Category: Uncategorized

  • Ibyo abakundana bakwiye kubanza gukora mbere yo gutegura ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibyo abakundana baba bagomba gukora mbere yo gutegura ubukwe nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

    1.Kubitsanya amabanga no kubwizanya ukuri

    Iyo mwamaze kwizerana kandi mugiye no kubana ntacyo guhisha uwo mugiye kubana na kimwe kiba kigihari ahubwo murabwirana ndetse haba hari ikibazo kibaye ukamubwira mugafatanya kugikemura,nta guhishanya ngo umwe yumve ko hari ibyo atabwira undi. Kubwirana amabanga byongera ubwizerane hagati yanyu,ibi biba bizanabafasha no mu mibanire yanyu mu rugo.

    2.Kwiga kwikemurira ibibazo

    Mugomba kwitoza hakiri kare kwikemurira ibibazo hagati yanyu bitabaye ngombwa ko mugira abandi mubinyuzaho kuko biba ari ibyanyu.Ibi bizabafasha no mu rugo kugira ikibazo mukagishakira umuti mwebwe ubwanyu mutishyize hanze.

    3.Gutegura ubukwe neza

    Ubukwe bugomba kuba bwaratekerejweho igihe gihagije kandi buri kintu kikaba giteguye,ibizakenerwa n'abazabafasha,byose bikaba biri ku murongo nta guhubuka kuko kiba ari igihe kimwe kiba kitazagaruka mu buzima bwanyu mwembi.

    4.Kumenyana kw'imiryango

    Nyuma y'uko abakundana bamenyanye neza ndetse bakamara no kwiyumvanamo ko umwe azabana n'undi akaramata, baba bagomba no kujya mu miryango yombi bakamenyana umwe akamenya umuryango w'undi, bamwe bakamenya umukazana abandi bakamenya umukwe wabo.

    5.Kuba hafi y'undi

    Iyo abakundana bitegura kubana bakunda kuba bari kumwe cyangwa kuvugana kenshi bituma umwe amenyera imico y'undi akamenya icyo yanga n'icyo akunda kuburyo muzajya kubana muziranye neza.

    6.Gutekereza kuri ejo hazaza

    Mugomba kujya kubana mwaramaze gutekereza no gutegura neza ubuzima bwa nyuma y'ubukwe mu mishinga mufite mugategenyiriza na nyuma y'ubukwe kugira ngo mutazabaho nabi mwarahereye mu iraha ryo gukora ubukwe bwiza.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abakundana-bakwiye-kubanza-gukora-mbere-yo-gutegura-ubukwe/

  • Umugore wambaye imyenda ishotorana yabyinnye azunguza ikibuno mu rusengerero, induru ziravuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yateje impagara mu rusengerero, ubwo yabyinaga mu huryo butamenyerewe mu nzu y'Imana(urusengero) bituma abatari bake bamwibasira no ku mbugankoranyambaga .

    Ni nyuma y'amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbugankoranyambaga agaragaza uyu mudamu wari wambaye ikanzu ngufi ,abyina azunguza ikibuno mu buryo busekeje.

    Mubyukuri, bamwe mubari bitabiriye icyo giterane ntibabura gukomeza kureba no gufata amashusho ye ubwo yabyinaga muburyo bukabije.Icyatunguye abantu ni uburyo uyu mugore utatangajwe amazina yabyinaga nk'uri mu kabyiniro nk'uko bigaragara mu mashusho ikinyamakuru Atinkanews cyashyize hanze abigaragaza.

    Nubwo bamwe bavuze nabi uyu mugore,bamwita indaya ariko, hari abantu bake(cyane cyane abadamu) bamuvugaga neza .Bamwe bavuze ko afite uburenganzira bwo kubyina uko yishakiye kuko Imana itavangura abantu bayo.Muri make, habaye impaka zerekeye ibyo uyu mugore yakoze.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wambaye-imyenda-ishotorana-yabyinnye-azunguza-ikibuno-mu-rusengerero-induru-ziravuga/

  • Dore ibintu abagabo banga cyane ku bagore babo bikaba byanatuma baca ukubiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu bitandukanye abagabo banga ku bagore babo ku buryo bishobora gutuma umubano wabo ukendera mu gihe bidahindutse. Izi ni zimwe mu ngeso abagore bamwe na bamwe bakunda kugira nyjma yo gushaka bitandukanye n'uko babagaho bakiri abari.

    1. Kugira inshuti cyangwa abajyanama b'abagore bagenzi be babi

    Zimwe mu mpamvu zituma abagore batumvikana n'abagabo babo zikomoka ku kugira inshuti mbi zibagira inama. Impuguke mu by'imyitwarire zivuga ko abagore muri bo bafite kamere ishukika vuba bityo ngo kubemeza ikintu bikoroha ku buryo bahita bakira bwangu inama mbi bavanye kuri bagenzi babo. Ibi kandi bigaragazwa n'uko usanga mu myambarire ndetse n'imideri yabo bigana bagenzi babo runaka batanazi impamvu runaka ituma bagenzi babo bambara cyangwa bitwara gutyo.

