Category: Uncategorized

  • AS Kigali yongereye amasezerano umukinnyi umwe, isinyisha 2 barimo na rutahizamu watsinze byinshi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yamaze kongerera amasezerano Kalisa Rashid ukina mu kibuga hagati aho yasinye imyaka 2, ni mu gihe yasinyishije na rutahizamu Saba Robert wakiniraga Kiyovu Sports.

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rirashyushye, buri saha haraza amakuru y’abakinnyi amakipe yifuza nabo yasinyishije, ku ikubitiro, AS Kigali yatangiye yongera amasezerano y’abo yari ifite.

    Yahereye kuri Kalisa Rashid wasinye imyaka ibiri aho yahawe miliyoni 7 akazajya ahembwa ibihumbi 900.

    Nyuma yo kongerera Rashid, ikaba yahise inasinyisha rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona wakiniraga Kiyovu Sports ari we Saba Robert aho na we yasinye imyaka 2.

    Yasinyishije kandi Uwimana Guillain wakinaga mu kibuga hagati muri Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

    Saba yasinye imyaka 2 muri AS Kigali

    Kalisa Rashid yongereye amasezerano muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yongereye-amasezerano-umukinnyi-umwe-isinyisha-2-barimo-na-rutahizamu-watsinze-byinshi

  • Vestine na Dorcas batandukanye na M Irene #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakizamuka mu muruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, batandukanye na MIE yari imaze iminsi ibafasha.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Murindahabi Irene ari na we uyobora MIE yavuze ko nyuma yo gusesengura imikoranire ye na Vestine na Dorcas yahisemo kuyigarika guhera kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021.

    Murindahabi Irene ntabwo yigeze atangaza icyatumye asesa amasezerano yari afitanye n'aba bana b'abakobwa bamaze kwiharira igikundiro mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n'abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/vestine-na-dorcas-batandukanye-na-m-irene/

  • Covid-19: Urukiko rwemeye gusubika urubanza rwa Karasira Aimable kubera ibibazo birimo no kuba ataramera neza #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko 'ataramera neza nyuma yo gukira Covid-19'. Hiyongeraho kandi ko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka, yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

    Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z'ukwezi kwa gatanu ashinjwa 'guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi', icyaha umwunganira ahakana.

    Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Kuri 'station' ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga, nk'uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari uhari abivuga. Umunyamakuru wa BBC we ntiyemerewe kwinjira mu cyumba cy'iburanisha ku mpamvu atabwiwe.

    Umwunganizi we Evode Kayitana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye urukiko ko urubanza rw'umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

    Yavuze ze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

    Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by'agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

    Urukiko rwemeye ibisabwa n'abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z'uku kwezi.

    Byageze aha gute?

    Karasira wahoze ari umwalimu mu ishami ry'ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda aregwa kandi icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite.

    Amasaha macye mbere yo gufatwa mu mpera z'ukwa gatanu, Karasira yari yatangaje ikiganiro kuri YouTube ashinja ingabo za FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n'umuvandimwe we mu 1994.

    UN/ONU, yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Abanyarwanda bamwe, barimo na Karasira, bavuga ko hari ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi mbere, mu 1994 na nyuma.

    Ubwo bwicanyi bundi buvugwa ni ingingo benshi badatinyuka kuvugaho mu Rwanda, bamwe bavuga ko ibiregwa Karasira bishingiye ku gutinyuka kuvuga kuri ubwo bwicanyi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-urukiko-rwemeye-gusubika-urubanza-rwa-karasira-aimable-kubera-ibibazo-birimo-no-kuba-ataramera-neza/

  • Dusengere ahantu dukorera #rwanda #RwOT

    Ibisigaye bene Data mudusabire kugira ngo jambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe, kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose (2Abatesalonike 3:1-2).

    Iyo wumvise “abantu babi n’abanyamahane,” ushobora guhita, wibuka cyangwa utekereza umuntu umwe cyangwa wenda abantu benshi uzi.

