Category: Uncategorized

  • Sudani yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro mu bice birimo na Darfur – #rwanda #RwOT

    Ni bumwe mu butumwa yagarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora, byabaye ku ya 8 Nyakanga, i Khartoum mu Murwa Mukuru wa Sudani.

    Uyu muhango wanakurikiranwe ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gufasha abari hanze ya Khartoum batabashije kwitabira imbonankubone kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Abanyarwanda batuye muri Sudani, abakozi b’urwego rushinzwe dipolomasi y’u Rwanda muri iki gihugu, abahagarariye imiryango itari iya leta yo mu Karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’abacuruzi n’abandi ni bo bifatanyije muri ibi birori.

    Amb. Hassan Abdoul, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma yo gusohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwarabaye icyitegererezo mu kubaka umuco w’amahoro ndetse rukarenga imbibi zarwo rujya gutanga umusanzu ahandi.

    Yagize ati “U Rwanda rwagaragarije isi ko bishoboka gusohoka mu kababaro rwatewe na Jenoside rukongera kubaka ubukungu burambye birenze uko byigeze kubaho. Rwavuye mu icuraburindi ruhinduka icyitegererezo mu butabera, amahoro, ubworoherane n’ubwiyunge ku rwego rwo kubera urumuri bindi bihugu.”

    Yakomeje agira ati “Uruhare rw’u Rwanda mu kubaka amahoro rwarenze imbibi rugaragarira mu gufasha gukemura amakimbirane no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere kacu ka Darfur.”

    Umuyobozi uhagarariye u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yasobanuye ko itariki ya 4 Nyakanga ari umunsi abanyarwanda n’inshuti zabo bongera kuzirikana abagabo n’abagore bitanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’iminsi 100 y’icuraburindi igihugu cyari kirimo, yatangiye ku ya 7 Mata 1994.

    Yavuze ko ubwo bwitange n’ubutwari ari bwo bwatumye igihugu kimeze uko kimeze ubu aho cyateye intambwe idasubira inyuma mu nzego zitandukanye z’ubuzima kivuye mu manga, mu myaka 27 ishize.

    Buhungu yasobanuye ko impamvu yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu kwari ukurwanya urwango n’ivangura rishingiye ku moko rwakongeje ubwicanyi bwahitanye ibihumbi by’abatutsi abandi bagahunga uhereye mu 1959.

    Buhungu yavuze ko nyuma y’ubwigenge no kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni, abanyarwanda batagize amahirwe yo kugira igihugu gitekanye, cyiyunze kandi giteye imbere ahubwo cyazahajwe n’ubwicanyi bwa hato na hato n’ihezwa rishingiye ku turere n’inkomoko.

    Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu none nyuma y’imyaka 27 kikaba gifite icyerekezo kizima.

    Ati “Ni yo mpavu RPA yatangaije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990. Nyuma y’imyaka 27 igihugu kibohowe, abanyarwanda bafite icyizere cy’ahazaza heza kimwe n’abazabakomokaho.”

    Yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Sudani ibihugu byombi bifitemo inyungu anahamagarira abacuruzi bo muri iki gihugu, gusura u Rwanda no gutata amahirwe y’ishoramari igihugu gitanga arimo umutekano, korohereza abashaka kugikoreramo ubucuruzi ku nyungu zabo bwite no ku z’ibihugu byombi.

    Abantu baturutse mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora

    Abitabiriye ibi birori basobanuriwe amateka n’impamvu yatumye RPA itangiza urugamba rwo kubohora igihugu

    Mu byasusurukije ibi birori harimo n’imbyino za kinyarwanda

  • U Rwanda ruri kwitegura kwakira inkingo za Johnson & Johnson – #rwanda #RwOT

    Umwihariko w’inkingo za Johnson & Johnson ni uko umuntu aterwa urukingo rumwe gusa, mu gihe umuntu aterwa inkingo ebyiri kuri Pfizer na AstraZeneca zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

    Ibikorwa by’ikingira byaradindiye cyane mu Rwanda bitewe n’uko rutabonye inkingo rwari rwemerewe zirimo izagomba kuva mu Buhinde ariko icyo gihugu kikazikumira nyuma yo kugira ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19.

