Category: Uncategorized

  • Ngororero: Babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo umugabo w’imyaka 44 n’umukozi we ufite imyaka 32, batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021.

    Aba bombi bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi yasanze mu rugo hari ububiko bw’amabuye y’agaciro, abafashwe basangwa bari kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyacururiza mu Karere ka Muhanga.

    Ati “Bafashwe saa Tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ariya mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro.”

    Ubwo bamaraga gufatwa nyir’ayo mabuye yavuze ko yavuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero.

    Yavuze ko ikilo kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’inzu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura nabyo.

    Ati “Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko nabo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe, ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora.”

    Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abantu babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda mu nama ya Kane yo gushakira umuti bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda nk’abahuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna, yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro

  • Umugore yafatanwe umurundo w'amafaranga yari yishyuwe kugirango yibe uruhinja rukivuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore bikekwa ko ari mu kigero cy'imyaka 40 yafatanwe akayabo yari yahawe n'abantu bashakaga ko ajya kubibira uruhinja rukivuka mu bitaro byitwa Tamale Teaching Hospital byo muri Ghana.

    Mu mashusho y'amasegonda 60 yashyizwe hanze n'ikinyamakuru Atinkanews kuri instagram yerekana uyu mugore asabwa gufungura igikapu yari yitwaje maze amafaranga menshi agasesekara hasi.Uyu mugore wari wambaye umwenda muremure wo muri Afurika agaragara muri videwo ahindukirana ubwoba bwinshi ubwo yabonaga ko bamuvumbuye.

    Amakuru avuga ko yari yishyuwe n'abantu bari bamusabye kujya kwiba umwana w'uruhinja mu bitaro akarubazanira. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwari wamutumye kujya gukora icyo cyaha,n'icyatumye bamukeka agatabwa muri yombi.

    Abantu benshi bakaba banenze iki gikorwa kigayitse Uyumugore yari agiye gukora ,yiba umuziranenge.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yafatanwe-umurundo-wamafaranga-yari-yishyuwe-kugirango-yibe-uruhinja-rukivuka/

  • Amabanga atatu y'ingenzi abakobwa b'iki gihe basigaye bahisha abasore bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa cyangwa abagore nk'uko bakunze kwitwa muri 'rusange' bagira ibintu bashobora kukubwiza ukuri n'ibindi biba ari nk'ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga cyangwa ukuri ku biberekeyeho.Aya ni amabanga 3 bakunze guhisha abasore cyane.

    1.Wakundanye n'abasore bangahe?

    Iki kibazo nacyo gikunze kugarukwaho hagati y'abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo.

    Buriya iki cyo abakobwa bagihuriyeho n'abasore, nta musore ubwiza ukuri umukobwa bakundana umubare w'abakobwa bakundanye mbere ye, kandi ni n'uko n'abakobwa nabo ni bacye bashobora kukubwiza ukuri umubare w'abasore bakundanye mbere yawe, ariko ngo ahanini umukobwa akora ibi kubera ko agukunda adashaka kuguhomba.

    2.Birinda bikomeye guhishurira abakunzi babo ibyiyumviro nyakuri

    Umukobwa cyangwa se uw'igitsina gore ntakunze kugaragaza uko yiyumva nyakuri iyo ari kumwe n'umukunzi we.

    Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana, ku buryo icyo amusabye cyose akimuha agifite,ubundi ubushakashatsi bwerekana ko hafi igitsina gore cyose ko kigerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe, kuko ngo niyo umusabye ko mwaryamana we atabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we Atari uko bimeze,ahubwo we muri we atifuza kukubabaza.

    3.Ufite imyaka ingahe?

    Abasore bareshya abakobwa rimwe na rimwe uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa gusa ni bacye babasha kubona igisubizo cyacyo, n'ababasha kukibona abenshi ntibabwizwa ukuri.

