Category: Uncategorized

  • Byinshi wamenya ku ikipe Byiringiro Lague yerekejemo #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS ikina mu cyiciro cya kabiri.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo uyu rutahizamu yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi gukora igerageragezwa aho yagiye agiye mu ikipe ya FC Zurich ariko iyi kipe yari yamutimiye mbere y’iminsi mike yahise ivuga ko yabivuyemo ari nabwo yahise atumirwa n’ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS.

    Uyu mukinnyi akina asatira anyuze ku mpande yatsinze igeragezwa ndetse amakuru avuga ko yavuyeyo amaze gusinya nubwo byagizwe ibanga kugeze ku munsi w’ejo agiye.

    Neuchâtel Xamax FCS izwi nka FC Xamax, ni ikipe yo mu Busuwisi aho ibarizwa mu mujyi wa Neuchâtel. Yashinzwe mu 1970 hari nyuma yo kwivanga kwa FC Cantonal yashinzwe mu 1916 na FC Xamax yashinzwe mu 1912.

    Izina Xamax ryavuye ku munyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Busuwisi, ‘Xam’ Max Abegglen umwe mu banyamuryango bashinze iyi kipe. Muri 2013 iyi kipe yihuje na FC Serrières n’indi yo muri Neuchâtel ari nabwo yahise ifata izina rya Xamax Neuchâtel FCS.

    Ni ikipe yatangiye ikinirwa n’abanyeshuri bo muri Latin College muri Neuchâtel mu 1910, nyuma y’imyaka 2 nibwo yashinzwe ku mugaragaro.

    Iyi kipe yatwaye ibikombe bya shampiyona inshuro 2 yikurikiranya mu 1987 na 1988, yageze kandi inshuro 5 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu(Swiss Cup) ariko ntiyacyegukana, ihaheruka ku mukino wa nyuma muri 2011.

    Iyi kipe muri 2012 yaje guhura n’ikibazo cy’amikoro byaje no gutuma iva muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Busuwisi(Swiss Super League). Iyi kipe yaje kongera kwisuganya ihera mu cyiciro cya 5(Liga International), muri 2013 yarangije ku mwanya wa 1 izamuka mu cyiciro cya kane, 2013-2014 yongeye kuba iya mbera izamuka mu cyiciro cya gatatu ni mu gihe 2014-2015 yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Nyuma y’imyaka 6, muri 2018 iyi kipe yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko iza gusubira mu cyiciro cya kabiri ari naho ikina kuri ubu aho shampiyona iheruka yarangije ku mwanya wa 9.

    Iyi kipe ikinira imikino yayo kuri Stade de la Maladière yatangiye kubakwa muri 2004 ikaba yaratashywe muri 2007 aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 12,500.

    Iyo ikinira mu rugo yambara amakabutura y’umukara n’imipira y’umutuku yiganjemo umukara, ni mu gihe iyo yakiniye hanze yambara umuhondo.

    Byiringiro Lague yamaze kwerekeza muri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-wamenya-ku-ikipe-byiringiro-lague-yerekejemo

  • Abishe Perezida wa Haiti bamenyekanye, bamwe bafashwe mpiri n'ibikoresho #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abicanyi rigizwe ahanini n'abahoze ari abasirikare ba Colombia ni ryo ryishe Perezida wa Haïti Jovenel Moïse ku wa gatatu, nkuko polisi ibivuga.

    Umukuru wa polisi Léon Charles yabwiye abanyamakuru ko iryo tsinda ryarimo Abanya-Colombia 26 n'Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti. Umunani bacyekwa kuba muri iryo tsinda ntibarafatwa, mu gihe 17, barimo n'abo Banyamerika babiri, batawe muri yombi.

    Abandi basigaye bacyekwa kuba muri iryo tsinda bishwe barasiwe mu mirwano na polisi mu murwa mukuru Port-au-Prince.

    Itsinda ry'abagabo bitwaje imbunda biraye mu rugo rwa perezida saa saba z'ijoro (1:00) zaho ku wa gatatu, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Umugore wa Perezida Moïse, Martine Moïse, yakomerekeye mu gitero ajyanwa mu ndege kuvurirwa muri leta ya Florida muri Amerika, aho bivugwa ko uko ameze ubu byahamishijwe hamwe.

