Category: Uncategorized

  • Abadogiteri 37 muri Uganda bamaze kwicwa n'icyorezo cya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Muri Uganda, abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bahitwanwa n'icyorezo cya Corona bariyongereye mu kwezi gushize. Abadogiteri 16 barishwe n'icyo cyorezo, mu gihe abandi bakiri mu bitaro aho barembeye.

    Ishyirahamwe ry'abaganga muri Uganda nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ryemeza ko abakora mu rwego rw'Ubuzima barenga 100 bapfuye nyuma yo kwandura icyo cyorezo kuva mu kwezi kwa gatatu k'umwaka ushize.

    Dr. Mukuzi Muhereza, umunyamabanga mukuru w'iryo shyirahamwe, avuga ko iyo mibare yiyongereye cyane mu kwezi gushize.

    Gushyika kw'itariki ya 5 y'ukwezi kwa Karindwi, Uganda imaze kugira abantu 425 bashyashya banduye, ibyatumye imibare y'abanduye bose igera ku bantu 84 979 hamwe n'abarenga 2 000 icyo cyorezo kimaze guhitana.

    Minisiteri y'Ubuzima muri iki gihugu, itangaza ko muri rusange, abadogiteri 37 bamaze gupfa bishwe na COVID-19 kuva igaragaye. Ivuga ko bamwe bari basanzwe barwaye za diyabete n'umuvuduko w'amaraso, abandi bishwe nuko batikingije cyangwa se bari bageze mu zabukuru.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abadogiteri-37-muri-uganda-bamaze-kwicwa-nicyorezo-cya-covid-19/

  • Uburenganzira butangwa n’ Amategeko bwakuyeho umuco wo gukazanura #rwanda #RwOT

    Gatarina Mukambuguje ni umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko, avuga ko mu myaka yo mu bukumi bwe hariho umuco wo gukazanura, aho benshi mu bakobwa bashakaga abagabo babanzaga gusogongerwa na ba sebukwe.
    Agira ati 'navutse mu mwaka w’i 194, Rudahigwa yari ku ngoma.Icyo gihe na mbere yaho uwo muco wabagaho si ukubeshya. Nubwo njye bitambayeho ariko hari abo byabayeho kandi ntibibashimishe bakanuma kuko uwari kubivuga bari kumufata nk’ingare cyangwa igishegabo mu muryango.'
    Akomeza agira ati 'nta (…)

    – Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4384

  • Umwana w'imyaka 11 y'amavuko yaciye agahigo ko kurangiza kaminuza akiri muto. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Laurent Simons, umwana w'imyaka 11 ukomoka mu Bubiligi mu Mujyi wa Ostend, yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu bugenge [Physique] yakuye muri kaminuza ya Antwerp, aca agahigo ko kuba uwa kabiri ku Isi ubonye impamyabumenyi ya Kaminuza akiri muto nyuma y'uwitwa Michael Kearney wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wayibonye afite imyaka 10 mu 1994.

    Simons byamutwaye umwaka umwe gusa kwiga amasomo yose ya Kaminuza ubundi ubusanzwe atwara imyaka itatu kugira ngo umuntu ayige ayarangize.

    Kuba ari umuhanga cyane byatumye yiga amashuri yisumbuye mu mwaka umwe n'igice gusa ayarangiza afite imyaka umunani.

    Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Eindhoven mu Buholandi ariko Kaminuza imwima impamyabumenyi kuko yari ataruzuza imyaka 10.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Budage, De Telegraaf, Simons yavuze ko we atita ku kuba ari umwana ahubwo icyo yitaho ari ubumenyi akura mu mashuri.

    Yagize ati '[Kuba ndangije nkiri umwana] ni igice cya mbere gitangaje mu ntego mfite zo gufata ibice by'umubiri nkabisimbuza ibyuma.'

    Avuga ko afite intego yo gukuraho urupfu, kuko nk'urugero umuntu arwara umutima kugeza ubwo apfuye, we ashaka kuzakora nk'umutima w'icyuma ku buryo umuntu adashobora kwicwa no kuba umutima we warwaye. Ibi byose bisaba Ubugenge [Physique].

    Ati 'Nshaka kuzasimbuza ibice by'umubiri byinshi bishoboka nkabigira ibyuma. Namaze gushaka inzira yo kubigeraho. Mushobora kubibona nk'ibintu bitumvikana kandi bicanganye, ariko byose nzabigezwaho no kwiga 'Quantum physics' [isomo ry'ubugenge risobanura neza uko buri kintu gikora].'

    'Kubigeraho ndashaka kuzakorana n'abarimu b'abahanga bakomeye ku Isi, nkareba mu bwonko bwabo nkatahura uko batekereza.'

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-11-yamavuko-yaciye-agahigo-ko-kurangiza-kaminuza-akiri-muto/

  • Scandinavia yo mu Rwanda yisanze mu itsinda C n’ikipe yo muri Kenya na Djibouti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Scandivina WFC izahagarari u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Women Champions League, yamenye itsinda irimo muri aka karere ka CECAFA.

    Ijonjora ryo gushaka itike kipe bizakorwa muri buri karere(zone) aho amakipe yitwaye neza aza mu bihugu byayo azahura yishakamo agera mu cyiciro cya nyuma cya CAF Women Champions League.

    Mu karere ka CECAFA uyu munsi nibwo habaye tombola maze ikipe ya Scandinavia yisanga mu itsinda rya 3 aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga yo muri Kenya.

    Itsinda rya mbere rikaba ririmo Lady Doves WFC yo muri Uganda, PVP FC yo mu Burundi na Simba Queens yo muri Tanzania.

    Itsinda rya 2 ririmo Commercial Banks of Ethiopia yo muri Ethiopia, Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, New Generation FC yo muri Zanzibar.

    Umunsi wa mbere w’iyi mikino izakinwa tariki ya 17 na 18 Nyakanga, umunsi wa kabiri ukinwe tariki ya 19 na 20 Nyakanga ni mu gihe umunsi wa 3 uzakinwa tariki ya 21 na 22 Nyakanga.

    Scandinavia yamenye itsinda irimo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/scandinavia-yo-mu-rwanda-yisanze-mu-itsinda-c-n-ikipe-yo-muri-kenya-na-djibouti

  • Amakosa yo gukomeza gutekereza ku muntu mwahoze mukundana mugatandukana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birashoboka cyane ko abantu bakundana ndetse bakagirana ibihe byiza nyuma bakaza gutandukana, birababaza ndetse bitwara imbaraga nyinshi kwikuramo uwo mwahoze mukundana. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa waba ukoze iyo ukomeje gutekereza cyane ku muntu mwatandukanye.

    1.Si igihe cyo kwicuza ishimire uwo mukundana ubu.

    Byararangiye kandi mwemeranyijwe ko mutandukanye. Yaraguhemukiye cyangwa waramuhemukiye nta kundi byagenda. Kwirirwa wicuza, kugira uburakari, umubabaro ni ibindi birasanzwe ariko aho ibihe bigeze si igihe cyabyo, nta kamaro bugufitiye.

    Niba warahise ubona undi uguhoza amarira, rekera gutekereza uwo mwatandukanye bitazagusenyera n'ibyo wari umaze kubaka. Ntabwo byaba ari byiza ko ukomeza kumurya umutima kandi n'ubundi warawumuhaye igice. Uracyibereye ahandi. Urata igihe cyawe kuko umukobwa cyangwa umusore mwakundanaga wenda nawe yiboneye undi bakundana. Kwirirwa umutekereza sibyo bizamukugarurira.

    2.Umusonga w'undi ntukubuza gusinzira.

    Uramutekereza kandi igihe kinini gishoboka ariko rero ntibimugeraho kandi niyo byamugeraho ntacyo bimubwiye. Ntabwo yabaye miseke igoroye ariko nawe ntiwitwaye neza. Tangira ubuzima bushya ibyahise byararangiye hato utazashaka kubaka undi mubano ugasanga warasigaye kandi waranataye igihe ku busa. Umusonga wawe ntumubuza gusinzira kandi agasinzira neza cyane.

    3.Hari impamvu yatumye mutandukana.

    Gutandukana kwanyu byatewe n'impamvu ifatika. Urugero niba waramufashe aguca inyuma, iyo nyama ntibayimubazeho. Kwirirwa rero utekereza ko umuhaye andi mahirwe byacamo agahinduka uribeshya. Wa mugani wa ya mvugo ngo uwagukubise ntaho yagiye, nawe rero uwaguciye inyuma ntiyashizwe. Numuha amahirwe mugasubirana ya ngeso akayongera noneho uzisanga mu rwobo utazikuramo. Shaka abandi bakobwa cyangwa abasore bafite urukundo rutaryarya kandi barahari.

    4.Uri kwiyicira ubuzima bwawe bw'ejo hazaza.

    Kumutekereza bituma udakora akazi kakubeshejeho , bituma utiga amasomo neza kandi ariyo yari kuzagufasha mu gihe kizaza. Ushobora kuba uri kwiyima amahirwe y'undi mubano wari kuzishimira kurusha uwo wahozemo. Niba warahuye n'iki kibazo ntawakwirengagiza ko bigora kwibagirwa ibihe byabaranze. Ariko mu rwego rwo kurengera ubuzima bwawe n'ihazaza hawe kurikiza izi nama urebe ko ibi bitekerezo byakuvamo.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-yo-gukomeza-gutekereza-ku-muntu-mwahoze-mukundana-mugatandukana/

  • Ijambo 'Ndagukunda' waribwira umukobwa cg umuhungu mumaranye igihe kingana gute? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hagati y'umukobwa n'umuhungu bari kwinjira muri gajinda yo gukundana bagahuza gahunda, umutima ndetse n'ibitekerezo, ijambo 'Ndagukunda' hagati yabo ntiripfa kuza byoroshye kabone n'jbwo yaba afite amarangamutima menshi ku wo akunda.

    Mbajije iki kibazo kubera impamvu. Wakwibaza ni iyihe? Muri iki cyumweru nerekeje aho bategera hazwi nka 'Gare ya Nyabugogo' nshaka gufata imodoka zigendera igihe (Express) ngo njye gusura mu ntara, nk'uko ari akamenyero kanjye. Ku bw'amahirwe mu minota mike, nabonye imodoka nifuzaga.

    Twahagurutse coaster yuzuye, njye nicaye ku ntebe ya kabiri inyuma y'umushoferi, imbere yanjye hicaye umukobwa n'umuhungu. Nyuma y'iminota nk'itanu, umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 yatangiye kuganira n'umukobwa bari mu kigero kimwe.

    Nakomeje gukurikirana hafi ibiganiro byabo, buri wese abwira mugenzi aho avuka. Mu gihe gito, umusore yanditse izina rye muri terefone n'umukobwa amwibwira akoresheje terefone. Ibiganiro byarakomeje.

    Ubwo twari tumaze kugenda nk'iminota 30, umusore yafashe agapapuro ahari kuko yakeka ko hari abagenzi bamwumva cyangwa kubera isoni zo gutobora ijambo rikomeye ririmo urukundo yandikira umukobwa agira ati: 'none se ko ngukunze nkaba nshaka ko uzansura niba ubyemeye nsubiza.'

    Umukobwa ntiyajuyaje gusubiza wa muhungu kuri ka gapapuro ariko sinabashije kumenya icyo yamushubije. Icyakora, umuhungu yakomeje guhatiriza ariko umukobwa amubera ibamba. Yagize ati: 'Ngendera ku bitekerezo byanjye kandi umuntu ni we wifatira icyemezo.'

    Ku rundi ruhande, mu bushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru eharmony bugaragaza ko abagabo bakunda kuvuga ijambo ' Ndagukunda' kurusha abagore. Abagabo nibura nyuma y'iminsi 88 na ho abagore bakabitinyuka nyuma y'iminsi 134.

    Ubu ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bya kure ariko mu Rwanda byo ntibifata iyo minsi nk'iriya.

    Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ijambo 'ndagukunda' ridahubukirwa kuko kubwira umuntu ngo ndagukunda bigomba kwitonderwa ukabimubwira uzi neza imico n'imyifatire ye kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi utazisubiraho igihe wasanze itakunogeye.

    Abagabo bashatse baganiriye natwe bemeza ko kenshi na kenshi iyo ubwiye umukobwa ngo 'ndagukunda' muba mushobora no kubana igihe akwemera. Ibi byatumye nibaza iriya 'ndagukunda' ya nyuma y'iminota 30 ari 'ndagukunda' y'ukuri ivuye ku mutima cyangwa hari ikiyihishe inyuma?

    Source : https://yegob.rw/ijambo-ndagukunda-waribwira-umukobwa-cg-umuhungu-mumaranye-igihe-kingana-gute/

  • Sobanukirwa akamaro ko kurya igifenesi #rwanda #RwOT

    Igifenesi ni rumwe mu mbuto zigurwa zihenze kandi zitaboneka hose, gusa rukaba rwibitseho intungamubiri nyinshi. Ni rwo rubuto rwera ku giti rubaho runini kuko igifenesi cyakuze neza gishobora kugeza ku biro 35.

    Abahanga bavuga cyatangiye guhingwa guhera mu myaka irenga 3000 ishize, mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka. Ndetse n’iri zina tucyita ngo ni igifenesi rikomoka ku izina Fanas ryacyo mu gihinde.

    Akamaro igifenesi gifitiye ubuzima:

    •Igifenesi kuba kirimo vitamini C bigiha ingufu zo kuba kiturinda indwara ziterwa na virusi na bagiteri. Si ibyo gusa kuko igifenesi cyongerera ingufu abasirikare b’umubiri.

    •Kuko kirimo ibirinda uturemangingo aribyo lignans, isoflavones, saponins binazwiho kuturinda kanseri, igifenesi kidufasha kwirinda kanseri no gusaza imburagihe kuko kibuza uturemangingo gusaza.

    •Kirwanya ibisebe byo mu gifu no mu mara bitewe nuko cyifitemo ibirinda ibisebe

    •Harimo fibre. Ku bw’ibyo kukirya birinda impatwe kuko byoroshya mu nda. Kinarinda kandi amara manini kuba yarwara kanseri.

    •Kuko ari isoko nziza ya vitamini A, kurya igifenesi bifasha uruhu n’amaso, by’umwihariko birinda ubuhumyi no kutabona neza nijoro.

    •Isukari irimo ituma ruba urubuto rwiza mu kongera ingufu mu mubiri, bigakorwa nta cholesterol yinjiyemo.

    •Magnesium irimo ku bwinshi ifasha umubiri kunyunyuza calcium ije mu byo kurya bityo bikarinda indwara zinyuranye z’amagufa.

    •Igifenesi ni ingenzi mu mikorere ya thyroid. Ibi ni ukubera ko gifite muri cyo umuringa. Bityo gifasha mu ikorwa rya thyroxin n’ikoreshwa ryayo.

    •Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya indwara zinyuranye z’umutima. Muri zo twavuga umuvuduko udasanzwe no kuba imitsi yaturika.

    •Kimwe n’izindi mbuto, kubagifite vitamini B6 bifasha mu gutuma umutima ukora neza bikagabanya homocystein mu maraso.

    •Ubutare dukeneye mu mubiri, twabusangamo. Ubutare buvura indwara yo kubura amaraso bukanatera amaraso gutembera neza.

    •Igifenesi gituma uwakiriye ahorana itoto akagira n’uruhu rucyeye.

    •Nubwo kirimo isukari ariko kirimo calorie nkeya. Gifasha rero mu kurinda ibinure mu mubiri.

    •Burya n’imizi yacyo iravura. Gucanira imizi yacyo mu mazi akabira nyuma ukanywa bivura indwara zinyuranye nka asima, n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Si ibyo gusa kuko binafasha mu kurwanya impiswi, kuzimya umuriro no kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu.

    Dore ibyo ukwiriye kwitondera:

    •Kuko kirimo isukari nyinshi si byiza ko umurwayi wa diyabete yakirya.
    •Igifenesi ni byiza kukirya kitaramara iminsi myinshi gisaruwe kandi ntabwo bagitara. Ugisoroma gihiye. Niba ukiguze mu isoko, banza ugikande urebe niba kitatangiye kwangirika.

    source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-akamaro-ko-kurya-igifenesi.html

  • Rubavu : Kuvuguruzanya kw’Akarere na ba Gitifu ku gitutu kivugwa mu bwegure bwabo #rwanda #RwOT

    Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari baherutse kwerugurizwa mu nama bari batumiyemo, bamwe muri bo bahise batangaza ko amabaruwa yabo yo gusezera bayanditse babihatiwe ndetse batewe ubwoba.

    Nyuma baje kwandika amabaruwa basaba ko ariya mabaruwa y’ubwegure yabo yateshwa agaciro ko babikoze bitabavuye ku mutima.

    Nk’ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumva, witwa Ngabonzima Jean de Dieu yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga, yasobanuye iby’ariya maburwa yo gusezera kwabo.

    Muri iyi baruwa, avuga ko impamvu yayo ari ugusaba 'gutesha agaciro ibaruwa nanditse yo gusaba akazi burundu ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinigi.'

    Akomeza asobanura impamvu asaba gutesha agaciro ibaruwa yanditse asezera ku kazi ko 'nayanditse ku gitutu cy’ubuyobozi bwabinsabye kandi ndengana.'

    Iyi baruwa yandikiwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ikomeza igira iti 'Nkwandikiye ngusaba gutesha agaciro iyo baruwa nandikishijwe ku ngufu.'

    Avuga ko asanzwe ari umukozi urangwa n’umwete wo gukora neza no kuzuza inshangano bityo ko atari kubirengaho ngo yandike asezera ku bushake bwe.

    Byavugwaga ko bari banyamabanga Nshingwabikorwa begujwe kubera ko mu Tugari twabo twiganjemo ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko igitutu kivugwa na bariya banyamabanga Nshingwabikorwa ntacyabayeho gusa abizeza ko ubusabe bwabo bazabusubizwaho ariko ko ntacyabuza kubanza gushyira mu bikorwa ibyo banditse mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rubavu-Kuvuguruzanya-kw-Akarere-na-ba-Gitifu-ku-gitutu-kivugwa-mu-bwegure-bwabo

  • Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!! #rwanda #RwOT

    Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!
    Aimable Karasira ni umwe mu bantu bamaze igihe bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako basebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage.

    Ibikorwa bye bibi Rushyashya yabigarutseho kenshi, yerekana ko niba Aimable Karasira adafashwe ngo aryozwe ubugizi bwa nabi, byari kuba ari ukorora umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Igihe cyarageze, atabwa muri yombi, ndetse yamaze gushyikirizwa urukiko.
    Tariki 07 Nyakanga 2021, imbere y'Urukiko yarihanukiriye ati:'Maze imyaka 18 ndi ku miti y'abarwayi bo mu mutwe'. Biramenyerewe ko mu nkiko abunganizi mu mategeko bategura amayeri yose ashobora gutabara umukiliya, cyane cyane iyo babona ibyaha aregwa bikomeye, ku buryo nta ngingo yindi imurengera uretse ayo mayeri nyine. By'umwihariko kuri Karasira Aimable, nta tegeko abunganizi be bashoboraga kwitabaza ngo rimugire umwere, ku magambo yivugiye mu ruhame kandi inshuro nyinshi. Icyari gisigaye gusa rero ni ukumugira inama yo kwigira umusazi, bagamije kugusha urukiko mu mutego wo kureka urubanza, Karasira akarekurwa.
    Nyamara rero, nk'uko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, nta kuntu wavuga ko amahano ya Karasira yayakoreshejwe n'uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe bigaragara ko imigambi ye yayicuranye ubwenge n'intego yo kwangiza. Ibyo yavuze byose yabisubiyemo kenshi nta gutegwa, nta guhuzagurika, ndetse n'abamuhaye ijambo inshuro utabara barabibonaga neza ko ibitekerezo bya Karasira bikurikiranye mu buryo bwa gihanga mu konona.

    Wasobanura ute uburyo umuntu amaze imyaka 18 ari ku miti y'abarwayi bo mu mutwe, kandi muri iyo myaka hari iyo yamaze yigisha muri Kaminuza ibijyanye n'ikoranabuhanga? Niba abaganga baramubonagamo uburwayi kuki batamenyeshe Kaminuza ko ikoresha musazi ngo nibiba ngombwa ahabwe ikiruhuko gihagije cyo kwivuza? Kuki muri iyo myaka yose, baba abayobozi be, abarimu bakoranye, abanyeshuri yigishaga, nta muntu n'umwe wigeze agaragaza ko Aimable Karasira ari umurwayi udakwiye kwigisha muri kaminuza?

    Twibukiranye ko Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'uRwanda kubera amakosa arimo no 'kuroga' urubyiruko arushyiramo imyumvire y'amacakubiri. Ntaho bihuriye n'uburwayi ubwo ari bwo bwose bwaba bwaramugaragayeho.

    Ubwo inzego zibishinzwe zajyaga gusaka mu rugo rwa Karasira, zahasanze amamiliyoni y'amafaranga(arimo n'amanyamahanga). Hari amakuru yizewe avuga ko ayo mafaranga yayahabwaga n'abanzi b'uRwanda. Ese bakagize menshi, bafite n'ayo guha abasazi? Igisubizo buri wese yacyiha, nta mukoresha wahitamo umurwayi wo mu mutwe, ahubwo ahitamo uzatanga umusaruro umutezeho.

    Ninde murwayi wo mu mutwe ushobora gushinga televiziyo nk'uko Aimable Karasira yabikoze ashinga 'Umubavu TV'?! Ese ninde usara akamenya ko ari umusazi ra?
    Iturufu ya Karasira n'abanyamategeko be yatarahuwe. Bahisemo iyi'stategy' yo kwisarisha, nk'uko Rusesabagina yahisemo iyo kwihakana ubunyarwanda, Béatrice Munyenyezi ahitamo iyo kuvuga ko atazi Ikinyarwanda n'abandi benshi nka Ngeze Hassan wasabye kuburana mu cyarabu byo kuruhanya, ariko birangira n'ubundi uhanwa ahanwe. Aha rero niho dusaba urukiko kutazagwa mu mutego wo kwibwira ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe, aho kumuburanisha ku byaha bikomeye aregwa rukaba rwamwohereza i Ndera mu bitaro. Ikindi, urukiko ruzaperereze ku mpapuro Karasira avuga ko yavanye kwa muganga, kuko bishobora kuba birimo ruswa.

    Ntawe usarira kuri Jenoside, n'ubwo koko kuyipfobya no kuyihakana ubwabyo ari ubusazi, ariko Aimable Karasira ni' UMUSAZI-MWENGE'.

    The post Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari'umusazi-mwenge'!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubutabera-ntibuzagwe-mu-mutego-wa-aimable-karasira-wiyita-umurwayi-wo-mu-mutwe-kandi-ariumusazi-mwenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutabera-ntibuzagwe-mu-mutego-wa-aimable-karasira-wiyita-umurwayi-wo-mu-mutwe-kandi-ariumusazi-mwenge

  • Uganda yarekuye abandi banyarwanda 11 yari imaze igihe ikorera iyicarubozo #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021 ni bwo imodoka zizanye abo Banyarwanda zageze ku mupaka wa Kagitumba na Milama, abo Banyarwanda bakaba barimo abagabo 10 n’umugore umwe.

    Abo Banyarwanda baje bakurikira abandi 17 birukanywe na Uganda mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka, ndetse n’abandi bagiye barekurwa urusorongo mbere yabo, bose bakaba barekurwa bamaze igihe kinini bafungiwe muri igereza zitandukanye.

    Aba bose, baba abagabo,abagore n’urubyruko bajyanwa muri za gereza zitandukanye bashinjwa kunekera u Rwanda mu gihe ari abaturage bajyagayo mu bihe bitandukanye bagiye gushaka imibereho igihe inzira zari zikiri nyabagendwa.

    Kuri ubu ibihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije kuzahura umubano wajemo agatotsi, kaje mu buhahirane nyuma y’aho bigaragariye ko Uganda ifunga ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda bagiye guhahirayo ndetse ikaba ishinjwa no gufasha imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yarekuye-abandi-banyarwanda-11-yari-imaze-igihe-ikorera-iyicarubozo