    Ibi abahanga bavuga ko ngo impamvu ahanini abakobwa batsimbarara ku myaka yabo ngo ari uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti, yewe ngo bikaba byabaviramo no kuba babura abagabo, iyo ukomeje kumuhatiriza byo kukwikiza akubeshya imyaka ye, kandi koko mu bisanzwe imyaka y'umugore yihuta kurusha iy'umugabo. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni babandi bagejeje mu myaka ya za 30 y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/amabanga-atatu-yingenzi-abakobwa-biki-gihe-basigaye-bahisha-abasore-bakundana/

  • Hano ni ho hantu ha mbere ku isi hapfira abantu benshi buri munsi||Abantu bajyayo baba bashaka urupfu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hano hantu hapfira abantu benshi buri munsi ni agace kitwa Varanasi kabarizwa mu majyaruguru y'ubuhinde mu ntara ya Uttar Pradesh, aka gace kuva mu kinyejana cya 11 ni hamwe mu hantu nan'ubu hataraturwa cyane ku isi.

    Uretse ibyo kandi Varanasi ni kamwe muduce turindwi twubashywe nabo mu idini y'aba hindu. Aka gace kabarizwamo insengero 2000 harimo n'urusengero rwitwa 'Kashi Vishwanat' rwahariwe ikigirwamana cy'abahindu cyitwa Shiva.

    Muri aka gace uhasanga abantu benshi baje gukora imihango yo gushyingura ndetse n'abandi bantu basanzwe baba bemerewe kuza kwirebera aho imiryango yapfushije abantu iba yishimiye ko ababo binjiye muri Nirvana (ni nk'uko wavuga mu ijuru).

    Aba bizera ko mugihe umurambo w'uwapfuye utwikiwe muri aka kace ndetse ivu rye rigasandazwa mu mazi ya matagatifu ya Ganges uwo muntu ngo roho ye ntiyongera kuzuka ahubwo aba agiye muri Nirvana. Umuntu wese wemeye gusura Varanasi ngo aba yemera yuko atagitinya urupfu ndetse isaha n'isaha aba agomba kuba yiteguye gupfa kugira ngo akorerweho imihango imufasha kujya muri Nirvana, ibi bikorerwa muri aka gace niyo soko ya mbere y'ubukungu bw'uyu mujyi.

    Buri munsi aha hantu hatwikirwa imirambo myinshi cyane ndetse bivugwa ko umuriro wifashishwa mu gutwika iyo mirambo ngo umaze ibinyejana byinshi waka utajya uzima. Ku mihanda ya Varanasi uhasanga abantu bakuze cyane basaba amafaranga azabafasha mu mihango yo gushyingurwa (kubatwika). Aba bemera ko gupfa ndetse umurambo ugatwikirwa Varanasi, uba ubonye amahirwe yo kubona 'Moksha' cyangwa se kutazongera kuvukira mu kindi kiremwa ahubwo ngo roho yawe iba igiye kuruhuka mu buryo bwa burundu.

    Ibi buri mu hindu wese abifata nk'icyubahiro gikomeye ndetse buri wese nicyo aba yifuza. Mbere yuko uwapfuye bamutwika, umurambo we ubanza kuzengurutswa ku mihanda yose igize aka gace, ndetse bakawusiga amarangi atandukanye aranga uwapfuye.Nubwo abantu bajyayo bivugwa ko nta muntu n'umwe wemerewe gufata amafoto y'aha hantu.

    Source : https://yegob.rw/hano-ni-ho-hantu-ha-mbere-ku-isi-hapfira-abantu-benshi-buri-munsiabantu-bajyayo-baba-bashaka-urupfu/

  • Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro nyuma Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.

    Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu bake nibo bemerewe kwinjira iwe, cyane ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zitemerera abantu benshi guhurira ahantu hamwe.

    Umuryango wa Nyakwigendera wabanje gufata umwanya muto wo kumusezera mu cyubahiro, mbere y'uko inshuti n'abandi batumiwe muri uyu muhango bamusezeraga bwa nyuma.

    Mukeshabatware yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal.

    Uyu mugabo wari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye mu makinamico nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n'andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n'abatari bake.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/mukeshabatware-dismas-uherutse-kwitaba-imana-yasezeweho-bwa-nyuma/

  • Mu Rwanda isoko ryashyushye! Dore abakinnyi 1… – #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri we yamaze gukuramo ake karenge nyuma yo gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’umwaka usanga uwo yari amaze muri As Kigali. Ndoli Jean Claude na we ubu ni umukinnyi wa Gorilla FC nyuma yo kuva mu ntara aho yakinaga muri Musanze FC.