    Ntibiramenyekana uwacuze umugambi w'icyo gitero cyangwa icyatumye kiba. Ariko Claude Joseph, Minisitiri w'intebe w'inzibacyuho (cyangwa w'imfatakibanza mu Kirundi) wa Haïti, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo Perezida wari ufite imyaka 53, ashobora kuba yarishwe kuko yari arimo kurwanya 'abaherwe' bo mu gihugu.

    Ku wa kane, polisi yagaragarije abanyamakuru bamwe mu bacyekwaho kumwica n'intwaro zabo, impapuro z'inzira (passports) zo muri Colombia n'izindi gihamya.

    Bwana Charles yagize ati: 'Abanyamahanga baje mu gihugu cyacu kwica perezida'.

    Yongeyeho ati: 'Tuzongerera imbaraga iperereza ryacu n'ibikorwa byo gushakisha kugira ngo dufate abandi bacanshuro umunani'.

    Leta ya Colombia yavuze ko abatari munsi ya batandatu muri abo bavugwa ko bari muri iryo tsinda bisa nkaho ari abasezerewe mu gisirikare cyayo. Yasezeranyije gufasha Haïti mu bikorwa by'iperereza.

    Hagati aho, ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika byavuze ko bidashobora kwemeza niba hari n'umwe mu baturage b'iki gihugu wafunzwe.

    Abakora iperereza baracyashakisha abacuze uwo mugambi w'ubwicanyi, bwateje akaduruvayo hamwe muri iki gihugu kiri mu bicyennye cyane ku mugabane w'Amerika.

    Ku wa kane, imbaga y'abaturage barubiye yateranye irebera uburyo igikorwa cya polisi kigenda mu murwa mukuru. Imodoka zimwe zaratwitswe, ndetse abantu bateranira hanze ya stasiyo ya polisi aho abacyekwa kwica Perezida bafungiye. Igihe cy'ibihe bidasanzwe kiracyakomeje mu gihugu hose.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abishe-perezida-wa-haiti-bamenyekanye-bamwe-bafashwe-mpiri-nibikoresho/

  • Sudan y’Epfo: Hari abatishimiye ubwigenge bamaranye imyaka 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myaka 10 ishize bamwe ntibishimira iyo ntsinzi kandi bivugwa ko igihugu cyabo gikungahaye kuri peteroli.

    Bivugwa ko cyaranzwe n’imirwano yahitanye abantu bagera 400.000, ruswa ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke nyamara harasinywe amasezerano y’amahoro.

    Al Jazeera ivuga ko muri iyo myaka 10 y’ubwigenge, abaturage ba Sudan y’Epfo badafite byinshi byo kwishimira, nk’uko byatangajwe na Joshua Craze, umushakashatsi mu ishuri ry’ubukungu ry’i London, wakoreraga muri Sudan y’Epfo kuva mu 2008.

    Ibyiringiro byari byinshi mu mwaka wa 2011 ubwo nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo hari intambara y’amajyaruguru n’amajyepfo, yatumye amajyepfo atora kwitandukanya n’agace ka Sudan y’Amajyaruguru.

    Salva Kiir wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, icyo gihe yarahiriye kuba Perezida wa mbere wa Sudan y’Epfo, hamwe na Riek Machar, wari uyoboye undi mutwe w’inyeshyamba nk’umwungirije.

    Abanyesudani benshi bo mu majyepfo bari barahunze, baratahutse maze amahanga menshi asuka miliyoni z’amadolari yo gushyigikira Guverinoma nshya, gusa kugeza ubu abaturage bakomeza kunenga umutekano muke uharangwa, ari na yo mpamvu bahamya ko batakabaye bishimira ubwo bwigenge.

  • Barishimira ko bagiye gutura muri Biryogo izira ivumbi n’ibyondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biryogo mu isura nshya y
    Biryogo mu isura nshya y’imihanda ya kaburimbo

    Ibyo barabivugira ko hashize igihe kingana n’ukwezi hatangijwe ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yose igize agace ka Biryogo, ku buryo nta muhanda uzasigara udakoze.