    Ibi byatumye ubwiyongere bwa Covid-19 butumbagira cyane mu Rwanda, aho ijanisha ry’ubwandu rigeze kuri 11,3%.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro bizatuma inkingo rwamaze kugura, yaba izakozwe na Pfizer, AstraZeneca na Johnson & Johnson, zose zibonekera igihe kugira ngo ibikorwa byo gukingira bikomeze.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Ngamije yagize ati “Hari andi masezerano twashyizeho umukono yo kuzabona inkingo za Johnson and Johnson zirengaho gato miliyoni 1,2, nazo dutegereje guhabwa amatariki y’igihe zizatangirira kugera mu gihugu. Birumvikana zose ntabwo zizagera mu gihugu mbere y’ukwezi kwa Ukuboza.”

    Dr. Ngamije kandi yavuze ko Leta ikomeje ibiganiro n’ibindi bigo bikora inkingo kugira ngo zizanwe mu Rwanda ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda, tuzabona inkingo zirengaho gato miliyoni 3.5 zakozwe na Pfizer, zizaboneka kuva uyu munsi kugera mu Ukuboza. Twatangiye kubona zimwe ariko turi mu biganiro kugira ngo n’izindi ziboneke vuba nk’uko twabyumvikanye mu masezerano.”

    U Rwanda ruri kwitegura kwakira urukingo rwa Johnson & Johnson ruterwa inshuro imwe

  • Riderman arabimburira abarimo Nina na Knowles… – #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Umuvunyi rwamaze kwemeranya n'abahanzi batandatu kuririmba mu bitaramo 'Anti-Corruption, Anti-Injustice Campaign' rwateguwe bigamije gukomeza ubukangurambaga mu guhamagarira buri wese kurwanya Ruswa n'akarengane mu nguni zose z'ubizima.

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko ibi bitaramo bizaririmbamo abaraperi Riderman na B-Threy, abahanzikazi Nina [wahoze mu itsinda rya Charly&Nina] na Knowless, abahanzi Buravan na Mani Martin.

    Nina uzaririmba muri ibi bitaramo yamaze gutandukana na mugenzi we Charly bari mu itsinda rimwe biyitiriye Charly&Nina.

    Igitaramo cya mbere mu byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi kiratambuka kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, guhera saa kumi n'ebyiri kugeza sa moya kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Azakurikirwa n'umuhanzi Buravan uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Ye ayee' mu gitaramo azakora ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha. Ibi bitaramo bizajya biba buri wa Gatandatu.

    Ibi bitaramo byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi mu rwego rwo kurwanya Ruswa n'akarengane, ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi (European Union).

    Muri buri gitaramo hazajya hatambutswa ubutumwa bwo kurwanya Ruswa n'akarengane: Ruswa ishingiye ku gitsina itera akarengane, tuyirwanye.

    Ruswa n'akarengane bibangamira ubunyamungamugayo, tubirwanye. Telefoni yanjye, intwaro yanjye mu kurwanya Ruswa n'akarengane ntanga amakuru.

    Hazajya kandi hatambutswa imirongo wakifashisha mu gutanga amakuru kuri Ruswa, aho ushubora guhamagara ku buntu 199, ushobora no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

    Guhera tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku itariki 11 Kamena 2021, Urwego rw'Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga ku kwimakaza imyitwarire myiza n'indangagaciro mu guhashya akarengane na ruswa.

    Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu Ntara y'amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi na Musanze, ndetse no mu Ntara y'Uburasirazuba muri Ngoma na Rwamagana.

    Ubu bukangurambaga bwatewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi (European Union) buzarushaho gufasha Leta y'u Rwanda kuzatsinda urugamba rwo kurwanya ruswa n'Akarengane.