    Aba bakinnyi babiri babaye intangiriro y’iri soko ndetse banagaragaza ko ari isoko rizabamo gutungurana ku makipe azakina icyiciro cya mbere. Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bagera ku 10 bashobora kuzashyushya iri soko ry’igura n’igurisha bitewe n’uko umwaka urangiye

    10. Kwitonda Alain Bacca. 


    Rutahizamu wa Bugesera ukina anyuze ku ruhande amaze imyaka 3 muri Bugesera aho aheruka gusinya amazerano y’imyaka 2 ubu yakabaye atangira umwaka wa 4 ari nawo wa nyuma muri iyi kipe. APR FC ubu iryamiye amajanja aho yanatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Bugesera FC ngo barebe ko bagura umwaka wari usigaye kuri uyu musore watsinze ibitego 7 muri shampiyona iheruka.

    9. Mugisha Gilbert: 


    Na we ni undi mukinnyi ukina asatira ariko mu mpande, akaba asoje amasezerano ye muri Rayon Sports. Gilbert azwiho kuba yarabenze ikipe ya APR FC nyuma yo kugirana ibiganiro ariko bikarangira APR FC yaramuhaye ibyo atifuzaga nk’uko yabiganiriye n’ikinyamakuru Isimbi. Mugisha Gilbert na we biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC gusimbura Byiringiro Lague ndetse no gutanga akazi ku bakinnyi bari bahasanzwe.

    8.Ishimwe Fiston: 


    Yakiniye Marine FC imikino 13 ayitsindira ibitego 7 akaba  agifitiye umwaka ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi ariko amakipe yo muri Kigali arimo Rayon Sports, As Kigali na Gasogi United yifuza kumutsindara mu mwaka uri imbere.

     7. Kagere Meddie: 


    Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere asoje umwaka w’amasezerano yari afite muri Simba SC  kandi urangiye mu buryo butari bwiza binavugwa ko ashobora kwigarukira mu Rwanda. Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, iracyafite ikibazo cya ba rutahizamu n’ubwo umwaka ushize yasinyishije Tuyisenge Jacques. Kagere Meddie w’imyaka 34 ashobora kuza muri APR FC akifashishwa nka rutahizamu umenyereye imikino nyafurika ku buryo iyi kipe yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

    6. Karera Hassan na Bayisenge Emery: 


    Impamvu aba bakinnyi 2 twabashyize ku mwanya umwe ni uko bahuje amakuru. Karera Hassan ni intizanyo ya Kiyovu Sport muri As Kigali ubu asigaje umwaka umwe ku masezerano afitiye Kiyovu Sport, ni umukinnyi wagize ibihe byiza muri As Kigali dore ko ubwugarizi bwa Eric Nshimiyimana bwari buhagaze neza tugendeye ku musaruro bagize muri uyu mwaka. Karera avuga ko atariyumvisha gusubira muri Kiyovu Sport, kandi Kiyovu Sport nayo ikavuga ko ikipe izazana amafaranga hagati ya APR FC na As Kigali uyu mukinnyi izamwegukana.

    Bayisenge Emery na we muri Nzeri 2020 yasinyiye As Kigali amasezerano y’umwaka umwe bivuze ko ubu yigenga. Aba bakinnyi bombi bivugwa ko APR FC ishaka kubaterurira rimwe bakaza gusimbura Manzi Thierry werekeje hanze ndetse na Mutsinzi Ange ugiye kujya muri Maroc.

    5. Babuwa Samson: 


    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, aherutse gusezera kuri Kiyovu Sport nyuma y’amasaziro y’amasezerano y’umwaka yari yasinye mu 2020. Uyu mwaka w’imikino yakinnye imikino 5 atsinda ibitego 3 bitandukanye n’umwaka ushize yari yasoje shampiyona ariwe ufite ibitego byinshi. Rayon Sports yakuzwe kuvugwa ko ishaka uyu mukinnyi na mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sport na n’ubu biravugwa ko iri mu biganiro n’uyu musore ufite umugore w’umunyarwandakazi. Babuwa kandi hari amakuru yemeza ko ashobora kwerekeza muri APR FC mu gihe yaba amaze kubona ibyangombwa by’uko ari umunyarwanda.