    Aho ukorera hashobora kuba huzuye abantu cyangwa abakoresha batemera Imana. Birashoboka ko abantu bose mu biro aho ukorera banga Imana bakakwanga kuko uyizera. Nyamara Imana ntizakwemerera kuva aha hantu.

    Kuki Imana ikurekera aha hantu? Ihakurekera kuberako uri umucyo w’isi. Imana igushyira mu mwijima kuko umucyo wirukana umwijima. Akenshi Ishyira abizera mu nzira y’abatizera kugira ngo ibereke uko urumuri rusa. Ni yo mpamvu Yesu atugereranya n’umujyi uri kumusozi, kugira ngo tubashe kwerekana neza inzira ku bantu bari mu mwijima.

    Ntabwo uri umucyo gusa, ahubwo uri umunyu w’isi. Uzana ubwiza bw’Imana ku bantu bose muhuye. Iyi ni yo mpamvu akenshi ibigo biha akazi abakristo bitera imbere. Ikibabaje, akenshi babimenya mugihe umukristo atagihari. Abizera bajyana umugisha aho bagiye hose.

    Ni gute ushobora gusenga mugihe uri kumwe n’abantu barwanya Imana n’Ijambo ryayo? Senga nk’uko Pawulo yabigenje, kugira ngo wirinde kandi urinde ibitero byose by’abantu babi kandi bagoramye. Imana rero izakurinda ube mu mutekano, nubwo haba hari umuyaga.

    Umva ijwi ryimana:

    Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Baza Imana uburyo ushobora kwerekana umucyo wayo aho ukorera.

    Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nkuko wifuza kuvugana n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ibasha kumva byose. Dore urugero rw’isengesho: “Mwami, mpangayikishijwe n’iyi nyandiko. Nkuragije aho nkorera ndetse n’ibihabera. Ndashaka kumurikira abantu urumuri rwawe binyuze mu buhamya bwanjye”.

    Kora uyu munsi:

    Noneho ufate umwanya wo gutekereza cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

    Wubahe Uhoraho:

    Inzira yacu y’umunsi irarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.

    “Ndashimira abo dukorana ndetse n’abagize uruhare mu kazi kanjye. Bahe umugisha! Kuko ubwami, ububasha n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen!”

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dusengere-ahantu-dukorera.html

  • Dore uburyo bwo guca burundu umunyururu w’ibyaha-Ev. ICYITEGETSE Elisse #rwanda #RwOT

    “Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak’umwanya muto gusa kagashira), none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana,kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu. Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.” 2Abakorinto7:8-10

    Kwihana ni iki?

    Kwihana ni guhindura icyerekezo umutima n’ubwenge byakoreragamo. Kwihana ni ugukata, kuzinukwa burundu, kwanga byimazeyo ibikorwa byose umuntu yakoraga bibi. Igikorwa cyo guhindukira: Ni igikorwa giterwa n’agahinda gaturuka ku ijambo ry’Imana kuko ni ryo rishobora kurondora umuntu, rikamwemeza iby’ibyaha byose yakose. Maze kubera Imbaraga z’Ijambo rimaze kumugeramo rikamwereka ingaruka z’ibyaha bye nyuma y’urubanza mu gihe umuntu atamenye neza inkomoko yako gahinda kamurangira inzira nziza yo kugakiriramo (Iyo nzira ni ukwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza witanze rimwe k’umusaraba). Iyo umaze kumwakira uhabwa imbabazi ukabana nawe, ugahora mu mahoro Yesu aha abantu be.

    Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. 2Timoteyo 3.16-17

    Kwihana si umuhango uhoraho. Iyo bikozwe nta gahinda ko mu mutima ko muburyo buturutse ku Imana, bituma umuntu abaho yihana amasaha, iminsi n’ imyaka nyamara Imana ntimushime kandi ntabashe kunesha icyaha kuko ibyo yise kwihana bitaturutse ku gahinda, ahubwo yabikoreye akamenyero.

