Category: Uncategorized

  • Ngororero: Ku myaka 13 yatewe inda n’umugabo wa mukuru we, biviramo nyina uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa avuga ko ubwo yabaga kwa mukuru we, umugabo we yajyaga amusaba ko baryamana amushukishije ibintu bitandukanye, akajya amuhakanira.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakomeje gutinya kubwira mukuru we ko umugabo we amusaba ko baryamana, gusa ngo ntibyagarukiye aho kuko uwo mugabo yigeze kumusanga mu buriri aho yari aryamye nijoro, amufata ku ngufu ari na bwo yamuteye inda.

    Yagize ati “Umugabo wa mukuru wanjye yakundaga kunshuka ansaba ko turyamana ariko nkamwangira mubwira ko ntabishobora, nkiri umwana. Sinigeze mbibwira mukuru wanjye kuko yambwiraga ko nimbivuga azanyirukana. Nyuma ni bwo naryamye nijoro, numva umuntu akinguye icyumba nararagamo mbona ni wa mugabo, amfata ku ngufu ari na bwo yanteraga inda y’uyu mwana.”

    Akomeza avuga ko akimara kumenya ko yamuteye inda yabibwiye uwo mugabo, ahita atoroka agaruka yaramaze kubyara, amusabye ko yamufasha ngo abone uko yita ku mwana arabyanga, ajya kumurega baramufunga.

    Ibibazo yahuye na byo ngo byatumye nyina ahungabana ndetse bimuviramo uburwayi bwo mu mutwe none ubu yirirwa yiruka ku musozi yambara n’ubusa.

    Kugeza ubu uyu mwana avuga ko abayeho mu buzima bumugoye aho arererwa mu miryango yo kwa nyirakuru; kubona ibitunga umwana n’imyambaro ye ngo ni ingorabahizi, ibi bikiyongeraho kuba yarataye ishuri kubera ubwo buzima ariko ngo abonye uko yiga imyuga byamufasha kubaho we n’umwana we.

    Yagize ati ” Navuye mu ishuri niga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, kubera ubuzima bubi ndimo sinabonye uko nsubira kwiga. Umwana yabuze amashereka ubu yaracutse, mbonye undihirura nkiga imyuga nko kudoda nkabona imashini, nabona ibintungana n’umwana wanjye.”

    Nyirabagande Alphonsine ni umukecuru kuri ubu urera uyu mwana n’uwo yabyaye kubera isano bafitanye avuga ko ubuzima bwabo butameze neza kuko na we afite amikoro make atabasha kumwitaho nk’uko bikwiye.

    Yagize ati “Uyu mwana yabyaye afite imyaka 13, uwo abyaye avuka afite amezi arindwi. Nyina yagize ibibazo byo mu mutwe, yananiwe kwakira ibyabaye ku mukobwa we. Nahise muzana iwanjye ndamurera ariko ubuzima bwabo ntibuba bumeze neza kuko nanjye ntishoboye.”

    Inzobere mu by’ubuzima akaba n’umujyanama mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima HDI, Dr Mporanyi Theobald, avuga ko abagore n’abakobwa bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo n’ihungabana riterwa n’inda baba basamye batabishaka ari yo mpamvu hashyizweho itegeko risobanura ibijyanye no gukuramo inda ku muntu ubyifuza kugira ngo birinde ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bitewe no kuzikuramo mu buryo bwa magendu.

    Yagize ati “Abagore n’abakobwa bahuye n’ibibazo byo guhohoterwa bagaterwa inda, bakunze guhura n’ibibazo by’ihugabana bagaheranwa n’agahinda n’umubabaro, bakabaho bihebye, ni yo mpamvu ubu hashyizweho itegeko rivuguruye ribemerera gukuramo izo nda ntibabarweho icyaha kuko baba babikoze mu buryo bwemewe n’iri tegeko.”

    Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 8 Nyakanga 2019 rigena ko iyo utwite ari umwana; yafashwe ku ngufu; yaragizwe umugore ku buryo bw’agahato; uwayimuteye bafitanye isano itarenze igisanira cya gatatu cyangwa abaganga b’inzobere bagaragaje ko iyo nda yamugiraho ingaruka, iyo ikuwemo nta cyaha ubikoze abarwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko abana n’ababyeyi bahura n’ibibazo nk’ibi akarere kabafasha mu bikorwa bitandukanye byo kubateza imbere ndetse ko bashyize imbaraga mu kubaha ubutabera bwuzuye bafatanyije n’inzego bireba.

    Yagize ati “Abamaze kugwirirwa n’ibyo bibazo turabaganiriza tukabagira inama, ndetse hari na gahunda nyinshi tugira zigamije kubateza imbere nko kwiga imashini n’indi myuga iciriritse, hari n’abasubizwa mu ishuri. Abo bitarabaho tubakangurira kubyirinda, bakayoboka gahunda bashyiriweho zo kuboneza urubyaro. Usamye inda atabyifuzaga itegeko ryarabyoroheje, yagana abaganga babyemerewe bakabafasha kuyikuramo ubuzima bugakomeza.”

    Kuva mu kwezi kwa Karindwi 2020 kugeza ubu mu Karere ka Ngororero habarurwa abana bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo bagera ku 174, mu gihe dosiye 33 zafashweho imyanzuro mu rukiko naho 56 zikaba zigikurikiranwa muri RIB.

    Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera kuko imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abangavu 98 342 batewe inda kuva mu 2016 ibintu Leta yahagurukiye aho abazibateye bashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Uyu mukobwa watewe inda akiri muto avuga ko abayeho ubuzima butamworoheye kubera ubushobozi buke ariko yifuza gusubira mu ishuri mu gihe yaba abonye ubimufashamo

  • Kera habayeho! Ibinyoma byahimbwe n’ibyamamare bigaca igikuba mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kumva ko umuntu w’icyamamare yasagariwe n’abagizi ba nabi bakamucucura byababaje abantu cyane, Polisi y’i Chicago yakiriye ikirego yinjira muri iki kibazo itizigamye, ikora iperereza impande zose maze nyuma y’iminsi 20 gusa, amakuru yavuye mu iperereza aza ari indya nkurye.

    Poliso yavuze ko umutungo yakoresheje ikurikirana ikibazo cya Smollett wapfuye ubusa kuko uyu mugabo nta kibazo cy’ubujura yari yagize, ahubwo ko ibyabaye byose byakozwe n’inshuti ze ku bushake bwe, kugira ngo uyu mugabo avugwe cyane mu itangazamakuru maze azace akayabo ba nyiri filime ya ‘Empire’ yendaga gukomeza gukinwa.

    Uretse ko Smollett yakabije bikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe, ku basanzwe bakurikira ubuzima bw’ibyamamare cyane cyane mu muziki no mu gukina filime, bazi ko umuco wo kubeshya rubanda babakunda umaze kuba nk’usanzwe, bigakorwa cyane nka mbere yo gusohora indirimbo cyangwa filime, mu rwego rwo gukomeza kuvugwa cyane, bityo ibyo bashyize hanze bikabona isoko rinini.

    Kimwe n’umusore ugomba kubanza kwirarira kugira ngo arongore inkumi, ibyamamare bikunze kutwereka ko ubuzima bibamo budasanzwe, ku buryo twebwe rubanda tubabona tukabubaha ndetse tukabakunda cyane, kandi ibyo nibyo bibazanira umugati.

    No mu Rwanda uyu muco uraganje! Ngira ngo twese turibuka ejo bundi Davis D n’umukobwa witwa Aisha bajya aho bagashwanira kuri telefoni bya nyirarubeshwa, Twitter na Youtube zigacika ururondogoro kumbi umusore yari mu mibare yo gusohora indirimbo yitwa ‘Bon’, bisaba ko abanza “Kubyutsa izina” nk’uko bisigaye byitwa, kugira ngo iyo ndirimbo yamuhenze cyane itazapfa ubusa.

