Category: Uncategorized

  • Karasira yabwiye urukiko ko amaze imyaka 18 yivuza indwara zo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, nibwo Karasira yatangiye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ubwo iburanisha ryari ritangiye, Umucamanza wari uriyoboye yasomye imyirondoro ya Karasira, amusabye kuvuga niba ari yo arayemera ariko avuga ko adatuye mu Biryogo nk’uko Urukiko rwabivuze.

    Karasira yavuze ko mu Biryogo ari aho yakodeshaga ndetse akimara gutabwa muri yombi, inzu yasubiranye ba nyirayo bityo we kuri ubu akaba atuye muri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

    Abunganira Karasira basabye ko iburanishwa risubikwa

    Uruhande rwa Karasira n’abamwunganira rwagaragarije Urukiko ko hari ibizamini byafashwe Karasira ngo harebwe niba arwaye indwara zo mu mutwe, bityo bakaba badashobora kuburana batarabona raporo ya muganga kuri ibyo bizamini.

    Basabye Urukiko ko rwategeka serivisi ishinzwe iby’indwara zo mu mutwe muri CHUK, kubagazeho mu gihe cya vuba ibijyanye na dosiye igaragaza uko ubuzima bwa Karasira buhagaze kugira ngo harebwe niba ashobora kuburana cyangwa arwaye indwara zo mu mutwe bityo akaba yajya kuvuzwa aho kuburanishwa.

    Ibyo bikaba bizafasha kugira ngo urubanza ruzaburanishwe vuba na bwangu hashingiwe kuri icyo cyemezo cya dosiye ya muganga ku buzima bwa Karasira.

    Abunganira Karasira kandi bongeye gushimangira ko bifuza ko abahanga bazamuvura ari abasanzwe bamuvura kuva mu myaka itanu ishize dore ko amaze igihe yivuza indwara zo mu mutwe.

    Bavuze ko aba baganga ba CHUK ari bo bifuza ko bazakomeza kumuvura aho kugira ngo hazashyirweho abandi batangwa n’izindi nzego nka RIB cyangwa Ubushinjacyaha.

    Yivuza indwara zo mu mutwe kuva mu 2003

    Karasira yavuze ko iby’uko abamwunganira basabye ko urubanza rwasubikwa na we ari ko abyifuza kuko agifite ibisigisigi bya Coronavirus kuko hashize icyumweru kimwe akirutse.

    Ibyo kuba amaze imyaka yivuza indwara zo mu mutwe, yavuze ko na RIB ubwayo yamujyanye kwa muganga kuko ngo na yo yabonaga hari ibitagenda neza.

    Karasira Aimable yabwiye Urukiko ko afite abaganga bagiye bakurikirana ubuzima bwe by’umwihariko ubujyanye n’indwara zo mu mutwe kuva cyera cyane kuko ari bo bamuvuye kuva muri 2003, mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB biri i Butare.

    Yavuze ko aho ngaho i Huye yahivurije kuva 2003, akaba anafite numero ya dosiye ye yivurizaho [yayitanze mu rukiko], ndetse nyuma aza kwimukira i Kigali atangira kwivuriza muri CHUK.

    Yavuze ko icyifuzo cye ari uko dosiye ye ihabwa abo baganga bamuvuye kuva ubwo yari akiba i Huye cyangwa ab’i Kigali muri CHUK.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku busabe bwa Karasira n’abamwunganira bw’uko iburanisha ryasubikwa, ubuhagarariye avuga ko bo baje biteguye kuburana, icyo asaba ari uko urukiko rwafata umanzuro.

    Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko igishoboka ari ugutegereza abaganga bo muri CHUK bagatanga ibisubizo ku miterere y’ubuzima bwa Karasira.

    Urukiko rwanzuye ko iburanisha risubitswe ku mpamvu z’inzitizi zagaragajwe ndetse no kuba hataraboneka ibisubizo bya muganga.

