Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Abakuru b’amadini bitandukanyije n’abitwaza Bibiliya bakica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hari abantu bane bari ku kigo cyakira inzererezi cy’Akarere ka Nyamasheke bafashwe banze kwambara agapfukamunwa kubera imyemerere yabo. Aba kandi biyongera ku bandi benshi barimo abanyeshuri n’umwarimu wasezeye ku kazi ke yanze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nshimiye Schadrack wigishaga ku Ishuri ribanza rya Binogo mu Murenge wa Macuba yavuze ko yasezeye akazi kuko yabonaga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atajyanye n’imyemerere ye.

    Yagize ati 'Ndasezera ku kazi, ni ko bimeze [kwirinda Covid-19] bihabanye no kwemera kwanjye na Bibiliya. Gukaraba intoki ndabikora cyane, mbikora ku mudendezo wanjye nta gahato'.

    Mu mahugurwa y’umunsi umwe, Umuryango wa Gikirisitu World Relief wagiranye n’abihayimana bo muri aka karere, bamaganye abihisha inyuma y’ijambo ry’Imana bakanga kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Pasiteri Akumuntu Félicien wo mu Itorero Methodiste Libre rikorera mu Murenge wa Ruharambuga yagize ati 'Barahari cyane cyane mu Mirenge ya Mahembe bavuga ko kwambara agapfukamunwa ari ibimenyetso by’imperuka. Twebwe ntabwo ibyo tubiha agaciro kuko ni virusi bapima bakayibona.'

    'Dushishikariza abakirisitu bacu kwirinda. Ibyorezo byahozeho na kera, iyo mirongo baba bayisomye nabi.'

    Padiri Nshimiyana Alex wo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Nyamasheke akaba anahagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere, yavuze ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 babigisha ariko ababirengaho bakwiriye kubihanirwa n’amategeko.

    Yakomeje agira ati 'Ibyo bakora bashaka kwishingikiriza imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya ariko icyagaragaye ni uko baba bayumvise nabi. Bibiliya buriya ni inyanja ngari umuntu ashobora kuyisobanura uko yishakiye akayivugisha ibyo itavuga. Ijambo ry’Imana icyo rigamije ni ukurengera ubuzima bw’abantu, ikintu rero cyarwanya ingamba zari zije zifasha abantu, kurengera ubuzima urumva ko kitaba gihuye na Bibiliya.'

    Abantu bafite iyi myumvire baragenda barushaho kwiyongera hirya no hino mugihugu, kuko no mu ntara y’Amajyepfo y’igihugu hagaragaye urubyiruko rudakozwa ibyo kwirinda COVID-19 bavugako bari murugendo rugana i SIYONI.

    Imibare y’abandura Covid-19 ndetse n’abicwa nayo ikomeje kwiyongera mu bice byose by’igihugu, abaturage bakaba bashishikarizwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda.

    Source : https://imirasire.com/?Nyamasheke-Abakuru-b-amadini-bitandukanyije-n-abitwaza-Bibiliya-bakica

  • Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher – #rwanda #RwOT

    Dr Kayumba Christopher yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe; rwanamugize umwere ku cyaha cyo gusindira mu ruhame.

    Dr Kayumba Christopher mu Ukwakira 2019, Ubushinjacyaha bwavuze ko yateje umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.

    Bwavuze ko umukozi uhakorera yamwakiriye, amubwira ko bitakunda ko agenda, amugira inama yo kujya guhinduza itike, akaza kujyana n’indege ya nimugoroba, we arabyanga, atangira guteza umutekano muke ashaka kwinjira mu Kibuga ku gahato, avuga n’amagambo menshi y’iterabwoba, ko ari dogiteri, ko n’icyo kibuga cy’indege yagifunga.

    Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yakatiwe igifungo cy’umwaka, aragikora arakirangiza.

    Dr Kayumba muri Kanama 2020 yajuririye icyemezo cy’urukiko ari muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahabwa itariki yo kuburana ubujurire bwe yararangije igihano.

    Uyu mugabo waburanye ubujurire ku wa 10 Kamena 2021 umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu abushingiraho, avuga ko yajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko acyeneye ubutabera.

    Yabwiye urukiko ko icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko cyamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege kidakwiye kuko yaburanye ahakana icyo cyaha.

    Me Ntirenganya Sefu Jean Bosco wunganira Kayumba Christopher, avuga ko urubanza rujuririrwa rugaragaza inenge zirengagijwe n’Urukiko, ko Ubushinjacyaha bwari kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura, asaba urukiko kubisuzuma.