    Urwego rw’Umuvunyi rwateguwe ibitaramo bigamije kurwanya Ruswa n’akarengane
    Ibi bitaramo bizajya biyoborwa n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana

    Riderman arabimburira abandi bahanzi bazaririmba mu bitaramo byo kurwanya Ruswa n'akarenganeKnowless uherutse gusohora Album yise “Inzora” ari muri batandatu bazaririmba mu bitaramo byateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi Umuhanzikazi Nina agiye kugaragara mu gitaramo cya mbere nyuma yo gutandukana na mugenzi Charly

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107429/riderman-arabimburira-abarimo-nina-na-knowless-mu-bitaramo-byurwego-rwumuvunyi-107429.html

  • Uko Safi yibye iwabo imodoka ya Dubure kabine… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro 'Breakfast With Stars' cya Kiss FM, Humble Jizzo na Nizzo bagarutse ku buzima bw'itsinda Urban Boys n'uko bahuye kugira ngo barishinge, bahishura byinshi abantu batamenye. Humble Jizzo na Nizzo bo bari basanzwe baziranye ndetse babana mu nzu kandi bakora umuziki buri wese ku giti cye. Muri iki kiganiro bagaruka ku kuntu bashinze itsinda Urban Boys. Nizzo yavuze ko ariwe wazanye Safi wari waramusabye ko bakorana indirimbo akamuhuza na Humble Jizzo ndetse uwo munsi akamuha n'ikizamini kugira ngo barebe imiririmbire ye.

    Humble Jizzo nawe yahise ahishura ukuntu Safi uwo munsi yaje yibye imodoka y'iwabo yo mu bwoko bwa pikapu nk'umuhanzi bari bagiye kwakira bwa mbere barakangarana. Yagize ati 'Nizzo ndabyibuka baje muri pikapu hahahaha Safi yari afite pikapu'.

    Humble Jizzo, bahise bamubaza niba Safi yari afite imodoka maze asubiza agira ati 'Yari iy’iwabo ariko Nizzo yarambwiye ati umupeti afite n'imodoka ankuye ku itaba. Yaraparitse asohotse mbona ni dubure kabine hahahahahahaha'. Yakomeje agira ati 'ariko ubwo byari birenze nyine urumva nabaga nteze amaso kuri buruse nawe nta bundi bushobozi yiba imodoka y'iwabo bamucakira nyine ubwo…..'.

    Ibi babihishuriye mu kiganiro kuri Kiss FM

    Yakomeje avuga ku buzima bugoye itsinda ryagiye rinyuramo kugeza aryise Urban Boys kuko ryari ryaravukiye mu Cyarabu mu gasantire gashyushye. Safi Madiba usigaye ukorera umuziki we muri Canada ari mu bahanzi bagendaga mu mudoka zihenze zirimo BMW y'umuryango umwe na Toyota land cruiser.

    Amakuru avuga ko n’ubwo abantu benshi bazi ko Safi Madiba akomoka i Huye, ubusanzwe awabo ari i Gitwe ariko akaba yarabaye i Huye cyane aho yabaga ku mugabo witwa Mujyarugamba wabaye umuyobozi mu badivantisite b’umunsi wa Karindwi. Birashoboka ko wenda iyo modoka bavuze yibaga ari ho yabaga yayikuye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107419/uko-safi-yibye-iwabo-imodoka-ya-dubure-kabine-agakangaranya-humble-jizzo-na-nizzo-umunsi-w-107419.html

  • MTN Rwanda ifatanyije na Minisiteri yUbuzima… – #rwanda #RwOT

    MTN yanatanze udupfukamunwa 20,000 n'udukoresho 500 dufasha mu gupima umwuka (Oxygene) mu mubiri ndetse inagenera ubufasha abakora imishinga mito n'iciriritse 40 bakora ubucuruzi bunyuze kuri interineti (e-commerce). Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga cyabaye kuwa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 mu gikorwa cyabaye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga bw'iya kure (Online). 

    Ubu bukangurambaga kandi buzashishikariza abaturage gukurikiza ingamba zose zo gukumira Covid-19, nk'uko zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima ibi bikaba bibaye mu gihe ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse n'umubare w'abahitanwa nayo ukarushaho kwiyongera.

