Category: Uncategorized

  • Kayonza: Nyuma y’inshuro ebyiri agerageza kwiyahura agatabarwa, iya gatatu yamuhitanye – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga 2021; yaguye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo nyina wabo w’uyu musore yajyaga gufata amajerekani mu nzu yabagamo hafi y’iwabo agasanga urugi rufungiyemo imbere yakomanga ntihagire umufungurira.

    Ati “Bahise bica urugi basanga byarangiye yapfuye, ni ko guhita baduhamagara njyanayo na RIB na Polisi hahita hanaza abashinzwe gupima ibimenyetso muri RIB. Bapimye basanga afite icupa ry’umuti wa Rava batera mu nyanya basanze yaritoboye yanyweyeho.”

    Yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umunyonzi ngo mu minsi ishize bamwibye igare asa n’ubura icyo akora akajya agenda abwira abantu ko ababyeyi be bamwanga.

    Gitifu Kagabo yavuze ko ngo ababyeyi be bababwiye ko yigeze kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri agatabarwa n’abantu.

    Ati “Yigeze no kujya Rwinkwavu mu mugezi witwa Kibaya yinagamo umuntu wahingaga hafi aho amukuramo, umusore akagenda avuga ko uko byagenda kose azabarushya. Mu minsi ishize nabwo yagerageje kwiyahura mu Murenge wa Nyamirama mu Mugezi wa Gashaka nabwo abantu baramutabara ni ibintu rero yari agambiriye.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Si ubwa mbere mu Murenge wa Kabarondo hagaragaye umuntu wiyahuye muri aya mezi, mu minsi ishize nabwo hagaragaye umwana w’umusore wacishijweho akanyafu n’ababyeyi bituma yiyahura.

    Ifoto igaragaza kamwe mu duce tw’i Kayonza aho uyu musore yiyahuriye

  • U Rwanda rugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwemejwe nk’icyicaro gikuru cy’iki kigo muri Afurika mu gihe Ethiopia yagizwe icyicaro gikuru cy’icyo gihugu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Africa E-Trade Group ni ikigo cyatangijwe ndetse kikanayoborwa na Mulualem Syoum, kikaba gifite andi mashami mu Bwami bwa Eswatini ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo na Repubulika ya Guinea muri Afurika y’Uburengerazuba.

    Iki kigo gikorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite intego yo kongera umutekano mu by’ikoranabuhanga, kongera imikoranire hagati y’ibigo bitumiza bikanohereza ibicuruzwa hanze ya Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, koroshya ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu 2023, buzaba bumaze guhanga imirimo 12.000, mu gihe 50% byayo izahabwa abagore.

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group

  • Ngoga Thierry yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Me Ngoga ni umunyamategeko w’umwuga akaba amaze imyaka irenga 14 akorana n’ibigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda ndetse yanabaye Umwanditsi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

    Ni inzobere mu bijyanye n’ubutabera bwifashisha ubukemurampaka, akaba yarakunze gukora cyane mu bijyanye n’ubukemurampaka mu rwego rw’ubucuruzi no gushyiraho politiki igena uburyo bukorwamo mu Rwanda no muri Afurika.

    Me Ngoga kandi yabaye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse akaba yaragiye akora mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta.

    Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ihuriro ry’Abanditsi n’ibindi.

    ICC ni urugaga ruhuza ibigo birenga miliyoni 45 byo mu bihugu birenga 100 ku Isi. Abanyamuryango barwo barimo sosiyete nyinshi zikomeye, imishinga mito n’iciriritse, amashyirahamwe y’ubucuruzi n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikomeye.

    Uru rugaga rufite ububasha n’ubushobozi bwo guhuza inzego za leta n’abikorera hagamijwe ko abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ngoga Gakuba Thierry yabaye Umunyarwanda wa mbere wagizwe umucamanza mu Rukiko Nkemurampaka rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi, ICC, rumaze imyaka isaga 100 rushinzwe

  • Ingabo zambariye kurwanya ubukene: Mu 2020/21 RDF yashoye miliyari 75 Frw mu bikorwa by’iterambere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri izi mbwirwaruhame Perezida Kagame agaragaza ko kimwe n’urugamba rwo kubohora igihugu, uru na rwo rusaba ubufatanye bw’inzego zose bireba zirimo n’Ingabo z’u Rwanda.

    Hejuru yo kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga umudendezo w’Abanyarwanda, Ingabo z’u Rwanda zifite n’inshingano yo gutanga umusanzu mu kubaka iterambere ry’Igihugu.