    Kayumba yasabye urukiko ko niba yarateje umuteno muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali rwategeka hakarebwa amashusho abyerekana.

    Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko kuzana amashusho bidakenewe, ko abatangabuhamya barimo abamwakiriye ku kibuga n’abamubonye bahagije ko kandi bavuze uko byose byagenze.

    Ubushinjacyaha bwanavuze ko Kayumba Christopher yakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gusinda mu ruhame n’ibyaha bikorewe ku kibuga cy’indege, busaba Urukiko kubisuzuma neza n’icyo cyaha cyo gusinda ku mugaragaro, akagihanirwa.

    Kayumba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitahabwa agaciro, ko kuba butarajuriye ari uko bwemeye imikirize y’urubanza, ko Urukiko rudakwiye gusubira inyuma ngo rurebe ku cyaha cy’ubusinzi.

    Nyuma yo kuva imyiregurire y’impande zombi no kuyisesengura, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Dr Kayumba nta shingiro bufite, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Rwategetse Kayumba kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye n’amafaranga ibihumbi 20 Frw.

    Dr Kayumba Christopher nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko yabwiye IGIHE ko nubwo ubujurire bwe bwateshejwe agaciro, avugana n’umunyamategeko we bakongera kujurira kugeza “igihe tuzabonera ubutabera”.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher nta shingiro bufite

    Me Ntirenganya Sefu Jean Bosco na Dr Kayumba Christopher imbere y’abacamanza ubwo bari mu iburanisha riheruka

  • Abantu 13 nibo bishwe na Covid-19, mu Rwanda abanduye bashya bagera kuri 887 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima {MINISANTE} yatangaje Imibare mishya y'abanduye Covid-19 ndetse n'abo yahitanye, Aho abantu 13 aribo bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, bituma abo imaze guhitana baba 534.

    Abapfuye harimo abagore batanu b'imyaka 86, 63, 61 muri Kigali n'imyaka 63 na 51 muri Karongi, abagabo umunani b'imyaka 96, 83, 70, 66, 66, na 46 bo muri Kigali), uw'imyaka 70 i Musanze n'uwa 34 wo muri Kamonyi, Abanduye mu masaha 24 ashize ni 887, bikaba byatumye abamaze kwandura baba 46 837. Ni mu gihe abakize ari 946, bituma abamaze gukira baba 31 137,

    Minisante yatangaje ko abakirwaye ari 15 166 barimo 68 barembye, Umujyi wa Kigali niwo wongeye kugaragaramo ubwandu bwinshi aho handuye 386, Kamonyi habonetse 64, Gakenke haboneka 57, Gicumbi 34, Nyamagabe 33 na Rubavu 30, Abantu bamaze gukingirwa ni 392 832 barimo 252,842 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/10/abantu-13-nibo-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-abanduye-bashya-bagera-kuri-887/

  • Abagabo batanu bafashwe na RIB bakurikiranyweho kurema umutwe w' abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

    Abagabo batanu batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano.

    Abo bagabo batanu kandi barimo Nsengiyumva Alphonse na Niyonzima Paul bose bakaba bakurikiranyweho kuba aho rishaga ibibanza n'amazu by'abandi.

    Bumwe mu buryo bakoresha, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir'inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n'abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by'ibihimbano.

    Bakekwaho kugerageza kugurisha inzu y'umuturage iri mu mazina ya Habanabashaka Emmanuel ikagurishwa ku gaciro ka Miliyoni 21Frw kandi ifite agaciro ka Miliyoni 50Frw.

    Nsengiyumva Alphonse, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko yari yiyise nyirinzu, Niyonzima Paul akaba ari muramu we na we yari umutangabuhamya wagombaga gusinya ku masezerano.

    Mutijima Kadahwema William yiyise umukomisiyoneri ndetse akaba ari we wazanye umuguzi. Micomyiza Fulgence na we yari umukomisiyoneri. Karibuhungu Benjamin na we ari umutangabuhamya.

    Aba bose uko ari batanu bafashwe ku wa 5 Nyakanga 2021 mu Karere ka Gasabo ahazwi ku Gisimenti aho RIB ivuga ko bari barakoze itsinda ry'abagizi ba nabi bashaka kugurisha inzu itari iyabo.

    Bakurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo, Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, Guhimba, guhindura inyandiko no kwandika inyandiko mpimbano, Kwigana, guhindura mafaranga cyangwa ibyitiranywa na yo.