    Mu minsi mike ishize, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hashobora kuba harageze ubwandu bushya bwa Covid-19, ibi bakaba barabivuze bagendeye ku buryo abantu bari kurushaho kwandura ndetse n'uburyo ibimenyetso birushaho kwiyongera bisa n'ibitandukanye n'ibimenyetso byari bisanzwe bizwi.

    Mu gikorwa cyo kumurika ubu bukangurambaga 'One More Push' bushishikariza abaturage kurushaho kwirinda no kwambara neza agapfukamunwa, Dr Albert Tuyishime, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA/HIV, Ishami Rishinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara (HDPC) muri RBC (Rwanda Biomedical Center) yatangaje ko ibimenyetso by'ubwandu bushya byiyongera ku bisanzwe cyangwa se ugasanga umurwayi agaragaje ikimenyetso kimwe gikomeye.

    Yagize ati: '…Turashishikariza abantu kurushaho kwirinda kuko Covid-19 iracyahari kandi irarushaho kwiyongera…' abajijwe ku bwandu bushya yagize ati: 'Igituma tuvuga ko ubwandu bushya bushobora kuba buhari ni uko tugenda tubona ibindi bimenyetso bikomeye bitari bisanzwe. Ukabona umuntu aje ataka umutwe ukomeye twamupima tugasanga ni Covid-19 kandi wenda aricyo kimenyetso cyonyine yagaragaje…'

    Yakomeje asobanura ko hari ibimenyetso byinshi binyuranye kandi ko 'dusabwa kurushaho gukurikiza ingamba zo kwirinda kugira ngo tubashe guhangana na Covid-19'. Abajijwe niba haba hari ingamba nshya ziyongera ku zisanzwe cyangwa ubundi buryo burenze k'ubwo dusanzwe tuzi bwo kwirinda yavuze ko ingamba zisanzwe zihari zikurikijwe neza nta kabuza zarinda abantu ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Yongeraho ati: 'Ubwoko bushya ntibukeneye agapfukamunwa kandi kadasanzwe cyangwa se ikindi ahubwo dukeneye kurushaho kubahiriza ingamba duhabwa na Minisiteri y'Ubuzima, ingamba dusanzwe tuzi nituzubahiriza nta kabuza tuzayitsinda'.

    Mitwa Ng’ambi, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda mu birori byo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga yavuze ko 'hirya no hino urugamba rwo kurwanya Covid-19 rugikomeje' kandi ko uburyo bwacu bwonyine bwo kuyirwanya no kwirinda ari 'Ugukurikiza byimazeyo ingamba zo gukumira Covid-19 nk'uko zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima'.

    Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko nka MTN Rwanda bashimira Minisiteri y'Ubuzima n'abafatanyabikorwa bose kubw'imbaraga zabo mu kurwanya Covid-19. Yongeyeho ati: 'Turashaka kandi kongera gutanga ijwi ryacu, mu gukomeza gushyigikira izo mbaraga mu gushimangira akamaro ko gukomeza kwambara neza agapfukamunwa no gukomeza gukurikiza n'izindi ngamba zo gukumira iki cyorezo'.

    Muri gahunda y'ubu bukangurambaga kandi, MTN Rwanda yatanze umusanzu w'udupfukamunwa 20.000 hamwe n'udukoresho 500 dufasha mu gupima umwuka (Oxygene) mu mubiri. 

    MTN Rwanda kandi, izashyigikira imishinga mito n'iciriritse 40 ikora ubucuruzi kuri interineti (e-commerce) hakoreshejwe uburyo bwa 'Zero-Rating Access' (kutishyuzwa) kubazasura urubuga rwabo basanzwe ari abakiriya ba MTN no gukoresha MoMo Biz ku buntu mu gihe cy'amezi 3. 

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubuzima na RBC, Dr Albert Tuyishime yavuze ko bishimiye kwakira umusanzu wa MTN Rwanda, yongera kwibutsa inzira Covid-19 yanduriramo ndetse ko harimo kugaragara ibimenyetso bikomeye kurusha mbere bityo ko 'ari ngombwa kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 harimo kurushaho kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi buri gihe no gukomeza gukurikiza izindi ngamba bijyanye no kurushaho kwirinda'. 