    Izi nshingano ingabo z’u Rwanda zizuzuza binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo amavuriro, amashuri, ibiraro n’imihanda. Uretse ibi bikorwaremezo zinatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kubakira abatishoboye aho gutura.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ingabo igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 Ingabo z’u Rwanda zakoresheje arenga miliyari 75 mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Kimwe n’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse no mu wa 2020/2021 Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo bigamije iterambere bitandukanye.

    Imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo byose yatwaye asaga 75,123,857,724 Frw. Ni amafaranga yabonetse ku bufatanye bwa RDF n’izindi nzego zitandukanye zirimo Minisante, Mineduc, Mininfra, Minict, Minicom, Minagri, Rema, REB n’izindi.

    Hubatswe ibitaro bya Nyabikenke, imihanda, ibiraro…..

    Abatuye muri Nyabikenke mu Karere ka Muhanga ni bamwe mu bagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rwo hejuru ahanini biturutse ku kuba nta bitaro bafite muri aka gace bishobora kuzitanga.

    Nyuma yo kubona iki kibazo Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuhubaka ibitaro biri ku rwego rw’akarere. Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye mu 2013 ariko mu 2014 imirimo iza guhagarara bitewe n’uko rwiyemezamirimo yabitaye.

    Mu 2018 imirimo yo kubaka ibi bitaro yeguriwe Inkeragutabara, kugeza ubu imirimo yo kubyuka ikaba iri ku musozo ku buryo bizatahwa mu minsi ya vuba.

    Ibi bitaro nibimara kuzura neza bizafasha abaturage bo muri aka gace basabwaga kujya ku bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke cyangwa ibya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga kugira ngo babone serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego rwa hejuru.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bitaro izatwara asaga miliyari 9 Frw.

    Uretse ibi bitaro bya Nyabikenke mu mwaka wa 2020/21 Ingabo z’u Rwanda zubatse ibigo nderabuzima bibiri mu Karere ka Karongi na Rusizi. Ibi byose byuzuye bitwaye 715.534 598 Frw.

    Ingabo z’u Rwanda kandi zakoresheje 232 612 287 Frw mu kubaka amavuriro y’ibanze ’Postes de santé eshatu ziherereye mu turere twa Gicumbi, Gasabo na Gakenke.

    Hubatswe inzu zitanga serivisi z’ububyaza mu Karere ka Nyarugenge na Rulindo zatwaye 185 871 954 Frw. Mu karere ka Kamonyi ho hubatswe inzu itanga serivisi z’ubuvuzi bw’abana ifite agaciro ka 17.432.189 Frw.

    Mu mwaka wa 2020/21, Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanyije n’izindi nzego zitandukanye zubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 705 zatwaye 8.995.733.407 Frw. Izi nzu zubatswe mu turere 25 tw’Igihugu zihabwa imiryango 705.

    Uretse izi nzu zubakiwe abarokotse jenoside hanubatswe izindi 59 zihabwa abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Izi zo zuzuye zitwaye 947. 613.913 Frw zihabwa imiryango 59 yo hirya no hino mu gihugu.

    Mu karere ka Nyagatare kandi ingabo z’u Rwanda zahubatse umuyoboro w’amazi ufite kilometero 33 kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abaturage batagiraga amazi meza. Uyu muyoboro wuzuye utwaye 803.340.612 Frw.

    Mu bijyanye n’uburezi mu turere twa Burera, Gicumbi, Nyagatare, Rulindo na Huye, Ingabo z’u Rwanda zahubatse amashuri yisumbuye atanga amasomo y’ubumenyingiro umunani na IPRC imwe. Ibi bikorwa byuzuye bitwaye 11.959. 579.397 Frw.

    Mu bijyanye n’ibindi bikorwaremezo mu mwaka wa 2020/21 ingabo z’u Rwanda zubatse zinasana ibiraro bine byo mu turere twa Bugesera na Nyabihu, byuzura bitwaye 402. 087.820 Frw.

    Zanubatse kandi imihanda ifite uburebure bwa kilometero 187.965 Frw mu turere dutandatu tugize igihugu. Imirimo yo kubaka iyi mihanda yarangiye itwaye 11.784.788.025 Frw.

    Imirimo yo kubaka ibi bitaro bya Nyabikenke yatwaye arenga miliyari 9Frw, bizafasha abatuye muri aka gace kubona ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru hafi

    Hubatswe imidugudu igezweho

    Kimwe mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zikora buri mwaka mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ni ukubaka imidugudu igezweho izwi nka ‘IDP Model Villages’.

