Category: Uncategorized

  • Abagabo batanu barimo Kadahwema na Micomyiza bakurikiranyweho ubutekamutwe #rwanda #RwOT

    Abo bagabo batanu kandi barimo Nsengiyumva Alphonse na Niyonzima Paul bose bakaba bakurikiranyweho kuba aho rishaga ibibanza n’amazu by’abandi.

    Bumwe mu buryo bakoresha, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

    Bakekwaho kugerageza kugurisha inzu y’umuturage iri mu mazina ya Habanabashaka Emmanuel ikagurishwa ku gaciro ka Miliyoni 21Frw kandi ifite agaciro ka Miliyoni 50Frw.

    Nsengiyumva Alphonse, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko yari yiyise nyirinzu, Niyonzima Paul akaba ari muramu we na we yari umutangabuhamya wagombaga gusinya ku masezerano.

    Mutijima Kadahwema William yiyise umukomisiyoneri ndetse akaba ari we wazanye umuguzi. Micomyiza Fulgence na we yari umukomisiyoneri. Karibuhungu Benjamin na we ari umutangabuhamya.

    Aba bose uko ari batanu bafashwe ku wa 5 Nyakanga 2021 mu Karere ka Gasabo ahazwi ku Gisimenti aho RIB ivuga ko bari barakoze itsinda ry’abagizi ba nabi bashaka kugurisha inzu itari iyabo.

    Bakurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Guhimba, guhindura inyandiko no kwandika inyandiko mpimbano, Kwigana, guhindura mafaranga cyangwa ibyitiranywa na yo.

    Nsengiyumva Alphonse wari wiyise nyirinzu yabwiye Itangazamkuru ko Mutijima ari we wari warashatse umukiliya mu Karere ka Karongi (Kibuye) maze bumvikana amafaranga agomba kwishyura, baza gutabwa muri yombi bagiye gufata ayo mafaranga.

    Yagize ati 'William yavuze ko umuntu ari bumukure ku Kibuye ko babanye ndetse ko ari buze azanye amafaranga akayigura. Inzu yabanje gusurwa na William arayifotora agenda ayereka uwo mudamu wo ku Kibuye, uwo mudamu arayishima amaze kuyishima azana na mushiki wa William bajya gusura inzu, bavuyeyo barambwira ngo inzu yawe twayishimye.'

    Icyo gihe bamaze gushima inzu, bamubajije igiciro, maze na we ababwira ko ari miliyoni 24Frw gusa amusaba kumugabanyiriza bemeranya miliyoni 22Frw.

    Nyuma umudamu yagiye gushaka amafaranga ngo amwishyure ntiyayabona yose gusa azana 4 000, 000Frw yemera kuzajya bishyura miliyoni zindi bucye bucye gusa aza gufatwa na RIB avuye gufata amafaranga yari yasigaye.

    Umwe mu bari batekewe umutwe witwa Uwineza Ange, yavuze ko yari asanzwe aziranye na Mutijima aza nk’umukomisiyoneri. Yavuze ko babanje gusura inzu yari yamurangiye inshuro eshatu amaze kuyishima bakorana amasezerano.

    Habanabashaka ari na we inzu yari mu mazina ye, yasabye Uwineza ko yamwishyura amafaranga mu ntoki (cash) kuko yari afite umwana urwariye mu Bitaro by’umwami Faisal ko yifuza ko yajya kuvurwa mu Buhinde.

    Nyuma yasubiyeyo agiye kureba ya nzu asanga uwo Habanabashaka ntawe ahubwo ari ubutekamutwe yari yatekewe kuko yasanze nyiri nzu bwite ahari basanga n’amazina yari yaratanzwe mu byangombwa by’inzu binyuranye.

    Yavuze ko impamvu yari yizeye uwo mukomisiyoneri ari uko bari basanzwe baziranye kandi banaturanye bityo ko atari yiteze ko yamuhemukira.

    Akimara kumenya ko yatekewe umutwe yahise atanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rujya kumuta muri yombi.

    Uwineza yavuze ko yari amaze gutanga miliyoni 14 Frw hasigaye miliyoni 6Frw.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye kugira amakenga kandi bagashishoza.

    Ati 'Icya mbere ugomba kugira amakenga ugashishoza ukamenya amakuru y’ikintu ugiye kugura niba ari inzu cyangwa ari isambu, ukamenya niba itari mu ngwate ndetse ukamenya na ba nyirayo. Ugomba kubaza ubuyobozi bw’ibanze ukirinda ko bagushushubikanya.'

    Dr Murangira yasabye abantu kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki ahubwo bajya bishyura kuri Banki mu rwego rwo kwirinda uburiganya.

    Aba bose uko ari bitanu bakaba bari barakoze ibindi byaha bitandukanye kandi barabikatiwe. Ubu bikaba ari isubira cyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abagabo-batanu-barimo-Kadahwema-na-Micomyiza-bakurikiranyweho-ubutekamutwe

  • Ndanda wabyaraye na Anita Pendo abana 2 yasezeranye n’undi mukobwa aherutse kwambika impeta #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.

    Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

    Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

    Nizeyimana Alphonse 'Ndanda' yabaye umunyezamu muri AS Kigali na Mukura VS.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ndanda-wabyaraye-na-Anita-Pendo-abana-2-yasezeranye-n-undi-mukobwa-aherutse-kwambika-impeta

  • Ngoma : RIB yafunze umuyobozi ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 1Frw ya Mituweli #rwanda #RwOT

    Uyu muyobo ni ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwafunze uyu muyobozi nyuma yo gukekwaho kunyereza 1 006 000 Frw a yari agenewe kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021 -2022

    Bivugwa ko uyu ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare yatawe muri yombi tariki 07 Nyakanga 2021.

    Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuze ko uwo muyobozi yafashwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yakomeje ati 'Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Dr Murangira Thierry yaboneyeho kwibira ibanga abayobozi bafite umutima wo kunyereza imari yagenewe kuzamura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite. Abantu bakwiye kumenya ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-RIB-yafunze-umuyobozi-ukekwaho-kunyereza-arenga-miliyoni-1Frw-ya-Mituweli

  • Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi!-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose. Maze arambaza ati 'Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?' Ndamusubiza nti 'Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.' Ezekiyeli 37:1-3

    Birashoboka ko uri mu bibazo byinshi bidafite igisubizo, uri mu bibazo byinshi by’insobane, uri ahantu uri wenyine ureba imbere ntuhabone. Kandi uburyo bwose warabukoresheje kugira ngo ubashe kuva muri ibyo bibazo: Gusenga warasenze, kwiyiriza wariyirije, guterana warateranye. Ibyo abakozi b’Imana bagusabye gukora, ibyo uzi kandi ushoboye warabikoze ariko ukomeje kureba ubona nta mpinduka yabayeho. Noneho twibaze ikibazo, bizagenda bite? Ibi bintu ko twabisengeye, ibi bintu ko byanze kuvaho, ko twavuze, ko twarize ariko tukaba nta gisubizo tubona turabigenza gute?

    Ndagira ngo nawe noneho uhagarare mu mwanya wa Ezekiyeli uvuge'Mwami ni wowe ubizi' iri jambo ribe iryawe, ibyo udashobora gusubiza, ibyo udashobora kumenya, Mwami ni wowe ubizi! Ubu turimo turavuga ubutumwa hari ibibazo hirya no hino, hari icyorezo (Covi19) cyateye hirya no hino ku isi. Kuki Imana ivuga ngo 'Ese aya magufwa yakongera kubaho?', ni uko yigeze kubaho. Aya magufwa yakongera kubaho kuko bigeze kuba abantu, bigeze kuba ubwoko bwa Isiraheli ariko umunsi umwe bambuka igihugu barakubitwa barapfa bahinduka amagufwa.

    Imana irabaza ngo'Mbese aya magufwa yakongera kubaho?’ Bibiliya iravuga ngo' Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi'. Ndagira ngo ikibazo kitugoye(kitunaniye) ntitwishakire umuti uyu munsi, tuvuge ngo 'Mwami Uwiteka we, ni wowe ubizi'

    Iyi nyigisho yatambukijwe n’umushumba Dr Paul Gitwaza, mu gice cya kabiri cy’itegurwa ry’igiterane 'Africa haguruka' ku nshuro 22. Icyo giterane uyu mwaka 2021 gifite intego igira iti”Africa haguruka wakire umuyaga w’impinduka nziza” (AFRICA EMBRACE THE WIND OF CHANGE)” Ezekiyari37:1-10.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mwami-Uwiteka-ni-wowe-ubizi-Dr-Paul-Gitwaza.html

  • Urutonde rwabari nabategarugori 10 begukany… – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa y'ubwiza ni imwe mu nzira zo kuzamura abari n'abategarugori dore ko aba mu byiciro bitandukanye birimo abangavu, inkumi, ababyeyi bibana cyangwa babana n’abo babyaranye, n'abandi. Iyi nzira rero ikaba yaragiye iha amahirwe adasanzwe bamwe mu bayitabiriye aho babona imbaraga zituma bisanga mu myanya inyuranye mu bigo bikomeye.

    Nyamara ntiwakeka ko byagera ku rwego rwo kwinjira mu rwego rwa politike mu myanya ikomeye irimo Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite na Sena no mu zindi nzego z'imbere mu buyobozi bw'igihugu zemeza ibikorwa byose bikorerwa mu gihugu. Bifatwa na bamwe ko bitabaho kujya mu myanya ya politike kuri aba bakobwa kuko harimo n'abatekereza ko ari ukurarura abayitabira ibyo ariko binyuranye n'ukuri kuko umuntu arakura, ikindi ni uko umuntu uzararuka ntiwamuhagarika.

    InyaRwanda ikaba yabateguriye abakobwa bo mu bihe bya vuba ni ukuvuga guhera mu 2000 kuzamura bagera ku icumi bagiye bahabawa cyangwa batsindira imyanya muri politike nyuma yo kumenyekanira mu marushanwa y’ubwiza. Umwe mu babayeho ba mbere batari kuri uru rutonde ni umunya-Filipine wabaye nyampinga w'iserukiramuco rya Maniral Carnival 1931 maze mu mwaka 1961 kugera muri 1967 akinjira mu nteko ya Sena akayivamo ajya gukorera mu biro by'umukuru w'igihugu hari hagati 1981-1985.

    10.Elizabeth Prelogar

    Ni umunyamategeko watsindiye ikamba rya Nyampinga w'abangavu mu 1998 muri Leta ya Idaho, yaje kandi kwegukana ikamba rya Idaho mu nkumi mu mwaka wa 2001, ibi byatumye yerecyeza mu marushanwa y'ubwiza yo ku rwego rw'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu akora mu ishami ry'ubutabera ku rwego rw'igihugu kuri iyi ngoma ya Joe Biden, yinjiyemo muri uyu mwaka wa 2021.

    09.Vanessa Mendoza

    Yabaye Nyampinga w'igihugu cyo muri Amerika y'amajyepfo cya Colombia mu mwaka wa 2001 maze aza kwinjira mu ishami ry'inteko ishingamategeko hagati y'umwaka wa 2017 na 2018.

    08.Elodie Gossuin

    Ni umufaransa w'umunyamideli, umunyamakuru wa radiyo na televiziyo wabaye Nyampinga w’agace ka Picardy mu mwaka wa 2000 bidatinze akaza kwegukana ku nshuro ya 72 irushanwa rya Nyampinga w'igihugu cy'u Bufaransa. Yabaye muri Njyanama y’agace ka Picardy hagati y'umwaka 2004-2010 , yongera gutorerwa indi manda muri iyi nama hagati ya 2010-2015.

    07.Teresa Benitez Thompson

    Yahagarariye mu marushanwa y'ubwiza y'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Leta ya Nevada nyuma yo kwegukana ikamba ry'iyi Leta mu mwaka wa 2002 akaba ari umwe mu kanama mfata byemezo k’iyi Leta kuva mu mwaka wa 2011. Guhera mu mwaka wa 2016 akaba yaragiye azamuka akaba umwe mu bayobozi bo hejuru b’aka kanama.

    06.Kaiane Aldorino

    Yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Gibraltar w'umwaka wa 2009 akaba na Nyampinga w'isi w'umwaka wa 2009, yaje kwinjira muri politike aba umuyobozi wa Gibraltar guhera mu mwaka wa 2017 na 2019.

    05.Melanie Stambaugh

    Umushabitsi kabuhariwe akaba n’umwe mu baciye agahigo ku myaka micye 24 y’amavuko, hari hagati y'umwaka wa 2015 na 2019. Yinjiye mu kanama gafata ibyemezo muri Leta ya Washington. Uyu mukobwa yanabaye Nyampinga w'iserukiramuco rya Daffodil 

    04. Andi Tenri Natassa

    Yabaye Nyampinga wa Indonesia mu mwaka wa 2011, yinjiye mu kanama gafata ibyemezo ahagarariye ishyaka rye mu gace k'amajyepfo y'intara ya Sulawesi mu mwaka wa 2013, yahagarariye Indonesia mu marushanwa mpuzamahanga w'isi mu mwaka wa 2012.

    03.  Lauren Matsumoto

    Umunyapoltike watsindiye ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Hawaii, mu mwaka wa 2011 yaje kwinjira mu kanama gafata ibyemezo muri Hawaii. Akaba ari nawe wahagarariye Leta ye mu marushanwa y'ubwiza ya Leta zunze ubumwe za Amerika yabereye mu gace rurangiranwa k'imyidagaduro ka Las Vegas akaba muri Leta ya Nevada.

    02. Delphine Wespiser

    Umufaransa w'umunyamideli akaba n’umunyamakuru w'umuyapolitike watsindiye kandi ikamba rya Nyampinga wa Haut Rhin 2011, Alsace 2011 n’iry'iguhugu cy'u Bufaransa mu mwaka wa 2012. Kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu mwaka wa 2020 yabaye umwe mu bagize akanama Magstatt-le-Bas imwe mu ntara zigize igihugu cy'u Bufaransa.

    01.Jenne KapelaNi umunyamerikakazi w'umunyapolitike akaba n’umwe mu begukanye ikamba rya Nyampinga wa Leta ya Hawai w'umwaka 2015. Guhera mu mwaka wa 2020 yashyizwe mu kanama gafata ibyemezo muri iyi Leta ahagaragariye ishyaka ry'abademokarate.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107356/urutonde-rwabari-nabategarugori-10-bazamukiye-ku-makamba-begukanye-mu-marushanwa-yubwiza-b-107356.html

  • Ikigereranyo: Binjije nibura Miliyoni 17 Frw!… – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda yicuma ni nako hazamuka umubare w’amafaranga abakoresha urubuga rwa Youtube basarura kuri uru rubuga. Amafaranga binjizaga kuri uru rubuga mu ntangiriro zarwo kuri ubu yikubye inshuro zitari nkeya muri uyu mwaka wa 2021.

    Ikigereranyo gihari kugeza ubu kikaba ari amadorali atatu ($3.4) ku nshuro 1000 z’abarebye igihangano cyawe ku rubuga rwa Youtube ($3.4/1000 Views), ibisobanuye ko iyo igihangano cyawe cyarebwe inshuro 1000, Youtube iba igomba kuguha amadorali atatu y’Amerika 3.4 (3,400Frw), gusa ashobora kwiyongera cyane bitewe n’ubutumwa Youtube yamamaje mu mashusho yawe ndetse n’uburebure bw’ayo mashusho (iminota).

    Vestine na Dorcas batandukanye na M.Irene kubera shene yabo ya Youtube 

    Ejo kuwa Kane, M. Irene yatangaje ko shene ya Youtube ya Vestine na Dorcas ari yo yashyize iherezo ku mikoranire yari afitanye nabo. Yavuze ko afite ibihamya bigaragaza amafaranga yose yatanze kuri aba bakobwa kuva mu 2020 kandi anafite ibigaragaza amafaranga Youtube yishyuye. Ababyeyi ba Vestine na Dorcas batangarije InyaRwanda ko icyo bashaka ari shene ya Youtube y’abana babo.

    Irene yavuze ko inyungu yavaga mu bikorwa by'umuziki w'aba bakobwa, yayikuyemo kubishyurira amashuri, kubagurira imyambaro, inkweto n'ibindi. M. Irene yavuze ko atandukanye na Vestine na Dorcas kubera abantu barimo Aimable Nzizera na Mike Karangwa bafatanyije gutegura 'Rwanda Gospe Stars Live' n'abandi bagiye mu matwi ya Nyina w'aba bakobwa, bamubwira ko imiziki y'abana be yakijije M. Irene.

    Ibi biri mu byatumye dushaka kumenya umusaruro w’iyi shene yateje ibibazo. Shene ya Youtube y’aba bahanzikazi bakiri bato Vestine na Dorcas yafunguwe muri Nyakanga 2020 hari ku itariki ya kabiri, kugeza ubu rukaba rufite umusaruro rusange urengaho gato Miliyoni 5 (5,114,377) nk’inshuro z’abarebye indirimbo zabo (Views).

    Twe tugiye kureba gusa amafaranga iyi shene yaba yarinjije kuri Miliyoni 5 gusa z’abarebye indirimbo z’aba bahanzikazi. 

    Tugendeye ku byo Businessinsider.com itangaza aho ivuga ko abantu 1000 barebye ubutumwa buri kuri Youtube binjiza nibura amadorali 3.4 (3,400 Frw), amafaranga Vestine na Dorcas baba barinjije kuva bafungura shene yabo, amacye ni Miliyoni 17 Frw (ufashe $3.4 ugakuba na Miliyoni 5 z’abarebye indirimbo zabo).

    Tugendeye ku bitangazwa na Forbes Magazine ikinyamakuru nimero ya mbere ku Isi gitangaza amakuru y’abaherwe, aba bahanzikazi baba barinjije nibura Miliyoni 25 Frw kuko iki kinyamakuru kivuga ko ‘views’ 1000 zinjiza amadorali atanu (5,000Frw),  miliyoni imwe ya ‘Views’ ikaba yinjiza $5,000 bityo Miliyoni 5 za Views zikaba ari $25,000 ari yo angana na Miliyoni 25 Frw. Ni mu gihe ugendeye ku byo abandi ba ‘YouTubers’ bavuga, iyi shene yaba yarinjije Miliyoni 37 Frw kuko bo bavuga ko ‘Views’ 1000 zinjiza amadorali 7.

    Shene ya Youtube ya Vestine na Dorcas imaze umwaka umwe ishinzwe

    REBA HANO ‘NAHAWE IJAMBO’ YA VESTINE & DORCAS

    REBA HANO IKIGANIRO M.IRENE YATANZE AVUGA KU GUTANDUKANA NA VESTINE NA DORCAS

    REBA HANO IKIGANIRO UMUBYEYI WA VESTINE NA DORCAS YAHAYE ITANGAZAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107377/ikigereranyo-binjije-nibura-miliyoni-17-frw-umusaruro-wa-shene-ya-youtube-ya-vestine-dorca-107377.html

  • Urban Boys bahishuye ikizamini bahaye Safi mb… – #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro Humble Jizzo na Nizzo bagize Urban Boys bagiranye na Kiss FM, bahishuye ukuntu Safi Madiba watandukanye na bo muri 2017 bamuhaye ikizamini gikomeye mbere yo kumwinjiza mu itsinda. Iri tsinda ryavukiye mu karere ka Huye mu 2007, ryagize amateka akomeye aherekejwe n'igikundiro cyabahesheje kwegukana ibihembo mu muziki birimo n'icya Guma Guma cyegukanaga umugabo kigasiba undi.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021 mu kiganiro 'Breakfast With Stars' cya Kiss FM, Humble Jizzo na Nizzo bagize Urban Boys bavuze byinshi kuri iri tsinda bahishura ukuntu byagoye Safi Madiba kubiyungaho banasobanura ukuntu babanje kumuha ikizamini.

    Humble Jizzo na Nizzo ubwo bari mu kiganiro kuri Kiss FM

    Humble Jizzo na Nizzo bo bari baramaze guhura ari inshuti kandi bose bakora umuziki. Humble Jizzo yavuze ko bari bafite umushinga wo gukorana indirimbo ari babiri ashimangira ko bumvaga buzuzanya kuko Nizzo yari umuraperi we aririmba bisanzwe. Nyuma yaho ngo bakoze indirimbo yitwa 'Icyicaro' yakunzwe cyane icyakora ngo icyo gihe ntabwo Safi yari arimo kuko batari bagahuye nawe. 

    Iyi ndirimbo yakunzwe cyane ya Urban Boys, Nizzo yavuze ko yanditswe na Humble Jizzo. Bakiri kuri iyi ngingo ni bwo bahise bavuga ukuntu Safi yaje kubiyungaho. Humble Jizzo yagize ati 'Twarayikoze [Icyicaro] Nizzo agomba gushyiramo fro, tuyijyana muri studio yabaga ku Itaba turayitangira noneho kwa kundi indirimbo iba igeze hagati mucyongeramo ibintu, ni bwo uyu nguyu yaje guhura na Safi'.

    Nizzo yakomeje asobonaru uko yahuye na Safi ati 'Safi yaje kundeba kuko urumva nari umusitari hariya ahahahaha (……) we yaraje mu kuza we yaje yaka collabo nawe yari afite groupe ku ruhande icyo gihe umusaza [Safi] yitwaga Saji. Noneho araza arambwira ngo gutya na gutya urabizi iyo uri kwaka collabo '.

    Yakomeje agira ati 'Tujya muri studio ku itaba noneho numva ijwi ryiwe numva ndayikunze ndabyihorera dukora indirimbo irahongaho. Negereye umuvandimwe [Humble Jizzo] nti ariko hari uwundi muntu nabonye nawe uririmba kandi urumva aya majwi yose ashobora kugira icyo avamo'.

    Yongeyeho ko akibibwira Humble Jizzo yamubajije uwo muntu uwo ariwe hanyuma akanamusaba ko bazongera bakagarukana ku munsi ukurikiyeho ari nabwo kuri uwo munsi Humble Jizzo yahise aha Safi ikizamini ngo barebe ko ashoboye nk’uko Nizzo yabisobanuye ati “Nabimubwiye nk'uyu munsi aravuga ngo ejo muzazane! Humble amuha ikizamini! Amutereka hariya aravuga ati ugomba kwicara ukaririmba'. 

    Icyo gihe nk’uko yabisobanuye bahise banyurwa n'impano Safi yifitemo. Humble Jizzo yahise akomeza avuga ko impamvu ari we wahaye ikizamini Safi, ari uko Nizzo yamufatanga nk'umuntu uri kubyumva [uzi ibijyanye n'umuziki]. Yagize ati 'Hahaha audition namuhaye, simbizi nyine ariko ubwo nyine Nizzo we yamfataga nk'umuntu uri kubyumva neza cyane hahaha”. Nizzo yashimangiye ko ari ko byari bimeze yemeza ko yabonanaga ubuhanga budasanzwe Humble Jizzo ari nayo mpamvu yahisemo ko ari we uha Safi ikizamini.

    Safi [hagati] burya yahawe ikizamini mbere yo kwinjira muri Urban Boys

    Bakiri aha Humble Jizzo yahise asobanura ko ariho hahise havuka Urban Boys abantu bamenye ati 'Mugenzi we yararapaga araririmba Safi. (..) narabyumvaga ibyo kuririmba kuko nk’uko wabaga muri za korari, nawe yarabyumva avuye mu badive n'ibiki ntabwo byatinze kuko numvaga hari ikintu afite muri we”.

    Yakomeje agira ati 'Twahise tujya kumva indirimbo yari yakoze yitwaga kunda |'umuziki' twumva ni sawa hanyuma ni bwo twahise noneho dufatira ahangoho '. N'ubwo nta bikorwa nk'ibya mbere iri tsinda rifite, Humble Jizzo na Nizzo bijeje abakunzi babo ko itsinda Urban Boys rihari kandi ribafitiye byinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107400/urban-boys-bahishuye-ikizamini-bahaye-safi-madiba-mbere-yo-kumwinjiza-mu-itsinda-nyuma-yo–107400.html

  • U Burusiya: Gutera akabariro byahagaritswe ku… – #rwanda #RwOT

    Dr Denis Graifer, Minisitiri w'ubuzima wungirije mu karere ka Saratov, yavuze ko u Burusiya bugomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu bafashe urukingo rwa Coronavirus. Ibi bije nyuma y’uko Abarusiya bari barabwiwe ko bagomba kwirinda inzoga, kunywa itabi no kujya muri sauna bakimara kubona inkingo nk’uko inkuru ya Dailymail ibitangaza.

    Uburusiya bufite 13% by’abantu bakingiwe mu gihugu hose, ugereranije n'ikigereranyo cy'iburayi cya 30%. Dr Graifer yabwiye abanyamakuru ati: “Ndizera, kandi buri wese arabizi, ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa gitwara ingufu cyane. Turaburira rero abantu bakingiwe ko gukora imibonano mpuzabitsina, bitemewe nyuma yo gukingirwa” 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107406/u-burusiya-gutera-akabariro-byahagaritswe-ku-bantu-bakingiwe-covid-19-aho-bazajya-bategere-107406.html

  • Museveni yategetse ko abamubitse ko yapfuye bafungwa byihuse #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yavuze ko imbuga nkoranyambaga zirimo kuba ikibazo ndetse ko zikwiye kugenzurwa.

    Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwije ibihuha ku buzima bwa Perezida Museveni n’umuhungu we w’imfura.

    Bwana Museveni yagize ati “Bigaragara ko imbuga nkoranyambaga zimaze igihe zivuga ko Museveni yapfuye…mushakishe vuba abo bavuga izo nkuru kuko murimo gutesha abantu igihe.”

    Perezida Museveni yavuze ko hari umuhango yagiyemo nyuma yuko ibyo bihuha bikwirakwijwe, abona abantu “bahangayitse”.

    Mu bihe byashize, Bwana Museveni yagiye asaba ko ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu bishyirirwaho amategeko abigenga.

    Mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa mbere, kugera ku mbuga nkoranyambaga mu buryo busanzwe byarahagaritswe, mu gihe hari impungenge ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Museveni-yategetse-ko-abamubitse-ko-yapfuye-bafungwa-byihuse

  • Amavubi ntakitabiriye CECAFA U23 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gufata umwanzuro ko amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba muri uku kwezi ko ntaho azajya bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda.

    Mu itangazo FERWAFA yasohoye yamenyesheje abanyamuryango ba CECAFA ko bitewe n’uko mu Rwanda hageze ubwoko bushya bwa Coronavirus ari bwo bwa Delta Variant;

    Hagendewe kandi ku ngamba nshya leta yashyizeho aho hahagaritswe ibikorwa bimwe na bimwe birimo na siporo, ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali;

    FERWAFA yagira ngo itangaze ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 itazitabira CECAFA izabera Bahir-Dar, Ethiopia guhera tariki ya 17 – 31 Nyakanga 2021.

    Uretse Amavubi U23 yanavuze ko Scandinavia WFC nayo itazitabira ijonjora rya CAF Champions League (CAF WCL Zonal Qualifiers) ateganyijwe muri Kenya kuva ku wa 17 – 31 Nyakanga 2021.

    Scandinavia yari yisanze mu itsinda rya 3 aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga yo muri Kenya.

    Amavubi U23 ntazitabira CECAFA U23

    Scandinavia WFC nayo ntikitabiriye CECAFA izabera muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ntakitabiriye-cecafa-u23