    4. Nishimwe Blaise: 


    Nyuma y’umwaka umwe gusa ageze muri Rayon Sports, Blaise ashobora gutandukana n’iyi kipe aho APR FC ishobora kumukoresha mu nzira y’igirana akaza akanyurana na Niyonzima Olivier Saif.

    3.Hassan Djibrine:


    Uyu musore ukomoka muri Chad umwaka ushize w’imikino yagaragaje urwego rwo hejuru ubwo yatsindiraga Etincelles ibitego 7  ndetse byanatumye agaruka mu mitwe ya benshi cyane.

    2. Niyonzima Olivier Saif: 


    Asoje amasezerano ye muri APR FC ndetse ntabwo ibiganiro biri kugenda neza kubera ko amafaranga yifuza APR FC itari kuyagezaho. Rayon Sports n’ubundi uyu musore w’imyaka 28 yamenyekaniyemo irimo iramuha amafaranga yenda kungana n’ayo APR FC itanga ariko kandi we ngo bigendeye ku buzima yanyuzemo muri APR FC yumva yasinyira Rayon Sports aho kuguma muri APR FC ku mafaranga macye.

    1.Rukundo Denis: 


    Myugariro wahoze mu ikipe y’APR FC yakiniye kuva mu 2017 kugeza mu 2019 ubwo yaje gusezererwa mu bakinnyi 16 APR FC yigeze kwirukana mu 2019, akaza kwerekeza muri Uganda mu ikipe ya Police FC kuri ubu ari mu bakinnyi bahagaze neza ku mwanya bakinaho. Mu mukino we wa mbere yakiniye Amavubi, Denis Rukundo yitwaye neza kugeza aho amakipe ya hano i Kigali yatangiye kumwifuza harimo As Kigali iyoboye urugamba ndetse na Rayon Sports ifite ikibazo kuri ba nimero Kabiri.

    Hari n’abandi bakinnyi tutashyize ku rutonde ariko bitezwe kuba bagira icyo bakora cyangwa hari impinduka zaba bakava mu ikipe bakajya mu yindi, muri abo twavugamo nka Niyigena Clement, Habamahoro Vincent, Rafael Osawul Oliseh ukinira Bugesera, Eric Zidane, Luvumbu ndetse n’umuzamu  Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin wafatiraga Sunrise FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107258/mu-rwanda-isoko-ryashyushye-dore-abakinnyi-10-bari-gufata-ibikapu-bitegura-guhindura-amaki-107258.html

  • Ibintu 8 utagomba kubwira umubyeyi wawe kabon… – #rwanda #RwOT

    Ababyeyi nabo ni abantu bashobora kurakara, bashobora kukurakaza ariko zirikana ko ari 'ababyeyi bawe' bityo wirinde kubababaza. Ubanza nari bukubwire ko udakeneye ibikubiye muri iyi nkuru kugira ngo wibuke kubaha umubyeyi ariko reka mbyihorere kuko nziko rimwe na rimwe tuba dukeneye kwibutswa. Reka nkubwire nti 'uko waba warakaye kose' uzirinde kuba wabwira umubyeyi wawe ibi bintu bikurikira:

    1. Ndakwanga.

    Nyamuneka iri jambo ntirizigere na rimwe risohoka mu kanwa kawe ngo uribwire umubyeyi wawe kabone n'ubwo waba warakaye bingana iki. Ese ujya wibuka ko hari abana badafite ababyeyi, ku buryo bifuza n'ababyeyi bo kubatonganya bakababura? Umuntu wafashije Imana kukurema wamunganya iki? Ko 'ntawamusimbura'.

    2. Kuki wambyaye /Ntuzongere kumbyara

    Aya magambo yombi nyashyize hamwe kuko aragendana. Uwubahutse kuvuga rimwe n'irindi yarivuga kuko riba riri hafi aho. Sinabasha kugusobanurira ububabare umubyeyi w'umumama agira abyara. 

    Yewe n'ububabare bw'umubyeyi w'umu papa agira mu gihe ategereje, nta kintu ari bubikoreho, agomba gusa gutegereza ko bamuha inkuru nziza ko 'umubyeyi yabyaye neza', kandi twibuke ko haba hashobora no kuza inkuru itari nziza tutari buvuge kuko tutifuriza umubyeyi n'umwe kwakira iyo nkuru mbi.  Tekereza ibyo byose kubirengaho ukamubwira ngo 'wambyariye iki?' 'Ntuzongere kumbyara'.