    Hari ibintu twafashe nk’aho biba muri Bibiliya nyamara atari byo: Ngo Satani amenya aho ducumurira ntamenye aho twihanira, none ni iki kitubuza kwihana turi munzu y’Imana, cyangwa ni inde utera abajura kwibira mu rusengero? Hose arahamenya rwose ntiwishuke. Ibi bituma rimwe na rimwe duhemuka ntidusabe imbabazi tukibwira ko twakiriye imbabazi kandi atari ko biri. Dore ibintu byiza kuruta ibindi mu gihe ugiye kwihana.

    Wari ukwiriye kubanza kwikiranura na mugenzi wawe, nibwo wagira amahoro y’ukuri kandi niko gukiranuka. Niba hari icyo upfa na mwene so mbere yuko uvuga ko ugiye kwihana, banza umushake maze umubwire uko wamukoshereje musabane imbabazi maze ubone uko ukiranuka naso wo mu ijuru.

    “Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhere ko ugaruke uture ituro ryawe. 'Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe. Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe. Matayo5:23-26

    Kwatura no kwihana

    Ibi ni ibintu bibiri bijyana, kwatura ni igikorwa cyo gukoza isoni, gusebya imbaraga mbi zikubamo(za Satani) kugira ngo uzineshe. Ibi rero nubireba mu zindi ndimi bisobanura ngo ‘Mwaturirane kugira ngo mukire, mwomoke’. Ni gute rero: Niba wibye, wagize ibiganiro bibi, usebanya, ishyari, umujinya, wasambanye. Bibiliya ivuga ko wari ukwiriye kwegera umwe muri benedata batagitwarwa n’izo mbaraga ukamubwira uko byagenze byose, nyuma akakugira inama z’uko wakwitwara kungira ngo utazongera kugwa mu cyaha ukundi. Hanyuma agasenga agusabira imbara zo kubishyira mu bikorwa.

    Kubera ko rero rimwe na rimwe tutigeze duha umwanya iki kintu, byateye benshi kwatura babifata nk’igikorwa cyo kwikoza isoni no kwimenera amabanga. Nyamara ni uko wabwiye utaranesha, maze aho kukugira inama arakoshya. Ndakwingingira ngo uhereye uyu munsi, wihane kuko nutabikora nta mugabane uzigira ubona mu Bwami bw’Imana(Ijuru).

    Ikindi navuga ni uko ibi byose kubikora bitagira icyo bimara iyo hatarimo igikorwa n’ishyaka byo guhinduka, bivuze ko guhinduka ni wo musaruro wanyuma w’ibintu byose birebana no kwihana. Imana yera itugirire imbabazi kandi Imana ibahe umugisha n’amahoro. Amena!

    Umwigisha: Ev. ICYITEGETSE Elisse

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-bwo-guca-burundu-umunyururu-w-ibyaha-Ev-ICYITEGETSE-Elisse.html

  • Perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yiciwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwe, nkuko byavuzwe na Claude Joseph, Minisitiri w'intebe w'inzibacyuho (cyangwa w'imfatakibanza mu Kirundi).

    Bwana Joseph yavuze ko urugo rwa Perezida rwo mu murwa mukuru Port-au-Prince rwirawemo n'abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana. Yavuze ko ibyo byabaye saa saba z'ijoro zaho, ni ukuvuga saa moya (7h) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Yanavuze ko Martine Moïse, umugore wa Perezida, na we yakomerekeye mu gitero.

    Bwana Joseph yavuze ko 'ingamba zose zafashwe kugira ngo ubutegetsi bwa leta bukomeze'. Ubu ni we wabaye afashe ubutegetsi muri iki gihugu gicyennye cyo mu birwa bya Caraïbes, ndetse yashishikarije abaturage gukomeza kurangwa n'ituze. Yavuze ko iryo raswa rya Perezida ari 'igikorwa cya kinyamaswa'.

