Category: Uncategorized

  • Gisagara: Hatashywe ibyumba by’amashuri 40 mu mushinga wa miliyari 54 Frw uzahindurira ubuzima impunzi – #rwanda #RwOT

    Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020 hatangira igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 40 bizigirwamo n’abanyeshuri baturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda batuye mu nkengero zayo.

    Ni umushinga w’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na Banki y’Isi, washowemo miliyoni 60$, asaga miliyari 54 Frw. Uzakorera mu Turere twa Gisagara, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, Gatsibo na Kirehe.

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, mu Karere ka Gisagara hatashywe ibyumba by’amashuri 40 by’inyubako z’amagorofa.

    Hari ibyumba 30 byubatswe mu Murenge wa Mugombwa n’ibindi 10 biri mu Murenge wa Gishubi. Hashyizwe n’ibikoresho mu Ishuri ry’Imyuga rya Mugombwa kandi hatangiye gutangirwamo amasomo y’igihe gito arimo kudoda, amashanyarazi no kubaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jèrome, yavuze ko ibyo byumba by’amashuri ari kimwe mu byo bishimira mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora.

    Ati “Misiyo ya FPR Inkotanyi yo kubohora Abanyarwanda igahagarika Jenoside ntabwo yari ihagije kuko twari dufite n’ubukene bugaragara, ubujiji, kutiga, kudatera imbere no kutisanzura. Tukaba twishimira intambwe tugezeho uyu munsi.”

    Yavuze ko iryo shuri ry’imyuga ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 700 Frw hashyirwamo ibikoresho bya miliyoni 250 Frw.

    Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa bavuze ko ubusanzwe abana bigaga bacucitse bigatuma batiga neza.

    Niringiyimana Maxmillien ati “Mbere twari dufite ubucucike bwinshi aho usanga mu ishuri rimwe harimo abanyeshuri barenga 70, intebe imwe ikicaraho abanyeshuri batatu. Ubu bazajya biga bisanzuye batsinde neza.”

    Ababyeyi barerera kuri iryo shuri na bo babwiye IGIHE ko bishimiye kuba abana babo bazajya biga bisanzuye kandi hari n’abagiye kwigishwa imyuga kugira ngo izabafashe gutegura ejo heza.

    Ibyo byumba byatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru

    Ibi byumba by’amashuri byubatswe mu gihe cy’amezi arindwi

    Abarezi nabo bishimiye ko bagiye kujya bigisha abana bisanzuye bakabasha kubakurikirana

    Byatangiye kubakwa ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020

    Ibi byumba bizigirwamo n’abana b’impunzi hamwe n’Abanyarwanda baturiye inkambi ya Mugombwa

    [email protected]


  • Musore mwiza, zirikana bino bintu mbere yo kujya gutereta inkumi niba udashaka guterwa indobo rugikubita.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya n'ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n'ibintu bimwe, hari ibintu abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n'abakunzi babo. Ibi rero bikaba bifasha umusore gutereta uwo yifuza ko bakundana ndetse bikamuha amahirwe yo kutangwa (guterwa indobo) iyo abizi neza.

    1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari 'Sexy'.

    2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

    3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk'abadasanzwe (special) imbere y'abasore bakunda, n'ubwo ngo akenshi batabyerekana.

    4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

    5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n'ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

    6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone
    n'ubwo mwatandukana.

    7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi
    amureba mu maso.

    8. Muri kamere y'abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

    9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw'agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

    10. Burya ngo iyo umukobwa avuze 'oya' iba ari 'oya', ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

    11. Bashimishwa n'uko incuti zabo zibasoma bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

    12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

    13. Abakobwa bashimishwa n'uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

    Source : https://yegob.rw/musore-mwiza-zirikana-bino-bintu-mbere-yo-kujya-gutereta-inkumi-niba-udashaka-guterwa-indobo-rugikubita/

  • Rwanda: umwarimu yitabye Imana bitunguranye arimo gukosora ikizamini. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimu witwa Nzeyimana Vincent wigishaka mu Ishuri Ryisumbuye rya Collège St Jean Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kwikubita hasi ubwo yarimo gukosora ibizamini.

    Ahagana saa yine z'amanywa yo ku wa Kane tariki ya 1 Nyakanga 2021, nibwo uyu mwarimu yikubise hasi ubwo yari arimo gukosora ibizamini bagenzi be bamujyanye kwa muganga ahita apfa.

