Category: Uncategorized

  • Ndanda yasezeranye imbere y'amategeko n'umukobwa bitegura kurushinga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Alphonse wamamaye ku izina rya Ndanda akaba yarabaye umuzamu w'amakipe arimo AS Kigali na Rayon Sports FC, yaseranye imbere y'amategeko n'umukunzi we.


    Uyu muhango uje ukurikira uwabaye Ku cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021 ubwo Ndanda yambikaga  impeta ya fiançaille umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/ndanda-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukobwa-bitegura-kurushinga-amafoto/

  • Exclusive: Twaganiriye n’ababyeyi ba Vestine… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko ikiganiro n'itangazamakuru kiba ababyeyi bombi b’aba bana bari bagiranye ikiganiro na InyaRwanda.com bavuga ku kibazo gihari ku mpande zombi n’icyakorwa kugira ngo bikemuke. Bavuze ko basabye M.Irene gusubiza abana babo shene ya YouTube bafunguye bataratangira gukorana, akabyanga. Bavuga ko iyo ayibasubiza akanereka uko yinjije nta kabuza gutandukana bitakabayeho.

    S/Sgt Nizeyimana Mazimpaka, Se wa Vestine na Dorcas aganira na InyaRwanda.com yagize ati “Njye amakuru natanga urabona njye ndi umusirikare nkorera Rusizi ubu niyo ndi turavugana ariho ndi, njyewe, Irene namubonyemo ikintu cy'uburyarya gikomeye cyane. Irene ku giti cyanjye naranamubwiye nti ndekera abana maze kubona ko umugabo aho kugira ngo afashe abana icya mbere abana bari bafite Channel, uko iyo channel itera imbere abana ntibamenye uko itera imbere.

    Ugasanga abana ntibashaka kunyumva ntibashaka kumva ababyeyi basa nk’aho yabatwangishije. Ni nk’aho yabakoropye mu bwonko njyewe nkabona Irene nta n’ubwo twigeze tunanavugana gutya ngo tuvugane uzamubaze niba narigeze mvugana nawe ngo gutya ninge wamubwiye ngo ndekera abana wa mugabo we ndabona usa n’aho uri ikirura wowe nta n’ubwo uri n'umubyeyi”.


    Yakomeje ati “Wowe muntu muzima niba uvuga ngo urakorana n'abana warangiza ugafata abana ukabangisha ababyeyi ukabashuka ukabakuraho Channel n’inyungu bakabonye cyangwa se n’uko ikora nta kintu, abana bari baratuvuyeho ndakubwiza ukuri munyamakuru.

    Noneho nkabona umugabo afite ikintu cyo gukoresha abana nk’aho ashaka kubakoresha nk'ibikoresho bye sinzi ukuntu nabona nabivuga njyewe. Naramwibwiriye ngo wa mugabo we mbabarira undekere abana ndi umubyeyi w'abana nshoboye kubarera nta nkunga nagusabye nari nzi ngo uzaba umuntu muzima ariko ntabwo nari nzi ko ari uko nguko muteye nsubiriza abana channel arambwira ngo nyuma y'icyumweru kimwe arayinsubiza andekere abana”.

    “Uwo mugabo ntiyigeze abikora ahubwo nshidutse numva ibyo bintu ndumiwe. Njyewe birantunguye kubera ko uwo mugabo twaranavuganye ndamubwira ngo ndekera abana urusha imbabazi nyina w'umwana aba ashaka kumurya mumumbarize ko iryo jambo tutigeze turivugana. Ugasanga abo bana bashaka kumvira uwo mugabo n'uburere bw'ababyeyi yabubakuyemo muri macye”.

    “Hari undi mugabo witwa Aimable ararengana ubwo baramushakaho iki ko uwo mugabo arengana ahubwo uwo Irene arabeshya cyane arajya gusebya uwo mugabo amushakaho iki mumumbarize amagambo twavuganye uwo mugabo amukureho icyo gisebo ntabwo wabona umwana yandagaye ngo ubure kugira icyo ukora. Kandi wa munyamakuru we umbabarire ubu butumwa ubungereze kure uwo mugabo bamukureho icyo gisebo”.