    Akenshi ikigaragaza ko umugore yatangiye kugibwa mu matwi ni uko ibikorwa n'imyitwarire ye bihinduka ugasanga umushyikirano hagati ye n'umugabo uzamo agatotsi. Iyo umugore ataretse izo nshuti cyangwa abajyanama babi, nta kabuza bituma umugabo amwishisha ndetse agatangira kumuca inyuma. Ni byiza ko umugore agira ubushishozi mu gutoranya inshuti areba iz'inyangamugayo kandi zimuhesha agaciro ndetse zikanamwungura inama zatuma abana neza n'umuryango we.

    2. Gukundwakaza abagize imiryango yabo gusa

    Nubwo nta bushakashatsi burakorwa, ubusesenguzi n'ibiganiro n'abagabo byerekana ko abagore bishimira ko bene wabo baba mu muryango kuruta uko bashyigikira kubana na bene wabo w'abagabo babo. N'iyo babanye usanga bagirana amakimbiranecyangwa se bakabana bya mbuze uko ngira barebana ay'ingwe. 
    Kenshi usanga abagore bakora ikosa rikomeye cyane ryo kwihugiraho no gutonesha bene wabo ku buryo hari abafata umushahara n'ibindi umuryango winjiza bakabikoresha bita ku miryango yabo batitaye ko umugabo nawe afite umuryango cyangwa se nabo ubwabo bafite imiryango bagomba gufataniriza hamwe n'abagabo kwitaho.
    Igitangaje gusa ni uko ibi babikora banerekana ko ngo bakunda abagabo babo!

    Uku gukunda imiryango yabo kurusha iy'abagabo byerekana ko bene aba bagore nta rukundo namba baba bafitiye abagabo babo kuko ntibyumvikana ukuntu waba udaha agaciro kamwe umuryango w'umugabo wawe bityo ngo uvuge ko umukunda.

    3. Kugira umwanda ndetse n'akavuyo

    Nubwo bizwi ko abagore benshi baha agaciro ubwiza ndetse bagakunda isuku no gushyira ibintu ku mirongo, hari bamwe mu bagore bamara gushyingirwa nyuma yo kubyara bagahita bumva ko nta mpamvu yo gukomeza kwiyitaho no kwita ku isuku y'umuryango. Umutima wose n'urukundo bakabyerekeza ku bana gusa bakiyibagiza ko bafite n'indi nshingano yo gukunda n'abagabo babo. Abateye gutyo usanga batanashaka gukomeza kureshya abagabo babo ahubwo ibikorwa byabo byose bikaba ibyo kubarisha umutima no kubatesha agaciro. Muri uko kutiyitaho no kuremerera abagabo babo kubera umwanda no kudashyira ibintu ku murongo biha urwaho abakozi b'abakobwa mu ngo zo gutangira kwikoresha udukorwa rw'urukundo kugira ngo bareshye abagabo cyangwa se abagira barumuna babo nabo bakaba babaca inyuma.

    Iyo bitabaye ibyo, abagabo batangira kwishakira abandi b'igitsina gore bo kubafata neza.
    Abagore bakwiye kumenya ko kuvuka k'umwana kutavanaho umushyikirano n'urukundo hagati n'umugabo. Ni ngombwa rero ko abagore bakomeza kwiyitaho yaba mu isuku y'umubiri, isuku y'imyambaro ndetse kandi bagakora ibishoboka byose mu ngo zabo hakagaragara isuku na gahunda.

    4. Gufuhira umugabo bikabije

    Abagabo benshi usanga binubira ukuntu abagore babo batabagirira icyizere bagahora babakeka ko bafitanye ubucuti n'abandi bagore. Ku bijyanye n'amafaranga, abagore bamwe bafuha usanga bagenzura uko abagabo bakoresha amafaranga kubera ko baba bakeka ko bayakoresha mu kwita ku miryango yabo gusa, gutereta abandi bagore, mu rusimbi cyangwa se mu kugurira agatama bagenzi babo cyane cyane ab'igitsina gore. Nubwo abagabo baba badafata kuri ka rufuro cyangwa ibindi bisindisha ntibibuza abagore babo guhora bahangayitse babakekera ubusa ari nabyo bibuza amahoro abagabo bamwe bakumva kuba mu ngo zabo ari nko buba muri gereza.

    Abagore bagirwa inama zo kumenya ko nta mugabo umwe ko kandi n'umuryango atari ikirwa ngo wibane wonyine. Bityo bakwiye korohera abagabo ntibahore babashyira ku nkeke yo kubakekera ubusa kuko akari cyera n'ubundi iyo bikomeje bitya abagabo bashyira bakabikora.