    Umucamanza yasabye abunganira Karasira kuzashyira imbaraga mu gushaka raporo ya muganga.

    Nyuma yo gusoma uwo mwanzuro w’urukiko, Karasira yahise yaka ijambo avuga ko kuba inkuru ye yarageze kure yifuza ko yazaburanira mu ruhame.

    Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa tariki 23 Nyakanga 2021, saa tatu za mu gitondo.

    Karasira Aimable yatangaje ko amaze imyaka 18 yivuza indwara zo mu mutwe

  • Musanze FC irabunza imitima, Akarere kayishyiriyeho nyirantarengwa #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ubuyobozi bwa Musanze FC buribaza icyo gukora ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubujije iyi kipe kugira igikorwa na kimwe bukora butakamenyesheje, n’ibyo buteguye gukora Akarere kakanga.

    Ikipe ya Musanze FC ni ikipe itaragize umusaruro mwiza mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aho yisanze mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka mu cya kabiri aho muri rusange yasoje ku mwanya wa 12 mu makipe 16.

    Nk’uko amakuru ISIMBI ikesha umwe muri komite y’iyi kipe, ni uko uyu musaruro mubi ahanini watewe n’uko ubuyobozi bw’aka Karere bwivanze mu micungire n’imiyoborere y’iyi kipe.

    Umwaka wa 2020-2021 Musanze yatanze amafaranga angana na miliyoni 80 muri iyi ikipe isanzwe ifte abandi batera nkunga nka CETRAF LTD.

    Komite ya Musanze FC iyobowe na Tuyishime Placide uzwi nka Trump bivugwa ko yabwiwe na Bagirishya akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze ko nta kintu na kimwe bagomba gukora batabibabwiye, iki kikaba ari kimwe mu byatumye iyi kipe isoza shampiyona nta mutoza ifite, ni nyuma yo kwirukana Seninga.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo umuyobozi w’iyi kipe, Trump yirukanye Seninga Innocent nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United no kutaza mu makipe 8 ya mbere, kuva icyo gihe iyi kipe yatojwe n’umutoza wungirije Canavalo.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yavuze ko kuva icyo gihe bangiwe kuzana umutoza babwirwa ko baba babyihoreye.

    Ati'ubu Musanze FC ni iyo gutozwa na Canavalo? Umutoza yari yabonetse n’amafaranga azishyurwa aho azava habonetse ariko bamwe mu bayobozi b’akarere barabyanga.'

    Uretse ibi kandi ni uko ubu iyi kipe itemerewe kugura umukinnyi Akarere katabihaye umugisha, ni mu gihe andi makipe yatangiye kwiyubaka yo n’abo yari ifite bamwe barimo kuyivamo nka Ndoli Jean Claude wasinyiye Gorilla ni mu gihe ngo hari n’abandi bakinnyi basoje amasezerano bashobora kuyivamo.

    Ibi byose ngo akarere ntacyo bikabwiye aho kabasabye kuba baretse bakaba bitonze, ubu nabo ngo ntibazi icyakorwa.

    Ati'ubu ntawuzi icyo gukora, twabujijwe kugura umukinnyi, urumva batanga amafaranga bakanategeka ikipe uko iyoborwa kandi ifite ubuyobozi, yakabaye ibikora igasabwa raporo.'

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’uyu muyobozi, Bagirishya yavuze ko atari ukuri ndetse ko nta n’aho bihuriye.

    Ati'ntabwo ari ukuri nta n’aho bihuriye, none se ko ikipe ifite ubuzima gatozi yigenga, ikaba ifite komite yayo ko itavuyeho, ibyo urumva byaba bihuriye he.'

    Kuba baranze ko bagura umutoza nabyo yabihakanye avuga ko komite y’ikipe izi ukuri kwabyo.