    Ati: 'Covid-19 iracyahari, niwambara neza agapfukamunwa mu buryo bukwiriye uraba urokoye ubuzima bwawe, ubwa mugenzi wawe, ubw'abawe ndetse n'ubw'abantu bose muri rusange. Niduhuza imbaraga zacu zose tuzatsinda iki cyorezo ntakabuza'.

    MTN yemereye Minisiteri y'Ubuzima n'ikigo cya RBC umuyoboro w'itumanaho kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwo gukomeza gukangurira abantu kwirinda no gukumira Covid-19. Muri gahunda y'Ubu bukangurambaga bwa 'One More Push' buzamara amezi ane, ubutumwa buzajya bunyuzwa ku ma radiyo, TV mu bindi bitangazamakuru n'ahandi kugira ngo bugere kuri bose. 


    MTN yatangije ubukangurambaga ‘One more push’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107432/mtn-rwanda-ifatanyije-na-minisiteri-yubuzima-batangije-ubukangurambaga-one-more-push-inata-107432.html

  • Abandi basirikare n’abapolisi berekeje muri Mozambique (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda rigiye risangayo abandi bagenzi bagenzi 1000 bagiye ejo ku wa Gatanu muri iyo Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Kohereza abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda muri icyo gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibikoze ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kuko iyo Ntara yibasiwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.

    Reba muri iyi Video uko icyo gikorwa cyagenze

  • Barack Obama yasohoye urutonde rwindirimbo 3… – #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba umuco ko Barack Obama mu bihe bitandukanye agaragaza urutonde rw'indirimbo yakunze; akunze kugaragaza urutonde rw'indirimbo yifashisha igihe akora imyitozo ngororamubiri, izamushimishije mu mpeshyi n'izindi.

    Anakunze gusangiza abamukukira filime, ibitabo n'ibindi by'ubwenge asoma cyangwa akareba. Yabishimangiye kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021, avuga ko kuva umunsi wa mbere yinjira muri White House, yagize umuco gusangira abamurikira ibyamunyuze mu nguni zose z'ubuzima.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, Barack Obama yanditse avuga ko hari byinshi byo kwishimira muri iki gihe cy'impeshyi ya 2021. Avuga ko hari indirimbo zamugeze ku nzoka harimo izimaze igihe n'izagezeho akavumbi.

    Urutonde Barack Obama yakoze ruriho indirimbo 'Neighbors' y'umuhanzi J. Cole uheruka mu Rwanda, aho yakiniye ikipe ya Patriots BBC mu mukino ya shampiyona Nyafurika ya Basketball yaberaga muri Kigali Arena muri Gicurasi 2021.

    Tariki 1 Gicurasi 2017, ni bwo J. Cole yashyize kuri shene ye ya Youtube indirimbo yise 'Neighbors' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 11. Iri mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka ine ishize kugeza n'ubu.

    Uru rutonde kandi ruriho indirimbo 'Find My Way' y'umuhanzi Lil Baby uherutse gufungirwa mu Bufaransa akurikiranyweho ibiyobyabwenge. Yafunguwe kuri uyu wa Gatanu.

    Ruriho kandi indirimbo z'abahanzi barimo Bob Dylan, Migos, Rolling Stones, SZA, Brandi Carlile, Rihanna, Drake, Jay-Z n'abandi.

    Mu 2020, Barack Obama yasohoye urutonde rw'indirimbo 53 yakunze rwariho indirimbo z'abahanzi bane bo muri Afurika barimo Davido, Burna Boy na Wizkid bo muri Nigeria ndetse na Shatta Wale wo mu gihugu cya Ghana.

    Mu rutonde rurerure yakoze rugizwe n'indirimbo 38, hagaragayemo iz'abahanzi b'Abanyafurika nka Davido, Wizkid na Burna Boy bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana.