    Umuyobozi w'ishuri Collège St Jean Nyarusange, Padiri Nzayisenga Jean Claude,na we yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yaguye hasi ubwo yari arimo gukosora ibizamini, nyuma y'iminota 10 agejejwe kwa muganga bahise bababwira ko yashizemo umwuka.

    Ati: 'Ayo makuru ni yo, ku munsi w'ejo mwarimu Nzeyimana yari kumwe na bagenzi be barimo gukosora ibizamini abana bakoze hanyuma aza guhaguruka agira isereri ahita yikubita hasi abarimu bari kumwe bakora ubutabazi bw'ibanze bamujyana kwa muganga'.

    Bamwe mu bamuzi bahise batangira kuvuga ko ashobora kuba yishwe n'umunaniro.Yigishaga 'Computer Sciences' akaba yavukaga mu Karere ka Nyamagabe, atuye i Muhanga kubera impamvu z'akazi mu gihe umuryango we uba i Kigali.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umwarimu-yitabye-imana-bitunguranye-arimo-gukosora-ikizamini/

  • Ibya ya sambu Nkundabanyanga yaregeye Perezidansi byafashe indi ntera, Karangwa ushinjwa kuyihuguza yarezwe #rwanda #RwOT

    Iyo sambu ikomeje kuvugisha benshi, iherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ikaba ari isambu nini cyane ifite agaciro ka za miliyoni. Byakunze kuvugwa ko uwitwa Karangwa Charles wagiye ashaka guhuguza iyo sambu ya Nkundabanyanga, ari nawe waba waramufungishije amushinja icyaha cya Jenoside.

    Maitre Ntwali Justin wunganira Nkundabanyanga aherutse kuvuga ko Karangwa amaze guhuguza isambu ya Nkundabanyanga, yakoranye amasezerano na murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho, muri ayo masezerano Me Ntwari Justin avuga ko ari aya baringa ngo bashyizemo ko ayimugurishije 10,000,000frws, nyuma yaho barongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58,000,000frws.

    Ngo Karangwa Charles yarongeye akorana amasezerano na BES AND SUPPLY yo kumutiza icyangombwa kugira ngo BES AND SUPPLY iyi sambu iyitangeho ingwate muri banki, Karangwa Charles ahabwa 38,000,000frws ariko banumvikana ko azajya amuha 7% y’agaciro k’isambu, ubwo ngo isambu yari yahawe agaciro na Karangwa kangana na 400,000,000frw.

    Nkundabanyanga ngo yandikiye Perezidansi agaragaza akarengane maze Perezidansi itegeka Karangwa na BES AND SUPPLY guhita bishyura uwo mwenda bari bafashe isambu ikavanwa mu bugwate, niko byagenze BES AND SUPPLY yahise yishyura hasigara ikibazo cyo kuvana izina rya Mbarushimana Jean Pierre ku cyangombwa.

    Ikindi ngo Nkundabanyanga Eugenie yatanze ikirego imbere y’Urukiko rwa Kicukiro asaba ko iyo sambu yava ku izina rya Mbarushimana ikamwandikwaho, urukiko rw’ibanze rufata icyemezo ko isambu ari iya Nkundabanyanga Eugenie kandi igomba kumwandikwaho, ariko ngo Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo, ariko ngo ntajya agaragara mu rukiko hagaragara mukuru we Karangwa Charles.

    Uwunganira Nkundabanyanga avuga ko Karangwa Charles yatanze ikirego abeshya agamije gufungisha Nkundabanyanga ngo amuhuguze isambu ye burundu, ibi hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano bikaba bikubiye mu kirego cyagejejwe muri RIB barega KARANGWA Charles na MBARUSHIMANA Jean Pierre.

    Muri ibi birego umwunganizi wa BES AND SUPPLY avuga ko ibi byaha byakonzwe kuva muri 2009 Karangwa Charles na MBARUSHIMANA Jean Pierre bakoresheje amasezerano atavugisha ukuri, baza gukora andi masezerano muri 2012 agamije kwambura isambu ya NKUNDABANYANGA.

    Ingingo y’152 mu gitabo cy’amategoko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ; Umuntu wese urega undi ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza kandi azi neza ko amubeshyera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2)ariko kitageze ku mezi atandatu (6)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, ngo KARANGWA yahaye MBARUSHIMANA uburenganzira ajya gusinyira NDIZEYE Aimable muri RDB ngo yandikishe ingwate ; nyuma Karangwa yandikira banki ayisaba guhagarika inguzanyo kuko ngo atazi impamvu isambu yitaga iye yatanzweho ingwate.

