Category: Uncategorized

  • APR FC imaze gusinyisha abakinnyi 6 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu APR FC yujuje umubare w’abakinnyi 6 bashya imaze gusinyisha, ni nyuma yo gusinyisha batatu barimo Karera Hassan, Mugisha Bonheur na Nsengiyumva Ir’shad.

    Karera Hassan akaba yasinye imyaka 2 avuye muri AS Kigali aho agiye gusinbura Mutsinzi Ange Jimmy utazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

    APR FC kandi yasinyishije umukinnyi wo hagati, Mugisha Bonheur wakiniraga Mukura VS ariko akaba yari intizanyo ya Heroes FC. Iyi kipe kandi yasinyishije imyaka 2, NSengiyumva Ir’shad wakiniraga ikipe ya Marines.

    Aba bakinnyi bakaba biyongera kuri Nsabimana Aimable, Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca baheruka kuyisinyira.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kongeramo amaraso mashya mu rwego kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda.

    Karera(ufie imisatsi miremire) agiye kuziba icyuho cya Mutsinzi Ange Jimmy

    Ir’shad yasinyiye APR FC

    Bonheur yari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-imaze-gusinyisha-abakinnyi-6

  • Ndimbati yariye indimi abajijwe ipeti yakuye mu gisirikare #rwanda #RwOT

    Ni Nyuma y’uko Ndimbati ashyiriye hanze ifoto yambaye gisirikare, bigatuma benshi bamwibazaho dore ko abari bazi ko yabaye umusirikare ari mbarwa.

    Tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ya kera ari mu gisirikare, aho yahise anahishura ko yari mu basirikare babohoye u Rwanda.

    Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati 'intego yari iyo kubohora u Rwanda.'

    Iyi foto yazamuye amarangamatima ya benshi bagiye bibaza byinshi, bamwe batungurwa no kuba uyu mugabo yarabaye umusirikare.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe ku ipeti yakuye mu gisirikare, Ndimbati yavuze ko yarikuyemo ariko atajya kurivuga ahubwo ngo abamuzi bazabaze abo babanye bazaribwirwa.

    Ati 'ipeti narikuyemo, narindifite ariko hari abo twabanye bakirimo, hari abo twabanye bavuyemo, abo bose uzabasha kugirirwa umugisha hari uwo bazahura amubwire ati uriya ndamuzi, kandi ndabizi ahari abajya bahura n’abasirikare, abo twabanye bakababwira bati uriya turamuzi, tumuzi gutya na gutya.'

    Ndimbati avuga ko Umunsi wo Kwibobora awishimira cyane kuko umwibutsa byinshi, umusubiza mu buzima yanyuzemo butari bworoshye ariko we na bagenzi be barwananye uru rugamba bakaba barageze ku ntego bari bariyemeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ndimbati-yariye-indimi-abajijwe-ipeti-yakuye-mu-gisirikare

  • Abagabo 3500 bamaze kwifungisha burundu – #rwanda #RwOT

    Abenshi baracyafite imyumvire y’uko gahunda yo kuboneza urubyaro ireba abagore, ibintu bituma abagabo batayitabira, cyane cyane uburyo bwo kwifungisha burundu.

    Bamwe mu baganiye na IGIHE bavuze ko impamvu batitabira gukoresha ubu buryo ari uko bagira impungenge ku buzima bwabo.

    Bimenyimana Emmanuel yagize ati “Sinakwifungisha burundu! Ubu se waba ufite umwana umwe warangiza ukajya kwifungisha? Imana yigeze se ivuga ibyo? Uzi ko kwifungisha burundu nta rubuto rwera [ubushobozi bwo kubyara] uba ugifite?”.

    Si abagabo gusa batabishyigikira kuko n’abagore bamwe ntibabyumva neza.
    Umurerwa (amazina twayahinduye) yavuze ko atakwemerera umugabo we kwifungisha burundu kereka nibura bafitanye abana batatu.

    Ati “Ubu se umwemereye ko ajya kwifungisha mufite abana babiri, ko ibyago bitera bidateguje, bapfuye mwabigira mute? Keretse dufite nk’abana batatu, uretse ko ubundi atari ngombwa kwifungisha. Mwakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.”

