Category: Uncategorized

  • AS Kigali yasinyishije abakinnyi batatu nyuma yo gutandukana na Hakizimana Muhadjili #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu Rwanda igikomeje kuvugwa ari isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe shampiyona yamaze gusozwa, amakipe atandukanye akomeje gusinyisha abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo isanganywe.

    Ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni imwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko ndetse ikomeje no kurwana no kugumana bamwe mu bakinnyi beza yari ifite.

    Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yongereye amasezerano Kalisa Rachid usanzwe uyikinira mu kibuga hagati, aho yamuhaye andi masezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023.

    Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune
    Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune

    Iyi kipe kandi yanatangaje ko yamaze gusinyisha Saba Robert usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, uyu rutahizamu wayigiyemo avuye muri Bugesera, akaba yarasoje shampiyona atsinze ibitego 10, akabinganya na Shabban Hussein Tchabalala nawe ukinira AS Kigali.

    Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali
    Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali

    AS Kigali kandi iheruka gusezera Hakizimana Muhadjili werekeje mu ikipe ya Police FC, yanasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe kugeza ubu kandi ntirabasha kumvikana na Nsabimana Eric Zidane bivugwa ko yifuzwa na APR FC.


  • APR FC yatangiye gusarura muri Rayon Sports i… – #rwanda #RwOT

    Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yari isigaranye bayinambyeho ariko birangiye akagozi gacitse yerekeza muri APR FC. Kuri iki gicamunsi nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yongereye amaserano muri Rayon Sports ariko ntibisabye umunsi ko urangira kuko Mugisha Gilbert yisanze muri APR FC. 

    Biravugwa ko Mugisha Gilbert wasinye amasezerano y’imyaka 2 azajya ahembwa ibihumbi 900 by’amanyarwanda. Mugisha Gilbert yageze muri Rayon Sports mu 2017 avuye muri Pepiniere akaba yari ayimazemo imyaka igera kuri ine dore ko mu 2019 yari yongereye amasezerano y’umwaka ibiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107340/apr-fc-yatangiye-gusarura-muri-rayon-sports-ibatwara-rutahizamu-wabo-107340.html

  • Aho Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza nyuma yo gutandukana na Irene Murindahabi hamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nibwo inkuru yacicikanye ko abahanzikazi Vestine na Dorcas bamaze gutandukana na M. Irene wari umujyanama wabo mu bijyanye na Muzika. Ni nyuma yuko Ubuyobozi bwa MIE iyoborwa na M. Irene bwari bumaze gushyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko batakiri mu bujyanama bwa Vestine na Dorcas.

    Kuri ubu amakuru arimo gucicikana ni uko abahanzikazi Vestine na Dorcas bagiye kujya mu bujyanama bwa Igitangaza Music iyi akaba ari label iyoborwa n'umuhanzi Bruce Melodie bikaba bivugwa ko iyi ari nayo mpamvu aba bahanzikazi bafashe icyemezo cyo gutandukana na Irene Murindahabi wari umujyanama wabo.

    Birahwihwiswa ko Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie

    Source : https://yegob.rw/aho-vestine-na-dorcas-bagiye-kwerekeza-nyuma-yo-gutandukana-na-irene-murindahabi-hamenyekanye/

  • Abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu Karere k’Ibiyaga Bigari bemeranyije guhashya iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye ku nshuro yayo ya Kane, yibanze ku nsanganyamatsiko yo “Kurwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro”; yitabiriwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mashariki TV yatangaje ko abayitabiriye bashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu Karere, bashimangira ko icyabahuje ari ukurushaho kuwubungabunga barwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Uburasirazuba bwa RDC bufatwa nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, dore ko habarurwa irenga 120 mu mashyamba y’ako gace. Iyo irimo irwanya Leta y’u Rwanda, iya RDC, iy’u Burundi, iya Uganda n’iya RDC.

    Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Burundi, Habarurema Ildephonse, yatangaje ko iyo nama yize ku bufatanye bw’ibihugu mu guhashya iyo mitwe kandi abayitabiriye babyemeranyijeho.