    Urutonde rw'indirimbo zanyuze umutima wa Barack Obama mu mpeshyi ya 2021

     

    Barack Obama akunze kugaragaza urutonde rw’indirimbo yakunze bitewe n’ibihe abantu barimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107436/barack-obama-yasohoye-urutonde-rwindirimbo-38-zamushimishije-rugaragaraho-iya-j-cole-uheru-107436.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Vestine na Dorcas bishimiye kwiyunga na Mama wabo no gusubirana na M.Irene nyuma y'ibyabaye byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo M. Irene abinyujije kuri channel ye ya YouTube (MIE EMPIRE) yashyize hanze amashusho yatanze umwanzuro ku kibazo cyari cyavutse hagati ya M. Irene ndetse na Mama wa Vestine na Dorcas. Uwo mwanzuro watanzwe ntawundi ni uwuko Vestine na Dorcas bongeye gusubirana na M. Irene usanzwe ari Umujyanama wabo mu bijyanye na Muzika.

    Ifoto ikurikira ya Mama wa Vestine na Dorcas ari kumwe na Vestine na Dorcas ndetse na M. Irene niyo twabahitiyemo nk'ifoto y'uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-vestine-na-dorcas-bishimiye-kwiyunga-na-mama-wabo-no-gusubirana-na-m-irene-nyuma-yibyabaye-byose/

  • Gutera-Akabariro: Dore ibanga ryo gutera akabariro nta nkomyi ku bagabo ukurikije izi inama #rwanda #RwOT

    Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro dore icyo wakora ngo bikire burundu. Hari umuti mwiza kandi utagira ingaruka witwa REVIVE CAPSULE ikozwe mu byatsi bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.

    REVIVE CAPSULE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

    Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.

    REVIVE CAPSULE yateguwe byumwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.

    REVIVE CAPSULE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE CAPSULE

    - Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    - Yongera libido ku kigero cyo hejuru.

    - Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno.

    - Yongera umusaruro wintanga mu bwiza n’ubwinshi.

    - Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    - Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

    - Ivura guhorana umunaniro ukabije…

    INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE CAPSULE mu rugo iwawe.

    - Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    - irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.

    - nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

    UWAKORESHEJE REVIVE CAPSULE

    - Uwo mukoranye imibonano mpuzabitsina uguma mu mutima we kandi agakomeza kuguhimbaza nk’imana y’URUKUNDO rwe mu buzima bwe.

    - Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye ikizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana nawe azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.

    - Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

    UKO REVIVE CAPSULE IFATWA

    - Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi ashyushye y’akazuyaze.

    Revive ntabwo ikoreshwa igihe cyose ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi babyibaza.

    Ushaka REVIVE CAPSULE wadusanga aho dukorera iruhande rwa hotel okapi cyangwa tukayibagezaho aho muherereye.

    Ababyifuza bari mu ntara z’igihugu n’inyuma y’igihugu twategura uko twazabibagezaho nyuma yicyi kiza cyatugwiriye.

    Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri WhatsAp +250788888963

    Norkie international DUKORERA KU MUHIMA KIGALI AHAZWI NKO KURI OKAPI.

    Source : https://imirasire.com/?Gutera-Akabariro-Dore-ibanga-ryo-gutera-akabariro-nta-nkomyi-ku-bagabo

  • Shimwa Guelda yabwiye amagambo akomeye umwana we umaze amezi 10 avutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Shimwa Guelda wegukanya ikamba rya Nyampinga w'Umurage n'Umuco mu mwaka wa 2017 abinyujije kuri story ya instagram ye yifurije ibyiza ndetse anagaragariza urukundo umwana we w'imfura wujuje amezi 10 amaze avutse. Ni nyuma yuko Shimwa Guelda yari amaze gushyira hanze amwe mu mashusho ye ari kumwe n'umwana we.

    Nkuko bigaragara kuri aya mafoto, Shimwa Guelda yifurije umwana we ibyiza akoresheje amagambo agira ati ” My little girl is 10 months y'all🥰 Mommy and dady love you munckin ❤️❤️♾ “.

    Source : https://yegob.rw/shimwa-guelda-yabwiye-amagambo-akomeye-umwana-we-umaze-amezi-10-avutse/