    5. Gutegera abagabo ku mibonano mpuzabitsina kugira bakunde bababoneho ibintu runaka bashaka

    Iyo uganiye na bamwe mu bagabo usanga batebya cyane ko abagore babo babatera umugongo cyangwa se bakavuga ngo uburiri bwabo buhora bukonje. Ibi biterwa n'uko abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk'ingurane yo kubona ibyo bakeneye runaka ku bagabo babo. Biyibagiza ko uku kwiyima abagabo babo bituma bagira imyitwarire itari myiza yabashora mu bishuko ndetse no kumva biyanze bananze abagore babo urunuka.

    Ikindi bamwe mu bagabo bubatse binubira ni aho bamwe mu bagore badaha agaciro ibikorwa by'urukundo byabo. Nk'urugero usanga bamwe mu bagore batajya bishimira gukorakorwa n'abagabo babo aho ibiganza byabo babyigizayo nk'aho byuzuye amahwa cyangwa byanduye cyangwa se abandi ugasanga bahorana umunaniro n'ibitotsi nk'urwitwazo rudashira.

    Uku gukanira cyane gutera abagabo agahinda no gucika intege mu mushyikirano wabo.

    Urukundo rw'umugabo rurahungabana ari naho abagabo bamwe bashakisha abandi bagore ku ruhando cyangwa baba inyangamugayo bagahitamo kwibera inshuti n'agacupa ndetse ntibabe bacyitaye ku kwita ku muryango.

    6. Guhoza umugabo ku nkeke y'inshyuro no kwibunza bitarangira

    Nk'uko urubuga www.hapylifebooks.com rubivuga, kwibunza kw'abagore kubangamira abagabo cyane. Aho iyi ngeso yo guhoza umugabo ku nkeke y'inshyuro no kwibunza yadutse usanga umugabo agishaka kuba mu rugo. Abasabitswe n'iki kibazo usanga barihebye ku buryo bibagiraho ingaruka z'imikorere y'ubwonko ndetse n'umusaruro wabo ku muryango n'igihugu ugahungabana.

    Nubwo benshi mu bagore bitwaza ko babikorera gushyira ku murongo abagabo babo nk'ikimenyetso cy'urukundo nyamara iyo bikomeje bivamo urwango cyangwa bigatuma habaho gutandukana iyo umugabo atagize ibibazo byo mu mutwe.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-abagabo-banga-cyane-ku-bagore-babo-bikaba-byanatuma-baca-ukubiri/

  • Ibi nibyo biremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi (igice cya mbere). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe bw'abantu iyo ubashije kubaho imyaka 90 kuzamura icyo gihe ubarwa nk'umwe mu bantu barambye ku isi. Ariko ku nyamaswa zimwe na zimwe siko bimeze kuko ahubwo ku myaka 90 hari iziba zigifatwa nkaho ari impinja.

    Zimwe murizo nyamaswa zituye ku isi kuva mu binyejana byahise ndetse zifatwa nkaho zifitanye isano n'ibinyabuzima byazimye burundu byitwaga dinozore (dinosaur). Kuri iyi nshuro rero tugiye kugaruka ku rutonde rw'ibinyabuzima 5 birambye kurusha ibindi kuriyi si dutuye mu gice cya kabiri tuzareba izindi mu yindi nkuru.

    1.Tuatara, imyaka 110

    Tuatara ni ubwoko bw'akanyamaswa gato k'agakururanda. Izi zikaba zibarizwa muri nouvelle zelande, witegereje tuatara imeze neza nk'umuserebanya ariko abashakashatsi bemeje neza ko ari kimwe mu nyamaswa zikomoka kuri dinosaur, izi zikaba ari inyamaswa nini cyane bivugwa ko zabaye ku isi mu myaka irenga miliyoni 200 ishize ariko zikaza kuzimira biturutse ku biza. Tuatara rero nubwo zibarizwa mu bwoko bw'inyamaswa zugarijwe no kuba zacika ku isi bivugwa zishobora kuramba imyaka 110 kuzamura.

    2.Orange Roughy, imyaka 149

    Aka ni akanyabuzima kari mu bwoko bw'ifi, bivugwa ko imikurire yako igenda gacye cyane, byemejwe ko uretse impanuka ubundi aka kanyabuzima gashobora kuramba imyaka 149, ariko bikavugwa ko kuri iki gihe zugarijwe cyane ahanini biturutse ku buribyo buri ku rwego rwo hejuru.

    3.Geoduck, imyaka 168

    Iki giteye nk'ikinyamunjonjorerwa, kiboneka mu bice bya Amerika mu majyaruguru. Iki kandi gifite igikono gito ku mubiri wacyo ariko ntabwo kijya kihishamo nk'ibindi. Ibi bizwiho kororoka ku buryo bukomeye kuko ikigore cyacyo gishobora gutera amagi abarirwa muri miliyari 5 mu buzima bwacyo bwose kimwe muri ibi binyabuzima kibarirwa imyaka irenga 168.

