga amarangi, bashyiramo isima, barasakara n’amabati, bubaka n’igikoni. Si n’ibyo gusa ahubwo barebye no kubaturanyi be nabo bafite amikoro make nabo baraboroza'.

    Bavuganeza avuga ko icyo bifuriza umudugudu Iraguha atuyemo ari iterambere ryihuse, no kwibohora bakava mu bukene babifashijwemo n’amatungo magufi bahawe.

    Tariki ya 4 Nyakanga 1994, nibwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, zimaze kubohora umugi wa Kigali. Kuva ubwo tariki ya 4 Nyakanga yahise itangira kwizihirwaho umunsi mukuru wo kwibohora kw’Abanyarwanda.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kwibohora27-Ufite-ubumuga-wubakiwe-inzu-na-FPR-arasezeranya-Perezida-Kagame-kutazaba-ikigwari

  • Umurambo w’uwashakishwaga akekwaho kwica umugore we wabonetse mu kiyaga cya Burera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 38 bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasiya w’imyaka 37, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Abaturage bari bagiye kuvoma amazi y’ikiyaga, ku gice giherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama, bakimara kubona umurambo w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, bihutiye gutanga amakuru, bamenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, hiyambazwa n’abo mu muryango we, bemeza ko ari we koko.

    Jean Pierre Mushakarugo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, ari na ho uyu murambo watahuwe, yagize ati: “Kuva ku wa Gatatu bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, amakuru twabashije kumenya ni uko Hashakimana yahise atoroka, ntiyongera kuboneka. Mu gihe yari agishakishwa, kugira ngo akorweho iperereza, uyu munsi ku cyumweru, nibwo abaturage batumenyesheje ko babonye umurambo ureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga. Twahageze turi kumwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana”.

    Uwo mugabo n’umugore basize abana bane, bari batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo. Bivugwa ko bombi bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

    Gitifu Mushakarugo yagize ati: “Ubutumwa twaha abashakanye, ni uko ibibazo byose bagirana bakwiye kubimenyekanisha mu nshuti n’abavandimwe, byakwanga bakiyambaza ubuyobozi, tukabaganiriza, abo binaniranye bakaba bagana inkiko, zikaba zabafasha gukemura ibibazo byabo, aho kugira ngo bafate icyemezo kigayitse cyo kuba bavutsanya ubuzima”.

    Uwo murambo wakuwe mu mazi kugira ngo ujyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma, ari na ryo rizagaragaza niba koko yiyahuye.

  • 'Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema, kinamukeneye.'_ Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi atari igihugu kiri ku ikarita gusa, ahubwo ari igihugu cy'ibikorwa by'amajyambere, bigamije guha ubuzima bwiza abaturage bose, bityo imyaka 27 ikaba ishize abanyarwanda bishyize hamwe bakabohora igihugu cyabo.

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda rwizihizaho isabukuru y'imyaka 27 yo kwibohora, aho yanifurije umunsi mwiza wo Kwibohora Abanyarwanda bose.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati 'Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi, kugirango twubake umuryango nyarwanda ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese.'

    Yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'igihugu, asaba buri wese kubigira ibye akurikiza ingamba zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Umukuru w'Igihugu yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kwakira izindi nkingo za Covid-19, gusa yitsa cyane ku kuba igihugu cyiteguye kwikorera inkingo zacyo.

    Kuri uyu munsi wo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora, imiryango 144 yo mu karere ka Musanze yashyikirijwe inzu z'amagorofa yubakiwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi.

    Ni umudugudu watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020, ukaba wubatswe mu buryo bugezweho, aho unashamikiyeho ibindi bikorwaremezo binyuranye byose bigamije kuzamura imibereho y'aba baturage.

    Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, usibye kuba abaturage batujwe neza, umudugudu nk'uyu uri no muri gahunda ya leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ubuhinzi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/04/uyu-munsi-u-rwanda-ntabwo-ari-igihugu-ku-ikarita-gusa-kuri-twe-bivuze-igihugu-buri-wese-yishimira-kandi-kimuteye-ishema-kinamukeneye-_-perezida-kagame/

  • U Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa:… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda saa tanu z'amanywa yageneye isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27.

    Umukuru w'Igihugu yifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umunsi mwiza wo Kwibohora, avuga ko imyaka 27 ishize “Abanyarwanda twishyize hamwe tubohora Igihugu cyacu”, kuva icyo gihe biyemeza gukorera hamwe buri munsi kugira ngo bubake umunyango Nyarwanda, ndetse bahindure u Rwanda igihugu cyiza ‘kuri buri wese’.

    Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi u Rwanda atari ‘Igihugu ku ikarita gusa’, ahubwo “kuri twe bivuze Igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye’. Ko “u Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere’, rusobanuye ko ‘dufatanya’ buri wese akita kuri mugenzi we.


    Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi u Rwanda atari igihugu ku ikarita gusa ahubwo ari igihugu buri wese yishimira

    Mu rwego rwo kwihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo kwibohora, mu karere ka Musanze mu Kinigi hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wagenewe imiryango 144, urimo ibikorwaremezo nk'ivuriro, amashuri, imihanda, agakiriro n’ibindi.

    Umudugudu w’Icyitegererezo urimo urugo mbonezamikurire y’abana bato, ishuri rigezweho ririmo ibikoresho by’ikoranabuhanga.

    Uyu Mudugudu watashywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

    Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere ubuzima bw’abaturage yakozwe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego ‘birerekana ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda kandi twabigize umuco’. Ati “Ndashaka nabyo kubibashimira”.

    Yavuze ko uyu mwaka bitakunze ko hizihizwa isabukuru yo Kwibohora uko bisanzwe, avuga ko bitanga umukoro ku Banyarwanda wo gukomeza kurwana urugamba rw’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihe.