    Nsengiyumva Alphonse wari wiyise nyirinzu yabwiye Itangazamkuru ko Mutijima ari we wari warashatse umukiliya mu Karere ka Karongi (Kibuye) maze bumvikana amafaranga agomba kwishyura, baza gutabwa muri yombi bagiye gufata ayo mafaranga.

    Yagize ati 'William yavuze ko umuntu ari bumukure ku Kibuye ko babanye ndetse ko ari buze azanye amafaranga akayigura. Inzu yabanje gusurwa na William arayifotora agenda ayereka uwo mudamu wo ku Kibuye, uwo mudamu arayishima amaze kuyishima azana na mushiki wa William bajya gusura inzu, bavuyeyo barambwira ngo inzu yawe twayishimye.'

    Icyo gihe bamaze gushima inzu, bamubajije igiciro, maze na we ababwira ko ari miliyoni 24Frw gusa amusaba kumugabanyiriza bemeranya miliyoni 22Frw.

    Nyuma umudamu yagiye gushaka amafaranga ngo amwishyure ntiyayabona yose gusa azana 4 000, 000Frw yemera kuzajya bishyura miliyoni zindi bucye bucye gusa aza gufatwa na RIB avuye gufata amafaranga yari yasigaye.

    Umwe mu bari batekewe umutwe witwa Uwineza Ange, yavuze ko yari asanzwe aziranye na Mutijima aza nk'umukomisiyoneri. Yavuze ko babanje gusura inzu yari yamurangiye inshuro eshatu amaze kuyishima bakorana amasezerano.

    Habanabashaka ari na we inzu yari mu mazina ye, yasabye Uwineza ko yamwishyura amafaranga mu ntoki (cash) kuko yari afite umwana urwariye mu Bitaro by'umwami Faisal ko yifuza ko yajya kuvurwa mu Buhinde.

    Nyuma yasubiyeyo agiye kureba ya nzu asanga uwo Habanabashaka ntawe ahubwo ari ubutekamutwe yari yatekewe kuko yasanze nyiri nzu bwite ahari basanga n'amazina yari yaratanzwe mu byangombwa by'inzu binyuranye.

    Yavuze ko impamvu yari yizeye uwo mukomisiyoneri ari uko bari basanzwe baziranye kandi banaturanye bityo ko atari yiteze ko yamuhemukira.

    Akimara kumenya ko yatekewe umutwe yahise atanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rujya kumuta muri yombi.

    Uwineza yavuze ko yari amaze gutanga miliyoni 14 Frw hasigaye miliyoni 6Frw.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abantu  bakwiye kugira amakenga kandi bagashishoza.

    Ati 'Icya mbere ugomba kugira amakenga ugashishoza ukamenya amakuru y'ikintu ugiye kugura niba ari inzu cyangwa ari isambu, ukamenya niba itari mu ngwate ndetse ukamenya na ba nyirayo. Ugomba kubaza ubuyobozi bw'ibanze ukirinda ko bagushushubikanya.'

    Dr Murangira yasabye abantu kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki ahubwo bajya bishyura kuri Banki mu rwego rwo kwirinda uburiganya.

    Aba bose uko ari bitanu bakaba bari barakoze ibindi byaha bitandukanye kandi barabikatiwe. Ubu bikaba ari isubira cyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/09/abagabo-batanu-bafashwe-na-rib-bakurikiranyweho-kurema-umutwe-w-abagizi-ba-nabi/

  • Umugore wabyaranye na Diamond Platnumz ari mu munyenga w'urukundo na Rick Ross. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli n'umuhanzikazi ukomeye cyane muri Tanzaniya ,Hamisa Mobetto wamenyekanye ubwo yabyaranaga n'umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugirana ibihe byiza by'urukundo n'umuraperi Rick Ross.

    Ibinyamakuru byinshi bigaruka ku myidagaduro iyi nkuru byayishyize mu z'ibanze. Urubuga ghafla.com rwanditse ko Rick Ross na Hamisa Mobetto bahuriye i Dubai aho bari gusangira iraha mu ibanga rikomeye.

    Ibyo guhura na Rick Ross kwa Hamisa Mobetto ni inkuru yatangiye guhwihwiswa nyuma y'uko uyu mugore w'ikimero w'abana babiri barimo n'uwa Diamond ashyize hanze ifoto [ku mbuga nkoranyambaga] agaragaza ko ageze ku kibuga cy'indege cya Dubai na Rick Ross wamwihebeye nawe agatangaza ko nawe ageze kuri ki kibuga cy'indege.

    Ghafla.com yanditse ko aba bombi n'ubwo batabivuze, mu magambo bagaragaje ko bahuriye Dubai. Hashize igihe Rick Ross agaragaza ko yihebeye uyu mugore. Mu munsi ishize Hamisa Mobetto yashyize ifoto kuri Instagram ye maze Rick Ross wamwihebeye atajuyaje amubwira ko ari uwe gusa yamwiyeguriye.

    Uyu muraperi yamusabye kuzajya muri Amerika biba nko korosora uwabyukaga Hamisa amusubiza ko yiteguye kandi yamaze no gupakira ibikapu.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wabyaranye-na-diamond-platnumz-ari-mu-munyenga-wurukundo-na-rick-ross/

  • Ruhango: Abasore n’inkumi birirwa mu mashyamba bakanararamo bavuga ko biteguye kujya mu ijuru – #rwanda #RwOT

    Basize imiryango yabo kandi bavuga ko batita ku kubahiriza gahunda za Leta zirimo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera.

    Ni abasore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 bavuga ko bavuye mu Mudugudu wa ‘Rimbukiro’ berekeje i ‘Siyoni’.

    Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa TV1 wahuye na bo berekeza mu ishyamba riri mu Murenge wa Kabagari mu masaha y’umugoroba, bavuze ko bari mu rugendo rujya mu Ijuru kandi iby’icyorezo cya Covid-19 batabizi ndetse batabyitayeho.

    Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera bavuga ko batayakozwa kuko Imana ibasaba guterana kwera.

    Umwe muri bo yabajijwe impamvu barimo kugenda nijoro, yasubije apfukamye asa nk’usenga afashe Bibiliya mu ntoki, ko Ijambo ry’Imana ribararikira guterana.

    Ati “Ijambo ry’Imana riri kuturarikira guterana tukegerana. Imana irabyemera muri iki gihe, ahubwo twese tukegerana, tukaziba ibyuho, tukirinda Satani yuko yatwicaramo hagati.”

    Umwe mu bakobwa bari muri iryo tsinda na we apfukamye, yavuze ibyo guhana intera hagati yabo birinda Covid-19 batabikozwa.

    Ati “Ubwo rero niba Uwiteka avuze ngo nimuze ahiherereye tujye inama, urumva ntabwo wajya gusigamo metero kandi yaravuze ngo ‘mutahishe bene Data guhoberana kwera.”

    Uwo mukobwa abajijwe aho yaturutse yasubije ko “Turi kuva mu Mudugudu w’Irimbukiro, twerekeza i Siyoni. Turashaka umudugudu uhoraho w’ahazaza.”

    Abajijwe Umurenge atuyemo, yasubije ko badafite inkomoko ku Isi. Ati “Twebwe nta murenge Uwiteka yaduhaye hano mu Isi kuko ari kutubwira nuko nimugende, kuko dushaka gakondo y’ahazaza. Nta gakondo dufite mu Isi.”

    Umwe muri abo basore yabajijwe amazina ye asubiza ko ntayo agira yo ku Isi.

    Ati “Njyewe nitwa Umugenzi, nkaba naravuye mu gihugu cyitwa Rimbukiro mpamagawe n’Imana.”

    Ikindi ni uko badakozwa ibyo gukoresha itumanaho, kubarurwa mu idini ndetse n’abari abanyeshuri baretse kwiga ahubwo biyemeza gukora urugendo rujya mu Ijuru n’amaguru.

    Bavuga kandi ko nta myirondoro bagira nta n’agace ko ku Isi bakomokamo kandi niba hari n’amazina ababyeyi babo babise batayemera kuko batabarizwa muri iyi Si.

    Umwe muri abo basore yagize ati “Uku mundeba gutya narapfuye, ahubwo hari undi wazutse muri njyewe, ari we Kirisitu urimo uravuga. Ntabwo ari njye ndimo ndavuga ibi ngibi kuko umuntu ugaragara, ibi bintu biteye isoni kubivuga ariko kuko namaze gupfa muri njye hakaba hari indi mbaraga iri kunkoresha, ni yo mpamvu mba niteguye gutanga amaraso kugira ngo hagire n’abandi babasha kumenya ubu butumwa kuko n’umuremyi wacu na we yatanze amaraso.”

    Imyitwarire y’urwo rubyiruko n’ibyo bakora byanenzwe na bamwe mu babyeyi bo muri ako gace baganiriye na TV1 bavuga ko batari bakwiye gusuzugura no gukerensa amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19 cyangwa ngo abiga bate ishuri.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye IGHE ko kugeza ubu akarere ku bufatanye n’ababyeyi n’amadini n’amatorero batangiye gahunda yo kwigisha urwo rubyiruko kugira ngo ruhindure imyumvire.

    Ati “Turimo kubaganiriza dufatanyije n’abapasiteri. Bamwe twababonye ariko hari abataraboneka tugishaka ngo na bo baganirizwe.”

    Babiri ni bo bamaze kuboneka ndetse batangiye kuganirizwa naho abandi bane baracyashakishwa.

    Yasabye abantu kujya bashishoza birinda ukwemera gushobora kubayobya basa n’abagendeye mu kigare.

    Si ubwa mbere mu Karere ka Ruhango hagaragaye abantu bafite imyemerere nk’itangaje kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 mu Murenge wa Bweramana hagaragaye ababyeyi bavugaga ko abana babo badakwiye kujya mu ishuri.

    Gusa ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’izindi nzego barabaganirije bahindura imyumvire bemera kwisubiraho barabohereza.

    Iyi myemerere yigeze kugaragara ku mwarimu wigishaga mu mashuri abanza mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandikira Umuyobozi w’ako karere amumenyesha ko asezeye ku kazi, kubera ko imyemerere ye imubuza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa.

    Mu Karere ka Ruhango hagaragaye abasore n’inkumi birirwa mu mashyamba bakanararamo bavuga ko biteguye kujya mu Ijuru

    [email protected]


  • Abakenera serivisi ku tugari barinubira gusiragizwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bigiye kuba bibiri hafashwe ingamba zidasanzwe zo guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga amashuri mu turere 11 ndetse no gusaba abakozi ba Leta bakorera mu biro gukorera mu ngo.

    Kubera ko abakozi bo mu tugari bari mu basabwe gukorera mu rugo, hari abaturage bagaragaje ko bibangamye kuko hari serivisi batari guhabwa kandi zihutirwa.

    Hari uwagize ati “Njye nagize ikibazo nshaka kwifatira inguzanyo mpamagara gitifu w’akagari kugira ngo igipapuro nari mfite akinshyirireho kashe, arambwira ngo nzategereze ibyumweru bibiri.”

    Hirwa Ramadhan we avuga ko hagakwiye gushyirwaho ubundi buryo kugira ngo umuturage abone serivisi akeneye

    Ati “Hari ubwo umuntu aba afite amadosiye akeneye kashe y’akagari akayibura, bigatuma gahunda ze zangirika. Urabaza gitifu ngo ngusange mu rugo agakupa. Hagakwiye kubaho uburyo natwe badufasha.”

    Ku mirenge ho ubu abashaka serivisi bakoresha email zisanzweho ariko utugari nta email tugira.

    Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Havugimana Curio Joseph, yabwiye IGIHE ko bagiye kureba uko bavugana n’uturere kugira ngo n’utugari tugire email.

    Ati “Ubusanzwe serivisi zirimo ibice bibiri, hari izitangirwa ku irembo n’izo zisaba kashe ku kagari. Inzego zashyizeho uburyo muri iki gihe abakozi bari gukorera mu rugo bakoresha ikoranabuhanga ariko serivisi zigakomeza gutangwa. Hashyizweho email abaturage bashobora gukoresha kugira ngo bohereze cyangwa basaba ibyo bakeneye abayobozi babasubize ariko Utugari ntabwo tuzifite.”

    Havugimana yavuze ko mu gihe email zitaraboneka abayobozi b’utugari bakwiriye gushaka ubundi buryo bafashamo abaturage harimo no gukoresha telefone, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’ibindi, mu gihe hagishakishwa uburyo utugari tugira emails zatwo zihariye.

    Abaturage basabye gufashwa kugira ngo serivisi bakeneye zihutishwe

  • Nyamasheke: Abihayimana bitandukanyije n’abitwaza Bibiliya bakica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hari abantu bane bari ku kigo cyakira inzererezi cy’Akarere ka Nyamasheke bafashwe banze kwambara agapfukamunwa kubera imyemerere yabo. Aba kandi biyongera ku bandi benshi barimo abanyeshuri n’umwarimu wasezeye ku kazi ke yanze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nshimiye Schadrack wigishaga ku Ishuri ribanza rya Binogo mu Murenge wa Macuba yavuze ko yasezeye akazi kuko yabonaga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atajyanye n’imyemerere ye.

    Yagize ati “Ndasezera ku kazi, ni ko bimeze [kwirinda Covid-19] bihabanye no kwemera kwanjye na Bibiliya. Gukaraba intoki ndabikora cyane, mbikora ku mudendezo wanjye nta gahato ni Bibiliya nemera”.

    Mu mahugurwa y’umunsi umwe, Umuryango wa Gikirisitu World Relief wagiranye n’abihayimana bo muri aka karere, bamaganye abihisha inyuma y’ijambo ry’Imana bakanga kwirinda iki cyorezo.

    Pasiteri Akumuntu Félicien wo mu Itorero Methodiste Libre rikorera mu Murenge wa Ruharambuga yagize ati “Barahari cyane cyane mu Mirenge ya Mahembe bavuga ko kwambara agapfukamunwa ari ibimenyetso by’imperuka. Twebwe ntabwo ibyo tubiha agaciro kuko ni virusi bapima bakayibona.”

    “Dushishikariza abakirisitu bacu kwirinda. Ibyorezo byahozeho na kera, iyo mirongo baba bayisomye nabi.”

    Padiri Nshimiyana Alex wo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Nyamasheke akaba anahagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere, yavuze ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 babigisha ariko ababirengaho bakwiriye kubihanirwa n’amategeko.

    Yagize ati “Bigaragara ko ari abigumura ku madini yabo ndetse bakigumura no ku byemezo ubuyobozi bwafashe byo kurinda abaturage. Twafatanya kubigisha ndetse abadashaka kumva bakaba babihanirwa nkuko amategeko abiteganya.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo bakora bashaka kwishingikiriza imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya ariko icyagaragaye ni uko baba bayumvise nabi. Bibiliya buriya ni inyanja ngari umuntu ashobora kuyisobanura uko yishakiye akayivugisha ibyo itavuga. Ijambo ry’Imana icyo rigamije ni ukurengera ubuzima bw’abantu, ikintu rero cyarwanya ingamba zari zije zifasha abantu kurengera ubuzima urumva ko kitaba gihuye na Bibiliya.”

    Imibare y’abanduye Covid-19 ikomeje kwiyongera mu bice byose by’igihugu, abaturage bakaba bashishikarizwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda.

    Abihayimana bo mu Karere ka Nyamasheke bamaganye abihisha inyuma ya Bibiliya bakanga kumvira amabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • RURA yaburiye abitwaza Covid-19 bagahindura imodoka zabo izitwara abagenzi – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza aheruka yo kwirinda Covid-19 yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50 % by’ubushobozi bwazo.

    Kubera ko mu masaha y’umugoroba mu mujyi wa Kigali ababa bashaka gutaha ari benshi, abafite imodoka bwite hari ubwo babyuriraho bagatwara abagenzi, bakishyuza.

    Umwe mu bashoferi yabwiye IGIHE ko ibi babikora mu rwego rwo gufasha abagenzi baba babuze imodoka cyangwa moto kugira ngo babashe kugera mu ngo zabo kare.

    Ati “ Mu by’ukuri umuntu abikora nko kubaha umusada kuko n’ubwo ubona ari benshi kugera Kuryanyuma nta n’umwe wari kuriha moto ari munsi y’amafaranga 1000 ariko njye uko ari bane buri muntu arampa 500. None se tutabeshye hari taxi Voiture umuntu yakwishyura amafaranga 500?”

    Hirwa Honoré wo mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko abo bashoferi babafasha cyane cyane muri ibi bihe abaturage basabwa gutaha kare.

    Ati “ Aba bashoferi baradufasha cyane kuko nk’iyo aje akabatwara muri nka batatu buri wese akamuha make, mugererayo ku gihe mutarinze gutonda umurongo muri gare.”

    Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yaburiye abashoferi bahindura imodoka zabo izitwara abagenzi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa.

    Ati “Iyo vatiri utwo dufaranga yagiye gukorera umunsi umwe amande tuzamuca tukanayifunga azaba akomeye cyane. Bamwe bahuye n’ibihano barabizi ariko ni ukubabwira ngo ibihano birateganyijwe.

    “Iyo modoka tuyica amande ariko kandi dushobora no kuvuga ngo kugira ngo tumuce intege atazongera, dushobora no kuba tuyifungiye kuri Polisi kandi wenda yamufashaga kuyigenderamo.”

    Kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ategeka ko ingendo zitemewe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

    RURA yaburiye abafata imodoka zabo zisanzwe bakazitwaramo abagenzi bitwaje ingamba z’icyorezo