    Jovenel Moïse, wari ufite imyaka 53, yari ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma yuko uwo yasimbuye Michel Martelly yari yeguye.

    Ubutegetsi bwa Perezida Moïse nkuko BBC ibitangza, bwaranzwe n'ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n'imyigaragambyo irimo urugomo y'abamagana leta.

    Mu ntangiriro y'uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y'imyaka itanu ya Bwana Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kabiri mu 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

    Ariko, Perezida Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kabiri mu 2017.

    Uko gucyerererwaho umwaka umwe kwatewe n'ibirego by'uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Bwana Moïse.

    Ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kabiri, umunsi abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko manda ye yagakwiye kuba yararangiye, yavuze ko 'umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe no kumwica' waburijwemo.

    Umutekano mucye wabaye akarande, ubutegetsi bw'igitugu bwagiye busimburana, ndetse n'amakuba atewe n'ibiza, byatumye Haïti isigara ari kimwe mu bihugu bicyennye cyane ku mugabane w'Amerika.

    Cyiyongereyemo urugomo rukorwa n'amatsinda y'abagizi ba nabi, n'ibikorwa byo gushimuta, ndetse no kuzahara kw'imibereho, muri iki gihugu aho hafi 60% y'abaturage miliyoni 11 basanzwe babayeho munsi y'umurongo w'ubucyene.

    Umutingito w'isi wo mu mwaka wa 2010 wishe abantu barenga 200,000 ndetse wangiza byinshi mu bikorwa-remezo no mu bukungu. Ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) bubungabunga amahoro bwashyizweho mu 2004 ngo bufashe gushyira ituze muri icyo gihugu, buhava mu 2017.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-wa-haiti-yiciwe-iwe-mu-rugo/

  • M. Irene yatandukanye na Vestine na Dorcas yafashije kwamamara #rwanda #RwOT

    Uyu musore winjiye mu byo kuzamura impano z’abahanzi bataramenyekana, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021, MIE ari na yo yakoranaga na bariya bahanzi, yamaze gutandukana na bo.

    Murindahabi Irene ntabwo yigeze atangaza icyatumye asesa amasezerano yari afitanye n’aba bana b’abakobwa bamaze kwiharira igikundiro mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n’abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.

    Aba bakobwa bakiri bato, bari mu bagezweho muri iyi minsi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamara kwabo babikesha M. Irene watumye impano yabo imenyekana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/M-Irene-yatandukanye-na-Vestine-na-Dorcas-yafashije-kwamamara

  • Ubutumwa: Nicholas Duncan-Williams Imana imutumye iki ku Itorero? #rwanda #RwOT

    “Munyemerere nkoreshe ubu buryo mbabwire iyerekwa nagize ku Itorero ryacu. Ndabizi abantu bamwe baraza kundwanya kubera imitima ibarega, ariko nahisemo kwikura uyu mutwaro ku mutwe nkabivuga kugira ngo nanjye numve umutima wanjye ucyeye.” Duncan-Williams

    Ubundi mu magambo make ni muntu ki?

    Nicholas Duncan-Williams (wavutse ku ya 12 Gicurasi 1957) ni impirimbanyi y’ubutumwa bwiza ukomoka muri Gana, ni umushumba mukuru uyobora akaba n’umugenzuzi mukuru wa minisiteri y’ivugabutumwa(Action Chapel International (ACI), ifite icyicaro i Accra, muri Gana. Niwe washinze umuryango ‘Charismatic Movement’ watangiye mu myaka 20 ishize aho muri Gana no mu tundi duce twa Afurika y’Iburengerazuba.

    CAFM, ni itorero rye rimaze kumenyekana mu duce twinshi kuko rifite amashami arenga 2000. Muri yo 250 aherereye muri Amerika ya Ruguru, Uburayi, na Afurika. Williams Duncan niwe muntu wa mbere utari Umunyamerika wayoboye isengesho mu muhango wo kurahira kwa Perezida na Visi-Perezida batorewe kuyobora Amerika.