    Mu mwaka wa 2020/21 hubatswe imidugudu nk’iyi ibiri irimo uwa Kinihira n’uwa Kinigi. Iyi midugudu uko ari ibiri yuzuye itwaye 27.294.379.418 Frw ituzwamo imiryango 144 itishoboye.

    Iyi midugudu yaje isanga indi yujujwe n’Ingabo z’u Rwanda irimo uwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, uwa Mukuyu uri mu Karere ka Gasabo n’uwa Mugina uri mu Karere ka Kamonyi.

    Iyi midugudu iba yubatswe mu buryo bugezweho ku buryo ifite ibikorwaremezo byose bishoboka birimo amavuriro n’amashuri. Abaturage bahabwa inzu nziza kandi zirimo n’ibikoresho byose.

    Abatujwe muri iyi midugudu bagiye bahabwa n’indi mishinga irimo ubworozi bw’inka n’inkoko ngo ikomeze kubasindagiza mu rugendo rw’iterambere.

    Kuva mu 2016 ku munsi wo Kwibohora hatahwa imidugudu igezweho. Hamaze gutahwa imidugudu 82.

    Muri iyi midugudu igera kuri itanu irimo uwa Rweru, uwa Kazirankara-Nyundo, uwa Horezo-Kanyenyeri, uwa Karama n’uwa Gishuro yatashywe na Perezida Paul Kagame.

    Umudugudu wa Kinigi uwurebeye hejuru ni uku ugaragara. Wuzuye utwaye arenga miliyari 26 Frw

    Uyu mudugudu wa Kinigi ufite Ikigo nderabuzima cyujuje ibisabwa byose

    Iki kigo nderabuzima cyubatswe hakoreshejwe arenga miliyari 1 Frw

    Abatujwe mu mudugudu wa Kinigi bavuze ko bigiye kubahindurira ubuzima

    Muri Nyamagabe naho hubatswe Umudugudu wa Kaduha ugizwe n’inzu zigezweho

    Mu Karere ka Gicumbi hubatswe ‘Gatuna Health Post’ izajya ifasha abahatuye kubona ubuvuzi hafi

    Izi ni inyubako za ‘Groupe Scolaire Vunga’ mu Karere ka Nyabihu. Zubatswe ku bufatanye na RDF

    Ingabo z’u Rwanda kandi zasannye ikiraro cya Giciye giherereye mu Karere ka Nyabihu

    RDF igira n’uruhare mu bikorwa by’ubworozi aha yorozaga abaturage bo mu Karere ka Burera

    Aya materasi yo muri Mukarange mu Karere ka Gicumbi yakozwe ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda

  • Musore/Mugabo, dore ibimenyetso bizakwereka umukobwa w'isugi utiriwe uryamana na we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gupima ubusugi bw'umukobwa ntago bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi. Ibi biterwa n'uko abakobwa bo ubwabo batazi kwihishira n'iyo abigerageje umubiri we uramutamaza. Dore imwe mu myifatire iranga abakobwa batakiri amasugi.

    1. Iyo umubajije ko ari isugi ararakara: Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w'isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n'igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby'ubusugi aba adakuze bihagije. Nanone kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b'amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk'ibyo aba yatakaje ubusugi.

    2. Bakunda kwigunga. Abakobwa bose bigunga siko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga kuburyo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

    3. Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza, n'ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.

    4. Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n'inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.

    5. Umukobwa ukiri isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w'isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n'abantu bose n'uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk'umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-dore-ibimenyetso-bizakwereka-umukobwa-wisugi-utiriwe-uryamana-na-we/

  • Wizkid yahishuye ikintu gisekeje yifuza ku mukobwa azagira umugore . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye ku izina rya Wizkid akoresha mu buhanzi ni umuhanzi ukora injyana ya Afro Beat ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga ndetse amaze no kwibikaho ibihembo byinshi. Kuri ubu yatangaje abantu batari bacye ubwo yavugaga ibyo yifuza k'umugore we wahazaza.

    Uyu muhanzi uzwiho kuba yikundira igitsinagore ndetse n'igitsinagore nacyo cyikamwikundira yamaze kumara amatsiko inkumi zimwifuza byumwihariko umukobwa waba yifuza ko yamugira umugore.Akoresheje urubuga rwa Snapchat Wizkid yagize ati'Ndasuhuza umukobwa tuzamarana ubuzima bwanjye bwose busigaye nubwo ntamuzi'.

    Yakomeje agira ati'Uwo ariwe wese sindamumenya gusa agomba kumenyako azangurira impeta maze akayinyambika yateye amavi yombi ndetse akansaba ko namubera umugabo.Agomba kubinkorera kuko nanjye sinzanzwe'.