    Ati' ibyo ni ukubeshya, komite y’ikipe ukuri kwabyo irakuzi, impamvu batazanye umutoza ni uko babonaga shampiyona irimo irangira, ntekereza ko bashaka umutoza bagiye gutangira shampiyona nshya, twumvaga ari byo byiza kuko umutoza waza iki gihe yaba ari ukubahendera ubusa. Ibindi ikipe irahari bashobora kutugisha inama nk’abanyamuryango, nk’abaterankunga bayo ibindi byaba ari ukutubeshyera.'

    Yakomeje avuga ko impamvu ubu batagura abakinnyi ari uko akarere ariko muterankunga w’iyi kipe, bityo ko ubu bataratangira gukoresha ingengo y’imari y’uyu mwaka ku buryo byanagorana ko iyi kipe igura abakinnyi kuko ntaho yaba yakuye amafaranga bityo ko igomba gutegereza.

    Ibi bikaba ari no mu rwego rwo kwirinda ibyigeze kubaho ubwo iyi kipe yigeze kugura abakinnyi isanga yarakoresheje amafaranga menshi ugereranyije n’ayo bagenewe nabo bavuga ko batari bazi ayo bazahabwa.

    Uretse Musanze FC, usanga n’andi makipe y’uturere atabayeho neza aho imiyoborere yayo ikemangwa kuko nk’uyu mwaka mu makipe 8 yarwanaga no kutamanuka harimo 5 aterwa inkunga n’uturere, abiri(Sunrise FC na AS Muhanga) yaje kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Musanze FC ivuga ko yazitiwe n’akarere

    Nyuma y’igenda rya Seninga Innocent nta wundi mutoza uraza

    Musanze FC ntiyemerewe kugira umukinnyi igura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-irabunza-imitima-akarere-kayishyiriyeho-nyirantarengwa

  • Zambia : Hadutse ukutumvikana ku hazashyingurwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere w'iki gihugu #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zambia nyuma y'umuhango wabaye wo kumusezeraho bwa nyuma , abo mu mu ryango wa Kenneth Kaunda biyambaje urukiko ngo bagerageze kubuza ko ashyingurwa mu irimbi ry'igihugu rya Embassy Park mu murwa mukuru Lusaka.

    Gushyingura Kenneth Kaunda biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu.

    Leta yariyasohoye itegeko-teka rivuga ko Kenneth azashyingurwa mu irimbi rya Embassy Park aho abandi babaye ba Perezida na bo bashyinguwe.

    Kugeza ubu haribazwa niba uyu muhango ushobora gusubikwa kuko ubu bamwe mu bana, abuzukuru n'abuzukuruza ba Kaunda, barimo gusaba urukiko kwemera ko ashyingurwa ahandi hantu, iruhande rw'ahashyinguye umugore we Mama Betty Mutinkhe Kaunda.

    Aba bavuga ko ibi byaba bihuye n'ibyo Kaunda yifuje bwa nyuma Mbere y'uko yitaba Imana .

    Umubare w'abo bo mu muryango we bashyigikiye ubu busabe ntuzwi neza.

    Kugeza ubu haribazwa byinshi ku ishyungurwa rya Kenneth Kaunda cyane ko Leta ya Zambia nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.

    Dr Kenneth wahoze ari Perezida wa Zambia ndetse ufatwa nk'intwari yaharaniye ubwigenge bw'icyo gihugu, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by'i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk'uko byatangajwe n'umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

    Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge, kuko cyari cyarakolonijwe n'u Bwongereza, kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika wari ukiriho, none na we ashoje urugendo rwe ku Isi.

    Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zambia, Kenneth Kaunda yabaye umwe mu Banyafurika bakora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

    Kenneth David Kaunda azibukwa nk'umuntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubukoloni muri Zambia, igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/zambia-hadutse-ukutumvikana-ku-hazashyingurwa-kenneth-kaunda-wabaye-perezida-wa-mbere-wiki-gihugu/

  • Muhanga: Abacuruza imboga bagiye kubakirwa ahandi, kugabanya ubukode bizaganirwaho – PSF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza imboga n
    Abacuruza imboga n’imbuto bagiye kwimurwa kuko aho bakorera zangizwa n’ubushyuhe

    Ubwo bushyuhe ngo bwatumaga imboga n’imbuto bacuruza bisaza vuba ndetse bimwe bikaba byabora kubera ko nta mwuka uhagije uhagera, ibyo kandi bizanakuraho ikibazo cy’abavunikaga bazamura imifuka y’imboga, imbuto n’inyama ndetse binorohereze abahaha ibya make kwegera aho biri.