    Davis D si umwihariko muri uyu muco mutindi, kuko agomba kuba yarawiye ku birenge by’abandi bahanzi bamubanjirije, bageze mu bushorishori bw’uyu muziki Nyarwanda babikesha impano iherekejwe n’ibinyoma bya hato na hato, byatumye tubakunda na nyuma yo kubavumbura ntitubange, ndetse n’uyu munsi tukaba tukibibukira ku byishimo bidasanzwe babitse mu mitima yacu.

    Muri iyi nkuru tugiye kwibukiranya abahanzi badukinnye kakahava bishakira ‘hit’, bamwe bakayibona koko ariko abandi bakagibwaho n’urubwa bakiseguye na magingo aya.

    Ubukwe bwa Lil G bwabaye nka ya mabati

    Mu mwaka ushize, Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavuze ko yumva amaze gukura ku buryo akeneye kubaka umuryango, asaba abantu guhanagura amakoti kuko mu minsi micye iby’icyaka byari bigiye gusubirwamo, anatwereka umwari ushinguye wibera i Lyon mu Bufaransa biteguraga kwambikana impeta.

    Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yavuze ko nubwo hari abamushinje kutagira ubunebwe mu gusura abakobwa batandukanye, amaze igihe kitari gito aryohewe n’urukundo rwa Sylvie biteguraga kurushinga.

    Ati “Uyu mukobwa tumaze igihe dukundana. Namukundiye ko ari umukobwa w’umukozi kandi uzi gushakisha nka njye. Asanzwe aba mu Bufaransa ariko arateganya kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba.”

    Ubu bukwe bwagarukiye ku muryango kuko Lil G yari yamaze kuvuga ko itariki ya 16 Mutarama uyu mwaka itari bumusige mu busiribateri, ariko avuga ko andi makuru azagenda amenyekana nyuma.

    Hadaciye kabiri, Lil G yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko iby’ubukwe bwe byasubiwemo kuko hari ibyo atumvikanyeho n’umukunzi we.

    Umuntu yamwifuriza kuzahirwa mu migambi ye, kuko uyu musore ntacyo ataduhaye mu bihe bye byiza, birimo inkuru zidasanzwe nk’aho mu 2012, ubwo yari akiri ingimbi y’imyaka 18 gusa, yavuze ko kuva yaca akenge yari amaze gukundana n’abakobwa 90 kugera ubwo, icyakora ntahirwe kuko ntawe bamaranaga kabiri.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Lil G yavuze ko afite ubukwe ariko nyuma aza kuvumburwa ko yashakaga guca ibintu mu itangazamakuru

    Olili yigize umu-star wahitanye ubuzima bw’ikizungerezi

    Olivier Habimana wamenyekanye nka Olili, mu 2011 yahimbye inkuru yakuye bamwe umutima, ubwo yavugaga ko umukobwa bakundanaga yiyahuye kubera ko uyu muhanzi yamwanze.

    Kimwe na Smollett, Olili washakishirizaga ‘hit’ kubura hasi no hejuru, yahimbye konti kuri Facebook yacaga ibintu muri ibyo bihe, aragenda akurebera ifoto y’ikizungerezi cyo muri Ethiopia arakizana n’i Kigali acyita Mika Kaneza, acyandikira kuri konti yari yagihimbiye ko ‘cyiyahuye kubera ko cyakunze uyu Olili ariko ntahibe agaciro.’

    Mu minsi ya mbere abantu baratangaye bakibaza uwo musore watumye umukobwa usa na bicye arambirwa ubuzima kuko yamwanze, bituma Olili avugwa koko nk’uko yabitekerezaga, ariko byabaye iby’akanya gato kuko amayeri ye yose yaje kumenyekana, iby’uyu musore birangira macuri.

    Nyuma yabwo yakomeje gukanyakanya mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa, birangiye yiyemeje kuwureka burundu mu 2014 akajya gukora ibindi ashoboye.

    Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia yavuzweho kuba yariyahuye kubera umuhanzi Olili

    Davis D; umusirimu ubivanga n’amarere

    Zimwe mu mpinduka zikomeye twabonye mu muziki w’u Rwanda kuva twamenya Davis D, ni uburyo uyu musore azi kwitwara neza cyane muri video z’indirimbo ze, ziri mu za mbere ziba zisa neza mu Rwanda.

    Davis D ni umusirimu cyane, akaba umusore wambara akaberwa, akamenya kwambara ibigezweho ku buryo hari abakubwira ko aho wamufotorera hose ntacyo wakwicuza bitewe n’uburyo ahorana imicyo, bikiyongeraho ko n’ibyo kwifotoza bitajya bimutonda habe na gato.

    Uretse gushashagirana imbere ya camera, Davis D anakora uko ashoboye ku buryo ibyo atwereka mu ndirimbo ze, tubona ko ari nabwo buryo busanzwe abayemo, na cyane ko bamwe mu batamwera bakunze kuvuga ko ibyo yigira imbere ya camera atabyigira imbere y’icupa, bitewe n’amikoro macye amuranga mu buzima busanzwe.

    Byaba ari ukuri cyangwa ibinyoma, icyo tuzi ni uko Icyishaka David tuzi nka Davis D ari umwe mu basore bakora uko bashoboye bagakora video zikeye cyane kandi zihenze, zirimo iyitwa ‘Bon’ yakoreye i Dubai, ikamutwara arenga miliyoni 30 Frw.

    Mbere y’uko ayishyira hanze, Davis D yabanje guca igikuba mu majwi yumvikanye ashwana n’umukobwa witwa Aisha, ariko amakuru akaza kuvugwa ko ibi byose byari mu rwego rwo gutuma izina Davis D rigaruka mu binyamakuru, ubundi indirimbo ikabona ikajya hanze ibintu byabanje gucika.

    Iby’amarere no kwirarira si ubwa mbere Davis D yari abivuzweho kuko no mu 2018, Davis D yari yaciye igikuba mu itangazamakuru, icyo gihe yazengurukije umunyamakuru wa ‘Kigalihits’ inzu ya Se umubyara ayita urugo rwe rushya.

    Kuri YouTube naho uzahura nawe, aho yigeze kugaragara avuga ko yatanze imodoka zihenze n’akayabo k’amafaranga mu bihe bitandukanye abiha Asinah.

    Davis D akunze gushitura benshi kubera imyambarire ye idasanzwe

    Umugeni wa Sean Paul i Kigali

    Hambere aha Umulisa Divine twamenye nka Tete Roca, yaciye igikuba abwira abantu ko kabuhariwe mu njyana Dancehall na Reggae, Ryan Francis Henriques, Umunya-Jamaica twamenye nka Sean Paul, yamwihebeye ndetse aba bombi bari mu rukundo.

    Mu by’ukuri Tete Roca afite uburanga bwari no gukurura ibyo byamamare byo ku rwego rw’Isi, dore ko mu bihe bye nawe atari yoroshye cyane ku bijyanye n’imyambaro itari imenyerewe mu bakobwa bakora umuziki icyo gihe, ariko iby’uru rukundo byari inkuru y’ikinyoma cyambaye ubusa.

    Tete Roca yabajijwe n’isinzi ry’abantu uburyo umugabo ufite umutungo urenga miliyoni 25$ yarebye mu beza bose Isi ifite akanyurwa n’umwari w’i Kigali, we agasobanura ko yakuze amukunda kugeza ubwo bahujwe na mubyara we wabaga muri Jamaica, wasabye Sean Paul kubonana na Tete Roca mu rugendo rw’amateka uyu mugabo yakorewe i Kigali mu 2009.