    Uzamukunda Elizabeth, Mama wa Vestine na Dorcas we yagize ati ''Bariya bana impano yabo yo kuririmba twari tuzi ko ari umugisha kandi bavukiye mu muryango wa gikirisitu, ndi umukirisitu na papa wabo ni umukirisitu twese mu rugo turi abakirisitu, ubwo rero bakomeza kuririmba ari bato twanga guhagarika impano yabo tubona babifitemo imbaraga.

    Ubwo rero nta menshi mfite yo kuvuga bagiye i Kigali bahura na Irene bagiye bagiye kwamamaza channel yabo kubera ko bari barayifunguye noneho bo bagenda i Kigali bagiye kwamamaza Channel yabo bahura na Irene Murindahabi arabakunda, abakunze rero aravuga ngo aba bana ngomba kubafasha rwose pe bakorana iriya ndirimbo ‘Nahawe ijambo’. Uwo munsi yasohotse ndibuka ko Irene yampamagaye akambwira ngo mama mu bana wari ufite wongereho Irene Murindahabi ndavuga ngo nungutse umuryango”.

    “Arampamagara ngo hari ibipapuro ashaka ko sinya akaba umujyanama wabo ndamubwira ngo njyewe ibipapuro ntabwo nabisinya abana baracyari bato ndacyabarera baracyari bato niba ushaka kubafasha wabafasha ariko ibyo gukorana nawe amasezerano ntabwo mbyemeye arambwira ngo ntakoranye nabo amasezerano ntacyo yabafasha ndamubwira ngo noneho niba utabafasha bareke bakomeze bamamaze Channel yabo n’ubundi ntibayifunguye muri kumwe”.

    Yakomeje ati “Noneho Channel yabo bari bayifite numvaga nta kibazo gihari arangije arabinjirira abaka password abambura channel yabo ayishyiraho nta masezerano twagiranye arangije ayinjiramo arayikontorora ayibirukanaho, ibaze kugira ngo umuntu abure na mitiyu Irene afite Channel arangije arongera arambwira ngo ashaka ko dukorana amasezerano y'imyaka itatu”.

    “Ndamubwira ngo iyo myaka itatu ntabwo nayisinyana nawe njyewe. Ndamubwira ngo kugira ngo wenda nemere dusinyane njye nawe fata Channel uyisubize abana kugira ngo mujye mufatanya ibyo mubonye mugabane mukomeze mukorane nta kibazo. Arambwira ngo ntabwo ari Yesu ikintu adafitemo inyungu ntiyagikora iryo jambo yararimbwiye ngiye kubona nkabona abana bambaraga imyenda miremire, nkabona abana bari bafite uburere nkabona abana bagenda bahinduka akabambika za mini, ndamubwira ngo Irene ndabona utangiye guhindura aba bana ushobora kuzabagira bakajya baririmba indirimbo z’isi kandi baririmba iz’Imana”.

    “Arangije arambwira ngo umuhanzi uri kuzamuka agomba kumuyobora ntabwo we yamuyobora.  Ndamubwira ngo ntushobora kunderera abana ndiho ntarapfuye aratega ava i Kigali arambwira ngo dukorane amasezerano ndabyanga”. 

    “Impamvu nabyanze ni iyi rero ni uko nabonye imico ye n’uko yifata ku bana cyane n’ukuntu akunda amafaranga cyane nkabo aba bana yabahinduye nk'amarobo bakora ntacyo bakorera ndavuga ngo aba bana nibakomeza kuba mu maboko ya Irene bazahinduka simbe nkiri umubyeyi wabo cyangwa se bakorane n'undi muntu uzabahe amahoro akemera ko duhuza tukavuga rumwe. Mba nshaka umuntu wampera abana akabaha uburere n'ikinyabupfura”.


    M. Irene yifashishije shene ya Youtube ya Label yashinze yise MIE Empire yakoze ikiganiro gitunganyije yagaragarijemo ibyashyize akadomo ku rugendo rw'umwaka umwe yari amaze akorana na Vestine na Dorcas. Muri iki kiganiro, yavuzemo ko intandaro yo gutandukana na Vestine na Dorcas ari shene ya Youtube y'aba bakobwa yinjizaga amafaranga umuryango wabo washakaga gufataho.

    Ikindi ngo ni uko umugabo witwa Aimable Nzizera utegura ibitaramo bya 'Rwanda Gospel Stars' wabwiye Nyina w'aba bakobwa ko M. Irene yacyiriye ku bana be binyuze mu mafaranga asarura kuri Youtube, no kurishisha izina ry'abo yibarutse.

    Uyu munyamakuru yananditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atagambaniwe na Aimable gusa, ahubwo ko urutonde ruriho n’umunyamakuru Mike Karangwa ndetse n’umunyamategeko Benoit wifashishijwe n'umuryango we akandika ibaruwa imusaba gusubiza Youtube mu gihe cy'iminsi itatu, bitaba ibyo hakitabazwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    M. Irene akomeza avuga ko mu gihe yari amaze akorana n'aba bahanzikazi nta kontaro bari bafitanye, ariko ko ibyo yabakoreraga byose yabaga yabyemeranyije na Nyina w’aba bana, Kandi ko yakoreraga mu mahame y'itorero rya ADEPR aba bahanzikazi babarizwamo. 

    Uyu munyamakuru yavuze ko nta kibazo afitanye na Vestine na Dorcas ndetse n'umubyeyi wabo, ahubwo agifatanye n'abagiye kumuteranya bashaka kurya ku byo yari amaze igihe aruhira.

    Muri iki kiganiro, M. Irene yumvikanishije amajwi ya Vestine na Dorcas bafashe bakoresheje WhatsApp ibizwi nka 'voice note', aho aba bakobwa bamushimiye kuri buri kimwe yabakoreye kuva ku munsi wa mbere kugeza batandukanye.

    Bombi bumvikana basuka amarira bitsa imitima! Dorcas yabwiye M. Irene ko yabitangiye birenga intekerezo zabo, ku buryo yabitayeho no mu gihe batabikekaga.

    Ati 'Turagushimira! Ikintu cya mbere tugushimira ni ukuri waradufashije uratuzamura. Icya kabiri watwishuriye ishuri, uratwambika utugurira imyenda, twagusaba ikintu dukenye ukakidukemurira. Warakoze cyane, hari n’ibyo wagiye wigomwa tukabibona. Warakoze kuba waratwishyuriye ishuri, ukatumenyekanisha.”

    Uyu mukobwa yanavuze ko iyo yarwagara, M. Irene yohereza imodoka ikajya kumufata ikamukura mu kigo akajya kwivuza, hanyuma M. Irene akishyura ibitaro.

    Ati “Ku ishuri narwara ukohereza imodoka iza kumfata nkataha, ukishyura ibitaro. Twarabibonye byose, ni ukuri Imana iguhe umugisha. Kandi warakoze.”

    Vestine yavuganye ikiniga, avuga ko ibyabaye batari babyiteze, amushimira itafari rye ku muziki wabo, ariko kandi ngo ntibifuza gutandukana nawe.

    Yavuze ati 'Irene nanjye nakubwira waradufashije cyane, usibye ko nyine ntabwo abantu bajya bishimira ibyiza bigeze ku bantu n’aba bose baza ibintu byo ku kurega, byo kugira ute, ntabyo twari tuzi. Natwe n’ibintu byadutunguye, gusa turagushimira ariko turababaye ntabwo dushaka gutandukana nawe.'

    “Turagusabye udufashe ntugende. Ntiwite kuri aba ngaba, turabizi ko wadukunze aba bose baje bitewe n’uko watuzamuye, batumenye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko hari abantu banyuze kuri Nyina bamwumvisha ko M. Irene yungukira mu mvune z'abana be. Avuga ko M. Irene yabishyuriraga ishuri, akabagurira imyambaro n'inkweto n'ibindi bumva atabarekura ngo agenda uko.

    Vestine ati 'Naba bashaka kutubera ba Manager kandi ntabwo ibyo tubyifuza. Nyine banyuze kuri Mama kugira ngo nyine batubone, kubera ko wari umaze kutugira abasitari.'

    'Nta na kimwe twakuburanye, kuko twe waduhisemo ukoherereza Mama amafaranga y’ishuri nta na kimwe utadukoreye, ukaduha ibikoresho, tugiye ku ishuri ukaduha amafaranga, ukatugurira n’inkweto turagushimira cyane.'

    Yavuze ko we na mugenzi we biteguye kureka umuziki mu gihe cyose baba batari kumwe na M. Irene. Ngo Imana nishima ko bakomeza guhembura ubwoko bwayo izabahagurutsa.

    Ati 'N’ibi byose ngo bije gutandukana, ni abantu banyuze mu matwi baca kuri Mama. Ariko twe tugiye kuva mu bintu byo kuririmba, turabihagarika niba ari byo bifuje. Imana niyongera gushima ko twaza ubwo tuzaza.'

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUBYEYI WA VESTINE NA DORCAS

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO M.IRENE AVUGA ICYATUMYE ATANDUKANA NA VESTINE NA DORCAS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107378/exclusive-twaganiriye-nababyeyi-ba-vestine-na-dorcas-ku-cyatumye-babambura-mirene-nibisabw-107378.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira Inama y’Abahagarariye JCI ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Inama yatangarijwemo ko iyo nama izabera mu Rwanda yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yabereye muri Jordanie.

    Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa JCI ku rwego rw’Isi, Kevin Hin; Umuyobozi wa JCI wungirije ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, Harira Cissé; Umuyobozi wa JCI wungirije muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati ushinzwe Ibikorwa by’abanyamuryango ba JCI mu bihugu umunani birimo n’u Rwanda, Zandile Makhoba; Umuyobozi w’Ibiro Njyanama bishinzwe Iterambere rya JCI, Adeniyi Balogun; Umujyanama Mukuru wo muri Afurika no mu Burasirazuba ushinzwe ibihugu bivuga Igifaransa harimo n’u Rwanda, Basile Djossouvi; Umuyobozi ushinzwe Ibiro by’Iterambere bya JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, Tunji Oyeyemi n’abandi.

    Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’intego za 2021 no kurushaho kungurana ibitekerezo byo guteza imbere umuryango binyuze mu gufata ibyemezo bishya mu bikorwa biteganyijwe.

    Umwanzuro uri mu yari yitezwe na benshi ni uwo gutangaza igihugu kizakira inama ihuza abayobozi ba JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, iteganyijwe muri Mutarama 2021.

    Ni kenshi JCI Rwanda yasabye kwakira iyi nama kuva mu 2019, 2020 na 2021. Nyuma yo kugaragaza uko u Rwanda rwiteguye mu kwakira inama mpuzamahanga ya mbere y’abahagarariye JCI ku rwego rwa Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati izaba muri Mutarama 2022, Umuyobozi ushinzwe Imitegurire yayo muri JCI Rwanda, Architecte Nishimwe Luce Gloria, wayoboye JCI Rwanda mu 2019, yasobanuye impamvu zashingiweho ngo yakirirwe mu Rwagasabo.

    Mu byo yagaragaje harimo inararibonye igihugu gifite mu kwakira inama mpuzamahanga, umutekano n’ibikorwa remezo rufite, ibyiza birutatse, ubushake bw’abanyamuryango ba JCI Rwanda n’ubw’abafatanyabikorwa mu kuzakira neza abazitabira inama.

    Iyi nama izakorwa mu nsanganyamatsiko igira iti “Ensemble, Réinventons le Futur”, ‘‘Together, Let’s reinvent the future’’ bisobanuye mu Kinyarwanda ‘‘Twese hamwe twongere duhange ahazaza.’’

    Abitabiriye iyi nama bakimara kwemeza ko u Rwanda arirwo ruzayakira, Abanyarwanda bagaragaje ko bakozwe ku mutima kuko babitegereje imyaka myinshi kandi inzego zinyuranye zamaze kwemera ko zizabatera inkunga mu itegurwa ryayo.

    Yvan Gatoto wayoboye JCI Rwanda mu 2020 yagize ati “Twakiranye inkuru ibyishimo byinshi kandi tukaba tunashimira abafatanyabikorwa n’abanyamuryango ba JCI Rwanda ku bw’umurava twakoranye mu rugendo twatangiye guhera mu mwaka wa 2019.’’

    Umunyamabanga Mukuru wa JCI Rwanda, Mukamana Clémentine, yashimangiye ko iyo ntsinzi ari ingenzi kuri bo.

    Yagize ati “Twishimye cyane kuri iyi ntsinzi, bidutera imbaraga n’umwete wo kurushaho gukora neza cyane. Twiteguye kuzakira neza abazitabira inama.”

    Umunyamuryango wa JCI Rwanda, Kamariza Sandrine, na we yavuze ko yakiranye intsinzi babonye ubwuzu.

    Yagize ati “Njye nkimara kumva ko twegukanye intsinzi byandenze, ntangira kubyina, nyuma nkoma akaruru k’ibyishimo.”

    Umuyobozi wa JCI Rwanda, Igiraneza Origene, yabwiye IGIHE ko bageze ku ntsinzi bahoraga barota nyuma yo kwemererwa kwakira inama batangiye gusaba mu myaka itatu ishize.

    Yagize ati “Twabiharaniye igihe kitari gito none tubigezeho, turabitsindiye. Twizeye ko mu kurushaho kubahiriza ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 no gukorana n’ibigo bibishinzwe tuzabasha kwakira abashyitsi imbonankubone muri Mutarama 2022 i Kigali.’’

    Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umujyi wa Kigali, PSF-Chamber, Africa Medicals Supplier, Ni-Architects, Sunday Park, Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’abandi batanze ubufasha mu myiteguro y’iyi nama.

    Intumbero ya JCI Rwanda ni ugukomeza kwakira inama nini z’uyu muryango zirimo ihuza abanyamuryango bose ba JCI ku Isi yitabirwa n’abarenga 6.000.

    U Rwanda rwahawe kwakira Inama y’Abahagarariye JCI ku rwego mpuzamahanga

  • Chris Hat, Bushali, Naason Solist mu bahanzi… – #rwanda #RwOT

    Tariki 26 Kamena 2021, ni bwo kompanyi East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yatambukije igitaramo cya mbere cy'iri serukiramuco kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Iki gitaramo cyaririmbye mo umuhanzi Platini wabimburiye abandi bazaririmba mu ruhererekane rw'ibi bitaramo. Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya Gatatu, mu 2019 ryabaye imbona nkubone, 2020 na 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibi bitaramo byatewe inkunga n'ibigo bya Leta n'abikorera barangajwe imbere na Laboratwari y’u Rwanda y ‘ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.

    Igitaramo cya kabiri cya Iwacu Muzika Festival cyahaye umwihariko kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27.

    Cyaririmbyemo abahanzi RDF Military Band, Masamba Intore ndetse na Mariya Yohana baririmbye bashushanya uko urugamba rwo kubohora rwagenze n'intsinzi yari inyotewe.

    Igitaramo cya Gatatu cy'iri serukiramuco kizaba tariki 10 Nyakanga 2021 kizaririmbamo umuhanzi Mani Martin. Uyu muhanzi uzaririmba muri ibi bitaramo yanditse kuri konti ye ya Instagram ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki kuzareba igitaramo azakora guhera saa mbili z'ijoro n'iminota 45' kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko ibi bitaramo bizatambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda kugeza nibura mu Ukuboza 2021, aho hitezwemo abahanzi barenga 20 barimo n'abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana,  Patient Bizimana n’abandi.

    Abahanzi b'ikiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda bazaririmba muri ibi bitaramo barangajwe imbere n'umuhanzi Christ Hat, umuraperi Bushali, Aime Blueston, Yvanny Mpano, Edouce Softman, Naason Solist ndetse na Calvin Mbanda uherutse gusezera muri Label ya The Mane.

    Abandi bahanzi bazagaragara muri ibi bitaramo ariko babiririmbye mo mu bihe bitandukanye barimo umuhanzikazi Marina, Alyn Sano, Cyusa Ibrahim na Mani Martin.

    Mu 2020, East African Promoters (EAP) yakoze iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival n'ibitaramo bya 'My Talent Live Concert'. Impuzandengo y'amafaranga abahanzi bishyuwe muri 'My Talent Live Concert' ari hagati ya 500, 000 Frwa na miliyoni 1, 5 Frw.

    Ni mu gihe abaririmbye muri Iwacu Muzika Festival bahawe amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Bivuze ko igiteranyo cy'amafaranga abahanzi basaruye muri EAP mu 2020 arenga miliyoni 36 Frw.

    Ibi bitaramo bifasha abahanzi guhangana n'ingaruka za Covid-19, cyane ko aho bajyaga bakura nko mu bitaramo by'imbona nkubone bitemewe n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Abahanzi bagiye banyuzamo bagakorera ibitaramo ku mbuga zabo, ariko nta mafaranga bakuramo uretse gushimisha abafana babo n'abakunzi babo.

    Christ Hat uri mu maboko ya Muyoboke Alex azaririmba mu bitaramo bya Iwacu MuzikaUmuraperi Bushali ari mu bahanzi bashya bazigaragaza muri Iwacu Muzika Festival

    Naason Solist uherutse gusohora Album yise 'Nyigisha' nawe azaririmba mu bitaramo biri kubera kuri Televiziyo y'u Rwanda

    Mani Martin ni we muhanzi utahiwe kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMAHIRWE’ YA CHRIS HAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107375/chris-hat-bushali-naason-solist-mu-bahanzi-bazaririmba-ku-nshuro-ya-mbere-muri-iwacu-muzik-107375.html

  • Sugira Ernest yasabye Rayon Sports miliyoni 4… – #rwanda #RwOT

    Sugira wageze muri Rayon Sports triki ya 30 Ukuboza 2019 avuye muri mukeba APR FC nk'intizanyo nyuma yo kutumvikana n'umutoza Adil Mohamed, ashobora kuyisohokamo ibyo yasabye bitubahirijwe.

    Amakuru ava mu bari hafi y'iyi kipe ndetse n'umukinnyi, avuga ko ubwe yibwiriye ubuyobozi bw'ikipe ko azongera amasezerano y'imyaka ibiri bamusaba ari uko ahawe miliyoni 40 Frw, ngo bitabaye ibyo azashaka ahandi yerekeza.

    Amakuru Inyarwanda yamenye ava mu bari hafi y'ubuyobozi bw'iyi kipe, avuga ko uyu mukinnyi ari gushaka kubananiza ndetse batiteguye kumuha amafaranga ashaka, ahubwo bazicara bakamuganiriza bakamwereka ibyo bashaka kumuha natabikunda bazamurekura yigendere.

    Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyio asoje amasezerano yari yasinyiye iyi kipe ubwo yayigeragamo.

    Mu minsi ishize, nyuma y'irushanwa rya CHAN 2020, byavugwaga ko hari amakipe yo muri Aziya yamurambagije ndetse ari hafi yo kuyerekezamo, gusa ntawuramenya uko byagenze niba byarahagaze cyangwa iyo gahunda i8gikomeje.

    Sugira wafashije Rayon Sports gusoza ku mwanya wa kabiri mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ntabwo byamugendekeye neza muri uyu mwaka, kuko wageze ku musoza atagifitiwe icyizere n'abakunzi ba Rayon Sports, ahanini bigendeye ku mahirwe yahushaga mu kibuga aho babaga bakeneye umusaruro mwiza.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutangaza ko bwahaye uburenganzira busesuye Sugira bwo kwishakira indi kipe, nyuma yo gusoza amasezerano yari ayifitiye.

    Hategerejwe ikizava mu muhuro w'ubuyobozi bwa Rayon Sports na Sugira Ernest, niba bazamugumana cyangwa bazamurekura agashaka indi kipe.

    Sugira Ernest ashobora kutazakinira Rayon Sports umwaka utaha

    Sugira yasabye Rayon Sports miliyoni 40 Frw kugira ngo yongere amasezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107371/sugira-ernest-yasabye-rayon-sports-miliyoni-40-frw-akongera-amasezerano-107371.html

  • Mu Rwanda gukingira Covid-19 mu buryo bwa rusange birasubukurwa kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gukingira Covid-19 ni gahunda Dr Ngamije avuga ko izakomeza muri aya mezi atandatu asigaye y’umwaka wa 2021, ku buryo ukwezi k’Ukuboza kuzarangira habonetse inkingo zirenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa Pfizer.

    Dr Ngamije yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ati “Twatangiye kubona zimwe muri izo nkingo (za Pfizer) mu cyumweru gishize, twarabyumvikanye n’Ikigo Pfizer kugira ngo zize vuba bishoboka, kugera mu kwezi kwa 12 tuzabona miliyoni eshatu n’ibihumbi 500”.

    Ministiri w’Ubuzima akomeza avuga ko hari n’amasezerano bagiranye n’Ikigo gikora inkingo za Johnson&Johnson, kikaba kigomba guha u Rwanda inkingo zirenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100.

    Dr Ngamije yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibimenyetso simusiga by’ubwoko bushya bwa Koronavirusi yihinduranyije yitwa Delta, aho abayirwaye ngo barimo kubabara umutwe ku buryo bukabije, bakavuga ko bananiwe cyane kandi guhumeka birimo kubagora.

    Avuga ko umubare w’abarimo kwandura hamwe n’abahitanwa n’iyi virusi nshya mu byumweru bine bishize ungana n’uw’abashoboraga kwandura no kwicwa na Covid-19 mu gihe kirenga amezi abiri.

    Gahunda yo gukingira Covid-19 mu buryo bwa rusange irasubukurwa kuri uyu wa gatanu mu bitaro bya Kibagabaga, Muhima na Masaka i Kigali, nyuma ikazakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

    Ni gahunda izajya ikorwa buri cyumweru hirya no hino mu gihugu uko inkingo zizajya ziboneka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Kugeza ku wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 abari bamaze gukingirwa Covid-19 mu gihugu hose bararenga ibihumbi 390.

  • Ibimenyetso biragaragaza ko COVID-19 izwi nka Delta yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije yasabye abantu kurushaho kwirinda
    Minisitiri Ngamije yasabye abantu kurushaho kwirinda

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 08 Nyakanga 2021, ko virusi ya COVID-19 yo mu bwoko bwa Delta yagaragaye mu bipimo byafashwe abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda, kandi ko ari zo ngaruka zo kuba abantu benshi baranduye mu gihe gito kuko yandura mu buryo bwihuse.

    Minisitiri Ngamije avuga ko ibipimo biri gukorwa mu Rwanda n’amakuru atangwa n’abaganga bigaragaza ko abarwayi ba COVID-19 basigaye baza bafite ibimenyetso bidasanzwe ugereranyije n’abakirwaga mu bihe byabanje.

    Agira ati “Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, ukuntu guhumeka bigoye ibyo ni ubwa mbere tubyumvise, bivuze ko ari bya bimenyetso by’ubukana bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Delta, ikindi ni uko ubwandu bwiyongereye mu gihe gito ku buryo abantu twabonaga mu mezi atatu twababonye gusa mu byumweru bine.”

    Yongeraho ko umuti w’agateganyo ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza asanzwe azwi mu gihe hagitegerewe ko inkingo ziboneka kuko umuntu wakingiwe bimufasha guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

    Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko igihe hagaragaye umurwayi mu baturanyi be hashyirwaho uburyo bwo gupima abahuye na we bose n’abaturanye na we kugira ngo harebwe niba yaba atayikwirakwije.

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bwo gupima kugeza ku rwego rw’utugari n’imidugudu, bityo abakekwaho kwandura COVID-19 bagasuzumwa kugira ngo hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

    Hagati aho abarwayi benshi barwariye mu ngo zabo basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza ubwandu, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gufatanya n’abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.


  • UNICEF iratabariza byihutirwa abana bo muri Sudani y'Epfo #rwanda #RwOT

    Mu gihe Sudani y'epfo igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi y'ubwigenge, abayobozi muri ONU baravuga ko ku kigereranyo abantu miliyoni umunani n'ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n'ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo y'ubutabazi byihutirwa.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana-UNICEF nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, rivuga ko ibyishimo by'umunsi w'ubwigenge taliki 9 y'ukwezi kwa karindwi 2011, bitamaze akanya. Imyaka ibiri nyuma yaho, havutse intambara y'abaturage. Amateka yasizwe n'iyo ntambara, yerekana ko abantu babarirwa hafi mu 400,000 bishwe kugeza ubu.

    Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, uri i Geneve mu Busuwisi, Lisa Schlein, wateguye iyi nkuru, avuga ko ONU itangaza ko abantu miliyoni imwe n'ibihumbi magana atandatu, bataye ibyabo imbere mu gihugu na miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana abiri bambutse umupaka bahunga, bakaba bakiri mu buhungiro. UNICEF ivuga ko miliyoni umunani n'ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n'ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo yihutirwa.

    Avugira kuri videwo, mu murwa mukuru Juba, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya UNICEF, muri Sudani y'epfo, Mads Oyen yavuze ko igihugu kirimo kuzahazwa n'ingaruka zitandukanye z'ibikorwa bya muntu hamwe n'ibiza bisanzwe. Ibyo birimo urugomo, ubushyamirane hagati y'amakomini, ubwicanyi bwo kwihorera, imyuzure idasiba n'amapfa hamwe n'ubukungu burushaho kumera nabi.

    Oyen, avuga ko Sudani y'epfo, ari kimwe mu bihugu mu by'ukuri bifite ibibazo byugarije ikiremwa muntu kurusha ibindi kw'isi, kikaba na kimwe mu byibagiranye. Avuga ko iki gihugu gifite umubare munini w'abana bakeneye inkunga, mu bantu bose bayikeneye kw'isi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/unicef-iratabariza-byihutirwa-abana-bo-muri-sudani-yepfo/

  • Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuyobora byahinduye ubuzima bw’abagore. #rwanda #RwOT

    Kuva cyera umugore nta burenganzira yari afite bwo kujya mu ruhame ahari n’abagabo ngo avuge, ndetse ntiyemererwaga kuba yayobora cyangwa gufata umwanzuro.
    Ibi bikaba byaratanganjwe na Mukambuguje Gatarina umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko ndetse na Nyirabacamubyago Polinariya umukecuru w’imyaka 67 y’amavuko.
    Mukambuguje yagize ati 'nta mugore wayoboraga n’umwe, umugabo niwe wari umutware, umugore akagendera ku mategeko ye kandi n’icy’umugabo adashaka niyo cyaba ari cyiza umugore ntiyagikoraga.' (…)

    – Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4383

  • Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Alphonse (Ndanda), yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace aherutse kwambika impeta ya fiançailles.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.

    Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

    Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

    Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

    Ndanda yarahiriye kubana akaramata n’umukunzi we

    Grace na we yabirahiriye

    Banabisinyiye

    Bari kumwe n’abari babaherekeje

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndanda-wabyaranye-na-anita-pendo-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto