Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Israel Mbonyi yabwiye amagambo akomeye Vestine na Dorcas. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho M.Irene atangarije ko yamaze gutandukana n'abahanzikazi Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zihimbaza Imana kuri ubu Israel Mbonyi nawe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yababwiye amagambo meza yo kubakomeza.

    Ku itariki 8 Nyakanga 2021 nibwo M Irene yakoze ikiganiro gitunganyije cy'amashusho yanyujije kuri shene ye ya Label yise MIE Empire. Ni ikiganiro yavugiyemo byinshi n'ibihato byagejeje ku iherezo ry'imikoranire itari mu nyandiko yari afitanye n'abahanzikazi Vestine na Dorcas yinjije mu muziki muri 2020.

    Umwaka umwe yari amaranye n'aba bahanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, awusobanura nk'umwaka udasanzwe ariko kandi watumye ashyira mu bikorwa ibyo yize muri Kaminuza y'u Rwanda n'ubundi bumenyi yagiye yunguka mu kibuga cy'imyidagaduro.Nyuma y'uku gutandukana kwatumye abatari bake bacika ururondogoro.

    Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, yagize icyo avuga kuri vestina na dorcas ababwira ko ari umugisha kandi ko iyabahamagaye izabakomeza.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Israel Mbonyi yagize ati ' #Vestine &Dorcas
    Iyabahamagaye izabakomeza, Muri Umugisha. Turabasengera kandi muhumure Urusaku ruzashira.'

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-israel-mbonyi-yabwiye-amagambo-akomeye-vestine-na-dorcas/

  • Musanze: Abakozi bashya bashyizwe mu tugari bitezweho umurimo unoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy
    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari hashize igihe tumwe mu tugari tudafite abakozi, bigatera icyuho gikomeye ku mitangire ya serivisi, ari na yo mpamvu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, hatoranyijwemo abagera kuri 49, bashyirwa muri iyo myanya kugira ngo bazibe icyo cyuho.

    Yagize ati “Hari hashize igihe dufite icyuho cy’abakozi bo mu Tugari, nk’ahakagombye kuba hakora abantu babiri ugasanga wenda ari umuntu umwe. Byabaga bivunanye hamwe akazi ntikagende neza, n’uwabashije gukora ibyo asabwa bikamuvuna cyane, serivisi duha abaturage zikadindizwa n’uko abakozi ari bacye”.

    Yongera ati “Mu gihe tumaze dukorana n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), bagiye bagaragaza ubwitange n’ubushake bukomeye mu nshingano zose tugenda tubaha za buri munsi. Ari na yo mpamvu twatoranyijemo bacyeya muri bo bahuje n’umubare twari dukeye, kugira ngo babe bazibye kiriya cyuho mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye, kandi twizeye ko bazahagarara neza muri izo nshingano twabahaye”.

    Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ibijyanye n’ibizamini byanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro (Interview) ku bashyirwa muri iyo myanya, ntibyashobotse kubera ko ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihe bitemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

    Mayor Nuwumuremyi ati “Bisanzwe bizwi neza ko iriya myanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere ryatwo, ipiganirwa binyuze mu bizamini bikorwa mu buryo bwanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro, abitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bayegukana. Muri iki gihe rero ntabwo byashobotse ko duhuza abantu baturutse imihanda yose hirya no hino mu gihugu, ngo tubakoreshe ibyo bizamini by’akazi, kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu twahisemo ko uru rubyiruko rwaba rukora ako kazi, ari na ko dukomeza gucunganwa n’uko icyorezo gicogora, ibintu byose bikabona kujya mu buryo”.

    Mu byo Ndangamira James, Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi agiye kwibandaho, afatanyije na bagenzi be bakorana ku rwego rw’Akagari n’Imidugudu, birimo kurushaho kwita ku bikorwa remezo bagejejweho, harimo n’Umudugudu w’icyitegererezo baherutse kwegerezwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

    Yagize ati “Mu byo nzibandaho, birimo kwita ku iterambere ry’Akagari nyoboye, by’umwihariko nshyira imbaraga nyinshi mu gusigasira ibikorwa remezo byinshi twegerejwe, birimo n’uriya mudugudu w’Icyitegererezo twubakiwe na Perezida wacu Paul Kagame. Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, kandi bisaba ko dufatanya n’abawutuye kubungabunga inyubako, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho kugira ngo ibyo bikorwa bizarambe”.

    Mu bindi abahawe inshingano zo kuyobora utugari mu rwego rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere, harimo gukomeza gufatanya n’abaturage gukumira Covid-19.

    Bazirete Clementine ushinzwe iterambere mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Mu nshingano nyinshi twakoreraga mu rwego rwa Youth Volunteers, harimo n’ubukanguramabaga mu gukumira Covid-19. No mu nzego z’ibanze aho ntangiye imirimo mishya nashinzwe, biransaba gukora cyane no kutaba mu biro. Mu bindi Covid-19 itagomba kutwibagiza ni ugushishikariza abaturage kudacikanwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku buhinzi n’izindi gahunda zituma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka”.

    Akarere ka Musanze kari gafite icyuho cy’Utugari 25 tutagiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse utugera kuri 24 ntitwagiraga abakozi bashinzwe iterambere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yibukije abahawe inshingano zo kuhayobora, kurangwa n’umurimo unoze, baha serivisi nziza ku babagana, ariko by’umwihariko bakita cyane ku gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abizeza ko urwo rugamba batazarurwana bonyine, kuko n’inzego zubakitse kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara utwo tugari tubarizwamo; abafatanyabikorwa n’inego z’umutekano ziri. Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere mu Tugari batangiye gukora izo nshingano kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru uko ari 49, biteganyijwe ko bazazikora mu gihe cy’amezi atandatu.


  • Afurika y’Epfo: Meya w’Umujyi wa Johannesburg yishwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Geoff Makhubo witabye Imana
    Meya Geoff Makhubo witabye Imana

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Eunice Magcina, Umuyobozi w’agateganyo w’Ujyi wa Johannesburg yagize ati “Makhubo yapfuye mu gitondo cyo ku itariki 9 Nyakanga, nyuma y’igihe yari amaze mu bitaro”.

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Makhubo, yongeraho ko urupfu rw’uwo muyobozi ari “impuruza yibutsa ko hari icyorezo gikomeye cyica kandi kitwugarije twese”.

    Afurika y’Epfo ni igihugu gituwe n’abaturage hafi Miliyoni 60, ubu kikaba ari igihugu kirimo kwibasirwa cyane na Coronavirus yihinduranyije yitwa ‘Delta’.

    Umujyi wa Pretoria n’uwa Johannesburg ni yo yibasiwe cyane n’iyo virusi kuko 2/3 by’abanduye iyo virusi nshya ya Corona ari ho baherereye, ibitaro n’amavuriro bikaba byuzuye abarwayi.

    Mu bantu bagera kuri miliyoni 2.1 bapimwe bagasanga baranduye iyo virusi ya Delta, Afurika y’Epfo ifite 37% by’abanduye bose ku Mugabane wa Afurika, igakurikira na Maroc ifite 9% ndetse na Tunisie ifite 8 %, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo ku Mugabane wa Afurika.

    Guverinoma ya Afurika y’Epfo yakunze kunengwa kuba igenda gacye cyane mu gukingira abaturage Covid-19, kuko ubu ngo 6% by’abaturage ba Afurika y’Epfo ni bo bamaze kubona urukingo rwo Coronavirus rumwe cyangwa ururenze rumwe.

    Guverinoma yatangaje ko izatangira gukingira abafite munsi y’imyaka 50 mu byumweru biri imbere, ngo bakajya bakingira nibura abantu 300,000 ku munsi guhera batangiye kugeza muri Kanama 2021.

    Afurika y’Epfo irakingira abaturage bayo ikoresheje inkingo za ‘Sinovac’ na ‘Sinopharm’ zakorewe mu Bushinwa, zikiyongera ku za Pfizer-BioNTech na Johnson & Johnson na zo zirimo gukoreshwa muri icyo gihugu.


  • Ese COVID-19 niyo koko yatumye Amavubi atajya muri CECAFA? Cyangwa ni agakingirizo? #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu abantu baribaza ukuri ku ihagarikwa ry’amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA iteganyijwe muri uku kwezi, ni mu gihe imbogamizi y’icyorezo cya COVID-19 yatanzwe benshi batayemeye kuko hari andi makipe arimo gusohoka akajya mu marushanwa.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryasohoye itangazo rivuga ko bitewe n’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta Variant bwageze mu Rwanda, hakiyongeraho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo, Amavubi U23 yagombaga kwitabira CECAFA izabera muri Ethiopia na Sconavia WFC yagombaga kwitabira CECAFA muri Kenya, imikino yose iteganyijwe kuva tariki ya 17 – 31 Nyakanga 2021, atakigiyeyo.

    Ibi ariko ntabwo byakiriwe neza n’abantu batandukanye aho iki cyorezo cyitiriwe iri hagarikwa atari byo kuko hari amarushwa u Rwanda ruzakira hari n’andi makipe agomba kwitabira amarushanwa yo hanze kandi iki cyorezo kigihari.