    Umukuru w'Igihugu avuga ko ubu ari ngombwa, ndetse ari ngombwa cyane gukurikiza ingamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zo guhangana na Covid-19.

    Akomeza ati 'Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima n’ibindi bigo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.”

    Perezida Kagame akomeza avuga ko ikigamijwe ari uko umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza n’ubwisanzure “bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu” haba mu burezi, mu gushaka akazi no kwihangira imirimo.

    Yavuze ko ibikorwa byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza ‘bigomba gukomeza’. Kandi bikihuta. Kandi ko iterambere ritagarukira mu gihugu “tugomba kurenga imbizi z’Igihugu.”

    Umukuru w’Igihugu avuga ko hari gahunda ihamye yo guteza imbere “ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere, yaba n’abaturanyi bacu, mu karere ndetse no ku Isi yose.”

    Perezida Kagame yavuze ko kurwanya no gutsinda Covid-19 ari “imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo kwibohora.” Avuga ko muri iyi minsi u Rwanda rugiye kwakira inkingo za Covid-19 zizatangwa haherewe ku barusha abandi ibyago byo kwandura iki cyorezo. Ariko hifuzwa ko zizagera ku Banyarwanda benshi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu rwego rwo kwigira hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hubakwe ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti. Ati “Ibi bizabaganya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’Igihugu itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu.”

    Yavuze ko ibi, ariko bisaba igihe, asaba Abanyarwanda gukomeza kwihangana. Avuga ko iki ari igihe cy’uko Abanyarwanda bumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19, kandi bakubahiriza ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byafasha u Rwanda gutsinda vuba iki cyorezo, kandi ko hari byinshi Abanyarwanda bafite byo gukorera hamwe, ndetse bakwiye gukira icyizere cy’ejo hazaza.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko 'U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.” Uyu Mudugudu watashywe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n'abandi



    REBA HANO IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAVUZE KU ISABUKURU YO KWIBOHORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107214/uru-rwanda-tubona-ubu-rusobanuye-icyizere-perezida-kagame-yavuze-ko-gutsinda-covid-19-ari–107214.html

  • #Kwibohora27: Dufite ishema ryo kuba Abanyarw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, Abanyarwanda barizihiza imyaka 27 ishize basubijwe agaciro n'ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda rwari mu maboko y'ingoma mbi.

    Ni umunsi udasanzwe ku babonye ubuzima bwo kubohora u Rwanda, abavutse muri icyo gihe, abavutse nyuma na mbere n'abandi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ishimwe bafite ku Ingabo za FPR Inkotanyi zasubije Umunyarwanda agaciro.

    KANDA HANO WUMVE NDIRIMBO 'INTARE' YA LION GAGA

    Ni umunsi uhuriranye n'ibihe bitoroshye u Rwanda rurimo byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Umuryango FPR Inkotanyi wanyujije ubutumwa kuri Twitter wifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora ubibutsa ko bagomba gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Bati “Umuryango FPR Inkotanyi urifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo #Kwibohora27. Uyu munsi twizihiza ni umwanya kuri buri wese wo gutekereza uruhare rwe mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twizihize uyu munsi kandi tuzirikana ingamba zo kwirinda Covid-19.'

    Ni muri urwo rwego, umuhanzi Lion Gaga yahimbanye amarangamutima menshi y'urukundo rwinshi indirimbo yise 'Intare' yumvikanisha urukundo akunda u Rwanda n'abaruyobora badahwema guhesha ishema Abanyarwanda n'u Rwanda mu mahanga yose. 

    Ati “Mu ndirimbo 'Intare' naririmbye isura nzira u Rwanda rufite ku Isi yose bitewe n'ubuyobozi bwiza.”

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Turi Intare duhagaze bwuma… Turi ruti, turi rutikura… Turi intare, turi intavogerwa, turi intare yo mu muryango wa Gihanga, turi amateka abana bigiraho, turi inkotanyi, turi intangarugero…Amahanga yose atuziho ubutwari, duhorana intsinzi ducyesha uhoraho, tuyobowe n’intambwe n’intore ireba kure.”

    Uyu muhanzi avuga ko Inkotanyi zatumye Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bataha mu rwababyaye bafatanya n'abandi kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

    Ati 'Inkotanyi nizo zatumye dutaha mu Rwanda, mu mahanga twari dufite ipfunwe ryo kwitwa Umunyarwanda, ariko ubu dusigaye dufite ishema ryo kuba Abanyarwanda bitewe n’amateka y’Igihugu inkotanyi zahinduye.'

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Lion Gaga yakoresheje mo imyenda ya mukotanyi nk'imyenda ifite amateka mu guhagaika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kuzana amahoro mu Banyarwanda.

    Uyu muhanzi yubatse ibishushanyo byerekana ubutwari bw'ingabo zari iza RPA. Ni ibishushanyo by'abantu bazima bagenda byerekana ko atari amashusho y’amateka gusa ahubwo ko na nubu abo bantu bahari bazima mu Rwanda.

    Amajwi y'iyi ndirimbo 'Intare' yakozwe na Bob Pro n'aho amashusho yatunganyijwe na Eliel Sando binyuze muri Eliel Filmz.

    Lion Gaga yasohoye indirimbo 'Intare' yubakiye ku isura nzira u Rwanda rufite ku Isi yose bitewe n'ubuyobozi bwiza Lion Gaga yavuze ko ingabo zari iza RPA zatumye Umunyarwanda agira ishema aho ari hose 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTARE' YA LION GAGA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107213/kwibohora27-dufite-ishema-ryo-kuba-abanyarwanda-lion-gaga-wasohoye-indirimbo-intare-icyeza-107213.html