    3. Ntunkunda 

    Burya ibizakubaho byose, ubuzima uzanyuramo bwose bwaba busharira cyangwa se buryoshye, ntuzigere na rimwe ubwira umubyeyi wawe iri jambo. Waba warakaye kubera impamvu runaka, ntugomba na rimwe kuvuga iri jambo ubwira umubyeyi wawe.

    Hariho ibyo umuntu ahura nabyo mu buzima wenda akaba yahohoterwa agafatwa ku ngufu akaba yabyara umwana atabiteganyije. Abo babyeyi sinabasha kwiyumvisha ububabare bagize, sinabasha kwiyumvisha uko baba bamerewe. 

    Ariko niba warabashije kumenya ko umubyeyi wawe byamugendekeye gutyo noneho ukongeraho kumubwira ko atagukunda ugendeye ku kuba yarakubyaye atabiteganyije cyangwa se yarahohotewe, uri kumwongerera agahinda ku ntimba ashobora kuba atazakira bibaho.  Kuba yaremeye akakubyara si uko yari akwanze. Ahubwo ni umukoro wawe wo kumukunda ukamwibagiza agahinda yatewe ubwo yahohoterwaga.  

    4. Iyo uba warapfuye.

    Ariko koko gutinyuka ukavuga iri jambo bibaho? N'ubwo mbitangariye ndabizi ko bibaho hari ababivuga ariko nizere ko atari wowe. Iri ni ijambo riremereye rirenze urugero rw'imyumvire ya muntu ashobora kuba yabasha kwiyumvisha uburyo umwana yatinyuka kubibwira umubyeyi we. Ariko ujya wibuka ko hariho abana batagize amahirwe nibura yo kubona uko ababyeyi babo basaga? 

    5. Ceceka (aha nanze kongeraho rya jambo nyandagazi rikomeye cyane nawe uzi bamwe batajya batinya kuvuga)

    Buriya iri jambo na ririya nanze kuvuga, uwo waribwira wese rirababaza cyane. Noneho ibaze kuribwira umubyeyi wakwibarutse. 

    6. Uri umubyeyi mubi, uri umubyeyi gito, uri urugero rubi

    Hariho ibiba birenze imyumvire ya muntu tutanabasha kubonera ubusobanuro. Gusa bibaho ugasanga abana baratinyuka gukoresha amagambo aremereye gutya babwira ababibarutse.

    7. Iyo mba narabonye ibi, iyo mba narahawe ibi nkiri umwana

    Burya uziko ibyo ababyeyi bawe bataguhaye ukiri umwana atari uko bari babikwimye? Burya ni uko ntabyo bari bafite. Bariryaga bakimara ngo ubashe kugira ubuzima bwiza. Ibyo bataguhaye ni uko batari babifite, nyamara barabibonaga ko ubikeneye. Kubirengaho rero ukababwira aya magambo, uba ubateye agahinda katabasha kubonerwa igisobanuro. 

    8. Abana banjye sinzabarera nk'uko wandeze

    Yego wabyumvise neza. Hari abageza igihe nabo cyo kubyara ariko ukaba wakibaza ko batari bamenya agaciro ko kubyarwa. Kuba umuntu wabyaye cyangwa se witegura kubyara ashobora kuba yabwira umubyeyi we aya magambo biteye agahinda gusa ntakindi gisobanuro umuntu yabasha kubibonera. Birenze imyumvire ya muntu.

    Burya niba utari unabizi, Umubyeyi w'umuntu ni umuntu ukomeye cyane ndetse by'umwihariko mu maso y'Imana. Imana yamuhisemo, iramwifashisha kugira ngo ikureme. Muhe ako gaciro kandi ubimwubahire.

    Ababyeyi nabo ni abantu kandi burya nta muntu udakosa. Nibyo ubisomye neza, nta muntu udakosa bivuze ko n'ababyeyi rimwe narimwe barakosa cyangwa se rimwe narimwe bakaba bafata ibyemezo bitari byo. 

    Ariko bahora ari ababyeyi bawe. Hari uburyo mushobora kuganira ukaba wamwereka ikosa rye cyangwa se icyemezo kitari cyo yafashe ariko ukabikora umwubashye. Kuko icyubahiro urakimugomba.

    Umunyarwanda yaravuze ngo 'Akabura ntikaboneke ni Nyina w'Umuntu'. Ngarutse cyane kuri 'Nyina w'Umuntu' kuko akenshi usanga aribo bakunze gutukwa n'abo bibyariye kuko abo 'bana gito' akenshi bikanga ko 'barusha abo babyeyi babo intege' nyamara ntibazirikane ububabare uyu mubyeyi aba yaragize amubyara. 

    Gusa yaba umubyeyi w'umugabo yaba umubyeyi w'umugore buri 'mubyeyi wese akwiye kubahwa, yaba agifite agatege yaba atakigafite'. Ubaye warigeze gucikwa ukavuga aya magambo ntarirarenga n'ubu wasaba imbabazi. Niba kandi uwo mubyeyi wabibwiye atakiriho, kwicuza no gusaba Imana imbabazi byaba bihagije, yakubabarira umutima wawe ugatuza.

    Source: Legitpost.com.ng & ibitekerezo bwite by'umwanditsi w'iyi nkuru

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107271/ibintu-8-utagomba-kubwira-umubyeyi-wawe-kabone-nubwo-waba-warakaye-bingana-iki-107271.html

  • Umunsi mwiza wahariwe gusomana ku Bakundana| Dore aho wakomotse n'iby'ingenzi byo gukora mu kuwizihiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe gusomana biri mu bwoko bwinshi, hari ubwo biba hagati y'abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ariko byose bigamije umunezero. Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihiza ibyishimo bizanwa n'iki gikorwa ndetse n'akamaro kabyo mu mibereho y'abatuye isi.

    Umunsi mpuzamahanga wo gusomana washyizweho mu mwaka wa 2006, ukaba ufite inkomoko mu Bwongereza. Washyizweho hagamijwe guha agaciro ugusomana gukorerwa hagati y'abakundana no kwishimira umwanya gusomana bifata muri sosiyete.

    Ni ukuvuga ko gusomana byarenze kuba iby'abakundana bigera no mu kuba indamukanyo hagati y'abantu batandukanye bitewe n'imico yabo. Abana bato nabo bakunze guhabwa utubizu kenshi n'ababyeyi babo n'abandi bantu babishimiye n'ubwo bigenda bikendera uko umwana agenda akura.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 5% cy'abakuze bari hejuru y'imyaka 45 bahuza iminwa basomana nibura inshuro 31 mu Cyumweru.

    Kuri uyu munsi, abantu batandukanye biganjemo abakundana barasomana cyane ndetse n'abagishakisha abakunzi batarafata umwanzuro. Babikora bagamije guhana ibyishimo n'imbamutima zikomoka mu gusomana kuvuye ku mutima wa buri umwe mu bari gukorana iki gikorwa.

    Uko wakwizihiza uyu munsi wo gusomana

    Hari abantu bazi ko gusomana biba hagati y'abakundana gusa ariko siko bimeze. Umuntu wese uha agaciro hari uburyo wamusoma cyane cyane kuri uyu munsi wahariwe gusomana.

    Niba ubyutse mu gitondo ku bafite abafasha, muhe aka bizu ku itama umwifurize igitondo kiza. Suhuza izindi nshuti zawe uziha bizu ku itama cyangwa umusome ku kiganza umwifurize umunsi mwiza wo gusomana.

    Intego z'umunsi mpuzamahanga wo gusomana

    Gusomana si ibyo mu bakundana gusa ahubwo ni ikimenyetso kibutsa abantu bawe ko ubitayeho. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 40% bahugira mu bindi bintu birimo kureba televiziyo bakabura umwanya n'uburyo bwo kwereka inshuti zabo ko babitayeho. Bizu rero ni imwe mu nzira zo guha agaciro inshuti yawe.

    Indi ntego y'umunsi wo gusomana ni ukwibuka akamaro bifitiye umubiri haba inyuma n'imbere. Gusomana kuvuye ku bushake bwa buri wese bishobora gutwika za karoli 6.4 buri munota. Izi zisatira ingano y'izo umuntu atwika igihe ari muri siporo nka Gym n'izindi.