    4.Red sea urchin, imyaka 200.

    Iki ni ikiremwa kiboneka mu Nyanja ya Pasifika gusa, iki gikunda kwibera ku mabuye manini aba mu Nyanja cyangwa ku bitare, ibi ntibikunda kuba mumazi afite umuyaga mwinshi. Ku mubiri w'ibi biremwa haba hariho amahwa abifasha guhangana n'ibindi bibihiga bityo bigatuma bibaho igihe kinini. Ibi nabyo bikura gacye cyane bigatuma nabyo bibaho igihe kirekire. Biramutse bidahuye n'indwara ibi bishobora kubaho imyaka 200 nkuko abashakashatsi babyemeje.

    5.Bowhead whale, imyaka 211.

    Iyi nayo n'imwe mu bwoko bwa Baleine zikaba ari ifi nini cyane, ariko izi bowhead whale zo zinafite agahigo ko kuramba kuburyo budasanzwe. Iyi rero uretse kuba ari nini cyane inafite urwasaya runini cyane. Izi bivugwa ko zidahuye n'impanuka ziramba imyaka irenga 200, iyiheruka gupimwa irambye kurusha izindi yari ifite imyaka 211.

     

    Izindi zisigaye tuzazireba mu nkuru izakurikira…..

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-biremwa-birambye-cyane-ku-isi-kurusha-ibindi-igice-cya-mbere/

  • Volleyball: U Rwanda rwatangiye nabi rutsindw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi cy'abangavu batarengeje imyaka 20, iri kubera mu Buholandi n'u Bubiligi.

    Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa, wabereye mu nzu y'imikino ya Schuttersveld, ukaba witabiriwe n'abakozi ba Ambasade, gusa urangira batsinzwe seti 3-0.

    U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga, ikina na Brésil saa munani n'igice mbere y'uko u Buholandi bukina na Argentine saa kumi n'imwe n'igice.

    Ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, ikipe y'u Rwanda izakina na Argentine saa munani n'igice naho ikipe y'u Buholandi ikine na Brésil saa kumi n'imwe n'igice.

    Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Brésil yatsinze Argentine amaseti 3-0 (26-24, 26-24 na 26-24).

    U Rwanda rwatsinzwe n’u Buholandi mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 20

    U Rwanda rursubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu rukina na Brazil

    Uyu mukino witabiriwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107416/volleyball-u-rwanda-rwatangiye-nabi-rutsindwa-umukino-wa-mbere-mu-gikombe-cyisi-107416.html

  • Yatangaje ko akunda gutera akabariro, amurush… – #rwanda #RwOT

    Umunya —Tanzania w'umunyamideli akaba n'umuririmbyi Hamisa Mobeto wamamaye cyane kubera kuba mu rukundo n'icyamamare mu muziki Diamond Platnumz, bikomeje kuvugwa ko ubu ari mu rukundo n'umuraperi w'umunyamerika umurusha imyaka 24, Rick Ross.

    Ubutumwa Rick Ross yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abukuye ku ya Hamisa Mobeto

    Uyu mugore yavutse kuwa 10 Ukuboza 1994 bivuze ko agwije imyaka 26, afite abana 3 yabyaranye n'abagabo 3 batandukanye, uwa mbere akaba agize imyaka 5 ariwe Fantasy Majizzo, agakurikirwa Dylana Abdul Naseeb na Deedaylana Abdul Naseeb.

    Ubutumwa bwa Rick Ross na Hamisa Mobeto bwagaragaje ko bibereye i Dubai aho bari kurya isi

    Byemezwa ko mu gihe yari mu rukundo rw'umuriro rwanavuyemo umwana wa 2 w'uyu mugore yabyaranye na Diamond Platnumz ari nabwo uyu muhanzi yakoranye indirimbo yashyuhije benshi yitwa ‘Waka’ yakoranye na Rick Ross w’imyaka 45. Niho yahuriye na Rick Ross w’abana 4 barimo imfura ye ifite imyaka 19. Uyu mwana akaba yenda kungana na Hamisa Mobeto mu ngano.

    Hamisa Mobeto w’abana 3 na Rick Ross w’abana 4 unamurusha imyaka 24  

    Ross ntakirya ntakiryama yirirwa amutera imitoma y'urudaca ku mbuga nkoranyambaga, binemezwa n'ibinyamakuru binyuranye ko aba bombi bamaranye iminsi barya isi aho basohokeye mu bwami bw'abarabu 'United Emirates Arab' mu gace kazwi cyane k'ubucuruzi ka Dubai.