    Igihozo Patrick we yabisanishije n’ingo z’ubu zitakiramba, yemeza ko hashobora kubaho kwicuza nyuma.

    Yagize ati “Ingo z’ubu ntibyoroshye, umugore umuzanye mukananiranwa bikaba ngombwa ko mutandukana, urumva utazabaho wicuza impamvu wifungishije burundu?”

    Ibyo ariko ntibabihurizaho n’umubyeyi w’abana babiri utifuje gutangazwa amazina wavuze ko kwifungisha ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

    Yagize ati “Bombi babyemeranyije ni uburyo bwiza cyane! Njye n’umugabo wanjye ansabye ko yifungisha burundu nabyemera. kubyara abo utabasha kurera si byiza! Ubyaye abana bakandagara ku musozi, ntubashe kubarihira amashuri nta gaciro uba wihaye nk’umubyeyi.”

    Umuyobozi Ushinzwe Gahunda yo Kuboneza Urubyaro muri RBC, Serucaca Joël, yavuze ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwizewe kandi bufasha kubyara abo ashoboye kurera.

    Ati “Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo burizewe. Urugo rwumva ko abana babyaye bahagije bakiyemeza ko baboneza urubyaro muri ubu buryo, baraza tukabafasha.”

    Yavuze ko uretse kuba aba atakibasha kubyara, umugabo akomeza gutera akabariro nk’ibisanzwe.

    Abagabo basabwe kumva uruhare rwabo mu kurera aho kubiharira abagore, bikajyana no kubyara bijyanye n’amikoro y’umuryango.

    Abagabo baboneza urubyaro bavuye ku 3.097 mu 2017, bagera ku 3.511 bangana na 0,1% mu 2021.

    Hagaragazwa ko abari hagati y’imyaka 35 na 50 ari bo bitabira iyo gahunda cyane.

    Iyo serivisi itangirwa mu bitaro byose, naho mu bigo nderabuzima ihatangirwa iyo hari abahurijwe hamwe.

    Kwifungisha burundu ni uburyo budakoreshwa n’abantu benshi mu Rwanda

  • Muhanga: Abacuruzi ntibumva uburyo bagenzi babo bakorera mu isoko rishya badakora ari 50% – #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Baraje badushyira mu byiciro, twemera ko bamwe bazajya bakora uyu munsi abandi bagakora umunsi ukurikiyeho, twe turabikora ariko mu isoko rishya bakora bose.”

    Karangwa Jean Damour ni umucuruzi ukorera mu isoko rishya rya Muhanga, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu ishobora kuba yaratumye babareka bagakora bisanzwe, ari amafaranga ibihumbi 90 Frw by’amezi atatu bari baherutse gutanga.

    Ati “Badusabye ko twakora turi 50%, ariko hari amafaranga ibihumbi 90 Frw twishyuye mbere yo gutangira gukora, turavuga tuti aho gukora dusimburana, twe batureka tugahagarara bagafunga isoko, maze amafaranga yacu bakayihorera tuzayakomerezeho bafunguye, ntago amafaranga twatanze yagaruka dukora dusimburana, ubwo rero baraturetse dukora bisanzwe.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu aba bacuruzi babaretse bagakora ari uko iri soko rishya rifite umwanya uhagije bityo nta bucukike burimo.

    Ati “Abacuruzi twakuye mu isoko rishaje bose ntago barimuka ngo bajye mu isoko rishya, ibyumba by’iri soko ni bigari, ibindi ntibikorerwamo, ibyo byose bituma nta bucucike buhagaragara, numva ko nta mpamvu bakora 50% kandi badacucitse. Ahandi nka Ruvumera no mu Kivoka gukora basimburana birubahirizwa kuko ho hari ubucucike.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, yemeje ko kureka abakorera muri iri soko rishya bagakora ari uko bisanzwe byaganiriweho n’inzego zirimo iz’abikorera, akongeraho ko isoko ryose ridakorerwamo.