    Hashize hafi amezi abiri isoko rishya rya Muhanga ryuzuye ku bufatanye n’abikorera ndetse ryimuriwemo abakoreraga mu isoko rishaje ubu rigiye kubakwamo ububiko bunini bw’ibicuruzwa.

    Kwimura abanyesoko bamwe ntibyabanyuze kubera ibiciro bavugaga ko bihanitse ugereranyije n’aho bakoreraga mbere kandi ibiciro bagurishaho bitarazamutse, ubu igiciro cyavuye ku mafaranga ibihumbi umunani y’u Rwanda kigera ku bihumbi 30 ku kwezi.

    Hanagaragaye kandi ikibazo cy’abagiye gukorera hanze y’isoko mu yandi mazu, byasabye ko babyangirwa kuko ngo byari binyuranyije n’amasezerano bagiranye n’isoko igihe bemererwaga gukodesha ibibanza mu isoko rishaje, yagombaga gushingirwaho mu kwimukira mu rishyashya.

    Ibiciro bihanitse no gukorera ahashyushye ni byo abacuruza imboga n’imbuto bavuga ko bibangamye

    Abahuje avuga ko abakiriya bakomeje kwakira ari abasanzwe, akifuza ko mu gutangira mu isoko rishya bari bakwiye guhabwa igihe cyo kugerageza no kumenyereza abakiriya bishyura makeya hanyuma bakajya bagenda bazamurwa mu biciro uko ibintu birushaho kumera neza, dore ko n’icyorezo cya Covid-19 kitaboroheye.

    Agira ati “Ntabwo twifuza ko iyi nyubako yacu nziza iteshwa agaciro, ni igisubizo kuko ntawe wifuza gukorera ahantu habi kandi ibyiza bihari, ariko uburyo dukoreramo ni byo biduhenze ariko inyubako ntacyo twayinenga kuko nibampenda ku bukode nanjye nzahenda umukiriya kandi icyo ni ikibazo na cyo”.

    Uwumuremyi Marie Claire avuga ko imboga za dodo, intoryi n’amatunda usanga zikubitwa n’izuba bikuma vuba vuba ku buryo bahura n’ibihombo, kuko batakibirangura kenshi nka mbere kuko abakiriya ari bakeya ugereranyije na mbere.

    Agira ati “Iyaba twabonaga aho dukorera hasi byari kuba byiza kuko imboga umuntu azigura azibonye. Ikindi hano izuba riratwicira ibicuruzwa ku buryo usanga hari ibyumagaye, amafaranga yariyongereye kandi n’ubwo hano ari heza ibyo tuhakorera nta kintu tugikiramo”.

    Igice cyashyizwemo abacuruza imboga n
    Igice cyashyizwemo abacuruza imboga n’imbuto kiri hejuru hashyuha kandi habangamira abakiriya

    Nyinawumuntu Gerardine avuga ko hari abantu bagicururiza hanze bazwi ku izina ry’abazunguzayi batangira abaza guhahira mu isoko rishya ugasanga abantu bamwe bahahiye hanze kuko mu isoko ari kure, agasaba ko na bo bakurwa hafi y’isoko.

    Agira ati “Hano hantu h’izuba ringana gutya ntabwo ari ah’imboga n’imbuto, iyo amatunda yakubiswe n’izuba usanga bavuga ko ashaje, dukeneye gukorera ahantu habereye ibyo ducuruza bakareba niba ibyo twishyura bihwanye n’ibyo dukuramo, imboga zirimo kwangirika”.