    Mu Biryogo Kandi harimo haranashyirwa amatara kuri iyo mihanda ku buryo ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura byakundaga kuhakorerwa amasaha akuze bitazongera ukundi.

    Mukangoga Aisha, atuye ahazwi nko kwa Nyiranuma, avuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere barimo kwegerezwa kuko ntaho bazongera guhurira n’ivumbi.

    Ati “Amatara ataraza twari mu mwijima, nta hantu na hato wabonaga habona, ivumbi ryari ritwishe ku buryo igihe nk’iki cy’izuba twabaga turimo kumena amazi ariko ubu turi ahantu heza hakeye, turagenda mu mihanda myiza, turishimira iterambere batugejejeho”.

    Nta gace na kamwe ko mu Biryogo katarimo umuhanda
    Nta gace na kamwe ko mu Biryogo katarimo umuhanda

    Nzavugimana Damascène akorera ubucuruzi mu Biryogo akaba ari na ho atuye, avuga ko mu gihe cy’impeshyi ivumbi ryajyana mu bicuruzwa bye bikandura, gusa ngo ubu ibintu byose birimo biragenda neza.

    Ati “Urumva yuko tutazongera guhura n’iryo vumbi, nuzajya ahanyura mu gihe cy’impeshyi ntabwo azajya asanga ibintu byuzuyeho ivumbi ku buryo tugiye guca ukubiri na ryo”.

    Uretse kuba abatuye mu Biryogo bishimira ko muri uyu mwaka bibohoye ivumbi n’ibyondo, ariko kandi ngo babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi babuze kuva aho iyo mihanda yatangiye gukorerwa, ku buryo kuri ubu harimo abayabona batanze amafaranga 500 ku njerekani.

    N
    N’ubwo buri gace kagejejwemo umuhanda mu Biryogo ariko ngo bafite ikibazo cy’amazi

    Umutoni Nadia na we atuye mu Biryogo, avuga ko amazi bayabona bahenzwe kuko harimo abayakura mu Gitega, cyangwa mu Rwampara ku buryo uyabonera mace ijerekani imugeraho ihagaze amafaranga 300.

    Ati “Ijerekani imwe muri kino gihe cya covid-19 ntacyo yamara, ubwo rero ntushobora gukoresha amafaranga ari munsi ya 600 ku munsi ntuvuge ngo ntabwo urimo guhomba, n’ukuvuga ngo amazi ni ikibazo gikomeye kuko ubwiherero nta suku kubera kubura amazi, n’ibintu byo kurya cyangwa gukoresha mu rugo ntabwo biba bisukuye bihagije”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko iriya gahunda yo gukora imihanda n’ubwo yatangiriye mu Biryogo ariko izakomereza no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo guca utujagari.

    Ati “Project y’Agatare twari twabonyemo inkunga ya Banki y’isi irimo kurangira, imirimo isigaye ni iya nyuma imihanda yakozwe n’iriya, ahubwo icyo umuntu yavuga ni uko iyi project ifite igice cya kabiri, izagenda igera no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali. Muri Kicukiro harahari, muri Gasabo ndumva harimo Nyabisindu n’ahandi, ni ukuvuga ngo ni mu bice by’umujyi bigaragara ko bitubatse neza, aho twita mu tujagari bikaba ari mu buryo bwo kuhazamurira agaciro nk’uko byagenze mu Biryogo”.

    Imirimo yo gukora imihanda mu Biryogo ngo irimo kugera ku musozo
    Imirimo yo gukora imihanda mu Biryogo ngo irimo kugera ku musozo

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ikibazo kijyanye n’amazi cyagaragaye bitewe n’imirimo yakozwe muri iriya mihanda, ariko hakaba hari uburyo babiganiriyeho n’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), ku buryo mu gihe kitarambiranye abadafite amazi mu Biryogo aza kubageraho.