    Avuga ubutumwa yahawe ku itorero, mu magambo ye yagize ati” Munyemerere nkoreshe ubu buryo mbabwire iyerekwa nagize ku Itorero ryacu. Ndabizi abantu bamwe baraza kundwanya kubera imitima ibarega ariko nahisemo kwikura uyu mutwaro ku mutwe nkabivuga kugira ngo nanjye numve umutima wanjye ucyeye.

    Imana yanganirije mu buryo burambuye ku Itorero, Imaze kumbwira, ndababara, ndarira cyane! Byagenze gutya: Duherutse gupfusha umusore muto w’imyaka 22 ku rusengero rwacu azize indwara itaramenyekanye neza. Uyu musore yagiraga umuhate cyane ku buryo nanjye ubwanjye namutangariraga. Yari akiri muto kandi ari inkingi ikomeye muri korari ndetse no muri department (igice c)y’urubyiruko. Amaze kuremba twaramusengeye cyane, Itorero ryarasenze inshuro nyinshi rimusabira gukira ariko n’ubundi birangira apfuye. Uri nirwo rupfu rwambabaje no kugeza uyu munsi kandi nzakomeza kubabara.

    Mbere yuyu, hari undi mushiki wacu nawe wari umaze iminsi apfuye. Nawe yagiraga umuhate cyane, kandi umugabo we nawe yari umukristo pe! Bari bamaze igihe kirekire barabuze urubyaro, ariko ntibigeze bacika intege mu kwizera kwabo. Bitunguranye, umugore aratwita Itorero ryose riranezerwa! ariko apfa abyara nubwo twari twasenze mu marira menshi, mu gutaka no kwinginga ngo Imana imukize birarenga arapfa.

    Imfu nyinshi mu itorero, n’ibindi bintu bisa naho bitagihindurwa n’amasengesho kandi atariko byari bimeze mbere (mbere amasengesho yarabihinduraga), byatumye njya gushaka mu maso h’Imana ngo menye aho bipfira. Byumwihariko, urupfu rw’inshuti yanjye rwanteye agahinda kenshi n’uyu munsi ndacyamuririra!

    Natangiye amasengesho y’iminsi 33, nshaka ngo Imana inkure mu ntege nke ndetse neshe ibirimo binsinda kandi ngo menye n’impamvu y’ibintu bibi byinshi byari bimaze igihe biba mu Itorero n’impamvu amasengesho atakibasha kubihangara. Mu minsi yose namaze nsenga mu marira menshi, ntacyo Imana yambwiye! ku munsi wanyuma numva imbaraga zashize kandi numva bisa naho ntacyo Imana izigera imbwira, yaje kunyiyereka mu ishusho y’umusaza imbwira ibintu byatumye n’uyu munsi nkirira nsaba ngo Imana itugirire impuhwe/ imbabazi.

    Ibyo yambwiye ni ibi:

    'Wansabye kukubwira ngo umenye, reka nanjye nkubwire. Amateraniro wita Itorero ntabwo akiri itorero mu maso yanjye, ahubwo ni ahantu abantu baza: Kumaranira icyubahiro, kumenyekana, gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, amacakubiri, ubutware. Abashumba benshi bari bashinzwe kurinda intama ngo zitaribwa n’intare nibo babaye intare zirya intama bari bashinzwe kurinda.

    Imitima y’abantu yajemo amacakubiri, umuvandimwe arwanya mugenzi we ashaka ngo ahanuke agwe maze abone uko amusimbura mu mwanya w’icyubahiro! Igicaniro cy’itorero cyahindutse aho bakinira umukino w’iteramakofe, aho abungeri, abashumba, abadiyakoni bakubitana ibipfunsi n’amagambo yo gukomeretsanya ngo abandi bose bajye hasi abe ari we usigara wenyine bityo yubahwe n’abasigaye bose. Abapasiteri bajya gushaka abandi ba pasiteri bakabazana ku gatuti ngo bigishe bagamije inyungu zabo ku giti cyabo.