    Yongeraho ati “Icyifuzo cyacu nyamukuru ni ukutuvana aha hantu tugashyirwa aho buri mukiriya n’uwishyura 100frw agera n’ayo ibihumbi 30frw bakayaduca ariko twacuruje kuko nk’ubu mungezeho sindacuruza n’igiceri cya 100frw”.

    Hari abadatewe ikibazo n’imisoro kuko babonye aho bacururiza hagutse

    Rizinde François ucuruza ibirimo ifu n’ibindi byo kurya, avuga ko isoko rishaje ntaho rihuriye n’aho bakorera uyu munsi kuko isoko rishya rifite isuku kandi akaba yarabonye aho akorera hagutse, akavuga ko abakiriya nibamara kumenyera bizaba ari byiza kurushaho.

    Agira ati “Aha ni mu nzu nini mu gihe nakoreraga ahantu hafunganye, ndatekereza ko mu minsi iri imbere bizagenda neza, hari ibyo nabaga nabitse bitagaragara kandi ubu nabashije kongera ibicuruzwa hano kuko mfite umwanya munini”.

    Abakorera ahacururizwa inyama na bo bavuga ko aho bimukiye ari heza kandi bahishimiye kuko inyubako ifite isukuku igomba no guhenda ariko bakaba bifuza ko bishobotse nabo bashyirwa mu gice kiri hasi kuko usanga kuzamura imifuka y’inyama hejuru bibagora cyane.

    Akarere kabivugaho iki?

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuzuza isoko rya Muhanga ari umushinga mwiza bafatanyije n’abikorera kandi bagashyiramo ubushobozi bwinshi n’umwanya wabo kandi isoko rishya ryahinduye ishusho y’umujyi wa Muhanga.

    Avuga ko isoko rishya rizanye ibisubizo byinshi ugereranyije n’ibyo mu isoko rishaje kuko hari umutekano uhagije n’isuku nyinshi kandi muri iki gihe cya Covid-19 rigira uruhare mu gutuma abantu bisanzura.

    Kayitare avuga ko abantu bose batahita banyurwa no kwinjira mu isoko rishya kuko usanga buri wese yireba bitewe n’icyo akora mu isoko, ari na ho hagaragaye ibijyanye n’ubukode buri hejuru, n’ikibazo cy’abavuga ko bakorera ahantu hatababereye.

    Agira ati “Ibyo ari byo bose hari impinduka zagomba kuzamo mu biciro ariko nitwe nk’akarere duhagarariye inyungu z’abaturage, abacuruza imboga n’imbuto bavuze ko bakorera ahari izuba bitewe n’imiterere yaho, kandi bakaba bavuga ko bakorera kure, ariko hari aho twabonye tugiye kubimurira”.

    Ku kijyanye n’abavuga ko bakuwe aho bagiye gukodesha inzu z’ubucuruzi kuko ubushobozi bwabo butajyanye no gukorera mu isko rishya, Kayitare avuga ko isoko rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ari igitekerezo hagati y’abikorera n’ubuyobozi.

    Avuga ko abantu bakuwe mu maduka yegereye isoko bari bimukiyemo ari abari batangiye gucuruza ibibangamira isoko bikaba byica politiki y’abikorera n’akarere kandi bikabangamira abari mu isoko bafite ibicuruzwa nk’ibyabo.

    Agira ati “Abo twifuje ko bava muri ayo mazu ni abacuruza ibisa nk’iby’abemeye kujya mu isoko, ntabwo twakwemera ko baza guteza akajagari batangira abakiriya kuko ibyo byaba ari ukubangamira uburenganzira bw’abari mu isoko. Ikindi ririya ni isoko twimuye, hari amasezerano twagiranye na bo bajya muri ririrya soko, bagiye tudasheshe amasezerano kandi bajya mu nkengero z’isoko aho babangamiye abo twakomeje gukomezanya amasezerano”.

    Avuga ko uruhare rw’akarere rwashyizwe mu isoko ari urw’abaturage kandi bagomba kugenzura ko imikorere yabo yakoroshywa kuko icyari kigoye cyane kwari ukubona isoko kandi ibisubizo ryazanye birahagije na ho imbogamizi zindi zavuka zikazajya zishakirwa ibisubizo.

    PSF yiyemeje kwimura abacuruza imboga n’imbuto mu gihe kitari kirekire

    Umuyobozi w’urwego rw’abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko hari byinshi byagaragaye nyuma yo kwimura abantu bagera ku 2000 bakoreraga mu isoko rishaje.

    Avuga ko bimwe mu bibazo byagaragaye birimo n’abagiye aho batishimiye barimo abacuruzi b’imboga n’imbuto ubu bakaba bagiye kuhimurwa nyuma yo gusuzuma no kuganira ku mbogamizi bagaragaje.

    Agira ati “Iyo wimuka hari imbogamizi ugenda uhura nazo kandi izo mbogamizi ni zo turimo gushakira ibisubizo, ku mboga n’imbuto twatekereje niba twabahyiriramo ibyuma byinjizamo umuyaga cyangwa tukaba twabubakira hasi. Turimo kuganira n’abubatse iri soko ngo badukorere inyigo zo ku kibuga kugira ngo tububakire aho bakorera bitabangamiye abandi kandi natwe bitatubangamiye”.

    Isoko rishya rya Muhanga
    Isoko rishya rya Muhanga

    Avuga ko hari gukorwa ibishushanyo by’uko aho hantu hazubakwa kandi ko bitazatinda kuko nibura byafata hagati icyumweru n’ibyumeru bibibri bakaza gukorera hasi, naho ku bijyanye n’ibiciro bavuga ko bihanitse bizaganirwaho.

    Agira ati “Twabanje kuganira uko abashoramari batahomba kandi n’abacuruzi batoya batahendwa, twari twabashyiriye ku bihumbi 30Frw twumva atari menshi ariko byose ni ibiganiro twagiye tugirana kandi tuzakomeza kuganira kandi ntabwo tuzabura ibisubizo”.

    Igice cya mbere cy’isoko cyuzuye gitwaye asaga miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, akarere katanze hafi miliyoni 300frw abarirwa ku gaciro k’ikibanza ryubatseho, kazanatanga kandi asaga miliyoni 400frw angana n’agaciro k’ikibanza cyarimo isoko rishaje kigiye kwegurirwa abikorera, icyo gishoro ngo kikaba ari icy’abaturage bose bityo ntawe ukwiye kubangamirwa.


  • Gishari: Abapolisi 30 barahugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapolisi b
    Abapolisi b’u Rwanda bahugurwa muri byinshi birimo no gutwarira moto ku muvuduko uri hejuru

    Ni amahugurwa azamara ibyumweru bitatu aho bazahabwa ubumenyi mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano cyane cyane uwo mu muhanda.

    Ayo mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cy’u Butaliyani (Carabiniere), aho abahugurwa barimo guhugurirwa ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha igihe moto iguye, ndetse n’uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa ukakigeraho mu buryo bwihuse.

    Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti Robert, yagaragaje ko moto ari ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    CP Robert Niyonshuti Umuyobozi wa PTS Gishari niwe wafunguye aya mahugurwa
    CP Robert Niyonshuti Umuyobozi wa PTS Gishari niwe wafunguye aya mahugurwa

    Ati “Amapikipiki ni ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w’abayobozi mu gihe cy’ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda”.

    Brig. General Stefano Dragani wo mu Butaliyani akaba ari na we uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi, yasobanuye ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi Abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya polisi z’ibihugu byombi.

    Ati “Aya mahugurwa ari mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, aho abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo ku buryo amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye”.

    Brig. General Stefano Dragani
    Brig. General Stefano Dragani

    Brig. General Stefano Dragani yanashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, avuga ko bifuza ko bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n’umutekano.