    Banki yahise ifunga konti ya Ndizeye, kugirango banki yongere kuyifungura ni uko Karangwa yari amaze kubona amafaranga ; ngo yahise yongera kumusinyisha andi masezerano mashya ndetse anagena n’uko isambu izajya yongera agaciro. Amaze kubona amafaranga yahise yandikira banki ayisaba gufungura konti ya Ndizeye irabikora.

    Umunyamategeko yisunze ingingo y’276 mu gitabo cy’amategoko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ; 'Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibya-ya-sambu-Nkundabanyanga-yaregeye-Perezidansi-byafashe-indi-ntera-Karangwa-ushinjwa-kuyihuguza-yarezwe

  • RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo by'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, bahahariye igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora.

    Iki gitaramo cyabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda mu gihe cy'isaha imwe n'igice. Cyaririmbyemo itsinda rya RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahurije ku kuririmba indirimbo zirata ubutwari bw'Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda mu rugamba rwinikije mu 1990.

    Cyabaye igitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival mu bindi by'uruhererekane bizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda bitegerejwe bizafasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Agaseke k’iki gitaramo kafunguwe n’umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki, Mariya Yohana waririmbye acurangirwa n’itsinda rya Symphony Band afatanyije n’abakobwa batandukanye bamufashije mu miririmbire.

    Mariya Yohana yaririmbye indirimbo zishima Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, agaragaza ibigwi by’izi ngabo avuga ko ntawagerageza kubanyeganyeza. Yavuze ko ibyo aririmba ari 'amateka y'abana bacu', ko bitanze kugira ngo bagarure amahoro 'nk'ayo dufite uyu munsi'.

    Yavuze ko urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubohora Abanyarwanda bari bagamije gusubiza agaciro Umunyarwanda, gucyura abari impunzi, abari mu buzima bugoye n'ibindi.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ari byiza ko Umunyarwanda aha agaciro n’amashyi Ingabo zari iza RPA, kandi bakabahumuriza kuko muri bo harimo ababuze imiryango yabo ubwo batabariraga Igihugu.

    Mariya Yohana yavuze ko Ingabo zari iza RPA zakotaniraga intsinzi, ari nabyo yaririmbye mu ndirimbo ye y'ubuhanuzi yise 'Intsinzi' yamuhaye igikundiro cyihariye. Ati “Nicyo cyakurikiyeho, muhaguruke tuyibyine.”

    Mariya Yohana yakorewe mu ngata na RDF Military Band bahereye ku ndirimbo yakunzwe na n’ubu bise “Urugamba ngo rurahinda”. Iyi ndirimbo itanga ibyishimo byihariye yumvikanisha uko Ingabo zari iza RPA zashyize imbaraga mu rugamba, baratabara hirya no hino mu gihugu, barokora benshi ari nako bafata Igihugu.

    RDF Military Band igizwe n’abasore n’inkumi b’abasirikare barimo abaririmbyi, abacuranzi, ababyina, abafasha mu miririmbire n’abandi bahuza imbaraga bagatanga umuziki unogeye amatwi.

    Indirimbo ya kabiri baririmbye muri iki gitaramo bavugaga ko bahagurukiye guteza imbere u Rwanda, kwitangira Igihugu kuko “ni inshingano zacu”. Iyi ndirimbo ifite umudiho w’injyana ya Hip Hop.

    Iri tsinda ryasoreje ku ndirimbo “Umugabo Nyawe” basoza bashima ababakurikiye muri iki gitaramo, bati 'Umunsi mwiza wo kwibohora.”

    RDF Military Band ifite indirimbo zakunzwe zirimo ‘Majeshi makali’, ‘RDF Izihirwe’, ‘Ibigwi by’inkotanyi’, ‘Umugabo nyawe’, ‘Amahoro’, ‘Mag Mag’, ‘Gihugu Cyatubyaye’ n’izindi.

    Masamba Intore ni we wapfundikiye iki gitaramo. Uyu muhazi wagwije ibigwi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yahereye ku ndirimbo ‘Inkotanyi cyane’ ayiririmba anyuzamo akanacinya akadiho.

    Yakomereje ku ndirimbo ‘Dushengurukanye isheja’, asoje kuyiririmba avuga ko afite icyizere cy’uko abantu banogewe n’igitaramo.