    William Leonard Robets II wamamaye nka Rick Ross n’andi mazina nka The Boss

    Mu busanzwe Ross yiswe n'ababyeyi William Leonard Roberts II yavutse kuwa 28 Mutarama 1976, yamamaye nka Rick Ross. Ni umwanditsi w'indirimbo, umushabitsi, umuyobozi w'indirimbo n'umuraperi kabuhariwe. Uretse kwitwa Rick Ross yagiye afata n'ayandi mazina mu myaka itandukanye arimo Rozay, The Boss, Renzel na Teflon

    Yavukiye mu gace kazwi nka Miami Garden muri Leta ya Florida, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000. Afite abana barimo Toie Roberts, William Robert III, Berkeley Hermes Roberts na Billion Leonard Roberts. Yagiye afungirwa gukoresha ibiyobyabwenge inshuro nyinshi birimo Marijuana mu mwaka wa 2008 na 2014. Mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa kanama yakurikiranweho icyaha cy'urugomo yakoreye Vj Vlad,  mu mwaka wa 2015 yafungiwe gushimuta we n'abarinzi be.Mu bijyanye n'ubushabitsi akaba ari umuntu ukunda ubucururuzi bw'ibiribwa birimo inkoko kandi afite inzu z'ururiro nyinshi (Restaurant). Mu mwaka wa 2009 yagiranye amahari akomeye n'icyamamare muri rap, 50 Cent bapfuye ko ubwo bahuriraga mu bihembo bya Hip Hop bya BET, 50 Cent yarebye nabi uyu mugabo.

    Ibi byakuruye impaka ziri mu ndirimbo aho Rick Ross yakoze iyitwa 'Mafia Music' agashyiramo imirongo yibasira ku buryo bweruye mugenzi we 50 Cent maze nawe atazuyaje ahita amukorera iyitwa 'Go Head, Try Me' yakurikiranye na filimi yamukoreye z’ibipupe zigaragaza Ross mu buryo busekeje.

    Ross akaba akunda gutera akabariro byo mu rwego rwo hejuru nk’uko akunda kubigarukaho mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu kiganiro kimwe byanatumye yibasirwa bikarangira asabye imbabazi abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

    Rick Ross uvuga ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, yigeze gutangaza ko adashobora gusinyisha umukobwa mu nzu y'umuziki we kuko byazarangira baryamanye uko byagenda kose bikarangira akazi kangiritse. Kubera kandi gukundwa k’uyu mugabo yagiye atsindira ibihembo binyuranye mu myaka inyuranye ndetse yishimirwa n'abatari bacye iyo ari kurubyiniro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107414/yatangaje-ko-akunda-gutera-akabariro-amurusha-imyaka-24-ibyingenzi-wamenya-kuri-rick-ross–107414.html

  • Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w'Ikipe y'Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu hasojwe umwiherero w'Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira imikino ya CECAFA U23 yagombaga kubera mu gihugu cya Ethiopia.

    Nyuma y'icyemezo cyo guhagarika imyiteguro y'amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga iteganyijwe muri uku kwezi aho Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira irushanwa rya CECAFA U23 rizabera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 17 Nyakanga ndetse na Scandinavia WFC yagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gushaka itike ya CAF WCL yagombaga kubera muri Kenya,
    Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier aherekejwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo bwana SHEMA MABOKO Didier bari kumwe na Visi Perezida wa FERWAFA bwana HABYARIMANA Marcel ndetse n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana UWAYEZU François Régis basuye abari bagize umwiherero w'Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 23 wari uri kubera muri Hilltop Hotel.

    Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA yasabye abakinnyi kwihanganira iki kemezo ahubwo bagaharanira gukora cyane kandi bafite ubuzima bwiza kugirango bakomeze gutera imbere mu mwuga bahisemo wo gukina umupira w'amaguru cyane ko bose bakiri bato.

    Yagize ati: ''Ikifuzo cyacu mbere na mbere cyari icy'uko mujya guhatana mugatsinda kuko ubwo bushobozi tububabonamo. Kutitabira iri rushanwa birababaje ariko ubuzima bw'abantu nibwo buza imbere y'ibindi byose. Kutitabira irushanwa biratubabaje ariko ndabasaba ko mugira umuhate mugakora cyane kugirango ahazaza hanyu mu mupira w'amaguru habe heza. Mukomere cyane kandi mwihanganire izo mpinduka kandi mukomeze mwirinde aho mugiye mu miryango yanyu.''

    Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, bwana SHEMA Maboko Didier nawe yagarutse ku mpamvu yo guhagarika uyu mwiherero aho yagize ati: ''Twari kwishimira guhura namwe uyu munsi tubaha ibendera ry'Igihugu n'impanuro zo kujyana mu irushanwa rya CECAFA ry'abatarengeje imyaka 23, ariko bitewe n'ibihe turimo bitoroshye twese tubabajwe no kuba mutazajya kugaragaza impano zanyu no kuzamura ibendera ry'Igihugu cyacu. By'umwihariko narabakurikiranye mu myitozo mwakoraga kandi bigaragara ko muri ahazaza h'Ikipe y'Igihugu nkuru. Leta rero mu bushishozi bwayo ihora yifuza kurinda ubuzima bw'abaturage bayo ari nayo mpamvu itumye urugendo rwo kujya muri CECAFA rusubikwa.''

    Manishimwe Djabel wavuze ahagarariye abakinnyi yashimiye abayobozi ndetse agaragaza ko bari biteguye guhatana bagatwara igikombe ariko ashimira ko impinduka zabaye ari mu nyungu z'ubuzima bwabo kandi bazakiriye.

    Umutoza Mukuru, bwana HABIMANA Sosthène yagarutse ku myiteguro bari bamazemo iminsi ndetse asaba ko Ikipe yazakomeza gukurikiranwa cyane cyane amakipe yo mu byiciro byo hasi.

    ''Mu by'ukuri Ikipe yari imaze iminsi mu mwiherero kandi turashima ku byakozwe byose kugirango tugeze uyu munsi twitegura. Imyiteguro iganisha ku ntego yo gutwara igikombe twari dufite yari igeze kure. Iyi ni Ikipe irimo impano zikomeye kandi zinatanga ikizere mu minsi iri imbere. Turabasaba ko aba bakinnyi mwakora ibishoboka bakajya babona imikino myinshi hakabaho no kuzirikana gushakira imikino amakipe yo mu byiciro by'abatarengeje imyaka 20 na 17.''

    Abakinnyi, abatoza n'ababafasha basubiye mu miryango yabo nyuma yo gusezererwa n'abayobozi ba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.

    The post Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w'Ikipe y'Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-habura-iminsi-7-ngo-irushanwa-rya-cecafa-u23-ribe-umwiherero-wikipe-yigihugu-wasojwe-kubera-ubwiyongere-bwa-koronavirusi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-habura-iminsi-7-ngo-irushanwa-rya-cecafa-u23-ribe-umwiherero-wikipe-yigihugu-wasojwe-kubera-ubwiyongere-bwa-koronavirusi

  • Imyaka 4 irashize Biramahire Abeddy atowe nk’… – #rwanda #RwOT

    Biramahire Abeddy yari kumwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yari iri kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Ethiopia kuva tariki 17 uku kwezi ariko u Rwanda rukaba rwikuye muri iyi mikino kubera ikibazo cy’ubwandu bushya bwa coronavirus bwagaragaye mu Rwanda.

    Tariki 10 Nyakanga 2017 ni bwo Biramahire Abeddy yahawe igihembo nk’umukinnyi w’umwana utanga icyizere, icyo gihe shampiyona yari irangiye Police FC yakiniraga ibaye iya 2, umwanya mwiza yagize kuva yashingwa.

    Icyo gihe abakinnyi 3 ba Police FC baje mu ikipe y’umwaka kuri ubu babiri baracyayikinira aribo Justin Mico na Muvandimwe Jean Marie Vienney ukongeraho na Danny Usengimana waraye ayerekejemo ku mugoroba washize.


    Biramahire ahabwa igihembo nk’umukinnyi ukiri muto 2017

    Uyu mwaka w’imikino 2016/2017 Biramahire Abeddy wari hafi kuzuza imyaka 18, yakinnye imikino 14 atsindamo ibitego 10. Muri uwo mwaka, yagiye mu ikipe y’igihugu yashakaga tike yo gukina imikino ya CHAN atsinda igitego cya 3 ubwo u Rwanda rwahuraga na Ethiopia.

    Icyo gihe Kigali yose yahise iririmba izina Biramahire Abeddy mu mikino ya CECAFA. Biramahire Abeddy yatsinze igitego cy’intsinzi ubwo u Rwanda rwari rwanganyije na Tanzania igitego 1-1, igitego cya Abeddy kiza gitanga insinzi, igihembo yari yarahawe nk’umwana muri shampiyona gitangira kwigaragaza no ku ruhando mpuzamahanga abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangira kuvuga ko u Rwanda rwungutse rutahizamu mushya uzarurengera.


    Biramahire Abeddy mu mavubi 

    Haciyeho umwaka umwe gusa, Biramahire Abeddy yaje kwirukanwa na Police FC kubera umusaruro mucye aho iyi kipe yabirukanye ari Abakinnyi bagera ku 8. Byahise biba ibihe by’umwijima kuri Abeddy wari umaze kuzuza imyaka 18 kandi agikenewe kwitabwaho nk’umukinnyi w’umwana ufite byinshi byo kugaragaza.