    Ati “Abacuruzi bose barakora kuko badakwirwamo kandi byaganiriweho, ingano y’isoko ibemerera gukora bose bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batararyuzura, ahandi hose twabonye ko hateza ibyago byo kwanduzanya twahagize 50%, ahatari ubucucike twarabaretse barakora.”

    Uyu muyobozi yibukije abacuruzi ko bakwiye kumva ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo, yongeraho ko byose bikorwa abantu ari bazima kandi ko imibare y’ubwandu igaragara i Muhanga iteye inkeke, abasaba ko badakwiye kwinubira ko bashyirihweho gukora ari 50% kuko ari munyungu zabo zo kwirinda.

    Iri soko rishya ryubatse mu mujyi wa Muhanga, ryimuriwemo abacuruzi bakoreraga mu isoko rishaje bagera ku 1.500, ariko bose bakaba batarajya gukorera aho bimuriwe, 85% by’isoko nibyo bikorerwamo.

    Isoko rya Muhanga rikomeje gukorerwamo mu buryo bwuzuye nyamara andi akorerwamo kuri 50%

  • Haïti: Guverinoma yasabye USA na LONI kohereza ingabo muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ikizwi ni uko abishe Perezida Jovenel Moise, bari abantu 28 (26 b’Abanya-Colombia n’Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti), ariko impamvu zatumye bakora icyo gikorwa cy’ubwicanyi ntiziramenyekana, ziracyari urujijo.

    Polisi n’Igisirikare cyo muri Colombia bemeje ko nibura abantu 17 bahoze mu ngabo za Colombia bakekwaho kuba bari muri uwo mugambi wo kwica Perezida wa Haiti.

    Kubera impungenge z’uko ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’abaturage nk’ibyambu, ibibuga by’indege, ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peterori bishobora kwibasirwa mu rwego rwo kuyobya uburari, Guverinoma ya Haïti yasabye Amerika na LONI kohereza ingabo ziza kubafasha gucunga umutekano.

    Minisitiri Mathias Pierre ushinzwe ibijyanye n’amatora muri Haiti, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ yagize ati “Nyuma y’uko Perezida yishwe, twatekereje ko abacanshuro bashobora gusenya ibikorwaremezo bimwe na bimwe kugira ngo bateze imidugararo mu gihugu. Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ndetse na LONI, twabagejejeho ubwo busabe”.

    Umuvugizi wa ‘département’ ya Leta ya Amerika, yemeje ko Guverinoma ya Haïti “yasabye ubufasha mu by’umutekano no mu bijyanye n’iperereza”.

    Uwo muvugizi yagize ati “Turakomeza kuvugana kenshi n’Abayobozi ba Haïti kugira ngo tuganire uburyo Leta Zunze Ubumwe zabafashamo”.

    N’ubwo ntacyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku Banyamerika babiri bafashwe mu bagabye igitero cyahitanye Perezida wa Haiti, ariko zatangaje ko zigiye kohereza abayobozi ba ‘FBI’ i Port-au-Prince (Haiti) vuba bishoboka.

  • Nyanza : Abantu 19 bafatiwe mu kabari bashinze mu ishyamba kasohokeragamo abashaka kwica icyaka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B. Abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.

    Yagize ati 'Polisi k’ubufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.'

    SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga z’indi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko nk’uko abaturage babivuga. Ngo uyu Mukamana ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa. Aba 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba.

    Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri aba bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza y’andi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Koronavirusi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese ntabwo ari ukubikora kubera ubonye Polisi.

    Yagize ati 'Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura COVID-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Koronavirusi yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza aya mabwiriza yose uko yakabaye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.

    Ati 'Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare w’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa.'

    Abafashwe bajyanwe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abantu-19-bafatiwe-mu-kabari-bashinze-mu-ishyamba-kasohokeragamo-abashaka-kwica-icyaka

  • Abangavu b’u Rwanda bakomeje kugorerwa mu Buholandi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball bakomje kugorerwa mu Buholandi mu gikombe cy’Isi, ni nyuma y’uko na Brazil ibatsinze amaseti 3-0.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa 2 wo mu itsinda A aho ruri kumwe n’u Buholandi, Brazil na Argentine.

    Nyuma yo gutsindwa n’u Buholandi mu mukino ufungura igikombe cy’Isi amaseti 3-0, uyu munsi rwakinnye na Brazil.

    Brazil yaje gutsinda u Rwanda amaseti 3-0. Iseti ya mbere bayitsinze 25 -10, iya kabiri bayitsinda 25 — 15, iya gatatu niho bandagarije u Rwanda barutsinda ku manota 25-2.

    U Rwanda ruzasoza imikino isoza itsinda ku munsi w’ejo rukina na Argentine ku isaha ya saa 14:30′.

    Abangavu b’u Rwanda bakomeje gutsindwa umusubirizo

    Ise ya nyuma u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abangavu-b-u-rwanda-bakomeje-kugorerwa-mu-buholandi

  • Ibya CANO byashyizweho akadomo birangiye M.Irene asubiranye na Vestine&Dorcas #rwanda #RwOT

    Byatangiye Murindahabi wihimbye M. Irene atangaza ko Kompanyi ye ya yabaye ihagaritse gukorana na bariya bahanzikazi yafashije kumenyekana.

    Nyuma haje inkubiri idasanzwe ubwo umubyeyi wa bariya bakobwa witwa …yashyiraga hanze urwandiko rwa paji enye yasobanuraga ibyo yavugaga ko ari intandaro y’itandukana rya M.Irene na Vestine&Dorcas.

    Muri iyi nyandiko avugamo ko M Irenge yagiye yungukira muri bariya bana be ndetse ngo ko yabambuye YouTube Channel akaba akomeje kuyikamamo akayabo.

    Uyu mubyeyi kandi yavugaga ko umunyamategeko w’umuryango wabo yasabye M.Irene gutanga ibisobanuro byimbitse bitaba ibyo bakitabaza RIB.

    Ibi byatumye benshi batanga ibitekerezo byinshi bamwe banavuga ko hari abihishe inyuma ya birya bikorwa barimo ngo abagiriye ishyari M.Irene.

    Benshi banenze abashatse kuburizamo imikoranire ya M.Irene na bariya bahanzikazi ku buryo hari n’aberuye ko bashenguwe no kuba M.Irene adakomezanyije na bariya bakobwa yazamuye.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasohotse amashusho aragaza M.Irene, Vestine&Dorcas n’umubyeyi w’aba bakobwa, M.Irene ari we witangariza ko azakomeza gukorana na bariya bahanzikazi.

    Ni inkuru yashimishije bamwe mu bari bashenguwe no kuba batandukanye, bavuga ko bariya bakobwa bakwiye gukomeza gufashwa kuzamura impano yabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-CANO-byashyizweho-akadomo-birangiye-M-Irene-asubiranye-na-Vestine-Dorcas

  • Ese wowe urakibuka uwo mwatobanye akondo? Bak… – #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe abantu benshi bahindurwa n’ibihe bagezemo, iterambere cyangwa akazi bakora bakibagirwa abo bareranwe. Kubera iterambere ryihuta nk’umuyaga usanga bamwe bajya gutura mu mijyi abandi mu bindi bihugu, aha usanga urungano ruhita ruburana.

    Ese wowe urakibuka umwana mwatobanye akondo? Niba igisubizo ari yego, ni byiza cyane byerekana ko uzirikina umwana mwareranwe Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo yabaleftonline byerekana inkuru yo mu mafoto y’umusore n’inkumi bafite inkuru y’urukundo rutangaje rwatangiriye mu bwana bwabo. Bivugwa ko ari bo muri Nigeria.  

    Urukundo rwabo rwatangariye mu bwana! Umukobwa witwa Nimi Nomchops yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana mu kubayobora mu rugendo rw’urukundo kuva mu bwana, aho yagize ati: “Ibi byose ni Imana, ni ugushima urugendo twanyuzemo, mukunzi wanjye warakonze nanjye nkukunda byimbitse, nishimira kubana nawe mu buzima, uranyuzuza”.

    Bakundanye mu bwana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107420/ese-wowe-urakibuka-uwo-mwatobanye-akondo-bakundanye-bakiri-ku-ibere-birangira-bambikanye-i-107420.html

  • Ibihe bikomeye ku banyeshuri bakize Covid-19 bitegura ibizamini bya leta – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri kigaragagaza ko guhera ku wa 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira gukora ikizamini cya Leta, mu gihe ku wa 20 Nyakanga abari kurangiza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye nabo bazabitangira.

    Ni ibizamini bigiye gukorwa ku nshuro ya Mbere kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko mu 2020 hatigeze hakorwa ibizamini bya Leta.

    N’ubwo ingengabihe yatangajwe ariko hari n’ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko igihari kandi yakajije umurego.

    Mu minsi ishize, Minisitiri w’Uburezi aherutse gutangaza ko amashuri yose afungwa, abiga baba mu bigo bagahita bacyurwa hagasigara abari kwitegura ibizamini bya Leta.

    Gufungwa kw’amashuri igitaraganya byakomye mu nkokora abari kwitegura ibizamini bya leta yaba abiga bataha cyangwa ababa mu kigo kuko byahuriranye no kuba kwegerana bitemewe bityo abanyeshuri basabwa kwiga buri wese ku giti cye aho kwigira mu matsinda.

    Ku biga bataha bo ni ibindi kuko hari ubwo abanyeshuri bishyiraga hamwe bakajya gusubiramo amasomo ku bigo bibegereye, ubu ntabwo byakunda n’ugerageje kwitegura abikorera mu rugo iwabo ku giti cye.

    Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye muri Kigali ku bigo by’amashuri, abanza n’ayisumbuye no mu ngo kureba uko abanyeshuri bari kwitegura ibizamini n’icyizere bafite cyo kwitwara neza.

    Umunyeshuri wiga muri Saint Joseph les Travailleurs witegura gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu masomo ajyanye n’Ubukerarugendo, Uwera Claudine, yabwiye IGIHE ko n’ubwo biri kumugora ariko agerageza gusubiramo amasomo kandi ko yiteguye kwitwara neza.

    Ati “Ndiguhura n’imbogamizi nyinshi kuko ndi kwiga njye nyine kandi kubera Covid-19 ntabwo mbasha guhura na bagenzi banjye ngo nigane nabo cyangwa ngo mpure n’ umwarimu abe yansobanurira. Ikibazo kirimo ntabwo ndigusobanukirwa neza ibyo ndikwiga.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri bari gufashirizwa mu ishuri bo bavuga ko n’ubwo kwigira mu matsinda bitemewe ariko bafashwa mu myiteguro yabo kandi ko biteguye kwitwara neza nk’uko Munyana Ange wiga mu cyiciro rusange yabigarutseho.

    Ati “Dushingiye ku byo ikigo cyadufashijemo n’uburyo turi gusubiramo dufite icyizere cyo gutsinda. N’ubwo tutemerewe gukorera mu matsinda usanga abana b’abahanga ari bo bajya imbere bakadusobanurira cyangwa se tugafata nk’ibibazo tutumva tukabibaza umwarimu, gusa umunyeshuri wiga ataha tumufitiye impuhwe n’impungenge ko ashobora kuba atabona ubufasha buhagije.”

    Mugenzi we wiga mu mwaka wa gatandatu Bahizi Olivier yavuze ko nta gikwiye gusubika ibizamini cyane ko bamaze igihe kitari gito bategereje gusoza uyu mwaka w’amashuri wababereye muremure.

    Ati “Ni byo turabibona ko imibare iri kwiyongera umunsi ku wundi n’abaremba bari kwiyongera ariko tucyumva ko amashuri abaye ahagaritswe twabanje kugira ubwoba nk’abakandida, bamwe muri twe baranarize. Nubwo dusigaje igihe cy’icyumweru bashobora kudufungira ariko ku ruhande rwacu mu mashuri twirinze ntihagire ababoneka bandura muri aba bitegura gukora ikizamini njyewe numva nta mpamvu yatubuza gukora ikizamini.”

    Yakomeje ati “Leta nubwo yashyiraho iyo guma mu rugo ariko mu mashuri ndumva ikizamini cya Leta tutabura kugikora uyu mwaka.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga 2021 bazahurira aho bagomba gukorera ibizamini ngo bahabwe amabwiriza.