    Itorero ry’iremyemo amacakubiri, bahitamo abayobozi bagendeye ku cyo bazunguka mu buryo bw’ibifatika (amafaranga), aho kugendera ku byo bazunguka mu buryo bw’Umwuka. Abapasiteri barwanya bagenzi babo bapfa imyanya, abagize Itorero (abakristo) bakarwanya abapasiteri ngo begukane Itorero. Abantu bahoze mu mukumbi umwe bamaze gucikamo ibice, umwe asengera mugenzi we ngo agwe kandi bagasaba ngo bituruke mu maboko yanjye(Imana).

    Ibyejejwe byo mu rusengero rwanjye bisigaye bikoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, abantu b’abapagani bo mu isi nibo bacira urubanza ibintu byo mu Itorero. Mu nkiko akaba aribo babifataho imyanzuro ngo amahoro atahe, nyamara abantu banjye n’ubu ntibarakareka kurwana hagati yabo. Itorero ryahindutse: Isibaniro, aho urugamba rubera n’intambara, abayobozi barwanira icyubahiro ngo bakunde babona uko bakwigwizaho amafaranga no kugira ngo babashe gutegeka uwo bashaka gutegeka wese! Itorero riranshaririye cyane'

    Iki gice rero ni cyo cyankuye umutima cyane!(Imana yakomeje kumubwira)

    'Kubera ibyo byose, singishaka kumva amasengesho y’Itorero, ariko numva amasengesho y’umuntu ku giti cye. Amasengesho ya bacye cyane muri bamwe bagize Itoero bagifite ishyaka ryo kumenya. Amasengesho yabagize Itorero yahindutse ikizira kuri njye! Kuko imitima aya masengesho aturukamo ntabwo ishyize hamwe, ahubwo yuzuye amacakubiri n’urwango umuntu yanga mugenzi we.

    Iyo basenze bansaba igisubizo ku kibazo runaka, mbona itsinda ry’abantu babeshya ko bashyize hamwe nyamara mu kuri bangana, kandi birwanya nanjye bakandwanya. Ntabwo basengera imbabazi n’ubumwe, ahubwo basenga ngo mpane abavandimwe babo kuko nta n’umwe ushaka kuyoborwa. Nta n’umwe ushaka kumvira mu genzi we, buri wese arashaka gutegeka abandi kandi buri umwe arashaka kuba ari we wunguka.

    Nahisemo kuzajya numva amasengesho ya buri muntu kugi cye. Amasengesho ya babandi bafite imitima y’ukuri atari ay’amatsinda (amagroupe) y’indyarya bampamagaza iminwa yabo gusa nyamara mu mitima yabo hibereyebo ububi bwose: Ishyari, kubeshyerana, umururumba, imigambi mibisha ndetse n’amacakubiri. Ni yo mpamvu bansaba gukiza abarwayi nkatinda, bakansaba umugisha, ngaha umugisha bake muri bo bafite imitima y’ukuri.

    Amaturo yabo, ibyacumi ndetse n’imbuto byabaye ubushwambagara mu maso yanjye kuko bituruka mu mitima yanduye ndetse n’ibiganza bivusha amaraso. Nahisemo kuzajya mpamagara abankiranukira bari mu Itorero biciye mu mfu zitunguranye no mu burwayi no mu bundi buryo mbona bukwiye. Nakabaye mbareka bakarama ariko nanga ko nazababura nabo. Niyo mpamvu mbahamagara bagihagararanye nanjye neza. Rekeraho kuririra inshuti yawe rero kuko nayihamagaye nk’uko nahamagaye abandi bana banjye.

    Igihe gisigaye ni kigufi kandi umunsi w’imperuka uregereje. Ukwiye guhagaragara ugakomera kandi ntunkureho amaso kuko umunsi mubi wegereje.