    Muri iki gitaramo, Masamba yahaye umwanya uwo yavuze ko ari ‘Mushiki we’ w’ijwi rizira amakaraza aririmba uko urugendo rw’Inkotanyi rwari rumeze.

    Uyu muririmbyikazi witwa Olouette asanzwe ari umwe mu babarizwa mu itsinda rya Cyusa Ibrahim [Cyusa n’Inkera] rikorera ibitaramo kuri Grand Legacy n’ahandi.

    Masamba yashimye itsinda rya Symphony Band ryamucurangiye, asaba abakurikiye igitaramo gufata umunota umwe guha amashyi Inkotanyi n’amashyi y’ikirenga Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA, Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo, Masamba Intore yawuvugirije ku ndirimbo 'Nta ntambara yantera ubwoba' nyuma yo gutanga ibyishimo mu ndirimbo zirimo 'Rwanda itajengwa', 'Iyo Mana dusenga', 'Ngwino Mama', 'Fourteen', 'Duhakanye Umurego', 'Uzabatashye' n'izindi.

    RDF Military Band yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Majesh Makali’ n’izindi


    Iri tsinda ryaririmbye ricyeza Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zigasubiza Ijambo Umunyarwanda



    RDF Military Band bakoresheje imbaraga mu ndirimbo z'umudiho w'injyana muntu

    Masamba yasabye Abanyarwanda gukomera amashyi ingabo zari iza RPA zahoboye u RwandaUmuhanzikazi Oluette waririmbye uko urugamba rwari rumeze

    Umuririmbyi Oluette abarizwa mu itsinda rya Cyusa n’inkera ry’umuhanzi Cyusa Ibrahim

    Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2021, u Rwanda rwizihije isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 27


    Masamba yifashishije Intore mu gutanga ibyishimo ku barebye iki gitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda


    Masamba yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zubakiye ku nganzo yo kubohora u Rwanda

    Masamba yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Inkotanyi Cyane”, “Duhakanye umurego” n’izindi

    Masamba yashimye abaririmbyi bamufashije muri iki gitaramo cyo Kwibohora

    Mariya Yohana yavuze ko intsinzi yahumuye ubwo Ingabo zari iza RPA zatangiraga urugamba 

    Mariya Yohana yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora


    Mariya Yohana yafatanyije n'itsinda rya Symphony Band kunyura benshi

    Abaririmbyi n’abacuranzi bafashije Masamba Intore na Mariya Yohan muri iki gitaramo

    AMAFOTO: BJC Ofiicial

    KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYAGENZE CYO KWIBOHORA KU NSHURO YA 27

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107223/rdf-military-band-masamba-intore-na-mariya-yohana-bakoze-igitaramo-cyisabukuru-yo-kwibohor-107223.html

  • Mugabo niba uzi ko utera akabariro muri ubu buryo umugore wawe azaguca inyuma kahave, abagore bifuza ko byagenda gute ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bibwira ko imibonano mpuzabitsina igomba guhora ikorerwa mu cyumba cy'uburiri ariko burya ngo ibyo bishobora gutuma umugore wawe abirambirwa kubera ko muhora mubikorera ahantu hamwe nta mpinduka.

    Abagore benshi bagize icyo bavuga ku hantu habanogera mu gutera akabariro, benshi bagiye bagaruka ku hantu tugiye kurebera hamwe mu hantu haboneye abagore bakunda hagakorewe imibonano mpuzabitsina ikagenda neza cyane

    1 Mubwogero (bathroom) :Abagore benshi bavuga ko mu bwogero ari ahantu bumva bishimiye kuko baba bumva ari ahantu hari akayaga kandi hahehereye cyane bityo ngo bumva batekanye iyo bari kuhakorera imibonano mpuzabitsina.

    2 K'umucanga (beach): Abavuze ku mucanga bagiye bagaruka ku byiza by'umucanga, icyambere baba bamaze koga bafite akayaga kameze neza kandi no kuba ari hafi yamazi bikabafasha kuko isaha n'isaha baba bari busubiremo bakoga.

    3 Mu modoka (car) : Benshi mu bagore bavuze ko mu modoka na ho hashobora kuba heza cyane kuko mushobora kuba mu geze mu rugo bwije mutari bubone umwanya mwamara guparika imodoka mukaba mwatera akabariro kuburyo mugera munzu mugakaraba mugahita muryama, ibi ngo bigatuma bemeza ko mu modoka na ho haba heza kurusha.