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex, yemeje ko ibizamini bidakozwe yaba ari nk’impanuka idasanzwe.

    Umuyobozi wa Groupe scolaire Kimisagara nka hamwe mu hazakorerwa ibizamini dore ko ari nayo site nini mu Karere ka Nyarugenge kuko hazakorera abanyeshuri basaga 850 bavuye ku bigo bitanu binyuranye, Nsengimana Charles, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko hashyizweho uburyo abanyeshuri n’abarimu bazaba bari kugenzura uko ibizamini bikorwa bazajya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Dufite ingamba zijyanye no kwirinda Covid-19, bazinjira tubapima umuriro kandi dufite ibipimo bihagije, umaze gupimwa akarabe naho mu cyumba cy’ikizamini byo umwana aba yicaye ku ntebe ari umwe, nta kintu na kimwe tubona kizabangamira ibizamini kugira ngo bitagenda neza.”

    Ubuhamya bw’abanyeshuri bakize Covid-19

    Uko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 yiyongera bigenda bitera impungenge abantu bose, haba abayirwaye cyangwa abatarayirwara. Buri wese umutima uba udiha atekereza ko ashobora kuyandura.

    Ku banyeshuri bo nubwo batekereza ko kwiyongera kwayo gushobora kubabuza amahirwe yo gukomeza amasomo yabo cyane ko amashuri ari mu bikorwa bya mbere bikunze gufungwa, abayirwaye bavuga ko ari indwara batakwifuza kongera kurwara bitewe n’ububi bwayo.

    Mukamisha Olga Pamela uri gusoza amashuri mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima [Physics, Chemistry and Biology] yagarutse k’uko yiyumvaga ubwo yari ayirwaye.

    Ati “Covid-19 ni indwara ihungabanya, yantunguye cyane nyirwara. Ntabwo nari nzi ko yangeraho ariko ishobora no gutera agahinda gakabije. Bakidupima bakatubwira ngo ndayirwaye nahise ntekereza ko ngiye gupfa, kandi ko n’iyo ntapfa uyu mwaka nzongera ngasibira kuko numvaga kuyirwara utakira.”

    Akomeza avuga ko yababajwe cyane no kubona ari indwara ituma ashyirwa mu kato ka wenyine agahamagararira buri wese ko nta adakwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryayo.

    Bamurange Vicky nawe wiga mu mwaka wa gatandatu, Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bwa Mudasobwa, [Mathematics, Physics and Computer Science) muri Lycée de Kigali yasobanuye ko benshi batekereza ko batarwara Covid-19 bibeshya kuko yandura mu buryo butunguranye.

    Ati “Ntabwo navuga ngo ni indwara yoroshye cyangwa yoroheje ahubwo ni ibintu bisaba kwitonda, ndetse akirinda kuko ibaho n’ubwo abantu benshi baba bumva ko itabaho ariko irahari cyane.”

    Bamurange yavuze ko yagaragaje ibimenyetso byayo ariko ntiyasobanukirwa koko niba ariyo ahubwo atekereza ko yaba arwaye indwara isanzwe nka Malaria, bamupimye bamusangamo Covid-19 bimutera kwiheba yumva ko ashobora kutazakora ibizamini bya Leta kuko yarwaye ku wa 14 Kamena 2021.

    Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Ibizamini mu mashuri, Dr. Alhponse Sebaganwa, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bashobora kugaragara ko barwaye Coronavirus mu bihe by’ibizamini nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazategurirwa ibindi bizamini bamaze gukira icyorezo.

    Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678, ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizakorwa n’abanyeshuri 122.320, abasoza amashuri yisumbuye ni 52.145 mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053.

    Aba banyeshuri bizeye ko kuri iyi nshuro nta kintu na kimwe cyaburizamo ikizamini cya leta bitegura

    Abiga bataha bari mu ihurizo ryo kutabona bagenzi babo babafasha gusubiramo amasomo

    Iyo ugeze mu bigo abanyeshuri bakiri mu bigo, ubasanga mu mashuri yabo bari gusobanurirana

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video : Lizerie Uwacu