  • Rwatubyaye yafashije ikipe ye kwitwara neza muri UEFA E.C.L atsinda igitego, Nirisarike ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye amakipe akinamo abanyarwanda yatangiye imikino y’ijonjora rya UEFA Europa Conference League, Rwatubyaye akaba yitwaye neza mu gihe Nirisarike bitagenze kuko yatsindiwe muri Slovenia.

    Aya makipe yombi ari mu itsinda 3, akaba yakinaga imikino yayo y’umunsi wa mbere w’iri jonjora mu ijoro ryakeye.

    FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yari yakiriye Llapi FC yo muri Kosovo, yaje no kubyitwaramo neza iyitsinda ibitego 2-0.

    Rwatubyaye Abdul wari wabanje mu kibuga akanakina iminota yose, yaje gutsindira ikipe ye igitego cya 2 mu minota y’inyongera(90+4). Kikaba cyaje gisanga icya Markoski cyagiyemo ku munota wa 35. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15 Nyakanga 2021 muri Kosovo.

    Rwatubyaye yatsinze igitego cya 2 cya Shkupi n’umutwe

    Muri iri tsinda kandi ikipe Urartu FC yo muri Armenia ikinamo Nirisarike Salomon, yari yasuye Maribor FC muri Slovenia, umukino warangiye iyi kipe ya Nirisarike Salomon wakinnye iminota 90 itsinzwe igitego 1-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15 Nyakanga 2021 muri Armenia.

    Muri iri tsinda kandi Dinamo Batumi yaraye itsinze Tre Penne 4-0 ni mu gihe Sfintul Gheorghe yaraye itsinzwe na Partizani Tirana 5-2.

    Nirisarike yatsindiwe muri Kosovo(ifoto ni iya kera)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-yafashije-ikipe-ye-kwitwara-neza-muri-uefa-e-c-l-atsinda-igitego-nirisarike-ntibyagenda-neza

  • Abasore aho gutera ivi nibatere imitoma – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki Edouard
    Minisitiri Bamporiki Edouard

    Ni mu kigabiro aherutse kugirira ku Isibo TV, aho yagiye abazwa ibibazo binyuranye bijyanye n’umuco Nyarwanda, mu kubisobanura atanga urugero ku muhango wo gutera ivi, nk’umuco wadutse wifashishwa mu gusaba urukundo, ukorwa n’abasore bateganya kurushinga.

    Kuri we, gutera ivi usanga bikubiyemo ibintu byinshi bidasobanura urukundo nyarwo, aho ngo usanga hari abatera ivi, ariko nyuma y’igihe gito bigahinduka bakisubirira mu zindi ngeso zibakurura mu butane.

    Agira ati “Ubundi ugira icyo atinya ntiyatera ivi, yaryihorera rwose, kuko urumva iyo tubonye ivi twumva ko ibintu byarangiye, kandi birarenga n’uwateye ivi harashira iminsi mike ukabona batonze ku murenge bajya gusaba ubutane, nkibaza rya vi ko nta mezi abiri ashize bigenze bite, ukabona umusore yasubira muri bya bindi kandi ivi ryaratewe. Gusa ntihagire abantu banyumva nabi ngo ndamagana abatera ivi kuko nta politike ihari ibigenga, ni imico y’ahandi Abanyarwanda batiye”.

    Arongera ati “Ubirebye, njyewe ndi umukobwa nubaha umuhingu ntaryo yatera, yabyihorera kuko ririya vi turebye nabi ryasimbura umuranga, wakeka ko hari ibintu ririmo kuranga ariko si mbizi, uwabyihorera”.

    Uwo muyobozi abajijwe ku buzima bwe, icyo yasimbuje umuhango wo gutera ivi ubwo yiteguraga kurushinga yagize ati “Ibyo erega byadutse vuba, njye maze imyaka icumi ndongoye, ariko ukuntu nzi umugore wanjye n’uburyo tubana byamuvuna, ndamutse mbyadukanye byamubabaza, ubanza yabyamagana n’ivi ritaragerayo”.