    Teta Roca waririmbye izirimo ‘Ndabaza’ yaje kuva mu muziki yashinjaga kubamo ruswa y’igitsina cyane, yerekeza mu bundi buhanzi bw’ibitabo ndetse aherutse gushyira hanze icyitwa ’Barefoot in Germany’ gikebura abibwira ko mu Burayi ari Paradizo, nyamara hari abagerayo ubuzima bukababihira kurusha uko bari bamaze muri Afurika.

    Tete Roca yakanyujijeho mu muziki, mu gushaka hit avuga ko akundana na Sean Paul wabiciye bigacika muri Dancehall ku rwego rw’Isi

    Amashuri ya Meddy na The Ben azarangira ryari?

    Kuwa 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyiswe ‘Urugwiro Conference’, birangira abasore bikundiye iraha rya Amerika ntibagaruka i Kigali.

    Aba bahanzi barabuze biteza urujijo cyane, ariko nyuma baza kuboneka, amakuru akavuga ko batangiye ubuzima bushya ndetse bagannye ishuri, aho bavugaga ko biga muri ‘Tarrant College’ iri muri Leta ya Texas, The Ben akavuga ko yiga mu Ishami rya ‘Public Health’ muri iyo kaminuza.

    Kuva icyo gihe kugera n’ubu, ntituramenya akanunu k’ayo mashuri, niba yararangiye cyangwa agikomeza, ibituma ibihuha by’uko aba basore batigeze banakandagira mu ishuri byizerwa na benshi.

    The na Meddy barize ariko ibyo kurangiza amashuri ntibyarangiye na mba

    Mico The Best na Phiona Mbabazi bakundanye ’urwo gusaza abantu’

    Mu ntangiriro za Mata 2016, nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Mico The Best na Mbabazi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Mico akabihamirisha imbuga nkoranyambaga ze, akerekana ko Mbabazi yamutwaye uruhu n’uruhande.

    Mu kiganiro na IGIHE mu 2018, Mbabazi yavuze ko iby’urwo rukundo ari inkuru ubwabo bahimbye kugira ngo itangazamakuru ribahange amaso, na cyane aba bombi bari bamaze igihe kinini ‘barazimye’ kuko nta bikorwa by’umuziki bifatika bari bafite mu 2016 na 2017.

    Mbabazi yaragize ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo. Mu 2017 nta gikorwa na kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira nti ‘reka dukore ibyo bintu.’”

    Phiona na Mico baciye igikuba mu itangazamakuru bavuga ko bakundana kandi atari byo

    Amafaranga ya Rugagi yatumye Bahati yiyambika urubwa

    Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya ‘Just Family’, Bahati wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

    Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe ryayoborwaga na Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya bw’uko we n’itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro.

    Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye.

    Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufiteye, undi yumvikana atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja atayazi.

    Bahati yigeze guca igikuba avuga ko yagiye mu bapfumu kandi abeshya

    Young Grace yambariye ubusa; dipolome iritakwanwa ku manywa y’ihangu

    Nuvuga Young Grace, abakunzi b’umuziki tuzumva Hip Hop iyunguruye. Kuva mu 2011, Abayizera Marie Grace twamenye nka Young Grace ntiyadusondetse, kuko yabaye umwe mu bakobwa bacye cyane baduhaye injyana zikakaye za Hip Hop imwe ku yindi, kuva kuri ‘Like a Boy’ mu 2013, kugera kuri ‘Zip It’ aheruka.

    Icyakora mu 2015, nawe yaguye mu mutego nk’uw’abandi bose, ashaka kutwereka ko nubwo tumufata nk’umuntu urenze cyane, ariko noneho biri ku rwego rwo hejuru kuko yanasoje amashuri muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), icyo gihe yitwaga TRUC.

    Kugira ngo hataza no kugira uwibaza byinshi, Young Grace yakoze nk’iby’abandi barangije kaminuza bakora, yambara ya makanzu manini ndetse anafata igitabo mu ntoki arifotoza, ntiyibagirwa no gushima Imana yamufashije muri urwo rugendo rutari rumworoheye kuko yarufatanyaga n’akandi kazi k’umuziki.

    Abari babishoboye bamushimiye ubwitange yagize mu rugendo rwe rw’amashuri, ariko kera kabaye, ubuyobozi bwa kaminuza yari yavuze ko yigaho, bwibaza uburyo uwo munyeshuri w’icyamamare yize imyaka yose muri kaminuza yabo batabizi.

    Ubwo iperereza ryaratangiye, amadosiye aruburwa mu biro byose izina Abayizera Marie Grace ribura mu rutonde rw’abanyeshuri rw’iyo kaminuza, ubuyobozi bwayo bwihutira kujya hanze buvuguruza ayo makuru ndetse buvuga ko inkiko ari zo zizakiranura impande zombi, ibyari iby’ibyishimo kwa Young Grace bihinduka ibisusa.

    Young Grace ntiyaciye ku ruhande yahise avuga ko yakoze ari amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi, avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga akamuhoza ku nkeke amubaza iby’amasomo ye, undi nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye, akamwereka amafoto yemeza ko yasoje kaminuza anafite igitabo agaragiwe n’inshuti ze.

    Ku bw’amahirwe, uyu mubyeyi wari ukiri umukobwa muto yaje kubabarirwa n’ubuyobozi bwa kaminuza.

    Young Grace yifotoje afite igitabo nk’umuntu urangije Kaminuza kandi abeshya

    Young Grace yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yasoje kaminuza kandi atari byo

    Young Grace yatumije inshuti n’umuryango yifotoza nk’umuntu urangije amashuri ari mu birori byo kuyishimira

  • Minisitiri Biruta na Mbabazi bahanuye urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; baganirije urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga.

    Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 nibwo itsinda ry’urubyiruko rutuye mu mahanga rumaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda ryagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

    Iri tsinda rigezwe n’abagera kuri 60 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage.

    Uretse abakomoka ku babyeyi bose b’Abanyarwanda, iri tsinda ririmo n’abavanze. Ni ukuvuga abafite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda.

    Mu minsi bamaze mu Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Nyuma yo gusura aha hantu hatandukanye, babonanye n’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo babaganirize ku cyerekezo cy’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yabagaragarije ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo ubu ruri mu bihugu biri kwitwara neza mu bintu bitandukanye birimo korohereza ubucuruzi.

    Yabasabye gukomeza kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda aho baba hose kandi bagahangana n’abakomeje guharabika igihugu bavuga ibitari byo.

    Yabasabye ko iki gikorwa batangiye cyo kugaruka bagasura igihugu cyabo cyazakomeza kandi bakarushaho kongera umubare w’abacyitabira.

    Minisitiri Rosemary Mbabazi we yagaragarije uru rubyiruko bimwe mu bigize umuco w’u Rwanda. Yababwiye ko mu gihe kinini cyashize Abanyarwanda bibonaga mu moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yemeza ko ariko ubu bose bibona nk’Abanyarwanda binyuze muri Ndi Umunyarwanda.


  • Ntimukwiye gutegereza guhamagarwa ngo murwanire igihugu cyanyu- Gen James Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Ibi Gen. James Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021, ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’abahungu n’abakobwa baba mu bihugu bitandukanye ariko bakaba bamaze iminsi mu Rwanda, aho bari gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.

    Gen Kabarebe yavuze ko ikibazo u Rwanda ruri guhura na cyo cy’abaruharabika n’abagoreka amateka yarwo cyari cyitezwe kuko ngo nyuma yo gukora Jenoside abayikoze bakurikizaho kuyihakana.

    Yavuze ko buri cyiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyagiye kigira imbogamizi, yemeza ko abaharabika u Rwanda na bo ari imbogamizi mu cyiciro u Rwanda rugezemo rwibohora.

    Yavuze ko uru rubyiruko rufite ibyo rusabwa byose kugira ngo ruvuguruze amakuru atangwa n’abaharabika igihugu, anabibutsa ko kugira ngo babikore badakwiye gutegereza kubisabwa ko ahubwo bakwiye kubifata nk’inshingano.

    Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko guhangana n’abavuga ibinyoma ku gihugu cyabo

    Uru rubyiruko rwasabwe kumva ko rufite inshingano zo kuvuguruza abaharabika igihugu

    Inkuru irambuye mukanya


  • Ngoma: Umuyobozi akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 1 Frw yo kwishyura mituweli – #rwanda #RwOT

    IGIHE yamenye ko uyu muyobozi w’imyaka 31 yatawe muri yombi ku wa 7 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo muyobozi yafashwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Yavuze ko abakora ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye inyungu rubanda batazihanganirwa.

    Yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite. Abantu bakwiye kumenya ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza 1.006.000 Frw yari agenewe kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021

  • U Rwanda rugiye kohereza abasirikare 1000 muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

    Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.

    Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri ako gace. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko izi ngabo zizoherezwayo zizakorana n’iza Mozambique cyo kimwe n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

    Riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

    Izi ngabo zigiye muri Mozambique nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi. Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhashya iterabwoba.

    Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique yari imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

    Nubwo ingabo za Leta zikomeje gutsinsura uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

    Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total yashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

    Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwaremezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi na byo byarangiritse, bikaba byaratumye benshi bahagrika ibikorwa bahakoreraga.

    Umujyi wa Palma wagabweho ibitero utuyemo abanyamahanga basaga 1000 bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’icukurwa rya gaz.

    Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 3000 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze.

    Mu kwezi gushize abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye i Maputo muri Mozambique baganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

    Bemeje koherezayo umutwe wa SADC w’ingabo zishinzwe kurwana aho rukomeye ngo zifashe mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado ishobora no gukwirakwira mu bindi bihugu byo mu karere idahagaritswe.

    Inzira igejeje Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

    • Mu Ukwakira 2017, abagizi ba nabi bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State wo muri Iraq n’uwitwa Levant (ISIL) batangiye kugaba ibitero mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique.
    • Rimwe na rimwe, abo barwanyi biyita al-Shabaab, nubwo nta sano na rito bafitanye na al-Shabaab yo muri Somalia.
    • Ingabo za Mozambique zimaze igihe zihangana n’abo barwanyi gusa byatumye abasivili benshi bahunga iyo mirwano.
    • Abo barwanyi bagabye ibitero muri Kanama 2020 bafata Umujyi wa Mocimboa da Praia.
    • Muri Mata 2020, abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe ndetse abagera kuri uwo mubare nanone bishwe muri ubwo buryo mu Ugushyingo 2020.
    • Muri Nzeri 2020, abarwanyi ba ISIL bagabye igitero ku kirwa cya Vamizi kiri ku Nyanja y’Abahinde.
    • Ku wa 24 Werurwe 2021, aba barwanyi bafashe Umujyi wa Palma, bica n’abaturage mu gihe abarenga 35.000 by’abaturage 75.000 bawutuyemo bavuye mu byabo.

    Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko igiye kohereza abasirikare 1000 muri Mozambique

  • Abantu batanu bakekwaho uburiganya bwo kugurisha Inzu n'ibibanza by'abandi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje kuri uyu wa 09 Nyakanga ko rwataye muri yombi abagabo batanu, aho rubakurikiranyeho ibyaha birimo; kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano, aho bagurishaga ibibanza n'amazu by'abandi.

    Abatawe muri yombi nkuko urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje amazina yabo ni; Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin hamwe na Mutijima Kadahwema William.

    Bumwe mu buryo abafashwe bakoresha nkuko RIB yabutanga, harimo; kureba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir'inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n'abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by'ibihimbano.

    Nyuma yo gucura ibyangombwa by'ibihimbano, aba ngo bashakaga umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, nawe ushaka ya nzu cyangwa ubutaka kugirango bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera.

    Kubera ko nk'umukiriya bafite imbere yabo wabaga washimye, bagusabaga kwishyura avance kugirango ugaragaze ko ufite ubushake bwo kugura, ndetse bakakubwira ko andi mafaranga asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa. Iyo udashishoje ngo ugire amakenga ukabaha amafaranga baragenda ntibongere kuboneka. Nguko uko benshi bagwa mu mutego w'abatekamutwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abantu-batanu-bakekwaho-uburiganya-bwo-kugurisha-inzu-nibibanza-byabandi-batawe-muri-yombi/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Butera Knowless n'umwana we barimo koga muri piscine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ye n'umwana we w'imfura, Ishimwe Or Butera (IOB), barimo koga muri piscine maze ayiherekesha amagambo agira ati ” ❤️u IOB “. Iyi foto niyo twabahitiyemo nk'ifoto y'umunsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-butera-knowless-numwana-we-barimo-koga-muri-piscine/

  • Haringingo Francis wasinyiye Kiyovu Sports yavuze ko agiye kugarurira ibyishimo abayovu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis uheruka gusezererwa n’ikipe ya Police FC, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko iyi kipe nayo itabashije kugumana n’umutoza Etienne Ndayiragije wayitoje mu gihe cy’amezi abiri.

    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano
    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano

    Nyuma yo gusinya amasezerano, uyu mutoza yavuze ko agomba kugarurira ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports badaheruka igikombe, avuga ko ari umwe mu mishinga yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe

    Yagize ati “Ni ikipe ifite gahunda ndende, ifite umushinga mwiza cyane, mu yaka iza ndumva tuzakora umushinga mwiza, nasinye amasezerano bijyanye n’imishinga bafite, tuzanye ubunararibonye, intego ituzanye ni iyo gusubiza Kiyovu mu myanya myiza yo gutwara ibikombe, ni ikipe y’abafana dushaka gusubiza ibyishimo”

    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports
    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yongeye gushimangira ko intego ya mbere bafite ari gikombe nk’uko yari yabitangaje yiyamamariza kuyobora iyi kipe, akaba yavuze ko n’umutoza mushya bazanye ari yo ntego bamuhaye ndetse kandi babimwitezeho.

    Mvukiyehe kandi nyuma yo kwisegura ku bafana ba Kiyovu Sports kubera batitwaye neza muri shampiyona ishize,

    “Turaza gukora ikintu gikomeye kitigeze gikorwa, muraza kukibona mu minsi iri imbere ariko turacecetse kandi kuba ducecetse si uko tudashaka kugura abakinnyi, turaza kugura abakinnyi bakora ikinyuranyo”

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere
    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere


  • U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na Polisi muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by
    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by’umutekano

    Ingabo z’u Rwanda na Polisi bizakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye zizahabwa.

    Itsinda ry’u Rwanda rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    U Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

    Ikibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zifitanye isano na Leta ya Kisilamu zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

    Abo barwanyi rimwe na rimwe biyita al-Shabaab, n’ubwo isano bafitanye na al-Shabaab yo muri Somaliya itazwi.

    Ingabo z’igihugu cya Mozambique zimaze igihe mu ntambara n’izi intagondwa muri aka gace karimo imishinga ibarirwa akayabo k’amadolari menshi, ndetse imirwano ikaba yaratumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga.

    Abo barwanyi bakomeje kugaragaza ingufu mu bitero byabo, ndetse muri Kanama 2020 babasha gufata umujyi wa Mocimboa da Praia uri ku cyambu bisubiza inyuma ubucuruzi. Abantu barenga mirongo itanu baciwe imitwe n’izi ntagondwa muri iyo Ntara muri Mata 2020 ndetse ibikorwa nk’ibi byari byabaye mu Gushyingo 2020.

    Muri Nzeri 2020, inyeshyamba za Leta ya Kislamu zafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’u Buhinde, naho tariki ya 24 Werurwe 2021, intagondwa zafashe Palma, bica abasivili benshi, bimura abaturage barenga ibihumbi 35 mu baturage ibihumbi 75 bituye muri uwo mujyi.