    Ikindi ni uko bisakaza umuco w'abantu runaka. Usanga abantu benshi bakunda gusomana hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa imyemerere ye. Kuri uyu munsi hari n'ushobora kubona inshuti ye y'ubuzima bwose.

    Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo kitwa The Art of Kissing cyanditswe na William Case cyagaragaje ko gusomana bitwika karori 6.4 mu munota. Ubusanzwe nibura karoli 26 bifata urugendo rw'iminota itanu ngo zishye cyangwa nibura gusomana iminota igera kuri ine.

    Ikindi bugaragaza ni uko gusomana umunwa ku wundi bigira umumaro urenze uwo gusomana ku kiganza n'ahandi hatandukanye abasomana bajya bahana bizu.

    Ibyo wemerewe n'ibyo utemerewe mu gusomana

    Gusomana kwawe bikwiye kuba mu gihe runaka kandi bikaba bifite intego. Ntawe uzishimira kurambana mu bucuti n'umuntu umusoma kenshi bikabije, hari imbibi uba udakwiye kurenga.

    • Saba umwanya: Ntukwiye kubyuka ngo uhite usomagura umuntu nta mvugano cyangwa integuza, yego uramukunda wenda nawe aragukunda, ariko bikore mu kinyabupfura nibyo bizanatuma umenya niba yishimye cyangwa bitamunezeza.
    • Menya gutandukanya abantu usoma: Wibuke ko uko usoma umugabo cyangwa umugore wawe atari ko wasoma mama wawe, undi muntu wo mu muryango cyangwa inshuti yawe isanzwe.
    • Gerageza uburyo bwo gusomana butandukanye: Ku munsi mpuzamahanga wo gusomana ugomba gutera intambwe, niba wasomaga umuntu ku munwa ukamenya ko no ku gahanga bishoboka, ku kiganza bishoboka, n'ahandi hatandukanye bitewe n'uwo uri gukorera iki gikorwa.

    Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa tariki ya 6 Nyakanga buri mwaka, utandukanye n'uwizihizwa tariki ya 13 Gashyantare. Uyu wo uba ari integuza y'umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin uba kuwa 14 Gashyantare buri mwaka.

    Gusomana bikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza imbamutima z'umuntu kuri mugenzi we ndetse bikaba bigira akamaro mu mubiri w'umuntu cyane cyane mu mitekerereze no mu yindi mikorere itandukanye nk'uko twabigarutseho muri iyi nkuru.

    SRC: nationaldaycalendar

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-umunsi-mpuzamahanga-wahariwe-gusomana-ibyo-wawumenyaho-naho-wakomotse/

  • Ni umunsi wo gusomana! Ibintu byiza umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 6 Nyakanga, ni umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Gusomana ni ikimenyetso cy’urukundo kuri bamwe, kikaba ikimenyetso cy’imyitwarire mibi ku bandi. Mu muco wa kinyafurika, gusomana byo bisa n’aho ari bishya, ubikoze afatwa nk’umunyamahanga cyangwa se uwataye umuco.

    Wenda muri iki gihe aho bisa n’ibitangiye kumenyerwa mu mijyi ariko n’aho iyo ubikoreye mu ruhame, ntihabura abakureba ukundi.

    Icyakora n’ubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso cyiza, gifite n’akamaro ku buzima bw’ubukora.

    Impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku rukundo Andréa Demirjian we yagize ati 'Gusomana ni urukundo ruhamye. Uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko ni bwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.'

    Twifashishije inkuru yanditswe na CNN, tugiye kukugezaho imimaro 8 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana.

    1.Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso

    Impuguke Demirjian ivuga ko 'gusomana' bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso. Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.

    2.Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga

    Demirjian avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite. Uyu mugabo avuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo na bo boroherwe.

    3.Byoza amenyo

    Kubera imvubura z’amandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.

    4.Kwigirira icyizere

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.

    5.Bituma uhorana itoto

    Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice by’uruhekenyero, bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.

    6.Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro

    Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza. Avuga ko gusomana ari yo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo , bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza.

    7.Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo

    Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu. Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.

    8.Kugabanya umubyibuho

    Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibilo iyo ufite umubyibuho ukabije. Avuga ko ubusanzwe nk’iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugirango ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by’akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ni-umunsi-wo-gusomana