    Abeddy muri Police fc

    Nyuma y’imikino ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc Abeddy yabonye ikipe muri Tunisia ya CS Sfaxien asinyira amasezerano y’imyaka 3 ndetse anatangwaho akayabo ka Miliyoni 25 icyo gihe twavuga ko n’ubwo yari agiye mu ikipe nziza ariko bitamukundiye ko asoza amazerano yari yasinye ahubwo nyuma yaje kwigarukira mu Rwanda.


    Abeddy asinyira Mukura 

    Tariki 11 Gashyantare 2019, Abeddy yasinyiye ikipe ya Mukura victory Sport amasezerano y’amezi 6 ariko binyujijwe mu ikipe ya Heroes FC yakinaga mu kiciro cya 2 icyo gihe.

    Amatariki nkaya ukwezi nk’uku mu 2019, Biramahire Abeddy yasubiye hanze y’u Rwanda muri Zambia mu ikipe ya Buidcon nayo yamazemo umwaka umwe gusa arongera agaruka mu Rwagasabo, aho tariki 24 Ukwakira 2020 yasinyiye ikipe ya As Kigali amaserano y’imyaka 2 arimo ingingo ivuga ko uyu musore nta kipe yo mu Rwanda yemerewe gusinyira atarasoza aya masezerano.


    Abeddy aba umukinnyi mushya wa As kigali 

    Biramahire wakuriye kuri Tapi i Remera, Police FC yamuguze imukuye muri Bugesera FC. Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ntarakinira Rayon Sports na APR FC amakipe ubundi abakinnyi bari ku rwego rumwe usanga abenshi baranyuze nibura muri APR FC cyangwa Rayon Sports. Ku myaka afite nk’umukinnyi wakinnye hanze no mu Rwanda, akaba afite n’amateka mu ikipe y’igihugu Amavubi, Abeddy ubu ni umusimbura mwiza mu ikipe ya As Kigali,umaze kuyikinira imikino 10 atsindamo ibitego 4 anatanga umupira umwe uvamo igitego.


    Abeddy yifotozanya n’abakinnyi b’ikipe yahozemo CS Sfaxien imaze ku basezerera i Nyamirambo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107412/imyaka-4-irashize-biramahire-abeddy-atowe-nkumukinnyi-wumwana-utanga-icyizere-icyo-cyizere-107412.html

  • Nta byacitse irimo! Ukuri kwa Mike Karangwa u… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kirambuye Mike Karangwa yahaye InyaRwanda Tv, yasobanuye byinshi birimo uko Irene Murindahabi Irene azi ukuri kose k'uko icyo kibazo cyatangiye n'uko nta ruhare na ruto yagize mu itandukana rya Vestine na Dorcas.

    Mike Karangwa yavuze ko M.Irene azi ukuri kose

    Yagize ati ''Reka kiriya nkivugeho muri rusange ubundi birababaje kubona bariya bana bakiri bato ni na ba mineur (ntibafite imyaka y’ubukure) ntabwo nakwirirwa mbavugaho byinshi ariko birababaje kubona batandukanye n’uwabafashaga ariwe Irene ariko nanone amakosa yabayemo ni manini kuba ibintu bitangira kuriya abantu nta masezerano bafitanye icyo ni ikibazo”.

    Yakomeje ati “Nigeze kubona Irene hari ahantu amvuga namwe ku Inyarwanda.com nabonye mwabyanditse ngo ubanza Irene hari aho yavuze ko twamugambaniye ariko nanjye byantangaje. Uzi icyantangaje kirimo, bagiranye ibibazo bikomeye buriya nagiyemo nk'umuhuza ndanabahuza baraganira Irene ari kumwe n'umwavoka we, mama wa bariya bana nawe ari kumwe n'umwavoka we, gusa ibyo biganiro sinabigiyemo kubera ko nari mfite akandi kazi”.

    Mike Karangwa yavuze ko we icyi yakoze ari uhuguza impande zombi kugira ngo zicoce ikibazo kuko byari byarananiranye. Yagize ati “Ariko icyo nagombaga gukora nari nagikoze ntuma impande zombi zihura kandi byari byarananiranye kandi ziri kumwe n'abanyamategeko kuko bari bari kuganira ku mpande zombi”.

    M.Irene yashinje Mike Karangwa kuba inyuma y’itandukana rye na Vestine na Dorcas

    Mike Karangwa avuga ko nta byacitse irimo kuko Irene azabona abandi abera umujyanama ndetse na Vestine na Dorcas nabo bakazabona undi ubafasha. Ati “Ubwo rero niba guhuza abantu ukagerageza kubunga niba ari ikosa ubwo barimbabarire nta n’ibindi nabivugaho kuko Irene we azi ukuri mu mutima we arabihamya n'abandi bantu bagiye bagerageza guhuza kino kibazo bazi ukuri ariko nta byacitse Irene nawe azabona abandi amanaginga na bariya bana bazabona undi ntekereza ko nta byacitse irimo”.

    KANDA  HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE MIKE KARANGWA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107398/nta-byacitse-irimo-ukuri-kwa-mike-karangwa-ushinjwa-na-mirene-ubugambanyi-ku-itandukana-ry-107398.html

  • M Irene yasubiranye na Vestine &Dorcas, ngo nyina yisanze imbere y’itangazamakuru mu buryo atazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike atandukanye n’abakobwa babiri yafashaga mu muziki(Vestine & Dorcas), M Irene yasubiranye n’aba bakobwa.

    Tariki ya 7 Nyakanga binyuze muri M Irene Entertainment abereye umuyobozi, M Irene yatangaje ko yahagaritse imikorananire na Ishimwe Vestine Taricy w’imyaka 17 na Kamikazi Dorcas w’imyaka 15 yaebereraga inyungu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Hakaba harahise hasohoka ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana aho yashinje M Irene uburiganya, gushuka abana be, kubarya amafaranga n’ibindi.

    Mu biganiro umubyeyi w’aba bana yagiye aha itangazamakuru, yakomeje gushimangira ko Irene yariye abana be amafaranga yinjiye binyuze kuri shene ya YouTube, ko yafatiriye shene yaba bana akanga kuyitanga ari nacyo yasabaga ngo bayimuhe.

    Abinyujije kuri Shene ya YouTube ya MIE, tariki ya 8 Nyakanga M Irene yasobanuye ikibazo yagiranye n’aba bana aho yavuze ko yahujwe nabo n’umuntu witwa Maombi na we yumvise bazi kuririmba, arabafata atangira kubafasha bakora indirimbo ya mbere yiswe 'Nahawe Ijambo’ ariko abana bagiye gusubira ku ishuri ahamagara nyina amubaza niba indirimbo bakoze yayisohora undi aramwemerera ariko amubwiye ko bisaba amasezerano yanditse undi arabyanga kuko ngo atazi uko bikora.

    Bitunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, M Irene yakoze ikiganiro ari kumwe na Vestine & Dorcas ndetse n’umubyeyi wabo Uzamukunda Elizabeth aho yavuze ko yamaze gusubirana n’aba bakobwa, agiye gukomeza kureberera inyungu zabo.

    Irene wabonaga yishimye, ya bajije aba bakobwa uko bari bameze maze Vestine ati 'Twasengaga njye na Dorcas, ntabwo byaduhangayikishije cyane kuko twari tubyiteguye kuko iyo winjiye mu kintu ibintu nk’ibi uba ubyiteguye.'

    Dorcas ati 'Njye nkibyumva numvaga bikomeye ariko Vestine arambwira ngo ibi ngibi bisanzwe bibaho ntabwo wakinjira mu kintu ngo kibe neza hatajyemo inzitizi.'

    Aba bana bakomeje bavuga ko ibyabaye byose ari satani wabiteye, harimo ibintu byo kubeshya, Dorcas mu magambo ye yunzemo ati 'ntawatandukanya icyo Imana yifatanyirije, ukuri ni uko ubu tumeranye neza nta kibazo na kimwe gihari.'

    Vestine yavuze ko mama we nta gahunda yari afite yo kuza mu itangazamakuru ahubwo ngo yaje aje gufata Shene ya YouTube yisanga yicaye imbere y’abanyamakuru.

    Ati'Ni abantu bari bamuzanyemo, nta gahunda yari afite yo kuza kuvuga ngo Irine, urabizi nta kibazo na kimwe mwari mufitanye, ibintu satani yinjiyemo niko bigenda, ariko n’ubundi n’umushinga satani atinjiyemo ntabwo uramba.'

    'Mama nta gahunda yari afite kuza ngo ajye mu itangazamakuru ngo avuge biriya, ahubwo we yaje azi ngo aje gufata cano(Channel), kandi na Cano, ibintu bya Cano(shene ya YouTube yateje ikibazo) ntabwo abizi ahubwo ngo Cano ni ikintu kiduhuje twebwe na we, niko njye mbyumva, n’umuntu waje kumufata yamubwiye ngo aje gufata Cano ahita yisanga ahantu hari abanyamakuru benshi bahita bamutunga micro.'

    Bavuze ko kandi nyina yemeye kujya imbere y’itangazamakuru kugira ngo arenganure Aimable wari ubimusabye avuga ko arimo kuzira abana be na we yanga ko abazira yemera kwishyira mu kagaga.

    Irene yavuze ko ikibazo kitari abana cyangwa nyina ahubwo ikibazo cyari ababagiye mu matwi kuko n’impapuro zose zasohotse ngo nyina w’aba bana ntazo yari azi.

    Biyunze ibintu bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/m-irene-yasubiranye-na-vestine-dorcas-nyina-yisanze-imbere-y-itangazamakuru-mu-buryo-atazi