    Icyegeranyo cyakozwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri 2018, kivuga ko impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n’izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.

    Naho mu Rwanda, kuva muri Mutarama 2020 ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko habaye impanuka 8,025 zaguyemo abantu 939 hakomerekeramo 3,887.

    Mbere yo gutangira amahugurwa, babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso
    Mbere yo gutangira amahugurwa, babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso

    Aya mahugurwa byitezwe ko azafasha Abapolisi b’u Rwanda kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

    Ni ku nshuro ya gatatu aya mahugurwa abaye ku bufatanye hagati ya polisi y’ibihugu byombi aho ku nshuro yayo ya mbere yabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera mu gihe ku nshuro yayo iheruka yari yabereye mu Mujyi wa Kigali.

  • Aimable Karasira bwa mbere mu rukiko yagarutse ku burwayi bwe bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Aimabe Karasira ufungiye ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yatambutsaga ku mbuga nkoranyambaga birimo amagambo aremereye, uyu munsi ku wa Gatatu ni bwo yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

    Muri iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Aimable Karasira yabanje gusomerwa umwirondoro we urimo amazina, ababyeyi be ndetse n’aho atuye ko ari mu Biryogo.

    Abajijwe niba yemera uwo mwirondoro wari umaze gusomwa, yahise avuga ko ibindi byavuzwe ari byo ariko ko adatuy mu Biryogo ahubwo ko atuye muri kasho ya Polisi aho acumbikiwe ubu.

    Abamwunganira mu mategeko bahise babwira urukiko ko umukiliya wabo atiteguye kuburana kubera impamvu ebyiri bashingiyeho basaba ko urubanza rusubikwa.

    Iya mbere ngo ni uko Aimable Karasira amaze iminsi micye akirutse icyorezo cya COVID-19 ku buryo ataratora ka mitende akaba afite intege nke ku buryo atabasha kuburana.

    Indi mpamvu ngo ni uko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze igihe yivuza indwara zo mu mutwe ndetse bakaba barasabye ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK raporo izashingirwaho niba afite uburwayi mu mutwe.

    Bavuze ko iyo raporo izatangwa n’ishami rya CHUK rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, ari yo izashingirwaho niba Aimable Karasira yakurikiranwa mu butabera cyangwa niba yajyanwa kuvuzwa.

    Karasira Aimable watanze ibisobanuro byimbitse kuri ubu burwayi bwo mu mutwe bwe, yavuze ko amaze igihe kinini abwivuza kuva muri 2003 ndetse ko hari n’icyangombwa cyemerekana ko kuva icyo gihe yivuzaga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

    Karasira wanavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo ruherutse kumujyana kwa muganga, yavuze ko icyo akeneye ubu ari ugukomeza kwitabwaho muri CHUK kuko ari bo bamukurikirana kuva yava i Huye.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, butangaza ko gusubika urubanza biri mu bushishozi bw’Urukiko ndetse ko bushyigikiye ko raporo ya CHUK iboneka ikagaragaza ubuzima bwo mu mutwe bw’uregwa.

    Umucamanza yahise yemeza ko urubanza rusubitswe gusa asaba abunganira uregwa kwihutisha biriya bikorwa byo kubona raporo ya muganga, ahita yimurira urubanza tariki 23 Nyakanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-Karasira-bwa-mbere-mu-rukiko-yagarutse-ku-burwayi-bwe-bwo-mu-mutwe

  • U Butaliyani bwasezereye Espagne bugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2020(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Byasabye penaliti kugira ngo u Butaliyani bugere ku mukino wa nyuma wa Euro 2020, ni nyuma yo gusezerera Espagne muri ½.

    Iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari 1-1, biyambaza 30 y’inyongera birangira nta mpinduka bahita bajya muri penaliti maze u Butaliyani butsinda 4-2.

    Ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yihariye umukino, ku munota wa 24 Dani Olmo yateye ishoti rikomeye mu izmu ry’u Butaliyani ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma araryama awukuramo.