    Source : https://yegob.rw/wizkid-yahishuye-ikintu-gisekeje-yifuza-ku-mukobwa-azagira-umugore/

  • #EURO2020 : Abongereza n’Abataliyani barahurira ku mukino wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwe umukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza, umukino wabereye kuri Stade Wembley uhuza u Bwongereza na Danmark.

    Danmark ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Mikkel Damsgaard kuri Coup-Franc, umunyezamu Pickford awukoraho ariko uranga ujya mu izamu.

    Ku munota wa 39 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka ashaka Sterling, kapiteni wa Danmark Kjaer yahise awukoraho ujya mu uzamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo kubona igitego cya kabiri, ari nako akora impindukaz itandukanye ariko iminota 90 y’umukino irangira bikiri igitego 1-1.

    Mu minota 30 y’inyongera, Raheem Sterling wari wagoye ab’inyuma ba Danmark, yaje gukorerwaho Penaliti, Harry Kane ayiteye umunyezamu ayikuramo ariko ntiyagumana umupira, Harry Kane ahita yongera arawutera kiba igitego cya 2.

    Umukino waje kurangira abongereza begukanye intsinzi imbere y’abafana babo, bakaba bagomba kuzahurira ku mukino wa nyuma n’ubutaliyani bwasezereye Espagne, umukino utegerejwe ku Cyumweru.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    U Bwongereza: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Shaw, Phillips, Rice, Saka, Mount, Sterling, Kane.

    Denmark: Schmeichel, Christensen, Kjaer, Vestergaard, Stryger Larsen, Hojbjerg, Delaney, Maehle, Braithwaite, Dolberg, Damsgaard.

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b
    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b’u Bwongereza bazonze ikipe ya Denmark

    Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza
    Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza

    Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w
    Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mateka yabo

    Umutoza w
    Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, yishimiye intsinzi

    Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby
    Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby’ubusa barasezererwa
    Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira
    Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira

    Amafoto: UEFA EURO 2020

  • Burundi: Inzego z'iperereza n'iz'umutekano zirimo n'iz'u Rwanda zahagurukiye ikibazo cy'Umutekano muke #rwanda #RwOT

    Inama ya kane y'abayobora inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere k'Afurika y'ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

    Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z'Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n'imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

    Itangazo VOA ikesha ibiro by'intumwa zidasanzwe mu karere k'ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n'ivuka ry'indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n'ituze mu bihugu byo mu karere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b'inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y'ibikorwa by'imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

    Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by'imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n'inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-inzego-ziperereza-nizumutekano-zirimo-nizu-rwanda-zahagurukiye-ikibazo-cyumutekano-muke/

  • Inkuru mbi ku bakunzi b'abahanzikazi Vestine na Dorcas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bamaze igihe gisaga umwaka umwe bari mu bujyanama bwa M. Irene Entertainment (MIE) ya Irene Murindahabi bamaze kuva muri ubu bujyanama.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Irene Murindahabi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru risezerera Vestine na Dorcas muri MIE. Nkuko bigaragara muri iri tangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwa MIE bwavuze ko buhagaritse ibikorwa byose bwakoranaga n'abahanzikazi Vestine na Dorcas kubera impamvu tuzamenyeshwa mu minsi iri imbere.

    Haribazwa ikizakurikiraho kuri Vestine na Dorcas nyuma yo kuva mu bujyanama bwa MIE ndetse iyi ni inkuru itari nziza ku bakunzi ba Vestine na Dorcas ndetse n'abakunze indirimbo zabo zirimo Nahawe Ijambo n'izindi.

    Iri tangazo rigiye hanze mu gihe hashize iminsi mike Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ” Adonaï “.

    Vestine na Dorcas bari kumwe na Irene Murindahabi uyobora MIE

     

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Vestine na Dorcas ntibakibarizwa muri MIE

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-ku-bakunzi-babahanzikazi-vestine-na-dorcas/

  • Inama yari ihuje inzego z'iperereza n'iz'umutekano zirimo n'iz'u Rwanda I Burundi yasojwe #rwanda #RwOT

    Inama ya kane y'abayobora inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere k'Afurika y'ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

    Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z'Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n'imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

    Itangazo VOA ikesha ibiro by'intumwa zidasanzwe mu karere k'ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n'ivuka ry'indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n'ituze mu bihugu byo mu karere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b'inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y'ibikorwa by'imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

    Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by'imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n'inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/inama-yari-ihuje-inzego-ziperereza-nizumutekano-zirimo-nizu-rwanda-i-burundi-yasojwe/