    4 Muri pisine (ubwogero bunini bwohanze) :Aha ni hamwe mu hantu abagore bakunda cyane cyane ko pisine zikunze kuba ziri mu bipangu bityo ngo ntanakimwe baba bishisha mukuba batera akabariro bibereye kuri pisine yo hanze kuko bumva baguwe neza.

    5 Mu ruganiriro (Saloon) :Aha impamvu benshi bahagarutseho ngo ni uko haba hari buri kimwe wakenera kugirango igikorwa kigende neza uko bikwiriye, aha twavuga intebe, umukeka cyangwa utumeza duciye bugufi bityo tukaba twabafasha mu migendekere myiza y'icyo gikorwa.

    Source : https://yegob.rw/mugabo-niba-uzi-ko-utera-akabariro-muri-ubu-buryo-umugore-wawe-azaguca-inyuma-kahave-abagore-bifuza-ko-byagenda-gute/

  • Bimwe mu bintu byoroshye cyane ndetse bidasaba amafaranga abakundana bakorana bakaryoherwa n'urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usanga abashakanye bamwe bagenda badohoka ku bikorwa by'urukundo byabarangaga mu gihe bari bakirambagizanya. Umubano binjiyemo bishimye kandi ntawe ubahase ukagenda ubabera umutwaro.

    Bamwe biterwa n'ubumenyi buke mu rukundo, abandi bigaterwa n'impamvu zinyuranye tutarondora ngo turangize. Tugiye kurebera hamwe ibikorwa 5 bidahenze ndetse byoroshye cyane byafasha abashakanye gukomeza umubano wabo :

    1.Kurebera hamwe filime n'umupira

    Kuri ubu iterambere riri kwihuta. Ingo nyinshi usanga zifite ibyuma binyuranye bibafasha kureba amashusho , amakuru, sinema, imipira,.. Abagabo benshi aho bava bakagera bakunda umupira w'amaguru. Fata umwanya usabe umugabo wawe ko murebana umupira. Ujye ku ruhande rw'ikipe adafana, ubundi nababwira iki. Bizatuma abona ko umushyigikiye mu byo akunda aho guhora umurwanya ngo akunda imipira.

    Fata umwanya usabe umugore wawe ko murebera hamwe filimi runaka y'urukundo ifite inyigisho itanga. Izi ngero uko ari ebyiri icyo zibafasha ni ugukomeza umushyikirano n'urukundo, kuba hamwe, kungurana ibitekerezo. Impamvu ingo nyinshi zitakirangwamo ibyishimo n'umunezero ni uko wa mushyikirano abashakanye baba bafitanye mu irambagiza, bagenda bawudohokaho kandi ahanini ariwo ukomeza urukundo aho ruva rukagera.

    2.Gusengera hamwe

    Wabyemera cyangwa se ukabihakana kubaka urugo biragoye. Bisaba kwihangana, kumenya kwicisha bugufi, ..Imana itabigufashijemo, wowe n'umufasha wawe byabagora kugira umubano mwiza uzira amakemwa. Gusenga ni inzira ifasha umuntu kwegerana n' Imana. Mufate umwanya musengere hamwe n'umuryango (hamwe n'abana n'abandi mubana mu muryango wanyu).

    Ni byiza gutoza abana gukura bubaha, banaramya Imana. Zirikana ko ibyo umwana abona mu rugo ariko azubaka urwe. Niba ubana neza n'umugabo cyangwa umugore wawe, na we niko azafata umufasha we.

    Isengesho ryihariye ari naryo ngingo ya kabiri ni iryawe n'umugabo cyangwa umugore wawe. Nubwo muba mwasengeye hamwe n'abandi, namwe mugomba kugira isengesho ryihariye. Mukiherera mu cyumba cyanyu mukaragiza Nyagasani urugo rwanyu, mukamusaba kubaha imbaraga zo kubafasha kubaka urugo rukomeye ruhorana umunezero, kwihanganirana, kubabarirana igihe habaye ukutumvikana, kubahana…

    3.Kujyana mu bwogero buri gihe

    Iki ni igikorwa cyoroshye ariko gihatse byinshi. Niba mwese mubyuka mujya ku kazi, mufate umwanya mujyane mu bwogero. Ni igihe cyiza muba mubonye cyo kwisanzuranaho, kuganira ku rugo rwanyu: Ibigenda, ibitagenda, gahunda y'umunsi,..