    Naho Itorero ryo, byinshi byarabaye kandi biraza gukomeza kubaho nibatagaruka ngo bagire umutima umwe (uhuje), nk’uko byahoze bimeze kera mu minsi yashize maze ngo banshake. Kandi nzababarira, mbakirize imitima, mbakirize ubuzima kandi mbakirize n’igihugu. Ariko nibabyanga, nzahangana nabo mu buryo bwanjye. Genda ubabwire ibyo nkubwiye. Ubabwire uti 'Ndi Uwahozeho, Uriho kandi Uzahoraho'

    Ayo niyo magambo yambwiye hanyuma mperako ndakanguka.

    Noherereje abantu bose, ahantu hose. Ndabinginga ngo mumfashe mu byoherereze abandi. Ntureke koherereza abandi ubu butumwa cyangwa se ugirweho n’urubanza rwo kwitambika ubutumwa bw'Imana ku bantu bayo! Ndabizi ko ntari guhabwa amahirwe yo kubwira Itorero ibi ngibi mu magahunda akomeye y’igihugu nka Peniel n’izindi nkizo, ariko ndashimira Imana ubu buryo. Ndekeye aho

    NB: Ubu butumwa tubwanditse nk’uko bwatugezeho, nta na kimwe dukuyemo cyangwa ngo twongeremo!

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-Nicholas-Duncan-Williams-Imana-imutumye-iki-ku-Itorero.html

  • Umunyamakuru M Irene yatandukanye n’abahanzikazi Vestine na Dorcas #rwanda #RwOT

    Abinyujije muri M Irene Entertainment(MIE), umunyamakuru wa ISIBO TV, Murindahabi Irene uzwi nka M Irene yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakobwa babiri b’abahanzi yari umujyanama wabo ari bo Vestine na Dorcas.

    Mu itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko MIE yahisemo gutandukana n’aba bahanzi ku mpamvu zitaramenyekana.

    Rigira riti 'Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas, MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n’aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.'

    Vestine na Dorcas bakaba bavukana aho biyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bakaba bamaze mu muziki amezi agera ku munani.

    Ishimwe Vestine Taricy w’imyaka 17 na Kamikazi w’imyaka 15 bavuka mu Karere ka Musanze, bari bamaze gukora indirimbo 3'Nahawe Ijambo’, 'Papa’ ndetse na 'Adonai’, ubu bari mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live aho uzaryegukana azatwara miliyona 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Dorcas na Vestine barebererwaga inyungu na MIE

    M Irene(hagati) yamaze dutandukana na Vestine na Dorcas

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-m-irene-yatandukanye-n-abahanzikazi-vestine-na-dorcas

  • Dr Uzziel Ndagijimana yahaswe ibibazo ku bihombo mu mushinga wa ’Vision City’ – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y’ubugenzuzi n’ubusesenguzi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, ku bibazo byagararagajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019 byugarije RSSB, birimo ibaruramari ritanoze, ishoramari ritunguka, amadeni ibigega biberanyemo n’ibindi.

    Kuwa 6 Nyakanga 2021, Minisitiri Ndagijimana yagaragarije Abadepite ibyakozwe mu gukemura ibyo bibazo byagaragaraga muri RSSB ndetse na gahunda ihari yo kwimakaza imikorere myiza.

    Yavuze ko ikibazo cy’ibaruramari ritanoze kandi ritavangura neza umutungo w’ibigega bine bigenzurwa na RSSB, birimo Ikigega cya RAMA, Ubwisungane mu Kwivuza, amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’ikigega cyo kugoboka abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara (Maternity Leave) cyamaze gukemuka.

    Yagize ati “Icyo kibazo cyatangiye igihe cy’ihuzwa ry’Isanduku ya Leta n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi ba Leta RAMA mu 2011 bigahurizwa mu kigo kimwe cya RSSB, nyamara ayo mashami yombi agafashwa n’ikoranabuhanga rimwe ndetse n’ishami rimwe rishinzwe imari. Ibi niko byakomeje ubwo RSSB bayongereraga ibindi bibiri.”