    Byatumye abantu bibabaza niba koko uku guhagarika amakipe y’umupira w’amaguru byaba byatewe n’icyorezo koko cyangwa niba hari ikindi kibyihise inyuma kuko mu kwezi gushize kwa Kamena 2021, u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Beach Volleyball ryabereye muri Maroc.

    Muri Volleyball kandi ikipe y’igihugu y’abangavu(U20) iri mu Buholandi mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi aho baraye banatsinzwe umukino ubanza n’u Buholandi amaseti 3-0.

    Kugeza ubu abakinnyi bazitabira Imikino Olempike(Olympic Games) izabera mu Buyapani bahagarariye u Rwanda, bamaze kugera muri iki gihugu.

    Tugarutse mu Rwanda, guhera tariki ya 14-18 Nyakanga 2021 u Rwanda ruzaba rwakiriye ibihugu 27 bizakina irushanwa rya Beach Volleyball World Tour izabera i Rubavu.

    Guhera tariki ya 12 -17 Nyakanga u Rwanda kandi ruzakira imikino y’Akarere ka 5 mu bagore muri Afrobasket Women’s Qualifiers aho rizahuza u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko nta kindi ryatangaza birenze ku itangazo yasohoye.

    Mu gusaka kumenya icyo Minisiteri ya Siporo ibivugaho ndetse ibe yanakura abantu mu rujijo, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga uhoraho muri Misiteri ya Siporo, Shema Maboboko Didier ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, ni mu gihe n’umuvugizi w’iyi Minisiteri atitabaga na we telefoni ye ngendanwa.

    Inkuru bijyanye:
    Amavubi ntakitabiriye CECAFA U23

    Scandinavia yo mu Rwanda yisanze mu itsinda C n’ikipe yo muri Kenya na Djibouti

    Ikipe y’igihugu yatangiye igikombe cy’Isi itsindwa isuzuguwe

    Amavubi U23 ntakitabiriye CECAFA

    Scandinavia yagombaga kujya muri Kenya

    Abangavu b’u Rwanda bari mu Buholandi

    Ruzakira Beach Volleyball

    U Rwanda ruzakira imikino ya Afrobasket

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-covid-19-niyo-koko-yatumye-amavubi-atajya-muri-cecafa-cyangwa-ni-agakingirizo

  • 'Ngo ayikuramo arongera ayisubizamooo..' ijambo rya Shaddyboo rikomeje gusaza benshi ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateye urwenya abakunzi be ku gitego kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubwongeleza Harry Kane yatsinze ateye penelite, bamwe batangira kwiyumvira igishegu.

    Ikipe y'u Bwongereza yabonye itike y'umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w'u Burayi.

    Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk'ishotorana iganisha ku bikorwa by'abakuze.

    Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yahise agira ati 'Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]'

    Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati 'Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?'

    Naho Nana Batinya ati 'Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?'

    Naho Kimasa ati 'ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.'

    Iki gitego cya kapiteni Harry Kane nicyo cyahesheje ikipe y'Abongeleza itike yo gukina unukino wanyuma wa EURO 2020, kuko byarangiye itsinze ibutego 2-1 Darnmark.

    Ni igitego cyabonetse bigoranye ku ikosa ryakorewe Rahim Stelling mu rubhga rw'amahina umusifuzi yemeza penalite yahawe Harry Kane.

    Ubwo yayiteraga umuzamu yabanje kuyikuramo arayiruka undi nawe ayisubizamo kijyamo ari nabyo Shaddyboo yagendeyeho asetsa abantu be.

    Uyu mugore ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, asanzwe azwiho gutera urwenya by hato na hato.

    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/10/ngo-ayikuramo-arongera-ayisubizamooo-ijambo-rya-shaddyboo-rikomeje-gusaza-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Nyanza: Abantu 19 bafashwe bashinze akabari mu ishyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga 2021, bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B, naho abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.

    Yagize ati “Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa”.

    SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga zindi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko, nk’uko abaturage babivuga.

    Uwo Mukamana ngo ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa, abo 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga 2021, bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri abo bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza yandi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    SP Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese, ko atari ukubikora kubera ubonye Polisi.

    Yagize ati “Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura Covid-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Coronavirus yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza ayo mabwiriza yose uko yakabaye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.

    Ati “Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare y’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa”.

    Abafashwe bajyanywe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

  • Manzi Thierry yerekeje ku mugabane w' u Burayi, Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, nibwo myugariro Manzi Thierry yafashe rutemikirere yerekeza muri Georgia mu ikipe ye nshya ya Fc Dila Gori.

    Manzi Thierry yaje muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaramaze imyaka ibiri mu ikipe y'ingabo z'igihugu akaba yarayibereye kapiteni kuva yayigeramo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/10/manzi-thierry-yerekeje-ku-mugabane-w-u-burayi-amafoto/