    Yavuze ko gupfukamira umuntu ari ibitirano, bihabanye n’umuco nyarwanda w’ubwubahane hagati y’abanshakanye, atanga inama yo kuvuga imitoma aho gupfukama ngo bakabiharira Imana.

    Ati “Kubera ukuntu twubaha Imana turayipfukamira, gupfukamira umuntu by’ibitirano gusa, wenda abantu ni babisesengura bakajya babona impamvu umuntu bamupfukamira bizakorwe, ariko gutera imbabazi ugiye gushaka umugore tuzabyihorere dutere imitoma, abasore aho gutera ivi, ni batere imitoma”.

  • Uganda: Perezida Museveni yagaragaje igitekerezo cye bwite yumva cyahuza Abanyafurika #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ahamagarira Abanyafrika gukoresha igiswahili kugira bibafashe gushira hamwe uyu mugabane.

    Mw'ijambo rye ku musi wahariwe Ukwishira hamwe kwa Afrika, umusi wo kurebera hamwe intambwe imaze kugerwaho mu guhuza uyu mugabane, Perezida Museveni avuga ko igiswahili ari 'ururimi rwahuza uyu mugabane wa Africa'.

    Muri iryo jambo rye, arababazwa n'uko Abanyafrika badashize hamwe.

    Mu magambo yacishije ku rubuga rwa Twitter, yanditse: 'Burya Abanyafrika turi bamwe, nta kintu na kimwe cyatuma tutaba umwe. Biroroshe ko Abanyafrika bishira hamwe kurusha Abanyaburayi.

    Nk'ururimi atari umurage wasizwe n'Abanyaburayi, Igiswahili gikunzwe gukoreshwa mu mwanya w'icongereza, igifaransa cyangwa igiportugali nk'uburyo bwo guhakwa mu bihugu byateye imbere.

    Igiswahili ni ururimi rw'igihugu mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda byo mu muryango wa Afrika y'Uburasirazuba uhuriyemwo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, Uburundi na Sudani y'Epfo.

    Igiswahili kandi kigenda gikwirakwira mu majyepfo amajyaruguru n'abarabu muri Africa Afrika kirakoreshwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/09/uganda-perezida-museveni-yagaragaje-igitekerezo-cye-bwite-yumva-cyahuza-abanyafurika/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jutta Urpilainen ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro hagati ya Perezida Kagame na Jutta Urpilainen byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihu bibinyujije kuri Twitter ni byo byemeje ko ibyo biganiro byabayeho ariko ntibyagaragaza ibyaganiriweho.

    This afternoon, President Kagame held a virtual meeting with @JuttaUrpilainen, EU Commissioner for International Partnerships, following up on the recent EU agreement to strengthen the @RwandaFDA, which will further attract investments in vaccine manufacturing in the country. pic.twitter.com/tWfB75EHbH

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 8, 2021

    Ibyo biganiro bije nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2021 EU na Leta y’u Rwanda byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,6 Frw zizifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo n’urwego rw’ubuzima, by’umwihariko ibijyanye n’ishoramari ryo gutangiza gahunda yo gukorera inkingo mu gihugu.

    Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

    Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

    Perezida Kagame ubwo yaganiraga na Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jutta Urpilainen

    Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Jutta Urpilainen, ubwo yari mu biganiro na Perezida Kagame byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Clarisse Karasira yakoze indirimbo yisengesh… – #rwanda #RwOT

    Kuva Covid-19 yakwaduka mu Bushinwa mu mpera za 2019 igakwirakwira Isi mu gihe gito yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu kugeza n'uyu munsi.

    Ibihugu hafi ya byose ku Isi byafashe ingamba zirimo gahunda ya Guma mu Rugo, gufunga ibikorwa bimwe na bimwe bihuza, guharikaga ingendo zo mu kirere, gutangira gukingira abaturage mu guhangana n'iki cyorezo n'ibindi byinshi ariko iki cyorezo gikomeje kwica benshi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TABARA' YA CLARISSE KARASIRA

    Cyagize ingaruka mu buzima bwa muntu mu nguni zose z'ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe n'ibigo bitandukanye bugaragaza ko hari umubare munini ku Isi watakaje akazi bakoraga, benshi babayeho nta cyizere cy'uko ejo hazacya, abandi baribaza amaherezo y'iki cyorezo.