    Niyo mwaba mwarakaranyije (kuko ntibyabura ku bantu babana), bibafasha kwiyunga no kubona uko musabana imbabazi. Bikabarinda kujyana umushiha mu kazi kanyu ka buri munsi, rimwe na rimwe mukawutura n'abo mukorana bitari ngombwa.

    Uretse kwisanzuranaho, binabafasha kuba inshuti kurushaho. Nk'abashakanye muzagerageze iki gikorwa, muzishimira ingaruka nziza bizazana mu rugo rwanyu.

    4.Gukorana siporo

    Siporo ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora siporo yo kwiruka batajya bahura n'ikibazo cyo kwishakisha mu buriri bakibura(Ikibazo cyo kugira ubushake buke). Uretse ibyo kandi ku bagore nabo ibagirira akamaro kanini cyane. Kugira umubiri w'ibicece nta mugore ubyifuza. Gukora siporo kandi binafasha umugore na we kwitwara neza mu gitanda.

    Iyo rero mufashe akanya mukayikorana, nabyo ni igikorwa cy'urukundo kidahenze kandi kibafitiye akamaro. Uretse ko mugenda munaganira ku bintu binyuranye , binabafasha gukomeza umubano wanyu. Nubona rero umugabo n'umugore batembera bari muri siporo, burya iri banga baba bararimenye kera.

    5.Gufatanya guteka

    Ushobora kuvuga uti se ibyo byo bije bite? Wavuga uti nta mugabo uteka! Wenda mu muco nyarwanda niko byahoze ariko ntibinabujijwe ko umugabo ateka. Nta nka yaba aciye amabere. Ntibyaba buri gihe .Gena umunsi umwe ubona mwaba mwese mufite umwanya, musabe umukozi (ku babafite) ko yabareka mugateka(wowe n'umugore wawe).

    Ni igikorwa gishimisha abagore cyane. Kuko aba abona ko umuha agaciro, uzirikana ibyo akora kandi ko uretse akazi kenshi ugira, uba umweretse ko byose mwabifatanya.

    Uretse gufatanya guteka n'umugore . Umugabo ushaka kwongera amanota mu rugo rwe agomba gufata umunsi wihariye agatekera umuryango. Uko bigenda , ufata umunsi udafiteho akazi (conge cyangwa week end) wenda rimwe mu kwezi, ugasaba umugore wawe ko yicara ukamutekera n'abo mu muryango.

    Nubwo wabiteka nabi ariko n' igikorwa cy'urukundo umugore wawe ahora azirikana. Ntabwo bikugabanyiriza icyubahiro n'agaciro ahubwo biguhesha ishema mu muryango wawe.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-byoroshye-cyane-ndetse-bidasaba-amafaranga-abakundana-bakorana-bakaryoherwa-nurukundo/

  • Kigali: Umusekirite yambaye ubusa ashaka kwica umuntu||atwitse inzu yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 nibwo mu murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali, ushinzwe umutekano cg umusekirite yakoze ibidasanzwe aho yiyambitse ubusa afata icyuma ashaka kwica nyirinzu yacumbikagamo ,abonye byanze ahita atwika iyo nzu ngo abarimo bahiremo.

    Bimwe mu bikoresho byahiye

    Nk'uko abaturage babitangarije ikinyamakuru ISANO ,ngo uyu mugabo wakoreraga kompanyi imwe icunga umutekano hano mu Rwanda, yari asanzwe afite umugore ndetse unatwite.Gusa ibyo yakoze byagaragaye nk'ibyumuntu ufite ikibazo mu mutwe.Aho yambaye ubusa ku gasozi,ashaka kwica nyirinzu ndetse afata ibikoresho byabaturanyi,n'inzu abikongeza umuriro.

    Bavuze ko kuwa gatanu mu gitondo batunguwe no kumubona yambaye uko yavutse uretse isengeri yari yambaye,maze yirukanka hejuru y'inzu ashaka kwica nyir'inzu yakodeshagaho ,aho bivugwa ko yari yaranze kuyishyura.Nyir'inzu yatangaje ko yari amaze iminsi yishyuza uyu mugabo aho yari amurimo amezi abiri y'ubukodode atishyuye.Ndetse ko yari yamusabye ko yayareka ahubwo akamusohokera mu nzu.Uyu musekirite ntiyabikojejwe kuko yahise atangira gucura umugambi wo kumwivugana.