    “Banyakubwaha badepite ndagira ngo mbamenyeshe ko icyo kibazo cyakemutse guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020.”

    Mu bibazo byagarutsweho harimo amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko nta rutonde rw’abagombaga kuyahabwa.

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ayo mafaranga angana na miliyari 1.2 Frw yabaye ashyizwe kuri konti inyuzwaho amafaranga y’abahabwa pansiyo mu gihe hagitegerejwe amakuru y’abagomba kuzayahabwa.

    Yagaragaje ko kandi hari Umushinga mugari w’ikoranabuhanga wo kwinjiza ibikorwa bya RSSB byose mu ikoranabuhanga, witezweho gukemura ibibazo byagaragaraga bijyane n’ubwishyu kubera ibura ry’ inyemezabwishyu mu bwisungane mu kwivuza.

    Umushinga wa Vision city wateje impaka

    Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikijyanye n’uko RSSB yashoye amafaranga mu mushinga wo kubaka inzu igamije kuzigurisha wa Vision City, gusa ingengo y’imari yari yateganyijwe iza kurenga cyane bitewe no kuvugurura inyigo no gushyiramo ibindi bikorwa bitari byarashyizwe mu nyigo ya mbere, byatumye inzu zihenda cyane.

    Mu kubaka hakoreshejwe asaga miliyari 115 Frw mu gihe hari hateganyijwe ko umushinga uzatwara miliyari 77 Frw.

    Nyuma yo guhatwa ibibazo n’Abadepite banyuranye ku gihombo cyatejwe n’uyu mushinga, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko biteguye kugaruza ayahombejwe binyuze mu ishoramari ryawo rigikomeje.

    Yakomeje ati “Ibizakurikiraho biri kunozwa neza kandi hari icyizere ko bizabyazwa inyungu ku buryo igihombo cyatejwe mbere kizagaruzwa, turi gutegura gukorana n’abashoramari babizobereyemo kandi twifuza ko hazajya hubakwa inzu twamaze kubona abaguzi aho kugira ngo inzu zizajye zimara imyaka ibiri zitegereje umuguzi.”

    Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019 yagaragaje ko inzu zimaze kugurishwa zingana na 40% kandi ku giciro gito ku buryo bishobora kuzakururira Leta igihombo gusa Minisitiri yagaragaje ko kugeza ubu izimaze kugurishwa zingana na 96%.

    Ku bijyanye n’ikibazo cy’inguzanyo zahawe abakozi ba RSSB ariko batakibarizwa muri iki kigo, zigera kuri miliyoni 139 Frw , Minisitiri yavuze ko hasigaye kugaruzwa miliyoni 72.9 frw kandi ko hafashwe n’ingamba zo gutanga amakuru ku kigo gishinzwe gukusanya amakuru ku bafite imyenda ku buryo badashobora guhabwa inguzanyo batarabanza kwishyura no guhagarika gutanga inguzanyo ku mishahara.

    Yavuze ko nka Minecofin mu rwego rwo kunoza imikorere ya RSSB hari ivugurura rigamije kongera ubushobozi no kunoza ishoramari ryayo, kuvugurura itegeko rigenga RSSB no kuvugurura inama y’ubuyobozi kandi ko hari gutegurwa imbonerahamwe nshya y’imirimo, imishahara, amategeko n’amabwiriza ngengamikorere mashya.

    Yavuze ko kandi ku bibazo bijyanye n’ishoramari byakunze kugarara muri RSSB, hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye ryunganira irya RSSB rishinzwe ishoramari mu mishinga kugira ngo habeho kunonosora imishinga igiye gushorwamo imari.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko ibibazo byari muri RSSB ibyinshi byamaze kuvugutirwa umuti yemeza ko n’ibigihari biri mu nzira zo gukemuka