    Umubare w'abandura Covid-19 n'abo yica ukomeza kwiyongera mu buryo budasanzwe ku Isi.

    Kamena 2021 yabaye ukwezi kubi k'u Rwanda, kuko Covid-19 yazamukanye ubukana, abayandura n'imibare y'abo yica irazamuka mu buryo butigeze bubaho.

    Ejo ku wa Gatatu, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya ba Covid-19, 760 byatumye abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda bagera ku 45, 039.

    Iki cyorezo kandi cyahitanye abantu 16, bityo amaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda ni 507.

    Abarwayi bashya babonetse ni 760 mu gihe abakize ari 816.  Abakirimo kuvurwa ni 15,325 barimo 67 barembye.

    Mu ndirimbo ye nshya yise 'Tabara', Clarisse Karasira aririmba asaba Imana kurebana impuhwe abari mu bihe bigoye kubera ingaruka za Covid-19.

    Akavuga ko abantu baruhijwe n'ibihe bari gucamo, bityo “Ngabo rengera abantu bawe [Imana].”

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yakoze iyi ndirimbo arebye ubuzima bugoye abantu benshi bo mu bihugu binyuranye byo ku Isi babayemo, bitewe n'ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku mibereho y'abatuye Isi.

    Avuga ko iyi ndirimbo yaje 'nk'isengesho', kandi yizere ko 'izafasha abantu gusaba Imana gukiza abantu mu bihe bigoye.'

    Clarisse yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki gusenga, guharanira gukora ibyiza no gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atangwa n'inzego z'ubuzima no kutiheba, ahubwo bagashakira amahirwe mu bihari.

    Amajwi y'iyi ndirimbo (Audio) yatunganyijwe na Clement The Guitarist n'aho amashusho (Video) yakozwe na Fefe Faith.

    Iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na (Executive Producer) na Ifashabayo Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira.

    Clarisse Karasira yateye isengesho risaba Imana kurengera abantu bayo bagizweho ingaruka na Covid-19

    Clarisse Karasira yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TABARA' YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107380/clarisse-karasira-yakoze-indirimbo-yisengesho-risaba-imana-gutabara-abagizweho-ingaruka-na-107380.html

  • Imbogo bazisomeje ku gasembuye zikora ibidakorwa||Ababikoze bahawe ibihano bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahinzi batatu b'Abahinde bo muri leta ya Gujarat imwe mu ziri mu burengerazuba bw'iki gihugu batawe muri yombi bazira kugurisha inzoga mu buryo butemewe nyuma yaho bimenyekanye ari uko imbogo zayisomyeho zigasinda bigahita bimenyekana ko bazicuruza mu buryo bwa magendu.

    Umupolisi waho, Dilipsinh Baldev, yatangarije AFP ko umwe muri abo bagabo yabonye imbogo ihindutse mu miterere n'imitekerereze, guhagarara bikanga ikagwa hasi ndetse ukabona yarakaye cyane, ni bwo yahise ahamagara umuganga w'amatungo ngo arebe icyabaye. Uyu muganga yatangaje ko imbogo zasomye ku nzoga z'inkorano aho zari zihishe.

    Umuganga w'amatungo yahise agenzura neza inkono y'amazi izi nyamaswa zanywaga, asanga si amazi asanzwe ahubwo ni inzoga. Yavuze ko ayo mazi yari afite impumuro idasanzwe kandi yahinduye ibara. Umuganga w'amatungo yahise abimenyesha abapolisi. Polisi ihageze yasanze amacupa 100 y'inzoga hafi aho imbogo zororerwa zifite agaciro ka 32,000 ($ 400).

    Abahinzi batatu barafashwe barafungwa biturutse ku mbogo zari zasomye ku nzoga bikamenyekana. Muri

    Source : https://yegob.rw/imbogo-bazisomeje-ku-gasembuye-zikora-ibidakorwaababikoze-bahawe-ibihano-bikomeye/