    Nyirinzu asobanura uko byagenze.

    Yabisobanuye muri aya magambo:'namusabye kumvira mu nzu yashaka ntiyirwe anyishyura.Nabonye mu gitondo azindutse afite icyuma aranyirukankana,akinjomba nkamukwepa kugeza kivunitse yabuze ukundi abigenza ahita atwika inzu ngo abarimo bahiremo.Yanyangirije ibintu nzarega ba nyiri kompanyi banyishure kuko nacumbikiye umuntu wabo ufite ikibazo cyo mu mutwe'.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umusekirite-yambaye-ubusa-ashaka-kwica-umuntuatwitse-inzu-yose/

  • Papa Francis yajyanywe mu bitaro gukorerwa Operation-Kubagwa #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo.

    Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye. Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w'imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu babarirwa mu bihumbi basuye urubuga rwa St Peter's Square.

    Ubu ni bwo bwa mbere ajyanywe mu bitaro kuva yatorerwa kuba Papa mu 2013. Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa acyeneye kuvurwa ikibazo cy'uburwayi bw'urura runini buzwi nka 'symptomatic diverticular stenosis'.

    Ubu burwayi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, butuma haza amapfundo mu rura runini. Ibi bishobora gutuma rufungana. Ibimenyetso by'ubu burwayi birimo nko kubyimba inda no kuribwa mu nda kenshi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yajyanywe-mu-bitaro-gukorerwa-operation-kubagwa/

  • Umugabo yirogeye umugeni we none dore uko yamugize|Yahise arongora umuturanyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukaranga Francine ni umumama utuye mu murenge wa Masaka,mu karere ka Kicukiro,wahuye n'akaga akarogwa n'uwari umugabo we bikamuviramo guhuma burundu akaba atakibasha kureba ibyo ku isi.

    Uyu mudamu aganira na ISANO yahishuye ko yahoze afite amaso mazima ndetse areba neza gusa ngo yaje guhuma bitewe n'amarozi.Uyu mudamu yasobanuye ko yakoze ubukwe ari muzima muri 2000.Francine yavuze ko amaze imyaka 8 ashyingiwe ubwo ni muri 2008 yatangiye kurwara amaso.Abo mu muryango we batangira kumuvuza dore ko yari akirwaye ijisho rimwe.Ariko ku bw'amahirwe make muri 2010 nirindi ryarafashwe naryo rirapfa. Uyu Francine yakomeje avuga ko nubwo yivuzaga ariko umugabo we yamubwiraga ko atazongera kumuvuza  no kumwitaho.

    Ibyo byarakomeje abona urukundo rwabo ruyoyoka bitewe nuko ngo uwo mugabo we witwa Jacques yari asigaye acuditse n'undi mugore w'umuturanyi wari uherutse gupfusha umugabo we.Francine yavuze ko urukundo rwabo ahanini rwajemo kidobya ubwo bamenyaga ko uyu mumama afite ikibazo cyo kutabyara, bituma uyu mugabo amuzinukwa. Byongeye kandi ngo mu muryango w'uyu mugabo baraterekeraga,bakanaraguza ndetse bagakorana n'abapfumu nyamara uyu mudamu we akunda  gusenga bigatuma bamwanga.

    Yavuze ko abo muri uyu muryango bari bafite imbaraga z'imyuka mibi(amashitani), zahoraga zibabuza amahoro.Yavuze ko izi mbaraga zajyaga zitwara umugabo we zikamushyira mu gisenge cy'inzu baryamye bigatuma yumva yahunga muri uyu muryango.

    Francine yavuze ko umugabo we yakomeje kumuca inyuma, akajya gusambana na wa mugore w'umuturanyi, ndetse agasiga amubwiye ko hari umusikare asiga amurindiye urugo(ubwo ngo ni ingwe irimo imbaraga zumwijima bari bafite).

    Francine avuga ko abo mu muryango yashatsemo bafatanyije n'umugabo we aribo bamuteye ubu bumuga bwo kutabona ndetse bagatuma atabasha kubona urubyaro.Akimara kubona biriya byose byabaye yahisemo kwigendera kuri ubu akaba yibera mu nzu akodesha abanamo n'akandi kana ko mu muryango.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yirogeye-umugeni-we-none-dore-uko-yamugizeyahise-arongora-umuturanyi/