    Ati “Iyi nama ibaye ku nshuro ya Kane yashyizweho kugira ngo ahanini ishobore gukurikirana no gukora ibikorwa bitari ibya gisirikari kugira ngo ibikorwa nyir’izina byo kurwanya iyo mitwe bishoboke; [..] abashinzwe inzego z’ubutasi n’iperereza mu gisirikari no mu gihugu bashobore kwemeza icyo nakwita nk’urupapuro ngenderwaho rw’ibizakorwa mu kurwanya iyo mitwe; n’ibizakurikiraho kugira ngo bashobore kuyica muri aka Karere.”

    Muri iyo nama hemejwe gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere, hakazakurikiraho ishyirwaho ry’itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa nyir’izina byo guhashya iyo mitwe rizakorera mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda rwitabiriye inama y’inzego z’ubutasi n’iperereza igamije kurwanya iterabwoba mu Karere k’Ibiyaga Bigari

  • Ibyo wamenya kuri uyu mugore ufite ikibuno kidasanzwe kireshya na metero zirenga ebyiri(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mikel Ruffinelli yavutse mu mwaka 1972, ni umunyamerikakazi uri mu bafite ikibuno kinini ku isi nk'uko urutonde rwa World Record Academy rubitangaza. Afite ibiro bigera ku 190 akaba afite umuzenguruko w'ikibuno ungana na metero 2.4. Uburebure bw'uyu mugore bukaba ari metero 1.62.

    Mu myaka yashize ubwo yari afite imyaka 20, uyu mugore yari umukobwa usanzwe nk'uko abamuzi babitangaza. Agize imyaka 22 ubwo yari amaze kwibaruka umwana we wa mbere, yatangiye kubyibuha ku buryo bukomeye.

    Abakobwa be uko ari batatu Destynee, Autumn na Justyce nabo bafite ikibuno kinini nk'icya nyina ubabyara. Iyi miterere imeze gutya ikaba rimwe na rimwe abahanga bavuga ko iterwa n'uburyo umubiri uba urimo bwitwa 'Lipedema'.

    Mu magambo y'uyu mugore aganira n'ikinyamakuru kitwa UK Magasine yagize ati 'Nkunda uko nteye, nta n'impamvu yo kwiyicisha inzara kuko nta bibazo by'ubuzima mfite. Nkunda amafunguro ateguye mu buryo bwa kinya-Mexico n'ifiriti'.

    'Umugabo wanjye anezezwa n'imiterere yanjye kandi tugirana ibihe byiza mu buriri, dukoresha uburyo bwose ntabwatunanira. Kandi ambwira ko ndi mwiza buri munsi, bagabo ntimugakunde abakobwa bananutse baba bateye mu buryo budashamaje.'

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-uyu-mugore-ufite-ikibuno-kidasanzwe-kireshya-na-metero-zirenga-ebyiriamafoto/

  • Mu mafoto: ihere ijisho Hoteli ya mbere ndende y'akataraboneka yafunguwe mu Bushinwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hamuritswe Hoteli yitwa 'JHotelShangai' ya mbere ndende mu mateka y'u Bushinwa akaba ari hoteli y'agatangaza muri iki gihugu.

    J Hotel Shangai; ije nyuma y'iyitwa Shangai Tower yari yo ya mbere ndende mu Bushinwa ikaba yari iya kabiri mu nyubako ndende ku isi. Inyubako ya J Hotel Shanghai yafunguwe ku ya 19 kamena 2021, amakuru avuga ko atari yo ya mbere ndende ku isi ahubwo iza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Burj Khalifa iri i Dubai yihariye umwanya wa mbere ku isi n'uburebure bwa metero 828.

     

     

    J Hotel ifite igorofa ryo hejuru kuri metero 632, niyo nyubako ndende mu Bushinwa bwose, ije ica agahigo ka Shangai Tower yari ifite uburebure bwa Metero 631. JHotel ifite ibyumba 165. Icyumba gihenze kukiraramo kigera ku mafaranga 3601Yuan (hafi $ 744) ku ijoro rimwe, ni ibihumbi hafi 800 by'Amanyarwanda nk'uko inkuru ya Travelnine ibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ihere-ijisho-hoteli-ya-mbere-ndende-yakataraboneka-yafunguwe-mu-bushinwa/

  • Waba uzengerejwe no kurwara umutwe muri ibi bihe by'izuba?dore ibyagufasha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibintu 5 byagufasha kwirinda uburibwe bw'umutwe mu gihe cy'izuba ryinshi nko muri iyi mpeshyi.

    1Kwirinda kunywa inzoga

    Kunywa inzoga mu gihe cy'ubushyuhe bitera ingaruka nyinshi kurusha uko bigira akamaro. Inzoga (alukolo muri rusange), ikamura amazi mu mubiri, ikongera umwuma, bityo bikaba byagutera kuribwa umutwe cyane. Mu gihe cy'impeshyi nibwo usanga ibirori birimbanyije, ariko ushoboye kwirinda inzoga, byagufasha kugabanya ibibazo ujya ugira byo kuribwa umutwe bya hato na hato.

    2.Kurya inshuro 3 nabyo birafasha

    Mu gihe hashyushye, benshi ubushake bwo kurya buragabanuka. Ugasanga nko ku munsi uriye rimwe gusa. Ibi ni bibi cyane, kuko uko urya gacye cg usimbuka ifunguro niko byongera ibyago byo kuribwa umutwe cyane. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kurya uko bikwiye mu gihe hashyushye kugira ngo umubiri ukomeze kugira imbaraga ziwufasha gukomeza gukora neza, utagize uburibwe bw'umutwe.

    3.Kunywa amazi menshi

    Mu gihe cy'izuba ryinshi, ni ingenzi cyane kunywa amazi menshi ahagije. Umwuma mu mubiri ushobora gutera kuribwa umutwe, ndetse wa wundi ukomeye w'uruhande rumwe (migraine). Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda umwuma mu mubiri, unywa amazi ahagije, imitobe n'ibindi bibonekamo amazi atari inzoga.

    4.Ibuka kwitwaza imiti irinda uburibwe

    Hari imiti y'ibanze, wagakwiye kuba ufite igihe cyose. Mu gihe hashyushye cyane, ni ngombwa kwitwaza imiti irinda uburibwe bw'umutwe, nka paracetamol. Ni ngombwa kandi kuba ufite hafi yawe imiti ifasha mu kurinda isereri, iseseme cg se no kuruka bitewe no kuribwa umutwe cyane cyane uw'uruhande rumwe.

    5.Kwirinda izuba ryinshi rikugeraho

    Mu bihugu byacu, aho usanga igihe kinini izuba ari ryinshi kandi ricana cyane, ndetse ugasanga biruhije kuba waryirinda. Gusa hari byinshi bishobora kugufasha kugabanya ubukana bw'imirasire y'izuba ikugeraho; kwitwaza umutaka mu gihe hashyushye cyane, kwambara ingofero cg se amataratara (sunglasses) igihe izuba ari ryinshi cyane. Ibi nubikora bizagufasha kwirinda kuribwa umutwe mu gihe izuba ari ryinshi hanze.

    Source : https://yegob.rw/waba-uzengerejwe-no-kurwara-umutwe-muri-ibi-bihe-byizubadore-ibyagufasha/

  • Uramutse witwaye gutya hakagira umukobwa ukwanga yaba atareba neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab'ubu bita 'gutera indobo'. Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta, iyo umukobwa nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y'uko umubwira ijambo ndagukunda.

    N'ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n'uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n'uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

    Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO.

    1. Kubanza kumenyana n'uwo wifuzaho urukundo

    Bijya bibaho ko umuntu ahura n'undi agahita amukunda, nyamara n'ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n'ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

    2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

    Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n'umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y'izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira 'YEGO'.

    Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

    3. Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

    Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

    4. Wimubera nk'umutwaro ngo umuzitire

    Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n'ibindi nk'ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

    5.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

    Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n'umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w'ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

    Source : https://yegob.rw/uramutse-witwaye-gutya-hakagura-umukobwa-ukwanga-yaba-atareba-neza/

  • Qatar: Ambasaderi Franois Nkulikiyimfura yag… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zatangaje ko abagize Miss Rwanda Organization basuye Ambasade y'u Rwanda muri Qatar.

    Aho bari bayobowe n'Umuyobozi Mukuru Ishimwe Dieudonné, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018, bakirwa na Ambasaderi François.

    Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye abategura Miss Rwanda ko batekereje guha buruse abakobwa bahatana muri Miss Rwanda, no kuba basigaye bahemba umushinga mwiza.

    Ambasaderi Nkulikiyimfura yanashimiye abagira uruhare mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ko bakomeje kwaguka mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Yashimye abagize Miss Rwanda Organization gusura Qatar, abasaba ko bakomeza kuba ba Ambasaderi beza b'u Rwanda, anabasaba gukomeza kuba abavandimwe no gukorera hamwe.

    Uhereye ibumoso: Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019; Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017, Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura, Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 na Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss RwandaAmbasaderi François Nkulikiyimfura yakiriye anagirana ibiganiro n'abagize Miss Rwanda OrganizationAmbasaderi François Nkulikiyimfura yasabye ba Nyampinga kuba ba Ambasaderi beza b'u Rwanda  Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye ko Miss Rwanda Organisation yatekereje guha buruse za Kaminuza abakobwa bahatana muri iri rushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107329/qatar-ambasaderi-francois-nkulikiyimfura-yagiranye-ibiganiro-na-ba-nyampinga-batatu-bu-rwa-107329.html

  • Breaking: Vestine na Docras batandukanye n’um… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2021, M Irene yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko kuri uyu wa Gatatu saa tanu z’amanywa azatanga itangazo rirebana na sosiyete y’umuziki yashinze yise M. Irene Entertainment. 

    Abantu batandukanye barenga ibihumbi 215 bamurikira kuri Instagram bamubajije niba ari indirimbo nshya ya Niyo Bosco agiye gusohora cyangwa niba ari indirimbo y’indi Vestine na Dorcas agiye gusohora.

    Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu, yageneye abanyamakuru, M.Irene yavuze ko ashingiye ku ntego za kompanyi ya “M. Irene Entertainment” n’isesengura ryakozwe “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.”

    Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n’aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko “mu minsi iri imbere” azavuga impamvu yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri. 

    Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse “n’uburyo mutahwemywe kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye.' Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.

    Kuri konti ye ya Instagram, biracyagaragara ko M. Irene ari umujyanama w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco. Ni mu gihe, Konti ya Instagram ya Vestine na Dorcas yamaze kongerwaho hejuru M. Irene Entertainment.

    Biracyari urujijo! 

    Hashize ukwezi kumwe hafunguwe konti ya Youtube iri mu mazina ya MIE Empire ikurikirwa (Subscribers) n’abantu ibihumbi 21. Iyi konti yamaze gushyirwaho indirimbo za Vestine na Dorcas; hariho indirimbo ‘Papa’ ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n’abantu batageze ku bihumbi umunani.

    Hariho indirimbo ‘Adonai’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 250, hari kandi indirimbo ‘Isi’ ya Addy- B ndetse n’indirimbo ya Niyo Bosco yitwa ‘Ubutsinzi’. Aba bakobwa basanzwe bafite shene ya Youtube yitwa ‘Vestine na Dorcas’. Iyi shene iriho indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3, hariho indirimbo ‘Papa’ iri hafi kuzuza ibihumbi 700.

    Amashusho y'indirimbo 'Adonaï' baherutse gusohora ntabwo ari kuri iyi shene ya Youtube yabo ahubwo yashyizwe kuri Shene ya M. Irene Empire. Iyi shene yabo inariho indirimbo z’abandi bahanzi bagiye basubiramo mu bihe bitandukanye. Mu gihe cy'umwaka bari bamaze bakorana, M Irene yafashije aba bakobwa gusohora indirimbo eshatu ziri kuri Album yabo ya mbere.

    M Irene yatangaje ko yahagaritse gukora na Vestine na Dorcas ku mpamvu azamenyesha mu minsi iri imbere

    Vestine na Dorcas bavuye mu maboko ya M. Irene nyuma yo kubakorera indirimbo eshatu zakunzwe mu buryo bukomeye

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘ADONAI’ YA VESTINE & DORCAS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107325/breaking-vestine-na-docras-batandukanye-numujyanama-wabo-mirene-107325.html