    Ku munota wa 44, u Butaliyani nabwo bwabonye amahirwe ku ishoti Emmerson Palmieri yatereye mu rubuga rw’amahina ariko umupira ugafata igiti cy’izamu.

    Espagne yatangiye igice cya kabiri n’ubundi iri hejuru igenda ibona n’amahirwe y’ibitego ariko u Butaliyani bubyitwaramo neza.

    U Butaliyani bwanyuzagamo bugasatira ariko Espgne nayo ibyitwaramo neza nk’ishoti rya Federico Chiesa umunyezamu wa Espagne, Unai Simon yakuyemo.

    Ku munota wa 60 nibwo u Butaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Chiesa ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

    Alvaro Morata winjiye mu kibuga asimbura yaje kubonera Espgane igitego cya kwishyura ku munota wa 79, ni nyuma yo guhererekanya neza na Dani Olmo.

    Imonota 90 y’umukino yarangiye ari 1-1 bongeraho 30 y’inyongera nayo itatanze impinduka bajya muri penaliti Espane itsindwa 4-2.

    Penaliti z’u Butaliyani zatsinzwe na Andrea Belotti, Leonardo Bonucci, Federico Bernardeschi na Jorginho mu gihe iza Espagne zatsinzwe n’abarimo Gerard Moreno.
    Abahushije penaliti ebyiri za Espagne ni Daniel Olmo na Alvaro Morata mu gihe imwe y’u Butaliyani yahushijwe na Manuel Locatelli.

    Undi mukino wa ½ cya EURO 2020 uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga saa Tatu z’ijoro, aho uzahuza u Bwongereza na
    Danemark.

    Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi cy’uyu mwaka, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga kuri Stade Wembley.

    Igitego cya Federico Chiesa

    Igitego cya Morata cyo kwishyurira Espagne

    Morata yishimira igitego cye

    Byari ibyishimo ku Butaliyani kugera ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-butaliyani-bwasezereye-espagne-bugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-2020-amafoto

  • Maradona na Platini imvugo ntabwo yabaye ingiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mukino hafashwe ifoto iriho nyakwigendera Diego Maradona wa Argentine na Michel Platini w’u Bufaransa bambaye imipira yanditseho ngo ‘twamagane ibiyobyabwenge’ imbere, inyuma handitse ngo ‘twamagane ruswa’, naho hagati yabo hari Edson Arantes do Nascimento, wamamaye nka Pelé mu ikipe ya Brésil, ariko we afashe ibiganza byabo bombi nk’umutumirwa w’icyubahiro kuko yari yarasezeye kuri ruhago (1977).

    Iyo foto rero aho ibera akaga ni uko mu Kwakira 1994 Maradona yaje kwirukanwa mu mupira w’amaguru igihe cy’amezi 15 nyuma yo gusanga yarafataga ibiyobyabwenge, Platini nawe mu Kuboza 2015 FIFA yamwirukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa ubwo yari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA).

    Umukambwe Pele (ubu ugize imyaka 80), we mu buzima bwe bwose yakomeje kwitwara neza kugeza magingo, ndetse na nyuma yo gusezera ruhago mu 1977, FIFA yamugize ambasaderi wa ruhago ku isi hose.

    Nyakwigendera Diego Maradona yitabye Imana ku itariki 25 Ugushyingo 2020 afite imyaka 60, amakuru yakurikiye urupfu rwe avuga ko yazize indwara y’ibihaha byari byarajemo amazi.

    Platini ubu ugize imyaka 60, we yasezeye kuri ruhago mu 1987 akomeza akazi ko kuyobora amakipe atandukanye harimo n’iy’u Bufaransa yayoboye kuva mu 1988 kugeza mu 1992.

  • Kinigi: Dutemberane mu Mudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 144 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rwego rw’Igihugu, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 wizihirijwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ahatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo (Kinigi IDP Model village).

    Uyu mudugudu uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye.

    Reba imiterere y’uyu mudugudu muri iyi Video: