Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Chantal Imana yarinze ubwo yakoraga impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Manirakiza Chantal umubyeyi ufite abana 4 n’umutware yakoze impanuka ikomeye ubwo yari ari kuri moto ibice by’umubiri we bikangirika cyane, ariko nk’uko izina rye ribisobanura Imana yaramukijije ni muzima.

    Mu magambo ye Manirakiza arasobanura uko Uwiteka yabaye mu ruhande rwe akamubera ingabo imukingira.

    Ati:'Hari kuwa 21 Ukuboza 2021 nateze moto nerekeza Kimironko ngeze Kagugu kuri station, haje umuntu wasinze yambuka umuhanda noneho wa mushoferi wari untwaye afata feri kugira ngo atamukomeretsa noneho moto yari iri inyuma iraza irankubita mpita ngwa muri kaburimbo. Amahirwe nagize kasike ntiyigeze imva mu mutwe, ahubwo yaraje iramfuka mu maso.

    Ikintu gikomeye ngiye gushimira Imana nibutse aho hantu nakoreye impanuka akaguru k’iburyo kari kacitsemo kabiri hasigaye ku ivi gusa ndimo gukururuka mva amaraso, imodoka zitwara abagenzi (coaster) zarazaga zikamfatiraho amaferi, abantu bazaga kunshungera nta n’umwe wamfashije. Abamaotari barimo gusigana umwe avuga ngo ni wowe umugonze, undi na we abihakana, Imana ukuntu itangaje haje umuhungu w’umukarani ahita amfata anjyana kwa muganga kuko imbere y’aho impanuka yabereye hari dispensaire.

    Ngezeyo rero kwa kuntu Satani asaba umuntu, babuze indodo zo kundoda, namaze isaha ntegereje ko bava kuzana indodo kurindi vuriro, icyakora zarabonetse baramfasha. Umutware wanjye yaje kundeba arebye ukuntu meze ubwoba n’isereri biramufata mbona baramusohoye ngira ubwoba nyoberwa ibiri kumbaho. Mubyukuri ndashima Imana ko yanyigaragarije ikankura muri iyo kaburimbo ndi muzima, iyo mbitekereje numva ari ibintu bikomeye cyane kuko narebaga ayo maraso yanyanyagiye umuhanda nkumva ko ntabaho, ariko ndacyahumeka.

    Nagiye CHUK muganga arebye ka kaguru aravuga ngo nta kibazo gafite ni imitsi yikanze anyandikira ko mfite ubumuga bwa 60% buzamara amezi 6, ariko anyandikira imbago ubu na zo nazigendeyeho amezi 3. Irindi shimwe rikomeye ni uko ibyo byambayeho nta mutuelle mfite kuko nari naribuze mu byiciro, ariko Uwiteka yankoreye imirimo amafaranga yo kwivuza biba tuyafite tubasha kwiyishyurira 100%.

    Hagati aho n’ubwo umuganga wa CHUK yambwiye ko nta bumuga bukabije mfite, nari nangiritse n’umugongo ukandya cyane ku buryo banteruraga. Nagiye kwa muganga bambwira ko ngomba gutanga ikizamini, ariko nsanga kirahenze ari ibihumbi 350 ndavuga ngo ngiye kwizera Imana nkajya nibuka ubuhamya abandi batanze, uburyo Imana yagiye ibakiza nanjye numva ko izankiza. Icyakora Dogiteri yarebye sede (CD) yanjye asanga igufwa ryagiye ricikagurika aratangara aravuga ngo ni ibitangaza by’Imana kuko abandi bantu bafite ikibazo nk’icyawe bagendera mu tugare, ati 'None wowe uri kugenda?'

    Nakomeje kujya nivuza banyohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali bambwira kwishyura miliyoni 7 n’ibihumbi 504. Nahise mbwira Imana nti: 'Mana urabona aya mafaranga sinyafite nonaha, ariko ngiye kukwizera uzankorera imirimo n’ibitangaza'. Ikintu nshimira Imana rero n’ubwo ntarabona amafaranga yo kugura akuma bantegetse, ariko ndagenda ndetse n’iyo nsubiye kwa muganga akareba ukuntu ngenda, ahita yemera gukomera kw’Imana'.

    Asoza ubuhamya bwe, Manirakiza Chantal arashima Imana kandi yibutsa abantu ko Imana ikora ibitangaza kuko hari abantu benshi bitewe n’uburibwe barimo bavuga bati: 'Wenda Imana ntigikora', ariko nshingiye kuri iyo mirimo yankoreye mfashe umwanya wo kuyishima kandi mbabwira ko na bo izabakiza.

    Source: Zaburi Nshya tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Chantal-Imana-yarinze-ubwo-yakoraga-impanuka-ikomeye.html

  • RDF igiye guhangana na Al-shabaab yigize akaraha kajyahe Mozambique #rwanda #RwOT

    Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shababb.

    Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa kane rivuga ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC.

    Rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora “imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano” by’umuhate wo gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zigiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.

    Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.

    Perezida Nyusi wa Mozambique na Perezida Kagame w’u Rwanda i Kigali mu kwezi kwa kane mu 2021

    Mu kwezi kwa kane Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabivuze.

    Muri Mozambique haheruka kuburira Casssien Ntamuhanga, Umunyarwanda utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wari wafashwe n’igipolisi cyaho byitezwe ko yoherezwa mu Rwanda.

    Ibihugu byombi ariko nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bifitanye nk’uko umunyamategeko wa Ntamuhanga yabibwiye BBC mu kwezi gushize.

    Ntamuhanga washakishwaga n’ubucamanza kuko yacitse gereza mu Rwanda, irengero rye kugeza ubu ntirizwi. Abategetsi ba Mozambique bavuze ko hari gukorwa iperereza.

    Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ikibazo cya Ntamuhanga cyareberwa mu bucuti ubutegetsi bw’ibi bihugu bufitanye.

    Nyuma ya Centrafrique, Mozambique ni igihugu cya kabiri muri Africa u Rwanda rwoherejemo ingabo mu buryo buzwi, kurwana ku butegetsi buriho hagendewe ku bwumvikane bwa za leta.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RDF-igiye-guhangana-na-Al-shabaab-yigize-akaraha-kajyahe-Mozambique

  • Super Manager yavuze ko Kagere ko yamwihenuyeho na we amutera umwaku(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n’ushinzwe gushakira isoko abakinnyi Gakumba Patrick [Super Manager], yavuze ko yazamuye Kagere ariko akaba yaramwihenuyeho avuga ko ntawumuhagarariye afite(Manager) none na we akaba yaramuteye umwaku akaba nta gitego aratsinda.

    Tariki ya 7 Kamena 2021 ubwo Kagere yari mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mukino wa gicuti Amavubi yakinnye na Centrafrique, yavuze ko nta muntu umuhagarariye(manager) afite, bivuze ko na Super Manager wavugaga ko amuhagarariye batandukanye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Super Manager yavuze ko ari we wagejeje Kagere Meddie aho ageze arangije amwihenuraho.

    Ati'Abantu bajye bitondera kwihenura ku bantu baba barabazamuye, reka nsubire inyuma gato, nazamuye Meddie Kagere mbifashijwemo n’Imana, na we akora neza izina ryanjye riramenyekana ndabimushimira, ejobundi warabyumvise mu kiganiro n’itangazamakuru yarihenuye aravuga ngo nta manager ngifite, niyo twaba twararangizanyije amasezerano ntibyari ngombwa ngo abibwire buri wese kuko njya gukorana na we ntawe yabibwiye, ariko ni kwa kurengwa ukumva ko waremereye.'

    Yakomeje avuga ko gutandukana na we bitazamuhira kuko yamuteye umwaku kuko ngo kuva yatangaza ko batandukanye nta gitego aratsinda.

    Ati'ariko buriya jya witonda, buriya hari umuntu utandukana na we Imana irahana, ukaba urazimye, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke nibwo mbaheruka, Meddie Kagere atandukana nanjye yari imbere mu bitego, kugeza ubu abamurusha ibitego ni 3 bamuciyeho bose, kuva twatandukana nta gitego kirajyamo, igitego cyarahagaze ntikizongera kujyamo.'

    Muri 2018 nibwo Meddie Kagere yasinyiye ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia, icyo gihe Super Manager akaba yaragaragaye nk’uwagurishije uyu mukinnyi muri iki gihugu ndetse na nyuma yagiye abivuga ko ari we wamugurishijeyo ari na we umuhagarariye.

    Niyonzima yari amaze igihe adashaka kongera amasezerano muri APR FC

    Super Manager yavuze ko yamuteye umwaku na we gutsinda igitego bizamugora

    Super Manager ngo Kagere yamwihenuyeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/super-manager-yavuze-ko-kagere-ko-yamwihenuyeho-na-we-amutera-umwaku-video

  • Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y'imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umutoza mukuru wa Police FC mu myaka ibiri yari ayimazemo atongerewe amasezerano yaraye yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC, uyu mutoza akaba yahawe amasezerano y'imyaka ibiri atoza ikipe y'urucaca yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere mu makipe 8 yahataniraga kutajya mu kiciro cya kabiri.

    Binyuze kuri Twitter ya Kiyovu SC, mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu wa kane yariki ya 8 Nyakanga 2021, nibwo ubuyobozi bw'iyi kipe bwashyizeho amafoto agaragaza Haringingo ari kumwe na perezida wa Kiyovu SC Mvukiyehe Juvenal , basinyana amasezerano.

    Mu butumwa bwaherekeje ayo mafoto bemeje ko uyu mutoza yasinyiye Kiyovu SC, bagize bati 'Uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Haringingo Francis amasezerano y'igihe kirekire yo kuyibera umutoza mukuru. Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'uyu mutoza wabereye ku biro bya Kiyovu Sports Kicukiro.'

    Nubwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club butifuje gutangaza igihe amasezerano ya Haringingo azamara, amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko uyu mutoza yasinye imyaka ibiri, akaba aaje muri iyi kipe aje gusimbura umutoza Ndayiragije Etienne wasoje amezi abiri muri iyi kipe bananirwa gukomezanya.

    Andi makuru avuga ko icyatumye Ndayiragije na Kiyovu SC badakomezanya ni uko iyi kipe yifuzaga ko uyu mutoza yakongera amasezerano y'imyaka ine ayitoza ariko we avuga ko atarenza imyaka imyaka itatu, birangira bombi batumvikanye batandukana batyo.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na Kiyovu SC, umutoza Haringingo Francis yatangaje ko yifuza gusubiza mu bihe byiza iyi kipe yari imaze iminsi iri mu bihe bibi, yagize ati 'Nishimiye cyane kuza mu muryango wa Kiyovu Sports… nzanye experience mfite kugira ngo dushobore gusubiza Kiyovu mu bihe byayo byiza…dushaka guha ibyishimo abakunzi bayo.'

    Haringingo Francis ahawe amasezerano yo gutoza Kiyovu SC aho afite inshingano zo kubaka iyi kipe itwara ibikombe, dore ko iheruka gutakaza ba rutahizamu batatu b'abanyamahanga berekeje mu yandi makipe, abo bakinnyi bagiye ni Babua Samson, Armel Ghyslain werekeje muri Gasogi United ndetse na Saba Robert werejeje muri AS Kigali.

    The post Amafoto — Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y'imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-haringingo-francis-watandukanye-na-police-fc-yerekeje-muri-kiyovu-sc-ku-masezerano-yimyaka-ibiri-asabwa-gutwara-igikombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-haringingo-francis-watandukanye-na-police-fc-yerekeje-muri-kiyovu-sc-ku-masezerano-yimyaka-ibiri-asabwa-gutwara-igikombe

  • Ndimbati yaruciye ararumira abajijwe ipeti yakuye mu gisirikare #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Uwihoreye Mustapha wamamaye nka Ndimbati muri Sinema Nyarwanda atunguranye agashyira hanze ifoto yambaye gisirikare, yabajijwe ipeti yakuyemo ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho.

    Tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ya kera ari mu gisirikare, aho yahise anahishura ko yari mu basirikare babohoye u Rwanda.

    Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati 'intego yari iyo kubohora u Rwanda.'

    Iyi foto yazamuye amarangamatima ya benshi bagiye bibaza byinshi, bamwe batungurwa no kuba uyu mugabo yarabaye umusirikare.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe ku ipeti yakuye mu gisirikare, Ndimbati yavuze ko yarikuyemo ariko atajya kurivuga ahubwo ngo abamuzi bazabaze abo babanye bazaribwirwa.

    Ati'ipeti narikuyemo, narindifite ariko hari abo twabanye bakirimo, hari abo twabanye bavuyemo, abo bose uzabasha kugirirwa umugisha hari uwo bazahura amubwire ati uriya ndamuzi, kandi ndabizi ahari abajya bahura n’abasirikare, abo twabanye bakababwira bati uriya turamuzi, tumuzi gutya na gutya.'

    Ndimbati avuga ko Umunsi wo Kwibobora awishimira cyane kuko umwibutsa byinshi, umusubiza mu buzima yanyuzemo butari bworoshye ariko we na bagenzi be barwananye uru rugamba bakaba barageze ku ntego bari bariyemeje.

    Ifoto ya Ndimbati yazamuye amarangamutima ya benshi

    Ndimbati ngo Umunsi wo Kwibohora ni umwe mu minsi imushimisha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yaruciye-ararumira-abajijwe-ipeti-yakuye-mu-gisirikare

  • Interahamwe n'ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n'abapolisi. #rwanda #RwOT

    Amaraso arasama, kandi uzahemukira u Rwanda ntazigera ashyira umutima mu gitereko. Dore nk'ubu amakuru atugeraho avuye muri Mozambike, aravuga ko interahamwe n'ibigarasha biba muri icyo gihugu byatangiye guhinda umushyitsi byibaza noneho aho byerekeza, kuko byumva akabyo kashobotse.

    Kubunza imitima byatangiye mu minsi ishize ubwo Perezida wa Mozambike yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ndetse hakavugwa amakuru y'uko Perezida Filipe Nyusi yagenzwaga no gusaba mugenzi we w'uRwanda, Paul Kagame, kumwoherereza ingabo zo kubungabunga umutekano ubangamiwe n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Iyi nkuru yateye ubwoba cyane imitwe y'iterabwoba, ndetse RNC ya Kayumba Nyamwasa ikora uko ishoboye ngo igikorwa cyo kohereza ingabo z'uRwanda muri Mozambike kiburizwemo, ariko ibyifuzo byayo byimwa agaciro, nk'uko bisanzwe.

    Byageze n'aho uwitwa David Himbara, umugaragu wa Nyamwasa na Museveni, yikinisha akwiza ku mbuga nkoranyambaga ko ngo bageze ku mugambi wo gutambamira ingabo z'uRwanda, zikaba zitakigiye muri Mozambike. Ntimumbaze umwobo Himbara na bashebuja bihishemo kubera ikimwaro, kuko inkuru ibagezeho ibashegeshe bitavugwa.

    Abajenosideri n' abafatanyabikorwa babo b'ibigarasha barushijeho kudagadwa kuri uyu wa gatanu, ubwo Leta y'uRwanda yasohoraga itangazo rivuga ko mu minsi ya vuba igiye kohereza abasirikari n'abapolisi 1.000, bakajya mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yaribasiwe n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Iyo ntara kandi ni imwe mu zituyemo abo Banyarwanda b'abagizi ba nabi, cyane cyane interahamwe zahuze imijyi minini nka Maputo, zitinya gutabwa muri yombi.

    Abantu basanzwe baduha amakuru yizewe batubwiye ko izo nzererezi ubu zatangiye gutekereza kuva muri Mozambike, zikajya muri za Malawi, Zambiya, Angola ndetse no mu bihugu byo muri aka karere nka Uganda, Tanzania, Kenya n'ahandi.

    Ibi ni ugupfunda imitwe nk'uhiriye mu nzu ariko, kuko no muri ibyo bihugu, uretse Uganda yiyemeje kuba indiri y'abicanyi, abayobozi n'abaturage batagishaka gucumbikira inkoramaraso.

    Aka wa mugani wa Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abel rero, interahamwe n'ibigarasha isi itagiye kubibana ntoya! Ngaho nibatyaze amaguru, ariko amaherezo y'inzira ni mu nzu. Umunsi uzagera abo bagome bibone mu maboko y'ubutabera.

    The post Interahamwe n'ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n'abapolisi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nibigarasha-biba-muri-mozambike-byahiye-ubwoba-byumvise-ko-u-rwanda-rugiye-koherezayo-ingabo-nabapolisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-nibigarasha-biba-muri-mozambike-byahiye-ubwoba-byumvise-ko-u-rwanda-rugiye-koherezayo-ingabo-nabapolisi

  • FLN iri mu marembera, u Burundi na bwo burimo kuyirwanya – Gen Kabarebe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen James Kabarebe
    Gen James Kabarebe

    Gen Kabarebe yabitangaje ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi ruba ku migabane y’u Burayi na Amerika, abenshi baje mu Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Gen Kabarebe yaganirije urwo rubyiruko ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

    Abo bayobozi bose basabye urubyiruko ruvuye mu mahanga kujya rurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuvuguruza amakuru asebya u Rwanda.

    Gen Kabarebe yavuze ko FLN ikomoka ku bajenosideri bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yari Zaïre) mu 1994, batangiye biyita ALIIR nyuma baza kwitwa FDLR.

    Avuga ko batsinzwe no kudashyira hamwe kuko ngo Abakiga batumvikanaga n’Abanyenduga kuva kera, bikaza gutuma bigabanyamo ibice bibiri.

    Abanyenduga bayoborwaga na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda, hamwe na Gen Wilson Irategeka wiciwe muri Congo, ni bo ngo baje gushinga umutwe wa FLN wateraga uturutse i Burundi ukagaba ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, wishingikirije ishyamba rya Nyungwe.

    Gen Kabarebe avuga ko inshuro nyinshi uyu mutwe uregwa iterabwoba, wagiye ugaba ibitero ku Rwanda wishingikirije u Burundi, ariko aho bigeze ubu Ingabo z’u Burundi na zo ngo zirimo kuwurwanya.

    Umwe mu banyeshuri baganirizwaga n’Abayobozi mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, yari yabajije Gen Kabarebe icyakozwe kugira ngo bakumire ibitero bya FLN muri Nyungwe.

    Gen Kabarebe yamusubije agira ati “Buri gihe (FLN) bagendaga bacibwa intege (uko bagabye ibitero ku Rwanda), Ingabo z’u Burundi na zo ubu zirimo kubarwanya, bari mu bihe bya nyuma byo kubaho kwabo (mu marembera)”.

    Amakuru nk’aya hamwe n’andi urwo rubyiruko ruzajya ruhabwa n’u Rwanda, ngo ni yo rugomba gutangariza abasebya igihugu nk’uko uwitwa Aline Byusa, wavuye mu Bubiligi yakomeje abisobanura.

    Byusa yagize ati “Ubutumwa dufite ni ugukomereza aho ababohoye igihugu bagejeje, cyane cyane mu rugamba rwo guhangana n’abahakana Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, kwamamaza u Rwanda no kuvuguruza abaruvuga nabi kuko twabonye ko babeshya”.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yabwiye urwo rubyiruko rwaturutse i Burayi ko ibyo u Rwanda rwagezeho rwiyubaka (ibicuruzwa rukora) bashobora kubibyazamo ishoramari bakajya kubicuruza mu mahanga aho batuye.


  • RIB yafunze abantu bakekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafunzwe ni Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin na Mutijima Kadahwema William, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB.

    Bumwe mu buryo bakoresha muri ubwo buriganya, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

    Bahimba ibyangombwa by
    Bahimba ibyangombwa by’ubutaka bakoresha muri ubwo buriganya

    Iyo bamaze kuzuza umugamgi bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, na we ushaka ya nzu kugira ngo bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera kugushuka.


  • Amerika yashyize u Rwanda mu bihugu byugarijwe na Covid_19 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'abanyamerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara CDC, cyashyize u Rwanda mu bihugu byugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus ndetse kinagaragaza umwihariko uri muri uru Rwanda.

    Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa u Rwanda rwagaragaje ko rufite ubwiyongere bukabijw bw'icyorezo cya Coronavirus hirya no hino mu gihugu, taliki ya munani Nyakanga kandi minisiteri y'ubuzima yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga ko ubwandu bwihinduranyije bwa Delta Variant bwageze mu gihugu.

    Urutonde rw'ibihugu 54 rwashyizwe hanze na CDC rugaragaraho n'u Rwanda ni urutonde rw'ibihugu byugarijwe na Coronavirusi, ni urutonde rugaragaramo ibihugu nka Leta zunze ubumwe z'abarabu, DRC ndetse na Uganda.

    Mu butumwa bwaherekeje uru rutonde, iki kigo CDC cyasabye abaturage bo muri leta zunze ubumwe za America kureka kwerekeza muri ibyo bihugu mu gihe batarafata inkingo ku buryo bwuzuye.

    Ubwo cyageraga ku Rwanda, iki kigo cyashimangiye ko umunyamerika wese wkwiye kwirinda kujya mu Rwanda, mu gihe yaba yiyemeje kujyayo akabanza akagenzura niba yarafashe urukingo mu buryo bwuzuye neza.

    Nubwo CDC yavuze ityo ariko, yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu cyo kwitondera cyane ko hari ubwandu bugishidikanwaha, ngo nuwakingiwe arandura, agashegeshwa kandi akanahitanwa n'iyi virus.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/09/amerika-yashyize-u-rwanda-mu-bihugu-byugarijwe-na-covid_19/

  • Imyitwarire ikwiye kuranga umukobwa n'umuhungu bari mu rukundo rw'ukuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe iyo uhuye n'umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye nawe ni byiza ko umugaragariza imyifatire myiza kabone n'ubwo waba ufite imyifatire iruhije mu gukundwa.

    Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by'umwihariko iyo muri kumwe nk'iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

    Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

    Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

    Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

    Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mu mutima imbere. Amafaranga n'ubutunzi ni nk'umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

    Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n'aho muba kdi bizatuma ababubaha.

    Ikindi kandi niba mukunda by'ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n'undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.

    Source : https://yegob.rw/imyitwarire-ikwiye-kuranga-umukobwa-numuhungu-bari-mu-rukundo-rwukuri/